Category: Uncategorized

  • Abanyamakurukazi bo mu Rwanda bakundwa n'abantu benshi kubera ubwiza bw'amajwi yabo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri ya gahunda yo kubakorera inkuru zidasanzwe ndetse n'udushya kuri ubu twabahitiyemo kubakorera urutonde rw'abanyamakurukazi ba hano mu Rwanda bigaruriye imitima y'abantu benshi bakabagira abafana babo bitewe n'ubwiza bw'amajwi yabo. Mu gukora uru rutonde twahisemo abanyamakuru bakorera amaRadiyo azwi cyane ndetse anakurikirwa na benshi hano mu Rwanda.

    6. Cyuzuzo Jeanne D'Arc (Kiss FM)

    Ku mwanya wa 6 w'urutonde rwacu hari umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D'Arc akaba akorera Radio 102.3 KISS FM.

    5. Claudette Nsengimana (Isango Star)

    Ku mwanya wa 5 w'urutonde rwacu hari umunyamakuru Claudette Nsengimana ukorera Radio Isango star.

     

    4. Antoinette Niyongira (Kiss FM)

    Ku mwanya wa 4 hari umunyamakuru Antoinette Niyongira ukorera Radio 102.3 KISS FM.

    3. Umuhire Rebecca (Royal FM)

    Ku mwanya wa 3 hari Umuhire Rebecca akaba akorera Radio Royal FM.

    2. Michèle Iradukunda (Magic FM)

    Ku mwanya wa 2 w'urutonde rwacu hari Umunyamakuru Michèle Iradukunda (Michou) akaba akorera Radio Magic FM.

    1. Sandrine Isheja Butera (Kiss FM)

    Ku mwanya wa 1 w'urutonde rwacu hari umunyamakuru Sandrine Isheja Butera akaba akorera Radio 102,3 KISS FM.

    Source : https://yegob.rw/abanyamakurukazi-bo-mu-rwanda-bakundwa-nabantu-benshi-kubera-ubwiza-bwamajwi-yabo-amafoto/

  • Ibyo Bahavu Janet yasubije ubwo bamubazaga igitsina cy'umwana atwite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Janet kuri ubu ukuriwe yabajijwe igitsina cy'umwana atwite. Ibi Bahavu yabibajijwe mu kiganiro aherutse kugirana n'imwe muri televiziyo ikorera kuri YouTube.

    Bahavu yirinze gutangaza niba umwana atwite ari umuhungu cyangwa umukobwa ariko ngo minsi ya vuba abantu bazabimenya, gusa kwibona atwite ni ibintu byamushimishije cyane.

    Ati ” Biba ari ibintu bishimishije cyane, kwibona utwite ufite amatsiko y'umwana uzaza, aba ari ibintu byiza “.

    Bahavu yavuze ko mu minsi iri imbere aribwo abantu bazamenya igitsina cy'umwana atwite

    Source : https://yegob.rw/ibyo-bahavu-janet-yasubije-ubwo-bamubazaga-igitsina-cyumwana-atwite/

  • Kaminuza y’u Rwanda igiye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bacikanwe – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri baturuka mu mashami atandatu yose ya Kaminuza y’u Rwanda, aho 133 muri bo bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, mu gihe abandi 200 harimo abazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), impamyabushobozi y’ikirenga (Phd) impamyabumenyi ya A1 n’impamyabushobozi ku bize porogaramu zitandukanye.

    Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi uzabera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ukazatangira saa munani z’umugoroba.

    Abanyeshuri 117 mu bazahabwa impamyabumenyi ni abarangije muri Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange (CASS), 83 bakaba abo muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE) naho 70 bakaba ari abarangije muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).

    Abandi banyeshuri bagera kuri 33 barangije mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’Amatungo riri i Busogo (CAVEM), 19 barangije muri Koleji y’Uburezi (CE) mu gihe abandi 11 barangije muri Koleji y’Ubuvuzi (CMHS).

    Uyu muhango udasanzwe umenyerewe muri Kaminuza y’u Rwanda, byatangajwe ko yawuteguye mu rwego rwo kuzirikana imbaraga aba banyeshuri bakoresheje biga, kuko kuba barakererejwe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ibibazo birebana n’amafaranga, bitatuma badakorerwa umuhango wo kubaha impamyabumenyi bakoreye.

