Category: Uncategorized

  • Miss Mwiseneza Josiane yazamuye amarangamutima y'abafana be kubera amafoto yabasangije. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yazamuye imbamutima z'abafana be bari bamaze igihe baramubuze ku mbuga nkoranyambaga maze abasangiza amafoto agaragara mu isura nshya batari bamumenyereho.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo Miss Josiane yanyarukiye kuri instagram maze ashyiraho amafoto amugaragaza mu myenda isimutse,ndetse agaragara mu isura nshya itagira ibirungo.Abafana be batangiye kumwereka uburyo bari bamukumbuye aho bamuhaga utumenyetso tw'imitima itukura, abandi bamubwira ko ari we Nyampinga w'ibihe byose.

    Source : https://yegob.rw/miss-mwiseneza-josiane-yazamuye-amarangamutima-yabafana-be-kubera-amafoto-yabasangije/

  • APR ishimangiye intsinzi, Rayon inganya na Rutsiro FC, PoliceFC itsindwa na Espoir #rwanda #RwOT

    Umukino wa Police wabanje wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC yahabwaga amahirwe yo gutsinda Espoir FC yaje kuyitungura iyinjiza 2-0.

    Ni ibitego byatsinzwe na Tresor Ndikumana ku munota wa 73 ndetse na Yves Habimana wabonye igitego ku munota wa 88.

    Undi mukino wari uhanzwe amaso ni uwa Rayon Sports yari yahawe ikaze i Rubavu n’ikipe ya Rutsiro FC isanzwe iyigora.

    Rayon yahabwaga amahirwe dore ko yanabanje kwinjiza ibitego bibiri mu gice cya mbere ariko Rutsiro FC iza kuyihindukirana irayishyura umukino urangira amakipe anganyije 2-2 bituma agabana amanota.

    Rayon Sports kurunguruka izamu rya Rutsiro FC, ku munota wa karindwi umukinnyi Onana kuri Penaliti yinjije igitego biba 1-0.

    Ku munota wa 24′ Rayon Sports yunzemo itsinda icya kabiri cya Machenzie NIZIGIYIMANA nyuma y’uko azamukanye umupira agacenga ba myuga ba Rutsiro FC akaboneza umupira mu izamu.

    Ku munota wa 45′ Rutsiro FC yatsinze igitego cya Jean Claude NDARUSANZE kuri Penaliti biba 1-0. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere na 2-1.

    Ku makosa y’umunyezamu Hategimana Bonheur yo gutinza umukino yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa rimwe Rayon basigara ari 10 mu kibuga.

    Hinjiyemo Bashunga Abuba amusimbuye ako kanya na we yeretswe ikarita y’umuhondo n’ubundi ku ikosa ryo gutinza umukino.

    Muri ako kanya Rutsiro yotsaga ititutu ishaka kwishyura yazamukanye umupira n’ubundi ugana mu izamu rya Rayon Sports, usanga kabuhariwe Ndarusanze Jean Claude ashyiraho umutwe ujya mu izamu ku munota wa nyuma biba 2-2.

    Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC ikomeje guhangwa amaso na benshi, yitwaye neza mu mukino wa kabiri aho yatsinze Musanze FC yari yakiriye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ibi bitego biri bya APR byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ndetse na Manishimwe Djabel uri mu bihe bye byia.


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-ishimangiye-intsinzi-Rayon-inganya-na-Rutsiro-FC-PoliceFC-itsindwa-na-Espoir

  • Abacuruza amata y'Inyange bahenda abaguzi akabo kashobotse #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko kugeza ubu miliyoni zisaga 19 arizo zimaze gucibwa abacuruzi banini icyenda bakorana n'uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato.

    Ni mu bugenzuzi buri gukorwa n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA aho basanze abo bacuruzi bagurishaga amata ku giciro gihanitse, ariko bagatanga inyemeza bwishyu zigaragaza ko batanze ayo mata ku giciro gisanzwe.

    Ibi ni nyuma y'uko kuri uyu wa Mbere abakozi ba RICA batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi bacuruza amata.

