Category: Uncategorized

  • Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Ingirwa padiri wataye ikanzu akajya muri politiki y'urwango Nahimana Thomas, aherutse gutangaza ko igihe cy'intambara kigeze. Ibi yavugiye kuri Televiziyo ye kuri murandasi 'Isi n'Ijuru' 31 Ukwakira 2021 31 Ukwakira 2021 aho ahamagarira abantu guhaguruka bakarwanya Leta y'u Rwanda binyuze mu ntambara. Ibi ariko Nahimana usanzwe ugira akarimi kabi nawe ubwe arabizi ko abagerageje bose ingaruka byabagizemo harimo na Rusesabagina.

    Imitwe yose yitwara gisirikari yashatse gutera u Rwanda uhereye kuri FDLR, RUD Uranana, P5 na FLN bose bazi ibyababayeho. Nahimana ibi abivuze akurikira Rusesabagina kandi bagakoresha amagambo amwe. Nahimana yari ayoboye icyo yise Guverinomana yo mu buhungiro.

    Nahimana yagize ati 'Turabona twabagira inama ko mudakwiye no gukomeza gutinya, ko bibaye ngombwa rwose kandi ubanza igihe cyarageze n'intwaro abantu bazifata, ariko bakarengera uburenganzira bwabo. Igihe kiragageze ngo tubyitegure mu mutwe no ku mutima, igihe ni iki.'

    Inzererezi Thomas Nahimana ni Mwene Nkujuwimye Mathias na Iyamubonye Claudine, yavukiye mu karere ka Rusizi muri 1971, Umurenge wa Nzahaha . Yahunze u Rwanda ahunze ubutabera kubera ibyaha byo kubiba amacakubiri yari akurikiranyweho hagati ya 2005-2006.

    Nyina umubyara ntabwo yigeze ahirwa n'urushako kuko umugabo we yamuhozaga ku nkeke akamuraza hanze n'abana be, bityo akaba ariho abana bakuye kutagira umuco n'ubugome. Thomas Nahimana afite murumuna we wari interahamwe Kabombo wamaze Abatutsi muri Cyangugu yose wiyitaga Bakame akaba n'ubu akibarizwa cyangwa yaraguye muri FDLR. Ubu buzima bwagize ingaruka nyinshi kuri Nahimana dore ko niyo yabeshyaga ngo ari kwigisha mu Kiliziya yajyaga abigarukaho.

    Ari mu Iseminari Nkuru nk'abandi ba Faratiri bose, yaruhukiraga muri Paruwasi ya Mwezi, aho Padiri Mukuru buri gihe yamutangagaho raporo yo gushurashura abana b'abakobwa cyane cyane abangavu bazaga mu bikorwa bya Paruwasi nko gukora isuku mu Kiliziya, abitabiriye imiryango y'urubyiruko n'abandi. Aha yabashije gutera bamwe mu bakobwa inda ataraba Padiri ariko akabashukisha udufaranga bagaceceka. Ubu abenshi ngo niyo bamusabye indezo abatera ubwoba, bityo tukaba tudashaka gutangaza amazina yabo.

    Amaze kuba Padiri, Nahimana yabaye mu iseminari ya Cyangugu yitiriwe Mutagatifu Aloys nyuma yo kuva muri Paruwasi ya Mwezi; mu iseminari yahasanze undi mupadiri ugendera ku matwara ya Hutu-Pawa, Fortunatus Rudakemwa aho bahinduye Seminari ya Cyangugu indiri ya CDR. Abana mbarwa bari bararokotse Jenoside bahigaga, babaye nk'abari mu menyo y'intare bibona bisanze mbere ya 1994. Inzego z'ubuyobozi zarabibonye n'ubwo byakorwaga mu ibanga; Padiri Nahimana na Rudakemwa bakundaga kumvisha abaseminari BBC Gahuzamiryango cyane cyane igihe havugwaga gusohoka kw'icyegeranyo cy'ingirwamucamanza Bruguiere, bagashishikariza abana kwitabira politike.

    Muri iyo ngengabitekerezo ya Hutu Pawa bigishaga abana, umwana umwe yateguye ikiganiro cyitwa 'la mauvaise gouvernance qui règne au Rwanda' bisobanuye 'imiyoborere mibi iri mu Rwanda' akiganiriza abandi bana bagenzi babo Nahimana na Rudakemwa nabo bahari.

    Byazamuye umwuka mubi muba Seminari bagiye kurwana, n'uko ubuyobozi burahagera bukuriwe n'uwari Perefe wa Cyangugu icyo gihe yari Musa Fazil Harerimana, abakuru b'ingabo na Polisi ndetse na Musenyeri wa Cyangugu, Nyakwigendera Bimenyimana Jean Damascene.

    Nyuma y'inama Rudakemwa na Nahimana baje gusaka abana bitaga inkotanyi bitwaje ko bari gusaka telephone bakoresheje ngo bahamagare ubuyobozi.

    Abo bapadiri baje kwamaganwa ku mugaragaro maze Nahimana yimurirwa muri Paruwasi ya Muyange aho yaje gukora agashya agatera inda umukobwa arangije amutsindagira murumuna we wo kwa Se wabo ngo aramurambagirije, nyuma ariko umusore amenya amakuru ko atwite inda ya Padiri abivamo.

    Nahimana Thomas ahita acikira iburayi agenda acucuye umutungo wose wa Paruwasi Muyange, Musenyeri atabizi maze ageze iburayi yihomora kuri Musenyeri aramutuka koko amubwira ko yamuteje abasirikari n'abapolisi none ngo yageze iburayi nta ruhare abigizemo.

