Category: Uncategorized

  • Abacuruzi baciriritse ntibarumva impamvu bagomba gutanga inyemezabwishyu ya EBM #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komiseri mukuru wa RRA na Guverineri w
    Komiseri mukuru wa RRA na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice bashishikarije abacuruzi baciriritse gukoresha EBM

    Abacuruzi baciriritse bavuga ko basabwa kugura telefone cyangwa mudasobwa yo gushyiramo uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha gutanga inyemezabwishyu kandi atari buri mucuruzi wabyigondera, hakaba n’ikibazo cy’uko batarahabwa amahugurwa kuri iryo koranabuhanga.

    Mukamuganga Venerande avuga ko ku giti cye nk’umucuruzi yasabye gukoresha EBM ikoresha telefone ariko akaba atarahabwa amahugurwa yo kuyikoresha, kuko ubucuruzi bushya bw’imyenda abumazemo amezi atatu gusa mu isoko rya Muhanga.

    Mukamuganga agaragaza ko impamvu ataratangira gukoresha ubwo buryo ari uko atahabwa amahugurwa y’uburyo bizajya bikorwa, kandi abona hari hakiri kare kuko ari bwo agitangira ubucuruzi.

    Icyakora avuga ko hari ubundi bucuruzi yakoraga bwo gucuruza ibijyanye n’ibikoresho byo mu biro, agatanga inyemezabwishyu yifashishije imashini isanzwe ya EBM ariko mu bucuruzi bwe bushya, akaba ataratangira gukoresha EBM nshya.

    Ku kijyanye n’abavuga ko gutanga inyemezabwishyu ya EBM bishobora kubagora kubera ko bisaba telefone ihenze cyangwa mudasobwa, Mukamuganga avuga ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gikwiye kugira ibindi bisobanuro giha abacuruzi kugira ngo boroherwe.

    Agira ati “Ku bwanjye nta kibazo mfite cyo gukoresha EBM, kompanyi yacu iracyari nshya njyewe numva ntaratinze cyane. Hano mu isoko turacyari no mu gihe cy’igerageza, abacuruzi bakwiye guhabwa ubumenyi bwo gukoresha buriya buryo, ariko ntawakwirengagiza ko hakiri abacuruzi bafite ubushobozi buke bwo kubona mudasobwa, kubona izo telefone zigezweho, cyangwa interineti yo gukoresha”.

    Ndizeye Aimable na we ucururiza mu isoko rya Muhanga avuga ko uburyo bwo gutanga inyemezabwishyu za EBM bisa n’ibitarumvikana neza kuko basanzwe n’ubundi basora akaba atumva impamvu yo gutanga iyo nyemezabwishyu.

    Avuga ko yemera gusora kuko imisoro ari yo yubaka Igihugu ariko akaba atumva impamvu asabwa gutanga inyemezabwishyu ya EBM mu gihe n’ubundi basanzwe basora kandi iyo na yo itazaca umusoro kuko bafite igishoro gike.

    Agira ati “Rubanda rugufi bakwiye koroherezwa kuko nta bushobozi bwo kugura telefone igezweho cyangwa mudasobwa n’iyo interineti, ariko ntabwo twumva impamvu baduzaba gukoresha EBM mu gihe n’ubundi tugifite igishoro gitoya, ikibazo rwose ntabwo turabyumva bisa nk’ibyadutunguye”.

    RRA ivuga ko EBM itagamije guca umusoro gusa

    Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro kimara impungenge abacuruzi baciriritse kuko ngo inyemezabwishyu ya EBM itagambiriye gusa gusoresha abacuruzi, ahubwo inagamije guca akajagari k’abacuruzi badasora kandi abaguzi ari bo batanga umusoro.

    Komiseri mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal atangaza ko gahunda yo gutanga inyemezabwishyu ya EBM hakoreshejwe telefone cyangwa Mudasobwa itagamije gusa gusoresha abacuruzi, ahubwo igamije kugaragaza uburyo bakoramo kugira ngo n’abashobora kuba bakwiye gusora batabikora batahurwe.

    Avuga kandi ko inyemezabwishyu ya EBM itazabangamira abacuruzi baciriritse kuko itanga amakuru y’ubucuruzi bwabo ku buryo umucuruzi muto adasora kimwe n’uwahombye, akabasaba gukorera mu mucyo kuko ari bwo Igihugu kimenya uko gikurikirana abashobora kuba bahunga imisoro.

