Category: Uncategorized

  • Ingaruka mbi zigutegereje niba uhora ucungacunga muri telefoni y'umukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore zimwe mu ngaruka zo guhora ugenzura telefoni y'uwo mwashakanye:

    1.Nawe ubwawe ubura amahoro

    Iyo mu mutwe wawe harimo guhora ucunga uwo mwashakanye nawe ubwawe bikubuza amahoro kandi uko ukomeza kubura amahoro kuko utizera uwo mwashakanye niko n'uwo mwashakanye abura amahoro, ugasanga nawe akugabanirije icyizere bikazabageza no ku rwego rwo gucana inyuma kandi byaravuye kukutizerana.

    2.Guhora mutongana mupfa ubusa.

    Akenshi iyo uhora ucunga telefoni y'uwo mwashakanye ushobora no kwibeshya ku bamuhamagara, cyangwa se kubamwandikira ukaba wabitiranya n'abafite gahunda yo kuguca inyuma, bigatuma uhubuka ukabibaza uwo mwashakanye, hari n'abahubuka bagahita bahamagara izo nimero babonye kugira ngo bakurikirane bamenye ukuri.

    3.Bibuza amahoro uwo mwashakanye

    N'ubwo uwo mwashakanye mwasezeranye kubana akaramata, ariko ukwiye kumenya ko akeneye ubwisanzure bw'ibanze ku buzima bwe bwite. Kuba ataratumye umenya umubare we w'ibanga cyangwa se akayiguha kubera mpamvu runaka ngo wenda uze kumurebera kuri email, ntabwo bikwiye gutuma uhora uyikoresha nkaho ari iyawe. Igihe uwo mwashakanye amenye ko umucunga bigeze aho bituma abura amahoro, ugasanga amaze kuvugana n'umuntu agahita asiba nimero no mu gihe ntacyo yikeka kuko aba aziko uri buze kubicunga.

    4.Gutuma uwo mwashakanye agushidikanyaho

    Niba uhora ureba muri telefoni y'uwo mwashakanye cyangwa se email ze mu ibanga, iyo atangiye kubimenya nawe bituma agushidikanyaho. Urugero niba uwo mwashakanye ashyira telefone hasi cyangwa se ubutumwa bwaza ukihutira kubusoma nk'aho ari ubwawe, uko akomeza kukubona bizamutera kugushidikanyaho kandi abone ko utamwizera.

    Source : https://yegob.rw/ingaruka-mbi-zigutegereje-niba-uhora-ucungacunga-muri-telefoni-yumukunzi-wawe/

  • Diamond Platnumz yateye imitoma imodoka ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya yateye imitoma imodoka ye avuga ko ýari ayikumbuye kurusha ibindi byose ndetse ayita umukunzi we.

    Diamond wari umaze iminsi mu bitaramo muri Amerika, yageze muri Tanzania ahishura ko yari akumbuye kurusha ibindi imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce Cullinan. Iyi modoka ye aherutse kugura yavuze ko yamutwaye amadorari 330.000 ni ukuvuga asaga miliyoni 330 Frw.

    Iyi modoka mu kugaragza ko ariyo yari akumbuye kurusha ibindi yakoresheje amagambo abasore basanzwe bakoresha iyo babwira abakunzi babo ko babakumbuye ati'Nari nkukumbuye bebe. Hari hashize iminsi mukunzi wanjye. Naragukumbuye'. Yakomeje avuga ko yari akumbuye iwe maze anasangiza abafana be uko ibitaramo yakoreye muri Amerika byagenze

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-yateye-imitoma-imodoka-ye/

  • Iby'urukundo rwa Zaba Missedcall na wa mukobwa witabiriye Miss Rwanda bikomeje kuzamo urujijo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubabwiye inkuru y'urukundo hagati ya Zaba Missedcall n'umukobwa witwa Uwankusi Nkusi Lynda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

    Iyi nkuru twayibagejejeho nyuma yuko Zaba ashyize hanze amafoto ye atandukanye akanayaherekesha amagambo ataratumye dushidikanya ku rukundo rw'aba bombi.

    Mu masaha make ashize nibwo nanone Zaba Missedcall yongeye gushyira hanze imwe mu mafoto afite ari kumwe na Miss Lynda maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Barakinana 🤷🏻”.

    Nyuma yo gusoma aya magambo Zaba yanditse habaye igihirahiro hibazwa niba iby'aba bombi byaba byihishemo urukundo cyangwa se ari ukubera aba bombi bakinana muri filime bikaba ari bimwe abantu benshi basanzwe bamenyereye bizwi nko gutwika.

