Category: Uncategorized

  • Hazaza n’abandi nka Rashid na Karasira kuko mu mitwe y’Abanyarwanda harimo byinshi-Karegeya #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka, hamaze gufungwa abantu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside byakorewe ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, barimo Aimable Karasira, Idamange Iryamugwiza Yvonne [wanakatiwe] na Hakuzimana Abdul Rashid.

    Umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste avuga ko kuba abantu nka bariya bashinjwa ibyaha nka biriya muri iyi myaka ya 2020 atari igitangaza kuko 'Mu Gihugu cyabayemo Jenoside kiba gifite amakuru, hari naba ataravugwa.'

    Avuga ko bariya batangaje ariya makuru yavuyemo ibyaha bakurikiranyweho, baba bagize imbarutso yatuma bayatangaza bakayifashisha, ati 'ariko mu mitima y’abantu harimo byinshi.'

    Karegeya avuga ko inkubiri y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’urubuga Nkoranyambaga rwa YouTube yahaye rugari abafite ibitekerezo nka biriya kandi ko uretse kuba haragaragaye bariya ariko hashobora kuba hari benshi batekereza nka bo.

    Ati 'Ushobora gusanga bariya bafite abandi bahagarariye mu mitwe yabo batekereza nka biriya.'

    Ashimira Leta y’u Rwanda kuba yaratangiye ingamba zo guhangana n’ibitekerezo nka biriya zirimo kuba iherutse gushyiraho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu nubwo ngo na yo yatinze kujyaho ariko ko izagabanya ubukana bwa biriya bitekerezo.

    Ati 'Dusa nk’aho tugeze mu gihe abantu batangiye gusohora ibibarimo, mu gusohora ibibarimo bagakubitana no kuba babonye urwaho, izo za YouTube.'

    Karegeya avuga ko abantu nka Karasira bafite ibibazo byo mu mutwe ari benshi ku buryo hakenewe imbaraga nyinshi zo kubavura kandi ko bizakorwa n’iriya Minisiteri nshya.

    Ati 'Hazaza n’abandi [ntabwo mbizi] kuko na Rashid yaje gutya giturumbuka ariko n’abandi mu mitwe yabo hamo byinshi.'

    Karegeya unagendera kuri Raporo ya RBC iherutse kujya hanze ivuga ko Abanyarwanda bagera muri miliyoni 2 bafite ibibazo byo mu mutwe bagenda, avuga kandi ko muri abo bafite ibibazo mu mitwe yabo, harimo abo mu ngeri zinyuranye barimo n’abo mu nzego z’ubuyobozi n’izifata ibyemezo.

    Ati 'Ibaze muri bo niba harimo Umucamanza, Umugenzacyaha [arakora dosiye ate ?] harimo Umushinjacyaha kandi muri izo miliyoni nta rwego rudafitemo abantu, harimo abayobozi b’Ibigo by’amashuri nka wa wundi ukubita umwana aho gukurura ugutwi akaguca, njya nkunda gutanga urugero rwa Sebashotsi…'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hazaza-n-abandi-nka-Rashid-na-Karasira-kuko-mu-mitwe-y-Abanyarwanda-harimo-byinshi-Karegeya

  • Nyagatare: Habineza arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitirwa muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Ukwakira 2021, ahagana saa sita z’amanywa nibwo inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, zabashije gutabara Habineza wazigezeho avirirana mu mutwe no ku kuboko.

    Uyu musore ngo yari asanzwe akorera ahitwa Nakasongora mu gihugu cya Uganda, afatwa agerageza kwambuka umugezi w’Umuvumba agaruka mu Rwanda.

    Avuga ko yakubiswe cyane n’Abagande mu Karere ka Ntungamo gahana imbibi n’aka Nyagatare, barangije baramureka yambuka umugezi arataha.

    Avuga ko umubiri wose ubabara kubera inkoni hakiyongeraho n’inguma afite mu mutwe no ku kuboko.

