Category: Uncategorized

  • Huye: Resitora yihanangirije abakiriya barura ibiryo byinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tangazo ryasohotse ejo tariki ya 25 Ukwakira 2021, nk’uko bivugwa n’umwe mu banyeshuri ba UR/Huye uharira, uvuga ko yaribonye uyu munsi mu gitondo kuko we ejo atahaririye, kandi ryasinyweho na ba nyiri iyo resitora nk’uko na bo babyiyemerera.

    Rigira riti “Ubuyobozi bwa Amoris Restaurant VIP buramenyesha abayigana ko bitewe n’ibihombo imaze iminsi igira bitewe n’aba kiriya barura ibiryo byinshi bidahwanye n’amafaranga bishyura, ko guhera none nta mu kiriya wemerewe kwarura atsindagira cyangwa yubaka inzu ku isahani kandi uwo bizagaragaraho ko yarura ibirengeje urugero (amafaranga yarurira) azahita asubizwa ayo asigajemo akigendera”.

    Kuri iryo tangazo hari n’icyitonderwa kugira kiti “Abafite box ntibemerewe kuziyaruriramo bazajya bazitanga babarurire”.

    Ubundi iyo resitora iriramo ahanini abanyeshuri biga muri UR/Huye, bishyura amafaranga 38000 ku kwezi, bakarya saa sita na nijoro. Ugereranyije barira amafaranga atagera kuri 650 inshuro imwe. Icyakora uje kurya atararishye ukwezi kose we yishyura amafaranga 800.

    Umwe mu bakobwa baharira avuga ko ukwiyarurira ba nyiri resitora binubira gukorwa na bamwe mu basore baharira na we ajya abona.

    Anavuga kandi ko igishobora kuba gihombya ba nyiri resitora kurusha, ari abazana ibyo gutwaramo ibiryo biyarurira kuko akenshi batwaramo ibiryo biruta kure ibyajya ku isahani, ugasanga bihagije abakobwa batatu.

    Icyakora Simon Twiringiyimana, umwe mu basohoye iri tangazo, we yanze kugira icyo arivugaho agira ati “ibiri mu itangazo birahagije”.

    Abanyehuye babonye iryo tangazo ricicikana ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu nyiri resitora atashatse ubundi buryo bwo kumurinda igihombo aterwa n’abarura byinshi, aho kwandika bene ririya tangazo.

    Umwe yagize ati “Self-service resto ya mbere hano i Butare yitwaga JACARANDA, ica 300 Frw, mu gihe ahandi yari 50 Frw. Ariko ikareka abakiriya bakisanzura”.

    Undi na we ati “Iyo ushaka ko umukiriya arira amafaranga afite uramwarurira, ni ko ahenshi mbona babigenza”.

    Hari n’uwavuze ko amasahane yo muri za resitora aba ari matoya akaba ari yo atera abantu kubakaho inzu nk’uko abanditse ririya tangazo babyise.

    Yagize ati “Erega turiya dusahane twabo ni duto, bisaba kubaka inzu cyangwa ugatsindagira. Bitari ibyo ntuhaga.”

    Undi na we yagaragaje ko bari bakwiye kongera amafaranga baca ku isahani aho kubuza abakiriya kwisanzura agira ati “Muri hotel ni sawa cyane, ku madorari 25 cyangwa 30 ukoresha amasaha y’amafunguro ya saa sita uko ushaka, ushatse warya kenshi!”

    Undi na we yaboneyeho kunenga abahagarara ku nyama mu gihe bemerera abakiriya kwiyarurira agira ati “Ugasanga restaurant plat ni 6,000 cyangwa arenga, ariko bagahagarara ngo umuntu inyama ni imwe. Ubundi n’iyo wakwarura inyama gusa warenza ikiro cy’inyama?”

    source : https://ift.tt/3jzspN5

  • Muri 2024 u Rwanda ruzaba rukora inkingo za Covid-19 n’iza Malaria #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Daniel Ngamije ashyira umukono ku masezerano, iruhande rwe hari Aïssata Tall Sall, Minisitiri w
    Dr Daniel Ngamije ashyira umukono ku masezerano, iruhande rwe hari Aïssata Tall Sall, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Senegal

    Amasezerano yo gukorera inkingo muri Afurika yashyizweho umukono n’ibihugu by’u Rwanda na Senegal, mu rwego rwo guharanira kwihaza k’uyu mugabane mu bijyanye n’inkingo kuva kuri 1% kugera kuri 60%.

