Category: Uncategorized

  • Twahirwa yahawe hegitari 2000 z’ubutaka zo guhingaho urusenda muri Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Ubu butaka Twahirwa yabuhawe binyuze mu masezerano yasinyanye ku wa 22 Ukwakira 2021 n’Uruganda rwa Shumbatafari rukomeye mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi muri Zimbabwe.

    Ni mu gihe mu minsi ishize mu Rwanda habereye inama yahuje abacuruzi bo muri Zimbabwe n’abo mu Rwanda aho bose barebeye hamwe uko babyaza umusaruro w’amahirwe y’ubucuruzi ku mpande zombi.

    Twahirwa avuga ko ari amahirwe akomoka ku mubano n’ubufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

    Mu kiganiro yahaye IGIHE yagize ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’umusaruro muke atari uko tubuze ubushobozi ahubwo ari ikibazo cy’aho guhinga hato. Gahunda dufite rero ni ukujya mu bindi bihugu kugira ngo tubashe kubona umusaruro uhagije.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi bivuze gikomeye, Zimbabwe ni igihugu cy’Ubuhinzi. Bafite urwego rw’ubuhinzi rwubatse neza, aho usanga igihugu cyarashyizeho uburyo bwo korohereza abahinzi kandi hari n’abagoronome babizobereyemo.”

    Kugeza ubu Gashora Farm isanzwe ifite ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse hari gahunda yo kwagurira ibikorwa muri Tanzania.

    Twahirwa ati “Twashatse kuba twakwagura amasoko n’aho dukorera ibikorwa tutibanze mu Rwanda gusa. Ahantu hose dufite uburyo bwo gukorera.”

    Twahirwa avuga ko ubu bafite amasoko bagemuramo urusenda mu bihugu bya Israel, u Bushinwa, u Bwongereza n’ibindi byo ku mugabane w’u Burayi na Aziya.

    Ashobora kujyana nibura mu Bushinwa toni ziri hagati ya 10.000-50.000 ku mwaka.

    Twahirwa yatangije Gashora Farm nyuma yo kurangiza amasomo ye mu 2012, muri 2013 yaje kubona akazi k’igihe gito (amezi atatu) mu ruganda Horizon Sopyrwa ruhinga ibireti rukanabitunganya, karangiye yinjira mu bikorwa by’ubuhinzi.

    Urusenda agurisha mu mahanga ruri mu byiciro birimo urubisi (Fresh bird eye chili) n’urwumye (Dry Africa bird eye chili).

    Twahirwa na Tapfumanei Valentine bashyira umukono ku masezerano

    Umuyobozi wa Gashora Farm, Twahirwa Diego, yavuze ko bagiye kwagurira ibikorwa muri Zimbabwe n’ahandi hirya no hino muri Afurika

    source : https://ift.tt/3ERLlPt

  • Ibyo wamenya ku mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda zoherezwa muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Uretse kuba igihugu cyabo kirangwamo umutekano muke, ubusanzwe koherezwa mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa iby’i Burayi, biba inzozi z’abanyafurika benshi, cyane cyane impunzi ndetse hari n’abanyarwanda usanga bajya gutura mu nkambi za Kenya cyangwa Uganda bategereje gusa ikintu kimwe; ‘kujya muri Amerika’.

    Kujya muri Amerika cyangwa i Burayi byabaye nko kujya mu ijuru ku mpunzi zibayeho nabi, kuko usanga bamwe barya rimwe ku munsi cyangwa ntibanarye, kwambara ari ugutegereza imfashanyo cyangwa kujya gusaba mu baturanyi bo hanze y’inkambi, mbese ubuzima bw’abo buba bushaririye.

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, igaragaraza ko mu 2019 mu Rwanda hari impunzi z’Abanye-Congo zigera ku 73.408 zituye mu nkambi eshanu zirimo iya Kigeme, Kiziba, Mugombwa, Nyabiheke ndetse n’izari zituye Gihembe ziherutse kwimurirwa mu nkambi ya Mahama.

    Izi mpunzi zigenerwa ubufasha buri kwezi, ariko zikabuhabwa hakurikijwe ibyiciro bigenwa hadengewe ku buzima zibayeho. Ababa mu cya mbere bahabwa 7.600 Frw buri kwezi, abari mu cya Kabiri bagahabwa 3.500 Frw mu gihe abo mu cya gatatu nta na make bahabwa.

    Aya mafaranga aba ari make ugereranyije n’ibyo baba bakeneye ngo babeho, ariyo mpamvu ugiye gutuzwa muri Amerika cyangwa i Burayi abyinira ku rukoma, agasingiza Imana kuko niyo yahabwa akazi ko gusukura imisarane ariko aba ahembwa amafaranga atazatuma yifuza ibiryo cyangwa umwambaro ngo abibure.

    Bahati Isaiah ni umwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zatujwe muri Amerika nyuma y’imyaka 20 aba mu nkambi ya Kyangwali mu Burengerazuba bwa Uganda. Mu kiganiro na Deutsche Welle nyuma yo kugera muri iki gihugu yavuze ko ari umuntu w’umunyamahirwe.

    Ati “Ndi umunyamahirwe, njyewe ndi umunyamahirwe kuko ubu ikintu cyose ntekereje ndakibona […] muri Amerika buri munsi aba ari kuri Noheli, turya inyama buri munsi, umuceri, mbese buri munsi aba ari kuri Noheli.”

    Bigenda bite ngo impunzi zoherezwe mu bindi bihugu?

