Umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi bw'ibikorerwa mu Rwanda muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Muhire Louis Antoine yemereye ubufasha umwana ugaragara mu mashusho wakoze imodoka ikora ibikorwa remezo [bakunze kwita Tingatinga] akoresheje ibiti.
Hamaze iminsi hacicikana amashusho y'umwana w'umuhungu wicaye ku modoka ikoze mu biti yikoreye ari kuyora itaka akora ibisa nk'ibimenyerewe ku modoka zikora ibikorwa remezo nk'imihanda.
Uyu mwana wicaye kuri iyo modoka yakoze mu biti yaziritseho ikimene cy'ijerekani ari kuyora itaka ubundi akarimena ku ruhande nk'uko bisanzwe bikorwa na ziriya modoka ziyora itaka.
Umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi bw'ibikorerwa mu Rwanda muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Muhire Louis Antoine yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, avuga ko yifuza gufasha uriya mwana.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter buherekejwe n'ariya mashusho, Muhire Louis Antoine yagize ati 'Uyu mwana uwaba amuzi yanyandikira inbox. Mwemereye ay'ibitabo kugeza arangije IPRC.'
Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ikora ku bijyanye n'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu, barasaba abagabo bakorerwa ihohoterwa ko bakwiye kurenga ibyo bita umuco bakisunga amategeko akabarenganura kuko amategeko atareba abagore gusa.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, mu nama yahuje iyi miryango hamwe na Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO), isanzwe ifasha abaturage bahura n'akarengane.
Harerimana Jean de la Providence, umuyobozi wa Sosiyete sivile mu karere ka Muhanga avuga ko bagenda bahura na bamwe mu bagabo bakavuga ko mu muco nyarwanda utemera ko umugabo arega umugore ko amukubita, ko ibyo kujya hanze bifatwa nko kuba inganzwa ku mugabo.
Harerimana Jean de la Providence.
Yagize ati' Nibyo koko hari abagabo bavuga ko bamwe muribo bakubitwa n'abagore ndetse bakanavuga ko umuco utemerera abagabo kubivuga ndetse ko ubikoze yitwa inganzwa ndetse akavugirwaho amagambo'.
Nyiraneza Arbertine, Pasteur mu Itorero rya EPR, akaba ahagarariye umuryango Nyarwanda Humuriza Tamari Fondation, yemeza ko abagore aribo bagaragara ko bahohoterwa cyane, ariko ko abagabo nabo bahohoterwa bagatinya kubivuga. Ahamya ko badakwiye kubihisha bitwaje umuco, ko rero ntawakwifuza ko bakomeza guhohoterwa bitwaje umuco nyarwanda bagaceceka.
Umusore uri mu kigero cy'imyaka 16 akomerewe n'umuzima nyuma yo gufatwa n'ikibyimba kidasanzwe ndetse cyateye ubwoba abaganga benshi ,iki kibyimba kikaba cyaramufashe mu ijosi.
Umubyeyi wa Emmanuel witwa Speciose avuga ko umwana we yavutse nk'abandi bose ntakibazo afite, ariko mu myaka ibiri ishize nibwo iki kibyimba cyamufashe ari akabyimba gato kigenda gikura buhoro buhoro.Bamujyanye kwa muganga mu bitaro bya CHK barakibaga arataha ndetse atangira kugira ikizere ko yakize.
Ibi byishimo ntibyarambye kuko nyuma y'amezi abiri ,iki kibyimba cyagaratse asubira kwa muganga, bamwohereza mu bitaro bitandukanye aho avuga ko yazengurutse ibitaro byinshi by'i Kigali ariko bikaba ibyubusa. Nyuma nibwo baje kuvumbura ko uyu mwana w'umusore arwaye kanseri yo mu muhogo. Bagerageje kumubaga ariko basanga kanseri yaramurenze bibatera ubwoba ,bababwira ko batamubaga ahubwo hari imiti bazajya bamuha.
Umunyamakuru Seleman Nizeyimana yakoreye ibidasanzwe MTN Rwanda ubwo yamamaza servise yayo ariko abikora ari mu mutaka wa Airtel-Tigo.
Ni ibintu byatangaje abakoresha imbuga nkoranyambaga, ubwo uyu munyamakuru uzwi nka @Luckmannzeyimana kuri instagram yagiraga ikiganiro imbona nkubone kuri instagram aho yari agamije kwamamaza imwe muri service z'iki kigo cy'itumanaho mu Rwanda. Icyatangaje abantu ni uburyo yamamazaga MTN nyamara ari munsi y'umutaka wa Airtel Tigo.