    Nahimana kandi akiri mu Rwanda, ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka byaramufashe biramufunga, Musenyeri Bimenyimana niwe waje bumva ikibazo cye arafungurwa aho yagiye mu bikorwa bye byo gusambana I Bukavu muri Kongo, noneho kuko yari mu murenge wa Nyabitekeri akoresha ubwato buto agera ku Ijwi afata ubwato bunini ajya Bukavu; Nahimana mu bwenge buke bwe arangije kubonana n'umugore I Bukavu agaruka mu Rwanda akoresheje umupaka wa Rusizi, atanze Pasiporo ye, bigaragara ko ari kwinjira ariko ko bitagaragara ko yasohotse bityo ko yasohotse igihugu ku buryo butemewe n'amategeko.

    Nibwo bamufunze bamukoresha inyandikomvugo, asaba imbabazi, Musenyeri Bimenyimana wari waragowe aramucyura, dore ko abapadiri ari abana ba Musenyeri.

    Tugarutse rero kuri uyu mu Padiri nako ingirwa mu Padiri Nahimana ageze iburayi muri France nyuma yo kwandagaza Musenyeri Bimenyimana, yaje kujya muri Paroisse imwe ya Notre Dame de la Pointe de Caux, kuvuga ko ari umupadiri ko bamwakira akavuga ubutumwa; yagiyeyo ari nka Padiri kandi abana n'umugore we uzwi ku izina rya Maman Ritha n'umukobwa we Ritha. Iyo Paruwasi yamwibukijeko amategeko ya Kiliziya aruko kwerekana ikarita y'ubupadiri (Celebret) gusa bidahagijeko agomba kuzana ibaruwa iriho umukono wa Musenyeri waho yavugaga ubutumwa.

    Nahimana umusatsi wamuvuyeho yibutse ibitutsi yatutse Musenyeri, nuko aramuhamagara kuko ntakundi, yari kubigenza amusaba imbabazi, amwibutsa ko ari umuhungu we, anamwibutsa umugani w'umwana w'ikirara……Musenyeri Bimenyimana yabanje kumwihorera, ariko amakuru agera kuri Rushyashya, avugako Nahimana yakomeje gutakamba aho mu gihe cy'imyaka ibiri yandikiye Musenyeri Bimenyimana amabaruwa agera muri magana abiri asaba imbabazi kuko niwo mugati wonyine yarasigaranye.

    Musenyeri Bimenyimana nk'umubyeyi yaje kumwoherereza ibaruwa (Recommendation letter) ariko ataziko ayoherereje umugabo ubana n'umugore. N'uko ajya muri Paruwasi yavuzwe ruguru aba Padiri kandi afite n'urugo.
    Nahimana yirirwa atuka uwari Padiri mukuru Nyakwigendera Ubald Rugirangoga kuko banabanye agihabwa ubupadiri, muri Paruwasi ya Mwezi ariko icyo amwangira cyane n'uko Padiri Ubald yamaganye kumugaragaro Nahimana ubwo yafataga inzira akajya Arusha gushinjura Interahamwe Yussuf Munyakazi wayoboye ubwicanyi muri Cyangugu, akaba arinawe wazanye Interahamwe zivuye Gisenyi na Cyangugu kurimbura Abatutsi mu Bisesero bari bagerageje kwirwanaho.

    Nahimana yashinjuye Yussuf Munyakazi ariko urukiko rw'Arusha TPIR rumukatira imyaka 25. Padiri Ubald azwiho kutihanganira amafuti ndetse no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu bakirisitu bishingiye mu kubabarira. Ubwo inkuru y'incamugongo ko Padiri Ubald yitabye Imana yageraga mu Rwanda, inzererezi Nahimana we yabyiniye ku rukoma si ukunywa arasinda.

    Nahimana Thomas ntabwo ari ugukunda abagore gusa kuko abo yambuye mu Bubiligi nibo bavuga ko abonye aho ijipo yanitse, yayitwara. Nahimana yaje kujya mu bya politiki kugirango anyunyuze imitsi yabo abeshya. Arabizi neza ko intambara atayishobora. By'umwihariko ubwo yabeshyaga ko aje kuba Perezida, nyamara abizi ko ari ikinamico ngo yambure abantu, yambuye abitwa Niwenshuti Ladislas ukora ubucuruzi bwo kuguriza amafaranga k'uburyo butemewe (Banki Lamberi) mu Bubiligi, Zena Mukabuduwe, Simeon Musabyimana, Interahamwe yo ku rwego rwo hejuru yatorotse Gacaca I Kanombe n'abandi. Ubu rero yababwiye ko yari yizeye ko nagera mu Rwanda abazungu bazamuha amafaranga akabishyura none amaso yabo yambuye yaheze mu kirere.

    Ubundi abazi neza Nahimana Thomas, bemeza ko batazi neza umubare w'abana afite ariko abagore bamenyekanye hanze y'igihugu ni batanu udashyizemo abo babyaranye mu Rwanda; muri abo harimo Kwitonda Marie Claire, Jeanne Mukamurenzi, Chantal Mutega n'abandi….. Mu Rwanda ho mu bagore babashije kubyarana twabashije kumenya ni Mukantagwabira Marthe bakaba bafitanye umwana w'umusore w'umuhungu.

