Category: Uncategorized

  • ‘Andropause’ y’abagabo itandukaniye he na ‘Ménopause’ y’abagore? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mihindagurikire y’ubuzima ihuje ibimenyetso no gucura kw’abagore (ménopause), bigatandukanywa gusa n’uko ku bagabo ho kubyara bidahagarara ndetse n’ikorwa ry’amasohoro rirakomeza.

    Andropause yo igendana gusa no kugabanuka kw’imisemburo y’ubuzima bw’imyororokere ikangura ikanagenga imiterere ya kigabo.

    2. Ibi ni bimwe bibaho mu gihe cya andoropoze:

    Kugabanuka k’umusemburo wa testosterone: Biterwa n’uko uturemangingo twitwa ‘leydig’ (cellules de Leydig) tuba mu dusabo tw’intanga ngabo (testicules) dukora 95% z’uyu musemburo, natwo tuba twabaye dukeya.

    • Ikindi kandi haba habayeho kugabanuka k’umusemburo ukorerwa mu gice cy’ubwonko cya ‘hypophyse’, witwa LH (L’hormone lutéinisante) ari wo ushinzwe gukangura twa turemangingo twa Leydig dukora tesitositerone.

    3. Andropause itangira ku myaka ingahe?

    Si ihame ko abagabo bose bagira andropause, icyokora hari abo itangira ku myaka 45 kuzamura, hakaba n’abayigira imburagihe igatangira ku myaka 20 (andropause précoce).

    4. Ibimenyetso byayo

     Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
     Guhorana umunaniro
     Imyivumbagatanyo mu gusinzira (Des troubles du sommeil).
     Kugira umujinya no kurakazwa n’ubusa.
     Kugaragaza ibimenyetso bisa n’ibyo kwigunga
     Kugabanuka kw’imikaya
     Kwiyongera k’umuzenguruko w’inda
     Koroha kw’amagufwa
     Kubabara kw’imikaya ndetse no mu ngingo
     Kugabanuka k’ubwoya bwo ku mubiri
     Kugira icyocyere cyinshi no mu gihe cy’ubukonje

    5. Icyakorwa mu guhangana n’ibimenyetso bya Andropause

    Icy’ibanze gikenewe ni ugushaka ibyongera umusemburo wa testostérone. Birashoboka gukoresha imiti ariko yanditswe na muganga.

    Icyakora ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi miti igira ingaruka zo kuba yakangura cyangwa se ikongera ubukana bwa Kanseri ya porositate ibaye isanzwe ihari, ariko ubwayo ntitera iyo kanseri.

    Ikindi ni ukwiyitaho ukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, kwirinda ibiro by’umurengera, guhagarika kunywa itabi ku basanzwe barinywa ndetse no gufata alukolo mu rugero.

    source : https://ift.tt/2ZFB21Q

  • Kitoko na Nero banenzwe ko biyitiriye indirimbo za Bikorimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bikorimana André agaragara muri iyi foto
    Bikorimana André agaragara muri iyi foto

    Muri Orchestre Nyampinga, Bikorimana yaririmbyemo indirimbo zakunzwe cyane zirimo Kiberinka, Rurabo nateye, Ingendo y’abeza, Uri imanzi, Amabanga y’Intore, Agahozo (Impfubyi itagira kirera) yaririmbiye muri Orchestre Impesa n’izindi.

    Umugabo witwa Mudatsikira Eustache wabyirukanye na Bikorimana, avuga ko kimwe mu bintu byamurangaga ari ugukunda amatungo cyane akaba yari n’umusukuti (scout) w’umwuga.

    Mudatsikira avuga ko abahanzi b’iki gihe bagomba kubaha no guha agaciro ibihangano bya bakuru babo, bakirinda kubyiyitirira cyangwa kubisubiramo batabisabiye uruhushya kuri ba nyirabyo cyangwa abo mu miryango yabo.

