Category: Uncategorized

  • Minisitiri Sophie Wilmès yanyuranije imvugo n’iy’igihugu cye ku kibazo cya Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Ibi bije nyuma y’uko mu minsi yashize uyu Minisitiri Sophie Wilmès, yari mu bagaragaje ugushyigikira Rusesabagina kugeza ku munsi yakatiwe n’Urukiko.

    Tariki 25-26 Ukwakira 2021, i Kigali habereye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ndetse Minisitiri Sophie Wilmès ni umwe mu bayitabiriye.

    Ku wa 26 Ukwakira 2021, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, ashyira indabo ku mva ndetse anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

    Sophie Wilmès kandi yageze muri Camp Kigali, ahiciwe abasirikare 10 b’Ababiligi ku wa 7 Mata 1994, bigizwemo uruhare n’abarindaga Perezida Juvénal Habyarimana.

    Minisitiri Sophie Wilmès mu gitondo cyo ku wa Gatatu ni bwo yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we, Minisitiri Sophie Wilmès yavuze ko byibanze ku ngingo zitandukanye.

    Yagize ati: 'Twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro, urugero ni ugukora inkingo. Muzi ko u Bubiligi bwafashije u Rwanda muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 kandi tuzakomeza gufasha mu kuba inkingo zakorerwa hano mu gihugu.Twanaganiriye ku bibazo byo mu karere ndetse birumvikana twaganiriye no ku kibazo cy’umuturage wacu, Paul Rusesabagina.'

    Minisitiri Sophie Wilmès mu itangazo rye yari yagaragaje ugutesha agaciro ubutabera bw’u Rwanda, avuga ko butabereye Rusesabagina ariko kuri iyi nshuro yaje kwemera ko abwizeye ndetse yiteze ko amateka mashya ashobora kwandikwa.

    Abajijwe niba agitsimbaraye ku cyemezo cyo kuvuga ko 'Rusesabagina atabonye ubutabera’, Minisitiri Sophie Wilmès ntiyeruye ngo ahakane cyangwa yemere.

    Gusa yavuze ko mu byo yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda bagize umwanya wo gusesengura neza ikibazo cya Rusesabagina ndetse ibiganiro bizakomeza.

    Yagize ati: 'Twagize igihe cyo kuganira, gusesengura no guhana ibitekerezo bitandukanye, twaje kwemeranya ko ibiganiro bizakomeza tureba ku byo dukoranamo byiza biri hagati y’ibihugu byacu. Ariko tutibagiwe n’ingingo ya Rusesabagina, tuzi ko iburanisha rizongera rigatangira kuko hari ubujurire, ubujurire bwinshi. Rero amateka ashobora kwiyandika kuri iyo ngingo.'

    Rusesabagina Paul w’imyaka 67 yari bukatirwe gufungwa burundu kuko ibyaha yakoze byavuyemo urupfu, ariko Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugabanyiriza ibihano kuko mu bugenzacyaha ndetse no mu kuburana mu mizi, yemeye ibyaha.

    Source : https://imirasire.com/?Minisitiri-Sophie-Wilmes-yanyuranije-imvugo-n-iy-igihugu-cye-ku-kibazo-cya

  • Kamonyi: Abri mu buyobozi bw’Akarere ntibazagaruka muri manda ikurikira #rwanda #RwOT

    Nta makuru ahagije turabona ku cyatumye aba bayobozi bombi bataratanze kandidature cyangwa niba barabwiwe kudahirahira batanga kandidature zabo muri komisiyo y’amatora, ariko mu bigaragara baba barahawe isuzuma rikabatsinda, ryo gusigarana ubuyobozi bw’akarere mu nzibacyuho ubwo uwayoboraga ako Karere Mme Kayitesi Alice yagirirwaga icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akagirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

    Yagize ati: 'abayobozi b’uturere basanzwe bazi Kayitesi nka mugenzi wabo ariko nyuma yo guhabwa inshingano nshya ntakiri mugenzi wabo ahubwo yabaye umuyobozi wabo, icyakora akaba atagomba kwivanga mu kazi kabo n’abandi bakorera mu zindi nzego, ahubwo ashinzwe guhuza ibyo bikorwa.'