    Aba banyeshuri bazahita biyongera ku bandi 8.908 baherutse guhabwa impamyabumenyi zabo muri Kanama, bari barimo batanu bahawe impamyabumenyi za PhD, 385 bahabwa iza Masters, mu gihe 7.796 bahawe iza Bachelor.

    Abanyeshuri ba UR bacikanwe bagiye guhabwa impamyabushobozi zabo

    source : https://ift.tt/31tVl2R

  • Adekunle yasesekaye i Kigali, asezeranya ’igitaramo cy’umuriro’ (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyiswe ‘M*Ovember Festival,’ aho ari iserukiramuco rizaba ribereye mu Rwanda bwa mbere, ari naho rizajya ribera. Uyu muhanzi w’icyamamare azafatanya n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kenny Sol na Gabiro Guitar.

    Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE akigera ku Kibuga cy’Indege, Adekunle wari ufite akanyamuneza mu maso, yavuze ko nta byinshi yavuga ku Rwanda kuko ari igihugu agezemo bwa mbere azabanza akagitembera. Gusa avuga ko icyo asanzwe azi ari uko ari igihugu cyiza. Ati “Birazwi u Rwanda ni igihugu cyiza cyane.”

    Mu gusoza yavuze ko agiye gukora igitaramo cy’amateka mu Rwanda, ati “Abantu bitege umuriro. Nabararikira kuza mu gitaramo.”

    Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 30 Frw ku bazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo, mu gihe abazayagurira ku muryango bazishyura ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 40 Frw.

    Adekunle Gold ubusanzwe yitwa Adekunle Kasoko. Yavutse tariki 28 Mutarama 1987. Ni ikinege iwabo. Yavukiye i Lagos muri Nigeria. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse na ‘graphic designer’. Afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubugeni (Arts and Design) yakuye muri Lagos State Polytechnic.

    Yatangiye kumenyekana mu 2015 nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Sade’ yakomoye ku yindi ndirimbo y’’itsinda rya One Direction yitwa ‘Story of my life’ ikamumenyekanisha nk’umunyempano wihariye.

    Muri uwo mwaka yahise asinya amasezerano na YBNL nation y’umuhanzi Olamide Anahita ashyira hanze album ya mbere yise ‘Gold’ yakunzwe. Uyu mugabo yakoze izindi ndirimbo muri icyo gihe zirimo iyitwa ‘Orente’ na ‘Pick up’ zakomeje gutuma yigarurira imitima ya benshi.

    Ubuto bwa Adekunle

    Adekunle yakuze akunda umuziki w’abarimo Ebenezer Obey na King Sunny Ade bubatse amateka mu muziki wa Nigeria. Yakuriye mu baririmbyi baririmbaga muri korali y’abana aho yasengeraga ndetse ku myaka 15 yandika indirimbo ye ya mbere.

    Mu 2014 yatangiye kuririmba ku giti cye ubwo yavaga mu itsinda yari yarashinze we n’inshuti ye biganaga mu mashuri yisumbuye. Agitangira umuziki, kimwe mu byo yamenyekanyeho ni igihe yashushanyaga yifashishije mudasobwa [photoshop] ifoto ari guhoberana na Tiwa Savage.

    Icyo gihe yiswe umwami wa photoshop ndetse iyi foto isakara ku mbuga nkoranyambaga, ibi byagize uruhare mu gukundwa kwe kuko ubwo yari atangiye gukora indirimbo nyinshi, abantu bari basanzwe bamuzi bitewe n’iyi foto.

    Mu 2015 ubwo yatangiraga gukora umuziki yashyizwe mu bahatanira igihembo cy’umuhanzi utanga icyizere mu bihembo bya City People Entertainment. Yaje kuva muri YBNL Nation ubwo amasezerano yari ahafite yari arangiye atangira kwikorana umuziki.

    Mu 2020, uyu muhanzi aherutse gushyira hanze album ye yanatumye yigarurira igikundiro mu bihugu byinshi bya Afurika yise ’Afro Pop Vol. 1’. Iyi album iriho indirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Sabina’, ‘It is what it is’, ‘Okay’ n’izindi. Iyi yaje ikurikira iyo yise ‘About 30.’