    Agira ati “Turabasaba gukoresha EBM mu gutanga inyemezabwishyu, ntabwo ica umusoro ahubwo igaragaza uko mukora bityo tukabasha gukurikirana ba bandi bakwepa imisoro kuko nanjye iyo ngiye guhembwa banca umusoro. Kuki se umucuruzi we atifuza gutanga ibyo agomba Leta kandi umusoro n’ubundi uba watanzwe n’abaguzi? Icyo gihe tumenya uwacuruje n’utacuruje usora agasora utagomba gusora ntasore”.

    Komiseri mukuru wa RRA avuga ko abacuruzi bafite ibibazo by’ubushobozi n’ubumenyi mu gukoresha EBM abakozi ba RRA bazajya babegera bakaganira kuri izo mbogamizi zigakemuka, akaba ashishikariza abacuruzi bose kwitabira gukoresha EBM.

    Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abacuruzi gutanga imisoro kandi, abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo bitwaye neza mu gusora bashimiwe mu birori byabereye mu Karere ka Muhanga, aho bashimiwe kuba barinjije imisoro isaga miliyari 44frw mu mwaka wa 2020-2021.


    source : https://ift.tt/3mIlJhu

  • Dore ubwiza bw'abanyarwandakazi bari guhatanira ibihembo muri Rwanda Infuencers Awards[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri Rwanda Influencers Awards hazagaragaramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye , haba ibyamamare bivuga rikumvikana kuri Instagram, Twitter, Youtube, Comedy, Radio na Televiziyo. Iyo urebye ibyiciro byateganijwe ubona neza ko ibi bihembo bizahuriza hamwe ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, ibyamamare mu itangazamakuru, ibyamamare mu muziki, cinema, mu gutegura ibiganiro, mu myambarire ndetse no mu bwiza.

    Ibi bihembo byateguwe na KCN Ltd, bikaba biteganyijwe ko hazabaho ibirori byiswe 'We Share Party' bizatangirwamo ibi bihembo aho byitezwe ko abazabyitabiza bazabanza gutambuka kuri Red Carpet, bagafata ifoto cyangwa bakaba baganiriza itangazamakuru.

    Mu cyiciro cy'ubwiza harimo abakobwa batanu aribo; Mutesi Jolly wabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2016 Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda muri 2020 , Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda muri 2015 , Umukundwa Clemence na Ishimwe Winnie Nicole .

    1.Miss Mutesi Jolly


    2.Miss Nishimwe Naomie

    3.Umukundwa Clemence



    4. Ishimwe Winnie Nicole .

    5.Miss Uwase Raïssa Vanessa



    Dore n'ibindi byiciro bitandukanye biri muri Rwanda Influencers Awards

    -Instagram: MBABAZI Shadia (ShaddyBoo), Bugingo Bonny (JuniorGiti), RUKUNDO Patrick (Paycope) na Uwase Muyango.

    - Twitter: Kubwimana Dominique, Pamela Mudakikwa, Richard Kwizera na ISHIMWE Claude

    - Abanyamakuru ba Televiziyo: Luck Nizeyimana, Angeli Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio.

    - Abanyamakuru ba Radio: Oswakim, Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi

    - Abanyarwenya: Clapton, Joshua, Arthur, Rusine, Japhet na Etienne

    - Music: Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody.
    Abanyamakuru ba Televiziyo: Luck Nizeyimana, Angeli Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio.

    - Abanyamakuru ba Radio: Oswakim, Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi
    - Abanyarwenya: Clapton, Joshua, Arthur, Rusine, Japhet na Etienne

    - Music: Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody.

    - Cinema: Papa Sava, Bamenya, Bahavu Jannet, Bazongere Rosine na Nick dimpoz

    - Youtube: Isimbi, Yago, Rose Nishimwe, Dash Dash na Irene Murindahabi

    -Fashion: Moshions, Tanga Designer, The trainer, The mackenzies na Joyce Designer

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ubwiza-bw-abanyarwandakazi-bari-guhatanira-ibihembo-muri-rwanda-infuencers

  • Rubavu: Abantu babiri barashwe barapfa ubwo bashakaga kwambutsa Caguwa bayikuye RDC #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka karukogo mu mudugudu wa Bisizi humvikanye amasasu 6 y'ingabo z'u Rwanda zarashe abantu 3 bashakaga kwinjiza magendu ku butaka bw'u Rwanda babiri muri bo bahita bahasiga ubuzima.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2021,nibwo aba bagabo bagerageje kwambutsa caguwa bayikuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,bakubitana n'ingabo z'u Rwanda zibarasaho babiri bahasiga ubuzima undi arakomereka bikabije.

    Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange y'akarere ka Rubavu,Niyibizi Hubert,yemeje aya makuru ati “Nibyo koko abaturage babiri barashwe mu masaha ya saa kumi zirengaho.Babiri barashwe barapfa undi arafatwa.N'abaturage bari bambutse umupaka mu buryo butemewe hanyuma abasirikare babahagaritse ntibabyemera, bashaka kubarwanya.

    Nk'abashinzwe umutekano,ubusugire bw'igihugu nta kindi bari gukora,birwanyeho,ku bw'amahirwe make 2 barapfa undi arafatwa ubu yashyikirijwe inzego z'umutekano.

    Iyo umuturage ahagaritswe ku mupaka ntabyemere ntabwo bashobora kumutandukanya n'iyo nterahamwe,FDLR,kandi hari mu mwijima,kubatandukanya nabo biragoye.

    Niyibizi yasabye abaturage ati “Turashishikariza abaturage kunyura mu nzira zemewe,bakagenda bemye,bakaza tukabaha ibyangombwa,bakareka guca mu nzira zitemewe.”

    Abaturage bo muri aka gace bavuze ko bafite agahinda ko kuba aba baturage barashwe bari gushaka imibereho.

    Umwe mu baganiriye n'umuryango yagize ati “Ibi birababaje.Umuturage ahanyura saa kumi n'ebyiri avuye guca inshuro,nta rumogi acoye, afite utwenda baramuha ibihumbi 2,barangiza bakamwica.”

    Undi ati “Biriya n'amakosa,ntabwo aribyo.Mutuvuganire bafungure imipaka.”

    Niyibizi yavuze ko ibyo abaturage bakoze bamagana uru rupfu atari imyigaragambyo ahubwo ari agahinda ko kubura ababo ndetse ko baganirijwe bakabwirwa ububi bwo guca mu nzira zitemewe.

    Aba bantu bazwi nk'abacoracora bakunze guca mu nzira zitemewe zikunze gucamo abanzi b'igihugu mu masaha ya nijoro bigatuma baraswa n'ingabo z'u Rwanda.

    Kuwa 22 Nzeri 2021, nabwo Ingabo za RDF zikorera mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, nabwo zarashe abagabo babiri n'umugore umwe barimo bagerageza kwinjiza mu gihugu Magendu igizwe n'amabaro y'imyenda.

    Icyo gihe,Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu Ushinzwe iterambere ry'Ubukungu,Nzabonimpa Deogratias, yasabye abakora ubucuruzi gukora mu buryo bwemewe kandi bakirinda gukoresha umupaka mu buryo butemewe n'amategeko.

    Yagize ati 'Ni byiza gukora ubucuruzi, ubushabitsi ariko ntabwo ari byiza kubukorera mu nzira zitemewe ahubwo banyure mu nzira ziteganywa n'amategeko.Mu by'ukuri ni nko kwiyahura ubwabyo gukora ubucuruzi butemewe n'amategeko warangiza ugashaka guca mu birindiro by'ingabo z'igihugu.'

    Yakomeje agira ati 'Nicyo dusaba abaturage bacu ni ukugerageza kunyura mu nzira zemewe n'amategeko.Igihugu cyacu duhahirana n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mipaka itatu kandi izwi.'

    Muri Werurwe 2019 ubwo haraswaga abagabo batatu b'Abanyarwanda bageragezaga kwinjiza mu gihugu bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,caguwa,icyo gihe uwari umuyobozi wa Brigade ya 301, Brigadier General Pascal Muhizi, yavuze ko abaturage bakwiriye gukoresha inzira zemewe.

    Ati 'Ba bandi bose bajya batera, baturuka hariya kandi nta narimwe [umwanzi] yigeze atera adaherekejwe n'abacoracora [abacuruza magendu] kuko nibo babayobora. Nonese murashaka ko dukorana gute? Dukunde abacoracora bakorana n'umwanzi twibagirwe inshingano zacu? Nibyo mushaka? Twe tube abana beza tubareke baze babarimagure? Amahitamo ni ayanyu [ariko] mwabyemera, mutabyera, twebwe ntabwo tuzigera tubyemera.'