    Ni mu rwego rwo kugenzura igiciro gihanitse ugereranyije n'icyo baranguraho gikomeje kugaragara mu bucuruzi bw'amata.

    Ni ubugenzuzi buri gukorwa na RICA ku bufatanye na ministeri y'ubucuruzi n'inganda  na ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi.

    RICA ivuga ko umucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro ahanwa hakurikijwe amategeko, igasaba abaguzi kwirinda guhendwa kandi bagatanga amakuru y'aho babona ibiciri byongerewe.

    Hashize iminsi abaturage bo hirya no hino mu gihugu baragaragaje ikibazo cy'ubwiyongere bw'ibiciro by'amata bishyirwaho n'abacuruzi uko bishakiye, nyamara aborozi bo bagahabwa amafaranga make.

    Uruganda Inyange rutunganya amata rugaragaza ko n'ubwo habayeho ikibazo cy'igabanuka ry'umukamo, uru ruganda rutigeze rwongera ibiciro.

    SRC:RBA

    The post Abacuruza amata y'Inyange bahenda abaguzi akabo kashobotse appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/03/abacuruza-amata-yinyange-bahenda-abaguzi-akabo-kashobotse/

  • Jayz yatangiye gukoresha Instagram, akurikirana umuntu umwe gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muricyi cyumweru, umuraperi akaba n'umucuruzi w'imyaka 51 yashyize ahagaragara konti ye kuri Instagram, kugeza ubu akurikira umuntu umwe gusa.

    Jay-Z — Account ye yagiye ahagaragara kuri uyu wa kabiri akaba yahise agira abamukurikira barenga miliyoni 1.8, naho umugore we Beyoncé niwe muntu wenyine akurikira.

    Ifoto ya mbere yashyize kuri Instagram na Instagram Story, Jay-z yasangije posita (poster) ya filime nshya izasohoka kuri Netflix yitwa 'The Harder Fall'. Akaba ari mubakoze iyi filime ndetse yandika nindirimbo izakoreshwa muriyi filime.

    Ifoto ya mbere Jay-Z yashyize kuri Instagram

    Source : https://yegob.rw/jayz-yatangiye-gukoresha-instagram-akurikirana-umuntu-umwe-gusa/

  • Inkuru itari nziza ku bakodesha imyambaro yo gutahana ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dr Amani Uwajeni Alice ushinzwe indwara z'uruhu zititaweho mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko imyambaro ikodeshwa mu bukwe ishobora gukwirakwiza izi ndwara.

    Uyu muganga usanzwe avurira indwara z'uruhu mu bitaro bya CHUK avuga ko amahumane ari mu ndwara eshatu za mbere zifata uruhu mu Rwanda, akaba akomeje kugaragara cyane mu bigo by'ubuvuzi.

    Abona ko iyi ndwara n'izindi zifata uruhu nka Shishikara zandurira mu gutizanya imyambaro hagati y'umuntu n'undi no gukodesha iyambarwa mu bukwe.

    Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, Dr Uwajeni yagize ati: 'Abantu benshi bakunda kwibaza ko gusaranganya cyangwa gutizanya imyambaro ari ibintu bisanzwe. Abantu bakodesha imishanana mu bukwe, iriya mishanana abantu bakodesha ishobora kuba intandaro yo kwandura indwara nka Shishikara.'

    Dr Uwajeni avuga ko mu rwego rwo kwirinda izi ndwara, byaba byiza ko abantu ajya bambara imyambaro yabo bwite, bakirinda gutizanya no gukodesha. Ati: 'Bivuze ngo mu by'ukuri twakabaye twirinda ukambara ibyawe, ukamenya ngo warakabye neza, ukiyorosa ibyawe, ukambara inkweto zawe kuko aho hose hashobora kuba intandaro yo kwanduzanya.'

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-ku-bakodesha-imyambaro-yo-gutahana-ubukwe/

  • RRA yashimiye abasora b’indashyikirwa mu Ntara y’Amajyaruguru – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2021, ibikorwa byo gushimira abasora, byatangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi.