    Mu myaka ishize yari yaragiye avugwa mu rukundo n’umuhanzi Simi ariko hagati yabo ntihagire uwerura ngo abyemerere itangazamakuru. Muri Mutarama 2019 bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye.

    Muri Mata 2020 Simi yakoreye indirimbo yise ‘Duduke’ umwana wabo w’umukobwa bise Adejare Kosoko Deja bibarutse muri Gicurasi uwo mwaka.

    Ubwo Adekunle yari ageze i Kigali

    Adekunle yasesekaye i Kigali afite akanyamuneza

    Uyu muhanzi yavuze ko igitaramo azakorera i Kigali kizaba ari icy’amateka ndetse kikazaba ari umuriro

    Imodoka zo mu bwoko bwa V8 nizo zavanye Adekunle ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe

    Uyu muhanzi yahawe ikaze n’abantu bacye kuko yageze i Kigali mu masaha y’umugoroba

    Zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane za Adekunle

    Adekunle Gold ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe

    Kuri uyu wa Gatanu, uyu muhanzi arasusutsa Abaturarwanda

    Adekunle amaze kugira album eshatu

    Adekunle mu butumwa aheruka gushyira kuri Twitter yateguje abanyarwanda igitaramo cy amateka

    Adekunle ni umwe mu bahanzi b’abahanga, agashimirwa cyane ubushobozi bwe mu kwandika indirimbo

    Adekunle yatangiye umuziki akiri muto

    Iki gitaramo kirabura iminsi micye ngo kibe

    source : https://ift.tt/2ZVpvLW

  • Abantu barenga miliyoni enye bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abagera kuri 2.098.625 bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa Covid-19.

    Mu bipimo 7,373 byafashwe ku itariki ya 3 Ugushyingo, 55 basanganwa iki cyorezo, bituma umubare w’abamaze kucyandura mu minsi irindwi ishize ugera kuri 306.

    Nta muntu witabye Imana, bituma umubare w’abamaze gihitanwa n’iki cyorezo uguma kuri 1,332.

    Abarenga miliyoni eye bamaze gukingirwa mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3k6zTY5

  • Umunya-Nigeria Adekunle Gold yageze i Kigali – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021. Yahagurukiye ku kibuga cy'indege cya Murtala Muhammed International Airport mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akomereza Addis Ababa Bole International Airport cyo muri Ethiopia, agera mu Rwanda.

    Adekunle ntiyakiriwe n'itangazamakuru ku kibuga cy'indege bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19. Gusa, kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021 saa tanu z'amanywa, aragirana ikiganiro n'itangazamakuru kibera kuri Grand Legacy mu Mujyi wa Kigali.

    Mu masaha y'umugoroba wo ku wa kane, azahura kandi aganire n'abakunzi be mu birori bizabera ahitwa Choma'd Bar&Grill, aho kwinjira ari 15, 000 Frw.

    Ni ku nshuro ya mbere, Adekunle agiye gutaramira mu Rwanda. Aherutse kwifata amashusho avuga ko azasigira Abanyarwanda urwibutso.

    Mbere y'uko agera mu Rwanda, mu ijoro ry'uyu wa Gatatu, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko indirimbo ye yise 'Okay' ari yo ya mbere mu ndirimbo ze yashakishijwe (streamed) cyane kuri Apple.

    Yavuze ko yandika iyi ndirimbo yageze aho yumva acitse intege, ariko Oluwagbeminiyi amutera akanyabugabo. Ati 'Umuziki ni ukugira ukwizera koko.'


    Adekunle Gold uzwi mu ndirimbo zirimo 'Something different' yageze mu Rwanda yizihiwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111071/umunya-nigeria-adekunle-gold-yageze-i-kigali-111071.html

  • Abantu 12 barimo abapolisi 7 bafashwe bashinjwa kurya ruswa mu gutanga permis (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi abantu 12 barimo Abapolisi barindwi n'abasivile batanu bakurikiranyweho uburiganya mu gutanga no guhabwa impushya zo gutwara ibinyabiziga.

     

    Abafashwe beretswe itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Ugushyingo 2021 mu Mujyi wa Kigali.

    Ibyaha abapolisi bakurikiranweho cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya cyakorewe mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu mpera z'ukwezi gushize ubwo hakorwaga ibizamini bya burundu byo gutwara ibinyabiziga.

