Category: Uncategorized

  • Gen Kabarebe asanga urubyiruko rukwiye kurangwa n’amahitamo y’imiyoborere ikemurira abandi ibibazo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gen Kabarebe yaganirije Urubyiruko rw
    Gen Kabarebe yaganirije Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku mateka yo kubohora u Rwanda

    Ibi Gen James Kabarebe, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, mu mpanuro yahaye urubyiruko rw’Abakorerabushake bahagarariye abandi, bamaze iminsi bateraniye mu mahugurwa abera mu Ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze.

    Mu kiganiro yabagejejeho kirebana n’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, Gen Kabarebe, yabwiye urubyiruko ko hari byinshi bakwigira ku ngabo zahoze ari iza RPA, zatangije urwo rugamba kuva mu mwaka w’1990. Aho yatanze ingero z’ukuntu urwo rugamba barutangiranye ibibazo by’amikoro menshi ashingiye ku kuba nta bikoresho cyangwa amafaranga bihagije bari bafite, cyo kimwe n’umubare w’ingabo zari nke cyane ugereranyije n’izo bari bahanganye.

    Yagize ati “Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rumaze hafi ibyumweru bibiri rutangiye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaje asanga bamwe mu bari ingabo bishwe, inkomere zitabarika zinyanyagiye aho zitabashaga kubona imiti izivura kuko itari ihari. Icyo gihe kandi benshi mu ngabo harimo na bamwe mu bari bazikuriye bari biciwe ku rugamba, abazima bari basigaye na bo bashonje, batakaje byose, umwanzi ushyigikiwe bikomeye abarasa uko yishakiye. Icyizere cyo gutsinda urugamba nticyari kigihari”.

    Yongera ati “Mu by’ukuri wishyize mu mwanya w’umuntu warimo yibonera ibintu nk’ibyo n’amaso ye, wakavuze uti, ibi njemo ntacyo bimaze, nta n’aho byangeza. Ugahitamo kuhava uhunga ngo usame amagara yawe!”

    Ngo kuri Paul Kagame si uku byagenze, kuko yihutiye gushaka igisubizo cy’uburyo bavugurura imirwanire, n’ubwo byanyuze mu nzira zari zigoranye, nk’uko Gen Kabarerebe yakomeje abibwira urubyiruko.

    Ati “Nyakubahwa Paul Kagame ikizere cyo kunesha urugamba cyasaga n’icyayoyotse, yakoresheje ubumenyi n’imbaraga zishoboka mu guhindura imitekerereze y’ingabo no kuzereka ko urugamba rworoshye, barukomeza kandi kurutsinda bishoboka. Ibyo byabaye nk’aho yongereye ikibatsi cy’imbaraga mu bari ku rugamba, barurwana mu buryo butari bworoshye, bifata imyaka ikabakaba ine ariko bigera ubwo barutsinda”.

    Ngo abantu benshi bakunze guhura n’ibibagora, bikabaca intege bataragera ku cyo bifuza kugeraho. Kuri Gen Kabarebe, asanga nta na rimwe umuntu ashobora kugera ku byiza atabanje kunyura mu bimugoye.

    Yagize ati “Abantu benshi bacika intege kubera kugira umutima woroshye. Biba byatewe no kutabanza gufata umwanya ngo bashakishe, cyangwa banatekereze icyo bakora, bagerageze amahirwe ahari n’inzira bacamo ngo bagere ku byiza bifuza. Ibyo bikugira umunyantege nke, ugaherako utsindwa urugamba urimo kurwana, mu gihe uwo muhanganye we akoresha za mbaraga yaharaniye akaba ari we ukomeza kandi akanesha!”

    Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kurangwa n
    Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kurangwa n’amahitamo y’imiyoborere ikemurira abandi ibibazo

    Agerageza kubisanisha n’urugamba urubyiruko rw’abakorerabushake ruriho ubu, rwo kuyobora bagenzi babo, mu ntego yabo yo kubaka igihugu gitekanye.

