Category: Uncategorized

  • Pasiteri yahaye impano itangaje umugore we ku isabukuru ye bituma ata ubwenge kubera ibyishimo #rwanda #RwOT

    Umupasitori uzwi cyane wo muri Nigeria, Prophet Fufeyin, yatunguye umugore we ku isabukuru ye y'amavuko,amuha akayabo ka miliyoni 20 z'ama Naira,yatumye agwa igihumure ku buriri.

    Prophet Jeremiah Omoto Fufeyin wo mu itorero Christ Mercyland Deliverance Ministry ari mu bahanuzi bakomeye muri Nigeria.

    Uyu mugabo wakijijwe n'idini yashyize kamera mu cyumba cyabo, arangije aha umugore we sheke ya miliyoni 20 z'ama Naira nk'impano yo ku isabukuru ye.

    Nkuko amashusho yashyizwe hanze yabigaragaje,uyu mugore yapfutswe amaso mbere y'uko yerekwa sheki ya ziriya miliyoni,ibyishimo biramurenga yijugunya ku buriri ku buriri kubera ibyishimo.

    Benshi mu banya Nigeria banenze iyi video bibaza impamvu aba bombi bashyize hanze uburiri bwabo ndetse n'ibi bikorwa byo gutungurana.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-yahaye-impano-itangaje-umugore-we-ku-isabukuru-ye-bituma-ata-ubwenge

  • Miss Keza Joannah yakorewe yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ibirori bya Bridal Shower byabaye muri mpera z'icyumweru gishize, kuwa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, byitabirwa n'abakobwa b'urungano rwe biganjemo abo mu muryango we ndetse n'inshuti ze z'akadasohoka ndetse n'abyamamare bizwi mu Rwanda.

    Mu bafite amazina mu myidagaduro y'u Rwanda, harimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

    Ni ibirori byabaye nyuma y'ukwezi kumwe Keza yambitswe impeta n'umusore witwa Murinzi Michel bamaze igihe bakundana.

    Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakuru kuri KISS FM yambitswe impeta y'umubano n'uyu mukunzi we mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Nzeri 2021.

    Miss Bagwire yashyize kuri konti ye ya Instagram, amafoto amugaragaza yambikwa impeta y'urukundo, anahoberana n'uyu mukunzi we,wamusabye kumubera umugore akabyemera.

    Bagwire yanditse ati “Twamaze gufata umwanzuro w'iteka ryose.Rukundo rwanjye wakoze guha ubu buzima igisobanuro.Hari ubuzima bwiza imbere.”

    Miss Bagwire Keza Joannah akora ikiganiro 'Girls talk' kuri Kiss Fm ahuriramo na mugenzi we Cyuzuzo Jean d'Arc.


    Uyu mukobwa mu 2018, yasoje amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Mount Kenya University.

    Mu 2015, uyu mukobwa yahataniye ikamba rya Miss Rwanda yegukana ikamba rya Nyampinga w'Umurage.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-akaba-na-miss-keza-joannah-yakorewe-yakorewe-ibirori-byo-gusezera

  • Kigali: Mu bitaro hasigaye umurwayi umwe gusa wa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umurwayi usigaye ari mu bitaro bya Nyarugenge ari nabyo bitaro byonyine mu Mujyi wa Kigali byari bisigaye bikirimo kwakira abagaragayeho ubwandu bw’iki cyorezo, kuko andi mavuriro yose yavurirwagamo Covid-19 muri Kigali amaze iminsi yaratangiye gutanga serivisi zisanzwe.

    Nyuma yaho mu Mujyi wa Kigali hakingiwe 90% by’abantu bafite imyaka 18 kuzamura, hakabaho no gukwirakwiza inkingo hirya no hino mu ntara ndetse n’uburyo bwo guha abarwayi umwuka kwa muganga mu gihe barebye bwikubye inshuro zirenze eshatu, hamwe no kuboneka kw’imiti ifasha abarwayi igihe barwaye Covid-19 kuba bakira vuba, ngo hari icyo byafashije ku buryo byatumye abantu bahitanwaga na yo ndetse n’abuzura mu bitaro bagabanuka.