    Aya magambo yavuzwe n’uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Bwana Shyaka Anastase, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri w’umusigire na Guverineri mushya w’Intara i Nyanza ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo, muri Nyakanga 2020.

    Kuba aba bayobozi batazagaruka kandi barakoranye na Kayitesi Alice, n’ubwo ativanze mu kazi kabo kuko ntaho byagaragaye ariko nawe ntiyashimye imikorere yabo kuburyo yari kubahagararaho.

    Mu Karere ka Kamonyi hari hamaze iminsi havugwa mu bitangazamakuru binyuranye, ko hari ibibazo by’imyubakire mu kajagari, igikorwa cyo gukingira abaturage cyagendaga buhoro, ibibazo mu birombe by’amabuye y’agaciro ndetse n’ibibazo mu myubakire y’amashuri aho umuyobozi w’umurenge wa Nyamiyaga na bagenzi be batawe muri yombi bakaba bafungiye muri gereza ya Muhanga aho bategereje kuburana, ndetse hakaba hari n’indi mirenge bitagenze neza.

    Abazatsinda amatora yo kujya muri njyanama y’akarere nibo bazitoramo batatu bazavamo Meya naba Visi Meya babiri.

    Source : https://imirasire.com/?Kamonyi-Abri-mu-buyobozi-bw-Akarere-ntibazagaruka-muri-manda-ikurikira

  • Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho azabafasha guhanga akazi – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, ubwo hatangizwaga gahunda ya ‘The Bridge’ yashizweho n’Umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko muri gahunda yo kwigira (AIESEC Rwanda), izafasha abanyeshuri kubona amahugurwa azarufasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.

    Iyi gahunda igamije gutegura abanyeshuri barangiza kaminuza bitegura kwinjira ku isoko ry’Umurimo binyujijwe mu mahugurwa ku gushaka no kurema akazi.

    Ubwo hatangizwaga iyi gahunda ku mugaragaro mu mashami yose icyenda ya Kaminuza y’u Rwanda, abitabiriye uyu muhango mu buryo bw’iyakure basabye aba banyeshuri gutangira gushaka amahirwe yabafasha kuba abanyamwuga.

    Umuyobozi ushinzwe kubaka Ubushobozi bw’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tetero Solange, yasobanuriye uru rubyiriko amahirwe Leta yaruhaye arimo amahugurwa n’amarushanwa ategurwa y’urubyiruko bakwiye kujya bayitabira mu kwimenyereza isoko ry’umurimo.

    Yagize ati “Ndashima AISEC ku gitekerezo cyiza bashyizeho cyo gufasha urubyiruko kubasha kwigira no kuba bakihangira imirimo. Leta yashyizeho gahunda nyinshi zifasha urubyiruko kwiteza imbere; mukwiye kubyaza ayo mahirwe umusaruro.”

    Uwari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Ingabire Ldyia, yasabye aba banyeshuri gukangukira gushaka ubumenyi bwabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo, cyane mu itumanaho.

    Yagize ati “Ndabasaba ko mwatangira kwiga gutumanaho n’abantu mu kiga indimi kuko hari ubwo uba ufite ubumenyi ariko gusobanurira umuntu ko ubufite bikaba ikibazo, mwite cyane ku kwimenyereza itumanaho.”

    Yakomeje asaba aba banyeshuri kujya bakurikira amahugurwa y’uru rwego ndetse no kureba ibigo bitandukanye bitanga imirimo bagatangira gusaba kwimenyereza akazi bizabafasha mu gihe bazaba barangije amashuri.

    Ku bifuza kuzikorera barangije amashuri na bo ntibahejwe kuko uwari uhagarariye BDF, Mugwaneza Carine yababwiye ko iki kigega cyashyiriweho urubyiruko kandi gifasha imishinga yarwo bakwiye kwitoza kucyigana.

    Ku ruhande rw’aba banyeshuri bashimye gahunda ya ‘The Bridge’ izabafasha kuba abanyamwuga baniyemeza ko bagiye gushaka amahirwe yose yabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.

    Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, Manirafasha Jean Claude, yavuze ko bungukiye byinshi muri ibi biganiro kandi bigiye gutuma bitabira gushaka amahirwe abagenewe.