    Gen Kabarebe yabwiye urwo rubyiruko ko kubyitwaramo neza, bigomba gushingira ku gukorera ku ntego, gutahiriza umugozi umwe, gukora neza ibintu byinshi nta na kimwe gisigaye inyuma, kurangwa no gusesengura bakamenya ahari ibibazo cyangwa intege nke kugira ngo bishakirwe igisubizo, baharanira ko inshingano zose bazuzuza uko bikwiye.


    source : https://ift.tt/3GFNwHg

  • Rubavu : Abana 4 baburiwe irengero muri 2018 babasanze mu buvumo barapfuye #rwanda #RwOT

    Imibiri y’aba bana yabonetse kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 ubwo umuntu ukekwaho kwiba inkoko yahungiraga muri biriya buvumo bajya kumurebamo bagasangamo imibiri ya bariya bana.

    Amakuru aturuka muri kariya gace, avuga ko nyuma yo kubona iriya mibiri hitabajwe imiryango ya bariya bana, bakemeza ko ari bo.

    Aba bana ni Tuyubahe Didier wari ufite imyaka 10, Mfitumukiza wari ufite 11, Manirarera Abraham wari ufite 12 na Ahishakiye Hertier wari ufite imyaka 14 y’amavuko.

    Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere inzego z’iperereza zirimo Urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bagiye muri kariya gace kongera gukurikirana ibya kiriya kibazo.

    Ubwo baburirwaga irengero tariki 15 Nzeri 2018, ababyeyi babo bahise bitabaza inzego zitangira iperereza ndetse ziza guta muri yombi abagabo babiri ari bo Nshunguyinka Jean na Kavaruganda Francois baje kurekurwa nyuma y’amezi umunani.

    Hari makuru yigeze kuvugwa ko bariya bana mbere yo kuburirwa irengero bari babanje gufungwa bakekwaho gushaka kujya mu mutwe wa FDLR, gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugeshi bwamaganye ayo makuru y’ibihuha buvuga ko ibyo ntabyabayeho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abana-4-baburiwe-irengero-muri-2018-babasanze-mu-buvumo-barapfuye

  • Mugiraneza Jean Baptise Miggy yapfushije umubyeyi #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe ikinwamo na Mbonyingabo Regis akaba umuvandimwe wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, avuga ko aba bakinnyi bapfushije mama wabo ubabyara.

    Mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango w’aba bakinnyi, Kiyovu Sports yagize iti 'Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe kandi wihanganishije umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Mbonyingabo Regis ku bwo kubura umubyeyi wabo.'

    Ubu butumwa bwanyuze kuri Twitter ya Kiyovu Sports, busoza bugira buti 'Imana imwakire mu bayo inakomeze abo azise. Uruhukire mu mahoro Mama Migi.'

    Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wapfushije umubyeyi, aherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu Amavubi ubu akaba akinira KMC yo muri Tanzania.

    Yanyuze mu makipe atandukanye akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Kiyovu Sports mu gihe hanze y’u Rwanda yakiniye Azam na Gor Mahia.

    Aya makipe yose nta yindi irihanganisha uyu mukinnyi ufite ibigwi mu Rwanda no mu Karere uretse Kiyovu Sports.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mugiraneza-Jean-Baptise-Miggy-yapfushije-umubyeyi

  • Polisi yaburiye abazinjirana ibyemezo by’ibihimbano muri sitade no mu bitaramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    CP Kabera yatangaje ibyo anaburira Abaturarwanda muri rusange ko bagomba gukomeza kwirinda Covid-19, nyuma y’uko ibikorwa bitandukanye birimo utubari, ibitaramo n’imikino byongeye gusubukurwa.

    Kuri ubu ababishaka bose bemerewe kujya mu kabari bakanywerayo cyangwa kujya mu bitaramo kugeza saa sita z’ijoro, abafana b’umupira na bo bemerewe kwinjira muri za sitade nk’uko byahoze mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020, mbere y’umwaduko wa Covid-19.

    Mu kiganiro CP Kabera yatanze kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2021, yavuze ko yumvise hari abantu bahwihwisa ko bashobora gukoresha ibyangombwa by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19.

    Yagize ati “Hari amakuru dufite ko hari abantu bashobora kuba bahimba ibyangombwa bijyanye no kuba waripimishije cyangwa warakingiwe, nyamuneka ku batwumva, icyo cyaba ari icyaha ntabwo byaba ari ukurenga ku mabwiriza (yo kwirinda Covid-19), impamvu tunabivuga ni uko twumva abantu babihwihwisa”.