    Umuyobozi wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko nyuma y’uko hafungurwa ibikorwa byinshi bitandukanye birimo iby’imikino n’imyidagaduro bagenda bafata ibipimo ku bantu batandukanye, gusa ngo ibisubizo bigaragaza ko mu Mujyi wa Kigali biri ku rwego rwiza.

    Ati “Ikirimo kugaragara cyane mu Mujyi wa Kigali ni uko Covid-19 ikiri munsi ya 0.5% ku bantu dupima, ni ishusho nziza. Icyo tubona kindi ni uko abaturuka mu ntara binjira mu Mujyi wa Kigali, ariho harimo kuzamo imibare y’abinjira bafite ubwo burwayi, ari na ho dushishikariza y’uko umuntu ufite ibimenyetso cyangwa uceka ko yaba yarahuye n’urwaye yinjira mu Mujyi wa Kigali, yaba aje gusura abavandimwe n’inshuti cyangwa mu bucuruzi bundi, agomba na we kwitwararika ndetse akipimisha kugira ngo atazana ubwo burwayi”.

    Uretse kuba ubwandu buri munsi ya 0.5% mu Mujyi wa Kigali, ngo no mu gihugu hose ubwandu bugeze munsi ya 1%, gusa ngo nta wavuga ko bizikora bikomeze ari uko bimeze, nk’uko Dr. Nsanzimana abisobanura.

    Ati “N’umusaruro mwiza dukuye mu kwihangana abantu bagize, ariko noneho tugafatanyiriza hamwe kubigumisha kuba byiza. Turegera iminsi mikuru, turegera igihe abantu baba bashaka basa n’abiyishyura igihe cyashyize, ibyo nibyo akenshi usanga biturukamo n’ibibazo dushingiye no ku byo mu bindi bihugu bagiye banyuramo”.

    Akomeza agira ati “N’ubwo imibare ya Covid-19 isa neza uyu munsi mu Rwanda, nta bari mu bitaro benshi ni na byiza, mu bitaro bya Nyarugenge hasigayemo umuntu umwe gusa, n’ikintu tutaherukaga, hari hashize amezi arenga atatu ndetse no mu ntara ndumva ari n’umurwayi umwe mu ntara y’Iburengerazuba mu bitaro bya Kibuye. Ahandi tuvurira abo mu burengerazuba, biragaragara ko covid-19 yagabanutse cyane, n’ingufu z’urukingo, n’ingufu z’ibikorwa byinshi abantu bakoze, ari na yo mpamvu navuga ngo ni byiza ariko ntitugire ngo byarangiye”.

    Dr Sabin Nsanzimana
    Dr Sabin Nsanzimana

    Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira ngo ibitaro bya Nyarugenge ndetse n’ahandi bakirimo kwakira abagaragaweho n’iki cyorezo bakomeze gutanga izindi serivisi bari basanzwe batanga.

    Ikindi ni uko kuba umuntu yarakingiwe urukingo rumwe cyangwa ebyiri bidatuma agira ubudahangarwa bwo kuba atakwandura Covid-19, kuko hari n’igihe bishobora kuzaba ngombwa ko abantu bafata izirenzeho kubera ko iyo abantu bamaze amezi atandandatu cyangwa umunani bakingiwe, hari igihe ubudahangarwa burushaho kumanuka.


    source : https://ift.tt/3nMTA8v

  • Bari muburyohe bw'urukundo!The Ben yasohoye amashusho arikumwe n'umukunzi we Miss Pamella ku mucanga [Video] #rwanda #RwOT

    Muri ayo mashusho The Ben bigaragara ko ariwe uri gufata amashusho yabo bari kwiruka, The Ben ari imbere, umukunzi we Uwicyeza Pamella ari inyuma ari kuza amukurikira ubona ko yarushye.