    Mudatsikira Eustache
    Mudatsikira Eustache

    Ibi Mudatsikira abivugira kuba umuhanzi Kitoko Bibarwa yarasubiyemo indirimbo ya Bikorimana yitwa Rurabo nateye “akayonona” na Nero Bizimana (wari umunyamakuru) wiyitirira iyitwa Agahozo (Impfubyi itagira kirera).

    Muri Nyampinga yavuzagamo ingoma, akaririmba rimwe na rimwe akavuza na gitari, by’umwihariko akaba yari n’intore mu Iitorero ry’Igihugu ry’Urukerereza.

    Ibindi wabikurikira muri iki kiganiro kuri YouTube ya KT Radio:

    source : https://ift.tt/3mq1qFC

  • Musanze: Haracyari icyuho mu kwakira neza abakorewe ihohoterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahuguriwe serivisi zo kwakira neza abakorewe ihohoterwa
    Bahuguriwe serivisi zo kwakira neza abakorewe ihohoterwa

    Byavugiwe mu mahugurwa yasorezwaga mu Karere ka Musanze tariki 25 Ukwakira 2021, yateguwe n’umuryango Haguruka ahabwa abafite mu nshingano abantu bahohotewe kuva mu tugari kugeza mu karere, barimo abayobozi mu nzego za Leta n’izigenga mu Karere ka Musanze.

    Mu kiganiro cyatanzwe n’umwe mu bayobozi b’Umuryango Haguruka, Charlotte Uwantege, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kunoza uburyo duha serivisi abantu bahohotewe”, yagaragarije abahuguwe zimwe mu mvugo zikoreshwa zica intege abahohotewe mu gihe bagannye abashinzwe kubakira.

    Yagize ati “Abenshi bagenda batubwira uburyo bahungabanyijwe n’abashinzwe kubakira, ukumva umuntu abajije uwahohotewe mu gihe cyo kumwakira ati ‘Kubera iki’, kubera iki wagiyeyo, kuki wakiriye impano, kuki utahise utaha ngo ubivuge, wabaye ikigwari, warizize”.

    Uwantege yavuze ko izo mvugo zidakwiye, avuga ko hari uburyo uwahohotewe akwiye kwakirwa bumufasha kwifungura, akakubonamo inshuti, agatanga amakuru nyayo ku byamubayeho.

    Ati “Mwakirane urugwiro n’impuhwe, mwereke ko umwubashye, kuko aba yumva adakwiye icyubahiro, irinde kumubaza usa n’aho uca urubanza, mugire inshuti akwiyumvemo”.

    Ni ikiganiro cyakoze ku mitima abitabiriye ayo mahugurwa, aho hafi ya bose bemeye ko ayo makosa hari ubwo bayakora cyangwa bakabona abayakora, bavuga ko ibyo biganiro bibafashije kumenya neza uburyo nyabwo bwo guha serivisi uwahohotewe.

    Umwe ati “Twize byinshi, byagaragaraga ko tugifite icyuho mu guha serivisi nziza uwahohotewe, mbonye ko hari byinshi ngomba gukosora. Hari uburyo byajyaga bibaho umuntu akamwuka inabi mu gihe yanze kwirekura ngo avuge ibyamubayeho”.

    Undi ati “Ibyo bibazo byo kutirekura ku bahohoteye turabibona cyane, ndetse usanga bigaragara ku bagore bagatinya kuvugisha ukuri kubyo bakorewe kubera isoni, ibyo bigasaba ko umugira inshuti akakwiyumvamo akabikubwira yirekuye. Aya mahugurwa duhawe atwongereye ubundi bumenyi bwo kubaza uwahohotewe”.

    Abo bayobozi bahuguwe, bagaragaje ko ubwoko bw’ihohoterwa bakunze kubona mu duce batuyemo, ari irijyanye no gusambanya abana n’irishingiye ku mutungo.

    Gusa bagaragaje ko n’ihohoterwa ryo gufata ku ngufu by’umwihariko abakobwa n’abagore rikomeje kwiyongera, hakaba n’ihohoterwa ribabaza umubiri, hari n’uwagaragaje ko hari n’ubwo abaturage baza kumutura ibibazo by’ihohotyerwa rijyanye no kwimana icyo umubiri ukeneye.