    Politiki Nahimana abeshya ko akora, ni politiki y'ivangura n'amakimbirane nk'uko bigaragara mu biganiro yagiye akora, aho ashishikariza abandi gukoresha imbaraga zigamije gukuraho ngo ubutegetsi bwa Kigali (Violence).

    Abenshi mu bakurikiye amagambo yagiye avuga nk'ukuriye Ishema Party, avuga amagambo neza ameze nka ya Ngeze Hassan ngo 'abahutu ni ibicucu…baritinya…ntibashyira hamwe….' Nahimana kandi akomeza avuga ko u Rwanda ruyobowe n'abagande.! Mu gice cya kabiri cy'iyi nkuru, tuzabagezaho isesengura ry'amagambo abiba urwango, Nahimana yagiye atangaza, binyuze mu Kinyamakuru cye Le Prophete, ndetse no kuri YouTube Channel ye Isi n'Ijuru.

    The post Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/thomas-nahimana-aravuga-intambara-ngo-yibonere-amaronko-kuko-azi-neza-icyo-yabyariye-rusesabagina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=thomas-nahimana-aravuga-intambara-ngo-yibonere-amaronko-kuko-azi-neza-icyo-yabyariye-rusesabagina

  • Musanze: Abikorera bo mu Kinigi bashyikirije ibiribwa abaherutse kwibasirwa n’ibiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiribwa byashyikirijwe imiryango yakuwe mu byayo n
    Ibiribwa byashyikirijwe imiryango yakuwe mu byayo n’ibiza

    Ibiribwa bipima toni eshatu, bigizwe n’ibirayi ndetse n’ibishyimbo, nibyo iyo miryango yashyikirijwe na bamwe mu bikorera bo mu Murenge wa Kinigi, kugira ngo bibunganire muri ibi bihe batorohewe n’imibereho.

    Serushago Jean ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Kinigi, yagize ati “Tukimara kumva ko abaturage bagenzi bacu bo mu Murenge wa Muko bakuwe mu byabo n’ibiza, bagasigara amaramasa. Twasanze atari ibintu twareberera, turavuga tuti, reka twisuganye buri wese uko yifite tubashakire ibyo kurya baba bifashisha muri iyi minsi, kuko nibura iyo umuntu yariye ashobora no kugira ibindi yatekereza cyangwa yakora ubuzima bugakomeza”.

    Yungamo ati “Twe twumva ari inshingano yacu gufasha bagenzi bacu bababaye, tugendeye ku isomo ry’uko ibyago byagera k’uwo ari we wese kandi bimutunguye. Ibi bikaba bituma dukangurira na bagenzi bacu ko iyo urya ukaryama, ukwiye kuzirikana ko hari undi ushobora kuba yaburaye. Wakwambara ukaberwa ukumva urasusurutse, uba ukwiye kuzirikana ko hari abambaye ubusa bakeneye ubwunganizi bwawe. Ku bw’ibyo rero, tukumva umutima uduhata ko dukwiye no gukora ibirenze ibingibi”.

    Imvura yaguye mu byumweru bitatu bishize, yangije imyaka y’abaturage mu Kagari ka Cogo, Umurenge wa Muko, inasenya amazu andi arangirika bikomeye, ku buryo abaturage bagicumbikiwe kugeza ubu.

    Icyimanizanye Anastasie, umwe mu basizwe iheruheru n’ibyo biza, yagize ati “Ubwo ibyo biza byabaga nari nagiye gupagasa, ntashye nsanga inzu yose yarengewe n’amazi, ibintu byose byaba ibiribwa n’ibikoresho byo mu nzu amazi yabitembanye, nsigara nta na kimwe mfite. Iyi nkunga y’ibiribwa mpawe nyakiriye neza cyane, kuko ije kunkiza inzara nari maze iminsi manganye na yo”.

    Bahawe ibiribwa bigizwe n
    Bahawe ibiribwa bigizwe n’ibirayi n’ibishyimbo

    Undi muturage yagize ati “Ibyumweru hafi bitatu byari byihiritse tubayeho mu buzima bwo gucumbikirwa; aho no kubona icyo kurya byatugoraga. Ibiza byadusize ahabi, kuko ibyo twahinze byose byatwawe n’amazi, n’abari baragize ibyo bahunika byose amazi arabikukumba; ubu tukaba twabagaho bitugoye none ibi biribwa mpawe bigizwe n’ibirayi n’ibishyimbo, ndajya nkuraho ducye ducye two nteka, ku buryo nzamara nk’ukwezi ntafite ikibazo cy’ibyo turya”.

    Umunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, avuga ko ubwo ibiza byibasiraga aka gace, byasenye amazu andi arangirika ku buryo bidashoboka ko beneyo bayasubiramo.

    Yagize ati “Tukimara kubona ukuntu ibi biza bifite ubukana bukabije, twihutiye gutabaza abaturanyi bacu n’ubuyobozi, kuko twibazaga uko abagezweho n’ingaruka zabyo bari bubeho muri iyi minsi byatuyobeye. Ubwo rero, Umurenge wa Kinigi, ku ikubitiro niwo uhise ufata iyambere mu kudufata mu mugongo, udushyikiriza ibi biribwa. Nk’uko tubizi, intore si nanjye binyobere, ahubwo ni nkore neza bandebereho. Mu by’ukuri, biradushimishije cyane kuba bahise badutabara”.