    ''Amabwiriza twarayabahaye, imipaka irazwi hari Kabuhanga, Petite Barrière na Grande Barrière. None se iyo utahanyuze ugapfumaguza nijoro mu mwijima usatira ibirindiro by'Ingabo uba ushaka kugera kuki, uretse kwiyahura? Cyangwa ni ugushaka kurangiza ubuzima ku buryo bwihuse? Umusirikare ari aho ategereje umwanzi, nawe uraje wikoreye ibifurumba bya magendu. Ubwo twabwirwa n'iki niba utikoreye imbunda?''




    Ntakirutimana Alfred/UMURYANGO.RW

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-abantu-babiri-barashwe-barapfa-ubwo-bashakaga-kwambutsa-caguwa-bayikuye

  • Abahanzi bakomeye muri East Africa bakomeje gusaba abakunzi babo kwitabira igitaramo cya Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Harmonize ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 7 na Eddy Kenzo ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 1 kuri Instagram naho Ykee Benda akurikirwa n'abarenga ibihumbi 670 kuri Instagram , bose bagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, bavuga ko batewe ishema n'intambwe yateye mu muziki.

    Bruce Melodie yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yashimye Eddy Kenzo, Ykee Benda na Harmonize avuga ko 'ibi bigaragaza ubufatanye bw'abahanzi mu muziki' kandi ko abishyize hamwe ntakibananira. Ati 'Mwabyumvise abami babyivugiye.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-bakomeye-muri-east-africa-bakomeje-gusaba-abakunzi-babo-kwitabira

  • 'Abateye bashakaga gufata Bukavu' Nyamuhombeza #rwanda #RwOT

    Inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru w'intara ya Kivu y'Epfo zari zifite imigambi irimo no kuwufata, nk'uko bivugwa na Nyamuhombeza Ombe ukurikiranira bya hafi ibyo mu gihugu cye DR Congo.

    Major Dieudonné Kasereka umuvugizi w'ingabo za DR Congo (FARDC) mu ntara ya Kivu y'Epfo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abateye ari 'urubyiruko rw'abamai-mai rwiyahuza ibiyobyabwenge rushukwa n'abantu badakunda iki gihugu'.

    Gusa Nyamuhombeza uba muri Finland, avuga ko abateye ari 'umutwe umaze iminsi uzwi n'abantu bacye kuko nta bikorwa bifatika wari wagashyize ahagararaga, ariko si umutwe wavutse none'.

    Uburasirazuba bwa DR Congo ni agace kataragira amahoro kuva mu myaka irenga 20 ishize, Umuryango w'Abibumbye uvuga ko hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

    Muri Kivu y'Epfo, mu mwaka ushize abakuru b'imitwe y'inyeshyamba irenga 40 bashyize umukono ku masezerano y'amahoro yo guhagarika imirwano.

    Ariko uko ibintu byifashe mu misozi ya Fizi na Minembwe, hamwe n'iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuwa gatatu i Bukavu ni ibimenyetso ko ayo masezerano asa n'ayaheze mu nyandiko gusa.

    Major Kasereka avuga ko abo bantu bitwaje intwaro bagabye ibitero ku cyicaro gikuru cy'akarere ka 33 ka gisirikare n'ahandi habikwa ibikoresho bya gisirikare.

    Kuri Kasereka impamvu hakiri ibibazo by'umutekano muri aka gace 'ni uko hari abanye Congo badakunda igihugu cyabo bafatanya n'umwanzi wa Congo.'

    Kasereka yirinda guha abateye izina kuko ngo batarabazwa ngo bimenyekane neza abo ari bo.

    Kumenya umutwe wa CPCA — A64

    Nyamuhombeza Ombe we avuga ko uwo atari umutwe uvutse vuba aha nubwo utari uzwi n'abantu benshi.

    Avuga ko ari umutwe witwa Coalition des Patriotes Congolais pour l'Application de l'Article 64 (CPCA-A64), wahise usohora itangazo nyuma y'ibi bitero, unabyita ko ari 'intambwe ya mbere' kandi ari 'igikorwa gito cyo kuburira leta'.