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wungirije uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Boubacar Bamba, yavuze ko icya mbere kiba kigenderewe ari ugusubiza impunzi mu bihugu byazo kavukire mu gihe icyo zahungaga cyavuyeho.

    Iyo bitagenze gutyo ziguma gufashirizwa mu gihugu zahungiyemo maze bake akaba aribo boherezwa mu bindi bihugu bizwi nka ‘Third Countries’ ni ukuvuga igihugu kitari icyo bavukiyemo cyangwa icyo bahungiyemo.

    Yagize ati “Imwe mu ntego za UNHCR ifatanyije n’ibihugu bitandukanye ni ugushakira ibisubizo impunzi birimo no kuzicyura mu bihugu byazo kavukire, nka kimwe mu bya mbere biba bigenderewe, iyo ubuzima bwasubiye mu buryo bashobora kubaho mu mutekano.”

    Bamba yavuze ko buri mwaka impunzi ziri munsi ya 1% ku Isi hose arizo zigira amahirwe yo koherezwa mu bindi bihugu zivuye mu byo zahungiyemo bivuze ko no mu Rwanda atari nyinshi zoherezwa mu mahanga kuko usanga hari n’izimaze imyaka irenga 24 zituye mu Rwanda.

    Yakomeje agira ati “Mu mwaka ushize, impunzi z’Abanye-Congo 838 zoherejwe mu bindi bihugu birindwi zivuye mu Rwanda. 666 muri bo nibo bagiye gutuzwa muri Amerika.”

    Iyi mibare yerekana ko mu mpunzi 73.408 z’Abanye-Congo zari mu Rwanda mu 2019, izingana na 1,14% ari zo zonyine zoherejwe mu bindi bihugu by’amahanga mu 2020.

    Kugira ngo bahitemo abagenda, Bamba yavuze ko ibihugu bibakira bishyiraho ibisabwa runaka ku mpunzi zizaha ubuhungiro, birimo cyane izikeneye umutekano kurusha izindi, bikagenzurwa na UNHCR ku buryo impunzi zizoherezwa zizabaho neza ariko zinagirira akamaro ibihugu zoherejwemo.

    Nyuma yo kumenya abazagenda imiryango ya leta n’itegamiye kuri leta ifatanya mu gutanga amahugurwa kuri izo mpunzi azazifasha kuba muri icyo gihugu zigiye gutuzwamo, bakigishwa umuco, ururimi n’andi masomo azabafasha kubona amahirwe yo kwiga ndetse no gukora.

    Mu mpunzi zirenga 39.500 ku Isi zatanzwe na UNHCR nk’izikeneye gutuzwa mu bindi bihugu, 28.200 nizo zabonye ayo mahirwe, harimo 5.900 zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 18.200 zo muri Syrie, 2.100 zo muri Eritrea n’izindi 2000 zo muri Somalia.

    Impunzi z’Abanye-Congo zirenga 800 mu 73.408 nizo zatujwe mu bindi bihugu zivuye mu Rwanda mu 2020

    1% y’impunzi nizo zituzwa mu bindi bihugu buri mwaka

    source : https://ift.tt/3nJbbhs

  • U Rwanda rwavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi zo muri Libya – #rwanda #RwOT

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yatumye rwakira impunzi zaturutse muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano yavugaga ko u Rwanda ruzakira impunzi 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa bukava ku kwakira abantu 500 icya rimwe, bakaba 700.

    Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.

    Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko “bamwe bashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda mu gihe byumvikanyweho n’abayobozi.’’

    Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ari bwo izindi mpunzi ziva muri Libya zizagezwa mu Rwanda mu ngendo zizagirwamo uruhare n’ibihugu byombi.

    U Rwanda rumaze kwakira abimukira n’impunzi 648 bageze mu gihugu mu byiciro bitandatu bitandukanye boherejwe mu Nkambi ya Gashora kuva yashyirwaho muri Nzeri 2019.

    Kugeza ubu, Inkambi ya Gashora icumbikiye impunzi n’abimukira 281 bavuye mu bihugu umunani birimo Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Chad na Cameroun.

    U Rwanda, AU na UNHCR byavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira mu gihe abantu 1.680 bafungiye mu bigo bitandukanye muri Libya, aho bakeneye kuvanwa mu buryo bwihutirwa, bakajyanwa ahari ubwirinzi.

    AU na UNHCR byasabye umuryango mpuzamahanga gukomeza gutanga ubufasha bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo kugoboka abari mu kaga no kwigana urugero rw’u Rwanda.

    U Rwanda rwavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira bo muri Libya; kuri ubu Inkambi ya Gashora izajya yakira abagera kuri 700 icyarimwe

    source : https://ift.tt/3bwW7xF

  • Abasenateri binjiye mu mwiherero usuzumira hamwe ingingo zirimo ‘Ndi Umunyarwanda’ – #rwanda #RwOT

    Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa 1 Ugushyingo, uzasozwa tariki 3 Ugushyingo 2021, witabiriwe n’abasenateri bose.

    Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin yagarutse ku nshingano abasenateri barahiriye ubwo batangiraga imirimo.

    Yavuze ko biyemeje kwihutisha imirimo bafatanyije n’inzego zirimo Umutwe w’Abadepite, inzego nkuru za Leta, itangazamakuru, sositeye sivile n’abandi hagamijwe kugera ku iterambere ryihuse ry’Abanyarwanda.

    Senateri Dr Iyamuremye yagaragaje ko ari ngombwa ko habaho kureba inyuma ku byagezweho, ariko cyane cyane hakibandwa ku kureba ibiri imbere no kwihutisha ibikorwa bya Sena.

