Category: Uncategorized

  • Umwe mu bari bakurikiranyweho kwiba Ishimwe Clement akayabo yakatiwe igifungo cy'imyaka 9 #rwanda #RwOT

    Abantu batatu bari bakurikiranyweho kwiba miliyoni 1,9 Frw Kina Music ihagarariwe na Ishimwe Clement.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bibye Chèque ya Kina Music hanyuma bakanakoresha Sim Swap ya Sim Card ya Ishimwe Clement. Ngo bageze kuri Banki bavuga ko yabasinyiye ayo mafaranga.

    Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021, rwaburanishijwe mu ruhame kuwa 17 Ugushyingo 2020 no ku wa 8 Nzeri 2021.

    Ni urubanza rwabanje kuzamo inzitizi yari yatanzwe n'abaregwa, bavugaga ko uru rukiko nta bubasha rufite bwo kubaburanisha.

    Mu mpamvu batangaga ni uko abaregwa bakabaye baregwa icyaha cyo kwiba naho icyo guhimba inyandiko kitarimo kuko nta kigaragaza ko sheke bavuga ko yibwe yasinywe n'undi muntu utari Ishimwe.

    Imiterere y'Urubanza

    Kuwa 30 Kanama 2019, Ishimwe uyobora Kina Music Ltd yatanze ikirego arega Mukeshimana Honorine ko yamwibye Chequier akajya kuri konti akibaho amafaranga angana na 1.925.00Frw.

    Muri dosiye ye Ishimwe avuga ko atazi neza igihe yibiwe Chèque
    icyakora ahamya ko amafaranga yavanywe kuri konti tariki 24 Kanama 2019.

    Mukeshimana wabikuje amafaranga kuri konti ya Ishimwe, yemereye Urukiko ko ari we wayabikuje atumwe n'abagabo batatu barimo umusirikare witwa Ndahiro Eric na Rutikanga.

    Yavuze ko aribo azi amazina kandi azi ko bose ari abasirikare, ngo bamusabye ko ababikuriza ayo mafaranga bamubwira ko Ishimwe ari we wayibahaye ngo kuko bamufashe asambana n'umugore w'umwe muri bo.

    Ku munsi Ishimwe yibiweho amafaranga telefone ye yari yavuyeho kuko uwitwa Niyonsenga Martin yari yayikoreye 'Sim Swap' abikora afatanyije na Ndahiro na Mukeshimana.

    Ibi babitewe n'uko bari bazi ko iyo umuntu agiye kubikuza amafaranga kuri banki akoresheje sheke babanza guhamagara nyiri konti bakamubaza ko ariwe wayisinye.

    Ubwo Banki yahamagaraga rero nibo bitabye telefone ya Ishimwe baramwiyitirira amafaranga atangwa atyo.

    Ibi byatumye Mukeshimana, Ndahiro na Niyonsenga bakekwagaho icyaha cyo kwiba n'icyo gukoresha inyandiko mpimbano, baza gufatwa barafungwa.

    Mukeshimana yaburanye ahakana icyaha, ariko yemera ko ari we wagiye kubikuza amafaranga kuri konti ya Ishimwe abisabwe na Ndahiro.

    Niyonsenga nawe yaburanye ahakana icyaha, avuga ko yemera ko yakoze Sim Swap ya telephone ya Ishimwe abisabwe n'uwo yari azi ko ari we nyirayo.

    Ndahiro washinjwaga na bagenzi be nawe yaburanye ahakana icyaha, avuga ko Mukeshimana amubeshyera kuko atari we wamuhaye sheke ya Ishimwe.

    Ubushinjacyaha bwo mu iburanisha bwasabiye abaregwa igihano y'igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese.

    Uretse icyaha cyo kwiba, banarezwe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko kugira ngo hibwe amafaranga kuri konti ya Ishimwe abaregwa babanje kwiba sheke itariho umukono nk'uko byagaragajwe na nyirayo.

    Bityo bivugwa ko bahimbye umukono wa Ishimwe nyiri konti, kandi bajya gukoresha sim swap ya nimero ya telefone ye.