    Yagize ati “Twageragezaga kuba twashaka ibintu twakora ariko kuko twatekerezaga ku bushomeri no kubura igishoro tukabireka, nkanjye ibyo niga nakabaye ntekereza ko nakora nk’uruganda ariko sinabyitagaho ubu namenye ko nshatse gukora umushinga nakwegera BDF ikamfasha.”

    Kwizera Elie yagize ati “Gushaka amahirwe hirya no hino bizadufasha kureba imbere, wasangaga turi muri kaminuza tutabasha kureba ayo mahirwe ariko ubu badufunguye ku maso tumenya ibitugenewe tuzabasha kubigana.”

    Gahunda ya ‘The Bridge’ izatangirana n’abanyeshuri 300 bo muri Kaminuza y’u Rwanda bakazafashwa guhabwa ubumenyi n’abafatanyabikorwa ba AIESEC barimo Equity Bank Rwanda, LEAD, Job in Rwanda Foundation, Kaminuza y’u Rwanda na Igihe Ltd.

    Umuyobozi Mukuru wa AIESEC Rwanda, Uwase Maliki, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhabwa amahirwe kuko rushoboye kandi ko abazitabira iyi gahunda bazahakura ubumenyi buhagije.

    AIESEC ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu mwaka wa 1948 ufasha urubyiruko kuvumbura impano zarwo mu bijyanye n’imiyoborere, ukaba utanga amahirwe y’imenyerezamwuga ku rwego mpuzamahanga; wafunguye ishami ryawo mu Rwanda mu 2006.

    Bamwe mu bafatanyabikorwa bazafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Bridge

    Abanyeshuri barangiza kaminuza bitegura kwinjira ku isoko ry’Umurimo bazajya bafashwa binyujijwe mu mahugurwa ku gushaka no kurema akazi

    source : https://ift.tt/3EjoTOO

  • RRA yinjije imisoro ingana na miliyari 1.654,5 Frw mu 2020/2021 – #rwanda #RwOT

    RRA yari ifite intego yo gukusanya miliyari 1.594,3 Frw. Ni ukuvuga ko intego yagezweho ku kigero cya 103,8% bishatse kuvuga ko ku ntego iki kigo cyari kihaye harenzeho miliyari 60,2 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2019/2020, imisoro n’andi mafaranga akusanywa na RRA byazamutse ku mpuzandengo ya 9,1%.

    Ni imibare yatangajwe na RRA kuri uyu wa Kane, tariki 28 Ukwakira 2021, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gushimira abasora.

    RRA igaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 yakusanyirije mu turere two mu gihugu imisoro n’amahoro ingana na miliyari 77,8 Frw mu gihe intego yari ukwinjiza miliyari 82,5%. Ni ukuvuga ko intego yagezweho ku kigero cya 94,3%.

    Umuyobozi wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko impamvu habayeho iki kinyuranyo cya miliyari 4,7 Frw ari uko mu gusoresha abafite imitungo itimukanwa hagendewe ku biciro byakoreshwaga mbere.

    Ati “Byatewe n’icyemezo guverinoma yafashe cyo gukomeza gukoresha ibipimo by’umusoro ku mutungo utimukanwa byari bisanzwe bikoreshwa mbere ya 2020. Ibyo byakozwe hashingiwe ku busabe bw’abasora mu gihe mu kugena intego byari biteganyijwe ko hazakoreshwa ibipimo bishya biri hejuru.”

    Yakomeje agira ati “Nubwo bimeze bityo ariko amafaranga yakusanyirijwe uturere yazamutseho 25.6%, ahwanye na miliyari 15,9 Frw, ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko kugira ngo ayo mafaranga yose abashe gukusanywa byagizwemo uruhare n’abasora.

    Yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ubukungu bw’igihugu n’abantu ku giti cyabo by’umwihariko abasora ariko icyo kwishimira ari uko no mu bihe bigoye abasora bakomeje gutanga imisoro.