    RRA yagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2020/2021 yinjije miliyari 27.8 Frw mu isanduku ya Leta, intego yayi yahawe yagezweho ku kigero cya 111.4%.

    Mu gutanga ishimwe ku rwego rw’intara hahembwe abantu batanu bahize abandi mu kwishyura neza imisoro, mu rwego rwo kubashimira umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, buri karere kari gahagarariwe n’umuntu umwe.

    Mu bahembwe harimo n’uwahize abandi muri iyi ntara mu kwinjiza amafaranga menshi y’umusoro mu isanduku ya Leta kuko yinjije asaga miliyoni 125 Frw mu 2020/2021.

    Ku ikubitiro hahembwe Gorilla Investment Company ikorera mu Karere ka Musanze, yamenyekanishije imisoro yose neza, ndetse inakoresha EBM mu buryo buboneye ku bicuruzwa na serivisi zinyuranye. Iyi sosiyete yinjije miliyoni zisaga 125 Frw mu isanduku ya Leta kandi ni nayo yatanze umusoro mwinshi mu Majyaruguru.

    Hahembwe kandi Ihange Projects, uyu ni umuryango utari uwa Leta ufasha abana kugira imirire myiza n’imirere, watanze imisoro ya miliyoni 104 Frw zagiye mu isanduku ya Leta nubwo nyamara bimenyerewe ko ONG zidaharanira inyungu.

    Hari na sosiyete ya Blecom icuruza ibicuruzwa bitandukanye birimo kawunga nayo yinjije miliyoni 23 Frw; Nkoresha Amaboko ikora ibikorwa by’ubwubatsi yinjije umusoro wa miliyoni 16 Frw ndetse na Leonidas Multi Business Ltd igemura ibikoresho birimo inkwi bacana mu Ruganda rw’Icyayi mu Karere ka Rulindo nayo yinjije miliyoni 7 Frw.

    Aba bacuruzi bahawe ishimwe bagaragazaga ko gushimirwa ari intambwe ikomeye bitewe n’aho baturutse dore ko abenshi bumvaga umusoro bakawutangana akangononwa nkuko Gakwaya Ndereyimana Leonidas wari uhagarariye, Leonidas Multi Business, yabibwiye IGIHE nyuma yo guhabwa igihembo.

    Ati “Birashimisha kuko mbaye indashyikirwa mu gutanga umusoro, bimpa imbaraga zo kurushaho kugira ngo igihugu gitere imbere. Umusoro ntanga wubaka igihugu, bityo abacuruzi bakwepa gutanga imisoro baba barimo guhombya Leta. Ni bo batuma rya terambere twifuza tutarigeraho ariko inama nabaha ni uko bakangukira gutanga umusoro kuko ariho iterambere ry’igihugu rishingiye.”

    Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean-Louis, yashimye cyane abacuruzi n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, abasaba gukomeza kurwana ishyaka ry’igihugu binyuze mu gutanga neza umusoro.

    Ati “Turifuza gukomeza guhuza ingufu mu ruhare rw’imisoro n’amahoro, kongera ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga EBM. Ndabizi neza dukoresheje EBM nk’uko bikwiye ibyo twinjiza kuri ubu twabikuba kabiri cyangwa gatatu.”

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu gutanga umusoro ariko anasaba RRA kurushaho kubegera hagamijwe kunoza imikoranire.

    Hari abakora ubucuruzi buciriritse ariko bagira uruhare mu gusaba inyemezabwishyu ya EBM mu gihe bagiye kurangura ibicuruzwa byabo, abari bahagarariye abandi basaga 500 bazazihabwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Ibikorwa byo gushimira abasora bitwaye neza bizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021 mu birori bizabera mu Karere ka Muhanga.