    Kuba Niyonsenga yarakoze sim swap nta ndangamuntu ya Ishimwe ihari, byatumye Ubushinjacyaha busaba ko agomba guhamwa n'icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Kuri iki cyaha Mukeshimana yaburanye avuga ko yahawe sheke iriho umukono wa Ishimwe kandi iriho amazina ye bari bamaze kuzuza mbere, ku buryo atagomba kuregwa icyaha cyo guhimba inyandiko, kuko ntacyo yahimbye ahubwo byabazwa uwamutumye ariwe Ndahiro. We asaba kugirwa umwere kuri iki cyaha.

    Niyonsenga we yavuze ko kuba yarakoze sim swap ari ibintu yari yemerewe nk'uko yari anabifitiye ibyangombwa, ikindi yagaragaje ni uko nta hantu na hamwe yigeze avugana na Ndahiro na Mukeshimana, bityo avuga ko gukora sim swap bitakwitwa icyaha cyane ko yahawe n'indangamuntu ya nyiri sim card. Bityo nawe asaba kugirwa umwere.

    Kuri iki cyaha Ndahiro we yireguye avuga ko nta sheke yigeze atanga bityo iby'umukono atabibazwa, ikindi yavuze ni uko Ishimwe atigeze agaragaza ko yibwe indangamuntu ye hakiyongeraho ko sheke itigeze ipimwa bityo ngo harebwe niba umukono uriho ari impimbano. Uyu nawe yasabye kugirwa umwere.

    Kuri iki cyaha naho Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa buri wese igihano cy'igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

    Urukiko rwaje kwemeza ko Ndahiro Eric ahamwa n'icyaha cyo kwiba n'icyo gukoresha inyandiko mpimbano, ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Naho Mukeshimana na Niyonsenga bagirwa abere.

    Ndahiro we yategetswe gusubiza Kina Music Ltd ihagarariwe na Ishimwe amafaranga yibye akanishyura amagarama y'uru rubanza ahwanye n'ibihumbi 20.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umwe-mu-bari-bakurikiranyweho-kwiba-ishimwe-clement-akayabo-yakatiwe-igifungo

  • Thierry Henry yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi adatanga umusaruro muri PSG #rwanda #RwOT

    Uyu munya Argentine aracyagerageza kumenyera Ligue 1, kuko nta gitego yatsinze mu mikino ine yakinnye muri shampiyona, ndetse bamwe banenga umusaruro we kuva yagera mu Bufaransa.

    Henry yabwiye RMC Sport ati: “[Messi] ari mu bwigunge [yarahejwe], nta mipira ahabwa.Ntabwo navuga ko ababaye, ariko ari wenyine. Namwifuriza gukina aca hagati.

    “Mfite ikibazo kuri Leo aca iburyo. Hagati, ashobora kuzamura umuvuduko. Hari ikintu kigomba gukorwa kugira ngo Mbappe, Neymar na Messi bakinane.”

    Uyu wahoze ari rutahizamu wa Arsenal yakomeje kwibaza umwanya wa Messi ku ruhande rw'umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino.

    Henry yakomeje agira ati: “Ntabwo mbona ko ashobora gukora itandukaniro aca iburyo, ariko rero ntabwo mfite amakuru arambuye ku mayeri y'umutoza mu kumukinisha.

    Henry yavuze ko Messi akiri ku rwego rwo hejuru gusa ko umutoza wa PSG ariwe ugomba gutuma atanga umusaruro.Yashimangiye ko “afite imipira mike igana kuri we.”

    Henry wakinannye na Messi imyaka itatu muri Barcelona kuva 2007-2010, yatangaje ko ikipe ya PSG ubu iyobowe na Kylian Mbappe, ariko ashimangira ko ikwiriye kureba cyane kuri Messi kurusha uyu musore muto w'Umufaransa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/thierry-henry-yahishuye-impamvu-ikomeye-iri-gutuma-messi-adatanga-umusaruro

  • Dore ibintu bine umugabo akorera umugore akunda gusa #rwanda #RwOT

    Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye aragukunda by' ukuri.
    Uramuvuguruza akemera

    Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. Niyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze imbere y' umugore we byose birahinduka.

    Aha agaciro igitekerezo cy' umugore

    Igihe umugabo ukunda umugore by' ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y' umugabo akora ibintu uko abyumva ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.

    Arakurwanirira

    Umugabo iteka arwarira ikintu aha agaciro niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho.