    Aho arwariye mu bitaro bya Nyagatare agira inama abandi Banyarwanda yo kudahirahira bajya gushakira imibereho muri Uganda kuko ari ukwanga ubuzima bwabo.

    source : https://ift.tt/3EEi62h

  • U Rwanda rukomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere rukoresheje ubushobozi bw’imbere mu gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiti w
    Minisiti w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu nama ya COP26

    Minisitiri w’Intebe yabitangaje ku mugoroba wa tariki 01 Ugushyingo 2021, mu nama ya COP26 irimo kubera i Glasgow muri Scotland, irimo kwiga ku bikwiye gukorwa kugira ngo ibihugu birusheho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ikaba yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

    Minisitiri Ngirente yavuze ko kimwe n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, u Rwanda rukomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere ariko kandi ngo kwisanisha n’iki kibanzo ni ingenzi ku bihugu byugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, hamwe n’ingaruka z’ubushyuhe bwinshi mu isi.

    Ati “U Rwanda rukomeje guhangana n’ibyo bibazo rukoresheje ubushobozi buva imbere mu gihugu ndetse n’ahandi, ariko uko byamera kose nta gihugu na kimwe kiri mu nzira y’amajyambere kizashobora kugera ku ntego zacyo kidakeneye inkunga iturutse mu mahanga”.

    Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, na we witabiriye iyo nama, avuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zatangiye kugera no mu Rwanda kuko havuye izuba ryinshi mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira, imvura ikaba yarabaye nkeya ugereranyije na mbere.

    Ati “Ubundi murabizi ko mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda imvura yabaga igwa, mu kwa cumi, mukwa cumi na kumwe, ubu rero ibyo byose n’ibitugaragarira twese y’uko natwe imihindagurikire y’ibihe turi kumwe nayo, kuko iyo urebye izuba ryinshi ryavuye imirima hamwe na hamwe yarumye. Navuga nko mu gice cy’Iburasirazuba bw’u Rwanda no mu Majyepfo y’uburasirazuba babonye imvura nke cyane, aha byumvikane ko mu Rwanda imvura isanzwe igwa ari yo yaguye n’ubundi”.

    Akomeza agira ati “Nagira ngo mbisobanure neza, igipimo cy’imvura isanzwe igwa muri aya mezi nicyo cyaguye, ariko nticyaguye aho cyagombaga kuba kigwa, yagendaga isimbuka igwa mu bice bice, ikagwa mu gice kimwe nko mu gice cy’Iburengerazuba kubera umuyaga waho uhuhira kuri Congo Basin, ari na yo mpamvu abantu b’Iburengerazuba babonye imvura nyinshi”.

    Kimwe mu bigaragaza kandi ko ibihe byahindutse n’imyuzure ya hato na hato yagiye igaragara cyane mu mpera z’umwaka wa 2019, isuri yagiye itwara ubutaka ikabujyana mu gishanga cyangwa se n’ahandi hadaterera ku buryo byateraga ibibazo by’ubukungu kubera ko iyo ubutaka bugiye kandi bwashyizwemo, ifumbire bivuze ko n’imyaka idasarurwa kandi n’imfumbire iba yagiye, ku buryo izo mpinduka ngo zitwara byibura 1% by’umusaruro mbube w’igihugu buri mwaka.

    Muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda rurimo kongera ubuso bw’amashyamba kuko umwaka wa 2020 wageze hamaze guterwa 30.4% by’ubuso buteyeho amashyamba, muri uwo mwaka kandi hanatewe miliyoni 25 z’ingemwe z’ibiti hanavugururwa ashaje, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka ugomba kurangira hatewe miliyoni 43 z’ingemwe z’ibiti.

    source : https://ift.tt/3mEh0h2

  • Rubavu: Akari ku mutima w'ababyeyi babuze abana babo muri 2018 bakabona imirambo yabo kuri uyu wa Mbere #rwanda #RwOT

    Josephine Ntakirutimana umwe mu baturanyi babo mu murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu ati: “[babuze] bagiye kwahira ubwatsi bw'amatungo. Twabashakiye ahantu hose, imyaka itatu irarenze.”

    Abo bana ni; Didier Tuyubahe wari ufite imyaka irindwi, Herithier Ahishakiye wari ufite imyaka 11, Abraham Manirareba wari ufite imyaka icyenda na Mfitumukiza wari ufite imyaka umunani.

    Wenceslas Karibushi umubyeyi wa Didier Tuyubahe yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko adashidikanya ko umwana babonye ari uwe kuko bari bazi imyenda yari yambaye umunsi bamubura.

    Ati: “Imyenda bari bambaye niyo yaduhaye ishusho, buri wese twamusanganye umwenda yari yambaye [abura].”

    Aka gace k'imisozi iri munsi y'ibirunga kagira ubuvumo bwinshi buva ku iruka ry'ibirunga riba ryarabaye mu myaka ya cyera.