    Buri muryango mu yigera kuri 41, washyikirijwe ibiro 50 by’ibirayi n’ibiro 5 by’ibishyimbo. Abikorera bo mu Murenge wa Kinigi bateganya ko iki gikorwa cyo kuremera abaturage bazarushaho kucyagura, ku buryo mu gihe kiri imbere, bazajya baremera umubare munini w’abaturage bari mu kaga.

    Gitifu w
    Gitifu w’Umurenge wa Kinigi (hagati) ndetse n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorerera (wambaye kositimu) bashyikiriza Gitifu wa Muko inkunga bageneye abaturage

    Imiryango yashyikirijwe ibiribwa, ubu yabaye itujwe by’agateganyo, ni mu mazu ikodesherezwa n’umurenge. Mu byangijwe byiganjemo ibigori, inyanya, ibijumba n’indi myaka yari ihinze mu mirima, ku buso bwa Ha zikabakaba eshanu.

    Muri iki gihe imvura igikomeje kugwa, iyi miryango yagiriwe inama yo kwirinda gusubira mu mazu yabo, mu rwego rwo kwirinda ko yakongera guhurirayo n’akaga.


    source : https://ift.tt/3bDVAdp

  • Bruce Melodie akomeje gutungurwa n’Ibyamamare bikomeye muri Africa bimwereka ko bimuri inyuma #rwanda #RwOT

    Mu beretse Bruce Melodie ko bamushyigikiye, harimo abahanzi bakomeye muri Africa y’Iburasirazuba no ku mugabane wose nka Harmonize wo muri Tanzania ndetse na Eddy Kenzo na Ykee Benda bo muri Uganda.

    Harmonize ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 7 na Eddy Kenzo ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 1 kuri Instagram naho Ykee Benda akurikirwa n’abarenga ibihumbi 670 kuri Instagram.

    Ibi byamamare byose byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, bavuga ko batewe ishema n’intambwe yateye mu muziki.

    Bruce Melodie yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yashimye Eddy Kenzo, Ykee Benda na Harmonize avuga ko 'ibi bigaragaza ubufatanye bw’abahanzi mu muziki’ kandi ko abishyize hamwe ntakibananira. Ati 'Mwabyumvise abami babyivugiye.'

    Uyu muhanzi yavuze ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, umuntu ashobora kugurira itike ye kuri Kigali Arena agahita anipimisha Covid-19 kugira ngo azabashe kwinjira muri iki gitaramo.

    Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Bernard Michael Paul Mnyang’ang [Ben Pol] uri mu bakomeye, na we yasohoye amashusho kuri konti ye ya Instagram, avuga ko atewe ishema na Bruce Melodie yise 'umuvandimwe we’ ugiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Bruce-Melodie-akomeje-gutungurwa-n-Ibyamamare-bikomeye-muri-Africa-bimwereka-ko-bimuri-inyuma

  • Abatabona ntibumva impamvu Inkoni Yera itagurwa kuri Mituwele kandi nayo ari Inyunganirangingo #rwanda #RwOT

    Aba bafite ubumuga bwo kutabona, bavuga ko iyi nkoni yera na yo ikwiye gufatwa nk’insimburangingo cyangwa inyunganira ngingo kuko bayifashisha iyo bariho bagenda.

    Gusa ngo benshi ntibayitunze kuko ihenze cyane mu gihe abafite ubumuga bwo kutabona abenshi badafite aho bakura bityo bagasaba Minisiteri y’Ubuzima n’izinzi nzego bireba kubisuzuma.

    Ubusanzwe iyi nkoni igura hagai ya 25 000 Frw na 50 000 Frw ku buryo atari buri wese ufite ubumuga bwo kutabona Wabasha kuyigondera.

    Umwe muri bo yagize ati 'Inkoni yera irahenze kandi kuyibona ni ugutanga komande bakajya kuzizana i Burayi, ntiwashaka imwe ngo uyibone.'

    Akomeza agira ati 'Wenda itanzwe kuri mituwele bakajya batanga 10% na yo abafite ubumuga bwo kutabona ntibapfa kuyabona.'

    Mugenzi we na we yagize ati 'Turasaba MINISANTE ko yakwemera inkoni yera ikagurwa kuri mituweli kuko abatabona benshi barakennye kandi inkoni iguzwe ku bwishingizi buri wese yabona uko ayigurira.'

    Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (RUB), Kanimba Donathile avuga ko batangiye gukora ubuvugizi kuri kiriya cyifuzo.

    Yagize ati 'Ni byo inkoni yera irahenda ariko twakoze ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima dutegereje ko iteka rya Minisitiri risohoka inkoni ikajya igurwa kuri mituweli.'

    Ibarura rusange ryagaragaje ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bwo kutabona bagera kuri 57 311.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abatabona-ntibumva-impamvu-Inkoni-Yera-itagurwa-kuri-Mituwele-kandi-nayo-ari-Inyunganirangingo

  • Impinduka mu bakinnyi 31 b'Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ''Amavubi Stars'' igiye gutangira umwiherero mu rwego rwo kwitegura imikino y'umunsi wa gatanu n'uwa gatandatu yo mu itsinda E u Rwanda ruherereyemo mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022.

    Muri iyi kipe yahamagawe n'umutoza mukuri Mashami Vincent, hagaragaraho abakinnyi bashya bahamagawe muri iyi kipe barimo myugariro Nkubana Marc ukinira ikipe ya Gasogi United, Rutabayiru Jean Philippe ukinira ikipe ya S.D. Lenense Proinastur yo mu gihugu cya Esipanye.

    Biteganyijwe ko Ikipe y'Igihugu izakorera umwiherero kuri Sainte Famille Hotel guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021 mu gihe imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali.