    Yagize ati “Muri uyu mwiherero, ku buryo bw’umwihariko turabanza twikebure, twirebe, Ndi umunyarwanda, njyewe, wowe, turi Abanyarwanda.”

    Yakomeje agira ati “Turabanza kumvikana icyo bishatse kuvuga, n’icyo bidusaba mu mikorere yacu, nyuma igihe kizaba gisigaye tuzongere turebe gahunda yacu, uburyo twakomeza kuyihutisha dukorera hamwe, duhana amakuru, dukurikiza n’amategeko atugenga.”

    Biteganyijwe ko muri uyu mwiherero, abasenateri bazarushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu kiganiro cya Ndi Umunyarwanda; kunguka imbaraga zishingiye ku bumenyi n’icyerekezo kimwe gihamye ku bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano yihariye ya Sena yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahameremezo.

    Ibindi byitezwe muri uyu mwiherero harimo kunguka ubumenyingiro ku biteganywa n’amategeko ku mikorere ya Sena no kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma no gufata ingamba zo kunoza uburyo bwo guhererekanya amakuru neza kandi mu buryo bwihuse.

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasabye bagenzi be kongera kwisuzuma bakareba niba buzuza inshingano zabo neza

    Abasenateri bitabiriye Umwiherero w’iminsi itatu

    Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance (ibumoso) asuhuzanya na Senateri Mureshyankwano Marie Rose

    source : https://ift.tt/3CEi7mb

  • ‘JF Imanzi FM’, radio nshya yinjiye ku isoko ry’u Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi radiyo yitwa ‘JF Imanzi FM’, ikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Saint Paul. Izina ryayo ni impine y’amazina abiri y’abashoramari bayo.

    J risobanura James mu gihe F ari Frédéric. Umwe ni Dr Ndahiro James uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS na Frédéric Ngenzebuhoro wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi.

    Yatangiranye abakozi barenga 15, barimo abayobozi, abanyamakuru bakora ibiganiro bitandukanye, amakuru ndetse n’abashinzwe ibijyanye na tekinike.

    Dr Ndahiro James yabwiye IGIHE ko bazanye umwihariko wo kwigisha abantu ibijyanye n’imari n’ubukungu muri rusange.

    Ati “Iyi radio, ije guhugura Abanyarwanda, umurongo mugari ni ukwigisha kumenya serivisi z’imari n’ubukungu, kubigisha kumenya kwizigama no gukoresha bike bafite babibyaza umusaruro.”

    Yakomeje agira ati “Icya kabiri, turashaka kunganira igihugu mu bijyanye no guhindura imibereho y’abaturage. Impinduka iyo ariyo yose ihera ku bumenyi, dushyize hamwe Abanyarwanda bafite ubumenyi bakabusangiza abandi, byabagirira akamaro.”

    Dr Ndahiro avuga ko n’ubwo isoko ry’itangazamakuru mu Rwanda ari rito, hari byinshi bitarakorwa birimo ibitangazamakuru bifite umurongo wo kwigisha uko abaturage bakwiteza imbere.

    Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, [Transparency International], Ingabire Marie Immaculée ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro JF Imanzi FM.

    Ingabire yavuze ko bishimishije kuba ari radio itangijwe n’abarimo Dr Ndahiro kuko asanzwe ari umuntu ugira ukuri kandi w’umuhanga.

    Ati “Nishimiye ko mugiye no kuza ngo dufatanye kurwanya ruswa. Ibintu bibi mpamya ko n’Imana yanga urunuka, ni ruswa n’akarengane. Ni ibintu bidatuma umuntu atera imbere uko byagenda kose.”

    Abashinze JF Imanzi FM bavuga ko mu bindi bibaraje ishinga harimo guteza imbere abikorera n’ibigo biciriritse, ku buryo bakwagura ibyo bakora bahereye hasi kuri bike bafite bagenda bazamuka.

    Ibiganiro bizajya bitambuka kuri iyi radio ivugira ku murongo wa 105.1FM harimo ibigaruka ku kwihangira imirimo, ubukungu, imikino, imyidagaduro n’ibindi bitandukanye.

    Ubu mu Rwanda habarurwa radiyo zirenga 35.

    Radio JF Imanzi FM yafunguwe ku mugaragaro tariki 1 Ugushyingo 2021

    Dr Ndahiro James uri mu batangije JF Imanzi FM yavuze ko umwihariko wabo ari ukwigisha abantu ibijyanye n’imari n’ubukungu

    Hari abantu batandukanye batumiwe mu muhango wo kumurika JF Imanzi FM

    Ingabire yavuze ko iyi radio ya JF Imanzi FM mu bayitangije harimo Dr Ndahiro ufite ubuhanga ndetse unakunda ukuri ibintu avuga ko ari icyizere cy’uko izagirira umumaro igihugu

    Ndayisaba Emmanuel muri studio za JF Imanzi FM yari umutumirwa mu kiganiro yagaragazagamo ibimaze kugerwaho mu guteza imbere abantu bafite ubumuga mu Rwanda

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yatangiranye n’iyi radio nk’umutumirwa aho yasobanuraga gahunda zashyizweho mu kwita ku bantu bafite ubumuga

    Umuyobozi w’Ikigo cyita ku bana b’abakobwa bagizweho ingaruka n’ihohoterwa n’abakuwe mu muhanda, Centre Marembo, Nsabimana Nicolette na we yitabiriye umuhango wo gutangiza JF Imanzi FM

    Ni radio ifite ibikoresho bigezweho n’abahanga mu kubikoresha

    Bamwe mu banyamakuru ba JF Imanzi FM bafashe ifoto na Ingabire wari witabiriye umuhango wo kuyifungura

    Abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro JF Imanzi FM bafashe ifoto y’urwibutso

    Radio nshya yinjiye ku isoko ry’u Rwanda ikorera muri St Paul

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3myklOw

  • Rubavu: Imibiri y’abana bane yakuwe mu buvumo nyuma y’imyaka itatu baburiwe irengero – #rwanda #RwOT

    Aba bana babonetse mu ijoro ryacyeye ubwo abasore babiri birukankaga kuri mugenzi wabo wari wibye inkoko akirukira mu buvumo hanyuma bageramo bagasangamo imibiri ine iri kumwe.

