Category: Uncategorized

  • Bimwe mu bintu utagomba gukora mu gihe uhuye n'umusore ugusaba urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ugihura n'umusore ugusaba urukundo n'ibyinshi uba ugomba kwirinda bityo tugiye kureba bimwe mu by'ingenzi ugomba kwirinda.

    Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n'umusore umusaba urukundo byatangajwe n'urubuga  rutanga inama mu rukundo:

    1.Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

    Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

    2.Kumusaba amafaranga

    Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga! Ashobora gutekereza ko ari cyo kikugenza na we akemera akayaguha, afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

    3.Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

    Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye na we ntiwiyubaha.

    4.Kunywa ugasinda

    Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

    5.Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by'umubiri bitandukanye

    Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba ari byo aharanira, ntiyite ku byo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

    Src:Elcrema

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-utagomba-gukora-mu-gihe-uhuye-numusore-ugusaba-urukundo/

  • Umunyeshuri w'umuhungu yambikiye impeta umukobwa bakundana mu ishuri ||ibyakurikiyeho si iby'i Rwanda(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanyeshuri babiri bo mu mashuri yisumbuye bambikana impeta y'urukundo mu ishuri birangira banasomanye ntacyo bikanga.

    Ibyo aba banyeshuri bakoze byatigishije imbuga nkoranyambaga .Umuhungu yasabye umukobwa ko azamubera umugore amwambika impeta mu masaha y'amasomo ,dore ko byagaragaraga ko inyuma yabo hari hicaye abandi banyeshuri.

    Umusore agaragara akuramo impeta ayishyira ku rutoki rw'umukobwa birangira basomanye cyane.

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-wumuhungu-yambikiye-impeta-umukobwa-bakundana-mu-ishuri-ibyakurikiyeho-si-ibyi-rwandavideo/

  • Uko bigendekeye umubyeyi wa wa mwana umaze imyaka 18 asinziriye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y'Umubyeyi witwa Godeliva utuye mu gihugu cy'u Burundi wari mu gahinda gakomeye kumwana we umaze imyaka 18 asinziriye adakanguka,aho akomeza guterurwa nk'uruhinja.

    Godeliva yatanze ubuhamya ko ubwo yabyaraga umwana we wa kabiri, umwana amaze iminsi itandatu aribwo yaje kugira ikibazo akajya arara ararira cyane kandi n'umuriro ukiyongera ari nako yakomezaga kurira, nyuma agaceceka ntiyongere kugira iri jwi asohora.

    Godeliva yaje kujyana kwa muganga umwana we yari yarise Malia ari nako umutwe we wagendaga urushaho kuba munini bidasanzwe. Abaganga bamubwiye ko umwana we arwaye uburwayi bwitwa 'Hydrocephalus ' butuma umuntu azana amazi mu mutwe.Nyuma yo kumara igihe kirekire mu bitaro kandi adafite amafaranga yo kwishyura imiti ,ibitaro byaramwirukanye arataha ,ageze mu rugo umugabo we ntiyaje kumwakira neza,dore ko yashakaga ko bica uwo mwana ariko Godeliva arabyanga.

    kanda hano urebe ubuzima Godeliva yaciyemo

    Godelive yakomeje kubaho mu buzima bugoye ,none kuri ubu yabonye abaterankunga ,ndetse bamuzanira ibintu bitandukanye birimo amafaranga,n'ibyo kurya.

    Godeliva akibona uko byamugendekeye yahise yishima cyane ashima Imana n'umuntu wese wamuteye inkunga.

    Akanyamuneza kagarutse

    Source : https://yegob.rw/uko-bigendekeye-umubyeyi-wa-wa-mwana-umaze-imyaka-18-asinziriye/

  • Numenya ibi ntuzongera kubaho udaseka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko guseka bigabanya ububyimbirwe bw'imijyana y'amaraso, bikagabanya urugero rw'imisemburo itera stress ndetse bikongera n'igipimo cya cholesterol nziza.

    Ibyiza uboneramo bishobora no kumara amasaha 24 ariyo mpamvu ugomba guseka buri munsi, kuko bituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukanibagirwa ibibazo bindi.

    Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

    Guseka bigira akamaro keza gatandukanye mu mubiri; kugabanuka kw'imisemburo itera stress, kwiyongera kw'imisemburo ya endorphine n'umwuka uhagije uba ugera ku bwonko byose bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

    Akamaro ko guseka k'umubiri

    Byongera imikorere myiza y'umutima
    Nkuko sport ari ingenzi ku buzima niko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora sport bitewe n'uburwayi cg ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z'umutima.

    Bituma umutima utera neza amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n'ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk'izo wakoresha mu gihe waba uri gukora sport yo kugenda n'amaguru.

    Bigabanya umuvuduko ukabije w'amaraso

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo aribo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n'indwara z'umuvuduko ukabije w'amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke no guhagarara k'umutima.

    Bigabanya urugero rw'imisemburo itera stress

    Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y'umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n'ububabare. Ibi kandi ushobora kubibona binyuze mu kumva umuziki.

    Bikuraho ikitwa uburakari cyose

    Guseka byirukana ikitwa uburakari n'amakimbirane cyose. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cg utekereza ku bintu bibi gusa.

    Guseka byongera ubusabane, bukirukana ikitwa uburakari cyose

    Guseka byongera ubudahangarwa

    Bituma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze. Byongera ikorwa ry'uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n'indwara cg ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw'uturemangingo tw'amaraso tw'umweru tuzwi nk'abasirikare b'umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

    Birinda umutima ku buryo bukomeye

    Bifasha mu mikorere myiza y'udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y'amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k'umutima (heart attack).

     

    Ushobora kuba warabonye ko iyo usetse cyane, ugeraho ukumva uri kubabara cyane cyane inyama zo mu nda. Ibi niko bigenda kuko muri iki gikorwa imikaya yikanya yirambura inshuro nyinshi, bikaba byatuma iruha iyo umaze igihe uri guseka. Ibi bifatwa nk'imyitozo ngorora mubiri, ntibizakubuze kwisekera uko ubishoboye.

    Source : https://yegob.rw/numenya-ibi-ntuzongera-kubaho-udaseka/

  • Amarangamutima ya Tidjara Kabendera nyuma y'ibyo yakorewe ku isabukuru ye(Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi wamamaye mu biganiro by'imyidagaduro muri RBA, Tidjara Kabendera yagaragaje amarangamutima akomeye nyuma yo kohererezwa impano zitandukanye ku isabukuru ye y'amavuko.

    Tariki ya 01 Ugushyingo nibwo TK yabonye izuba bivuze ko aribwo yizihiza isabukuru ye y'amavuko.Kuri uyu munsi rero nabwo yawizihije aho yanasangije abamukurikira kuri insatagram amashusho n'amafoto ashimira abamuhaye mpano ku munsi we.Si ibyo gusa kuko yanagaragaye akata cake afite ibyishimo byinshi.

    Source : https://yegob.rw/amarangamutima-ya-tidjara-kabendera-nyuma-yibyo-yakorewe-ku-isabukuru-yevideo/

  • Mugore/mugabo tangira urye watermelon vuba na bwangu kubera iyi mpamvu ikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo n'abagore bubatse ari byiza ko bagomba kurya urubuto rwa Watermelon nk'uko bigiye kugarukwaho mu bika bikurikira. sobanukirwa!!

    Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni urubuto rwera ku ruyuzi, rugira indabo zisa n'intutu kandi rufite bimwe ruhuriyeho n'ibihaza, uru rubuto rukaba rufite akamaro gakomeye ku buzima bwa muntu.

    Uru rubuto rumeze nk'aho nta cyanga rugira, uba wumva ari nk'amazi arimo agasukari gacye. Ni urubuto rwuzuye umutobe, rworohereye, rurimo utubuto duto duto tw'umukara.

    Ni isoko nziza y'amazi akenewe kimwe n'izindi ntungamubiri.
    Uru rubuto ruribwa baruhekenya, aho urya icyo gice gitukura. Ushobora kandi no gukamuramo umutobe ukaba ari wo unywa.