    Ni ubwa mbere hagiye hanze amashusho ya Miss Pamella yambaye ikabutura ndetse bikajya hanze nyuma y'igihe abantu babimubaza ku mbuga nkoranyambaga akaruca akarumira cyane ko akunda kwambara amapantalo ndetse n'amakanzu ageze ku birenge.

    Nyuma yo kwambika Miss Pamella Impeta, The Ben yahise ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New York aho yahuriye mu kabyiniro na Diamond, nyuma aza kwerekeza muri Tanzania ari kumwe n'umukunzi we aho yagiriye urugendo rw'akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bari-muburyohe-bw-urukundo-the-ben-yasohoye-amashusho-arikumwe-n-umukunzi-we

  • Ibintu bitanu bitangaje ku bagabo #rwanda #RwOT

    Umubiri w'umugabo (igitsina gabo) ufite ibintu byinshi bitangaje biwihishemo bidapfa kubonwa na buri , bimwe bigaragara imbere mu mubiri ibindi bishobora kubonwa n'amaso y'umubiri.

    Muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa rooziato tugiye kubagezaho ibintu bitanu bitangaje byihishe mu mubiri w'umugabo.

    • Abagabo basaza bironderereza

    Burya uruhu rw'abagore rutakaza poroteyine yitwa kolajene mu buryo bworoshye kurusha uruhu rw'abagabo uko imyaka igenda yiyongera. Ibyo rero bigatuma uruhu rw'abagabo rutinda gukanyarara no kuzana iminkanyari ugereranije n'uruhu rw'abagore, kabone n'ubwo abagore ari bo bita ku ruhu cyane cyane mu isura(mu maso) ariko akenshi burya uko bahitaho cyane ni nako hangirika mbere y'ah'abagabo.

    • Abagabo bafite ubushobozi bwo kuvubura amashereka

    Nibyo rwose wabisomye neza abagabo umubiri wabo ufite imvubura zivubura amashereka. Gusa gutanga amashereka ku mabere y'umugabo bifatwa nk'ubusembwa(anomalies). Ibi bibaho gusa iyo ingano y'umusemburo wa porolakitine wazamutse mu mubiri w'umugabo bitewe no gukoresha imiti imwe n'imwe cyangwa se ibiyobyabwenge bituma umuntu asonza ku buryo bukomeye.

    • Uruhara ni umwihariko w'abagabo

    Uruhara ni kimwe mu bintu umwana azungura ku mubyeyi we rukaba ari utumenyetso tugaragara kuri koromozome X y'umubyeyi w'umugore.

    Gusa iyi si yo mpamvu yonyine yo kuzana uruhara ku bagabo kuko hari izindi mpamvu zishobora gutuma umugabo amera uruhara, gusa iyo umugabo afite uruhara, umwana we w'umuhungu aba afite amahirwe cyangwa se ibyago bingana na 60% kumera uruhara.

    SOBANUKIRWA: Ibitera uruhara nuko warurwanya - YouTube

    Imikorere y'imisemburo ya kigabo ku turemangingo dushinzwe gukora umusatsi ni yo ituma umubiri ugenda utakaza ubushobozi bwawo bwo gukora imisatsi mishyashya. Umunaniro udashira, indyo ituzuye na zo ni izindi mpamvu zishobora gutuma umugabo amera uruhara.

    • Abagabo bagira ibimenyetso bya kigore.

    Nyuma yo guhura kw'intanga ngabo n'intanga ngore, abantu bose baba bafite igitsina kimwe gusa, igitsina gore kugeza ku byumweru bitandatu umwana agisamwa.

    Ibi bivuze ko hatagize igihinduka nyuma y'ibyo byumweru abana bose bajya bavuka ari abakobwa. Koromozome X na Y ni zo sishinzwe kugaragaza igitsina cy'umwana, iyoo zihuye ari X ebyiri umwana aza ari igitsina gore naho haba hahuye X na Y umwana akazavuka ari umuhungu.