    Amavubi azakira Mali ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021, saa kumi n'ebyiri z'umugoroba I Kigali mbere gato yo kujya gusura Kenya mu mukino wo kwishyura ari nawo wa nyuma u Rwanda ruzaba rukinnye muri aya marushanwa uteganyijwe ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021.

    Urutonde rw'abakinnyi 31 bahamagawe:

    Abanyezamu:
    1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC)
    2. BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
    3. NDAYISHIMIYE Eric (Police FC)
    4. NTWALI Fiacre (AS Kigali)

    Ab'Inyuma:
    5. RUKUNDO Denis (As Kigali)
    6. NKUBANA Mark (Gasogi United)
    7. IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
    8. RUTANGA Eric (Police FC)
    9. NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
    10. MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
    11. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
    12. SERUMOGO Ali (SC Kiyovu)

    Abo Hagati:
    13. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze)
    14. MUHIRE Kevin (Rayon Sports FC)
    15. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
    16. NIYONZIMA Olivier (As Kigali)
    17. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
    18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
    19. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
    20. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
    21. RUTABAYIRU Jean Philippe (S.D. LENENSE PROINASTUR)
    22. NSANZIMFURA Keddy (APR FC)
    23. NIYONZIMA Haruna (As Kigali)

    Ab'Imbere:
    24. NDAYISHIMIYE Antoine Dominique (Police FC)
    25. SUGIRA Ernest (As Kigali FC)
    26. MUGENZI Bienvenue (SC Kiyovu)
    27. KWITONDA Alain (APR FC)
    28. USENGIMANA Danny (Police FC)
    29. HAKIZIMANA Muhadjiri (Police FC)
    30. NSHUTI Dominique Savio (Police FC)
    31. NSHUTI Innocent (APR FC)

    The post Impinduka mu bakinnyi 31 b'Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/impinduka-mu-bakinnyi-31-bamavubi-bahamagawe-bitegura-gukina-na-mali-na-kenya-mu-mikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impinduka-mu-bakinnyi-31-bamavubi-bahamagawe-bitegura-gukina-na-mali-na-kenya-mu-mikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022

  • Abadepite b’Inteko y’Uburayi iherutse gusaba ko Rusesabagina arekurwa bari mu Rwanda babivuze ukundi #rwanda #RwOT

    Aba Badepite bakiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Ugushyingo 2021.

    Hon. Donatille Mukabalisa wakiriye bariya Badepite ari kumwe na ba Visi Perezida be ari bo Hon Mussa Fazil Harerimana na Edda Mukabagwiza, bagiranye ibiganiro byibanze ku gukomeza guha imbaraga umubano w’inteko zombi.

    Iri tsinda rya bamwe mu Badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, rije nyuma y’ukwezi kumwe iriya nteko itoye ingingo yafashwe nko kongera kwivanga mu mikorere y’Ubucamanza bw’u Rwanda.

    Norbert Neuser, Umudepite mu Nteko y’Ubumwe bw’u Burayi uyoboye itsinda ry’aba Badepite riri mu Rwanda, yavuze ko ibyo Inteko yabo yavuze ku rubanza rwa Rusesabagina atemeranya na byo.

    Yatangaje ko u Rwanda ari igihugu kigenga bityo ko n’ubutabera bwacyo bwigenga kandi bukorera mu mucyo.

    Tariki 07 Ukwakira 2021, abagize iriya Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, batoye ingingo ivuga ko Rusesabagina agomba gusubizwa mu Gihugu cye [u Bubiligi] 'hatitawe ku kuba ahamwa n’ibyaha cyangwa ari umwere.'

    Umwanzuro w’iriya nteko w’iriya tariki, wemejwe n’Abadepite 660 naho babiri barayanga mu gihe 18 bifashe.

    Uriya mwanzuro kandi wavugaga ko 'Rusesabagina ni urugero rw’ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.'

    Ni umwanzuro bafashe nyuma y’iminsi micye Urugereko rwihariye ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruhamije ibyaha Paul Rusesabagina rukamukatira gufungwa imyaka 25.

    Nyuma y’uriya mwanzuro w’inteko ya EU, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze atumva impamvu abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bavugira Rusesabagina ariko bakibagirwa ko akurikiranywe hamwe n’abandi bantu.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter icyo gihe, Yolande Makolo wabaye nk’ubaza agira ati 'Hanyuma abafatanyije ibyaha na Rusesabagina ko ntacyo babavuzeho ? Ntarukundo rw’abadepite bafitiye abandi bantu 20 bahamijwe ibyaha bya FLN ?'

    Ntibwari ubwa mbere iriya Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ivuze kuri Rusesabagina kuko muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021 yari yasohoye inyandiko yamaganaga ibyo yise “ishimutwa n’iyoherezwa” mu Rwanda ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina.

    Gusa Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagaragaje ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda atashimuswe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko bwakuze kubishinjwa.

    Kugeza ubu icyemezo cy’urukiko ku rubanza ruregwa Paul Rusesabagina na bagenzi be 20, cyamaze kujuririrwa ku ruhande rw’Ubushinjacyaha ndetse na bamwe mu baregwa batakishimiye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Abadepite-b-Inteko-y-Uburayi-iherutse-gusaba-ko-Rusesabagina-arekurwa-bari-mu-Rwanda-babivuze-ukundi

  • #COP26 : Inama y’ingenzi ku Rwanda no ku Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama ije mu gihe isi yugarijwe bikomeye n’ibibazo bifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere. Turasiganwa n’igihe ngo tugabanye izamuka ry’ubushyuhe bukomeje kwiyongera umusubirizo, turwanye ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibiza. U Rwanda, nk’igihugu cyugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kiri ku isonga mu ntambara yo guhangana n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’isi.