    Bakimara kubona iyi mibiri, aba basore bahise batanga amakuru ku babuze abana ndetse bagezeyo basanga ari ababo nyuma yo kubona imyenda bari bambaye igihe baburaga.

    Aba bana bose baburiwe irengero umunsi umwe ku wa 15 Nzeri 2018. Icyo gihe ababyeyi babo bagerageje gushakisha, banagera muri ubwo buvumo ariko ntabwo bababonye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yemeje amakuru avuga ko imibiri y’abana bane yakuwe mu buvumo.

    Yagize ati “Ni byo koko imibiri y’abana bane yabonetse; ubu RIB na Parike bahageze dutegereje ko hari umwanzuro ufatwa wo gushyingura cyangwa iperereza rigakomeza.’’

    Ubwo aba bana baburaga mu myaka itatu ishize, abaketswe kubigiramo uruhare barafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB ariko baza kurekurwa n’urukiko nyuma y’amezi umunani bafunze.

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yandikaga iyi nkuru, amakuru yabonye ni uko imibiri yose yajyanywe kuri umwe mu babyeyi b’aba bana mu gihe uwari wibye inkoko yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugeshi.

    Abaturage benshi bari bagiye gufata mu mugongo imiryango yabuze abayo, yabonye imibiri nyuma y’imyaka itatu

    source : https://ift.tt/3w3VqWc

  • Gen Kabarebe yasangije urubyiruko rw’abakorerabushake ibanga riranga umuyobozi ukwiye – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yahaye urubyiruko ruri mu mahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri i Musanze kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021; ikiganiro yatanze cyibanze ku gukunda igihugu, indangagaciro n’amahame aranga umuyobozi mwiza n’imiyoborere myiza.

    Gen James Kabarebe yasabye uru rubyiruko kudacika intege ahubwo rugaharanira gushaka ibisubizo by’ibibazo birwugarije.

    Yagize ati “Umuyobozi ntagomba gucika intege kuko ibibaca intege ntibizigera bibura. Mugomba gushaka ibisubizo mugaha amahirwe ibisubizo, ikibazo urwana nacyo ugakoresha imbaraga zawe zose ariko ukagiha amahirwe yo kugitsinda bigakunda cyangwa ntibikunde ariko wowe wishyiramo kubitsinda, umuyobozi ni ushaka igisubizo.’’

    Yakomeje abasaba kudakangwa n’ikintu cyose kibonetse kuko akenshi hari ibyo usanga ubwabyo byoroshye kurusha uko babyibwira.

    Ati “Wacibwa intege n’ibyo wumva, ugasanga akagabo cyangwa agakobwa kamwe gafashe agatelefoni kakifata amajwi, kagashyira kuri YouTube kuko ibonwa na benshi kakavuga gusa kakaguhungabanya ukaba wagwa, kakaguhungabanya ugahunga nyamara ugasanga nta kirimo. Ufite umutima woroshye wakuka umutima ugacibwa intege n’umuntu umwe gusa.’’

    Bamwe mu rubyiruko ruri muri aya mahugurwa, rwemeza ko ubumenyi bahavoma buzabafasha kurushaho kumenya amateka y’igihugu bayabwiwe n’abayanyuzemo bidasabye kuyasoma kandi ko na bo bibaha umukoro wo kuyandika kugira ngo bazayasangize n’abandi.

    Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Nyanza, Murekatete Aline, yavuze ko hari ubumenyi yabonye, buzamufasha.

    Ati “Muri ibi biganiro nahungukiye byinshi kuko ku bijyanye n’imiyoborere ntabwo bidusaba kujya kubyiga mu makaminuza ahambaye. Urebye iyo dufite mu Rwanda na yo ni isomo, ibyo turi kwiga ngiye kubisangiza bagenzi banjye. Nyuma y’izindi nshingano dufite tugeraho tukavuga ngo ni uwuhe musanzu wundi natanga nkoresheje ubwenge bwanjye, imbaraga zanjye ngo nteze imbere igihugu cyanjye.’’

    Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Gakenke, Dumiya Sadi, na we yavuze ko ibiganiro bahawe bibafasha kumva neza ko umuyobozi agomba gufata icyemezo kiganisha abo ayoboye aheza.

    Yakomeje ati “Agomba no kujya inama n’abo ayoboye, agomba no gushaka ibisubizo uko byashoboka kose ndetse no gushyira hamwe. Twari dusanzwe dukora neza ariko ubu batwongereye ikibatsi kandi tugiye kurushaho kwitangira igihugu.’’

    Urubyiruko ruri mu mahugurwa y’iminsi itanu mu Ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze ni 60, ni bo bahagarariye abandi bo mu turere twose tw’igihugu. Bari kwigishwa ku masomo agamije kubongerera ubumenyi ku mpinduka z’ubukungu n’imibereho myiza, imiyoborere, gukumira no kurwanya ibyaha.