    Ibirori byo gushimira abasora mu Majyaruguru byari byitabiriwe n’ingeri zose

    Ihange ni yo yabaye iya mbere muri Gakenke ubwo uyihagarariye yashyikirizwaga ishimwe

    Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, yashyikirizaga Umuyobozi wa Gorilla Investment Company ishimwe. Niyo yahize izindi mu gusora neza mu Majyaruguru

    Uhagarariye Koresha Amaboko ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’usora wahize abandi mu Karere ka Burera

    Umucuruzi wacuruje neza akoresheje EBM nawe yahawe ishimwe

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu gutanga umusoro

    Blecom ni we wahize abandi mu Karere ka Gicumbi mu mwaka wa 2020 kuko yinjije miliyoni 23 Frw mu isanduku ya Leta

    Gakwaya Leonidas uhagarariye Leonidas Multi Business Ltd yavuze ko gushimirwa bimutera imbaraga zo kurushaho gukora neza

    source : https://ift.tt/3q7x5Ob

  • APR FC yatsinze Musanze FC, Bonheur wa Rayon Sports ahabwa umutuku #rwanda #RwOT

    Ibitego bya Ruboneka Bosco na Manishimwe Djabel bihesheje itsinzi APR FC imbere ya Musanze FC mu mukino woroheye ikipe y’ingabo z’igihugu.

    APR FC yari yakiriye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Ni umukino amakipe yombi yakinnye yaratsinze imikino y’umunsi wa mbere, APR FC yatsinze Gicumbi FC mu gihe Musanze FC yatsinze Bugesera FC.

    Ku munota wa 5, Bacca yagerageje ishoti ariko umupira unyura hanze yaryo.

    Ku munota wa 6 Nzotanga yacomekewe umupira wajyaga mu rubuga rw’amahina acenga n’umumyezamu ariko ubwugarizi umupira bawushyira muri koruneri.

    APR FC yari yarushije Musanze FC cyane, yaje kubona andi mahirwe ku munota wa 14 ku mupira muremure Djabel yacomekeye Nzotanga ariko ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

    Djabel yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 20 maze umupira unyura hanze gato y’izamu.

    N’ubwo APR FC yasatiraga cyane ikanabona amahirwe ariko igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Adil yakoze impinduka za mbere ku munota wa 58, Nshuti Innocent asimbura Mugisha Gilbert.

    Ku munota wa 60, Ruboneka Bosco yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Manishimwe Djabel yaje gutsindira APR FC igitego cya kabiri kuri kufura ku munota wa 64 ni ku ikosa ryari rimaze gukorerwa Nshuti Innocent.

    Ku munota wa 85, Manishimwe Djabel na Kwitonda Alain Bacca bahaye umwanya Nsabimana Aimable na Nsanzimfura Keddy.

    APR FC n’ubwo yarushije Musanze FC nta kindi gitego yigeze ibona umukino warangiye ari 2-0.

    Indi mikino y’umunsi wa kabiri yabaye uyu munsi Police FC yatsinzwe na Espoir FC 2-0, Rayon Sports yanganyije na Rutsiro 2-2 mu mukino umunyezamu wa Rayon Sports yabonyemo ikarita itukuru ku munota wa nyuma ari nabwo babishyuye igitego cya kabiri.

    Gicumbi FC itsinda Espoir FC 2-0 ni mu gihe Bugesera FC yatsinze Etincelles 3-1.

    Imikino yabaye ejo Gorilla FC yanganyije na Marines 1-1, Mukura VS inganya na Gasogi United 1-1, AS Kigali itsinda Kiyovu Sports 4-0.

    APR FC yatsinze Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-musanze-fc-bonheur-wa-rayon-sports-ahabwa-umutuku

  • Kigali : Polisi yerekanye abantu 12 barimo abapolisi barindwi bakekwaho ruswa #rwanda #RwOT

    Aba bapolisi barindwi barimo n’abo ku rwego rw’Abofisiye bafatiwe mu Turere dutandukanye mu bihe binyuranye, bakaba beretswe Itangazamakuru kuri Polisi y’u Rwanda i Remera mu Karere ka Gasabo.

