Category: Uncategorized

  • Bugesera : Animateri aravugwaho kunnyuzurisha abanyeshuri saa yine z’ijoro ngo batazajya bamusuzugura #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi ushinzwe gukurikirana imibereho y’abanyeshuri witwa Ntahomvura Erneste, avugwaho kuba yarabwiye abanyeshuri bo mu mwaka wa gatanu, bakajyana bagenzi babo bo mu wa kane mu kibuga saa yine z’ijoro ubundi bakabannyuzura.

    Ngo ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 24 Ukwakira 2021, aho bamwe mu banyeshuri n’abarezi bigisha muri ririya shuri babwiye Radio 1 uko byagenze.

    Umwe yagize ati 'Bakora ijoro bise Welcome to TTC Nyamata day, Night [avuga ko babahaye ikaze kuri iryo shuru].Rero Animateur afata abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatanu, arababwira ngo baze kuza kumufasha kubyutsa abana.'

    Yakomeje ati 'Mu saa yine, arababyutsa, arabahamagara ngo mubyuke, abwira abiga mu mwaka wa Gatanu ngo baze kumufasha abiga mu mwaka wa Kane bashyashya. Agira amagambo amwe ababwira, bafata imikandara barabakubita.'

    Undi yagize ati 'Hanyuma mu ijoro ryo ku cyumweru ni bwo byatangiye kumvikana cyane, abantu bari hanze y’Ikigo bumva urusaku n’induru mu macumbi bararamo, biza kumenyekana ko ari abanyeshuri bo mwaka wa Gatanu bakubitaga abo mu mwaka wa Kane, ubona ko ari ibintu byapanzwe.'

    Aba barimu bavuze kandi ko usibye kuba aba banyeshuri barakubiswe, banatswe amafaranga y’impamba bari bitwaje gusa ko batunguwe no kumva harahanwe abanyeshuri gusa kandi uwo muyobozi ari we bikekwa ko ari we wari inyuma yabyo.

    Umwe yagize ati 'Umuyobozi wacu, animateur bitewe ni uko abanyeshuri b’ubushize bamusuzuguraga, yari yapanze gahunda yo gusa n’ubakanze, akabereka ko nta mikino.'

    Undi yagize ati 'Yabaga yihagaririye aho, bivugwa ko hari abo yateye inshyi, imigeri.'

    Umuyobozi w’Ikigo cya TTC Nyamata, Munyaneza Alphonse yavuze ko bazandikira Akarere ibaruwa ihagarika mu mirimo uyu muyobozi uvugwaho aya makosa.

    Yagize ati 'Yavuze ko hari abana bajyaga bamusuzugura bityo ashaka kubaganiriza ababwira bati muramenye namwe mutazaba nk’abansuzuguye ubushize. '

    Yakomje ati 'Icyo turi bukore twebwe turi bubitangire raporo, hanyuma nk’Akarere kakareba imyanzuro twanzuye ku ruhande rwacu twifuza y’uko atakomeza kuba umuyobozi (Animateur) wa kino Kigo, bamushakira akandi kazi cyangwa hakarebwa icyo itegeko riteganya.'

    Ifoto iri hejuru yakuwe kuri internet ntabwo ari iy’abo mu ishuri rivugwa mu nkuru

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Bugesera-Animateri-aravugwaho-kunnyuzurisha-abanyeshuri-saa-yine-z-ijoro-ngo-batazajya-bamusuzugura

  • Amaso yaheze mu kirere ku begukanye irushanwa… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye by’Africa y’Uburasirazuba hagamijwe gushakisha impano mu ngeri zitandukanye hanyuma izo mpano zigafashwa, zigatezwa imbere nk'uko n'andi marushanwa ya Got talent ya Simon Cowell abigenza hirya no hino ku isi.

    Ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere, East Africa's Got Talent yegukanwe n’abana babiri b'abavandimwe bo muri Uganda bari bagize itsinda ryitwa Ester & Ezekiel hari mu kwakira mu 2019. Begukanye iri rushanwa barushize itsinda ry’abana b’abanyarwanda bibumbiye mu itorere Intayoberana.

    Igihembo cyo kwegukana iri rushanwa cyari ibihumbi mirongo itanu y’amadolari y’amerika, ni abarirwa kuri miliyoni 50 z’amanyarwanda. Iri tsinda ryibukirwa ku kuntu ryasubiyemo indirimbo 'When You believe' ya Mariah Carey na Whitney Houston, ryakomeje gutegereza igihembo batsindiye none imyaka ibaye ibiri.

    Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Facebook, mu kiganiro cy’amajwi baherutse kugenera ababakurikira bagize bati 'Kuva wa mugoroba mwadushyigikiraga tugatsinda, twategereje igihembo cyacu turaheba, imyaka ibaye ibiri nta n'umwe mu bategura wigeze yongera no kutuvugisha.'

    Aba bana bemeza ko ibi byabagizeho ingaruka cyane ko bari biyemeje gufata amwe mu mafaranga batsindiye bakayafashishamo abatishoboye. Bakomeza bagira bati 'Noneho mutekereze ibihe isi yabayemo bya Covid-19, iki ni cyo gihe twari dukeneye ibyatugenewe.'

    Uretse kuba abategura iri rushanwa batarishyura abatsindiye igihembo nyamukuru, irushanwa biragoye kwemeza ko rizongera kuba n'igihe rizabera.

    Esther na Ezekiel batangaje ko batigeze bahabwa amashilingi miliyoni 184 batsindiye mu irushanwa East Africa's Got Talent

    Aba baririmbyi bavuze ko gutinda guhabwa aya mafaranga byabagizeho ingaruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110925/amaso-yaheze-mu-kirere-ku-begukanye-irushanwa-east-africas-got-talent-110925.html

  • Yambariwe n’aba Miss Gusa! Mu Mafoto utabonye… – #rwanda #RwOT

    Ubu bukwe bukimara kuba, amafoto yabwo yagizwe ubwiru kuko ntiyigeze asohoka ari nayo mpamvu abantu batabwitayeho cyane, nyamara bwari ubukwe burimo ibyamamare n’abafite amazina azwi mu myidagaduro.

    Mu bambariye Mukangwije Rosine bazwi harimo Miss Nishimwe Naomie, Umuratwa Anitha Kate, Miss Teta Nicole n’abandi bagaragaje n’ibyishimo bikomeye muri ubwo bukwe kuko amashusho n’amafoto abagaragaza bari gucinya akadiho.

    Nyuma y’ubukwe Mukangwije Rosine yafashe umwanya ashimira abamwambariye bose ababwira uko abakunda ndetse anabashimira ubwitange bagaragaje mu munsi udasanzwe mu buzima bwe we na Chris.

    Uyu mukobwa yasezeranye kuwa Kane, tariki 7 Ukwakira 2021. Tariki 11 Nzeri 2021 ni bwo uyu mukobwa yambitswe impeta y'urukundo mu birori byabereye muri Great Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

    Mukangwije w'imyaka 21 yambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018. Yaryambuwe tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n'abayobozi b'irushanwa imyitwarire idahwitse bakubiye mu birego bisaga 13 bamuregaga, icyakora yanze kuritanga ndetse n'ubu aracyarifite kuko ntawo kumusimbura uratorwa.

    Chris afata agafoto n’umugore we Rosine

    Miss Naoime na Denise bamwe mu bambariye Mukangwije

    Miss Naomie afata agafoto k’urwibutso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110909/yambariwe-naba-miss-gusa-mu-mafoto-utabonye-yubukwe-bwa-miss-rosine-abarimo-miss-naomie-na-110909.html

  • Gisagara: Barifuza ubufasha bwo kuvuza umwana wabo wavukanye ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mushimiyimana ubu afite imyaka 8. Hamwe n’ababyeyi be batuye mu Mudugudu wa Karugumya, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Musha, Akarere ka Gisagara.

    Arya ari uko bamutamitse, akicara ari uko abifashijwemo kuko we atabasha kwiyegura. Iyo ashaka kugenda akurura ikibuno, ariko na bwo akagenda akanya gato. Iyo hari icyo akeneye abivuga yifashishije amarenga, urugero nk’iyo akeneye kwituma, batindiganya gatoya akabirangiriza aho ari.

    Nyina witwa Apolliaria Akimana avuga ko kuba asigaye abasha kwicara, agakurura ikibuno cyangwa akavuga mu marenga, babikesha ubufasha bagiye bahabwa bakamuvuza, ariko ko ubufasha bwahagaze nyamara yari ageze igihe kubasha guhaguruka bishoboka.