    Ati “Kubivuga ndi aha ngaha ari njye ushinzwe icyo kigega kureba amafaranga uko yinjira ku munsi n’ukuntu tuyakoresha, ntabwo ari ibintu byari byoroshye. Kubera icyorezo cya COVID-19, duhagarika ibikorwa byinshi ariko ubuzima bw’igihugu bwagombaga gukomeza kubaho.”

    Yakomeje ati “Amafaranga agenda ku buvuzi mu gukomeza guhangana n’icyorezo, byasabaga ko hari ikigomba gukomeza kwinjira mu isanduku ya leta. Igitangaje muri ibyo byose rero ni uko ya mafaranga atahagaze. Mwakomeje kuyohereza mu mbogamizi mwari mufite zikomeye.”

    Tusabe yavuze ko ingaruka za Covid-19 zigihari bizatwara igihe kugira ngo nibura igihugu cyongere gusubira ku izamuka ry’ubukungu cyari kigezeho mbere y’icyorezo bishobora kuzabaho mu 2024.

    Ku rundi ruhande ariko, Guverimoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda nyinshi zigamije gufasha abikorera mu kuzahura ubukungu no kongera gusubukura ibikorwa.

    Muri izo gahunda harimo izo korohereza abasora, bamwe bagasonerwa imisoro n’ibindi birimo Ikigega Nzahurabukungu cyatangiranye miliyari 101 Frw zo gufasha abikorera kuzahura ubukungu.

    Hari icyizere cy’uko ibintu byasubira uko byahoze

    Mu gihembwe cya mbere cya 2021/2022, RRA yinjije mu isanduku ya Leta miliyari 416,7 Frw, ni mu gihe umuhigo yari yihaye wari uwo kwinjiza miliyari 420,5 Frw.

    Uyu muhigo wagezweho ku mpuzandengo ya 99.4%, gusa ugereranyije n’ayari yakusanyijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wabanje wa 2019/2020, habayeho izamuka rya 11%.

    Muri iki gihembwe cya mbere kandi uturere twose twakusanyije imisoro n’amahoro ingana na miliyari 11 Frw mu gihe intego yari iyo gukusanya miliyari 12.2 Frw.

    Kaliningondo ati “Uko kutagera ku ntego mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka byatewe ahanini na gahunda ya guma mu rugo yaje itari yitezwe ikamara iminsi 15 muri Nyakanga 2021, ikaba yarashyizweho bitewe n’imibare y’abandura Covid-19 yari yongeye kuzamuka mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.”

    Yakomeje agira ati “Byatumye ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi byongera guhagarara, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu byongera kugabanuka, bigira ingaruka ku misoro yari iteganyijwe kwakirwa muri icyo gihe.”

    Kaliningondo avuga ko hari icyizere cy’uko intego iki kigo cyihaye muri uyu mwaka wose izagerwaho kuko imibare y’abandura icyorezo ikomeje kugenda igabanuka, ibikorwa bigafungura ndetse n’ibipimo by’ubukungu kuri ubu bikaba bitanga icyizere ko bizakomeza kuzamuka.

    Ati “Intego y’uyu mwaka wa 2021/2022 yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 1755,5 Frw izagerwaho mu gihe twese tuzaba dukomeje gufatanya mu rugendo rwo kuzamura ubukungu no gufatanya mu ngamba zo kubahiriza amabwiriza yo gusora.”

    Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bapfakurera, yavuze ko mu bihe byashize Abanyarwanda bangaga gutanga imisoro ariko kuri ubu bakaba batagitekereza kuyinyereza.

    Urebye nko mu 1998, u Rwanda rwakusanyije miliyari 68 Frw avuye mu misoro n’amahoro, ibintu bigaragaza impinduka zikomeye ugereranyije n’aho uyu munsi rugeze kuri miliyari zirenga 1650 Frw.

    Bapfakurera ati “Ni ikigaragaza neza ko abasoreshwa muri iki gihe bakora neza kandi bubahiriza gusora. Ibi rero kugira ngo bishoboke ni uko ubufatanye bw’abacuruzi na RRA byabyaye umusaruro ku buryo buri muntu wese yishimira ibyo akora kuko ni uguteza igihugu cyacu imbere.

