Category: Uncategorized

  • Akarere ka Huye na Komini Castres yo mu Bufaransa byemeranyije kongera ikibatsi mu bufatanye – #rwanda #RwOT

    Impande zombi zabyemeranyije ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021 ubwo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine, yasuraga Akarere ka Huye.

    Yasuye ibikorwa bitandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, Urwunge w’Amashuri rwa Rukira n’inzu ikoreramo Ikigo cy’Ikoranabuhanga, Huye Innovation Hub hamwe n’ikigo gifasha abashaka akazi no kubahuza n’abagatanga.

    Ambasaderi Anfré Antoine yavuze ko mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bemeranyije kongera imbaraga mu mubano na Komini Castres, hasubukurwa bimwe mu bikorwa byari byaradindiye kubera ko ibihugu byombi bitari bibanye neza.

    Yavuze ko kandi u Bufaransa buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere inzego zirimo uburezi n’ubukungu.

    Ati “By’umwihariko u Rwanda dusanzwe turi abafatanyabikorwa beza mu kubungabunga ibidukikije n’amazi ndetse no mu burezi kuko nk’ubu hari abarimu bacu biteguye kuza gufatanga ubufasha mu kwigisha Igifaransa. U Rwanda kandi dufatanya mu guteza imbere ikoranabuhanga ndetse dufatanya no muri siporo.”

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatumye umubano warwo n’u Bufaransa uzamo agatotsi, bituma n’ibikorwa by’ubufatanye hagati y’Akarere ka Huye na Komini Castres bidindira.

    Ntakirutimana Augustin wo mu Murenge wa Huye avuga ko yahoze akora nk’umuvumvu mu mishinga yari ihuriweho hagati y’iyahoze ari Komini Huye muri Perefegitura ya Butare na Komini Castres yo mu Bufaransa.

    Yavuze ko icyo gihe bakuraga amafaranga menshi mu bikorwa bihuriweho n’impande zombi, bityo ubufatanye bwongeye gusubukurwa babibonamo inyungu.

    Ati “Ndahamya ko baramutse bagarutse hari byinshi bageza ku Banyarwanda mu mishinga itandukanye nko mu bworozi bw’inzuki, amakoperative yo kudoda no kuboha n’ibindi.”

    Umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rukira, Gakwaya Callixte, na we yavuze ko nk’ishuri bazungukiramo byinshi birimo ubumenyi, guhabwa ibitabo, mudasobwa no kwagura isomero.

    Perezida wa Komite y’ubufatanye bw’Akarere ka Huye na Komini Castres, Kagabo Joseph, yavuze ko bemeranyije guteza imbere siyansi, gushakira ingengo y’imari imishinga yatangiye, imigenderanire n’imikoranire, ingendoshuri n’ibindi.

    Ati “Mu ivugururwa ry’imishinga twaganiraga nka internet iri ku Bitaro bya Kabutare ni bo bagiye badufasha, natwe kandi dufite ibyo tugomba guteza imbere tukabishorayo nk’ibikorwa by’imyuga n’ubukorikori. Tuvuganye rero ko imirimo yatangijwe mbere tuyiha ingufu kandi ikagirira akamaro abaturage b’impande zombi.”

    Yakomeje avuga ko mu mishinga bazavugurura harimo uw’ubuvumvu mu Bisi bya Huye, kuvugurura ishuri ry’ububaji mu Kagari ka Rukira, guteza imbere isomero ry’abana, kwigisha Igifaransa no kohereza abarimu baturutse mu Bufaransa kwigisha mu Rwanda.

    Ubufatanye bw’Akarere ka Huye na Komini Castres bumaze imyaka 35 ndetse hashize imyaka ibiri bifatanya kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi.