    U Rwanda na Senegal byitezweho kuzajya bikora amadoze y’inkingo abarirwa muri za miliyoni buri mwaka, hagamijwe guhashya indwara z’ibyorezo zandura nka Covid-19, Malaria n’Igituntu.

    Amasezerano yo kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti mu Rwanda yasinyiwe muri Convention Centre kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021, ahateraniye Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

    Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko urwo ruganda ruzubakwa hakoreshejwe miliyoni zirenga 100 z’Amayero (akaba asaga miliyari 100 Frw), azatangwa na Banki ya EIB.

    Dr Ngamije avuga ko abazubaka urwo ruganda (hafi ya Kaminuza yitwa Carnegie Mellon) ari ikigo BionTech, ariko Leta y’u Rwanda ikazatanga ubutaka ndetse ikazashyira mu nyubako ibizaba bikenewe.

    Yagize ati “Uruganda rukora izo nkingo ruzatangira kubakwa muri Kamena 2022, mu myaka ibiri izakurikiraho rukazaba rwuzuye rwatangiye gukora inkingo. Dufite ibyo tuzatanga nk’Igihugu, aho uruganda ruzubakwa n’ibizashyirwamo byose kugira ngo habe hujuje ibyangombwa”.

    Minisitiri Ngamije asobanura ibijyanye no gukorera inkingo n
    Minisitiri Ngamije asobanura ibijyanye no gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda

    Yavuze ko nyuma yo kubaka urwo ruganda, ikigo BioNTech kizabanza gutanga abakozi bakorana n’abenegihugu mu minsi ya mbere, mu rwego rwo kububakira ubushobozi.

    Inganda za Pfizer-BionTech zifashisha ikoranabuhanga rigezweho ryo gukora utunyangingo twitwa Messenger RNA (mRNA), duterwa mu mubiri bigatuma ukora ‘proteines’ z’ubwirinzi ku ndwara, ari na rwo rukingo rwa Covid-19 rwitwa Pfizer.

    Uburyo bwa mRNA ni bushya, bukaba bwaratekerejwe bashaka gukora inkingo za virusi ya Zika n’ibicurane, ariko butangira gukoreshwa ubwo hari hadutse koronavirusi itera COVID-19.

    Umuyobozi Mukuru mu runganda BioNtech, Ugur Sahin, yavuze ko bamaze igihe bitegura, ku buryo ngo bafite iby’ibanze bizabafasha kugera ku ntego biyemeje.

    Undi muyobozi ushinzwe ibikorwa mu ruganda BioNTech, Sierk Poetting, yavuze ko inyigo yo kubaka uruganda mu Rwanda yarangiye, ndetse ko n’ibikoresho byamaze gutumizwa.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego zizagira uruhare mu kubaka inganda zikora inkingo n’imiti muri Afurika


    source : https://ift.tt/3BicKre

  • Simba SC yirukanye umutoza wayo Didier Gomeza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwari umutoza wa Simba Sports Club yo muri Tanzania, Didier Gomez Da Rosa yamaze guhagarikwa kumirimo ye kubera kunanirwa kugeza iyi kipe mumatsinda ya CAF Chamipions League. Ninyuma yaho ikipe ya Simba SC itsinzwe 3-1 na Jwaneng Galaxy FC yo muri  Botswana mu mukino wo kwishyura wari wabereye kuri Benjamin Mkapa Stadium ku cyumweru tariki ya 24 zukwa cumi 2021.

    Mumukino ubanza wari wabereye muri Bostwana, ikipe ya Simba SC yari yatsinze 2-0 Jwaneng Galaxy FC, bivuzeko nyuma yimikino ibiri, amakipe yombi yanganyije ibitego 3-3 ariko Simba Sc ikavamo kubera gutsindirwa ibitego byinshi iwayo.

    Nyuma yo kutabasha kugeza ikipe ya Simba SC ikomeye muri Tanzaniya, ubuyobozi bwiyi kipe bwahise bufata umwanzuro wo kukwirukana umutoza wayo mukuru Didier Gomez nkuko bigaragara mwibaruwa bashyize hanze kuruyu wa kabiri tariki 26 zukwa cumi 2021.