    Ngo abagabo ni bo bakomeje kugaragaza icyo kibazo, bavuga ko abagore babo batabemerera gukora umushyikirano w’abashakanye mu gihe bawifuje, ibyo bikaba byabyara amakimbirane hagati y’abashakanye.

    Charlotte Uwantege yatanze ikiganiro cyakoze ku mitima y
    Charlotte Uwantege yatanze ikiganiro cyakoze ku mitima y’abakira abahohotewe

    Nk’uko babisabwa n’umuryango Haguruka, mu byo bakwiye kwitwararika mu kwakira uwahohotewe, harimo gutegura aho kubakirira habemerera kuvuga bisanzuye, kubabaza mu buryo bwiza bushobora kubafasha kwifungura bakavuga, hari no kubakira ariko bishyira mu mwanya w’uwahohotewe, kugira ngo bamwiyumvemo no gutega amatwi amarangamutima yabo birinda kubacira urubanza.

    Umuryango Haguruka uremeza ko aya mahugurwa akomeje kubera hirya no hino mu gihugu, yitezweho guhindura imyumvire ya bamwe ku bakora n’abakorerwa ihohoterwa, kugeza ubwo amahohoterwa anyuranye akirangwa muri rubanda azageza ubwo aba amateka, kubera ko bose bazaba bamaze gusobanukirwa neza ububi bwayo.

    Ni amahugurwa yitabiriwe n’umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere n’imirenge, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abashinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu tugari, abashinzwe MAJ ku karere n’abandi bafite mu nshingano kwakira abahohotewe.

    source : https://ift.tt/3jPTrzI

  • Iyo Abapasiteri baterera imbuto mbi Mahatma Gandhi, uyu munsi Ubuhinde bwose buba buzi Yesu Kristo-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    None ni bande babujije abantu gukizwa? Ni abafite izina rya Kristo ariko batari Aba-Kristo! Ni bande bimiriye (Babujije) abantu kuza mu rusengero? Ni abari mu itorero bavuga ngo ni abakristo, ariko batari Aba-Kristo (Bavuga ibitari ibya Kristo). Ni bande batuma abandi batinya gukizwa? Ni abavuga ngo ni abakristo, ariko mu myitwarire yo hanze ntibagaragaze ko ari Aba-Kristo!

    Ibi byagarutsweho n’Umushumba w’Itorero Zion Temple ku isi, Dr Intumwa Paul Gitwaza ubwo bari ku munsi wa 13 w’amasengesho mu minsi 40 y’amasengesho yo gusenga no kwiyiriza ubusa muri iri torero. Aha abantu bakaba bakangurirwa kubaho ubuzima busa nka Kristo Yesu aho bari hose, nkaho ari we waba uhibereye.

    Uko Mahatma Gandhi yabujijwe gukizwa, akanga n’abakristo!

    “Uyu munsi Ubuhinde buba ari igihugu cya mbere cy’Abakristo kuruta America, iyo Mahatma Gandhi aza gukizwa. Umunsi Gandhi yasomye igitabo cya Matayo ibice 5 yarahagurutse asa n’umusazi! Arababwira ngo ‘Munshakire itorero, ndashaka kumenya uyu Yesu. Kuko uyu ashobora gutuma duhindura amatwara y’isi yose’. Arahaguruka ajya gushaka itorero, umunsi yari umushyitsi mu itorero rimwe ahageze ahasanga intambara hagati y’abapasiteri 2: Bamwe bashyigikiye uyu, n’abandi bashyigikiye uyu, bakubitana intebe bapfa amaturo! [Bamwe ari aba Kefa, abandi ari aba Pawulo]

    Icyo gihe Mahatma Gandhi abura uruhande ajyamo, cyane cyane ko yari anarushye kubera ubukoroni bw’Abongereza. Arababaza ati ‘Ni iki cyabaye’, bati’ Uyu mupasiteri ntitumushaka’, abandi bati’ Natwe uriya ntitumushaka’ (Abafana ba pasiteri A, barwana n’aba pasiteri B). Noneho, Mahatma Gandhi arasohoka gatoya abasiga bakubitana intebe, arabavuma ngo’ Puuuu! Nkunda Kristo ariko nanga abakristo!’.