    N’ubwo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda bifite uruhare ruto mu nkomoko y’iki kibazo (munsi ya 0.01% gusa by’ibyuka bihumanya ikirere ku isi byoherezwa n’u Rwanda), ibi bihugu biri mu byugarijwe cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. Ubwiyongere bukabije bw’imvura bukomeje kwangiriza bikomeye Abanyarwanda.

    Ingaruka z’ibi zirigaragaza mu gihugu cyacu. Aha twavuga nk’izuba ryinshi mu Burasirazuba no mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Igihugu, imyuzure mu Majyaruguru n’Amajyepfo, isuri, ndetse n’inkangu mu Burengerazuba nk’iziherutse kwibasira Akarere ka Nyamasheke mu ntangiriro z’uyu mwaka. Niba nta mpinduka zigaragara zikozwe mu maguru mashya, izi ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere zizakomeza kongera ubukana.

    By’amahire, nta rirarenga ngo hakorwe impinduka zishobora kurokora ubuzima bw’abatuye isi ndetse zigakumira iyangirika rikomeye ry’umubumbe dutuye.

    COP (‘Conference of the Parties’) ni inama ngarukamwaka ihuza ibihugu bitandukanye ngo biganire ku bibazo byerekeye imihindagurikire y’ibihe. Iyi nama yatangiye kuba mu 1995, ubu ikaba iteranye ku nshuro ya 26 (COP26). Iyi nama itanga amahirwe yo kongera guhuriza imbaraga hamwe ngo duhangane n’ibibazo rusange. Ingingo eshatu z’ingenzi ziri kuganirwaho uyu mwaka ni: kugabanya ihumanywa ry’ikirere, kwiga kubana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gushaka imari yo gushora mu mishanga yo kubungabunga ikirere.

    Nubwo imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n’u Rwanda ari mike, twiyemeje nk’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa batandukanye ku isi kandi tugafata ingamba zo guhuza politiki zo kubungabunga ibidukikije na gahunda za Leta.

    Umwaka ushize, twiyemeje kugabanya imyuka ihumanye twohereza mu kirere ku kigero cya 38% mu myaka icumi iri imbere, no kugera kuri ‘Net Zero’ (ikigero cy’aho imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ihwanye n’ikurwamo) mu 2050. Turi muri COP26 twizera ko ibihugu biza ku isonga mu kohereza imyuka ihumanya ikirere na byo bizakora bene iyi mihigo ndetse bikayishyira mu bikorwa.

    Ku Rwanda, gukora ibikorwa hagendewe ku mihindagurikire y’ibihe ni ingenzi cyane urebye urwego twugarijwemo. Ni yo mpamvu twashyizeho amabwiriza akomatanyije yo gushora imari mu baturage, ibidukikije ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi butangiza ibidukikije.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, aha yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama

    Kubungabunga ahantu kamere nka pariki ya Giswati-Mukura byafashije mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima ndetse bizamura urwego rw’ubukerarugendo. Ikindi ni uko kubaka imihanda ikomeye bizafasha mu kuzamura ubucuruzi ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Hagati aho, kugera ku byo twiyemeje ndetse no kwagura ibikorwa byiza twatangije biradusaba imari. Nubwo ibihugu byo muri Afurika ndetse n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere byiyemeje gushora imari muri politiki zo kubungabunga ibidukikije, ntibishobora kwikorera uyu mutwaro usaba amafaranga byonyine. Ahubwo, ibihugu bihumanya ikirere kurusha ibindi ku isi n’ibihugu bikungahaye ku nganda ari byo ntandaro y’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kitwugarije uyu munsi ni byo bifite inshingano yo gushora amafaranga mu bikorwa byo kubungabunga ahazaza h’isi dutuye.

    Muri COP15 yabereye i Copenhagen mu 2009, isi yiyemeje intego yo gushora miliyari 100 z’Amadolari ya Amerika mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ngo bihangane n’ihindagurika ry’ikirere. Iyo ntego ntabwo iragerwaho. Mu rwego rwo kuzagera ku ntego twihaye mu mpera z’iki kinyecumi, u Rwanda rwiyemeje gukusanya miliyari 11 z’Amadorali y’Amerika, aho miliyari 6 na miliyoni 89 zizava hanze y’igihugu. Kwesa uyu muhigo ni ingenzi.

    Muri COP26 i Glasgow, itsinda ry’u Rwanda rishinzwe ibiganiro ku mihandagurikire y’ibihe riri gusaba ko hakorwa ibikorwa bigaragara byo kubungabunga ikirere, ndetse riri gusangiza amahanga uburyo igihugu cyakoresheje mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Iri tsinda kandi riri kwerekana amahirwe u Rwanda rutanga ku bifuza gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

    U Rwanda rutegerezanyije amatsiko isozwa ry’igitabo cy’amategeko agenga amasezerano yashyiriweho umukono i Paris, kandi rwiteguye gushyira mu bikorwa gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse zikabubakira ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

    Tuzaba kandi dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo dushyire imbaraga mu kugabanya byihuse ingano y’ibyuka bihumanya byoherezwa mu kirere, kongera ishoramari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije ndetse twimakaze ihame ryo kwita ku bidukikije mu gihe duhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

    Ejo hazaza h’isi yacu hari mu biganza by’abayituye kandi nta mwanya wo gutakaza uhari.