    Agira ati “Akiri agahinja sinabashije kubona ko afite ikibazo, ntegereza ko yakwiyegura cyangwa ngo akine nk’impinja, ndaheba. Agize amezi umunani twatangiye kumujyana kwa muganga.”

    Bahereye ku kigo nderabuzima, babohereza ku bitaro bya Kabutare na bo babohereza kuri CHUB, bakajya bamugorora.

    Babonye umwana agize imyaka ibiri ntakirahinduka basabye koherezwa i Gatagara barabyemererwa, ariko ubushobozi buza kubabana bukeya, maze kubera ko babonaga ntagihinduka, bahitamo kumutahana.

    Baje kubona abamukorera ubuvugizi, Akarere karabafasha maze bamujyana ku muvuzi wigenga i Kigali. Mushimiyimana ati “Uwo muganga yaragerageje kuko namugaruye abasha kwicara. Icyo gihe yari afite imyaka ine.”

    Nyuma yaho na bwo NCPD yarabafashije, basubira kumuvuza kuri wa muganga wigenga, ariko noneho bavayo babona atangiye kugira n’ubwenge kuko ari bwo yatangiye kuvuga mu marenga ko ashaka kurya cyangwa kujyanwa mu bwiherero, akabasha no kugendesha ikibuno.

    Inzu batuyemo irashaje ariko ubukene baterwa no kwita ku mwana utabasha kugenda no kurya nk
    Inzu batuyemo irashaje ariko ubukene baterwa no kwita ku mwana utabasha kugenda no kurya nk’ibyo barya ngo butuma batabasha kuyisana

    Se witwa Jean Pierre Manariyo agira ati “Uwo muganga yatubwiye ko tubonye miliyoni eshatu yamufasha akabasha kugenda, kandi rwose twebwe ntaho twazikura.”

    Yifuza ababafasha uyu mwana akabasha kugenda ndetse no kurya ibiryo nk’ibyo n’abandi barya, kuko ibyo bo barya bahinga, ari byo ibijumba n’imyumbati ndetse n’ibishyimbo we atabishobora.

    Ati “Kumugaburira biraduhenda kuko bisaba ko tumugurira ibirayi n’ibindi biryo byoroshye, tumutamika tubanje kubinomba. Amasabune yo kumumesera na yo araduhenda kuko atabasha kwijyana mu bwiherero, kandi rwose nta bushobozi.”

    Uyu muryango n’ubwo uri mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe urakennye. Bafite inka bahawe n’Akarere kugira ngo babashe kwita kuri uwo mwana, ariko ikamwa igice cya litiro ku munsi, ntibabashe kubona amata asaguka ngo bagurishe, byibura babashe kugura ibiryo bimutunga.

    Inka Akarere kahaye ababyeyi ngo ibafashe gutunga umwana wabo na yo ngo nta mukamo uhagije ifite
    Inka Akarere kahaye ababyeyi ngo ibafashe gutunga umwana wabo na yo ngo nta mukamo uhagije ifite

    Guhendwa no gutunga uyu mwana ngo bituma batabasha kwegeranya amafaranga ngo byibura bazabashe no gusana inzu batuyemo, bigaragara ko igisenge cyayo cyamaze gusaza.


    source : https://ift.tt/3Blmnpm

  • BK yahembye abacuruzi 10 b’inyongeramusaruro barushije abandi guhererekanya amafaranga menshi mu IKOFI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri BK, Popina Kwani, ahereza sheki Mukagatare Marie-Merci
    Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri BK, Popina Kwani, ahereza sheki Mukagatare Marie-Merci

    Iyi poromosiyo yo guha abacuruzi 10 buri kwezi amafaranga ibihumbi 100 (buri umwe umwe) irajyana n’iyo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha ikoranabuhanga rya IKOFI, aho buri wese ahabwa 50,000Frw yamufasha gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwe.

    IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, ikaba yarashyiriweho abahinzi by’umwihariko mu rwego rwo kubafasha kubitsa (amafaranga baba bishyuwe iyo bagurishije umusaruro).

    Ibafasha kandi kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura inyongeramusaruro (imbuto, ifumbire n’imiti), ndetse no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bazafashwa kubona serivisi z’imari zituma basaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

    Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2021, ubwo yatangizaga poromosiyo yo guhemba abahize abandi mu gukoresha IKOFI, Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko iyi gahunda igamije gushishikariza abahinzi bose mu Rwanda gukoresha iri koranabuhanga, kugira ngo banki ibone uburyo ibateza imbere.