    Watermelon uzayisangamo intungamubiri zinyuranye, imyunyungugu na za vitamini. Twavugamo Vitamini A, B1, B3, B6, C, calcium, magnesium, fibre, poroteyine, potassium na lycopene.

    Akamaro ka watermelon ku buzima:

    Kubera ikungahaye ku mazi, ni nziza mu gihe cy'ubushyuhe no kurwanya inyota.

    Uru rubuto rubamo Calories nkeya (muri grama 100 harimo 30 Calories) kandi nta mavuta menshi abamo. Bituma ruba urubuto rwiza ku bantu bose yemwe n'abarwayi ba diyabete. Ikindi kandi rufasha mu gusohora imyanda mu mubiri.

    19% bya vitamini A umubiri ukeneye ku munsi uzazisanga muri uru rubuto. (muri 100g harimo 569mg za vitamin A). Iyi ni vitamini y'ingenzi mu kureba neza no mu budahangarwa bw'umubiri kimwe no kugira uruhu rwiza ruhehereye. Irinda kandi kanseri y'ibihaha no mu kanwa.

    Uru rubuto rukungahaye kuri flavonoids zinyuranye nka lycopene, lutein, β-carotene, zeaxanthin na cryptoxanthin. Izi zose zizwiho kurinda kanseri zinyuranye nka kanseri ya porositate, iy'amara, iy'amabere, ibihaha, nyababyeyi n'urwagashya.

    Kuba uru rubuto rukungahaye kuri vitamini C, kimwe n'ibindi bisukura umubiri ni rwiza ku ruhu. Icyo usabwa ni ugukuba igisate cyayo cyangwa gukaraba umutobe wayo ku ruhu ahatangiye kwangirika cyanecyane bitewe no gusaza. Ibi bizarusana kandi binarinde kongera kwangirika.

    Umutobe wayo ufite akamaro nko kurya urubuto:

    Nubwo inyanya zizwiho gukungahara kuri lycopene, ariko uru rubuto ruzirenzeho. (muri 100g harimo 4532µg, mu gihe ari urunyanya wasangamo 2573µg). Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi birinda umubiri imirasire mibi y'izuba (UV).

    Kuba muri watermelon harimo potasiyumu, bituma ruba urubuto rwiza mu mikorere y'umutima harimo kuwurinda gutera nabi no kurinda umuvuduko udasanzwe w'amaraso. Si umutima gusa kuko binafasha mu gusukura impyiko, bikagabanya acide urique izwiho gutera indwara ya goute mu mubiri. Kuyirya bituma unyara kenshi aribyo bizafasha impyiko gusohora imyanda.

    Ku bagabo, kuba watermelon ikize kuri arginine, bibafasha kurwanya uburemba kuko yongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse ubwo bushake bugatinda.

    Muri macye ni viagra y'umwimerere. Si ibyo gusa kuko ifasha n'abagore ibongerera ububobere, bityo bamwe bahimbwe ba mukagatare yabafasha kwikuraho igisuzuguriro.

    Tuzasangamo kandi vitamin B1, B6, vitamin C na manganese. Ibi byose bifasha mu kurwanya mikorobi zanduza, no kongerera ubudahangarwa bw'umubiri imbaraga.

    Source : https://yegob.rw/mugore-mugabo-tangira-urye-watermelon-vuba-na-bwangu-kubera-iyi-mpamvu-ikomeye/

  • Ibyabaye ku musore waryamanye n'umwana w'umupfumu biteye ubwoba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 25 ukomoka mu gace ka Mufakose ka Harare muri Zimbabwe yaryamanye n'umukobwa w'umuvuzi gakondo w'imyaka 14 y'amavuko bimuviramo urupfu nyuma y'iminsi 2 ari mu bubabare bukabije.

    Bivugwa ko nyakwigendera Kudakwashe Chiguma yagiye ku babyeyi b'uyu mukobwa yasambanyije umukobwa w'imyaka 14 asaba imbabazi ndetse anasaba inkari z'uyu yasambanyije kugira ngo azinywe ububabare bugabanuke.