    Kuri ubu mu gihugu habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake barenga ibihumbi 40 bifashishwa mu bikorwa binyuranye no mu mirimo y’ubwitange.

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yasabye abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake kudacika intege mu bibazo

    Gen Kabarebe yahanuye urubyiruko ku myitwarire ikwiye kururanga

    source : https://ift.tt/3bzSPd0

  • U Rwanda nka “hub”; inzira 6 zigiye guhindura burundu isura yarwo ku ruhando mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Mu 2008, Dr Richard Sezibera wari umaze iminsi mike agizwe Minisitiri w’Uburezi, yabajijwe n’Umunyamakuru umujyi w’indoto ze yumva yifuza kuzabamo. Mu kumusubiza yagize ati “Kigali yo mu 2020”.

    Ubu umwaka umwe urashize tugeze mu cyerekezo cyari inzozi kuri benshi, cyahinduye imibereho n’imyumvire yacu mu buzima, kikaduha kongera kurota inzozi twizeye neza ko tuzakabya. Ubu umunyarwanda ararota Kigali n’u Rwanda rwo mu myaka 30 iri imbere, ubwo hazaba ari mu 2050.

    U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 kandi rukaba rwateye imbere mu 2050 mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku kigero cya 10%, ku buryo umunyarwanda yazaba yinjiza 12.476 $ ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

    Kugira ngo ibi bigerweho, bizajyana no guteza imbere igihugu mu nzego zose, ari naho cyahereye kigena ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage mu ngeri zose.

    Ubu u Rwanda rurashaka kuba ku isonga mu burezi, mu ikoranabuhanga, muri Siporo, mu kwakira inama, ubukerarugendo n’ibindi. Byose bishingiye ku kuba “igicumbi” [hub] muri buri rwego.

    Hub mu ngendo zo mu kirere

    Mu myaka mike iri imbere, u Rwanda ruzaba ari cyo gicumbi cy’ingendo zo mu kirere muri Afurika. Iyi ni intego yatangiye gutegurwa mu myaka myinshi ishize ubwo Guverinoma yatangiraga gushyira amafaranga umwaka ku wundi muri RwandAir.

    Ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo imwe ya A330-200 n’indi ya A330-300. Izi zombi ziyiha amahirwe yo gukora ingendo ndende zahuza Afurika na Amerika cyangwa se na Aziya.

    Byitezwe ko mu gihe RwandAir izaba itangiye kujya i New York ku Kibuga cy’Indege cya JFK, ubu bwoko bw’indege ari bwo buzajya bukoreshwa.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka, RwandAir yandikiye Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe ingendo, isaba uburenganzira bwo gukora ingendo zigana i New York.

    Icyo gihe intumbero yari ihari ni uko izo ngendo zatangirana na Ukuboza 2021. Muri Gashyantare, RwandAir yabonye uburenganzira bugena ko mu gihe yaba itangiye izo ngendo yajya inyura muri Ghana ikahafata abagenzi.

    Ifite kandi izindi ndege esheshatu za Boeing 737 harimo ebyiri za 737-700 n’enye za 737-800. Ifite kandi izo mu bwoko bwa Bombardier CRJ harimo ebyiri za CRJ900ER n’izo mu bwoko bwa DHC Dash 8. Izi zo ni ebyiri za DHC-8-Q400.

    Mu minsi mike iri imbere, byitezwe ko RwandAir izatangaza ko yamaze kugurisha imigabane yayo ingana na 49% muri Qatar Airways, bizatuma yongera umubare w’indege zayo kuko hari izo Qatar Airways izaziha.

    Mu 2020 ubwo nasuraga Qatar Airways, umwe mu bayobozi bayo yambwiye ko hari gahunda yo kuzatiza RwandAir indege, ibi bikazakorwa nk’uko Air Italy iherutse guseswa nayo yari yaratijwe indege na Qatar Airways yari yarayiguzemo imigabane ingana na 49%.

    Qatar inafite kandi imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    Umuyobozi Mukuru wa Kenya Airways, Michael Joseph, aherutse gutangaza ko uko bigaragara, igicumbi cy’ingendo zo muri Afurika kizaba muri Kigali.

    Ati “Uko ni ukuri, ni cyo cyerekezo biri kuganamo. Ubu turi kubibona tukavuga ngo biratangaje ariko mu myaka itanu nitutareba neza tuzabyuka dusange abagenzi bose bari i Kigali.”

    Muri Werurwe, Michael yavuze ko hari amakuru yumvise ko Qatar Airways igiye guha indege RwandAir, avuga ko niba ntacyo Kenya ikoze, igicumbi cya Afurika mu ngendo kitazaba kikibaye Nairobi ahubwo kizaba i Kigali.

    Yatanze urugero kuri Dubai, agaragaza ko iyo bitaba Emirates ifite ingendo zijya hirya no hino, uyu mujyi utaba ugendwa cyane nk’uko bimeze ubu.

    Mu 2017, abagenzi bakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali bari 771.415; mu mwaka wakurikiyeho barazamuka baba 1.041.220; mu 2019 bagera kuri 1.059.612 gusa kubera icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ingendo mu 2020 bari barenze gato ibihumbi 300.

    RwandAir yitezweho gufasha u Rwanda kuba igicumbi mu ngendo zo mu kirere

    Hub mu buvuzi

    Ku mwaka, umugabane wa Afurika ukoresha miliyari 6$ mu kwishyura ubuvuzi buhabwa abaturage bawo bajya kwivuza mu mahanga.