    Umuvugizi wa Polisi avuga ko umuntu ashobora gucurisha icyangombwa cyo kwinjira muri sitade cyangwa mu gitaramo aho amara amasaha atarenga abiri, ariko akahava ajya muri gereza kumarayo imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi, akongeraho n’ihazabu (amande) ibarirwa mu mafaranga hagati ya 3,500,000-5,000,000.

    Abajya mu tubari n’utubyiniro bagomba kumenya neza niba aho bagiye hafite ibyangombwa by’uko hemerewe gufungurwa, bakabanza kureba niba bimanitse aho abantu bose bareba. Iyo bitameze bityo umukiriya wagiye kunywerayo na nyiri akabari bose barahanwa, nk’uko CP Kabera abisobanura.

    CP Kabera yibukije gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ ko icyo gihe ngo abajyaga mu kabari babaga ari nka babiri, umwe akiyemeza kudakora ku nzoga kugira ngo aze gutwara mugenzi we, cyangwa yagenda ari wenyine akagenda adafite imodoka kugira ngo aze gutega taxi.

    Umuvugizi wa Polisi avuga ko muri iki gihe ibyaha byiganje ari ugucuruza mu buryo bwa magendu ibintu bitemewe birimo n’ibitujuje ubuziranenge, hamwe n’abigana ibyangombwa nk’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Yavuze ko abaturage bakorana na Polisi na bo bakomeje gutanga amakuru aho babona amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atarimo kubahirizwa.

    Umuziki n’ibindi biteza urusaku rubangamira abaturanyi, na byo ngo ni ibyaha Polisi itazareka guhanira ababirengaho, nk’uko Umuvugizi wayo yakomeje abisobanura.

    CP Kabera yavuze ko hari benshi bakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho imibare iheruka mu byumweru bibiri byashize ngo yagaragaje abagera ku bihumbi 130.

    Yungamo ko kuba abantu bajya mu bitaramo, muri za sitade gufana imipira no kunywera mu kabari kugeza saa sita z’ijoro, ari umusaruro wavuye mu kuba baririnze mu gihe cyose gishize.


    source : https://ift.tt/3CBmiPO

  • Menya impamvu umuhanzi Ngabo Augustin yakunze kuririmba urukundo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngabonziza Augustin
    Ngabonziza Augustin

    Muri orchestres yacuranzemo twavuga nka: Les Citadins na Les Copins za mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’Irangira ryaje nyuma ya Jenoside ahagana muri 2000 ubwo ibyo bita ‘Igisope’ byatangiraga kwamamara.

    Uyu mugabo ufite ibigwi byinshi muri muzika nyarwanda, indirimbo ze nyinshi usanga zaribandaga ku rukundo hagati y’umusore n’inkumi, umugabo n’umugore ariko hakazamo guhemukirana bagatandukana.

    Ngabonziza Augustin avuga ko ahanini ibyo yabiterwaga n’uko yifuzaga kumvisha abagabo cyane cyane, ko igihe ari umugabo cyangwa umusore wahemukiye umugore cyangwa umukobwa, ibyiza ari uko yareka kwihagararaho agasaba imbabazi kugira ngo umugore cyangwa umukobwa amugarukire ubuzima bukomeze.

    Muri izo ndirimbo iya mbere na mbere ni Ancilla aho Ngabonziza aririmba agira ati: “Ancilla we mbabarira”, hakaba iyitwa aho agiramo ati “Winsiga yewe disi we nkumi nziza yantwaye umutima” na Rugori rwera aho agera mu ndirimbo hagati akagira ati “wintererana”.

    Gucuranga no kuririmba, Ngabonziza Augustin yatangiye abibangikanya n’amashuri, ageze no mu kazi arabikomeza.