    Umwe mu baturanyi b'uyu musore yabwiye ikinyamakuru cyitwa H-Metro ducyesha iyi nkuru ko Kudakwashe yemeye ko yakoze imibonano mpuzabitsina n'uyu mukobwa w'umuvuzi gakondo ku wa gatanu w'icyumweru gishize.

    Yagize ati: 'Uwo musore yapfuye urupfu rubabaje cyane kuko yabiraga icyuya cyinshi, inda ye yarabyimbye kandi yavuzaga induru cyane kubera ububabare yagiraga igihe cyose akoze ku bugaboo'.

    'Twamujyanye kwa muganga aho bamusuzumye umuganga avuga ko arwaye ibisebe'.

    'Ababyeyi ba Kudakwashe batuye mu cyaro kandi ntitwashoboraga kumureba arimo ababara ngo ntitumufashe'.

    Inshuti ze zamujyanye ku bavuzi benshi gakondo batandukanye muri Mufakose ariko biba iby'ubusa.

    Yakomeje agira ati: 'Amaherezo yaje kumbwiza ukuri nk'umugore ukuze, ko yaryamanye n'umukobwa w'umuvuzi gakondo'.

    'Yasuye ababyeyi b'umukobwa maze abasaba inkari ze kugira ngo azinywe yongere amahirwe yo kubaho nk'uko bivugwa, ariko barabyanze.Yagiye mu rugo kwicuza ariko ntiyabona ubufasha'.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-musore-waryamanye-numwana-wumupfumu-biteye-ubwoba/

  • Inkomoko y'Umunsi mukuru w'Abatagatifu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi mu batuye isi, baba abakirisitu Gatorika ndetse n'abandi, bakunda kumva Kiliziya Gatorika yizihiza umunsi mukuru w'Abatagatifu bose, ariko ntibasobanukirwe n'impamvu yawo, cyangwa n'icyo usobanuye mu buzima bw'abakirisitu bawemera. Muri iyi nkuru twagerageje gukusanya amwe mu mateka ndetse n'inkomoko y'umunsi mukuru w'Abatagatifu bose wizihizwa buri mwaka mu Ugushyingo.

    Inkomoko y'Umunsi mukuru w'Abatagatifu bose

    Mu ntangiriro, umunsi mukuru w'Abatagatifu bose wizihizwaga buri tariki 13 Gicurasi kuko aribwo Papa Bonifasi IV yari afashe icyemezo ko uyu munsi wajya wizihizwa mu mateka ya Kiliziya.

    Ubwo munsi nibwo yahaye Umugisha Pantewo(Pantheon), ingoro y'Abaromani yahinduwe imva y'abakurisitu bahowe Imana. Gusa icyo gihe Pantewo yahimbazaha ibigirwamana, mu gihe umunsi w'Abatagatifu bose ihimbaza Intungane zatunganiye Imana zikemera kumena amaraso yazo zibigiriye Kirisitu wazitangiye.

    Umunsi mukuru w'Abatagatifu bose, ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa n'abakirisitu Gatorika buri tariki ya 01 Ugushyingo. Ni umunsi washyizweho mu mateka na Papa Bonifasi IV, mu mwaka wa 610.

    Papa Bonifasi IV, yashyizeho uyu munsi mu rwego two guys icyubahiro abahowe Imana mu bakirisitu bo hambere, bagiye bicwa bazira kuyoboka idini ryemera Imana imwe, bituma batsembwatsembwa. Guhera mu kinyejana cya kane(4), abakirisitu bari barahaye icyubahiro abo bayoboke bishwe, bashimagiza ubutwari bwabi kandi bagahanahana ibisigazwa by'imibiri yabo.

    Ahagana mu mwaka wa 835, Papa Geregori IV yimuye umunsi mukuru w'Abatagatifu bose, awuvana ku itariki 13 Gicurasi wari usanzwe wizihizwaho, awushyira mu Ugushyingo tariki ya mbere. Ibi Papa Geregori IV yabikoze abitewe nuko ingoro ya Kiliziya yitiriwe mutagatifu Petero I Roma, yari yeguriwe urusange rw'abatagatifu bose n'umwe mu bashumba ba Kiliziya bamubanjirije.