    Muriri tangazo, ubuyobozi buvugako impande zombi zaganiriye zemeranya guhagarika amasezerano zari zifitanye. Umutoza wari wungirije Didier  Gomez ariwe Thierry Hitimana niwe uribube atoza iyi kipe mugihe itarabona umutoza mukuru.

    Didier Gomes Da Rosa, azwi cyane mu Rwanda kuko yatoje ikipe ya Rayon Sports akayihesha igikombe cya shampiyona mu mwaka w'imikino wa 2012-2013.

    Source : https://yegob.rw/simba-sc-yirukanye-umutoza-wayo-didier-gomeza/

  • Umuhanzi Jose Chameleone ageze habi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone bwongeye kujya habi, ni nyuma y'uko yongeye gufatwa n'indwara y'urwagashya yatumye amara igihe mu bitaro mu minsi ishize.

    Mu mpera za Kanama 2021 nibwo uyu muhanzi yari arwariye mu bitarabo bya Nakasero mu Mujyi wa Kampala, uyu muhanzi basanze afite ikibazo cy'umwijima ndetse n'urwagashya byose byaturutse mu kunywa inzoga.

    Yaje koroherwa arasezererwa arataha ariko ubu akaba yongeye kuremba aho ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Blizz.co.ug bitangaza ko gahunda ikurikiyeho ari ukujya kwivuza hanze ya Uganda.

    Uyu muhanzi bitaramenyekana igihugu azajyamo, agomba kubagwa Urwagashya rwe rwangiritse rukaba rwasimbuzwa.

    Chameleone ngo uko umunsi ushira niko uburwayi bwe bukomeze kugenda bumuzahaza, uretse urwagashya n'umwijima, ngo yanangiritse n'inyama zo mu nda byose byaturutse ku kunywa inzoga nyinshi.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-jose-chameleone-ageze-habi/

  • Resitora yasohoye itangazo yihaniza abiyarurira bagatsindagira amasahani bakayashweka #rwanda #RwOT

    Ni itangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bamwe barigize urwenya kubera uburyo ryanditse aho ubuyobozi bw’iyo resitora yitwa Amoris Restaurant VIP bwatanze ibisa nka gasopo.

    Iri tangazo rivuga ko iyi resitora imaze iminsi igwa mu bihombo itezwa n’abo bakiliya barura bagashweka amasahani.

    Rigira riti 'Guhera none nta mukiliya wemerewe kwarura atsindagira cyangwa yubaka inzu ku isahani kandi uwo bizagaragara ko yarura ibirengeje urugero [amafaranga yarurira] azahita asubizwa ayo asigajemo akigendera.'

    Nyua yo kujya hanze ku iri tangazo rinariho kasha y’iriya Resitora, UKWEZI yamenye amakuru ko ririya tangazo ari impamo koko ndetse ko ryanditwe n’ubuyobozi bw’iriya Resitora ikorera mu mujyi wa Huye mu Karere ka Huye.

    Mu maresitora anyuranye atanga uburenganzira abantu bakiyarurira, hajya hagaragara bamwe barura ku kigero cyo hejuru ku buryo hari n’igihe ibiryo baruye bigenda bimeneka.

    Nanone ariko hari abavuga ko nta tegeko baba bishe kuko baba bakoze ibyo bemererwa byo kwiyarurira [ibizwi nka Self Service] kandi ko nta kigero cy’ibiryo kiba cyagaragajwe.

    Bamwe mu barira muri izo resitora bakunze no kuzishinja kubaha udusahani duto bita CD ngo kugira ngo barure uturyo ducye.

    Nanone kandi hari abavuga ko abakunze kurira muri ziriya resitora baba bakunze kuba barya rimwe ku munsi ku buryo barura bakuzuza isahani cyane kugira ngo bahage.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Resitora-yasohoye-itangazo-yihaniza-abiyarurira-bagatsindagira-amasahani-bakayashweka

  • Kigali: Abakire barashinjwa kwigwizaho ibibanza bagamije umurengera w'amafaranga #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali basabye Leta gushyira imbaraga mu gukumira abanyamafaranga, bakomeje kwigwizaho ibibanza bagamije kuzabigurisha menshi mu bihe biri imbere.