    Abatangabuhamya babwiye itangazamakuru ko abarimu bigisha muri Auto-Ecole babwiye bamwe mu banyeshuri bigishaga ko batazibona batagize icyo baha abapolisi, umwe agatanga ibihumbi 300 by'amafaranga y'u Rwanda.

    Abapolisi bo bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko nta n'ikimenyetso bafatanywe. Ubuyobozi bwa Polisi bwo buvuga ko ayo ari amatakirangoyi.

    Umuvugizi wa Polisi y'U Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze nyuma y'abafashwe hakurikiraho inzira zigenwa n'amategeko kugira ngo abakekwa bakurikiranwe, ibyaha nibibahama bahanwe.

    SRC: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/abantu-12-barimo-abapolisi-7-bafashwe-bashinjwa-kurya-ruswa-mu-gutanga-permis-amafoto/

  • Umunyamakuru wa Royal Fm yahawe igisubizo gisekeje ubwo yabazaga icyo Ngenzi barimo kumuhora kuri Twitter – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mashaa ashize nibwo Ngenzi wakinnye muri filime nyarwanda zitandukanye bamugize igitaramo kuri Twitter ku buryo kugeza ubu ariwe muntu wa mbere urimo kuvuga cyane kuri Twitter.

    Umunyamakuru Umuhire Rebecca ukorera Radio Royal Fm yabajije abakoresha Twitter icyo barimo guhora Ngenzi maze umwe mu bakoresha Twitter amusubiza mu magambo agira ati ” Yakomye mu mashyi n'ukuboko kumwe “.

    Kuri ubu Ngenzi ayoboye urutonde rw'abantu barimo kuvuga cyane kuri Twitter hano mu Rwanda. Bimwe mu byavuzwe kuri Ngenzi ni ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-royal-fm-yahawe-igisubizo-gisekeje-ubwo-yabazaga-icyo-ngenzi-barimo-kumuhora-kuri-twitter/

  • Umuhanzi ukomeye Adekunle Gold ageze i kanombe (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Adekunle Gold yageze mu Rwanda aho aje gutaramira Abaturarwanda mu gitaramo kizaba ku wa Gatanu, tariki 5 Ugushyingo 2021.

    Biteganijwe ko azafatanya n'abahanzi binaha aribo Kenysol ndetse Mr igikwe Gabiro guitar umaze kwigarurira abakunzi benshi kubera indirimbo 'igikwe ' yafatanyije na Confy.

    Adekunle Gold amaze aje guha ibyishimo abanyarwanda mu ndirimbo ze zikunzwe n'abenshi dore ko amaze kuzamura izina rye kw'isi yose.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-adekunle-gold-ageze-i-kanombe-video/

  • Surprise y'umwaka: Ihere amaso ibyabaye ubwo Bruce Melodie yahuraga na Gihozo Smartgirl | Bruce Melodie yamukoreye umuti urenze (videos) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gihozo wamamaye ku izina rya Smartgirl yahuye na Bruce Melodie bwa mbere. Bahuriye mu kiganiro bagiriye kuri imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube.

    Nkuko amashusho abigaragaza, Bruce Melodie yatunguye Gihozo maze amusanga mu kiganiro, ubwo yinjiraga aho Smartgirl yararimo gukorera ikiganiro, Smartgirl yasabwe n'ibyishimo byinshi aramuhobera ari nako avuga amagambo menshi bigaragara ko yari yishimiye guhura na Bruce Melodie.

    Smartgirl yakomeje kugaragaza akanyamuneza kenshi yatewe no guhura na Bruce Melodie ndetse akanamubwira amagambo menshi meza amugaragariza urukundo. Ntibyatinze kuko Bruce Melodie nawe yafashe umwanya maze ashimira Smartgirl ndetse anavuga ko atari afite gahunda yo kuza kumusuhuza gusa ko ahubwo yari amuzaniye iticye izamwinjiza mu gitaramo cye kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo kikabera muri Kigali Arena. Akirita mu gutwi, Smartgirl yahise yiterera mu bicu ari nako ashima Imana cyane ndetse anashima Bruce Melodie.

    Source : https://yegob.rw/surprise-yumwaka-ihere-amaso-ibyabaye-ubwo-bruce-melodie-yahuraga-na-gihozo-smartgirl-bruce-melodie-yamukoreye-umuti-urenze-videos/