    Guhamya umutagatifu bya Nyirubutungane Papa

    Kugirango bahamye umutagatifu, kenshi na kenshi byagiye bibaho ko abepiskopi babanza kwiyambaza bagenzi babo : guhamya umutagatifu bikozwe n'abepiskopi benshi cyangwa bikorewe mu nama y'Abepiskopi y'akarere cyangwa y'igihugu byarushagaho kwamamara kurusha uko bikorewe gusa muri Kiliziya yegereye imva y'uwo mutagatifu.

    Mu mwaka wa 993, Myr Lintolf, umushumba wa Osuburu (Augsbourg) yagize igitekerezo cyo guhamya ubutagatifu bwa Myr Yurici (Ulrich) wamubanzirije bikozwe na Nyirubutungane Papa ubwe. Mu Nama Nkuru ya Kiliziya yaberaga i Roma, iyobowe na Papa Piyo wa 15, Myr Lintolf yasomeye abashumba ba Kiliziya imibereho n'ubuzima bwa Myr Ulrich birabanyura. Nibwo rero Papa Piyo wa 15 yemeye guhamya ubutungane bwa Myr Ulrich.

    Iryo niryo hamya rya mbere ry'umutagatifu ryakozwe n'Umushumba Mukuru wa Kiliziya, ariko byagombye gutegereza umwaka w'1215 kugira ngo Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Latarani (Concile de Latran) yemeze ko Nyirubutungane Papa ari we wenyine ufite ububasha bwo guhamya ibigwi by'intungane kugira ngo Abakristu bamuhimbaze. N'ubwo bwose muri iyi Nama Nkuru y'i Latarani bateruye ngo babyite guhamya ubutagatifu, ariko rero nta tandukaniro ribirimo, byose ni kimwe.

    Urubanza ruhamya ubutagatifu

    Guhamya ubutagatifu bikozwe na Nyirubutungane Papa byabyaye urubanza nyirizina ruhamya ubutungane. Urubanza rumenyesha ubutungane bw'umukandida muri diyosezi yabayemo.

    Urwo rubanza rukagenzura ibikorwa by'ubutwari n'imico myiza byamuranze, kandi rukemeza koko ko habaye ibitangaza byakozwe n'uwo mukandida. Nyuma habaho urubanza nyakuri rubera i Roma ruyobowe n'Abakaridinari bashyizweho na Papa.

    Iyo imyanzuro y'urwo rubanza ishimishije, ikagaragaza koko ko ibimenyetso byatanzwe ku mukandida bifite ishingiro, Nyirubutungane Papa atumiza inama ibishinzwe (Consistoire) kugira ngo ifate icyemezo cya nyuma (gushyira mu rwego rw'Abahire no gushyira mu rwego rw'Abatagatifu.

    Ubwo uyu munsi mukuru rusange washyirwagaho, byatumye abayobozi ba Kiliziya Gatorika babumbira hamwe iyo mihimbazo yakorwaga uko abantu bishakiye, bahitamo ko itariki ya mbere Ugushyingo, Kiliziya Gatorika izajya ihimbaza umunsi mukuru w'Abatagatifu bose, Imana n'umunsi abemera bahimbaza Abahowe Imana bose baba abazwi n'abatazwi.

    Impamvu kandi hashyizweho uyu munsi w'Abatagatifu bose, ni uko hari namwe mu bahowe Imana bashyizwe mu bitabo bya Kiliziya, ariko bakaba n'abandi batigeze bashyirwa muri ibyo bitabo, ariko mu byukuri bari muri urwo rwego.

    Mubusanzwe kungira ngo ushyirwe murwego rw'abatagatifu,ni uko ugomba kuba warakoze ibikorwa by'ubutwari ndetse by'intangarugero cyangwa se ibitangaza mumaso ya Kiliziya.