    Nyamuhombe avuga ko ingingo ya 64 y'itegekoshinga rya Congo uyu mutwe uvuga ko ushingiyeho ivuga ko:

    'Umukongomani wese afite inshingano zo kuburizamo abantu bafata ubutegetsi n'imiyoborere y'igihugu nk'aho ari akarima kabo, n'abashaka kugitwara nabi, ko buri wese afite izo nshingano.'

    Nyamuhombeza avuga ko mu nyandiko y'impapuro 29 yasohowe n'uwo mutwe irimo ibitari bicye banenga leta ikuriwe na Perezida Félix Tshisekedi.

    Ati: 'Bafite ibintu bitari bicye basaba, banenga leta ya Tshisekedi kugambanira bikomeye Congo ikorana n'ibihugu by'u Rwanda, Burundi na Uganda.

    'Nanone unenga [umutwe] leta ya Tshisekedi imigirire [mibi] n'isahurwa ry'umutungo kamere wa Congo ku bihugu by'ibituranyi n'ibihugu by'amahanga.'

    'Hari hashize iminsi bivugwa ko bazatera'

    Nyahombeza arakomeza ati: 'Amakuru dukurura mu gihugu cyacu cya Congo mu burasirazuba ni uko bari basanzwe bariho bafite ababahagarariye harimo na bariya nakubwiye [basinye iyo nyandiko] kandi bakagira n'umutwe ufite intwaro.'

    Nyamuhombeza avuga ko hari hashize iminsi binugwanugwa ko bashobora gutera i Bukavu.

    Ati: 'Ariko cyane cyane ko hari bagenzi babo bari bamaze iminsi barafashwe mpiri hariya i Bukavu kuri Universite Officiel de Bukavu barafungwa.

    'Mu byabazanye, nubwo bari bafite n'intego zo gufata umujyi wa Bukavu, ahanini bari baje kubohoza bagenzi babo bafunzwe ndetse batere n'ibirindiro bya FARDC n'ububiko bw'imbunda barebe uko basahura imbunda n'amasasu.'

    Inyandiko y'uyu mutwe ivuga ko ukorera mu ntara za Ituri, Kivu y'Epfo n'iya Ruguru. BBC ntiyashoboye kugenzura ibivugwa n'inyandiko yawo.

    Uyu mutwe uvuga ko mu byo wifuza harimo kuva muri Congo kw'ingabo za MONUSCO kuko zananiwe inshingano zazo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

    SRC;BBC

    The post 'Abateye bashakaga gufata Bukavu' Nyamuhombeza appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/04/abateye-bashakaga-gufata-bukavu-nyamuhombeza/

  • RDC: Ebola yahitanye abantu batandatu, umunani barayandura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ku itariki ya ku ya 1 Ugushyingo 2021 ubwo habonekaga abo barwayi, hari abandi batandatu batabye Imana bazize icyorezo cya Ebola.

    OMS yongeraho ko abantu bagera kuri 573 na bo bashobora kwiyongera ku mubare w’abayanduye kuko bafite ibyago byinshi byo kugerwaho na Virus ya Ebola.

    Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko abo barwayi umunani babonetse mu duce twa Butsili na Beni two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

    Ubuyobozi bwo muri ako gace bubifashijwemo na OMS, bwatangije gahunda yo gukingira abantu Ebola mu kwezi gushize, gusa bavuga ko umubare w’abandura ushobora gukomeza kuzamuka.

    source : https://ift.tt/3nU2pgQ

  • Amateka ya Baganizi Eliphaz wamamaye nk’umusaza mu ikinamico kandi ari umusore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Baganizi Eliphaz
    Baganizi Eliphaz

    Baganizi Eliphaz yari umuhanga cyane mu guhindura ijwi, ku buryo ubwo yari afite imyaka iri munsi ya 30 y’amavuko Indamutsa zakundaga kumukoresha mu ikinamico ari umusaza, abumvaga radiyo bakibwira ko ari umusaza rukukuri.

    Usibye gukina mu itorero Indamutsa, Baganizi yari asanzwe akora muri ORINFOR ashinzwe kugenzura niba amakuru yose agomba guca kuri radiyo yabonetse kandi ameze neza (operateur select).