    Dr Karusisi yagize ati “Tureba uburyo umuhinzi uri mu IKOFI akoresha amafaranga yishyura umucuruzi w’inyongeramusaruro, tukabasha kubona uwakoresheje IKOFI neza bikaduha amakuru azatuma tumugenera inguzanyo n’ibindi bimubereye.”

    Ibi Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Banki ya Kigali, Popina Kwani yabishimangiye kuri uyu wa kane, ubwo yarimo guhemba abacuruzi b’inyongeramusaruro bakaba ari n’aba ajenti ba IKOFI, barushije abandi mu guhererekanya amafaranga menshi.

    Kwani yakomeje agira ati “Turashaka gukoresha aya mezi atatu twongera umubare w’abahinzi bakoresha IKOFI bagura inyongeramusaruro cyangwa bakira amafaranga ku bo bagurishaho ibyo bejeje batayafashe mu ntoki nk’uko biri muri gahunda ya Leta, bikaba bibaha amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo no guhabwa inguzanyo”.

    Kwani avuga ko uko abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bakangurira abandi kwinjira muri gahunda ya IKOFI, ari na ko abantu benshi bitaruye serivisi z’imari mu cyaro boroherezwa kubona aho babitsa cyangwa babukiza amafaranga yabo, bikabafasha kwiteganyiriza.

    “Banyongereye igishoro, nzatanga serivisi zihuse”, Mukagatare

    Uwitwa Mukagatare Marie-Merci w’i Musanze mu Majyaruguru ni we wahagarariye abandi bacuruzi icyenda b’inyongeramusaruro bahize abandi, akaba yaje i Kigali wenyine guhabwa sheki mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya Covid-19.

    Mukagatare ashimira Banki ya Kigali kuba ngo yarahinduriye benshi uburyo bwo kubaho (Transforming life-style) kuko hari abatakivunwa no kwikorera ibifurumba by’amafaranga adafitiwe umutekano.

    Mukagatare avuga ko amafaranga ibihumbi 100 BK yamuhembye ari ukumuzamurira umuhate wo gukora, ikaba imwongerereye igishoro, ndetse bigatuma ashobora gutanga serivisi yihuse.

    Yagize ati “Nzatanga serivisi yihuse kuko hari igihe umuntu ashobora kukubwira ati ‘mbikuriza amafaranga ibihumbi 70′, iyo utayafite hafi uyasaba undi muntu kugira ngo ayakoherereze, icyo gihe iminota iba iri kugenda, ariko iyo uyafite hafi uhita umuha iyo serivisi ako kanya.”

    Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe Ubucuruzi bwa IKOFI, Mutangana Felix
    Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe Ubucuruzi bwa IKOFI, Mutangana Felix

    Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe Ubucuruzi bwa IKOFI, Mutangana Felix avuga ko mu bacuruzi 10 b’inyongeramusaruro batoranyijwe, nta wahererekanyije amafaranga ari munsi ya miliyoni imwe mu mezi atatu ashize.

    Gahunda ya IKOFI isanzweho kuva mu mwaka wa 2019, kugeza ubu ikaba imaze kwitabirwa n’abagera hafi ku bihumbi 263 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bagera ku 1,767.

    Umuhinzi wese ushaka kwinjira muri iyi gahunda akanda muri telefone ye *774# agakurikiza amabwiriza, ntagombera kuba afite konti muri Banki ya Kigali.


    source : https://ift.tt/3CmWWoF

  • Nyagatare: Abaturage basabwe kubaka inzu zitari iz’agateganyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Kayisire yatangije igikorwa cyo gusubiza ku mazu amabati yavuyeho
    Minisitiri Kayisire yatangije igikorwa cyo gusubiza ku mazu amabati yavuyeho

    Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, ubwo imiryango 67 yasenyewe n’ibiza byakomotse ku mvura iheruka kugwa, bashyikirizwaga amabati, imisumari n’ibyuma bizirika ibisenge.

    Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Gatunda, Akagari ka Kabeza umudugudu wa Kabeza, aho abaturage 29 bari basigaye hanze nyuma y’uko inzu zabo zitwawe n’umuyaga.