    U Buhinde nka kimwe mu bihugu bifite ubuvuzi buteye imbere, bwinjiza miliyari 5$ ku mwaka aturutse mu yo abanyamahanga bajya kwivuzayo bishyura.

    Muri Afurika, Kenya ni kimwe mu bihugu biteye imbere mu bukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Mu 2014, iki gihugu cyakoze igenamigambi ry’imyaka ine rigamije kongera umubare w’abantu bajya kwivuzayo cyakira.

    Icyo gihe ku kwezi hakirwaga nibura abantu 2000. Abenshi babaga baturutse mu Burundi, Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia, Malawi na Congo bagiye kwivuza umutima, kanseri, impyiko, ubwonko n’izindi ndwara zirimo n’izo kutabona urubyaro nk’abashakaga serivisi ya IVF.

    In Vitro Fertilisation (IVF), ifasha ababyeyi bafite ibibazo byo kuba badasama mu buryo busanzwe aho umugore ategurwa, agahabwa imiti kugira ngo insoro zishobora kuvamo umwana ziboneke. Nyuma yo kuboneka zivanwa mu mubiri we zigashyirwa muri Laboratoire.

    Iyo izo nsoro abaganga bamaze kuzibona ko zishobora kuvamo igi rishobora kuvamo umwana, rishyirwa muri nyababyeyi y’umugore.

    Ubuvuzi nk’ubu butuma igihugu kigendwa, nibwo u Rwanda rushaka gukora. Ibi bizakorwa hongererwa ubushobozi ibitaro bihari hanubakwa n’ibishya.

    Urugero nk’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri kuvugururwa ku buryo bigira ubushobozi bwo kujya bisimbuza umutima, urwagashya n’umwijima.

    Ubu i Kanombe mu Bitaro bya Gisirikare hari Ikigo kivura indwara za kanseri hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire, igashiririza igice kirwaye gusa.

    Ibi bizajyana no gushyiraho inganda zikora imiti nk’urwo u Rwanda rugiye gufatanya na Bangladesh hamwe n’urundi rw’Abanya-Maroc rwatangiye ibikorwa i Masoro.

    Mu mwaka utaha kandi hazatangira uruganda rwa BioNTech rukora inkingo za Covid-19 n’iza Malaria.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikomeje gukora amavugurura azabifasha kuba ibyo ku rwego mpuzamahanga ku buryo intumbero u Rwanda rwihaye yo kuba igihugu gikora ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi igerwaho

    Hub mu bijyanye n’imari

    FEDA, ni Ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere cya Afreximbank. Mu minsi mike, icyicaro cyayo gikuru kizaba kiri mu Rwanda.

    Kizatangirana amafaranga angana na miliyoni 350$ ariko ashobora kongerwa akagera kuri miliyari 1$ ku buryo imishinga yo hirya no hino muri Afurika ibona inkunga.

    Westbridge Mortgage, ni banki yo muri Canada iherutse gutangaza ko icyicaro cyayo gikuru muri Afurika kizaba mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

    Iyi banki itera inkunga imishinga y’ubwubatsi gusa, irateganya kugura imwe muri banki zisanzwe ku isoko ry’u Rwanda.

    Ikigo cy’Ishoramari cyo muri Afurika y’Epfo, RH Bophelo, giherutse kwandikwa ku isoko ry’imari mu Rwanda ndetse gifite gahunda yo gushora imari mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

    Izi ni ingero eshatu z’ibigo bikomeye mu ishoramari bimaze kujya ku isoko ry’u Rwanda mu gihe cya vuba. Ni nyuma y’uko hashyizweho Kigali International Finance Center (KIFC), ikigo kigamije gufasha u Rwanda kuba igicumbi mu bijyanye n’imari.

    Westbridge Mortgage yamaze gutangaza ko igiye gufungura ishami mu Rwanda. Bizatuma imishinga y’ubwubatsi myinshi mu gihugu ibona inkunga

    KIFC ifasha ibi bigo bikomeye byose bishaka gushora imari mu Rwanda.

    Byoroshywa n’amategeko yashyizweho areshya abashoramari. Urugero, ikigo gishyize icyicaro cyacyo gikuru mu Rwanda cyoroherezwa mu bijyanye n’umusoro ku nyungu bitewe n’ingano y’ishoramari ryacyo n’abakozi gifite.

    Ni mu gihe nk’ibigo bitera inkunga imishinga byashoye hejuru y’ibihumbi 50$ na byo bisonerwa imisoro imwe n’imwe.

    Naho umuntu ushora imari mu nganda, mu bukerarugendo, mu buzima, mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga cyangwa se mu mishinga y’ingufu itanga Megawatt 25 aba afite amahirwe yo kumara imyaka irindwi atishyura imisoro.

    KIFC yashyizweho kugira ngo ifashe u Rwanda kuba igicumbi mu bijyanye n’imari. Ubu nka Casablanca, Johannesburg n’Ibirwa bya Maurice niyo mijyi iza imbere ku mugabane muri iyo ngeri, u Rwanda rurashaka kujya imbere yayo.

    Hub mu bukerarugendo

    Ubukerarugendo ni yo mari ishyushye u Rwanda rufite muri iki gihe. Mu 2019 bwinjirije igihugu miliyoni 498$ ndetse byari biteganyijwe ko muri uyu hinjira miliyoni 600$ ni uko haje Covid-19 yazambije ibintu.

    Umuntu uri i Dubai mu imurika ubu afite amahirwe yo kuba yasura Pariki zitandukanye z’u Rwanda yifashishije ikoranabunga rya VR (Virtual Reality).

