Category: Uncategorized

  • Nguyu umwanzi kirimbuzi w'umutima benshi batazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi bintu 7 ni umwanzi w'umutima ukwiye kubyirinda kuko byangiza umutima ugomba cyane, benshi bashobora kuba batabizi.

    1.Kurya cyane

    Kurya cyane ni kimwe mu bintu bishobora gutera umubyibuho ukabije. Umuntu rero ufite uyu mubyibuho ukabije aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara z'umutima nk'umuvuduko w'amaraso. Ni byiza kwirinda kurya ibirengeje urugero kandi ukagabanya n'ibyo kunywa birimo isukari nyinshi.

    2.Kugona

    Kugona mu busanzwe ni ibintu bisanzwe ku buryo abenshi tubyirengagiza ntitubyiteho, gusa hari igihe bishobora kuvamo ikibazo gikomeye. Rimwe na rimwe kugona bishobora gutera ikibazo cyo guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye. Ibyo rero bikaba bishobora gutera ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso wiyongera cyane, guhagarara k'umutima (Heart attack) na stroke. Niba uzi ko ufite ikibazo cyo kugona cyane, ni byiza kugana abaganga.

    3.Kuryama utinze

    Kuryama utinze bituma umuntu atagira umwanya uhagije wo gusinzira. Ibi bibaka bishobora kugira ingaruka zikomeye no ku bindi bice bigize umubiri wawe n'umutima urimo. Mu busanzwe umuntu aba agomba kuryama amasaha ari hagati y'arindwi n'icyenda (7-9).

    Kudasinzira neza bishobora gutuma hakorwa imisemburo yitwa hormone ikorwa ari myinshi cyane kurusha ikenewe cyangwa se ari mike cyane idakwiriye. Ibyo rero bikaba byavamo zimwe mu ndwara zikomeye nk'umubyibuho ukabije, umuvuduko w'amaraso, stroke n'izindi. Ni byiza rero gukora ku buryo ubona umwanya uhagije wo gusinzira.

    4.Kutagira isuku yo mu kanwa

    Dushobora kwibaza aho ibi bihuriye n'indwara z'umutima ariko burya kuba mu kanwa kawe hafite ibibazo bishobora kugira ingaruka n'ahandi mu mubiri wawe. Kutagira izuku yo mu kanwa bishobora gutuma bagiteri ziba nyinshi cyane mu kanwa bikaba byagutera indwara zo mu kanwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari zimwe mu ndwara zo mu kanwa zifitanye isano n'indwara z'umutima. Ni byiza rero koza amenyo buri gihe nyuma yo kurya.

    5.Kurya amavuta menshi

    Amavuta nayo nubwo umubiri wacu uyakenera, iyo abaye menshi cyane bishobora kukuviramo kurwara zimwe mu ndwara z'umutima. Usanga amavuta yatunganirijwe mu rugand aatari meza kuko hari ibyo yongerwamo bitari byiza ku buzima bwacu. Ni byiza rero kurya amavuta make bishoboka.

    6.Stress

    Abantu benshi bakunda kugira stress ntibabyiteho kugeza igihe batangiye kurwara zimwe mu indwara z'umutima. Stress ni kimwe mu bintu bishobora kwangiza imiyoboro y'amaraso. Si ibyo gusa kandi kuko stress igira ingaruka no ku bwonko.

    7.Gukora imyitozo ngorarangingo irengeje urugero

    Akenshi usanga abantu bakora imyitozo ngororangingo mu rwego rwo kwirinda zimwe mu ndwara no kugirango bagire ubuzima bwiza. Hari abantu rero usaga barenza urugero bagokora ibikabije. Nubwo ari byiza gukura iyo myitozo, iyo urengeje urugero bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe.

    Source : https://yegob.rw/nguyu-umwanzi-kirimbuzi-wumutima-benshi-batazi/

  • Esiteri wo muri Seburikoko asutse amarira||ibyo abagabo bamukoreye ni akumiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu marira menshi, Uwabeza Leocadie wamamaye muri sinema nyarwanda nka Esther muri Seburikoko ndetse na Nyiragitariro muri Papa Sava, yavuze ko yahuye n'ubuzima bukomeye aho yabanye n'abagabo batatu bose baryamana na we bakabyarana ariko bakaza gutandukana.