    Akagari ka Kabeza buri mwaka ngo gakunze guhura n’ikibazo cy’ibiza inzu zikavaho ibisenge.

    Guverineri Gasana avuga ko ubundi umuturage yakabaye yubaka inzu iramba aho kubaka imeze nk’iy’agateganyo kuko igihe icyo ari cyo cyose yasenyuka.

    Ati “Ni byiza kugira ngo twubake amazu azaramba, ntabe ay’agateganyo rwose tubigire umuco. Icya kabiri twige kandi dukore ibyo twize. Zirika igisenge, hasi shyiraho umusingi, cukura umuferege ubuza amazi kwegera inzu n’ibindi. Ibyo ntidukwiye guhora tubibwirizwa”.

    Abaturage bishimiye inkunga bahawe ndetse biyemeza kutazongera kurangara ngo basakare bataziritse ibisenge
    Abaturage bishimiye inkunga bahawe ndetse biyemeza kutazongera kurangara ngo basakare bataziritse ibisenge

    Yavuze ko ubuyobozi bw’Intara buzafatanya n’ubw’akarere kugira ngo hagabanywe ibihombo n’impanuka biterwa n’ibiza. Ngo igihugu cyifuza Umunyarwanda ufite imibereho myiza, utekanye, uteye imbere kandi utuye neza.

    Mu ijambo rye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, yabanje guhumuriza abaturage ku bibazo bahuye nabyo anabizeza ko Leta ibari hafi.

    Yavuze ko kuba Kabaza hakunze kugaragara ibiza bidindiza gahunda yo kugira umuturage utekanye, ufite imibereho myiza kandi ateye imbere. Avuga ko inzu y’umuturage itahora igenda buri mwaka ngo agire umutekano n’iterambere.

    Minisitiri Kayisire yasabye abaturage kwitwararika ndetse bakabikangurira n’abandi kubaka bateganya umutekano wabo, yanabasabye gukora ibishoboka byose imvura y’umugisha iba yabonetse itabasigira ibibazo.

    Yagize ati “Dukwiye kwiga guhangana n’iyo mvura y’umugisha, hanyuma tugakora ibintu bituma itaduteza ibibazo.”

    Inzu yavuyeho igisenge kubera kutakizirika kugisubizaho birahenda nyamara byakabaye byarakozwe mbere
    Inzu yavuyeho igisenge kubera kutakizirika kugisubizaho birahenda nyamara byakabaye byarakozwe mbere

    Minisitiri Kayisire yasabye abaturage kujya bubaka inzu zitanga umutekano ku miryango yabo ndetse bakajya banazikurikirana buri munsi, bakareba niba hari ikiburaho bakacyongeraho.

    Yanabashishikarije gufata amazi ava ku nzu zabo ndetse no gutera ibiti bikikije ingo kuko birinda umuyaga bikazana n’ubuhehere bagahumeka umwuka mwiza.

    Ikindi ngo uretse kuba igihugu gitakaza byinshi mu gusubizaho ibyangiritse n’abaturage bahomba cyane, bityo bakwiye gukora ibishoboka byose bakirinda ibiza.

    Ati “Birabahombya cyane, bibasubiza inyuma ariko n’igihugu bigisaba byinshi gusubizaho nk’igisenge bitwara nka 300,000 Frs arenga, ariko kuzirika igisenge nta n’ubwo bitwara 10,000 Frs.
    MINEMA isuye abaturage ba Gatunda muri gahunda y’ukwezi ko gukumira ibiteza ibiza abaturage bikabangiriza, bikabasubiza inyuma mu iterambere ndetse bikanababuza umutekano.

    Na ho ku kijyanye n’imyaka yangijwe n’urubura, Minisitiri Kayisire yavuze ko mu gihe bitazashoboka ko abaturage beza n’ubundi Leta izareba abafite ibibazo bikomeye bakagobokwa.

    Mu Karere ka Nyagatare imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza ni 142, ariko isesengura ryakozwe ryasanze 67 ari yo ikwiye gufashwa.

    Imiryango uko 67 buri wose wahawe amabati, imisumari n’ibyuma byo kuzirika igisenge, banahawe kandi ibikoresho by’ibanze harimo ibiryamirwa n’iby’isuku ku bakuru n’ibikoresho by’ishuri ku bana.

    source : https://ift.tt/3Gyipxf

  • Bahawe impozamarira z’ababo bitabye Imana bari muri Ejo Heza, na bo biyemeza kuyijyamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyepfo babitangaje tariki 28 Ukwakira 2021, ubwo bashyikirizwaga ku mugaragaro sheki bagenewe na Ejo Heza, ku bw’ababo bari abanyamuryango bayo bitabye Imana.