    Aba bapolisi barindwi barimo abo ku rwego rwa Ofisiye barimo umwe ufite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police) rigaragazwa n’ikirango cy’inyenyeri eshatu, batatu bafite ipeti rya IP (Inspector of Polisi) rigaragazwa n’ikirango cy’inyenyeri ebyiri ndetse n’undi umwe ufite ipeti riri munsi y’iri ari ryo rya AIP (Assistant Inspector of Police) rigaragazwa n’inyenyeri imwe.

    Aba bapolisi kandi barimo babiri bafite ipeti rya Sergeant rikaba irya gatatu mu mapeti y’igipolisi cy’u Rwanda uhereye ku ryo hasi.

    Bafatiwe mu Turere tunyuranye no mu bihe bitandukanye hagati ya tariki 25 na 27 Ukwakira 2021 mu bihe hariho hakorwa ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga aho bakekwaho icyaha cya Ruswa bakekwaho gukora ubwo bizezaga abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kuzabafasha kuzibona.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na UKWEZI TV muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ubusanzwe Abapolisi bagira n’amahame agenga imyitwarire yabo ku buryo utannye akayarengaho aba agomba kubiryozwa.

    Muri icyo kiganiro hari aho yagize ati 'Mujya mwumva ko iyo umwaka ushize hari Abapolisi bagenda birukanwa baba bitwaye nabi tukabatangaza. Bariya hafi 70% ni ababa bakoze amakosa ajyanye n’imyitwarire [discipline].'

    Icyo gihe kandi yavuze ko Umupolisi ashobora gukora icyaha akanajyanwa mu nkiko zikaba zamugira umwere ariko 'kuko ikosa yakoze ryagaragaje nabi Polisi, akaza Polisi igakurikiza amabwiriza ngengamyitwarire yayo ikareba amakosa wakoze kuko afite n’ibihano, niba bijyanye no gufungwa amezi abiri, cyangwa atatu cyangwa kwirukanwa ukaba wakwirukanwa kimwe nuko ushobora gukora iryo kosa rya discipline ukaba wakwirukanwa utiriwe ujya mu rukiko.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Polisi-yerekanye-abantu-12-barimo-abapolisi-barindwi-bakekwaho-ruswa

  • Gisagara: Imiryango 17 yari ifite ikibazo cy’amacumbi yubakiwe – #rwanda #RwOT

    Iyo miryango igizwe n’abatishoboye yubakiwe inzu zigaragiwe n’ibikoni ndetse n’ubwiherero ku mudugudu uri mu Kagari ka Kabumbwe.

    Umwe mu bahawe inzu witwa Ukubereyimfura Delphine yavuze ko yari amaze igihe asemberana abana umunani yabyaye, imibereho yabo yifashe nabi kuko umugabo we yabataye ajya gushaka undi mugore.

    Ati “Nari maze igihe nshumbika hirya no hino nimuka kuko bari baradusenyeye nyakatsi, umugabo yarantaye ajya gushaka undi mugore, ubuzima bwari bungoye kuko nishyuraga inzu mvuye guca inshuro. Inzu mpawe nzayifata neza kandi ngiye gukora niteze imbere, ndashimira ubuyobozi bwiza bwatuzaniye abafatanyabikorwa beza bakaba batwubakiye.”

    Mbanzabagabo François yavuze ko yari amaze igihe abana n’umuryango we mu nzu ishaje ku buryo iyo imvura yagwaga bavirwaga.

    Ati “Nishimiye iyi nzu kuko ngiye kujya njya gukora ntuje mfite aho ntaha kandi nzi neza ko n’abana banjye batekanye.”

    Usibye izo nzu, uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwubakiye n’Ikigo cy’Ishuri ribanza rya Kambumbwe ubwiherero ndetse ruha inyakiramashusho (televiziyo) Akagari ka Kabumbwe izajya ifasha abaturage gukurikira amakuru.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri urwo ruganda, Tonci Tadic, yavuze ko biyemeje kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage batuye mu gace bakoreramo kuko bashaka ko batera imbere.

    Ati “Ibikorwa byose dukorera muri aka gace ni ibigamije guteza imbere abaturage, natwe rero twiyemeje kubishyigikira kugira ngo dutange umusanzu wacu mu gutuma babaho neza bishimiye.”