    Yagukorera buri kimwe

    Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-ibintu-bine-umugabo-akorera-umugore-akunda-gusa

  • Umukobwa wa Perezida Museveni yerekanye mu muryango umusore bagiye kurushinga #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize, umukobwa wa Perezida Museveni, Dr Angela Kakzwe yerekanye umukunzi we, Amanya Tumukunde, akaba umuhungu w'uwahoze ari inshuti ya Perezida akaba n'uwahoze ari Minisitiri w'umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde.

    Umuhango wihariye, wabereye mu Karere ka Lyantonde witabiriwe n'abagize umuryango wa hafi barimo barumuna ba Perezida Museveni, Shedrick Nzeire na Michael Nuwagira.

    Aba bombi bivugwa ko bakundanye cyane ubwo bari ku ishuri muri Malaysia

    Nyina w'umugeni ni Enid Kukunda, umucuruzi w'umukire.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukobwa-wa-perezida-museveni-yerekanye-mu-muryango-umusore-bagiye-kurushinga

  • Ligue 1 Uber Eats yatangiye kwagura ibikorwa… – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda ya Ligue 1 Touch yatangijwe muri Nzeri 2020, ikaba igamije guhura n'abafana baturutse impande zose z'Isi, bityo igateza imbere Ligue 1 Uber Eats hamwe n'amakipe yayo mu turere igamijemo ibikorwa by'iterambere.

    Ni muri urwo rwego mu gihe cyo gusoza umukino w'umunsi wa 11 wa Ligue 1 Uber Eats wahuje Olympique de Marseille na Paris Saint-Germain, LFP n'abafatanyabikorwa bayo barimo Canal + Rwanda na Canal Olympia, bateguye ibirori bya Ligue 1 Touch mu mujyi wa Kigali.

    Abafana benshi kimwe n'amasosiyete ndetse n'itangazamakuru bari bateraniye kuri Canal Olympia ku i Rebero mu birori by'ubusabane byo kwihera ijisho umukino wa Classic wa PSG na OM. Bamwe mu banyamahirwe babashije kandi gutsindira ibihembo bishimishije byatanzwe na CANAL+, Ligue 1 Uber Eats na Rwanda Development Board (RDB).

    Ibirori nk'ibi kandi byabereye icyarimwe i Douala, muri Cameroun aho abafana naho bashoboye kureba uyu mukino no mu buryo bwihariye, ndetse no kwishimira ibikorwa binyuranye byari byateguwe mbere y'umukino.

    Ligue 1 Uber Eats irashaka kurushaho gukomeza kwagura ibikorwa byayo ku mugabane wa Africa, nka kamwe mu turere tw'ingenzi mu iterambere ryayo. Muri gahunda ya Ligue 1 Touch, ibikorwa nk'ibi bizakomeza kuba inshuro zinyuranye mu bihe biri imbere, mu rwego rwo gukomeza kurushaho kwegerana n'abakunzi ba Ligue 1 Uber Eats muri Africa.

    AMWE MU MAFOTO YARANZE ICYO GIKORWA CYABEREYE KURI CANAL OLYMPIA KU I REBERO

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shemamaboko Didier

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110825/ligue-1-uber-eats-yatangiye-kwagura-ibikorwa-byayo-mu-rwanda-amafoto-110825.html

  • Akari ku mutima wa Caleb UWAGABA wasoje Maste… – #rwanda #RwOT

    ‘A Hundred Days in Marriage’ ni igitabo cyatumye izina UWAGABA Josheph Caleb rimenyekana cyane mu Rwanda no hanze, bitewe n’inkuru mpamo yanyujije muri iki gitabo y’uburyo yabanye n’umugore we Mucyo Sabine igihe kingana n’iminsi 100 akaza kwitaba Imana kuwa 04 Ukwakira 2018 azize uburwayi, bigasigira igikomere UWAGABA Caleb ariko akiyemeza gusohoza isezerano yari yaragiranye n’umugore we akiriho, ko bazandika igitabo ku rukundo rwabo.

    N’ubwo yari asazwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) yakuye muri Mount Kenya University (MKU), Uwagaba Joseph Caleb yasanze ari ngombwa gukomeza amashuri agashaka n’indi Master’s yashakaga cyane. Kubura umugore we yakundaga bihebuje, ntibyatumye aheranwa n’agahinda, ahubwo yanyarukiye i Burayi mu gihugu cya Pologne yiga amasomo ya Master’s muri Kaminuza yitwa ‘University of Economics and Human Sciences’ yo muri Warsaw, abikora agamije kugera ku ndoto ze.