    Source : https://yegob.rw/ibyurukundo-rwa-zaba-missedcall-na-wa-mukobwa-witabiriye-miss-rwanda-bikomeje-kuzamo-urujijo/

  • Ibyo utaruzi bitangaje ku bihaza bizwi nk'amadegede – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibihaza ni ibiribwa byuzuye intungamubiri dukenera mu buzima, kandi biboneka henshi, kuko hari n'aho byiyeza mu gisambu. Bikaba bimwe mu bihingwa bishobora gutuma umwijima, impyiko, amagufa, amaso n'uruhu bikora neza.

    Ibihaza biboneka mu moko atandukanye

    Ibihaza biba mu moko menshi atandukanye, kandi nabyo biri mu bwoko bw'imboga.

    Zimwe mu ntungamubiri usanga mu gihaza:

    • Vitamini A, B, C, D, E
    • Amazi angana na 95%
    • Isukari ingana na 3.5%
    • Imisemburo itera kwituma neza ingana na 2%
    • Ibivumbikisho by'umubiri bingana na 15%
    • Inyubakamubiri zingana na 0.8%
    • Amavuta angana na 0.1%
    • Imyunyu-ngugu itandukanye nka sodium,

    Akamaro ko kurya ibihaza

    1.Byongera ubudahangarwa

    Ni isoko nziza ya vitamin C, manyesiyumu ndetse n'ibindi bifasha gusukura umubiri (antoxidants). Ibi byose bifatanyiriza hamwe mu kurwanya ibishobora kwangiza umubiri ndetse no gusohora ibizwi nka free radicals; ubusanzwe izi free radicals ntizigomba kuba mu mubiri, mu gihe zirimo bishobora gutera indwara za kanseri, indwara z'umutima, ndetse no gusaza imburagihe.

    Kurya ibihaza bifasha kongera ubudahangarwa, bityo umubiri ukikiza uburozi butandukanye.

    2.Bifasha mu kurwanya diyabete

    Ibihaza bikize cyane kuri vitamin B zitandukanye, fibres z'ingenzi mu mubiri, ndetse n'ubwoko bw'ikinyamasukari kizwi nka pectin. Pectin yifashishwa mu kuringaniza isukari mu maraso, no gutuma umusemburo wa insulin n'isukari yo mu maraso (glucose) byose biba ku rugero rukwiye mu maraso.

    Ku bantu barwaye diyabete, ibihaza ni ibyo kurya by'ingenzi cyane kuko bifasha isukari yo mu maraso guhora ku rugero rukwiriye.

    3.Biringaniza umuvuduko w'amaraso

    Manyesiyumu na potasiyumu ziboneka mu bihaza zitabazwa mu kurwanya indwara z'umutima, no kurinda udutsi duto dutwara amaraso ku mutima. Potasiyumu yongera ubunini bw'udutsi duto dutwara amaraso ndetse n'imijyana, bityo amaraso agatembera gahoro, umutima ugatera neza.

    Fibres zirimo na pectin, zifasha mu kwikiza amavuta mabi (cholesterol) iba yarafashe mu dutsi duto, bityo bikarinda indwara ya stroke ndetse no guhagarara k'umutima.

    4.Bifasha mu kurinda infections zitandukanye

    Intungamubiri ziboneka mu bihaza zifasha mu kurwanya indwara zitandukanye. Inyinshi muri izi ntungamubiri, ziboneka cyane mu mbuto z'ibihaza, ni byiza kuzirya cg kuzihekenya, kuko zifite ubushobozi bwo kurwanya mikorobe, parasites ndetse n'imiyege.

    5.Byongera kubona neza

    Ibihaza bikungahaye cyane kuri vitamin A ku bwinshi, habonekamo igera kuri 400% y'ikenerwa ku munsi. Kurya ibihaza biguha vitamin A nkenerwa yose, iyi vitamin ikaba ingenzi mu kurinda indwara z'amaso nk'ishaza, kugabanuka ubushobozi bwo kubona uko ugenda usaza, kureka kw'amazi mu maso (glaucoma) n'ibindi bibazo bitandukanye by'amaso.

    Src:umutihealth

    Source : https://yegob.rw/ibyo-utaruzi-bitangaje-ku-gihaza-bizwi-nkamadegede/

  • Mu Rwanda hashobora gutangwa doze ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngo igihe cyose bizagaragara ko hari ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kuri bamwe mu bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19, nta kabuza ko bazahabwa doze ya gatatu kugira ngo barusheho kugira ubudahangarwa bwo kuba bahangana n’iki cyorezo kigiye kumara igihe cy’imyaka ibiri cyibasiye isi.

    Bimwe mu byiciro bivugwa ko bishobora guherwaho ni abantu bafite indwara zidakira ndetse n’abageze mu zabukuru kubera ko ari bo bakunze kuzahazwa na Covid-19, kuko na gahunda yo gukingira itangira ari byo byiciro byahereweho mu guhabwa urukingo mbere y’abandi bose.