    Akarere ka Huye na Komini Castres yo mu Bufaransa byemeranyije kongera ikibatsi mu bufatanye bufitiye inyungu abaturage

    Ambasaderi Antoine aganira n’Umuyobozi w’Umusigire w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine, yasuye Akarere ka Huye mu rugendo rugamije kunoza imikoranire hagati y’aka karere na Komini Castres

    Ambasaderi Anfré Antoine yavuze ko u Bufaransa buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere inzego zirimo uburezi n’ubukungu

    Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rukira bakurikiye ijambo bagejejweho na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine

    Abanyeshuri bo muri GS Rukira bagaragaje bimwe mu byo biga

    Ambasaderi Anfré Antoine yavuze ko mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bemeranyije kongera imbaraga mu mubano na Komini Castres hasubukurwa bimwe mu bikorwa byari byaradindiye

    GS Rukira ni rimwe mu mashuri agirana ubufatanye na Komini Castres

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine, yasuye Akarere ka Huye ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushingo 2021. Yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye

    Yasuye inzu ikoreramo ikigo cy’ikoranabuhanga Huye Innovation Hub hamwe n’ikigo gifasha abashaka akazi kubahuza n’abagatanga

    [email protected]


    source : https://ift.tt/2ZPpRUt

  • Sugira ejobundi wakubise ishoti umutambiko ukenda kugwa yongeye guhamagarwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Sugira Ernest ubu uri gukinira ikipe ya AS Kigali iri mu makipe ahagaze neza mu Rwanda, aherutse kugaragara mu mukino iyi kipe yanyagiyemo umuvandimwe wayo Kiyovu Sports ibitego 4-0.

    Muri uriya mukino, Sugira Ernest yinjiyemo asimbuye ariko iminota micye yamazemo yongeye kugaragaza ko akaguru ke kakirimo ibitego.

    Nubwo umukino warangiye nta gitego abonye dore ko yinjiye habura iminota micye ngo umukino urangire, yagerageje kugisha dore ko yateye ishoti riremereye ari nko muri metero 40 uvuye ku izamu rya Kimenyi Yves ariko ku bw’amahirwe umupira ukubita umutambiko w’izamu.

    Uyu musore yagiye arokora ikipe y’Igihugu Amavubi by’umwihariko ubwo yari muri CHAN 2020 agatsinda igitego yatsinze ubwo iyi kipe yakinaga na Togo kikayihesha itike yo kujya muri 1/4.

    Ni igitego kitazapfa kwibagirana mu mitwe ya benshi bakunda ruhago n’Abanyarwanda muri rusange kuko ubwo kishimirwaga mu Mujyi wa Kigali ubwo hariho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko bazirengaho birara mu mihanda bishimira iriya ntsinzi.

    Sugira Ernest washimirwaga na buri wese, yari amaze iminsi adahamagarwa mu ikipe y’Igihugu dore ko mu mikino iyi kipe iheruka gukina na Uganda ikayitsinda inshuro ebyiri, uyu musore yabaga atahamagawe.

    Amavubi aritegura imikino ibiri yo kwishyura ya Kenya na Mali yombi itagize icyo ivuze ku Rwanda kuko rwamaze gusezererwa mu mikino yo gushaka itike yerecyeza mu Gikombe cy’Isi cya 2022.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Sugira-ejobundi-wakubise-ishoti-umutambiko-ukenda-kugwa-yongeye-guhamagarwa-mu-Mavubi

  • Amenyo ararabagirana kuko yuzuye zahabu…Adekunle Gold uje gutaramira Abanyarwanda yahasesekaye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukomeye, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021 ku kibuga cy’Indege cya Kanombe aho yakiranywe ubwuzu n’urugwiro na bamwe mu bari gutegura kiriya gitaramo.

    Nta byinshi yatangaje gusa yavuze ko abazitabira kiriya gitaramo kizabera muri salle ngari ya Canal Olympia ku i Rebero bashonje bahishiwe.

    Yagize ati 'Abantu bitege umuriro. Nabararikira kuza mu gitaramo.'

    Uyu muhanzi ugeze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, yavuze ko u Rwanda ari Igihugu kihariye gifite ubwiza buhebuje.