    Uko imyaka igenda indi igataha ubutaka bwo guturaho bugenda buba ingume, bigatuma benshi mubifite bahitamo gukora ishoramari mu bibanza aho bagura byinshi bagamije kuzabigurisha mu myaka iri imbere ku giciro kisumbuye kuyo babiguze. 

    Ni ikibazo gikunze kuvugwa cyane mu mujyi wa Kigali kandi abahatuye bakagaragaza ko gihangayikishije, bityo bagasaba Leta kugira icyo ibikoraho.

    Umwe ati 'Ibyo bayita kwaya! kwaya rero ni ugusambira ibintu byinshi ntushyira mu gaciro. Bicyeya bigiye mu gaciro biruta byinshi birunze. Ibibanza dufite ubutaka bucye muri iki gihugu gufata byinshi rero numva ari nko gucuranwa kandi atari ngombwa.'

    Undi ati ' Leta yagombye guhagarika abo bantu. Niba umuntu afite aho kuba ntaze ngo afate n'ahandi n'ahandi, undi muturage we azajya hehe? niba ufite ibibanza bitanu,mugenzi wawe ntaho gutura ubwo we azajya he?'

    Mugenzi wabo  nawe ati ' Rubanda rugufite ntabwo rwo rwabona ikibanza, kuko uwo wakiguze aba akibitse.'

    Impuguke mu bukungu zigaragza ko iyo abantu bigwijeho ibibanza ntibabibyaze umusaruro, ahubwo bagamije kuzabigurisha mu bihe biri imbere, bigira ingaruka zikomeye ku bukungu kuko bica intege abashoramari.

    Straton Habyarimana ni impuguke mu bukungu ati 'Uko ibiciro bizamuka niko bitubuza amahirwe y'ishoramari, kubera ko uko ibibanza bihenda abantu batinya gushora imari. Tujya tuvuga ngo umwuka mwiza wo gushora imari, ugenda uba mubi ahubwo. Kubera ko kimwe mu bituma abantu bashora imari ni ubutaka.'

    Ikibazo cy'abigwizaho imitungo itimukanwa y'ibibanza cyakunze kugonganisha ba nyirabyo n'inzego za Leta, biturutse kukuba  bitabyazwa umusaruro.

    Ibi byatumye muri 2019 nibwo Umujyi wa Kigali utangaza gahunda yo gufatira ibibanza bitabyazwa umusaruro, nko guca intege abagura ibibanza bagamije kuzabyungukamo mu bihe biri imbere.

     Icyakora abarebera ibintu ahirengeye bagaragza ko iyi ari ingingo ikwiye kwitonderwa, hakabaho gutandukanya utabyaza umusaruro ikibanza kubw'ubushobozi bucye n'utakibyaza umusaruro agamije kuzacyungukamo.

    Straton Habyarimana arakomeza agira ati 'Ku giti cyanjye ni uko abantu bose babashyize mu gatebo kamwe, ushobora kuba ufite ikibanza wahawe na so cyangwa waguze cyera koko, ushaka no kuzacyubaka ariko ukaba utarabona ubushobozi. Ariko hakaba n'ukigura agamije kugira ngo acyungukemo. Hari utuntu tumwe na tumwe Leta ishobora gushingiraho, niba koko uguze ikibanza  ufite ibindi bibanza 6 na Bitanu bya mbere utarabibyaza umusaruro, ubwo icyo cya 6 nicyo uzabyaza umusaruro?'

     Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, agaragaza ko kwigwizaho ibibanza hagamijwe kuzabyungukamo menshi, biri mubidindiza iterambere ry'umujyi kandi ngo hari imbaraga zishyizwe mu mu guhangana  n'iki kibazo.

    Ati 'Ufite ikibanza kuri rondpoint kimaze imyaka icumi urasabwa kukibyaza umusaruro nk'uko amategeko abisaba, ugahita ukigurisha undi umuntu aho kugira ngo akibyaze umusaruro ejo akongeraho, kuko ubutaka uko umunsi ushira bugenda bugira agaciro. Ukazasanga ntabwo rya terambere turigezeho ahubwo ubutaka bugenda buhindura mu ntoki z'abantu ari nako buhindura agaciro kugeza naho abantu bamwe badashobora kuba bagura ubutaka.'