    Ubukerarugendo ni kimwe mu byo u Rwanda rubonamo amahirwe akomeye y’amadovise ku buryo rusigaye rukora ibishoboka byose ku buryo umuntu wese ushaka kuruhuka akaba ari rwo ruza mu mutwe bwa mbere.

    Binyuze muri Visit Rwanda, bwamamazwa na Arsenal ndetse na PSG, uko kubumenyekanisha byatumye ishoramari muri hoteli ziri ku rwego mpuzamahanga naryo ryiyongera. Ubu amazina akomeye mu by’amahoteli nka Marriott, Radisson Blu, Park Inn by Radisson, One & Only, Sheraton, Protea, Golden Tulip, Zinc n’andi menshi ari ku isoko ry’u Rwanda.

    Ntabwo ari mu Mujyi wa Kigali gusa kuko mu minsi ishize, ku Kivu huzuye Marina Bay, Cleo n’izindi.

    Mu kumenyekanisha u Rwanda, rwihaye intego yo kwitabira ibikorwa by’imurika rugaragarizamo ibyiza byarwo. Urugero ni nka Festival y’i Cannes n’andi mamurika yaba abera mu Buholandi no mu Budage.

    U Rwanda rurashaka ko abantu barusura bagira amahitamo menshi, bakabona ibintu byinshi bituma baruhuka, bakiyungura ubumenyi kandi bakiga n’amateka yarwo.

    Ibi bijyana no kwakira inama. Kuba ari igihugu kidakora ku nyanja, kwakira inama ni kimwe mu byo ruteganya kubyaza amafaranga kurushaho.

    Nko mu Ugushyingo uyu mwaka, biteganyijwe ko ruzakira inama n’ibindi bikorwa 11 bihuriza hamwe abantu benshi.

    Mu 2020, mu Rwanda byabarwaga ko hari ibyumba ibihumbi 10 bishobora kwakira abantu ndetse hari na gahunda y’uko bizagera mu 2025 byakubwe kabiri.

    Iyi gahunda yo kwakira inama yoroshywa no kuba RwandAir iri kwagura ibyerekezo ku buryo ubu abaturutse mu mpande zose z’Isi bashobora kuyifashiha.

    Mu bice bitandukanye by’u Rwanda hakomeje kuzura hoteli ziteye uburanga. Iyi ni Cleo Lake Kivu Hotel iherereye i Karongi

    Hub mu ikoranabuhanga

    Ubwo Covid-19 yari ikajije umurego, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyifashishije Robot mu kuyirwanya. Byatumye iki cyorezo gihashywa bigaragara cyane mu bitaro kuko zoroheje akazi ubusanzwe gakorwa n’abaganga.

    Mu nama ya World Economic Forum yabereye i Kigali muri Gicurasi 2016, u Rwanda rwashyize imbere igitekerezo cy’uko rushaka guhinduka igicumbi cy’ikoranabuhanga.

    Ibi byaje bikurikira ikindi cyiciro cyari cyarabanje cyo gukwiza umuyoboro wa 4G mu gihugu cyose.

    Ubu hafi ya serivisi zose mu gihugu ziri kwimurirwa ku ikoranabuhanga, guhera ku ngendo, kwivuza, kwiga, serivisi zo mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi.

    Mu minsi ya vuba i Kigali mu Busanza hazafungurwa ikigo cya mbere kizajya gitanga impushya z’ibinyabiziga ariko abantu bakoreye ku ikoranabuhanga, nta hantu bazongera guhurira n’Umupolisi utanga amanota.

    Ibi binajyana no guhugura abahanga mu ikoranabunga. Byo biri gukorwa binyuze mu mishinga ikomeye nka Kigali Innovation City.

    Uyu mushinga ugamije kurerera u Rwanda n’Isi abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

    Impuguke zigaragaza ko mu bigo bikomeye byo ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nibura 2% ari bo bahanga iterambere ryabyo riba rishingiyeho, ari na bo bategura imishinga y’ibitangaza nyuma y’iminsi igakwira Isi twese tuyoboka.

    Kigali Innovation City igamije kubaka ubushobozi bw’abantu nk’abo, intumbero y’u Rwanda ikaba ko rubasha kuzamura umubare w’abahanga bakaba bakava kuri 2% bakaba 10%.

    Muri Kigali Innovation City ubu hafunguye Kaminuza zikomeye nka Carnegie Mellon. Niho hagomba gukorera Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare AIMS-NEI (The African Institute for Mathematical Sciences –Next Einstein Initiative); igishinzwe guteza imbere ubugenge, International Centre for Theoretical Physics na African Leadership University iyoborwa n’uwari umugore wa Nelson Mandela, Graça Machel.

    Kwigisha ikoranabuhanga uhereye mu bato nabyo birakataje, bigaragazwa n’ishuri risigaye rikorera mu Burengerazuba bw’Igihugu rya “Rwanda Coding Academy”.

    Iri shuri rizafasha u Rwanda mu kubona abahanga bakiri bato mu bumenyi bwa mudasobwa.

    Internet mu Rwanda ubu igera hafi mu gihugu hose ku kigero cya 95% mu gihe abayikoresha bangana na 62%.

    Rwanda Coding Academy ni ishuri rikorera i Nyabihu. Rirera abahanga mu bumenyi bwa mudasobwa bivuze ko mu gihe kiri imbere bitazagorana kubabona mu gihugu

    Hub muri Siporo

    Imikino ya BAL u Rwanda ruherutse kwakira, rwagize ibyago iba mu bihe bya Covid-19 na ho ubundi iyo iba mu bihe bisanzwe, i Kigali hari kubera ibirori by’akataraboneka.