    Yakomeje avuga ko muri rusange bamaze kubakira imiryango 34 yo mu Karere ka Gisagara yari isanzwe ifite ikibazo cy’amacumbi kandi buri mwaka biyemeje kujya batangira imiryango igihumbi umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé).

    Yavuze ko batanze ibikoresho by’ishuri ku bana biga ku ishuri ribanza rya Kabumbwe kandi bagiye no kuriha amazi meza.

    Mu bindi bikorwa bakora harimo gutanga inka n’amatungo magufi ku miryango itishoboye.

    Umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase, yavuze ko kuva uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwatangira kubakwa mu Murenge wa Mamba, abarwubaka bakoze ibikorwa byinshi biteza imbere abaturage.

    Ati “Hano mu tugari dutandukanye bamaze kuhatanga ubufasha bufatika rwose, abahawe inka zarabyaye baranywa amata abandi babonye ifumbire umusaruro w’ubuhinzi uriyongera.”

    Yasabye abahawe inzu kuzifata neza kandi bakayoboka ibikorwa bibateza imbere kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

    Izo nzu zatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri

    Basabwe kuzifata neza no kuyoboka ibikorwa bibateza imbere

    Bishimiye ko bahawe inzu zo kubamo bavuga ko bazazifata neza

    Imiryango 17 yo mu Karere ka Gisagara itagiraga aho kuba yubakiwe n’uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3mHCxFo

  • Hari Abayisilamu basaba kwiga mu Iseminari: Kiliziya yaba igiye kuva kuri gakondo? – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe amaseminari yigamo abana bakomoka mu miryango y’abasengera muri Kiliziya Gatolika bumva bashaka kuziha Imana bakaba Abapadiri. Iyo barangije iseminari nto bumva bagifite uwo muhamagaro bakomeza mu iseminari nkuru, cyangwa bakumva batagishaka kwiha Imana bagakomereza mu yandi mashuri makuru asanzwe.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Padiri Lambert Dusingizimana uyobora Ibiro by’Inama y’Abepisikopi Gatolika bishinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda, SNEC yavuze ko bagiye bakira ubusabe bw’ababyeyi babarizwa mu yandi bashaka ko abana babo biga mu iseminari nto.

    Ati “Hari igihe biba, biraba ariko biterwa n’ibintu byinshi. Hari umubyeyi ushobora kubisaba adasobanukiwe. Tuvuge niba nsengera mu Bayisilamu cyangwa se ndi Umudivantisiti cyangwa umurokore kubera ko nzi uburere mu iseminari bagira cyangwa se hari uwo dukorana urereramo bambwiye ibigwi byaho. Ashobora kubisaba kubera ko aziko umwana uvuyemo aba ari umuhanga cyangwa se afite uburere bwiza ariko akaba atazi ibigenderwaho.”

    Yakomeje avuga ko hari n’ababikora basa nk’abari kugerageza amahirwe. Ati “Hari n’ushobora kubisaba abizi agira ngo agerageza amahirwe, kuri iki gihe urabizi akavuga ati reka nanjye nigeragereze amahirwe. Hakaba rero hari n’ushobora kubikora yumva ko ari uburenganzira bwe”

    Nubwo bimeze gutya, Padiri Dusingizimana yavuze ko Kiliziya Gatolika itarahindura umurongo ku bijyanye n’imikorere y’amaseminari kuko yakira gusa abana n’Abagatolika.

    Ibanga ry’ireme ry’uburezi mu mashuri ya Kiliziya

    Buri mwaka iyo Minisiteri y’Uburezi ishyize hanze amanota y’uko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta, usanga mu baza imbere haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye higanjemo abo mu bigo bya Kiliziya Gatolika biyoborwa n’Abapadiri, ababikira cyangwa abafurere.

    Ibi biheruka kongera kwigaragaza ubwo hashyirwaga hanze amanota y’ibizamini bya Leta bya 2020/2021. Abanyeshuri batanu ba mbere mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bose baturutse mu bigo by’abihaye Imana.