    Kuva uwo munsi, abwira Abahinde ngo ntimuzarebe abakristo! Ni uko Ubuhinde bwatakaje amahirwe yo gukizwa!”. Dr GITWAZA

    Umuntu utitwara nka Kristo, imikorere ye ntibe nk’iya Kristo, amagambo ye ntabe nk’aya Kristo, uwo yabujije benshi kwinjira mu bwami kandi azabibazwa! Icyababaje Yesu cyane mu gihe cye, ni abagabo bitwa Abafarisayo: Bavugaga ko bazi Imana, ariko bakimira (Bakabuza) abantu kwinjira mu Mana. Bibiliya iravuga ngo” Muhagarara mu muryango mukabuza abinjira, kandi namwe ntimwinjire!”

    Ese imikorere yacu, imivugire yacu, imyambarire yacu, imigendere yacu, imibanire yacu,… ni ubuzima bwa Kristo Yesu bigaragaza? Kristo muri njye, birasobanura ngo imiterere yanjye yose, ubuzima bwanjye bwose, kubaho kwanjye kose, bigaragarira abantu hanze ko ari Kristo atari njyewe! Ni ukuvuga ngo iyo nkoze ikintu, ngomba kugikora uko Kristo yari bugikore. Iyo mvuze ikintu, ryakagombye kuba ari ijambo Kristo yakavuze, iyo aza kuba njyewe. Iyo nambaye, byakagomye kuba ari Kristo wambaye abantu bamureba agenda.

    Iyo mbana n’abantu byakagombye kuba ari Kristo ubana na bo, iyo mvuga mu mikorere yanjye yose byakagombye kugaragaza Kristo, mu buryo umuntu atatandukanya ko nkora na Kristo. Bakavuga ngo ko akora nka Kristo?

    Umunsi Pawulo na Barinaba abantu bababona (Bari mu gihugu cya Siriyaya Kera, Turukiya y’uyu munsi). Mu kajyi gatoya kitwaga Antiyokiya kari iruhande rw’inyanja ya Mediterane, ngo barabitegereje uko bakora, ibyo bavuga, ngo barabwirana ngo ni “Abakristo”. Ni ho ijambo abakristo ryavuye, ntabwo ryari izina ahubwo bwari ubuzima bwabo. Ariko uko imyaka yagiye iza, abantu barigize izina ngo ndi ‘Umukristo’, ariko siko byavugaga mbere. Ahubwo uko bajyendaga, bambaraga, bakoraga, byose babonaga bisa na Kristo bumvishije.

    Ese amagambo yawe, imYambarire yawe, imyitwarire yawe, ibitekerezo byawe bigaragaza Kristo Yesu? Ugomba kubaho ubuzima aho umuntu wese ukubona abona Kristo mu buryo ubayeho bwa buri munsi.

    Reba hano iyi nyigisho yose: LIVE OR DIE FOR CHRIST | With Apostle Dr. Paul Gitwaza

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Iyo-Abapasiteri-baterera-imbuto-mbi-Mahatma-Gandhi-uyu-munsi-Ubuhinde-bwose.html

  • RRA yarengeje intego y'umusoro yari yihaye mu mwaka wa 2020/2021 #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kigaragaza kinjije amafaranga angana na miliyari 60.4 mu mwaka wa 2020-2021 arenga ku ntego cyari cyihaye kwinjiza muri uwo mwaka.

    Iki kigo cyari kihaye  intego yo  kwinjiza  miliyari 1.594,3 Frw, hinjizwa 1,654,5 Frw.

    RRA  igaragaza ko nubwo Covid-19 yagize ingaruka ku bukungu ariko abasora bubahirije inshingano zabo.

    Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga ukwezi ko gushimira abasora ku nshuro ya 19.

    Insanganyamatsiko igira iti 'Dufatanye Kuzahura Ubukungu'.

    Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali, bashimiwe ko bitwaye neza mu gusora, baravuga ko kuba barahawe ibihembo by'abasoze neza, byabashimishije bagashishikariza abandi kujya batanga imisoro mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry'igihugu.

    Kayitesi Joy yagize ati 'Byaranshimishije cyane. Ndashishikariza abacurizi bagenzi banjye kujya basora, kuko biteza imbere igihugu imihanda n'amavuriro bikubakwa.'

    Murekatete Console 'Iki gihembo mu by'ukuri kirantunguye. Gusa nsorera ku gihe. Ndashishikariza abatitabira gusora kujya babigira inshingano zabo, kuko bizamura ubukungu bw'igihugu.''

    Umuyobozi mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, avuga ko kuba intego z'iki kigo zaragezweho byagizwemo uruhare ahanini n'abasora basoze neza, kuko bagiye bagabanyirizwa ibihano by'amande.

    'Twarishimye cyane! Ibi byatweretse ko abasora bakoze cyane umwaka ushize, ntabwo twari kubigeraho tudafatanyije n'abasora. Icya kabiri cyatumye tubigeraho twanashyizeho ingamba nyinshi zifasha abazahajwe na Covid-19 ntibacibwa amande.'

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'imari n'igenamigambi Tusabe Richard, avuga ko mu rwego rwo gufasha abasora neza, hari amafaranga asaga miliyari 250 agiye kuboneka azashyirwa mu kigega nzahura bukungu.

    'Icyo tugomba gukora ni ugushaka ubushobozi ngo tuzahure ubukungu vuba. Bya bikomere tugerageze kubivura vuba, na za nshingano twihaye zo kugeraho mu mwaka wa 2024 ntizizasubire inyuma. Miliyari 250 zigiye kuboneka zizashyirwa mu kigega nzahurabukungu mu rwego rwo gufasha abazahajwe n'iki cyorezo.'

    Guverimoma y'u Rwanda yashyizeho gahunda nyinshi zigamije gufasha abikorera mu kuzahura ubukungu no kongera gusubukura ibikorwa.

    Muri izo gahunda harimo izo korohereza abasora, bamwe bagasonerwa imisoro, n'ibindi birimo ikigega nzahurabukungu cyatangiranye miliyari 101 Frw zo gufasha abikorera kuzahura ubukungu.

    AGAHOZO Amiella

    The post RRA yarengeje intego y'umusoro yari yihaye mu mwaka wa 2020/2021 appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/29/rra-yarengeje-intego-yumusoro-yari-yihaye-mu-mwaka-wa-2020-2021/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rra-yarengeje-intego-yumusoro-yari-yihaye-mu-mwaka-wa-2020-2021

  • FERWAFA yasobanuye ibijyanye no kwinjira mu bibuga kw’abafana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday.com, umunyamabanga w’umusigire wa w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Iraguha David, avuga ko abafana bazemererwa kugaruka ku bibuga muri shampiyona, ariko ko hari ibigomba gukurikizwa birimo no kuba hazajya hinjiramo kimwe cya kabiri cy’abasanzwe binjira muri sitade.

    Yagize ati “Yego rwose ni ko biri abafana bazagaruka ku bibuga, ni byo turimo kugira ngo abafana bagaruke kuri sitade cyane ko bagomba kugaruka hari ingamba zo kwirinda Covid-19 zigomba kubahirizwa na buri kipe yaba iyasuye n’iyakiye ariko cyane cyane iyakiye. Tugendeye ku mabwiriza ya Minisiteri ya Siporo arebana cyane cyane n’umupira w’amaguru, biteganyijwe ko hazinjira abatarenga 50% by’abantu basanzwe bacyirwa muri sitade izaba igiye kwakira uwo mukino”.

    Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko amabwiriza arambuye y’uburyo amakipe azitwara mu kwinjiza abafana ku kibuga buyahabwa mbere y’uko shampiyona itangira, bukongeraho ko mu gihe hari uwaba atubahirije ibyemeranyijweho mu mabwiriza, hazazamo ibihano ku ikipe izaba itabyubahirije cyane cyane izaba yakiye umukino.

    Abafana baherukaga kwinjira ku bibuga bikinirwaho umupira w’amaguru muri Werurwe 2020 muri shampiyona ya 2019-2020, gusa ku wa 24 Ukwakira 2021, ubwo Rayon Sports yateguraga umunsi yise uwigikundiro wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, yakinnyemo n’umukino wa gicuti na Kiyovu Sports, yemerewe kwinjiza abafana kuri sitade.

    source : https://ift.tt/3pLpq8b

  • Mu Rwanda igezweho! Byinshi kuri Amapiano,… – #rwanda #RwOT

    Iyi njyana ifite ingoma zidunda zikagera ku ngoma z'amatwi, ukumva zirajegera. Yahaye igikundiro kidasanzwe abahanzi babashije kuyikoramo indirimbo. Wabibaza Master KG wo muri Afurika y'Epfo wasohoye indirimbo 'Jerusalema' ikamuha igikundiro umubare munini utabasha kwigondera.

    Byageze n'aho iyi ndirimbo isubirwamo n'abahanzi batandukanye barimo umunya-Nigeria Burna Boy, kuva ku banyapolitiki kugera kuri rubanda rugufi barayibyina karahava. Amapiano akomeza kuba amapiano kugeza n'ubu.

    Iyi njyana yadutse muri Afurika y'Epfo mu 2012, ariko abahanzi bo mu Rwanda batangiye kuyigereza mu bihe bya vuba. Abayizi barayizi.

    Inyandiko zitandukanye zivuga ko Amapiano ikomoka ku njyana yo muri Afurika y'Epfo yitwa Kwaito [Ni injyana yamamaye muri Afurika y’Epfo mu 1990], ikaba umuziki ukomatanya 'kwaito' ivanzemo na Jazz na 'Deep House'.

    Amapiano irenze no kuba injyana kuko ikomatanya n'imibereho n'ubuzima bwa Afurika y'Epfo, ishobora kuzaba injyana y'Isi nk'uko bimwe mu bitangazamakuru bibitangaza.

    Iyi njyana ‘amapiano’ yatangiye kugira igikundiro kuva mu 2019 nyamara yadutse muri Afurika y’Epfo mu 2012. Kuva icyo gihe iracurangwa ku mihanda yo muri icyo gihugu, aba-Dj bakomeye barimo Dj Stokie, Junior Taurus, MFR Souls n’abandi batangira gukangurira abantu gukurikirana iyi njyana.

    Dj Maphorisa wo muri Pretoria, bivugwa ko ari we wihishe inyuma y’imenyekana ry’iyi njyana mu bihe bitandukanye kandi mu gihe gito.

    Mu nkuru mbara nkuru, umuhanzikazi wo mu Budage, Shaya yavuze ko hatazwi umujyi injyana ‘amapiano’ yakomotsemo, ariko ‘ikizwi ni uko twese ari iyacu.”

    Iyi njyana yo muri Afurika y’Epfo imaze kuba ikimenyabose. Nko mu 2020, ‘Hashtag’ yiswe #amapiano yakoreshejwe n’abantu barenga miliyoni 570 ku isi.

    Ndetse imibare igaragaza ko mu 2019, indirimbo ziri muri iyi njyana zumviswe ku kigero cya 116% ku rubuga rwa Spotify.

    Igihe cyarageze urubuga rwa Spotify rukora urutonde rw’indirimbo ziri muri iyi njyana, bituma abantu barenga miliyoni 365 barwiyandikishaho.

    Ibinyamakuru bitandukanye birimo inventa.com bivuga ko iyi njyana itagizwe n’amajwi gusa, ahubwo harimo gakondo y’abanyafurika 'ku buryo ishobora kuzaba injyana ya Afurika ikunzwe mu minsi iri imbere.'