    Uwagaba Caleb yasoje Master’s ku manota meza cyane ashimirwa na Kaminuza yizeho

    Nyuma y’umwaka yari amaze yiga muri iyi Kaminuza, yasoje ari mu banyeshuri bitwaye neza cyane – bafite amanota yo hejuru cyane – ibintu yashimiwe n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza. Burya koko ‘Kwizera kurarema’, UWAGABA Josph Caleb yigiriye icyizere cyinshi yanzura kujya gusaba akazi ko kwigisha muri Kaminuza yo muri Pologne yasorejemo Master’s, birangira bakamuhaye ko kwigisha abanyeshuri bo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) ndetse n’abiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s).

    Ni ibintu ashimira Imana cyane, yamushoboje mu myigire ye ikanamuha kwigirira icyizere. Ubu Caleb yigisha abanyeshuri ba Kaminuza baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi birenga 50 birimo Spain, Italy, Portugal, France, Vietnam, Zimbabwe, u Rwanda, Nigeria Azerbaijan, Turkey, Iran, Ukraine, n'ahandi henshi. Yakebuye abantu bafite imyumvire y’uko Abanyafurika baba i Burayi bahakora akazi gaciriritse, bikaba byatuma hari abashobora kwitakariza icyizere ntibagire imbaraga zo guhatanira imyanya myiza i mahanga.

    INYARWANDA.com yagiranye ikiganiro kirambuye na UWAGABA Joseph Caleb usanzwe ari Umuvugabutumwa (Evangelist), Umwanditsi w’ibitabo, Umujyanama w’abahanzi (Yabaye Manager wa Papa Emile, Sam Rwibasira n’abandi), tumubaza uko yakiriye guhabwa akazi gakomeye ko kwigisha muri Kaminuza y’i Burayi, imishinga afite mu gihe kiri imbere ndetse n’inama agira urubyiruko rushobora kuba uyu munsi rurota ibintu byagutse ariko rugacibwa intege no kutigirira icyizere, kutabona igishoro rwifuza, n’ibindi.

    UWAGABA ubu ni Umwalimu muri Kaminuza yo muri Pologne

    Kurikira Ikiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na UWAGABA Joseph Caleb

    Umunyamakuru: Mperutse kubona amafoto yawe wasoje indi Master’s; wasoje ryari, mu yihe Kaminuza, watsinze neza?

    UWAGABA: Yego. Murakoze nasoje amasomo y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri University of Economics and human sciences in Warsaw, mu kwezi gushize Nzeri, rwose nagize amanota meza 4,8/5 ndetse nanabiherewe igihembo (Distinction for Academic Excellent and outstanding achievement).

    Umunyamakuru: Nyuma yo gusoza Masters, mu Rwanda tugutegereze ryari, ujya uteganya kuba wahakorera, niba ari Yego, ni nk’ubuhe bucuruzi wahakorera?

    UWAGABA: Amakuru yanjye ni meza cyane naje kubona ko nyuma y'ubuzima bushaririye hashobora kuza ubundi buzima kandi bwiza, utatekerezaga ubu ndatuje meze neza. Mu Rwanda ni mu rugo n’ejo mu gitondo mwabona ntashye, umwana ujya iwabo ntawamutangira. Cyane rwose mbonye uburyo bwiza bushoboka nashinga ikigo gitanga ubujyanama mu bijyanye no gutangira imishinga mito, cyane cyane ku rubyiruko (Small and medium Enterprises) ariko kandi kubera ko nize ibijyanye na Logistics nakora akazi kajyanye nabyo.

    Umunyamakuru: Hari amakuru avuga ko wabonye akazi kandi keza muri Pologne, niba ari byo wabigezeho gute?

    UWAGABA: Yes nabonye akazi k'inzozi zanjye, mu by’ukuri byarantunguye. Nkimara kurangiza kwiga, nagiye ku kigo nizeho nsaba akazi ko kwigisha, ariko numvaga batakampa kubera ko nta Doctoral mfite, natanze impapuro zisaba akazi nk'abandi bose, nkora ibizamini byabasabwaga, nyuma ntungurwa no kubona bampaye akazi, ubu ndi umwarimu wa Kaminuza ndetse nigisha abanyeshuri bo muri Master's amasomo abiri (Entrepreneurship ndetse na Business Process Management) kandi mbona bigenda neza rwose.