    PSF yashimye ko mu bihe bya Covid-19, ari guverinoma ndetse na RRA hari byinshi byakoze hagamije gufasha abasora bahungabanyijwe n’iki cyorezo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yashimye abasora bakomeje gutanga umusoro no mu bihe bikomeye bya Covid-19

    Umuyobozi wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko hari icyizere ko cyo kugera ku ntego y’imisoro iki kigo cyihaye

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko ibikorwa by’iterambere byubakwa mu Mujyi wa Kigali byose bikorwa n’amafaranga aba yatanzwe n’abasora

    Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bapfakurera, yavuze ko mu bihe byashize Abanyarwanda bangaga gutanga imisoro ariko kuri ubu bakaba batagitekereza kuyinyereza

    Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Alice Nkulikiyinka, ari mu bitabiriye ibirori byo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi ni umwe mu bitabiriye ibirori byo gutangira ukwezi kwahariwe abasora

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora babonye n’umwanya wo kuganira

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyarugenge akaba na Chairman wa CHIC Ltd, Ngabonziza Tharcisse

    Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gushimira abasora

    Icyumweru cyahariwe ibikorwa byo guhemba abasora cyatangijwe kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021

    Buri mwaka Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gitegura icyumweru cyahariwe gushimira abasora

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo gushimira abasora, ubwo bari bakurikiye ibiganiro byahatangiwe

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3CqFRtW

  • Umugabo n' umugore nyuma yo gutandukana bongeye kugaruka mu manza bapfa imbwa , inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Muri Espagne haravugwa inkuru y' umugabo n' umugore aho bagiye mu manza bapfa imbwa yo mu rugo , aho ibi byaje bikurikira gatanya (divorce) baherutse gukora.

    Amakuru aturuka muri kiriya gihugu avuga ko , Urukiko rwa Madrid rwanzuye ko impande zombi zifite uburenganzira kuri iyo mbwa nyuma ya divorce. Umunyamategeko wazanye uru rubanza mu rukiko yavuze ko ari icyemezo 'kizatanga urumuri ku manza nk'izi'.

    Muri iki gihe Espagne irimo gutegura amategeko mashya aho inyamaswa zizaba zidafatwa nk'ibikoresho, ahubwo zigafatwa nk'ibinyabuzima bifite uburenganzira.

    Iri tegeko rizorohera abatandukanye kwaka uburenganzira bwo gukomeza kujya abana n'imbwa nyuma ya divorce.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/29/umugabo-n-umugore-nyuma-yo-gutandukana-bongeye-kugaruka-mu-manza-bapfa-imbwa-inkuru-irambuye/

  • Abasirikare b’u Rwanda bakoze igikorwa cy’ubutwari muri Sudani y’Epfo cyakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo zizwi nka UNMISS.

    UNMISS mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko abo mu nzego z’umutekano zo mu Rwanda bari mu butumwa muri kiriya Gihugu, bashyize imbere kurinda ubuzima bw’abasivile.

    Buvuga ko ubwo bari mu bikorwa by’uburinzi, bihutiye kugera ahari habereye impanuka y’imodoka yaturitse ubundi 'Baha ubutabazi bw’ibanze ku mushoferi wakomeretse bahita banamufasha kugera ku bitaro biri hafi.'

    Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto, bugaragaza Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bateruye uwo mushoferi bigaragara ko yakomeretse cyane kuko bigaragara ko yanacitse akaguru ubundi bari kumuvura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abasirikare-b-u-Rwanda-bakoze-igikorwa-cy-ubutwari-muri-Sudani-y-Epfo-cyakoze-benshi-ku-mutima

  • Menya ibishobora gutuma umugore abyara impanga z’abagera kuri batanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ntibikunze kubaho ko umugore abyara icyarimwe abana batanu cyangwa barenga ariko bibaho
    Ntibikunze kubaho ko umugore abyara icyarimwe abana batanu cyangwa barenga ariko bibaho

    Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, Dr Nzabonimpa Anicet, avuga ko hari impamvu nyinshi zatuma umugore abyara abana benshi icyarimwe ariko agashingira kuri ebyiri z’ingenzi.
    Ati “Impamvu ya mbere ni uko intanga y’umugabo n’umugore biba byahuye, iyo bimaze guhura igi ryitereka mu mura nyuma rikaza kwisatura ku buryo ibice ryisatuyemo bivamo abana bangana n’ibice byavuyemo”.