    Mu 2005 hatangijwe ibihembo MTV Base Africa bigamije guteza imbere umuziki wo muri Afurika. Buri wese yibazaga injyana y'umwimerere izahagararira uyu mugabane nyuma mu 2012 itsinda rya P-Square, D'Banj n'abandi batangira kumvikanishako bashoboye Afrobeat.

    Muri iki cyo gihe, bakoraga umuziki bashaka ko urenga Afurika ukagera no mu Bwongereza n'ahandi. Ari nabwo muri Afurika y'Epfo batekerezaga ku gucura injyana bise 'amapiano' bashaka ko izahagararira Afurika ikumvikanisha umwimerere wabo mu muziki.

    Umuyobozi ushinzwe umuco no kuwuteza imbere muri Africa y’Amajyepfo, Sahara, yavuze ko 'Amapiano yatumye Afurika ibasha kugaragaza ibyiza nyaburanga byayo n'ubukungu bwayo.'

    Imibare igaragaza ko iyi njyana yumvwa n’abantu bo mu bihugu byo mu Bwongereza, Amerika n’ahandi. Iyi njyana yahesheje akazi abahanzi DB Gogo, Focalistic, Cassper Nyovest n'abandi mu bitaramo bya AMA Fest 2021 byabereye mu Bwongereza.

    Muri Nzeri 2019, umuhanzi wo mu Bwongereza, Jorja Smith yasohoye indirimbo 'All of this' yakoranye n'umunya-Ghana Producer GuiltyBeatz. Icyo gihe yarengejeho ijambo 'piano to the world' [Bisobanuye amapiano ku isi].

    Yibasiwe n'abantu batandukanye bavuga ko ashaka kwigaragaza nk'aho ari we wateje imbere iyi njyana, abandi bavuga ko yifashishije Producer GuiltyBeatz 'udafite ubumenyi buhagije kuri iyi njyana'.

    Jorja Smith azwi mu ndirimbo 'Get it together', yakoranye na Drake, 'Be honest' yakoranye na Burna Boy n'izindi.

    Icyo gihe, Producer Maphorisa, uzwiho gucura iyi njyana yavuze ko batikubiye inyana amapiano, ko buri umwe ayemerewe ariko mu nzira za nyazo kandi agakoresha umwimerere wayo.

    Kimwe mu binyamakuru byo muri Afurika y'Epfo, cyanditse ko nyuma y'ibi, umuhanzi Smith yoherereje iyi ndirimbo Producer Maphorisa arayikosora, ashyiramo umwihariko w'iyi njyana anifashiaha Producer GuiltyBeatz.

    Urutonde rw'indirimbo 10 zakunzwe ziri mu njyana ya 'Amapiano' ushobora gushakisha

    1.Siyathandanaby Cassper Nyovest, Abidoza, Boohle

    2.Spononoby Kabza De Small, Madumane, Burna Boy, WizKid, Cassper Nyovest

    3.Banyanaby DJ Maphorisa, Daliwonga, Kabza De Small, Sir Trill, Tyler ICU

    4.Izoloby DJ Maphorisa, Daliwonga, Madumane, Mpura, Tyler ICU, Visca

    5.Wozaby Mr JazziQ, Kabza De Small, Lady Du, Boohle

    6.Dinalediby League Djz, Mpho Sebina, Abidoza, Major

    7.Ababuyangaby Major League Djz, Josiah De Disciple, Aymos,

    8.Soweto Baby (feat. WizKid & DJ Buckz) by DJ Maphorisa, DJ Buckz, WizKid

    9.Khuza Gogoby DBN Gogo, Ama Avenger, Blaqnick, M.J, MasterBlaq, Mpura

    10.Squander (feat. Niniola & Sayfar) — Remixby Falz, Kamo Mphela, Mpura, Niniola, Sayfar)


    Master Kg ukurikirwa n'abarenga miliyoni 2 kuri Instagram, indirimbo ye 'Jerusalema' ikoze muri 'Amapiano' yamuhaye igikundiro kidashira