    Pascasie Mukanziga utuye mu Murenge wa Kamonyi, akaba umwe mu bashyikirijwe sheki ku mugaragaro, avuga ko umugabo we yari amaze umwaka umwe n’igice yizigamira amafaranga ibihumbi bibiri ku kwezi muri Ejo Heza, mbere y’uko yitaba Imana mu kwezi kwa Mata, muri uyu mwaka wa 2021.

    Mukanziga Pascasie yiyemeje gushyira n
    Mukanziga Pascasie yiyemeje gushyira n’abana be muri Ejo Heza nyuma yo guhabwa impozamarira ku bw’umugabo we wabaga muri Ejo Heza

    Umugabo we akimara gushiramo umwuka ngo yibutse ko Ejo Heza ishobora kumugoboka maze arayigana, maze ibanza kumuha amafaranga ibihumbi 250 byo kwifashisha mu kumushyingura, hanyuma iza kumuha na miliyoni y’impozamarira.

    N’ubwo yari ababajwe no kubura uwe, ibyo Ejo Heza yamukoreye byaramutunguye biranamushimisha kuko ayijyamo bwari uburyo bwo kubahiriza gahunda za Leta, nk’umurezi, akaba atari yiteze kuzayibonamo ubufasha.

    Umugabo we yamusigiye abana batanu, ariko muri Ejo Heza barimo we n’umugabo we gusa. Kuri ubu avuga ko byanze bikunze n’abana aza kubashyiramo kuko yabonye igoboka abanyamuryango bayo.

    Agira ati “Abana banjye bose ngiye kubinjiza muri gahunda za Ejo Heza, ndetse abaturanyi, abavandimwe n’inshuti na bo ndabibashishikariza.”

    William Mucyo w’i Nyanza, uri mu kigero cy’imyaka 20 na we avuga ko nyina ari we wakoraga, ari no muri Ejo Heza, hanyuma apfuye basa n’aho isi ibagwiriye, bibaza uko baza kubaho.

    Baje kugobokwa na miliyoni n’ibihumbi 250 bahawe na Ejo Heza, none ubu avuga ko agiye gukora uko ashoboye na we akayijyamo.

    Akomeza agira ati “Ndanashishikariza buri wese kwizigamira, cyane cyane abakiri bato, kugira ngo igihe tuzaba tutakibashije gukora, aya mafaranga azatugoboke.”

    Augustin Gatera uyobora Ejo Heza, avuga ko mu myaka hafi itatu Ejo Heza imaze ishinzwe, imaze gufata mu mugongo muri ubu buryo imiryango 149 y’abari abanyamuryango bayo, bitabye Imana.

    Agira ati “Iyo umuntu amaze byibura umwaka atanga imisanzu kandi afitemo atari munsi y’ibihumbi 15, Ejo Heza igenera umuryango we amafaranga ibihumbi 250 bitarenze iminsi ibiri kugira ngo ashyingurwe, hanyuma mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ikawuha miliyoni y’impozamarira.”

    Yaba uwizigamiye menshi cyangwa makeya, bose bahabwa amafaranga angana. Ikinyuranyo kiboneka iyo abantu bagiye gufata pansiyo, guhera bafite imyaka 55, kuko bwo umuntu agenerwa ingano y’ayo afata hagendewe ku yo yatanze.

    Asaba rero abantu bose kwitabira Ejo Heza, ariko cyane cyane bakagerageza kujya batanga amafaranga agaragara, kugira ngo bazabone amafaranga ahagije mu gihe bazaba batakibasha gukora.

    Agira ati “Wizigamiye ibihumbi bitanu, wagera mu myaka 55 ukaza gusaba pansiyo yawe, birumvikana ko ntacyo yakumarira. Ubona bya bihumbi bitanu n’inyungu byabyaye, kandi bakayaguha nk’ingunga imwe, ariko ntuyabone buri kwezi, nk’umuntu wizigamiye agatubutse.”