    Ibyo bimenyekana ko abana baturutse mu igi ryacitsemo ibice, iyo bavutse ari bo akenshi bavuga ngo ni impanga zihuje ibintu byinshi (Vrai Jumeaux cyangwa Identical twins) aho baba basa, bakora bimwe, bareshya, imico ihura n’ibindi.

    Icya kabiri gishobora gutuma umuntu abyara abana benshi agisobanura atya “Ni igihe umugore yarekuye intanga zirenze imwe, aho udusabo tw’umugore dushobora kurekurira rimwe intanga, zikigabanya mu mpande zombi ku buryo zishobora kuvamo impanga cyangwa se zageramo igi rikaba ryacikamo ibice bitandukanye, mu dusabo hakiremamo abana bagera kuri bane cyangwa barenga. Kimwe n’uko bishobora guturuka ku mugabo umwe warekuye intanga ebyiri z’umugabo aho zigabanyamo zikaba zasanga amagi yombi y’umugore yari yiteguye agahita asama abana barenze umwe”.

    Muri iyi minsi abantu benshi bakunze kugaragara ko babuze urubyaro bityo bamwe bakaba bakoresha imiti itandukanye kugira ngo intanga z’umugore cyangwa z’umugabo zigire imbaraga, abandi bakaba bashaka ituma intanga zikura cyangwa se bakiteza intanga, kuko baba badafite ubushobozi bwo kubyara.

    Dr Mbonimpa avuga ko akenshi icyo gihe muganga ashobora gutera umugore intanga nyinshi zishoboka.

    Ati “Muganga ashobora gutera umugore intanga cyangwa se wenda bakazihuriza mu byuma byabugenewe (imashini), akenshi rero bafata igi rirenze rimwe kugira ngo nihagira iripfira mu nzira ririmo gukura byibuze hazavemo rimwe rikuza umwana, ari yo mpamvu bafata amagi ane, atanu kuzamura”.

    Yongeraho ko abantu bakunze gukoresha uburyo bwo kwiteza intanga akenshi bakunze kubyara impanga kuko muri nyababyeyi zabo bashyiramo amagi menshi ashoboka, we abibonamo umugisha ku muntu wari warabuze urubyaro aba abonye abana benshi uko yabyifuzaga.

    Kubyara impanga rimwe na rimwe bishobora kuzamo karande aho mu muryango usanga havukamo impanga, bitewe n’amaraso y’umuntu aho udusabo tw’intanga z’umugore dushobora kurekura intanga zirenze imwe.

    Ashobora no kuba afite ibivumbikisho bakunze kwita imisemburo bituma igi rivuye mu mugore iyo rigiye mu mura rishobora kwicamo ibice byinshi bityo akabyara abana barenze umwe.

    Dr Nzabonimpa Anicet
    Dr Nzabonimpa Anicet

    kubyara impanga nabyo bishobora guterwa n’imiti umuntu yafashe ishobora gutera ubushyuhe mu myororokere y’umuntu, ibiryo runaka arya nabyo bishobora gutuma imisemburo (Progesterone & Estrone) imwe ikora cyane.

    N’ubwo igitabo Guineness de Record kitagaragaza neza umubare w’ababyaye abana benshi bamaze kwandikwa muri iki gitabo cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe ku isi.

    Muri Gicurasi, Halima Cisse wabyaye abana icyenda muri Maroc, na we yahigitse umunyamerika, Nadya Suleman, wabyaye abana umunani mu 2009.

    Raporo zerekana ko ibindi byabaye ku bandi babiri batandukanye bakibaruka abana benshi icyarimwe byaherukaga mu myaka ya 1970, ariko nyuma y’iminsi mike bose baza gupfa.


    source : https://ift.tt/3boBG6e

  • Masudi Juma yiyemeje gufungisha abanyamakuru bamusebya #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports,Masudi Juma,yavuze ko hari abanyamakuru bari kumusebya ndetse bashaka guteza umwuka mubi mu ikipe ye aho yasezeranyije ko uwo azafata amuvuga nabi azamujyana kuri polisi.