    Umwaka ushize intumwa za rubanda nazo zasabye Guverinoma, guhangana n'ikibazo cy'abantu bagura ibibanza bakamara imyaka batabibyaza umusaruro, ahubwo bashaka ko bizamura ibiciro ngo babigurishe.

    Daniel HAKIZIMANA

    The post Kigali: Abakire barashinjwa kwigwizaho ibibanza bagamije umurengera w'amafaranga appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/26/kigali-abakire-barashinjwa-kwigwizaho-ibibanza-bagamije-umurengera-wamafaranga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-abakire-barashinjwa-kwigwizaho-ibibanza-bagamije-umurengera-wamafaranga

  • Abayobozi bashya barasabwa kuzarangwa n’imyitwarire myiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi asaba abayobozi bashya kuzarangwa n
    Minisitiri Gatabazi asaba abayobozi bashya kuzarangwa n’imyitwarire myiza

    Bimwe mu byo basabwa harimo kugendera kure ibyo igihugu cyanga kuko ari bimwe mu mpamvu zituma batubahiriza inshingano zabo nk’uko baba babisabwa, bityo bigatuma umuturage arushyaho kudindizwa mu iterambere riba rimuteganyirijwe kuko agomba kumufasha kubishyira mu bikorwa.

    Kutubahiriza inshingano kuri bamwe mu bayobozi mu myaka yashize hari ubwo byari byarabaye nk’icyorezo mu bayobozi b’uturere, ku buryo abatari bacye bagiye begura umusubirizo ku mirimo yabo, ibyo abantu bakunze kwita ngo ‘Tour du Rwanda’ bitewe n’uko uko kwegura kwageze hafi mu Ntara zose z’igihugu.

    Minisitiri Gatabazi, avuga ko bimwe mu bayobozi bashya basabwa ari imyitwarire myiza ariko kandi ngo bakagendera kure ruswa.

    Ati “Abayobozi bashya ndetse n’abasanzwemo bazakomeza nibamara kugirirwa icyizere, icyo tubasaba cya mbere ni imyitwarire myiza (Discipline), bazi ibyo igihugu cyanga, igihugu cyanga ruswa, akarengane, itoneshwa, ivangura n’amacakubiri. Wagiye mu kazi kawe ukirinda ruswa, ukirinda kwiyandarika, ukirinda ibintu bituma uta agaciro nk’umuyobozi nta cyatuma udakomeza gushyigikirwa, ikindi n’ubufatanye na bagenzi bawe”.

    Ikindi ngo bafite inzego z’umutekano ziri ku rwego bakorana na zo, bakwiye rero gufatanya kuko zoherejwe kugira ngo zibafashye zibagira inama, zikanabaherekeza mu gushyira mu bikorwa ibyemezo baba bafashye.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko bakwiye no kujya bagishya inama kuko umuyobozi muzima agishya inama nkuko abisobanura.

    Ati “Umuyobozi muzima agisha inama, kandi yagirwa n’inama akazishyira mu bikorwa, kuko akenshi hari ugenda agakora akumva yabaye igitangaza, gukorera mu nzego z’ibanze n’uguca bugufi, kugira ngo abaturage bahabwe icyubahiro bahabwe agaciro kabo, ariko na none bakamenya gufata ibyemezo. Uumuyobozi udafata ibyemezo ngo anakurikirane ishyirwa mu bikorwa byabyo ntabwo aba ari umuyobozi”.

    Uretse gufata ibyemezo no kubishyira mu bikorwa ngo abayobozi bagomba no kuzirikana gukemura ibibazo by’abaturage no kubaha serivisi nziza, bityo bakumva babibonamo, kuko iyo bakwibonamo bakumva ko ubafitiye akamaro, ubakemurira ibibazo, ubarenganura, ukanabagezaho ibyo bagenewe utabicishije iruhande, abaturage ngo bakugirira icyizere ahasigaye ugakora akazi kawe neza.

    source : https://ift.tt/30TuT2a

  • Nana umugore wa Nick muri City Maid agiye kurongorwa n’umusore uba Belgique #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi wa Film Uwamwezi Nadege uzwi nka Nana muri muri filime y’uruhererekane ya City Maid, ni umwe mu bagezweho muri iki gihe kubera ubuhanga bwe mu gukira film.

    Ubu amakuru aravuga ko agiye gukora ubukwe n’umusore usanzwe uba mu Gihugu cy’u Bubiligi bamaze imyaka itatu bakundana.