    Mu minsi ya mbere yo gusama rero, mbere ya biriya byumweru koromozome Y ntiba yagatangiye gukora akazi kayo, bityo rero ikazatangira gukora igitsina cy'umwana cyaratangiye kwerekeza ku bugore.

    • Abagabo bagira ubushobozi buke bwo gutandukanya amabara

    Ugereranije n'abagore abagabo usanga ubushobozi bwabo bwo gutandukanya amabara ari buke cyane. Ibi biterwa n'uko ubushobozi bwo gutandukanya amabara buba kuri koromozome X kandi umugabo akaba agira imwe naho umugore akagira ebyiri, ibyo rero bihita byumvikanisha ko ubushobobozi bw'umugore mu gutandukanya amabara bukubye kabiri ubw'abagabo.

    Est-il nécessaire de pouvoir nommer les couleurs pour comprendre ce qui est  jaune ou ce qui est vert ? â€

    Bamwe mu bagabo bagorwa no gutandukanya amabara

    Musinga C.

    The post Ibintu bitanu bitangaje ku bagabo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/ibintu-bitanu-bitangaje-ku-bagabo/

  • Messi yatangiye kwifuza kwisubirira muri FC Barcelona kubera ibintu 2 bimugoye I Paris #rwanda #RwOT

    Muri Kanama uyu mwaka,nibwo Lionel Messi yavuye muri Barcelona yari amazemo imyaka 21 ariko yatangiye kuvuga kuri gahunda yo kuyisubiramo kuko yemera ko 'akumbuye byose' ku buzima bwo mu murwa mukuru wa Catlonia.

    Messi yemeje ko azasubira muri Barcelona n'umuryango we nibamara kurangiza amasezerano y'imyaka 2 yasinyiye Paris Saint-Germain.

    Messi yavuze ko we n'umugore we Antonela Roccuzzo bifuzaga kuguma muri Barcelona ariko ubukene bw'ikipe bubangamira icyifuzo cye.

    Mu kiganiro yagiranye na Sport uyu mugabo w'imyaka 34 yagize ati: 'Sinzi igihe amasezerano yanjye na PSG azarangirira.

    'Ariko nanone icyemejwe, kandi kidashidikanywaho, ni uko tugiye kuba muri Barcelona kandi ubuzima bwacu buzaba buhari.

    'Nicyo umugore wanjye ashaka kandi nanjye nshaka.'

    Yagaragaje ko yifuza kuzagira uruhare mu kongera kuzamura Barca kandi akavuga ko 'azishimira' kuba umuyobozi wa tekinike.

    Abajijwe icyo akumbuye i Barcelona,yagize ati “Buri kimwe.”

    'Byari igihe kinini ahantu hamwe, gahunda, imibereho ya buri munsi, njya mu rwambariro nari mpazi nkuko nzi ikiganza cyanjye.

    'Kwimukira i Paris byari impinduka zuzuye. Byasobanuraga kugera ahantu hashya rwose, haba mu mujyi ndetse n'ikipe.

    'Nakunze ubuzima nagize muri Barcelona, ​​iyi kipe kandi ni ikintu nkumbuye nubwo bidasobanura ko ibintu bitameze neza hano.'

    Mu kwerekana isura y'ibyumweru bye bya mbere hamwe na PSG,Messi yavuze ko zari inzozi mbi z'ubucucike bw'imodoka 'budashobora kwihanganirwa' hamwe n'abana be batatu bagowe n'ubuzima bwa hoteli, yongeyeho mu kiganiro cye na Sport ati: 'Twarangiritse aho twari turi mbere.

    'Byose byari byoroshye kandi biri hafi. Najyanaga abana ku ishuri ngasubira mu rugo, hanyuma nkerekeza mu myitozo, ngasubira mu rugo gufata ibyo kurya,nkajya gutora abana.