    Muri kiriya gitaramo, azafatanya n’abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo abakizamuka nka Kenny Sol na Gabiro Guitar bombi bagezweho muri ibi bihe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Amenyo-ararabagirana-kuko-yuzuye-zahabu-Adekunle-Gold-uje-gutaramira-Abanyarwanda-yahasesekaye-AMAFOTO

  • #Amavubi: Sugira yongeye guhamagarwa, hiyongeramo n’amazina mashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 04/11/2021, umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘’Amavubi Stars” Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 bagiye gutangira umwiherero w’Amavubi.

    Ni umwiherero uri mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu yo mu itsinda E u Rwanda ruherereyemo mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

    Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izakora umwiherero guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021 mu gihe imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali. Amavubi azakira Mali ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba I Kigali mbere gato yo kujya gusura Kenya mu mukino wo kwishyura ari nawo wa nyuma u Rwanda ruzaba rukinnye muri aya marushanwa uteganyijwe ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021.

    Mu mazina yahamagawe, harimo rutahiza Sugira Ernest wa AS Kigali wari umaze iminsi adahamagarwa, hakaza myugariro wa Gasogi United Nkubana Marc wigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

    Irindi zina rishya ryagaragaye kuri uru rutonde ni uwitwa RUTABAYIRU Jean Philippe ukina mu mu cyiciro cyo hasi muri Espagne mu ikipe yitwa S.D. LENENSE PROINASTUR.

    Mu bakinnyi batagaragaye kuri uru rutonde harimo myugariro Ombolenga Fitina wa APR FC umaze iminsi afite imvune, na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie bari bamaze iminsi bari mu busatirizi bw’Amavubi.

    Abakinnyi bahamagawe:

    ABANYEZAMU

    1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC)
    2. BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
    3. NDAYISHIMIYE Eric (Police FC)
    4. NTWALI Fiacre (AS Kigali)

    AB’INYUMA

    5. RUKUNDO Denis (As Kigali)
    6. NKUBANA Marc (Gasogi United)
    7. IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
    8. RUTANGA Eric (Police FC)
    9. NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
    10. MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
    11. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
    12. SERUMOGO Ali (SC Kiyovu)

    ABO HAGATI

    13. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze)
    14. MUHIRE Kevin (Rayon Sports FC)
    15. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
    16. NIYONZIMA Olivier (As Kigali)
    17. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
    18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
    19. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
    20. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
    21. RUTABAYIRU Jean Philippe (S.D. LENENSE PROINASTUR)
    22. NSANZIMFURA Keddy (APR FC)
    23. NIYONZIMA Haruna (As Kigali)

    AB’IMBERE

    24. NDAYISHIMIYE Antoine Dominique (Police FC)
    25. SUGIRA Ernest (As Kigali FC)
    26. MUGENZI Bienvenue (SC Kiyovu)
    27. KWITONDA ALLAIN (APR FC)
    28. USENGIMANA Danny (Police FC)
    29. HAKIZIMANA Muhadjiri (Police FC)
    30. NSHUTI Dominique Savio (Police FC)
    31. NSHUTI Innocent (APR FC)

    Mali niyo iyoboye itsinda E n’amanota icumi, Uganda ni iya kabiri n’amanota umunani, Kenya ni iya gatatu n’amanota abiri mu gihe u Rwanda ari rwo ruyaheruka n’inota rimwe rukumbi.

    source : https://ift.tt/3mHGCJC

  • Karabaye: undi munyeshuri yashinze ivi yambikira impeta umukunzi we imbere y'abanyeshuri ,induru ziravuga (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bimaze kugaragara ko urukundo rumaze gufata indi ntera mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kuko bakomeje gutera ivi bambikana impeta.

    Kuri ubu hongeye kujya hanze amashusho y'abanyeshuri babiri bampikanye impeta imbere y'abandi ,maze si ukubavugiriza induru karahava.

    Video itangirana umunyeshuri w'umuhungu ashinze asaba umukunzi we kuzamubera umugore na we yari afite afite indabyo ntoya mu ntoki.

    Abandi bana bahise bavuza induru ubwo umukobwa ukiri muto yatekerezaga igisubizo cye .Iyo videwo irangiye, umukobwa avuze ngo 'yego' maze umukunzi we ahita amwimbika impeta ku rutoki.