    Amakuru yizewe avuga ko imihango yo gusaba no gukwa izabera mu Rwanda tariki 29 Ukuboza 2021 mu gihe ibirori byo gusezerana mu rusengero bizabera mu Bubiligi.

    Amakuru avuga ko muri iyi minsi inshuti ze za hafi zabanye nawe mu bihe by’ubukumi bwe, zikomeje kumutegurira ibirori byo gusezera ku rungano basangiye byose akajya gusanga uwo yaremewe kubana nawe akaramata kugera no mu bundi buzima.

    Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw’umutekano wabo bombi.

    Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n’izindi.

    Nana kandi asanzwe ari umushabitse mu bijyanye no kwambika abantu aho afite iduka ry’imyenda rizwi nka Nana Fashion Shop.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nana-umugore-wa-Nick-muri-City-Maid-agiye-kurongorwa-n-umusore-uba-Belgique

  • Uburayi bwiyemeje kuziba icyuho mu kubona inkingo za Covid-19 muri Afurika #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wavuze ko icyuho kiri mu kubona inkingo  za COVID-19 muri Afurika, ugereranije n'uburayi kigomba kugabanuka.

    Umunsi wa kabiri w'inama yo ku rwego rw'abaminisitiri ihuza umuryango w'ubumwe bw'u Burayi n'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe, nayo yabereye mu muhezo ariko abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu bigize iyo miryango, nibo bari batahiwe kunononsora ingingo zaganiriweho n'abatekinisiye ku munsi wa mbere w'inama.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Dr Vincent Biruta yavuze ko ingingo zari ku murongo w'ibyigwa, zitanga icyizere mu kuvugurura umubano w'amateka w'imigabane yombi.

    Ati 'Ingingo zo kuganiraho muri iki gitondo ni ingenzi cyane ku hazaza h'umubano wacu, ukeneye kongera gutekerezwaho no kunozwa mu buryo burushijeho kungana ko mpande zombie.'

    Afurika n'u Burayi ni imigabane yombi yatewe n'icyorezo cya Covid-19 cyimaze imyaka ibiri irenga kiyogoza Isi, ariko ingaruka zacyo n'uburyo bwo kugihashya byarasumbanye ku migabane yombi.

    Bwana Joseph Borrel umuyobozi ushinzwe ubunyi n'amahanga mu muryango w'ibihugu by'iburayi yagaraje ko kuva Covid-19 yatera Isi, u Burayi aribwo bwaje ku isonga mu kurinda abaturage bayo ndetse hanakorwa ibishoboka, ngo bigere ku Isi yose n'ubwo bitagenze uko byari byatekerejwe.

    Ati 'Igihe icyorezo cyatangiraga, Uburayi bwabaye umugabane wa mbere washyizeho uburyo bugaragaza ubufatanye n'Isi by'umwihariko n'Afurika. Twashyizeho uburyo bwo gutabara abaturage bacu, ariko tubibangikanya no gushyiraho uburyo bw'uko ibisubizo twabonye bigera ku Isi. Ibi ntabwo byagenze nk'uko twabishakaga ariko twagaragaje uruhare rwacu.'

    Umugabane w'Afurika wumvikana nkugiteze ubufasha ku mugabane w'u Burayi mu guhangana n'ingaruka za covid-19, harimo no kubona inkingo zihagije zo gukingira abanyafurika, bataragera nibura no ku 10% by'abaturage bose bakingiwe.

    Dr Monique Nsanzabaganwa ni visi Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe.

    Ati 'Nk'uko twabibonye mu minsi mike ishize, kubona inkingo za covid-19 biracyari ingorabahizi, abatagera ku 6%  by'abaturage b'umugabane w'Afurika nibo bakingiwe mu buryo bwuzuye. Turateganya ko ibihugu bigize umugabane w'umuvandimwe wacu, bizadushyigikira ku busabe twamaze gutanga ku muryango mpuzamahanga w'ubucuruzi.'

    Igereranya risanzwe rigaragaza ko umugabane w'Uburayi uvuga ko ari inshuti y'Afurika hari ibihugu byawo byamaze gukingira covid-19 ku rwego rwo hejuru, ku buryo byarenze bikanakingira abaturage babyo batari bafite ibyago byo kwandura no kuzahazwa na Covid-19, nyamara Afurika igihanganye no kubona uko ikingira abafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo.