    Ubu buvumo ariko si ahantu abana bakinira nk'uko Karibushi abivuga, ati: “ni ahantu harehare, ni abagizi ba nabi babatwaye babashakagamo indonke, yenda kubakuramo ibice by'imibiri.”

    Jean Bosco Rwibasira ukuriye Umurenge wa Bugeshi yabwiye BBC Gahuzamiryango ko hagiye gukorwa ibizamini bya ADN/DNA bizemeza neza niba aba bana ari ab'ababyeyi bababuze mu myaka itatu ishize.

    Rwibasira avuga ko ibindi ku rupfu rw'aba bana bizava mu iperereza ryatangiye ku rupfu rwabo.

    'Twari twarihebye ko byarangiye'

    Ubu buvumo babonetsemo, n'ubundi bwose buri muri ako gace, abaturage bavuga ko babushakishijemo inshuro zirenze imwe nyuma y'uko abo bana babuze.

    Josephine na Wenceslas bavuga ko umuntu wari wibye inkoko ku cyumweru nijoro muri ubwo buvumo bufite inguni nyinshi ari we watumye abamukurikiye babona imibiri y'aba bana.

    Josephine Ntakirutimana ati: “Bari bafite amatoroshi, bamubuze baragaruka, mu kugaruka babonye udukweto, batwitegereje nko ku ruhande babona umurambo, barebye neza babona n'indi mirambo.

    “Baraje bavuga ibyo babonye, nyuma bagenda ari benshi, ni urugendo rurerure, basanga imibiri yarashengutse hari hasigaye utugufa. Kugira ngo babamenye ni uko bari bazi imyenda bagiye bambaye.”

    Wenceslas Karibushi ati: “Twari twararangije kwiheba ko byarangiye. Burya iyo ubuze umuntu nyuma yaho ukamubona, amakeka arashira, ubu twiyakiriye.”

    Imibiri y'aba bana yashyizwe kwa Wenceslas mu gihe bategereje ko hakorwa ibizami bya DNA nyuma bagahabwa uburenganzira bwo kubashyingura, nk'uko Rwibasira na Karibushi babivuga.

    Karibushi avuga ko we n'abandi babyeyi babona hari abantu bishe aba bana nyuma bakaza kubajugunya muri ubu buvumo, kandi ko bizeye kuzahabwa ubutabera.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-akari-ku-mutima-w-ababyeyi-babuze-abana-babo-muri-2018-bakabona-imirambo

  • Nigeria: Igorofa rigeretse inshuro 22 ryagwiriye abakozi basaga 100 baryubakaga #rwanda #RwOT

    Muri Nijeriya igorofa ryagwiriye abantu bagera ku 100 baryubakaga mu murwa mukuru w'ubucuruzi Lagos.

    Abakozi b'inzego zubutabazi baraye ijoro bagerageza gutaburura abaheze munsi y'amatafari na sima kuva iri gorofa riherereye mu karere k'abifite ahitwa Ikoyi rihirimye ku munsi w'ejo. Kugeza ubu habonetse umurambo umwe n'inkomere eshatu.

    Hafi y'ahasenyutse, abasirikare bakomeje gusubiza inyuma imbaga y'abazaga mu bikorwa byo gutabara.

    Abenegihugu benshi barakaye cyane ndetse bateraniye aho hantu nyuma gato yo gusenyuka benshi barira kandi bavuga ko bababajwe n'umuvuduko muke w'ibikorwa by'ubutabazi.

    Komiseri wa polisi muri Leta ya Lagos, Hakeem Olusegun Odumosu, yavuze ko hakiri kare kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

    Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ubutabazi muri Leta ya Lagos, Femi Oke-Osanyintolu ati: “Abakozi benshi bafatiwe mu bikuta byaguye.”

    Wisdom John w'imyaka 28, umubumbyi w'amatafari, yavuze ko yarokotse kuko yari munsi y'igorofa yo hasi igihe inyubako yagwaga gusa ngo yahakuye udukomere duto

    Ababibonye babwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) ko abakozi bagera ku 100 bari ku kazi iyo nzu ihirima.

    Umukozi ushinzwe ubwubatsi Eric Tetteh yavuze ko we na murumuna we bashoboye gutoroka.

    Ariko yagereranije ko abantu barenga 100 bari imbere muri iyo nyubako yabagwiriye bose

    Abandi bubatsi bane bo kuri icyo kibanza bavuze ko bagenzi babo benshi bari imbere igihe inyubako yasenyuka.