    'Uyu munsi, nta mwanya mfite wo kujyana abana ku ishuri,gusubira kubatwara nkajya no mu myitozo.'

    Ku wa gatanu, Messi yasimbujwe mu gice cya kabiri mu mukino PSG yahanganaga na Lille nyuma yo kunanirwa kugira uruhare runini mu mikinire nubwo yari agifite imvune.

    Mu ntangiriro z'icyumweru yari afite ikibazo cy'imvune y'imitsi ariko yari yatangaje ko agomba gukina.

    Umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, yashimangiye ko yakuwe mu kibuga mu rwego rwo kwirinda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yatangiye-kwifuza-kwisubirira-muri-fc-barcelona-kubera-ibintu-2-byamugoye

  • Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko ko umuyobozi mwiza adacika intege imbere y'ibibazo #rwanda #RwOT

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye urubyiruko rw'abakorerabushake ko Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ari isomo  ryiza ku rubyiruko mu gukunda igihugu, ubwitange n'ubuyobozi bwiza.

    Image

    Ibi yabigarutseho kuri uyu munsi wa kane w'ibiganiro birimo guhabwa urubyiruko rw'abakorerabushake 52 bahagarariye abandi ku rwego rw'Igihugu, birimo kubera mu Karere ka Musanze.

    Ni ikiganiro cyagarutse ku gukunda igihugu, indangagaciro z'igihugu n'amahame y'imiyoborere n'ubuyobozi byiza.

    General Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko mu gihe cyo kubohora igihugu na bo bari urubyiruko, bafata umwanzuro wo kwitangira ku kibohora kandi bari bazi neza ko bahagwa, hakaba hari harimo n'abari bafite ubuzima bwiza.

    Image

    Aya yavuze nka Perezida Paul Kagame wari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko gukunda igihugu byatumye babyigomwa baza ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Yavuze ko ibi bigomba kwigirwaho n'urubyiruko rw'uyu munsi, rukamenya ko umuyobozi mwiza kandi agomba kudacika intege imbere y'ibibazo, ahubwo agashaka ibisubizo,kumenya neza abo ayobora nabo bakamumenya ariko cyane cyane akabatega amatwi.

    SRC:RBA

    The post Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko ko umuyobozi mwiza adacika intege imbere y'ibibazo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/gen-kabarebe-yabwiye-urubyiruko-ko-umuyobozi-mwiza-adacika-intege-imbere-yibibazo/

  • Police HC na Kiziguro SS begukanye Coupe du Rwanda muri Handball #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ni bwo hasojwe imikino ya Coupe du Rwanda, imikino irangiye ibikombe byegukanywe na Kiziguro SS mu bakobwa, na Police HC mu bagabo.

    Imikino ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru ku bibuga biri inyuma ya Stade Amahoro, aho habanje gukinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu ku makipe yari yatsindiwe muri 1/2.

    Guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, ikipe ya ES Kigoma yatsinze ADEGI ibitego 22 kuri 16, naho mu bagore ikipe ya UR Rukara itsinda UR Gikondo ibitego 39 kuri 24.

    Nyuma haje gukurikiraho imikino ya nyuma (Final), ahabanje umukino wahuje ikipe ya Kiziguro SS na Falcons, umukino warangiye ikipe ya Kiziguro SS ari yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Falcons ibitego 39 kuri 33.

    Hakurikiyeho umukino w’abagabo wahuje amakipe abiri ahora ahanganye ari yo APR Handball Club na Police Handball Club, umukino urangira Police HC ari yo yegukanye igikombe itsinze APR HC ibitego 25-23.