    Umunyamakuru: Guhabwa ako kazi bisobanuye iki kuri Caleb, wiyumvise gute, washimiye Imana gute, ni iyihe nama wagira urubyiruko

    UWAGABA: Kuri njye bisobanuye ikintu gikomeye, bisobanuye kwimana u Rwanda na Africa nk’uko nyakubahwa Minister Eduard Bamporiki ajya abivuga, kuko kubona umwirabura wigisha i Burayi ntabwo ari ibintu bisanzwe, nahaye Imana icyubahiro ndetse nshima abarimu banjye bose guhera muri Primary kugeza kuri Master's bangize uwo ndiwe uyu munsi, ni ishema ku gihugu n'umuryango wanjye.

    Urubyiruko nabasaba kutarangara, bagabanye ibintu babamo bitabafitiye umumaro bakurikire inzozi zabo kandi n’iyo bahura n’ibibaca intege uyu munsi ugwa hasi ariko ukabyuka ejo ugakomeza, urubyiruko rushyire imbaraga mu gushaka ibisubizo by'ibibazo biri aho batuye.

    Umunyamakuru: Ni nk’ibihe bintu bindi urimo kurota ubu ni ukuvuga wifuza kugeraho mu buzima?

    UWAGABA: Ubusanzwe nta muntu uvuga ibyo arota ariko njyewe numva nzakomeza gushaka imbuto n'amaboko aho ndi hose nk’ibisanzwe ni ugukomeza kwiyubaka no kwubaka abandi.

    Umunyamakuru: Ni abahe bantu batatu Caleb afatiraho icyitegererezo ?

    UWAGABA: ‘Role Model’ biterwa n’icyo mushakaho cyangwa inzira nifuza kujyamo. Muri Leadership, Entrepreneurial, Business…. Ariko muri rusange uwa mbere ni H.E Paul Kagame, uwa kabiri ni Mama wanjye, uwa gatatu ni Bishop Rugamba Albert (Ayobora Itorero Bethesda Holy Church).

    Umunyamakuru: Nyuma y’igitabo wanditse ‘A Hundred Days in Marriage’, nta kindi waba uteganya?

    UWAGABA: Yes ndimo kucyandika kizasohoka umwaka utaha, kitwa ‘From tears to a million maker’

    Mu gusoza ikiganiro twagiranye na UWAGABA Joseph Caleb, uyu mugabo ukiri muto mu myaka ariko wagutse mu bikorwa n’ibitekerezo, yageneye ubutumwa abantu bafite imyumvire y’uko abanyafrika bose baba mu mahanga bakora akazi gaciriritse kandi nyamara atari ko bimeze. Ati “Ikindi ni uko abantu muri rusange bakwiriye guhindura imyumvire y'uko bafata abantu baba mu mahanga aho usanga bavuga ko abantu bajya hanze bakora akazi kabi nyamara birengagiza ko ako kazi gakorwa na buri wese hano akazi umwenegihugu yakora n’undi wese yagakora ndetse abanyamahanga bakora neza”.

    Yunzemo ati “Ubuse sindi mwarimu nigisha abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 50 birimo Spain, Italy, Portugal, France, Vietnam, Zimbabwe, u Rwanda, Nigeria Azerbaijan, Turkey, Iran, Ukraine, n'ahandi henshi!”. Yongeyeho ko hari abanyafrika bafite ibigo bikomeye i Burayi anasaba abantu kwirinda gusuzugura akazi ako ari ko kose mu gihe ugakora ufite intego. Yagize ati “Hano (Pologne) abanyafurika bafite ama business akomeye, so umuntu ahantu ari hose areke gusuzugura akazi ahubwo ako akora kose agakore afite intego yo kuzamuka no kugirira abandi umumaro. Murakoze”.