    Peter Ajagbe, ufite imyaka 26, umwe mu bakozi baho yagize ati: “Abantu nka 40 bari imbere,nabonye imirambo 10 kuko nazamutse.”

    “Umwe mu bo twakoranye yapfuye.”

    Taiwo Sule, ufite imyaka 21, undi mukozi, yavuze ko yabonye imirambo itanu hejuru y'inyubako yaguye, aho yagerageje kubafasha kurokoka.

    Ubutegetsi bw'Umujyi wa Lagos bwatangaje ko iyo gorofa yari ifite amazu 22 agerekeranye ikaba yubakwaga mu rwego rwo gutanga amacumbi ahendutse ku batuye muri ako karere k'umujyi. Ntibiramenyekana niba andi mazu ari hafi yayo yangiritse.

    Amazu akunze guhirima muri Nijeriya kubera amategeko arebana n'iby'ubwubatsi adakurikizwa uko bikwiriye cyangwa ngo hakorwe igenzurwa ku buziranenge.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/nigeria-igorofa-rigeretse-inshuro-22-ryagwiriye-abakozi-basaga-100-baryubakaga

  • Kigali: Polisi yahuguye abaturage uko bakoresha kizimyamoto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage beretswe uburyo bwo kuzimya inkongi z
    Abaturage beretswe uburyo bwo kuzimya inkongi z’umuriro, cyane cyane izituruka kuri gaze

    Abaturage bahuguwe n’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umiriro (Fire Brigade), ni abo mu mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, bigishijwe uburyo bakoreshamo neza ibikoresho bafite mu ngo zabo bishobora guteza inkongi z’umuriro birimo Gaze.

    Bimwe mu byo basobanuriwe ni uburyo gaze izimywamo ndetse n’uko icanwa, hamwe n’uburyo bashobora gukoresha igihe haramutse habaye inkongi z’umuriro mu rwego rwo kugira ngo bagire ibyo bashobora kuba baramira, mu gihe Polisi itarahagera.

    Bamwe mu baturage bahuguwe bagaragaje ko inyigisho bahawe ari ingirakamaro kuko hari abatari bacye bagiraga impungenge z’uko bashobora kwitwara mu gihe baramutse bahuye n’inkongi z’umuriro ziturutse kw’iturika rya gaze.

    Banigishijwe uburyo bashobora gukoresha isume mu gihe barimo kuzimya gaze yaturitse
    Banigishijwe uburyo bashobora gukoresha isume mu gihe barimo kuzimya gaze yaturitse

    Umwe mu bahuguwe witwa Shamim Ndikumana, avuga ko yari asanzwe agira impungenge aterwa na gaze akoresha mu rugo iwe bitewe n’uko atari asobanukiwe uburyo ashobora kubyitwaramo igihe havutse inkongi y’umuriro, gusa ngo nyuma yo guhugurwa hari byinshi yungutse.

    Ati “Nungukiyemo uburyo bazimya gaze ntabwo nari mbizi, ariko ubu iramutse ituritse nakoresha isume itose, cyangwa naba ntayifite ngakoresha kizimyamoto nkaba nazimya umuriro, kuko hari aho iherutse guturika kizimyamoto yari ihari ariko yabananiye kuyikoresha. Twari dukeneye buno bumenyi bwo kuba twazimya gaze kuko abantu benshi barazitunze ariko ntabwo bazi kuzizimya”.

    Basobanuriwe uburyo bashobora gukoresha kizimyamoto
    Basobanuriwe uburyo bashobora gukoresha kizimyamoto

    Mugenzi we witwa Jean Paul Eric Abdul Karim, avuga ko bigishijwe amasomo atandukanye y’ukuntu bajya bitabara igihe bahuye n’inkongi z’umuriro ahanini zaturutse kuri Gas batunze.

    Ati “Nanyuzwe n’uko batweretse uko tuzajya dukoresha kiriya Cyuma bita ‘fire extinguisher’, batwereka uko umuntu akuramo kariya gakomo agasa nkuteruye hejuru, agafata na kariya kari imbere uko gasohokamo gaze ishobora kuzimya umuriro igihe werekeje aho nyine inkono iri gucumba ivamo umuriro. Ikindi batweretse ikinyuranyo kiri hagati y’uko igihe umuriro uri kwaka washyizeho amavuta ku muriro amazi atabizimya, batwereka n’ikinyuranyo cy’uko iyo hari umuyaga umuriro ushobora gushyiraho amazi bikazima kubera, badusobanurira n’icyo ‘oxygen’ bivuga”.