    Françoise Tumukunde wabaye uwa mbere yaturutse mu Kigo cy’Ababikira cya Sainte Famille Nyamasheke, Ange Diane Umutoni wamukurikiye ava muri Lycée Notre Dame de Cîteaux, Believer Gall Hirwa wabaye uwa gatatu ava muri Groupe Officiel Butare.

    Arnold Pierre I Mugema wabaye uwa Kane yigaga muri Ecole des Sciences Byimana iyoborwa n’abafurere, mu gihe Agape Fille Umufasha wabaye uwa gatanu yaturutse muri Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda.

    Uku gutsindisha usanga ari ibintu bimaze kumenyerwa mu mashuri ashingiye kuri Kiliziya Gatolika kandi bikaba mu gihe hari amashuri yandi yananiwe kubigeraho.

    Mu rwego rwo gushaka kumenya ibanga aya mashuri ashingiye kuri Kiliziya Gatolika akoresha kugira ngo ahore atsindisha neza IGIHE yagiranye ikiganiro na Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru-Kagugu, Martin Uwamungu.

    Padiri Martin Uwamungu yavuze ko kimwe mu bifasha amashuri y’abihaye Imana gutsinda neza ari uko bashyira imbere ikinyabupfura.

    Ati “Mu Iseminari cyangwa amashuri ya Kiliziya yaba ay’abakobwa n’abahungu ikintu cya mbere gihari ni ikinyabupfura. Ibigo by’ababikira burya ntabwo umwana yikora ibyo yishakiye, ibigo by’abapadiri ntabwo umwana yikorera ibyo yishakiye, ibigo biyoborwa n’abafurere ntabwo umwana akora ibyo yishakiye.”

    Yakomeje avuga ko mu ntego z’abihaye Imana bafite amashuri haba harimo kurerera neza igihugu.

    Ati “Icyo tugamije ni ukurera, ni uburere, ni icyo gitsure nkeka rero ko ibyo bigo byacu cyane cyane amaseminari, n’ibindi bigo nka Saint Andre, Lycee Notre Dame de Citeaux za Byimana n’ahandi aho hose icyangombwa ni igitsure cya padiri, ni igitsure cy’umubikira, ni igitsure cy’umufurere hanyuma rero ugasanga iyo hari igitsure n’imyigire nayo iba myiza.”

    Padiri Uwamungu yavuze ko mu mashuri y’abihaye Imana batajya bihanganira amakosa ku buryo umwana wese wakosheje ahanwa kandi akabikuramo isomo ryo kwitwara neza.

    Padiri Dusingizimana yavuze ko bimwe mu bifasha amashuri ya Kiliziya Gatolika gutsinda neza ari uko abihaye Imana mu byo biyemeje no guteza imbere uburezi birimo.

    Ati “Ni ibintu twiyemeje gukora kandi abantu bakabyitaho bikajya mu bikorwa. Icya mbere twita ku kinyabupfura cy’abana, icy’ababyeyi, icy’abarezi ndetse n’abandi baba hafi y’abana. Twita ku mibereho n’imyitwarire by’umwana, umwarimu ndetse tugakorana hafi n’ababyeyi. Icyo mbona aricyo kintu cya mbere kidufasha ariko ibyo byose tukabiherekesha ko bigomba gufatira ku ndangagaciro za gikirisitu n’iz’Abanyarwanda.”

    Yavuze ko aho amashuri ya Kiliziya Gatolika ari uyu munsi abikesha mu kuba aharanira guha abana ubumenyi ariko atibagiwe n’uburere.

    Yakomeje avuga ko muri aya mashuri umwana yitabwaho mu buryo bwose bushoboka. Ati “Iyo dufite umwana tureba uburere bwe, ikinyabupfura, tukamenya ko dukwiye kumuha ubumenyi ariko n’uburere tukabutsindagira, ushinzwe imibereho y’abanyeshuri akamukurikirana akamufata nk’umwana we.”