    Bwana Joseph Borrel ushinzwe ububanyi n'amahanga mu muryango w'ubumwe bw'u Burayi, arazirikana ko hari icyuho mu gusangira inkingo hagati y'imigabane yombi y'inshuti, agasanga gikwiye gukurwaho vuba.

    Yagize ati 'Hari icyuho kigaragara ku birebana n'ikingira ugereranije Afurika n'Uburayi. Icyuho ni kinini, tugomba gukorera hamwe neza mu kuziba icyo cyuho, kandi tukabikora vuba. Ndatekereza ko ibyo ntakibazo kibirimo, ahubwo ikibazo ni gute?'

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi uvugako watanze Miliyari 3 z'ama-euro mu mugambi wo gusaranganya inkingo uzwi nka covax, unongera unatanga miliyoni 100 z'ama-euro mu bikorwa byo gukingira ku mugabane w'Afurika.

    Mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko nibura ibihugu bikwiye gukingira 60% by'abaturage babyo, hari ibihugu by'u Burayi byarengeje iryo janisha nk'Ubutariyani bageze ku gipimo cya 71% bakingira abaturage babo mu gihe u Budage n'Ubwongereza barengeje 60%.

    Tito DUSABIREMA

    The post Uburayi bwiyemeje kuziba icyuho mu kubona inkingo za Covid-19 muri Afurika appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/26/uburayi-bwiyemeje-kuziba-icyuho-mu-kubona-inkingo-za-covid-19-muri-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uburayi-bwiyemeje-kuziba-icyuho-mu-kubona-inkingo-za-covid-19-muri-afurika

  • The Ben uherutse kugirana ibihe byiza na Diam… – #rwanda #RwOT

    Mu ijro ryo kuri uyu wa Mbere The Ben yashyize ifoto kuri instagram ye ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe ari kugenda ubona ko ari ahafatirwa indege, n’indi yicaye mu ndege afotora imbere ye maze yandika ijambo Dar ashyiraho ibendera rya Tanzaniya n’akamenyetso k’indege.

    The Ben aherutse gusangiza abakunzi be amashusho amugaragaza yagiranye ibihe byiza na Diamond Platnumz hakekwa ko yaba ari nayo mpamvu yahise ajya muri Tanzaniya gukora imwe mu mishinga byigeze kuvugwa ko bari gukorana.

    The Ben kandi aherutse kwifashisha urukuta rwe rwa Facebook arandika ati: 'Vuba turabona ibiremereye”, aha yavugaga Album amaze igihe ategura na cyane ko hejuru y'aya magambo yongeyeho ifoto imugaragaza ari kumwe n'abahanzi Ben Pol na Juma Jux. 

    Album ye nshya agiye gusohora, hari amakuru avuga ko izaba iriho indirimbo yakoranye na Diamond, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica, Joeboy wo muri Nigeria na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye 'Can't get enough' Ben Pol na Juma Jux

    Biravugwa ko Otile Brow nawe yaba ari kuri iyi Album ya The Ben

    Iyi Album yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama 2020 ariko The Ben avuga ko yafashe umwanya ko kuyitegura kugira ngo izaze ifite umwimerere wayo. Mu kiganiro 'Samedi de Tente' cya Radio Rwanda, The Ben yigeze gutangaza ko urubuga rwa 'iTunes' rwatinze kwemeza ubusabe bwe bwo gushyiraho izi ndirimbo ari nayo mpamvu igihe yari yatangaje cy'uko iyi Album izaba yasohotse cyarenze.

    Yagize ati 'Ndabyibuka navuze ko Album izagera ku mbuga zitandukanye ku itariki 02 Mutarama ntagihindutse. Iyo mvuze gutyo biba bishoboka kuba byahinduka. Ikintu kimwe cyatumye wenda binaba gutyo, gushyira indirimbo kuri 'iTunes' bisa nka 'application'. 

    The Ben yabanje kugaragaza Ben Pol na Juma Jux nka bamwe mu bazagaragara kuri iyi Album

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110799/the-ben-uherutse-kugirana-ibihe-byiza-na-diamond-platnumz-ari-kubarizwa-muri-tanzania-110799.html