    Nyuma yo kunganya na La Jeunnesse 0-0 mu mukino wa gicuti wabaye ejo hashize,Masudi yabwiye abanyamakuru ko nta kibazo na kimwe afitanye na Komite ya Rayon Sports ahubwo ko ari abanyamakuru bashaka guteza umwuka mubi mu ikipe kandi yiteguye kujya kubafungisha.

    Ati “Mwaretse guteza amagambo mbere y'umukino, reka Rayon Sports yitegure dukine umukino, urumva? Murimo kumvuga nabi hari umunsi uzamvuga nabi nzamufata, njye kuri polisi kuko murimo kumbeshyera, ni inde se twavuganye nabi?”

    Staff imeze neza, komite imeze neza ahubwo niyo komite ya mbere irimo kumvikana n'abatoza, urumva, kwa kundi tuvuga ururimi rumwe, ibyo bintu sinzi aho mwabikuye, murimo kuvuga abantu bose musebya umuntu.Umuntu uzamvuga nabi nta gihamya nzajya kuri polisi muvuge.”

    Masudi Juma yashimangiye ko nta kibazo na kimwe kiri hagati ye n'abamwungirije Lomami Marcel na Sacha cyane ko ari na we wabizaniye, ahamya ko shampiyona nitangira abantu bazaceceka kuko bazaba batangiye gutsinda.

    Masudi Juma yagarutse muri Rayon Sports mu mezi ashize aho yaguriwe abakinnyi batandukanye kugira ngo azitware neza muri shampiyona y'uyu mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/masudi-juma-yiyemeje-gufungisha-abanyamakuru-bamusebya

  • Jose Mourinho yakoze agashya afatira ibyokurya bya nijoro hanze ya sitade #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza wa Roma yabujijwe kwinjira mu rwambariro rw'ikipe ye yari yagiye gukinira ku kibuga Sardegna Arena cya Cagliari nyuma yo guhabwa ikarita y'umutuku ku mukino yanganyije na Napoli 0-0.

    Mourinho yagize umujinya ku cyumweru gishize banganya 0-0 na Napoli byatumye ahabwa ikarita itukura.

    Uyu wahoze ari umutoza wa Manchester United yaherekejwe n'abashinzwe umutekano ava ku kibuga hanyuma akomera amashyi abasifuzi, bimuviramo guhagarikwa ku mukino wa Cagliari.

    Ubwo Roma yatsindaga ibitego 2-1 Cagliari muri Serie A,Mourinho yagaragaye ari kurya ibiryo bipfunyitse mu kintu cya feza hamwe n'agacupa ka Coke yari kurenzaho.

    Ibiryo n'ibisubizo byasaga nkaho bitagenda neza hamwe na Mourinho, wari wambaye umubiri wumukara ushyushye hamwe n'inkweto za Adidas zera, yavugiye ku rubuga rwa Instagram ko aribyo biryo bya nijoro afashe nabi.

    Nubwo atigeze abibona ku giti cye, Mourinho na we yyishimiye umwana muto Ohene Afena Gyan Felix w'imyaka 18 wakinnye bwa mbere mu ikipe ye.

    Uyu mugabo w'imyaka 58 yagize ati: “Umukino urarangiye,amanota 3…..Ibyokurya byiza (ntinashoboye kwinjira mu rwambariro) n'undi mwana umwe Ohene Afena Gyan Felix.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yakoze-agashya-afatira-ibyokurya-bya-nijoro-hanze-ya-sitade

  • Rutsiro: Ingo zisaga 9,500 zahawe amashanyarazi mu mwaka ushize w’ingengo y’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Maniraguha Jean Pierre, Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rutsiro, avuga ko kwiyongera cyane kw’ingo zahawe amashanyarazi muri aka Karere byatewe n’umushinga wubatse imiyoboro myinshi mu bice bitandukanye ku nkunga ya Banki y’Isi.