    Ibindi wabikurikira muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3nTdH50

  • NCPD yishimiye itorwa rya Nzeyimana kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Nyafurika y’imikino y’abafite ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Céléstin Nzeyimana
    Céléstin Nzeyimana

    Muri iyo nama ni na ho habereyemo amatora ya komite nyobozi nshya, ahatowe Deen Samson wo mu gihugu cya Ghana nka perezida akazungirizwa na Khattab Hayat wo mu Misiri hamwe na Hamidi El Aouni wo mu gihugu cya Cap-Vert, nk’umuyobozi wa kabiri wungirije, na Mohammed Al-Rugaibi wo muri Libya watorewe kuba umubitsi muri manda y’imyaka ine iri imbere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko kuba Nzeyimana yatowe ari umusaruro w’imbaraga ziba zarashyizwe mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutezimbere imikino y’abafite ubumuga, bikaba byerekana urwego igihugu kigezeho.

    Ati “Byumvikane ko kuba tuboneka mu bikombe binyuranye byaba ibya Afurika cyangwa tukanabitegura, yaba imikino y’isi y’abafite ubumuga, muzi ko n’ejobundi abakobwa bacu baherutse i Tokyo mu Buyapani. Biriya byose n’ibiba byerekana urwego igihugu kigezeho bikaba byanatuma n’umukandida wacu yatorwa bitagoranye, kuko duteguye imikino myinshi cyane ya paralempike ku rwego rw’Afurika yaberaga hano i Kigali, n’umusaruro navuga y’uko ari mwiza ushimishije kuba ari twe tugiye kuyobora ruriya rwego n’intambwe nziza”.

    Akomeza agira ati “N’ijwi ry’abafite ubumuga bo mu gihugu cyacu, cyane ko uriya Céléstin yanabaye perezida wa NPC anaba secretary General wayo, ni ukuvuga ngo ni ibintu amenyereye ntabwo twashidikanya y’uko kuragiza ziriya nshingano ze azabikora, kandi n’igihugu iyo umuntu yatowe kuriya na cyo kimuba hafi. Ndavuga dufatanyije na minisiteri ishinzwe imikino byanze bikunze twizera ko atazadutenguha kandi ni ishema haba ku gihugu no ku bafite ubumuga”.

    Kuba Umunyarwanda yatorewe uwo mwanya, Ndayisaba asanga hari byinshi bizafasha mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano z’abantu mu mikino y’abafite ubumuga, nk’uko akomeza abisobanura.

    Ati “Ntiyaba ari hariya ngo n’igihugu cyacu cyamuzamuye ariho yaturutse ngo ahibagirwe, niba twari dusanzwe dutegura iyo mikino ataranajyayo ubu yagiyeyo sibwo twazasubira inyuma, hazabaho indi ntambwe ahubwo yo kubikora neza, cyane ko azaba ari hariya, n’ubwo areberera Afurika yose ariko n’umunyarwanda. Ntabwo dushidikanya ko inkunga izaba nini cyane mu gukomeza kuzamura impano z’abantu bafite ubumuga mu mikino mu gihugu cyacu”.

    Amatora yabereye muri Maroc
    Amatora yabereye muri Maroc

    Céléstin Nzeyimana watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru ahigitse mugenzi we Thuso Rasetapa ukomoka mu gihugu cya Botswana ku majwi 30 ku 9, yabaye perezida wa komite Paralempike y’u Rwanda muri manda y’imyaka ine ya 2013 kugera 2017, anaba Umunyamabanga mukuru wa NPC, nyuma atorerwa kuba Umunyamabanga mukuru wa Para Volley Africa muri manda ya 2017 na 2020,

    Mbere y’inshyingano zo kuyobora, Nzeyimana yabaye umukinnyi wa Volleyball na Sitting Volleyball mu myaka ya 2004 kugera 2008, ku buryo yatorewe kuyobora ibyo azi neza kandi afitemo ubunararibonye kandi anakunze.


    source : https://ift.tt/3ED0Z0C

  • Dore ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n'umusore umusaba urukundo #rwanda #RwOT

    Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n'umusore umusaba urukundo byatangajwe n'urubuga Elcrema rutanga inama mu rukundo:

    1.Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

    Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

    2.Kumusaba amafaranga

    Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga! Ashobora gutekereza ko ari cyo kikugenza na we akemera akayaguha, afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

    3.Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

    Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye na we ntiwiyubaha.