    Imwe mu makinamico yumvikanamo ari umusaza, ni iyitwa “Mazi ya teke” aho aba ari se w’umukobwa ushimutwa n’umusore witwa Haruna (umwanya wakinwe na nyakwigendera Sebanani André).

    Baganizi Eliphaz yavutse mu 1963 yitaba Imana hashize igihe gito Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye azize uburwayi.

    Baganizi Olivier, umuhungu wa Baganizi Eliphaz
    Baganizi Olivier, umuhungu wa Baganizi Eliphaz

    Baganizi Olivier w’imyaka 34, ni umuhungu wa nyakwigendera ndetse akaba yarakurikiye umwuga wa se.

    Yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Lemigo TV, Royal TV, ubu amaze imyaka itanu akorera Isango TV, afite n’itorero ry’ikinamico ryitwa ‘Ishya Culture Troop’.

    Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Baganizi Olivier yashimishijwe cyane no kubona atumirwa bwa mbere n’itangazamakuru ngo avuge amateka arambuye yaranze se, Baganizi Eliphaz.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3GT1UMr

  • Umujyi wa Kigali wamurikiye indi ya Afurika ikoranabuhanga wagezeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa aganira n’abashyitsi

    Iryo huriro ryitwa ASToN ryiyemeje gusangira ubunararibonye ku iterambere ridaheza rishingiye ku ikoranabuhanga, rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 2019.

    Abahagarariye imijyi igize ASToN baje mu Rwanda kureba aho Kigali igeze mu rwego rw’ikoranabuhanga, bagaragarijwe uburyo abaturage b’uyu mujyi barikoresha mu buzima bwa buri munsi.

    Guhera ku makarita y’ingendo abagenzi batega bisi bakoresha bakoza ku cyuma cya Tap&Go, ikoreshwa rya Yego Moto na Yego Cabs no kuba Mobile/Airtel Money bikoreshwa mu guhererekanya amafaranga no kwishyura serivisi zitandukanye zirimo iza Leta zisabirwa ku Irembo.

    Abagize Ihuriro ASToN basuye ibice bitandukanye bigize Kigali
    Abagize Ihuriro ASToN basuye ibice bitandukanye bigize Kigali

    Hari ibyapa biyobora abagenzi muri za karitsiye zigize uyu mujyi, camera zituma habaho kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga no kwirinda ibyaha bitandukanye, hakaba n’ikoranabuhanga ryo kumenyesha no kwishyura imisoro, Umujyi wa Kigali ubishingiraho uvuga ko bigenda bihindura ubuzima n’imikorere by’abawutuye.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko bamaze kugera kuri serivisi zirenga 100 ziruhura abaturage kugenda bikoreye amafaranga no gutakaza umwanya bajya gusaba serivisi ku biro bya Leta.

    Rubingisa yagize ati “Natanga urugero kuri serivisi zo mu irangamimerere aho ushobora kwicara mu rugo ugasaba icyemezo cy’amavuko, icy’uko washatse, cyangwa ukaba wakwiyandikisha ukabona ibyangombwa bitandukanye nk’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Indangamuntu, ibijyanye n’ubutaka aho wamenya icyo bwagenewe bigatuma usaba icyangombwa cyo kubaka cyangwa gusana”.

    Khadijetu uturutse I Nouakchot muri Mauritania ashimira Umujyi wa Kigali kuba urimo isuku
    Khadijetu uturutse I Nouakchot muri Mauritania ashimira Umujyi wa Kigali kuba urimo isuku

    Rubingisa avuga ko indi gahunda ikomeye irimo kugeragezwa, ari ugukoresha ikoranabuhanga mu gukusanya no kuvangura ibishingwe bikabyazwa undi musaruro.

    Yongeraho ko imiyoboro y’Ikoranabuganga (fibre optique) yari yarashyizwe mu butaka mbere y’umwaduko w’icyorezo Covid-19 yafashije abakozi b’inzego za Leta n’izigenga gutangira serivisi mu rugo, bituma hatabaho gusubira inyuma mu iterambere.

    Uwitwa Hamadou Yalcouye ushinzwe iterambere ry’inyubako mu Mujyi wa Bamako w’igihugu cya Mali, ashima Kigali ko ari umujyi utoshye urimo ibimera bitandukanye (birwanya imyuka isohoka mu bwinshi bw’abantu n’ibinyabiziga).