    Source : https://yegob.rw/karabaye-undi-munyeshuri-yashinze-ivi-yambikira-impeta-umukunzi-we-imbere-yabanyeshuri-induru-ziravuga-video/

  • Muyango na Kimenyi bagiriwe inama y'inshuro bakwiye kujya batera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko twabibabwiye ku munsi w'ejo, Muyango Claudine, Fiancee wa Kimenyi Yves, umunyezamu w'ikipe ya Kiyovu Sport, yari yahindutse igitaramo mu kiganiro urukiko rw'ubujurire aho yashinjwaga kuba ariwe waba yihishe inyuma yo gusubira inyuma kwa Kimenyi mu bijyanye n'umupira w'amaguru.

    Nyuma y'uko rero Bruno Taifa amaze gushinja Muyango kuba ariwe watumye Kimenyi asubira inyuma, mugenzi we bakorana mu kiganiro Urukiko rw'ubujurire ariwe Sam Karenzi yahise amugira inama y'uburyo we na Kimenyi bakwiye kugabanya inshuro batera akabariro (ngo nugukora siporo yo mu gitanda) kugirango Kimenyi yongere kwitwara neza mu Kibuga.

    Mu magambo Sam Karenzi yagize ati :'Bambwirire Mama Miguel (Muyango) bati ntago umuntu ashobora gukina match kuva ku wa mbere kugera ku cyumweru. Mukinishije nk'ebyiri mu cyumweru hanyuma ureke na Kiyovu imukinishe indi minsi ine isigaye,…. comme ca azagenda agarura ubuhanga bwe. '

    Kanda hano urebe incamake y'amakuru ya Showbiz agezweho.

    Source : https://yegob.rw/muyango-na-kimenyi-bagiriwe-inama-yinshuro-bakwiye-kujya-batera-akabariro/

  • Abakobwa bari barashimuswe kugira ngo babyare abana bo kugurisha batabawe #rwanda #RwOT

    Abaturage ba Nigeriya batunguwe n'itsinda ry'abantu bashimutaga abagore hanyuma bakabahatira kubyara abana bo kugurisha hirya no hino ku isi.

    Iri tsinda ryafashwe n'inzego zishinzwe umutekano,ryari rifite amazu ryashyiragamo abagore bashimuswe kugira ngo baterwe inda babyare abana.

    Aba bagore ngo bafatwaga ku ngufu n'abantu batazi bakabatera inda,hanyuma bakabyara abana bakagurishwa nyuma.

    Abakobwa bato bafatwaga ntabwo babaga bazi ibyerekeye iki gikorwa kitemewe kuko bamwe babatwaraga babizeza ko bazabafasha kwerekeza mu bihugu byo hanze gukorera amafaranga menshi.

    Abakora muri iri tsinda babeshyaga abakobwa n'abagore ko bazahabwa akazi keza kandi bagahembwa akayabo bikarangira bajyanwe gufungirwa mu mazu batemerewe gusohoka.

    Ababaga batwite bahabwaga ikizere cyo kwitabwaho. Aba bakobwa basabwaga kubyara abana benshi bashoboka.

    Babyaraga abana ntibongere kubabona. Aba bana bagurishwaga mu mahanga ku mpamvu zitandukanye.

    Kugira ngo hatagira ubakeka, abashimutaga aba bakobwa bahaga ubufasha abantu bafitanye isano n'aba bakobwa.

    Abapolisi bashoboye guta muri yombi abakoraga ibi bikorwa ndetse bafunga ubucuruzi bwabo.

    Abakobwa bagera kuri 30 bafite imyaka kuva kuri 15 kugeza kuri 17 bararekuwe. Abapolisi ndetse bakijije abana babo. Abagore 19 batwite na bo bakuwe mu maboko y'abo bagizi ba nabi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abakobwa-bari-barashimuswe-kugira-ngo-babyare-abana-bo-kugurisha-batabawe

  • Yvan Muziki na Marina bifashishije Masamba mu… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y'iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, kuri shene ya Yvan Muziki.