    4.Kunywa ugasinda

    Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

    5.Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by'umubiri bitandukanye

    Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba ari byo aharanira, ntiyite ku byo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ibintu-umukobwa-atagomba-gukora-akimenyana-n-umusore-umusaba-urukundo

  • “Mutwishyure cyangwa mupfane natwe”-Perezida Chakwera abwira ibihugu bikize cyane ku isi #rwanda #RwOT

    Lazarus Chakwera yabwiye BBC Africa ati: “Ntabwo ari ubugira neza. Mutwishyure cyangwa mutikirane natwe.”

    Abategetsi b'ibihugu bikize cyane ku isi (G20) inama yari ibahurije i Roma yarangiye biyemeje gukomeza imihate yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ariko “nta bikorwa bifatika bumvikanye”.

    Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU yatangaje kuri Twitter ko avuye i Roma “ibyizere byanjye bitujujwe – ariko nibura ntibihambwe.”

    Guterres avuga ko afite icyizere ku nama ikurikiyeho ya COP26 i Glasgow mu gukomeza intego yo kugabanya ubushyuhe bw'isi ku kigero cya degere 1.5 no gushyira mu ngiro gutanga imari yemewe.

    Mu 2009, ibihugu bikize byiyemeje gutanga iriya mari bitarenze 2020 mu gufasha ibihugu bikennye guhangana n'ihindagurika ry'ikirere no kubaka ubukungu butacyangiza.

    Ariko iyo ntego n'ubu ntiragerwaho, leta y'Ubwongereza izakira COP26 iravuga ko itagerwaho mbere ya 2023.

    Ku bihugu byinshi, iki nicyo kibazo gikomeye kurusha ibindi cyo gukemura.

    Ibihugu bikennye cyane birasaba ko inama ya Glasgow yatanga igisubizo, bivuga ko ibihugu byateye ihungabana ry'ikirere ari nabyo bikwiye kwishyura menshi mu guhangana na ryo.

    Chakwera yagize ati: “Iyo tuvuze ngo bakore ibyo bemeye, ntabwo ari ubugiraneza. Ni ukwishyura ikiguzi cyo gutunganya. Niba waragize uruhare mu guhindura isi uko imeze uku, reka tuyisukure, ariko ugomba kubiryozwa.”

    G20, igizwe n'ibihugu 19 hamwe n'Ubumwe bw'Uburayi byonyine nibyo byohereza 80% y'imyuka mibi ihumanya ikirere cy'isi.

    Ibitonyanga mu nyanja iri gushya

    Itangazo ry'inama yahuje ibi bihugu i Roma nta kintu rivuga ku ntego yo kugera kuri 0% mu kohereza iyo myuka mu 2050 (Net Zero).

    Ibyo biyemeje ni ukongera umuhate mu byo basanzwe bakora ku ihindagurika ry'ikirere, ibintu impirimbanyi zanenze cyane ko bidafatika.

    Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko ibyo bijeje ubu bitarimo ibikorwa bitangiye “kumvikana nk'icyuka”.

    Yagize ati: “Ibi byiyemejwe…ni nk'ibitonyanga mu nyanja iri gushyuha vuba cyane.”

    Net zero isobanuye kugabanya imyuka ihumanya ikirere cyane bishoboka, kugeza ubwo igihugu kigera hafi cyangwa kuri zero mu kuyohereza.

    Ariko Ubushinwa – igihugu gihindanya ikirere kurusha ibindi – n'Uburusiya ubu birasaba ko iriya ntego yigizwayo ikagezwa mu 2060.

    Yaba Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa cyangwa Vladimir Putin w'Uburusiya nta n'umwe waje mu nama ya G20, gusa batanze ubutumwa ku mashusho.

    Gusiba kwabo byateye kongera kwibaza niba ibihugu bikize ibyo byiyemeje bizasohozwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/mutwishyure-cyangwa-mupfane-natwe-perezida-chakwera-abwira-ibihugu-bikize-cyane

  • Cyuma yakije umuriro ku Munyamakuru wiyemeje guhangana nawe ati 'Nitereye ishyamba none imbwa zaje kurihunahunamo' #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, UKWEZI TV yaganiriye n’Umunyamakuru Roger Marc Rutindukanamurego washinze YouTube Channel yitwa The Future TV, avuga ko adateze kwihanganira ibinyuma by’abasebya u Rwanda barimo Cyuma Hassan.