    Anavuga ko Ejo Heza yashyizweho nyuma yo kubona ko abasaza n’abakecuru bahabwa inkunga y’ingoboka uyu munsi ari abahoze bakomeye igihe bakoraga bagifite imbaraga, bityo bakaba barashyiriweho uburyo bwo kuzabasha gutungwa n’ibyo biteganyirije.

    Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyepfo, Ejo Heza imaze kwitabirwa n’abantu hafi ibihumbi 450 kandi abagore ni bo benshi kuko ari 52%. Amafaranga bamaze kwizigamira muri rusange asaga miliyari 4 na miliyoni 200.

    source : https://ift.tt/3nIOmKI

  • Hari abavuga ko ndi gukorana n’Interahamwe-Umusore wasezeye FPR-Inkotanyi kubera ubushomeri buri mu rubyiruko #rwanda #RwOT

    Musana Jean Luc uvuga ko we na bagenzi be bari mu mugambi wo gushinga Umutwe wa Politiki ariko bakaba bataremeza izina ryawo, atangaza ko yahoze mu Muryango wa FPR-Inkotanyi ariko akaza gusezera.

    Agaruka ku mpamvu yasezeye muri FPR-Inkotanyi, avuga ko uyu muryango usanzwe ufite imirongo myiza ariko 'Ibintu iyo ari byiza ubu ukeneye ko biba byiza cyane' kandi ko yabonye atabona aho amenera ngo atange ibitekerezo byatuma ibyo byifuzo bye bigerwaho akiri muri uyu muryango.

    Ati 'Byashoboraga no gutambuka ariko bikagorana kubitambutsa ariko kujya mu mutwe wa Politiki mushya twabonaga ko bizatworohereza ko ibitekerezo byacu byihuta.'

    Musana Jean Luc avuga ko yakuze uri umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse yemera umurongo w’uyu muryango anitabira ibikorwa byawo ku bwinshi ariko 'uko umuntu agenda akura agenda abona indi reality [ukundi kuri],'

    Avuga ko we na bagenzi be bakomeje kuganira bakagaragaza ibitagenda bikwiye guhinduka cyane cyane ibirebana no kubona umurimo ku rubyiruko kuko hari abasore n’inkumi benshi badafite akazi kandi batanorohewe kukihangira nk’uko ubuyobozi bukunze birushishikariza.

    Ngo umutwe wabo wa Politiki bagiye gushinga uzaba ushyize imbere Demokarasi, ubucuruzi n’ubukungu bufunguye, uburenganzira bwa muntu cyane cyane ku mutungo we n’ubumwe n’umutekano ukaba ufite intego yo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo bajye babona aho batambukiriza ibitekerezo byabo.

    Gusa ngo nubwo bakiri mu itangira ariko bakomeje guhura n’imbogamizi z’ababona mu ndorerwamo y’umwanzi w’Igihugu.

    Ati 'Abantu bari kutwita ngo twafashe kontaro y’Interahamwe, uwo muri Opposition na we ahita avuga ngo 'uri umukozi wa FPR’ ngo FPR ifite inzira 1000 zo gukora ibintu.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Hari-abavuga-ko-ndi-gukorana-n-Interahamwe-Umusore-wasezeye-FPR-Inkotanyi-kubera-ubushomeri-buri-mu-rubyiruko

  • Wari uzi ko kumva umuziki ku mugore utwite bifite akamaro kanini? #rwanda #RwOT

    Abantu bose baba abato n’abakuze ntawe utishimira umuziki. Iyo udakunda izituje uba ukunda izibyinitse, udakunda reggae aba akunda dancehall, RnB, zouk cyangwa slows,… [Icyakora na none byagaragaye ko iyo iyo miziki yose, ari ihimbaza Imana birema ikirere kiza, haba hari n’imyuka mibi igahunga]

    Ese wari uzi ko burya n’umwana uri mu nda anezezwa n’umuziki nyina umutwite aba ari kumva? Uretse kugukuramo stress no kwigunga bizanongera ubusabane buri hagati yawe n’uwo utwite.

    Uretse ibyo gusa kandi hari n’ibindi binyuranye byinshi umuziki umarira umwana uri mu nda nk’uko tugiye kubibona muri iyi nkuru.