    Hon. Dr. Mujawamariya Jeanne d
    Hon. Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc

    Iyi ni inyandiko dukesha Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc.


    source : https://ift.tt/2Yg4gnb

  • Nyagatare: Nyuma y’ibibazo by’urusobe CODERVAM igiye kubaka sitasiyo ya Lisansi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashyizwe ibuye ry
    Hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa sitasiyo ya Lisansi

    Ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ahazubakwa iyo sitasiyo ku wa Gatatu tariki ya 03 Ugushyingo 2021, ikazubakwa mu gihe cy’amezi ane.

    Umuyobozi wa CODERVAM, Ntamukunzi Celestin, avuga ko ibibazo by’imicungire mibi ya koperative byatangiye mu mwaka wa 1996 birakomeza kugera mu mwaka wa 2015, aho bishyuzwaga Amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirenga 390.

    Nyuma yo kuva muri ibyo bibazo birimo kuba koperative yatangiye mu mwaka wa 1988 yari itakibasha kwishyura abakozi, yatangiye kwiyubaka uyu munsi ikaba ifite ikigega cy’ingoboka cya miliyoni zisaga 89, umugabane wa miliyoni 27, ikigega cy’ingoboka cya miliyoni 82, ubu ikaba igeze ku musaruro wa toni 3,924 ndetse ikanatubura imbuto.

    Iryo deni ryose ryari rikubiyemo imisoro y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), abantu ku giti cyabo ndetse na Kompanyi zitandukanye.

    Nyuma y
    Nyuma y’ibibazo by’urusobe ubu koperative itunze imodoka

    Ntamukunzi avuga ko nyuma yo kubona ko mu gace kabo hari ibinyabiziga byinshi harimo n’ibya koperative ariko kubona lisansi ari ukujya mu mujyi wa Nyagatare, bahisemo gukora umushinga kugira ngo koperative irusheho gutera imbere.

    Ati “Niba uyu munsi dufite amafaranga yacu arenga miliyoni 300, nitwuzuza iyi sitasiyo koperative izarushaho gutera imbere n’abanyamuryango bibe uko kuko imigabane yabo iziyongera.”

    Mbonigaba Jean, umwe mu banyamuryango avuga ko bizeye gutera imbere kurushaho kuko koperative igenda yaguka bitandukanye na mbere bahingaga bakabura ifumbire kubera imicungire mibi.

    Agira ati “Kiriya ni igikorwa remezo cya buri Munyarwanda, by’umwihariko umunyamuryango wa koperaive kuko ubu mfite umugabane wa 150 ariko uko sitasiyo ikora ni ko umugabane wanjye uzakomeza kwiyongera.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Fred Hategikimana, avuga ko kuba CODERVAM igiye kubaka Sitasiyo ya lisansi ari imbaraga z’ubufatanye kuko atari igikorwa cyakwishobozwa n’umuntu umwe.

    Avuga ko kuba habonetse iyo sitasiyo bizorohereza abafite ibinyabiziga ariko by’umwihariko binafashe mu kwirinda ingaruka zashoboraga gukomoka ku kuyibika mu nzu.

    Ati “Aho yavaga ni kure ku buryo hari uwavugaga ati reka mbe nyifite hano ariko kuba haje sitasiyo izakemura ibyo bibazo byose byashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

    Umushinga wo kubaka sitasiyo ya essence wose ufite agaciro ka miliyoni 228 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikazubakwa mu gihe cy’amezi ane ariko ukaba waranatangiye ugeze kuri 50%.

    Hanabaye ihererekanyabubasha hagati y
    Hanabaye ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi ucyuye igihe, Ntamukunzi na Nyirandikubwimana Gaudence mushya

    Ni sitasiyo irimo kubakwa ku muhanda wa kaburimbo mushya Nyagatare-Rukomo mu birometero umunani uvuye mu mujyi wa Nyagatare.

    Koperative CODERVAM ifite abanyamuryango 1,350 ikaba ihinga umuceri ku buso bwa hegitari 400.


    source : https://ift.tt/3q63jt2

  • RDC: “Abateye Bukavu bashakaga kuyifata”-Nyamuhombeza #rwanda #RwOT

    Major Dieudonné Kasereka umuvugizi w'ingabo za DR Congo (FARDC) mu ntara ya Kivu y'Epfo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abateye ari “urubyiruko rw'abamai-mai rwiyahuza ibiyobyabwenge rushukwa n'abantu badakunda iki gihugu”.

    Gusa Nyamuhombeza uba muri Finland, avuga ko abateye ari “umutwe umaze iminsi uzwi n'abantu bacye kuko nta bikorwa bifatika wari wagashyize ahagararaga, ariko si umutwe wavutse none”.

    Uburasirazuba bwa DR Congo ni agace kataragira amahoro kuva mu myaka irenga 20 ishize, Umuryango w'Abibumbye uvuga ko hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

    Muri Kivu y'Epfo, mu mwaka ushize abakuru imitwe y'inyeshyamba irenga 40 bashyize umukono ku masezerano y'amahoro yo guhagarika imirwano.

    Ariko uko ibintu byifashe mu misozi ya Fizi na Minembwe, hamwe n'iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuwa gatatu i Bukavu ni ibimenyetso ko ayo masezerano asa n'ayaheze mu nyandiko gusa.