    Esther ni umugore w'abana 4. Avuka mu muryango w'abana 8, abahungu 4 n'abakobwa bane, bavuka mu murenge wa Rukomo mu kagari ka Munyinya muri Gicumbi.

    Mu kiganiro yagiriye kuri shene ya Youtube ESTHER yatangaje ko yaje kwishyingira maze umugabo babanye bamaze kubyarana abana babiri aramuta. Nyuma yaje kubona umugabo amwizeza ko azamufasha mu bibazo bye, amusaba ko babana aramwemerera amaze kumutera inda arigendera, yaje kubona n'undi na we biba uko.

    Yaje gushaka no kwiyahura ariko arabireka ahubwo nyuma yaje guhitamo gusiga abana ajya Uganda nta kintu na kimwe yari azi agiye gukora, nabyo biranga nyuma y'amezi abiri agaruka mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/esiteri-wo-muri-seburikoko-asutse-amariraibyo-abagabo-bamukoreye-ni-akumiro/

  • Kigali: Abantu 22 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha; Polisi yongeye kwihanangiriza abashoferi – #rwanda #RwOT

    Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira, byabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Umwe mu beretswe itangazamakuru akaba yaranakoze impanuka, yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto.

    Yagize ati “Nafashwe kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira nyuma yo gukora impanuka yabereye i Gikondo. Byatumye Polisi ipima isanga mfite alukolo ingana na 0.96. Sinzongera kunywa inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga.”

    Mugenzi we na we yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto abisabira imbabazi avuga ko atazongera kunywa inzoga ari butware ikinyabiziga.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu gihugu hose hagamijwe kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka. Yaburiye abashoferi bica nkana amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda.

    Yagize ati “Twabivuze kenshi tubisubiramo ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu barimo gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga kandi ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka. Bariya bantu bafashwe bamwe bari bakoze impanuka kubera gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.”

    Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi itazahwema gufata abica amategeko, agira inama abashoferi kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

    Abashoferi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

    source : https://ift.tt/2XTkJ0y

  • Karongi: Abaturage 4600 begerejwe umuyoboro w’amazi watwaye miliyoni 80Frw – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Bubazi baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya gushaka amazi meza.

    Irankunda Jean Claude wo mu Mudugudu wa Kavumu avuga ko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu bajya kuvoma amazi meza ahitwa ku Ibanda.

    Yagize ati “Aya mazi twayabonye muri uyu mwaka, yadufashije ibintu byinshi kuko twavomaga amazi atemba, ntitubone ameza yo kunywa. Twashakaga amazi yo kunywa tukajya mu misozi, ahantu kure twakoreshaga amasaha atatu.”

    Nzabikiramo Isidore, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bubazi, yavuze ko mbere y’uko begerezwa amazi abanyeshuri batorokaga ikigo bakajya mu baturage gusaba amazi yo kunywa.

    Yagize ati “Mbere nta mazi twagiraga, twakoreshaga ay’imvura yashira tukohereza abakozi mu kabande bakarara bavoma kugira ngo tuze kubona ayo dutekeshereza abanyeshuri. Ubu ntabwo tukibura amazi, mbere abana bajyaga baducika tukabashaka tukababura bagiye mu baturage gusaba amazi yo kunywa.”

    Akomeza avuga ko aya mazi begerejwe abafasha kunoza isuku, ati “Mu isuku ubu hose irahari, haba mu bwiherero no mu mashuri kubera ko twabonye amazi.”

    Umuyobozi wungirije wa Croix Rouge, Mukandekezi Françoise ishami ry’u Rwanda avuga ko begereje abaturage aya mazi binyuze muri gahunda yabo yo gufasha abaturage bababaye kurusha abandi.