    Umukinnyi w’irushanwa mu bakobwa yabaye Patricie Mukantabana akaba ari nawe watsinze ibitego byinshi (36), mu gihe mu bagabo umukinnyi w’irushanwa yabaye Kayijamahe Yves ari nawe watsinze ibitego byinshi 51.

    source : https://ift.tt/3bvH7QU

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#51: Byinshi kuri Hakuzimana Abdou Rashid wavuze ko yari Maneko ya Habyalimana #rwanda #RwOT

    Ikiganiro IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#51 kiragaruka ku buzima bwa HAKUZIMANA Abdou Rashid ubu ufunze akurikiranweho ibyaha birimo no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda! Kuva FPR yafata ubutegetsi ntarabaho atuje! Akunda kuvuga ko avugira Abahutu! Ese uyu mugabo uvuga ko yabaye maneko wa Habyalimana yinjiye muri Politiki gute? Byagenze gute ngo abo binjiranye nka ba Hon Fazir na Hon Abas bakomeze we asigare mu bibazo? Bizarangirira he se?.

    Kuya 28 Ukwakira 2021,nibwo Urwego rw'ubushinjacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze uyu mugabo uzwi mu biganiro kuri YouTube rumushinja ibyaha byo “guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 no gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

    Hakuzimana Abdou Rashid azwi kuri channel zinyuranye za YouTube no ku ye bwite yari aherutse gushinga yise Rashid TV, aho yatangaga ibitekerezo bitavugwaho rumwe.

    Hari nk'ikiganiro yavugazemo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n'Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

    Hari n'aho yakomeje avuga ko mu 'myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye'.

    Hakuzimana w'imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y'u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

    Muri uyu mwaka, abaye uwa gatatu mu bamenyekanye cyane kuri YouTube ufunzwe aregwa iki cyaha cyo gupfobya jenoside bishingiye ku byo yatangaje kuri urwo rubuga.

    Hakuzimana afunzwe nyuma ya Aimable Karasira na Yvonne Idamange bafunzwe muri uyu mwaka, baregwa guhakana cyangwa gupfobya jenoside mu byo batangaje kuri YouTube gusa mu rukiko barabihakanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-51-byinshi-kuri-hakuzimana-abdou-rashid-wavuze-ko-yari

  • Kudahaza umukunzi we byatumye anywa ibinini byongera imbaraga mu gutera akabariro , ubundi biramuhitana #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Zimbabwe mu Cyumweru dusoje , havuzwe cyane inkuru y' umugabo w' imyaka 49 y' amavuko , wahitanwe n' ibinini yanyoye mu gihe yari agiye gutera akabariro n' umukunzi we.

    Uyu mugabo witwa Shepherd Chiwara amakuru avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Marowa mu gace ka Nyazura yapfuye ubwo yari mu rugo rw' umukunzi we , witwa Stella Mafarachisi , nyuma y' uko bari bamaze hafi amasaha atatu bari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

    Bivugwa ko uyu mukobwa ari we wabimenyesheje abapolisi mu masaha ya bukeye bwaho kandi nta mukino mubi ukekwaho mu rupfu rwa Chiwara.

    Umuvugizi w'igipolisi mu ntara ya Manicaland, Assistant Inspector Wiseman Chinyoka, yemeje ibyabereye mu Mudugudu wa Maurendi mu ijoro ryo ku wa gatandatu ushize.

    Yavuze: 'Turashobora kwemeza ko Shepherd Chiwara yasuye umukunzi we, Stella Mafarachisi kandi yamaranye igihe nawe mbere yuko bajya kuryama ahagana saa 11h.

    Yakangutse ahagana mu gicuku yinubira ububabare bwo mu gatuza. Ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi apfa nyuma y'isaha imwe n'igice.

    Mafarachisi yihutiye kujya kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyazura aho yatanze raporo. Nta bikomere byabonetse ku mubiri, kandi nta mukino mubi ukekwa mu rupfu rwe.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/01/kudahaza-umukunzi-we-byatumye-anywa-ibinini-byongera-imbaraga-mu-gutera-akabariro-ubundi-biramuhitana/