    Bruce Melodie aherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Sawa Sawa' yakoranye na Khaligrah Jones iri mu njyana ya 'Amapiano'


    Umuhanzi Elisha the Gift aherutse gusohora indirimbo 'Ishyano' ikoze mu njyana ya 'Amapiano' igezweho muri iki gihe


     Abahanzi bazwi bakora 'Amapiano' barimo DJ Lady Du, De Mthuda, DBN Gogo, Sir Trill n'abandi
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAWA SAWA' YA BRUCE MELODIE

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ISHYANO' YA ELISHA THE GIFT

    “>KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KAMWE' IHURIYEMO ABAHANZI 11


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110907/mu-rwanda-igezweho-byinshi-kuri-amapiano-injyana-ishobora-kuzaba-iyisi-110907.html

  • Shampiyona iratangira kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports na Mukura VS, gahunda y’umunsi wa mbere #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22 izatangira ku munsi w’ejo, Rayon Sports yakiriye Mukura VS.

    Ni shampiyona izakinwa n’amakipe 16, ejo biteganyijwe ko hazaba imikino 4 ni mu gihe indi izaba ku Cyumweru.

    Uretse umukino wa Rayon Sports, Kiyovu Sports nayo izakira Gorilla FC saa 18:00′ kuri Stade Regional, Espoir FC yakire AS Kigali i Rusizi.

    APR FC izakina na Gicumbi FC ku Cyumweru, uwo munsi Police FC izaba yasuye Etoile del’Est.

    Dore gahunda yose y’umunsi wa mbere

    Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira

    Rayon Sports vs Mukura VS
    Espoir FC vs AS Kigali
    Marines vs Gasogi United
    Kiyovu Sports vs Gorilla FC

    Ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira

    Etincelles FC vs Rutsiro FC
    Etoile del’Est vs Police FC
    Musanze FC vs Bugesera FC
    APR FC vs Gicumbi FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-iratangira-kuri-uyu-wa-gatandatu-rayon-sports-na-mukura-vs-gahunda-y-umunsi-wa-mbere

  • Ruhango : Umugabo arakekwaho kwica umugore we amuhondaguye umuhini yarangiza akajya kwirira inyama kwa mucoma #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo waregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Mahanga ku ya 25 Ukwakira2021, aburana n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Mahanga bwaregeye mu buryo bwihuse dosiye bukurikiranyemo uriya mugabo ubu ufungiwe by’agateganyo kuri Station ya Polisi ya Ruhango.

    Uregwa yakoreye icyaha mu Mudugudu wa Sahara, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, akaba yarakubise umuhini umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

    Inkuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ivuga ko uriya mugabo yishe uriya mugore we abanje kumukubita umuhini mu mugongo bari mu ruganiriro, umugore yitura hasi.

    Iyi nkuru ivuga ko ukekwa yateruye uwo mugore amujyana mu buriri, afata wa muhini awumuhondagura mu mutwe inshuro nyinshi kugeza umugore ashizemo umwuka.

    Ababonye umurambo bakaba barasanze mu buriri hari ikidendezi cy’amaraso, umugabo akaba yari yahunze, baza kumufata yibereye aho bokereza inyama ari kuzirya nk’aho ntakibazo gihari.

    Ukekwa akaba yari ataragera kure y’aho yabaga kuko yabanje kujya gushaka icyo yarya ngo abone uko akomeza urugendo, akaba yari yabwiye umuntu bahuye ko abanje kujya gushaka icyo yiramiza (arya) ngo kuko yari abizi ko nibamufata bamufunga cyangwa bakamwica. Uwo yabibwiye yamusabye kumubikira ibanga, na we abimenyesha abandi baturage, baramufata.

    Ukekwa akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Icyo cyaha kiramutse kimuhamye akaba yahanishwa igifungo cya burundu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-amuhondaguye-umuhini-yarangiza-akajya-kwirira-inyama-kwa-mucoma