    Yagize ati “Kutabona amazi meza ni kimwe mu bibazo byari bibugarije kuko amazi ni ubuzima. Abantu badafite amazi meza ibyiza byose watekereza byo kubateza imbere waba uri kubakira ku musenyi. Amazi aradufasha mu isuku n’isukura, amazi aradufasha mu kuryanya icyorezo cya covid−19, kurwanya indwara zituruka ku mwanda n’ibindi.”

    Mukandekezi akomeza agira ati “Ikintu cya mbere dubasaba abaturage ni uko ibi bikorwa babigira ibyabo. Ntibavuge ngo amazi ya Croix Rouge yapfuye reka duhamagare i Kigali, kuko amazi ni ayabo, bagomba kuyabungabunga kugira ngo ashobore gukomeza kubakorera igihe kirekire.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Karangwa James yavuze ko ari igikorwa bishimira cyane kuba abaturage begerejwe amazi meza.

    Uyu muyoboro ufite uburebure bw’ibilometero 18.6, wuzuye utwaye miliyoni 82 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturage bagerwaho n’ aya mazi ni 4645 bo mu mirenge ya Rubengera na Gitesi. Mu karere ka Karongi kwegereza abaturage amazi meza bigeze kuri 56%.

    Ubwo abaturage bashyikirizwaga amazi ku mugaragaro

    source : https://ift.tt/3vN0QEO

  • RIB yafunze bane barimo umudipolomate w’u Rwanda bakurikiranyweho gucuruza amahembe y’inzovu – VIDEO #rwanda #RwOT

    Aba bantu bane bafashwe, ni Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaqué ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC) bakurikiranweho kwinjiza mu Rwanda amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha.

    Aba bose bafashwe mu bihe bitandukanye mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rusizi, naho amahembe akaba yafatiwe mu modoka y’abadipolomate yanditse kuri SINELAC yakoreshwaga n’umukozi wa SINELAC witwa Murokozi Desire wiyemerera ko ari umu diplomate w’u Rwanda akanasaba imbabazi kuba yasuzuguje Leta yamuhaye ubwo butumwa.

    REBA VIDEO Y’IYI NKURU MU MASHUSHO HANO :

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko abafashe bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    RIB yaboneyeho gutanga ubutumwa, bugira buti 'RIB iraburira abaturarwanda kutishora mu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu ndetse n’ibindi bikomoka ku bwoko bw’inyamaswa bukomye kuko ari icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yafunze-abantu-bane-bakurikiranyweho-kwinjiza-amahembe-y-inzovu-yafatiwe-mu-modoka-y-Abadipolomate

  • Ni iki nakora ngo Imana isubize amasengesho yanjye? #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bumva ko gusubizwa amasengesho yabo ari uguhabwa ibyo basengeye. Iyo batabonye ibyo basabye, ubwo isengesho ryabo ntiriba ‘ryashubijwe’. Ariko ibi ni ukutumva gusenga neza. Imana isubiza buri sengesho riyerekejweho.

    Rimwe na rimwe Imana isubiza ‘oya’ cyangwa ‘ba utegereje’. Imana idusezeranya gusubiza amasengesho yacu iyo dusabye ibijyanye n’ubushake bwayo. ‘Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.’ (1 Yohana 5:14-15).

    Bivuga iki ‘gusaba nk’uko Imana ishaka’? Gusaba ibijyanye n’ubushake bw’Imana ni ugusaba ibihesha Imana icyubahiro cyangwa gusaba ibyo Bibiliya yerura ko ari ubushake bw’Imana. Iyo dusabye ibidahesha Imana icyubahiro cyangwa bitajyanye n’ubushake bwayo mu buzima bwayo, ntabwo Imana ibiduha.

    Nonese ni gute twamenya ubushake bw’Imana? Yo ubwayo idusezeranya ubwenge iyo tubusabye. Yakobo 1:5 ivuga yuko: ‘ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa’.

    1 Abatesalonike 5:12-14 hatubwira byinshi biri mu bushake bw’Imana. Uko tugenda dusobanukirwa ijambo ry’Imana kurushaho, ni nako tuzagenda tumenya kurushaho ibyo tugomba gusengera (Yohana 15:7). Uko tugenda twumva neza icyo tugomba gusengera, ni nako tuzarushaho kubona Imana idusubiza ‘yego’.

    Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-iki-nakora-ngo-Imana-isubize-amasengesho-yanjye.html

  • Minisitiri Biruta yakiriye ku meza abitabiriye inama ihuza Afurika n’u Burayi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yaberaga i Kigali tariki 25-26 Ukwakira 2021, yasuzumiwemo ingingo zirimo ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi mu ngeri zirimo ubukungu, ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

    Ni inama itegura iy’abakuru b’ibihugu by’iyo miryango yombi izabera i Bruxelles muri Gashyantare umwaka utaha, iziga ku bufatanye mu ishoramari, uburezi, ubuzima, abimukira, urujya n’uruza n’ibindi.

    Ubwo yakiraga abitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yashimiye ibihugu byari bihagarariwe ndetse abifuriza urugendo rwiza.

    Abayitabiriye bagarutse ku bufatanye bukwiye kuranga impande zombi ndetse u Burayi bugaragaza ko bwifuza gufatanya na Afurika mu bikorwa birimo no kubaka inganda zikora imiti n’inkingo kuri uyu mugabane wa Afurika.

    Impande zombi zagaragaje ko ubu ari uburyo bwafasha umugabane wa Afurika kugira ubushobozi buhagije bwo kwitegura indwara z’ibyorezo zishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.

    U Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo ni byo bihugu bya mbere bigiye kubakwamo inganda zigezweho zikora inkingo n’imiti bizafasha Afurika kwihaza ku bijyanye n’imiti.

    Ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bwatangiye mu 2000 ariko ingingo z’ingenzi z’ubufatanye zitangira mu 2007.

    Abitabiriye uyu musangiro banafataga amafoto y’urwibutso

    Abitabiriye uyu musangiro bagize n’umwanya wo kuganira

    Ababyinnyi gakondo bataramiye abitabiriye uyu musangiro wabereye muri Marriott Hotel

    Umukirigitananga Munyakazi Deo yasusurukije abitabiriye ibi birori byo gusangira

    Minisitiri Dr Biruta yari yasabanye n’abitabiriye umusangiro

    Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU, Dr Nsanzabaganwa Monique ni umwe mu bitabiriye uyu musangiro

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3vO3F8F

  • Hatangajwe igihe RwandAir izatangirira ingendo zigana i Doha – #rwanda #RwOT

    Iyi tariki itangajwe nyuma y’igihe cyari gishize RwandAir itangaje ko yitegura gukora ingendo ziva i Kigali zigana muri Qatar mu Mujyi wa Doha ku Kibuga cy’Indege cya Hamad International Airport.

    Ni urugendo rutangijwe binyuze mu masezerano y’imikoranire RwandAir iherutse kugirana na Qatar Airways, azafasha abagenzi bayo gukorera ingendo mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi.

    Kuva i Kanombe ugera i Doha, ni urugendo rw’ibilometero 4374 indege idahagaze. Ubusanzwe Qatar Airways niyo yarukoraga, kuko yavaga i Kigali yerekezayo inshuro eshanu mu cyumweru gusa ihagarara i Entebbe muri Uganda igafata abagenzi.

    Iki cyerekezo gishya RwandAir itangiye kujyamo cyitezweho kuzayifasha kurushaho kubaka izina rikomeye no kwagura ibikorwa byayo.

    Doha ifatwa nk’ahantu hakomeye mu bijyanye n’ingendo z’indege kuko indege zerekeje mu byerekezo bitandukanye ari ho zinyura. Bivuze ko abagenzi bazajya bakoresha RwandAir bazajya bagerera i Doha ku gihe bitandukanye n’uko bashoboraga kuhagera nyuma cyangwa se mbere y’amasaha asanzwe y’indege za Qatar Airways ziberekeza hirya no hino.

    Indi nyungu u Rwanda rwiteze muri iki cyerekezo ni uko abagenzi bakoresha Ikibuga cy’Indege cya Kigali na bo baziyongera, kuko hari nk’abazajya bava i Doha bakanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu bindi byerekezo RwandAir igeramo.