    Major Kasereka avuga ko abo bantu bitwaje intwaro bagabye ibitero ku cyicaro gikuru cy'akarere ka 33 ka gisirikare n'ahandi bahikwa ibikoresho bya gisirikare.

    Kuri Kasereka impamvu hakiri ibibazo by'umutekano muri aka gace “ni uko hari abanyecongo badakunda igihugu cyabo bakufatanya n'umwanzi wa Congo.”

    Kasereka yirinda guha abateye izina kuko ngo batarabazwa ngo bimenyekane neza abo ari bo.

    Kumenya umutwe wa CPCA – A64

    Nyamuhombeza Ombe we avuga uwo atari umutwe uvutse vuba aha nubwo utari uzwi n'abantu benshi.

    Avuga ko ari umutwe witwa Coalition des Patriotes Congolais pour l'Application de l'Article 64 (CPCA-A64), wahise usohora itangazo nyuma y'ibi bitero, unabyita ko ari “intambwe ya mbere” kandi ari “igikorwa gito cyo kuburira leta”.

    Nyamuhombe avuga ko ingingo ya 64 y'itegekoshinga rya Congo uyu mutwe uvuga ko ushingiyeho ivuga ko:

    “Umukongomani wese afite inshingano zo kuburizamo abantu bafata ubutegetsi n'imiyoborere y'igihugu nk'aho ari akarima kabo, n'abshaka kugitwara nabi, ko buri wese afite izo nshingano.”

    Nyamuhombeza avuga ko mu nyandiko y'impapuro 29 yasohowe n'uwo mutwe irimo ibitari bicye banenga leta ikuriwe na Perezida Félix Tshisekedi.

    Ati: “Bafite ibintu bitari bicye basaba, banenga leta ya Tshisekedi kugambaanira bikomeye Congo ikorana n'ibihugu by'u Rwanda, Burundi na Uganda.

    “Nanone unenga [umutwe] leta ya Tshisekedi imigirire [mibi] n'isahurwa ry'umutungo kamere wa Congo ku bihugu by'ibituranyi n'ibihugu by'amahanga.”

    'Hari hashize iminsi bivugwa ko bazatera'

    Nyahombeza arakomeza ati: “Amakuru dukurura mu gihugu cyacu cya Congo mu burasirazuba ni uko bari basanzwe bariho bafite ababahagarariye harimo na bariya nakubwiye [basinye iyo nyandiko] kandi bakagira n'umutwe ufite intwaro.”

    Nyamuhombeza avuga ko hari hashize iminsi binugwanugwa ko bashobora gutera i Bukavu.

    Ingabo za MONUSCO zatangaje ko zongereyeibikorwa byo gufatanya n'ingabo na polisi ya Congo gucunga umutekano i Bukavu n'inkenero zayo

    Ingabo za MONUSCO zatangaje ko zongereyeibikorwa byo gufatanya n'ingabo na polisi ya Congo gucunga umutekano i Bukavu n'inkenero zayo

    Ati: “Ariko cyane cyane ko hari bagenzi babo bari bamaze iminsi barafashwe mpiri hariya i Bukavu kuri Universite Officiel de Bukavu barafungwa.

    “Mu byabazanye, nubwo bari bafite n'intego zo gufata umujyi wa Bukavu, ahanini bari baje kubohoza bagenzi babo bafunzwe ndetse batere n'ibirindiro bya FARDC n'ububiko bw'imbunda barebe uko basahura imbunda n'amasasu.”

    Inyandiko y'uyu mutwe ivuga ko ukorera mu ntara za Ituri, Kivu y'Epfo n'iya Ruguru. BBC ntiyashoboye kugenzura ibivugwa n'inyandiko yawo.

    Uyu mutwe uvuga ko mu byo wifuza harimo kuva muri Congo kw'ingabo za MONUSCO kuko zananiwe inshingano zazo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abateye-bukavu-bashakaga-kuyifata-nyamuhombeza

  • Mashami Vincent yahamagaye Amavubi yiganjemo amasura mashya #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu mukino w'umunsi wa gatanu uzabera i Nyamirambo tariki ya 11 Ugushyingo saa Kumi n'ebyiri mu gihe ruzasoreza kuri Kenya tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

    Mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', yahamagawe kuri uyu wa Kane, ntiharimo rutahizamu Kagere Meddie ukinira Simba SC, Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange umaze iminsi adakina.

    Hari kandi Mukunzi Yannick, Omborenga Fitina na Tuyisenge Jacques bafite imvune ndetse na Iradukunda Bertrand uherutse kwerekeza muri Township Rollers yo muri Botswana.

    Djihad Bizimana utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera kurwara COVID-19, yongeye kwitabazwa kimwe na Sugira Ernest wari umaze iminsi adahamagarwa.

    Mu bandi bahamagawe harimo Nkubana Marc wa Gasogi United, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe nkuru kimwe na Rutabayiru Jean Philippe wa S.D. Lenense Proinastur na Nsanzimfura Keddy wa APR FC.

    Ikipe y'Igihugu izakorera umwiherero kuri Sainte Famille Hotel guhera ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ugushyingo 2021 mu gihe imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali.

    Mali ni yo iyoboye itsinda E n'amanota 10, Uganda ni iya kabiri n'amanota umunani, Kenya ni iya gatatu n'amanota abiri mu gihe u Rwanda ari rwo rwa nyuma n'inota rimwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-vincent-yahamagaye-amavubi-yiganjemo-amasura-mashya