    Ati: “Uyu mushinga wubatse imiyoboro myinshi ndetse unatuma tugeza amashanyarazi mu Murenge wa Nyabirasi utarageragamo umuyoboro n’umwe. Byatumye tubasha guha amashanyarazi ingo zirenga 9,500 turenza kure umuhigo twari twahize w’ingo 6,000. N’ubu dufite icyizere ko tuzakomeza kuzongera kuko imiyoboro igera henshi, bidusaba gusa kugenda tuyongeraho gato tukagera no ku ngo ziri hirya gato.”

    Maniraguha avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bateganya kuzaha amashanyarazi izindi ngo zisaga 3,000, ndetse ko bafite icyizere cyo kurenza uyu mubare.

    Ati: “Kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari watangira mu kwezi kwa karindwi, tumaze kugeza amashanyarazi ku ngo zirenga 1970. Twizeye rero ko tuzarenza umubare twahize.”

    Abagejejweho amashanyarazi bishimiye impinduka

    Mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Bumba, hari umuyoboro uherutse kuzura utuma ingo zisaga 800 zihabwa amashanyarazi. Abahatuye bavuga ko bishimiye impinduka aya amashanyarazi yabazaniye, kuko bihangiye imirimo ndetse n’imitangire ya serivisi irushaho kuba myiza.

    Bigirimana Jean Claude akora akazi ko kogosha ; avuga ko amaze ukwezi kumwe atangiye gukoresha umuriro ndetse akawubyaza umusaruro. Avuga ko ubu yogosha abantu benshi ndetse n’amasaha ya nijoro agakomeza gukora.

    Ati : “Ino aha usanga nijoro imisozi iba yererana amatara ari kwaka hose, natwe hano tukabasha gukora amasaha menshi ndetse na nijoro. Ubu sinabona umukiriya ngo musubize inyuma n’iyo haba mu masaha ya nijoro. Ubu rero ndatekereza kuzagura ibikorwa byanjye, nkashinga n’indi salo ya kabiri nkakomeza kwinjiza amafaranga menshi.”

    Bangayandusha Jacques na we ni umusore ukora akazi ko gusya imyaka ukorera mu mudugudu wa Kabuga. Avuga ko amaze amezi abiri akora akazi ko gusya ; akaba yaragatangiye ari uko amashanyarazi ageze hano iwabo.

    Ati : “Amashanyarazi niyo yatumye mbona aka kazi. Ibyo nari nsanzwe nkora mbere nabonaga ntacyo ngeraho. Ariko aho amashanyarazi agereye inaha, ubu ndakora nkinjiza amafaranga, mbese mfite icyizere cy’uko imibereho yanjye izahinduka. Mbere yo gutangira aka kazi, nabaga mu itsinda ryo kwizigamira ritanga amafaranga 3,000 mu byumweru bibiri. Ariko aho ntangiriye aka kazi, nahise ntangira kwizigamira amafaranga 8,000 mu byumweru bibiri. Urumva ko impinduka ari nziza.”

    Bangayandusha avuga ko mbere y’uko amashanyarazi agera muri aka gace, abagatuye bakoraga urugendo rungana n’isaha bajya gushaka aho bashesha, cyangwa bakishyura moto amafaranga 1,000 kugirango ijye kubasheshereza.

    Emmanuel Hategekimana, uyobora ikigo nderabuzima cya Kibingo kiri mu Murenge wa Gihango, avuga ko mbere y’uko iki kigo kigerwaho n’amashanyarazi, bakoreshaga moteri itanga amashanyarazi (groupe electrogene/generator) bigatuma bakoresha amafaranga menshi bishyura mazutu.

    Ati: “hari ibyuma dukoresha muri laboratwari ndetse na za frigo; byasabaga ko dukoresha moteri ikoreshwa na mazutu kugira ngo tubone umuriro wo kubikoresha. Mazutu rero yaraduhendaga ugasanga dukoresheje amafaranga 340,000 buri kwezi. Ubu rero aho twaboneye amashanyarazi, twishyura REG amafaranga atarenga 50,000 buri kwezi. Urumva ko twabashije kugabanya amafaranga twakoreshaga buri kwezi”.

    Hategekimana avuga ko ubu kuri iki kigo nderabuzima serivisi zose babasha kuzitanga neza nta mbogamizi kuko bafite amashanyarazi.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    source : https://ift.tt/3GxVIJz