    Akamaro k’umuziki ku mugore utwite

    Byongerera umwana uri mu nda kuba maso

    Iyo uri kumva umuziki utwite, umwana abasha kumva ayo majwi ndetse akagerageza kujyana n’injyana y’uwo muziki. Uretse gutuma umwana aba maso, bizanamufasha gushabuka no gutekereza namara kuvuka.

    Byongerera ingufu ubushobozi bwe bwo kumva

    Iyo uri kumva umuziki uwumvira muri ekuteri bituma umwana atega amatwi nuko bikongerera ingufu kumva kwe. Uyu mwana uri mu nda ntibivuze ko azasobanukirwa n’umuziki uwo ari wo ariko uko ingoma zivuga, amajwi asohoka, arabyumva. Ibi bifasha rero urwungano rwe rw’imyumvire

    Bizamufasha akivuka kuba yakumva umuziki agatuza

    Ubushakashatsi bunyuranye bukorwa bwerekana yuko indirimbo umugore utwite yumvaga iyo yongeye kuzumvisha umwana amaze kuvuka arazibuka. Ibi bituma abasha guceceka yarimo arira ndetse akabasha no kuba yasinzirizwa no kumva ya miziki, kuko yakuranye nayo akiri mu nda.

    Byongera igipimo cy’imiterere y’umwana

    Ubwoko bw’indirimbo wumva utwite bugira ingaruka ku mimerere n’imyitwarire ye nyuma yo kuvuka. Niba wumva imiziki ituje umwana navuka uzasanga ari umwana utuje. Niba wikundira zimwe zitwa izibyinitse zifite ibigoma umwana azavuka ari umwana ushabutse cyane, utaniganwa ijambo kandi w’amakare. Icyakora aho akuriye n’abo akuranye nabo bishobora kumuhindura.

    Uzamenya ute ko umwana uri mu nda ari kumva umuziki?

    Nubwo wakumva imiziki inyuranye buri munsi siko yose umwana azayumva. Niba ushaka koko ko umwana yumva neza umuziki uri kumva, shyira ekuteri ku nda, ubundi umucurangire. Uzamenya ko ari kwizihirwa atangiye gukina mu nda. Gusa wirinde ntushyiremo ijwi riri hejuru cyane kuko byamwangiza. Kandi ntubikore amasaha menshi.

    Gusa nanone kuko utahora ushyize ekuteri ku nda, niba ushaka kumva akaziki uri mu rugo, curanga umuziki ukunda ushyiremo ijwi ridasakuza cyane n’ingoma zidakabije. Ibi bizamufasha no gusinzira kandi bitume akura mu bwenge no mu bitekerezo.

    Ni uwuhe muziki nakumva ntwite?

    Ekuteri ku nda zifasha umwana uri mu nda kumva umuziki

    Umuziki uwo ariwo wose,wowe gusa ucurange uwo ukunda. Gusa mu gihe uhisemo gukoresha ekuteri ku nda, byaba byiza ukoresheje imiziki ituje inagenda buhoro. Nanone wakoresha imiziki ifite injyana idahinduka ku buryo umwana abasha kuyitandukanya no kuyibuka. Hano twavuga pop, zouk n’injyana ya kinyafurika (Afro Beat)

    Wibuke ko ijwi uko ringana, injyana ucuranga bigira ingaruka ku mihumekere y’umwana. Injyana ziri hejuru cyane, hard rock, ijwi risakuza, si byiza ku mwana uri mu nda.

    Ingaruka z’imiziki isakuza cyane

    Kumva umuziki usakuza kandi ufite ibigoma bidihagura cyane bishobora gutera inda kuvamo cyangwa kubyara umwana utagejeje igihe. Si ibyo gusa kuko bishobora no gutera umwana kuvukana ibiro bicye, kuvukana ikibazo cyo kumva cyangwa kutabasha kumva ibisakuza.

    Niyo mpamvu mu gihe uri kumva umuziki bisanzwe udakwiye kurenza 65 decibels naho muri ekuteri ntukwiye kurenza 50 decibels. Decibels ni igipimo cy’ijwi n’urusaku.

    KUMVA UMUZIKI NI UBURYO BWIZA BWO KURUHUKA NO GUTUZA, KANDI UMUZIKI UBONEYE NI MWIZA HABA KURI WOWE NO KU MWANA UTWITE.

    Soma hano akamaro ko kumva umuziki muri rusange

    Source: Umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-kumva-umuziki-ku-mugore-utwite-bifite-akamaro-kanini.html