    Uretse abanyeshuri, Padiri Dusingizimana yavuze ko ubuyobozi bw’amashuri Gatolika bushyira n’imbaraga mu myitwarire y’abarimu, cyane cyane mu bijyanye no gukora neza akazi.

    Ati “Umwarimu nawe agatanga ibyo agomba gutanga nk’umurezi ariko nawe akabishyiramo ikinyabupfura kihariye, akamenya ko akazi ari akazi. Akamenya ko agomba kuzinduka agakora akazi ke neza, adakorera guhembwa gusa ahubwo nawe hakazamo kwitanga.”

    Ikindi cyagaragajwe nk’igifasha amashuri ya Kiliziya Gatolika gutsinda neza ni uko abayobozi bayo baba hafi y’abanyeshuri cyane ndetse ugasanga bamwe bacumbitse mu bigo by’amashuri, bitandukanye no mu yandi mashuri aho usanga abayobozi babo bafite ingo n’imiryango batahamo.

    Ibi babijyanisha no kuba izi nshingano baba bafite nta zindi bazifatanya nazo, umwanya wose bakawuharira kwita ku burere n’uburezi bw’abana bayobora.

    Mwarimu akwiye kwitabwaho cyane

    Iyo hashakwa igisubizo ku ireme ry’uburezi mu Rwanda abenshi bakunze kugaragaza ko ritapfa kugerwaho mu gihe hatarashyirwaho uburyo bwo kurushaho kwita ku buzima bwa mwarimu.

    Ni ingingo bahuriyeho na Padiri Dusingizimana ariko we akemeza ko ireme ry’uburezi ari urugendo rutagira iherezo, ku buryo biba bisaba abantu kugenda biyubaka.

    Ati “Ireme ry’uburezi ni nk’intego, n’Abanyamerika barakomeza bakagerageza n’abandi bateye imbere na za Singapore zirakomeza zikagerageza kandi ziri hejuru. Baba bashakisha nabo ireme rifatika, rishyitse bageraho. Kuri njye mbifata nk’urugendo.”

    Nubwo bimeze gutya ariko yavuze ko ireme ry’uburezi rishobora gusubira inyuma cyangwa rikadindira.

    Kugira ngo ibi byirindwe, Padiri Dusingizimana yavuze ko imibereho y’abarimu ikwiye kwitabwaho cyane.

    Ati “Ugomba kwita ku mwana ariko ukita no ku barimu. Hakwiye kongera kureba uburyo umwarimu yitabwaho kuko ntawashidikanya ko mu bintu bituma ireme ry’uburezi twifuza ritagerwaho ni uko umwarimu akwiye guhugurwa ariko akanahembwa neza, umushahara wa mwarimu uracyari hasi cyane. Umwarimu yari akwiye kugira uburyo akwiye kwitabwaho cyane ndetse.”

    Yavuze ko mu mashuri ya Kiliziya Gatolika bagerageza gufasha abarimu uko bishoboka, aho bamwe bashyirirwaho uburyo bwo kurira ku mashuri ndetse n’uduhimbazamusyi.

    Kuwa 4 Ukwakira 2021 nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota y’ibizamini bya Leta inatangaza ko yafashe icyemezo cyo gusibiza abanyeshuri 60.642 batsinzwe ibizamini bya leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021. Iki cyemezo cyo gusubiza kireba abanyeshuri batsinze ikizamini gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

    Mu mboni za Padiri Uwamungu yavuze ko iki cyemezo cyaje gikenewe kuko kwimura abana bose hari abo byadindizaga, gusa agaragaza ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gukurikirana aba baba basibiye kugira ngo batarushaho kudindira.

    Iseminari nto y’i Ndera ni imwe mu mashuri atsinda neza kandi agatanga n’uburere

    Akenshi amaseminari akunze kugira umwihariko wo gutanga ubumenyi bijyana n’ikinyabupfura

    Abana bize mu maseminari akenshi bakunze kurangwa n’ubuhanga n’ubwitonzi

    Amafoto: Inyarwanda


    source : https://ift.tt/3wdYAGR