    Indi shusho nzinza Yalcouye ashimira Kigali ngo ni ukuba nta myanda inyanyagiye hirya no hino nk’uko abona ahandi haba handagaye impapuro, ibipfunyika n’amasashe.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yakiriye abahagarariye imijyi 11 yo muri Afurika

    Kuba igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali na cyo kigaragara kuri murandasi aho buri wese ucyifuza abasha kukibona, na byo ngo ni ibyo kwishimira.

    Yalcouye na bagenzi be baturutse mu mijyi itandukanye yo muri Afurika bavuga ko ikindi gishya bakuye i Kigali ari ikoreshwa ry’ibinyabiziga bitwarwa n’amashanyarazi, hamwe no kuba urubyiruko ari rwo rwihangira ikoranabuhanga rya telefone na mudasobwa rifasha abaturage mu mirimo ya buri munsi.

    Ihuriro ASToN ry’imijyi 11 yo muri Afurika rigizwe n’Imijyi ya Kigali mu Rwanda, Kampala muri Uganda, Matola muri Mozambike, Lagos muri Nigeria, Niamey muri Niger, SEME Podji muri Benin, Kumasi muri Ghana, Bamako muri Mali, Nouakchott muri Mauritanie, Benguerir muri Maroc hamwe na Bizerte muri Tuniziya.

    source : https://ift.tt/3k5vgxm

  • Muhire Kevin yahishuye abakinnyi 2 bakundaga kumutesha umutwe bashaka kumukura mu mukino #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko yahuye n’abakinnyi benshi muri shampiyona y’u Rwanda bamutesha umutwe kugira ngo ave mu mukino, ariko Migi na Zidane ngo nibo bakundaga kubimukora cyane.

    Si mu Rwanda gusa, n’ahandi ku Isi usanga iyo amakipe abiri yahuye hari igihe ikipe iba ifite umukinnyi uteshwa umutwe abakinnyi bahanganye kugira ngo niba ari na we ikipe igenderaho ave mu mukino babe batsinda byoroshye, iyo ari nk’umukinnyi ugira umujinya ashobora no guhita amukorera ikosa ashaka kwihorera akaba yanahabwa ikarita agasohoka mu kibuga.

    Muhire Kevin, umukinnyi wa Rayon Sports unakinnye shampiyona y’u Rwanda imyaka myinshi, aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko ubu nta mukinnyi wabasha kumukura mu mukino, ariko ngo mbere abakinnyi barimo Zidane na Migi ni bamwe mu bamuteshaga umutwe cyane.

    Ati 'Ubu ntawantesha umutwe ngo ankure mu mukino, twahuye na benshi bameze gutyo, iyo uhuye na benshi bameze gutyo ugera aho ukabimenyera. Abakundaga kuntesha umutwe ni benshi harimo Zidane(Nsabimana Eric) wa Police FC, harimo Migi(Mugiraneza Jean Baptiste) n’ubwo yagiye, urumva iyo bizwi ko ikipe igendera ku mukinnyi runaka, benshi baba bakugendaho baguhiga kugira ngo bagukure mu mukino ariko iyo uri umukinnyi mukuru uzi icyo ukeneye urabirengagiza umukino ugakomeza.'

    Agaruka ku mukino umutera ubwoba, yavuze ko atakiri ku rwego rwo kuba ari umukinnyi waterwa ubwoba n’umukino uwo ari wo wose ngo kuko amaze gukura kandi yakinnye imikino myinshi ubu afite ubunararibonye.

    Muhire Kevin 2014 yakiniye Isonga FC yavuyemo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports ayikinira kugeza 2019 ubwo yahitaga ajya mu Misiri muri El Makasa yahise imutiza muri El Dakhlia yakiniye amezi 6 agahita asubira muri El Makasa yakiniye amezi 6 ihita imutiza umwaka muri El Gaish ari nabwo amasezerano ye muri El Makasa yarangiraga. Yagarutse mu Rwanda muri Mata 2021 asubira muri Rayon Sports, ubu ni kapiteni wayo.

    Kevin yemeza ko ubu nta mukinnyi wapfa kumutesha umutwe ngo amukure mu mukino

    Migi agikina muri APR FC yajyaga ahura na Kevin bahanganye mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yahishuye-abakinnyi-2-bakundaga-kumutesha-umutwe-bashaka-kumukura-mu-mukino