    Nyuma ya BAL, u Rwanda rwakiriye Irushanwa Nyafurika rya Volleyball mu Bagabo n’Abagore. Ni ikimenyetso cy’uburyo igihugu cyashyize imbaraga mu kwakira ibikorwa by’imikino.

    Byatangiye ubwo Kigali Arena yuzuraga, iha igihugu amahirwe kitari gisanganywe cyane mu mikino y’intoki.

    Kigali Arena yafashije u Rwanda kuba rusigaye rwakira imikino mpuzamahanga

    Ruherutse kwakira kandi Irushanwa ry’Isi muri Volleyball, Beach Volley World Tour ndetse mu minsi iri imbere ruzakira Shampiyona y’Isi mu Magare.

    Kwakira iyi mikino biri mu bimenyekanisha u Rwanda ku buryo bibaye ko rujya kwishyura, byarusaba akayabo. Urugero, nka Tour du Rwanda, ufashe inshuro ica kuri Televiyo Mpuzamahanga, ukaziha agaciro byasaba ko u Rwanda rwishyura asaga miliyari 1 Frw ariko kubera iryo rushanwa, ibyiza byaryo byerekanwa ku buntu.

    Ishoramari mu bibuga ryatangiye kubyara umusaruro. Mu gihe kiri imbere ruzatangira kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya Golf nyuma yo kuvugurura ikibuga cy’i Nyarutarama.

    Muri uku kwezi kandi, ruzakira amarushanwa y’amakipe ashaka itike y’igikombe cy’Isi muri Cricket. Ibi byose ni ibigaragaza uburyo rukomeje gushyira imbaraga mu mishinga igamije ko ruba igicumbi mu mikino.

    Rurateganya kuvugurura Stade Amahoro, hanyuma i Gahanga hakubakwa ibikorwa bya siporo bishoboka ko byaba n’ikibuga cy’imodoka nto zisiganwa.

    Ntihazagire utungurwa u Rwanda rugeze ku kigero cyo kwakira Formula One!

    Mbere, RwandAir yitwaga Air Rwanda. Mu 1981, ‘Air Rwanda’ yari ifite indege yo mu bwoko bwa Boeing 707 yakodeshaga

    Ikigo gishya kivura kanseri cyafunguwe, giherereye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe

    Umuganga wo mu Bitaro bya Butaro asuzuma umwana. Ibi bitaro biri mu by’icyitegererezo igihugu gifite mu kuvura Cancer

    Pariki z’Igihugu zose ziri mu bikurura ba mukerarugendo ku Isi hose

    Mantis Kivu Queen Uburanga, ni ubwato buzakora nka hotel, bufite ibyumba (cabin) icumi harimo kimwe gishobora kwakira abantu bo ku rwego rw’abakuru b’ibihugu n’ikindi cy’abanyacyubahiro basanzwe

    Kigali Sport City, ni agace kahariwe Siporo kazubakwa i Remera mu Mujyi wa Kigali. Kazafasha u Rwanda kuba igicumbi mu mikino yose

    Zipline yahinduye uburyo amaraso yagezwaga ku bitaro byo hirya no hino mu Rwanda. Uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu buvuzi bujyana no kugeza amaraso mu bice bitandukanye by’igihugu

    source : https://ift.tt/3CC2DPz

  • Birangiye umuhanzi Cyusa yihakanye wa mukobwa w'ikizungerezi byavugwaga ko bakundana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Cyusa Ibrahim yatangiye kuvugwaho gukundana na nyirasenge wa Miss Naomi, witwa Jeannine Noach bitewe n'amagambo meza bagendaga bashyira kuri instagram.

    Cyusa wamamaye mu ndirimbo gakondo yahakanye amakuru y'uko ari mu rukundo n'uyu mukobwa ndetse avuga ko we ikimuraje ishinga ari etaje ye arimo kubaka ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi.

    Mu kiganiro yagiranye na shene imwe yo kuri Youtube yavuze ko yari yabereye mu bikorwa by'ubwubatsi bw'inzu ye maze atangira kubona amakuru ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa.Yakomeje avuga ko mu buzima busanzwe ari inshuti zisanzwe ariko ko badakundana nk'abazabana.

     

    Source : https://yegob.rw/birangiye-umuhanzi-cyusa-yihakanye-wa-mukobwa-wikizungerezi-byavugwaga-ko-bakundana/

  • Zlatan Ibrahimovic abonako Mbappe bisa nibidashoboka kuba igihangange. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zlatan Ibrahimovic umukinnyi w'umupira wamaguru wabigize umwuga kumugabane w'iburayi, yatangaje ibintu byazafasha Kylian Mbappe gusa ni ibintu abenshi bahurijeho ko bidashoboka. Ibi yabitangaje asa nkuwerekana ko kuba igihangange kwa Mbappe bisa nkibidashoboka cyangwase bigoranye cyane. Zlatan Yagize ati 'Nkunda Mpappe gusa ntari gukora ibihagije. Yaba ukomeye aramutse yibabaje. Agomba kurigata amazi akahenda no mumuriro. Gerageza kwiyegereza abakubwirako udashoboye nibwo uzaba mwiza.' Ibi yabitangarije ikinyamakuru Telefoot mu rurimi rwicyongereza.

    Source : https://yegob.rw/zlatan-ibrahimovic-abonako-mbappe-bisa-nibidashoboka-kuba-igihangange/