    Mu Rwanda nta muntu n'umwe urashyirwa mu rwego rw'abatagatifu, ariko kugeza ubu hari abashyizwe mu rwego rw'abahire, bari gutegurirwa gushyirwa mu kiciro cy'abatagatifu. Abo ni Cyprian Rugamba ndetse n'umugore we, batakerejweho na Kiliziya liberal ibikorwa by'ubutwari bakoze, ndetse na magingo aya bikaba bigifasha benshi mu banyarwanda n'abatuye isi muri Rusange.

    Source : https://yegob.rw/inkomoko-yumunsi-mukuru-wabatagatifu/

  • Umunyamakurukazi Keza Joannah yakorewe ibirori bya Bridal Shower byitabiriwe n'ibyamamare(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Bagwire Keza Joannah wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda mu 2015, yakorewe ibirori bya Bridal Shower mbere y'uko asezerana na Murinzi Michel.Ni ibirori byarimo ibyamamare nka Kate Bashabe.

    Ni ibirori byabaye ku wa 30 Ukwakira 2021, byitabirwa n'abakobwa b'urungano rwe biganjemo abo mu muryango we ndetse n'inshuti ze z'akadasohoka.

    Mu bafite amazina mu myidagaduro y'u Rwanda, harimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

    Ni ibirori byabaye nyuma y'ukwezi kumwe Keza yambitswe impeta n'umusore witwa Murinzi Michel bamaze igihe bakundana.

    Keza asanzwe ari umunyamakuru wa KISS FM. Mu 2018 nibwo yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aza kuhava mu 2019 yerekezaga kuri KISS FM.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakurukazi-keza-joannah-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower-byitabiriwe-nibyamamareamafoto/

  • Biratangaje: abantu bagiye kujya bahembwa amamiliyoni kubera kuryama gusa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kompanyi rurangiranwa mu gukora imifariso ihenze (matera) yitwa Crafted Beds, mu gihugu cya Ghana yatangaje ko igiye kujya yishyura ama-Ghanaian Cedi (GHC) ibihumbi 17 ku kwezi ahwanye na 2786.90809 USD ( Frw 2,837,808) ku bantu bazajya bakora akazi ko kuryama gusa ku mifariso yakoze.

    Mu gihe kuryama bifatwa nk'ubunebwe, iyi kompanyi mu itangazo ryanyuze kuri konti ya Instagram ya LADbible, ivuga ko ikigamijwe ari isuzuma ry'imifariso batunganya, ubundi bo bakishyura uwayiryamyeho.

    Craft Beds isanzwe ikora imifariso y'abaherwe, irimo gutanga aka kazi ko kugerageza iyo mifariso, abantu bagahembwa ku kwezi.

    Ushaka ako kazi azajya ahabwa akazi ko kuryama ku mifariso itandukanye yakozwe n'uruganda buri cyumweru kimwe, akazajya yandika uko yiyumva, niba asanga ari nziza kuyiryamaho ahanini harebwa niba ituma umuntu yumva amerewe neza.

    Ikiri gutuma uruhuri rw'abantu bashaka aka kazi ni uko uzagahabwa azajya aba yemerewe kuryama, kureba Netflix ndetse n'ibindi bintu byose uryamye yabasha gukora.

    Kwishyura ayo amafaranga ku bakora akazi ko kuryama bizafasha iyo kompanyi kumenya uko yakora neza imifariso ituma abakiliya bamererwa neza nk'uko yabivuze mu itangazo.

    Kuri ubu ubusabe bukomeje kwakirwa ku bwinshi nk'uko The Pulse yo muri Ghana ibivuga ndetse ngo abantu barajwe ishinga no gukorera ako gafaranga katari gake.

    Ugasaba agomba kwemera ko azajya akora (kuryama) amasaha 37.5 ku cyumweru kandi buri cyumweru akazajya aryama ku mufariso umwe, ikindi cyumweru bakamuha undi wo kugerageza.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-abantu-bagiye-kujya-bahembwa-amamiliyoni-kubera-kuryama-gusa/