    Uwagaba Joseph Caleb ubwo yahaga impano y’igitabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Ev. Caleb yahishuye ko agiye gushyira hanze ikindi gitabo nyuma y’icyo yise ‘A Hundred Days in Marriage’ cyakunzwe cyane

    UWAGABA yahawe ishimwe na Kaminuza yasorejeho Masters muri Pologne nyuma y’uko abonye amanota yo ku rwego rwo hejuru

    Caleb ari kwandika igitabo yise “From tears to a milion maker” bisobanuye “Kuva mu marira ugakorera Miliyoni”

    Mu banyeshuri UWAGABA yigisha harimo n’abiga Master’s 

    UWAGABA aherutse gusoza Masters muri Pologne ahita ahabwa akazi muri iyo Kaminuza yizemo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110822/akari-ku-mutima-wa-caleb-uwagaba-wasoje-masters-muri-pologne-agahita-ahabwa-akazi-ko-kwigi-110822.html

  • Kigali: EU yasabwe kuvanaho imbogamizi ku bagenzi bafite ibyangombwa byerekana ko bakingiwe Covid19 #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasabye uw'Ubumwe bw'u Burayi kuvanaho imbogamizi zose ku bagenzi bafite ibyangombwa byerekana ko bakingiriwe COVID19 muri Afurika, bakabemerera kwinjira mu Burayi nta yandi mananiza.

    Ibi byagarutsweho mu nama yahurije i Kigali ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga bo mu bihugu bigize iyo miryango yombi.

    Ni ku nshuro ya kabiri ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga bo mu bihugu bigize iyi miryango bahuriye mu nama nk'iyi.

    Mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko uburyo iyi nama yitabiriwe ari ikimenyetso gikomeye cy'umusaruro yitezweho.

    Yagize ati 'Ubwitabire buri hejuru muri iyi nama haba ku ruhande rw'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n'ibyo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, biragaragaza ubushake bw'impande zombi bwo gushimangira ubu bufatanye bw'amateka kandi bw'ingirakamaro hagati y'imigabane yacu yombi. Ingingo ziganirwaho ni ingenzi cyane ku hazaza h'umubano wacu ukeneye kongera kuvugururwa ukongerwamo ikibatsi ku buryo bungana.'

    Image

    'Ku bibazo by'amahoro n'umutekano n'abimukira dufite uburyo bwo gufatanya tugashyiraho imiyoborere isubiza izi mbogamizi dusangiye twese. Kubaka ubushobozi bw'abaturage binyuze mu burezi, siyansi n'ikoranabuhanga ndetse n'ubuvuzi byadufasha kubaka ubufatanye butajegajega muri iki gihe cyo kuva mu bibazo by'icyorezo cya COVID19.'

    Iyi nama ibaye mu gihe Isi yose igihanganye n'icyorezo cya COVID19 n'ingaruka zacyo.

    Visi Perezida wa Komisiyo y'umuryango w'ubumwe bw'u Burayi Amb. Josep Borell avuga ko kuva iki cyorezo cyakwaduka, Abanyaburayi babaye hafi umugabane wa Afurika ariko ngo nanone ntibihagije.

    Ati 'Twatanze umusanzu wa Miliyari 3 z'ama euro muri COVAX binatuma doze z'inkingo zasaranganyijwe ibihugu bya Afrika ziyongera nubwo wenda zidahuye n'umubare wari ukenewe, tunashyira miliyoni 100 z'amaeuro mu bikorwa by'ikingira muri Afrika. Ibyo ni ibyerekana ubushake dufite.

    Turisegura kuko gushyira mu bikorwa ibyo byose byakozwe ku muvuduko wo hasi bitandukanye n'uko twabiteganyaga kandi koko ugereranyije umubare w'abamaze gukingirwa muri Afrika n'u Burayi usanga harimo ikinyuranyo kinini! Birakwiye ko tuziba icyo cyuho, tugakora ibirenzeho dufatanyije kugirango tuzibe iki cyuho kandi dukwiye kubikora vuba na bwangu, ibyo nta kibazo kibirimo ahubwo twakwibaza tuti tubikore dute?.'

    Kugeza ubu abagera kuri 6% gusa nibo bamaze guhabwa inkingo zombi za COVID19, umuryango wa Afurika yunze ubumwe ukaba ushima umusanzu w'Abanyaburayi mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19.

    Gusa ku rundi ruhande ngo ntibyumvikana uburyo umuntu wakingiriwe COVID19 muri Afurika yangirwa kwinjira mu Burayi, kandi agaragaza icyangombwa cy'uko yakingiwe.

    Visi Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Dr. Monique Nsanzabaganwa avuga ko gushyigikira Afurika nyabyo muri uru rugamba ari ukuvanaho ayo mananiza.