Uwamwezi Nadege wamama ye ku izina rya Nana muri muri filime y'uruhererekane ya City Maid biravugwa ko ari mu myiteguro y'ubukwe n'umusore uba mu gihugu Bubiligi bamaze imyaka 3 bakundana. Imihango yo gusaba no gukwa Nana, izaba kuwa 29 Ukuboza 2021 mu gihugu cy'u Rwanda nk'uko amakuru akomeje gukwirakwira abivuga. Gusezerana imbere y'Imana bizabera mu gihugu cy'u Bubiligi aho umukunzi we witwa Damas bamaze imyaka 3 bakundana atuye.
Amakuru avuga ko muri iyi minsi inshuti ze za hafi zabanye nawe mu bihe by'ubukumi bwe, zikomeje kumutegurira ibirori byo gusezera ku rungano basangiye byose akajya gusanga uwo yaremewe kubana nawe akaramata kugera no mu bundi buzima.
Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw'umutekano wabo bombi. Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n'izindi.
Nadege ni n'umunyamideli aho afite iduka ry'imideli ryitwa 'Nana Fashion Shop', yanabayeho umuhanzikazi aho yaririmbaga mu itsinda rya The Queens mbere yo gutangira gukina filime.
Muri iyi Tombola yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yatomboye RS Berkane yo muri Morocco, aho umukino ubanza uzabera mu Rwanda,hagati ya 26-28 Ugushyingo 2021, naho uwo kwishyura ukazabera muri Morocco kuwa 05 Ukuboza 2021.
RS Berkane itozwa na Frôlent Ibenge yatwaye iki gikombe muri 2020 ndetse iri mu makipe ahora agera kure muri iki gikombe cya CAF Confederation Cup.
Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerwa na Etoile Sportve du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league ku giteranyo cy'ibitego 5-1 mu mikino yombi.
APR FC yari yanganyije na Etoile Sportives du Sahel i Kigali ibitego 1-1 gusa mu mukino wo kwishyura Etoile ibasha gutsinda ibitego 4-0.
Ikipe ya RS Berkane yashinzwe mu mwaka wa 1938 yitwa Association Sportive de Berkane.Yazamutse mu cyiciro cya mbere muri Maroc mu mwaka wa 2012.
Muri 2018, yegukanye igikombe cyayo cya mbere cya Moroccan Throne Cup.Muri Confederation Cup ya 2018,yagarukiye muri 1/4 hanyuma muri 2019 itsindirwa ku mukino wa nyuma na Zamalek.
Muri 2020, Renaissance Sportive De Berkane yatwaye Confederation Cup itsinze Pyramids yo mu Misiri 1â”0.
Umunyarwanda Thierry Hitimana ahawe by'agateganyo inshingano zo kuba umutoza mukuru wa Simba nyuma yo kwirukanwa kwa Didier Gomes wari umutoza mukuru.
Umutoza Didier Gomes Da Rosa, ufite ubwenegihugu bw'Ubufaransa na Portugal, yatandukanye n'ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yinjiyemo kuwa 24 Mutarama 2021.
Uyu mutoza wazengurutse Afrika azamuwe na Rayon Sports,yatandukanye na Simba SC nyuma yo kunanirwa kugera mu mikino y'amatsinda ya CAF Champions League.
Gomes na Simba SC bakoze amakosa cyane basezererwa na Jwaneng Galaxy yo muri Botswana bari batsinze 2-0 mu mukino ubanza wabereye muri Botswana hanyuma uwo kwishyura iyi kipe inyagira Simba SC ibitego 3-1.Iyi Jwaneng yakomeje kubera ibitego byo hanze kuko bari banganyije 3-3.
Gomes Da Rosa, watoje Rayon Sports yo mu Rwanda akanayihesha igikombe cya shampiyona mu mwaka w'imikino wa 2012-2013, yagejeje Simba SC muri 1/4 cy'irangiza cya TOTAL CFA Champions League 2020-2021 mu mwaka w'imikino ushize asezererwa na Kaiser Chiefs.
Gomes Da Rosa w'imyaka 52 y'amavuko, ni umwe mu batoza abakunda Rayon Sport batazibagirwa kuko uretse kubahesha igikombe cya shampiyona muri 2013 baherukaga mu myaka icyenda, yanahinduye isura y'iyo kipe mu mikinire, inatwara ibikombe bitandukanye byagiye bitegurwa imbere mu gihugu.
Uretse gutoza Rayon Sports,Gomes yatoje muri Cameroun aho yahesheje Coton Sport de Garoua igikombe mu mwaka wa 2014 na 2015, ndetse atoza Horoya muri Guinea,CS Constantine,Ismaily n'izindi.
Gomes Da Rosa yanagejeje Coton Sport de Garoua muri kimwe cya kabiri mu mikino y'igikombe cya Confederation Cup.