    Inzobere mu bijyanye no gukingira zemeza ko kuba Covid-19 ari icyorezo, kandi bakurikije uburyo inyigo zagiye zibyerekana, zemeza ko ubudahangarwa bugenda bugabanuka cyane cyane ku bantu barengeje imyaka 60, kuko uko umuntu akura ari ko n’ubudahangarwa bwe bugenda bugabanuka, cyangwa se abandi barwaye indwara zituma ubudahangarwa bwabo buhungabana nk’urwaye SIDA, cyangwa nk’umurwayi unywa imiti ya kanseri cyangwa izindi ndwara zituma ubudahangarwa bushobora kugabanuka.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko guhabwa urukingo rwa gatatu ku wakingiwe kabiri bishoboka cyane igihe cyose bizagaragara ko ubudahagarwa bw’umubiri we bwagabanutse cyane.

    Ati “ Uko iminsi itambuka ni ko tugenda dusuzuma ubudahangarwa mu mubiri kugira ngo turebe uko bumeze, nibigaragara ko hari benshi ubudahangarwa burimo kugenda bugabanuka wenda nyuma y’amezi nk’atandatu, nibiba ngombwa ko tugira abo twongera guha urukingo rwa gatatu cyane cyane mu bakuze, mu bafite indwara za karande, rwose nk’uko dusanzwe tubitangaza ayo makuru azamenyekana, tubashakishe kuko tubafite mu bitabo byacu, ku buryo twabatumaho bakajya ku kigo nderabuzima kibegereye urwo rukingo rwa gatatu bakarubona”.

    Ngo umuntu wabonye urukingo rwa gatatu, ubudahangarwa bwe burazamuka kurusha inkingo ebyiri yabonye mbere, bikaba ari ikimenyetso gishobora kwerekana ko ubwo budahangarwa ahawe n’urukingo rwa gatatu bushobora kumara igihe kirekire kurusha icya mbere.

    Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa doze ebyiri z’inkingo za Covid-19 bari hejuru ya miliyoni ebyiri mu gihe abamaze guhabwa doze imwe barenga miliyoni enye.

    Urukingo rwa gatatu rwa covid-19 ruramutse rutanzwe, u Rwanda rwaba rubaye igihugu cya gatatu ku isi gitanze uru rukingo nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel kuko bari bamaze gusanga ubudahangarwa bw’abahawe inkingo ebyiri bwari bumaze kuva kuri 90% bukagera kuri 60%.

    source : https://ift.tt/3k6yot5

  • Nyanza: Abakekwaho iterabwoba ntibitabye urukiko #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, mu Rukiko rukuru urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha by'iterabwoba n'ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza mu majyepfo, hakomeje urubanza rw'abantu batanu bakurikiranweho ibyaha birimo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho n'iterabwoba rishingiye ku nyungu z'idini.

    Bitewe  n'ibibazo by'ihuzanzira (network) byakomye mu nkokora iburanisha riheruka, urukiko rwari rwasabye abaregwa ko bazaza kuburanira  mu cyumba cy'iburanisha ku cyicaro cy'urukiko mu rwego rwo kwirinda ko ibyo bibazo byakongera. Gusa nanbwo ababurana ntibagaragaye mu rukiko n'ubwo abunganizi babo bari bahari.

    Urukiko rwabajije abunganira abaregwa impamvu abo bunganira batagaragaye mu rukiko, basubiza ko nabo impamvu batayizi ko byabazwa ubushinjacyaha n'ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere bafungiyemo ngo kuko na bo baje biteguye kuburana.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko na bo batazi ikibazo cyabaye ku buyobozi bwa gereza kuko bari babisabye kandi na bo bakaba bari baje biteguye kuburana.

    Urukiko rumaze kumva ibivugwa n'impande zombi rwavuze ko hagendewe ku kuba ubuyobozi bwa gereza butagaragaje impamvu yatumye ababurana batabinetse kandi n'abunganira abaregwa bakaba batakunganira abo batari kumwe rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki ya 30/11/2021. Nabwo ababurana bakazanwa kuburanira ku cyicaro cy'urukiko imbona nkubone.

    SRC:RBA

    The post Nyanza: Abakekwaho iterabwoba ntibitabye urukiko appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/04/nyanza-abakekwaho-iterabwoba-ntibitabye-urukiko/

  • Andi mafoto meza ushobora kuba utarabonye ya Miss Darlène asezerana n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasana Darlène Edna, yabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2015 ndetse akaba yaranambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ryigisha iby'ubukungu n'ubucuruzi, CBE, yahoze yitwa SFB. Tariki 04/04/2021 ni bwo yasabwe n'umukunzi we Christian kuzamubera umugore, nuko uyu mukobwa ntiyazuyaza ahita avuga YEGO. Kuva uwo munsi, imyiteguro y'ubukwe yahise itangira, maze kuwa 03 Ukwakira 2021 Miss Gasana akorerwa ibirori byo gusezera urungano.