    Muri iki kiganiro, Roger Marc Rutindukanamurego yavuze ko yashinze The Future TV kugira ngo ajye abeshyuza ibinyoma biba bigamije guhindanya isura y’u Rwanda bitangazwa n’abantu batandukanye baba abari mu Rwanda no hanze yarwo.

    Icyo gihe yagize ati 'Ijya kurisha ihera ku rugo rero, Cyuma Hassan ni we nahereyeho kuko ni we munyabinyoma wa mbere dufite kuri YouTube hano mu Rwanda.'

    Nk’uko biteganywa n’amahame y’Itangazamakuru ry’umwuga, UKWEZI TV yahaye umwanya na Cyuma Hassan na we ngo agire icyo avuga ku byavuzwe na mugenzi we Rutindukanamurego.

    Cyuma Hassan uvuga ko adashaka no kuvuga izina ry’uwo muntu yita ko akomeje kumuse, agira ati 'Uwakumva mvuga izina rye yanyita igicucu kuko uwo yararwaye yararembye akeneye kuvuzwa.'

    Cyuma ugaruka ku nkuru yagiye akora zikazamura impaka ko zigamije gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, avuga ko Roger Marc Rutindukanamurego yashinze iriya YouTube Channel ye nyuma y’uko hari inkuru yatambutse ku Ishema TV [ya Cyuma] igasakara hose.

    Cyuma avuga ko ibiganiro byose bya Roger Marc Rutindukanamurego biba bigamije kumusebya ariko ko ngo ntacyo bimutwaye.

    Ati 'Umugabo yihingiye ishyamba yiyushye akuya, ryamara kumera imbwa zigatangira kuza kuryihishamo no kurihunahunamo. Numbaza uti ishyamba ninde, ishyamba ni iryo nahinze ni Ishema TV, umugabo ni njyewe, abarihunahunamo ni abo.'

    Cyuma avuga ko ubusanzwe nta gitangazamakuru kiza cyamagana ibyatangajwe n’ikindi, akavuga ko Roger Marc Rutindukanamurego ibyo akora ari ukumwuririraho kugira ngo amwandikireho izina.

    Ati 'Umunyamakuru mugenzi wawe ajya kuvuga ko usebya Leta gute ? Ko ari na yo mpamvu abantu batakaje n’ubunyamwuga sinzi n’ahantu baryigiye, ariko njyewe iyo nsesenguye nsanga ari inda yasumbye amaboko, akavuga ko reka mvuge bino bintu kugira ngo mbeho.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Cyuma-yakije-umuriro-ku-Munyamakuru-wiyemeje-guhangana-nawe-ati-Nitereye-ishyamba-none-imbwa-zaje-kurihunahunamo

  • UPDATE : Abantu 5 bakekwaho kwica umugore n’umwuzukuru we bakabaca imitwe batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Musabyimana Goreth n’umwuzukuru we Dusabimana Henriette, rwabaye mu ijoro ryo ku 30 Ukwakira 2021.

    Kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu batanu basanzwe ari abaturanyi ba nyakwigendera bakekwaho kumwicana n’umwuzukuru we.

    Aba bantu batanu batawe muri yombi ni Ndayishimye, Hakizimana w’imyaka 39 y’amavuko, Yankurije w’imyaka 45, Sewabantu bita Musilam w’imyaka 34, na Bandirimbako w’imyaka 23 y’amavuko.

    Amakuru avuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku buruzo bwashinjwaga nyakwigendera aho uwitwa Hakizimana Leonidas akaba umwe muri aba bafunzwe, aherutse gupfusha umugore agakeka ko yarozwe na nyakwigendera Musabyimana Goreth

    Aba bose uko ari batanu bafungiye kuri station ya RIB mu gihe uru rwego rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri buriya bugizi bwa nabi.

    Inkuru twari twatambukije mbere, yavugaga ko ba nyakwigendera bishwe n’abantu bataramenyekana aho inzego zinyuranye zari zikiri mu iperereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/UPDATE-Abantu-5-bakekwaho-kwica-umugore-n-umwuzukuru-we-bakabaca-imitwe-batawe-muri-yombi