    Umuyobozi wa Polisi Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, ACP Paul Gatambira, asaba abaturage ko igihe cyose bagerageje kuzimya bakananirwa bakwihutira kubimenyesha Polisi kuko iyo bikozwe vuba harokorwa byinshi.

    ACP Gatambira asaba abaturage kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bananiwe kuzimya umuriro
    ACP Gatambira asaba abaturage kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bananiwe kuzimya umuriro

    Ati “Niba itombotse icyo kiringiti ukagerageza kugikoresha bikakunanira, tumenyeshe hakiri kare kuko umunota umwe umuriro ukiba twakoresha litiro imwe, iminota ibiri twakoresha litiro 100, mu minota icumi twakoresha toni y’amazi kugira ngo tuzimye uwo muriro. Ibibananiye mutumenyeshe, iyo utabaje vuba bahagera vuba kandi bakagufasha ibintu byawe ntibyangirike”.

    Abaturage bahuye n’ikibazo cy’inkogi z’umuriro barasabwa kujya bahamagara Polisi kuri nimero ya telefone 0788311120, bakaba bahita babona ubutabazi bwihuse.


    source : https://ift.tt/3w6YkcJ

  • Guverineri Habitegeko yihanganishije imiryango y’abana bane bishwe bagatabwa mu buvumo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni abana bane ari bo Twubahe Didier w’ imyaka 10, Mfitumukiza w’imyaka 11, Manirarera w’imyaka 12 na Ahishakiye w’imyaka 14, bakaba baraburiwe irengero tariki 15 Nzeri 2018.

    Amakuru y’ibura ry’abo bana yababaje benshi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi wagize ati “Birababaje rwose, twabimenye kandi RIB ikaba irimo kubikurikirana”.

    Guverineri Habitegeko François na we yagize ati “Twihanganishije iyo miryango yabuze abana babo. Inzego za Leta zirimo gukora ibishoboka byose ngo abakoze icyo cyaha bafatwe bagihanirwe”.

    Nyuma y’imyaka itatu imibiri y’abo bana iburiwe irengero yabonetse ubwo abaturage barimo bakurikira umujura wibye inkoko agahungira mu buvumo, ubwo abaturage bari bageze muri ubwo buvumo nibwo basanzemo imibiri y’abo bari baraburiwe irengero bahita batanga amakuru.

    source : https://ift.tt/3BGU0C6

  • Nel Ngabo yatangaje itariki azashyirira hanze… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yaherukaga gusohora Album yise 'Ingabo'. Umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Karake Clement yabwiye INYARWANDA, ko iyi Album bayise 'RNB 360' kubera ko “uzayumva azamenya ubushozi bwa Nel Ngabo mu mpande zose.”

    Avuga ko RNB ari impine y'amazina y'uyu muhanzi ari yo Rwangabo Nelson Byusa. Nel Ngabo avuga ko iyi Album azayishyira ku isoko tariki 21 Ukuboza 2021.

    Tariki 4 Nyakanga 2020, Nel Ngabo ubarizwa muri Label ya Kina Music yamuritse Album ya mbere yise 'Ingabo' yatuye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zirimo na Se wamushyigikiye mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Iyi Album iriho indirimbo nka 'Why', 'Byakoroha', 'Ya motema' yakoranye na Platini, 'Ntibikabe' yakoranye na Butera Knowless, 'Nzahinduka' na 'Nzagukunda'.

    'Nyereka inzira' ihimbaza Imana, 'My Queen', 'Zoli', 'Low Key', 'Agacupa', 'Ndaku(Blocka)' yakoranye na Bull Dogg, 'Mukwakarindwi' na 'Baby'.

    By'umwihariko iyi Album “Ingabo” yayituye Se kuko ari umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda, kandi ngo yashyigikiye impano ye kuva cyera.