    Image

    Yagize ati 'Gushyigikira umuhate wo gukingira COVID19 ni ingenzi cyane ko bagenzi bacu b'Abanyaburayi bemera icyangombwa gitangwa n'ibihugu binyamuryango kigaragaza ko umuntu yakingiwe hubahirijwe ibiteganywa n'ikigo cyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, Africa CDC. Ibyo bizatuma hakomeza kubaho ubutwererane hagati yacu by'umwihariko mu bijyanye n'ubukungu.'

    Minisitiri w'intebe wungirije akaba na minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ari nayo iyoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe, nawe ashimangira ko u Burayi ari umufatanyabikorwa w'ingenzi wa Afurika.

    Gusa Amb. Apala Pen' Apala asaba ko ubutwererane hagati y'impande zombi ari magirirane kuko zibufitemo inyungu.

    Iyi nama y'Abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe na bagenzi babo bo mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi izakurikirwa n'iy'abakuru b'ibihugu iteganyijwe kubera i Brussells mu ntangiriro z'umwaka utaha.

    SRC:RBA

    The post Kigali: EU yasabwe kuvanaho imbogamizi ku bagenzi bafite ibyangombwa byerekana ko bakingiwe Covid19 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/26/kigali-eu-yasabwe-kuvanaho-imbogamizi-ku-bagenzi-bafite-ibyangombwa-byerekana-ko-bakingiwe-covid19/

  • Bonheur Mugisha(Casemiro) wa APR FC yakoze impanuka ya moto #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mushya wa APR FC Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yaraye akoze impanuka ya moto avunika ino ryo hagati anakomereka bikomeye ku kananwa ubwo yavaga i Kanombe yerekeza I Remera,iyi kipe ya APR FC ikaba izatangira shampiyona itamufite.

    Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu musore ukina hagati mu kibuga muri APR FC, ari mu bitaro ukuguru kwe gupfutse cyane aho bikekwa ko kwakomeretse cyane.

    Yagize ikibazo ku kuguru kw'iburyo akaba yahise ajya kwa muganga bamushyiraho sima. Amakuru avuga ko bazayikuraho nyuma y'ibyumweru bibiri.

    Uyu musore utari wakigaragaza cyane,aherutse kwigaragaza cyane mu mukino APR FC yanganyijemo na Etoile du Sahel igitego 1-1 i Kigali muri CAF Champions League,nubwo mu wo kwishyura batsinzwe 4-0 bagasezererwa.

    Iyi mpanuka itumye Mugisha adatangirana n'ikipe y'ingabo z'igihugu, irasubukura imyitozo yo kwitegura shampiyona kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukakira.

    Nyuma y'ikiruhuko cy'iminsi ibiri umutoza Mohamed Adil yari yahaye abasore be,aba bakinnyi baragaruka mu kazi gushaka uko batwara shampiyona bamaze imyaka 2 batwara badatsinzwe.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba igomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kane bitegura umukino wa mbere wa Shampiyona uzabahuza na Gicumbi FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira.


    Mugisha uri mu bakinnyi batanga icyizere mu kibuga hagati

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bonheur-mugisha-casemiro-wa-apr-fc-yaraye-akoze-impanuka-ya-moto

  • Agahinda ka Esther wo muri Seburikoko, yatewe inda n’abagabo 3 (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Uwabeza Leocadie wamamaye muri sinema nyarwanda nka Esther muri Seburikoko ndetse na Nyiragitariro muri Papa Sava, yavuze ko yahuye n’ubuzima bukomeye aho yabanye n’abagabo batatu bose baryamana na we bakabyarana ariko bakaza gutandukana.

    Esther ni umugore w’abana 4. Avuka mu muryango w’abana 8, abahungu 4 n’abakobwa bane, bavuka mu murenge wa Rukomo mu kagari ka Munyinya muri Gicumbi.

    Yaje kwishyingira maze umugabo babanye bamaze kubyarana abana babiri aramuta. Nyuma yaje kubona umugabo amwizeza ko azamufasha mu bibazo bye, amusaba ko babana aramwemerera amaze kumutera inda arigendera, yaje kubona n’undi na we biba uko.

    Yaje gushaka no kwiyahura ariko arabireka ahubwo nyuma yaje guhitamo gusiga abana ajya Uganda nta kintu na kimwe yari azi agiye gukora, nabyo biranga nyuma y’amezi abiri agaruka mu Rwanda.

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/agahinda-ka-esther-wo-muri-seburikoko-yatewe-inda-n-abagabo-3-video