    Doha ni icyerekezo cya gatatu RwandAir igihe gutangizamo ingendo mu gihe kitageze ku mezi atatu, nyuma ya Goma na Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu Ukuboza RwandAir izatangiza ingendo zigana i Doha muri Qatar

    source : https://ift.tt/3nytCFt

  • “Fondation Yolande Mukagasana” yamaganye abifashisha internet mu gupfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Itangazo uyu muryango wasohoye ryashyizweho umukono na Yolande Mukagasana uwuyobora, ku wa 26 Ukwakira 2021.

    “Fondation Yolande Mukagasana” yatanze iyi mpuruza nyuma y’igihe humvikana abanyamakuru cyangwa abiyita abanyapolitiki bitwaza uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza babinyujije kuri murandasi.

    Rikomeza riti “Umwe muri bo avuga ko ngo aho kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tugomba kuyibagirwa kugira ngo tugere ku bwiyunge. Indi mpamvu yatanzwe ngo ni uko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abibuka bababaza abayikoze.’’

    Aya magambo yavuzwe na Hakuzimana Abdou Rashid wiyita ‘umunyapolitiki’, akaba asanzwe atambutsa ibindi biganiro kuri YouTube Channel ye yise Rashid TV; ibi byose abyita ko ari uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo ashaka.

    “Fondation Yolande Mukagasana” yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi kubera amagambo y’urwango ariko bikitwa uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka.

    Yatanze urugero aho mu mwaka wa 1993, uwari Minisitiri w’Itangazamakuru Rucogoza Faustin utaravugaga rumwe n’umugambi wa Jenoside wategurwaga na Perezida Habyarimana, yatumije Kabuga Félicien na Jean Bosco Barayagwiza ababwira ko ibiganiro bya RTLM bivangura Abanyarwanda kandi ibiba urwango. Mu magambo ye, Kabuga yavuze ko iyi radio “ivuga ukuri kandi ari uburenganzira bwayo gutanga ibitekerezo.’’

    “Fondation Yolande Mukagasana” yavuze ko amagambo agamije kubiba amacakubiri adakwiye guhabwa intebe, ikanasaba inzego bireba kutarebera ababigiramo uruhare.

    Ikomeza iti “Niba RTLM yarafashije kwihutisha umugambi wa Jenoside, ntitwakwemera abandi bakora nka RTLM bo bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba ari icyaha gihanwa n’amategeko, turibaza impamvu abapfobya n’abahakana Jenoside inzego zibarebera zigaceceka. Dukurikije ko utibuka aho yavuye adashobora no kumenya iyo ajya, turasaba abashinzwe urubyiruko kururinda amacakubiri n’abarubibamo ingengabitekerezo ya Hutu Pawa.’’

    Uyu muryango wasabye abashinzwe kubahiriza Itegeko Nshinga kuzirikana ko Hutu Pawa yashinzwe mu 1991, yinjije u Rwanda mu icuraburindi ndetse abari bayirimo kugeza na n’ubu bataricuza ‘ahubwo usanga bafite imbuto y’urwango bakomeje kubiba mu bato.’

    Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Tuributsa ko urubyiruko ari rwo rwabaye rwinshi mu bakoreshejwe ngo Jenoside ishoboke kandi igire ubukana nk’ubwo twabonye. Itegeko Nshinga rirengera abana kuko batagomba guhabwa uburere bubuze urukundo n’umudendezo nk’uko biteganwa n’Itegeko ribarengera. Urubyiruko rw’u Rwanda ntirugomba gukurira mu macakubiri, rugomba kwiyubakira igihugu kizira amacakubiri ruzasigira abo ruzibaruka.’’

    Fondation Yolande Mukagasana yihanije abiyita abanyapolitiki n’abanyamakuru bashaka gukoresha guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bagere ku migambi mibisha yabo.

    Fondation Yolande Mukagasana yamaganye abarimo Hakuzimana Abdou Rashid bifashisha internet mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3EmMFJO