    Masamba Intore yabwiye INYARWANDA, ko Yvan Muziki ari we wamusabye ko yasubiramo indirimbo ye 'Urugo ruhire'.

    Avuga ko Yvan Muziki yanamusabye ko yamukundira, akayiririmbamo igitero cya nyuma.

    Uyu muhanzi avuga ko atibuka neza umwaka yahimbiyemo iyi ndirimbo, ariko ngo ni hagati ya 2003 na 2004. Avuga ko ntawe yayihimbiye, ahubwo yayihimbiye 'ubukwe'.

    Masamba wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko hari indirimbo 'Urugo ruhire' yahimbiye ubukwe muri rusange n'indirimbo 'Araje araje' yahimbiye mu gihe cyo gusaba no gukwa, kandi ngo zose yazihimbiye igihe kimwe.

    Ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ryasize inkuru z'ubukwe hagati na Yvan Muziki n'umuhanzikazi Marina biturutse ku mafoto yabanje gusohoka abagaragaza mu myenda y'abageni, bituma benshi batekereza ko barushinze.

    Ibi ariko byaje bikurikira ibyari bimaze iminsi bivugwa ko urukundo rwa Marina na Yvan Muziki rugeze aharyoshye.

    Gusa, Marina aherutse kubwira INYARWANDA, ko adakundana na Yvan Muziki ahubwo ko afite umukunzi mushya afitiye amashyushyu yo kuzatangaza igihe kimwe.

    Iyi ndirimbo 'Urugo ruhire' iri kuri EP (Extended Play) Yvan Muziki azashyira hanze mu minsi iri imbere. Marina aririmba igitero cya mbere, Yvan Muziki akaririmba igitero cya kabiri naho Masamba akaririmba igitero cya nyuma.

    Umuhanzi Yvan Muziki avuga ko yifuriza urugo ruhire abakundana bose 'bateganya kurushinga' mu minsi iri imbere.

    'Urugo ruhire' iri mu ndirimbo z'ubukwe za Masamba Intore, zizihira abarushinze n'imiryango yombi. Irimo ubutumwa bwifuriza impundu z'urwunge umugeni, kuzahirwa n'urushako, yubake rukomere, kubyara bagaheka bakagwiza umuryango n'ibindi.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bob Pro, naho amashusho (Video) yafashwe anatunganywa na The Benjamins Films.


    Yvan Muziki ni we wasabye Masamba Intore ko yasubiramo indirimbo ye 'Urugo ruhire' icurangwa cyane mu bukwe


    Masamba yaririmbye igitero cya Gatatu muri iyi ndirimbo ye yasubiwemo na Yvan Muziki n'umuhanzikazi Marina


    Iyi ndirimbo 'Urugo ruhire' yazamuye inkuru z'ubukwe n'urukundo hagati ya Yvan Muziki na Marina
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUGO RUHIRE' YA YVANNY MUZIKI, MARINA NA MASAMBA INTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111072/yvan-muziki-na-marina-bifashishije-masamba-mu-ndirimbo-ye-yahimbye-mu-2003-video-111072.html

  • INYANDIKO IMENYESHA ECM COMPANY LTD NA RUTABAYIRO Eric IMIKIRIZE Y 'URUBANZA #rwanda #RwOT

    Me UWITIJE R. Janvier, Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga , amenyesheje ECM COMPANY LTD na RUTABAYIRO Eric ko urukiko rwategetse mu rubanza rwa RCOM 02697/2019/TC kwishyura ECOBANK RWANDA PLC amafaranga yose hamwe angana:

    1.167,617,918 frw umwenda
    2.500,000 frw igihembo cya Avoka byatakajwe m'urubanza
    3.1,000,000 frw igihembo cya Avoka yose hamwe akaba 168,217,918 frw

    INYANDIKO IMENYESHA IMIKIRIZE Y 'URUBANZA IKABA IRI HANO HASI

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/inyandiko-imenyesha-ecm-company-ltd-na-rutayiro-eric-imikirize-y-urubanza