    Nel Ngabo yatangaje ko agiye gusohora Album ye ya kabiri yise 'RNB 360'
    Iyi Album ngo izumvikanisha ubushobozi bwa Nel Ngabo mu muziki

    'RNB 360', ibaye Album ya kabiri uyu muhanzi agiye gusohora nyuma ya 'Solo'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YE YISE 'NYWE'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110995/nel-ngabo-yatangaje-itariki-azashyirira-hanze-album-ye-ya-kabiri-yiyitiriye-110995.html

  • Umuyobozi wa RBC yagize icyo avuga ku ku ifungwa ry’amavuriro ya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Igabanuka ry’ubukana bwa COVID-19 rigaragarira muri raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima y’abandura COVID-19 ndetse n’abo ihitana.

    Nko ku wa 31 Ukwakira 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 17 mu bipimo 16.893; batatu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda mu gihe umwe yasezerewe mu bitaro, undi abyinjizwamo. Batatu ni bo barembye.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru kinyura kuri Televiziyo Rwanda, yavuze ko aho igihugu kigeze gihangana na COVID-19 hatanga icyizere ariko hadakwiye kubaho kwirara.

    Yagize ati: “Ni byo mu bitaramo, utubari n’ahantu hahurira abantu benshi turi kugenda dufata ibipimo. Ikiri kugaragara cyane mu Mujyi wa Kigali ni uko COVID-19 ikiri munsi ya 0,5%, ku bantu dupima. Icyo tubona kindi ni uko abaturuka mu ntara binjira mu Mujyi wa Kigali na bo bari kuzamo umubare w’abafite ubwo burwayi. Dushishikariza ufite ibimenyetso cyangwa uwahuye n’ufite ubwo burwayi ko akwiye kwitwararika cyangwa kwipimisha ngo atanduza abandi.”

    Kugeza ubu mu gihugu hose imibare y’abanduye COVID-19 yerekana ko ubwandu buri munsi ya 1%.

    Dr Nsanzimana: “Ni ibintu byiza tutaherukaga, hari hashize nk’amezi atanu. Ariko nta wavuga ko bizikora, bikomeze uko bimeze. Mu kwihangana abantu bagize, dukwiye gufatanyiriza hamwe kurushaho kubigira byiza.”

    Mu mpera za 2020, igihugu nabwo cyari mu murongo mwiza wo guhashya COVID-19 ariko imyitwarire y’abaturarwanda mu gihe cy’iminsi mikuru yatumye mu ntangiriro z’uyu mwaka uduce tumwe na tumwe dushyirirwaho ingamba zikaze zirimo na Guma mu rugo kubera icyorezo cyari cyongeye gukaza umurego.

    Dr Nsanzimana avuga ko muri ibi bihe usanga abenshi bategura ibirori n’ibindi bikorwa bishobora kuvamo ibibazo.

    Ati: “Turegera iminsi mikuru, igihe abantu baba bashaka gukora ibirori, ibyo ni byo akenshi usanga biturukamo ibibazo dushingiye no ku byo mu bindi bihugu bagiye banyuramo.”

    Yasobanuye ko isomo bakuye ku bindi bihugu ryerekana ko nubwo abenshi bakingiwe ariko urukingo rwonyine rutafashije kurinda byuzuye abaturage babyo.

    Ati: “Hari n’igihe byazaba ngombwa ko urukingo rudahagije, turi kwiga uko abamaze amezi atandatu bakingiwe bazahabwa urundi rukingo. Turi gupima ubudahangarwa umubiri wakoze ko bubarinda kwandura bundi bushya.”

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko igabanuka rya COVID-19 rihingiye ku ngufu z’urukingo n’ibikorwa abantu bakoze.

    Yakomeje agira ati: “Ni byiza ariko ntitugire ngo byarangiye. Urukingo rwagabanyije uburwayi, rugabanya impfu, rufungura ubukungu, ishoramari ryongeye gukorwa. Ntiduse nk’abarura ibitarashya ngo tuvuge ngo COVID-19 yarangiye kuko ishobora kugaruka Virus yihinduranyije, birasaba kuba maso.”

    Source : https://imirasire.com/?Umuyobozi-wa-RBC-yagize-icyo-avuga-ku-ku-ifungwa-ry-amavuriro-ya-COVID-19

  • Rwatubyaye Abdul akomeje kuba inyereri irabagirana i Mahanga, Migi na Buhake ntibyifashe neza #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bakina hanze yarwo bamwe ntibahiriwe n’impera z’icyumweru aho nka makipe y’umunyezamu Twizere Buhake Clement na Migi impera z’icyumweru ziyasize mu murongo utukura, ni mu gihe Rwatubyaye Abdul akomeje gufasha ikipe ye muri Macedonia gutsinda umusubirizo.