    Kuri ubu amakuru mashya kuri iyi 'Couple' ni uko bamaze gusezerana imbere y'amategeko mu muhango wabaye tariki 30 Ukwakira 2021 tukaba twaguhitiyemo amwe mu mafoto yaranze uwo muhango wo guzerana imbere y'amategeko kubana nk'umugabo n'umugore.

    Source : https://yegob.rw/andi-mafoto-meza-ushobora-kuba-utarabonye-ya-miss-darlene-asezerana-numukunzi-we/

  • Munyakazi Sadate akuriye Rayon Sports inzira ku murima||Dore abyo avuze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports ayikuriye inzira ku murima avuga ko uwakongera kuyimuha atakwemera kongera kuyiyobora.

    Munyakazi Sadate avuga ko aramutse yongeye kubona amahirwe yo kuyobora iyi kipe atabyemera kuko uretse ibibazo nta kindi yahuriyemo nacyo.

    Ati 'Oya ntabwo nayiyobora, impamvu ntayiyobora nahuriyemo na byinshi bitari byiza, kandi ni uko umuntu abivuga abantu bakajya gutukana ariko ni ubundi bunararibonye, nayibera umujyanama kuko ndayikunda ariko kuba nakongera kujya kuyobora Rayon Sports ndumva atari byo kuko umusanzu.'

    Ubwo yakoraga ihererekanya bubasha na komite y'inzibacyuho, mu byo bayihaye harimo n'amadeni y'iyi kipe aho na we yabahaye inyandiko ko bamufitiye miliyoni 54, avuga ko afite icyizere cy'uko azayishyurwa n'ubwo ubu ikipe itameze neza.

    Ati ' Ntabwo navuga ko yampombeje ahubwo imfitiye amafaranga, nakunze kubivuga kenshi, ndumva ari miliyoni 54 indimo kubera amadeni, biranditse icyo yakoze kiragaragara, niba ari umukinnyi wagurwaga amafaranga akava kuri konti ya Sadate, umukinnyi yahabwaga sheki akayisinyira ko yayakiriye ideni rikamenywa na komite nyobozi'

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-akuriye-rayon-sports-inzira-ku-murimadore-abyo-avuze/

  • RDC: Abayobozi bakomeye bose basubitse imirimo kugira ngo bajye kwakira Perezida Tshisekedi avuye mu mahanga #rwanda #RwOT

    Perezida FelixTshisekedi yakiriwe n'imbaga y'abaepite n'abandi bantu bakomeye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ubwo yari avuye mu ruzinduko yagiriye muri Israel n'i Burayi.

    Imirimo y'inteko ishinga amategeko yari iteganijwe kuri uyu wa kane yasubitswe muri RDC kubera ko abadepite bagombaga kujya kwakira Umukuru w'igihugu ukubutse mu mahanga.

    Nk'uko ibiro by'umukuru w'igihugu byabitangaje, “imbaga y'abantu benshi yari ifite ibyishimo byinshi ndetse yaririmbaga indirimbo zo gushimira Perezida Tshisekedi ubwo yari agarutse avuye mu ruzinduko rukomeye mu mahanga.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje abantu benshi buzuye imihanda baje kureba Perezida Tshisekedi bafashe amabendera ndetse bari kuririmba cyane.

    Televiziyo y'igihugu, RTNC yasabye yerekanye imbonankubone, kugaruka kwa Felix Tshisekedi mu gihugu.

    Abayobozi benshi mu gihugu barimo Minisitiri w'intebe, Jean-Michel Sama Lukonde na Perezida wa Sena, Modeste Bahati Lukwebo, basanzwe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya N'djili.

    Hari kandi abadepite benshi b'igihugu, abasenateri na ba guverineri bamwe bo mu ntara bakoze urugendo baza I Kinshasa kugira ngo barebe kugaruka kwa perezida w'umuryango w'ubumwe bw'Afurika.

    Abarwanashyaka benshi bo mu mashyaka ya politiki yibumbiye muri “'Union Sacrée de la Nation” nabo bari bahari. Aba ntibahwemye kuririmba indirimbo zubaha Umukuru wigihugu.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Christophe Mboso N'kodia n'umwe mu bamwungirije, Jean-Marc Kabund, bahamagariye abaturage ba Kinshasa kwakira neza Perezida Tshisekedi kuri uyu wa kane.

    Perezida Tshisekedi na Paul Kagame bari bitabiriye inama ya G20.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-abayobozi-bakomeye-bose-basubitse-imirimo-kugira-ngo-bajye-kwakira-perezida