    Muri Kenya, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Emery Mvuyekure ntabwo yari mu bakinnyi ikipe ya Tusker FC yakoresheje mu mukino wa shampiyona batsinzemo Wazito FC 2-0.

    Muri iyi shampiyona kandi ku Cyumweru ikipe ya Bandari FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre yatsinze Talanta 3-0. Nyuma y’umunsi wa 5, iyi shampiyona iyobowe na Bandari FC n’amanota 12, Tusker FC ni iya 13 n’amanota 3.

    Cassa Mbungo akomeje guhigika amakipe muri Kenya

    Ntabwo muri Zambia, Mirafa Nizeyimana yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Zanaco FC yanganyijemo na Power Dynamos 3-3 ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021. Nyuma y’umunsi wa 9, iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 9 ni ku rutonde ruyobowe na Green Buffaloes ifite 21.

    Ntabwo byari byiza ku ikipe ya Simba SC muri Tanzania ya rutahizamu Meddie Kagere kuko ku Cyumweru yanganyije Coastal Union ubusa ku busa, ni umukino Meddie Kagere yagiye mu kibuga asimbura Hussein ku munota wa 78.

    Meddie Kagere ntabwo yahiriwe n’impera z’icyumweru

    Muri iki gihugu ntabwo ku wa Gatanu byagendekeye neza Mugiraneza Jean Baptiste Migi na KMC kuko batsinzwe na Kagera Sugar igitego 1-0. Nyuma y’umunsi wa 4, Simba SC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 8, KMC ni iya 15 mu makipe 16 n’amanota 2 mu gihe Yanga ari yo iyoboye n’amanota 12.

    Ku wa Gatanu, umunyezamu Twizere Clement Buhake yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye ya Strommen IF mu cyiciro cya kabiri muri Norway yatsindwaga 3-2 na Start mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 18 ku rutonde ruyobowe na HamKam ifite 57.

    Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden idafite Yannick kubera imvune yo mu ivi yahuye nayo izamara igihe kirekire, ku Cyumweru yatsinze IFK Luleå 5-2 mu mukino w’umunsi wa 27 w’iyi shampiyona. Sandvikens IF iri ku mwanya wa 3 n’amanota 52, urutonde ruyobowe na Brommapojkarna ifite 65.

    Nirisarike Salomon ku wa Gatandatu yari mu kibuga akina iminota 90 ubwo ikipe ye ya Urartu FC yanganyaga na Ararat 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 muri shampiyona ya Armenia. Urartu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 15, Ararat-Armenia niyo iyoboye n’amanota 31.

    Nirisarike yari mu kibuga ikipe ye inganya

    Mu cyiciro cya mbere muri Georgia, FC Dila Gori ya Manzi Thierry , ku Cyumweru yatsinze Torpedo Kutaisi 3-0 mu mukino w’umunsi wa 32, ni umukino Manzi Thierry iminota 90 yayimaze ku ntebe y’abasimbura. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 30, Dinamo Batumi ya mbere ifite 64.

    Zari impera z’icyumweru nziza cyane kuri myugariro Rwatubyaye Abdul kuko yitwaye neza mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia, ubwo ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira yafashaga ikipe ye ya FC Shkupi kunyagira Bregallnica 5-0 mu mukino w’umunsi wa 12, uyu musore akaba ari we watsinze igitego cya 2. FC Shkupi niyo iyoboye n’amanota 29.

    Rwatubyaye Abdul akomeje kwitwara neza

    Mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, AFC Eskilstuna ya Rafael York yaraye itsinzwe na Varnamo 2-0 mu mukino w’umunsi wa 27 w’iyi shampiyona. Rafael York yavuye mu kibuga ku munota wa 82. Varnamo niyo iyoboye urutonde n’amanota 56, AFC Eskilstuna ni iya 12 n’amanota 31.

    Mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, KMSK Deinze ya Djihad Bizimana ku Cyumweru yatsinze Westerlo 2-0 mu mukino w’umunsi wa 10 w’iyi shampiyona. Ni umukino Djihad Bizimana yakinnye iminota yose. KMSK Deinze iri ku mwanya wa 4 n’amanota 15, Westerlo ya mbere ifite 23.

    Bizimana Djihand yari mu kibuga ikipe ye itsinda Westerlo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-akomeje-kuba-inyereri-irabagirana-i-mahanga-migi-na-buhake-ntibyifashe-neza