Category: Uncategorized

  • Impamvu Bralirwa yagize Bruce Melodie Brand A… – #rwanda #RwOT

    Igice kinini cy'umuziki wa Bruce Melodie gifatiye ku ruganda rwa Bralirwa! Uyu muhanzi yatangiye umuziki afasha abahanzi mu miririmbire babaga bahatanye mu irushanwa ry'umuziki rya Primus Guma Guma Super Stars mu bihe bitandukanye.

    Igihe cyarageze ava mu byo gufasha abahanzi, akora indirimbo zirakundwa nawe atangira guhatana muri iri rushanwa.

    Yegukanye imyanya y'imbere mu nshuro zose yahatanye muri iri rushanwa kugeza ubwo atwawe Primus Guma Guma Super Stars mu mwaka w' 2018 ari nabwo yashyirwagaho akadomo.

    Ibitaramo byinshi yaririmbyemo byabaga byatewe inkunga na Bralirwa. Ndetse mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021, yizihije imyaka 10 ishize ari muri muzika mu gitaramo cyatewe inkunga na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.

    Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yaririmbye mu bice bitatu ari nako ahinduranya imyambaro. Igice cya mbere cyibanze ku ndirimbo ze yahereyeho, icya kabiri aherera mu 2015 kuzamura n'aho icya Gatatu aririmba mu ndirimbo za vuba.

    Mbere y'uko aririmba asoza igitaramo, bamwe mu bayobozi muri Bralirwa bazamutse ku rubyiniro barangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe kwamamaza muri Bralirwa, Gatabazi Martine, bavuga ko bateguriye impamba Bruce Melodie wizihiza imyaka 10 mu muziki.

    Gatabazi Martine [Umugore wa Alain Muku] yavuze ko nka Bralirwa bazi neza urugendo rwa Bruce Melodie, kandi ko ari abahamya b'imyaka 10 ishize atanga ibyishimo ku bisekuru byombi.

    Avuga ko mu rwego rwo kumufasha gukora umuziki nyuma y'iyi myaka 10 ishize bahisemo kumugira “Brand Ambassador” wa PRIMUS.

    Gatabazi Martine ati 'Bralirwa ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Primus twakubonye ukura mu muziki none tukaba twishimiye uyu munsi kubona wizihiza isabukuru y’imyaka 10 tukaba twakugeneye impano [Brand Ambassador wa PRIMUS] izaguherekeza mu myaka iri imbere ukazagira urugendo rw’umuziki rumeze neza nk’urwo wari ufite mu myaka 10 yose ishize.'

    Nyuma yo gutangazwa nka Brand Ambassador wa PRIMUS, Bruce Melodie yagaragaje ibyishimo bikomeye, abwira abafana be ko yongeye gusinyira 'agafungo' [Mu mvugo z'ubu].

    Ati “Murabibonye! Ni agafungo, ni agafungo umuntu wishimye navuge ngo ‘yuuu’.”

    Mu myaka 10 ishize Bruce Melodie akora umuziki yahuriyemo n'ibyiza n'ibibi. Yasinye amasezerano yo kwamamariza kompanyi zitandukanye, akora indirimbo zageze ku mitima ya benshi, abandi baramwitaza ziranurira.


    Bralirwa yatangaje ko Bruce Melodie ari we 'Brand Ambassador' wa PRIMUS


    Bruce Melodie yashimye Bralirwa yiyemeje kumushyigikira mu y'indi myaka iri imbere mu muziki we
    KANDA HANO UREBE IGITARAMO CY'AMATEKA CYA BRUCE MELODIE YIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 10 MU MUZIKI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111184/impamvu-bralirwa-yagize-bruce-melodie-brand-ambassador-wa-primus-111184.html

  • Imbaraga zanyu muzishyire mu kubaka Igihugu ibindi ni urusaku rupfuye ubusa – Gen Kabarebe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo ku wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 umuryango AERG w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi umaze ushinzwe, n’imyaka 18 ishize hashinzwe umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen James Kabarebe yavuze ko kubera inshingano yari afite, yagize amahirwe yo gukurikirana neza imibereho y’abana bari muri AERG ku buryo azi neza urugendo rwabo uko rwari ruteye nyuma gato ya Jenoside, kugera uyu munsi.

    Ngo abanyamuryango ba AERG na GAERG bakwiye gushimirwa kubera uburyo bitwaye nyuma y’ibibazo bari bahuye na byo bikomeye cyane, ariko bagahangana na byo umuntu ku giti cye, kandi bakaguma ku murongo ukomeye cyane watanzwe n’ubuyobozi bw’igihugu, wo kubaka igihugu kimwe cy’abantu bamwe, baguma kuri uwo murongo bawutsimbararaho, kandi bawugiramo uruhare rukomeye cyane.

    Gen Kabarebe avuga ko imbaraga za GAERG na AERG n’ibikorwa byabo n’umurava wabo n’ubwitange bwabo ari cyo cyonyine cyahesha agaciro abavandimwe babo bambuwe ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ni cyo cyonyine cyahesha agaciro ababyeyi, abavandimwe, inshuti, bambuwe ubuzima bwabo muri Jenoside, kubaho kwanyu neza, no gukomera, kugira imbaraga, kubaka iki gihugu ni cyo cyonyine cyahesha agaciro abacu bambuwe ubuzima bwabo muri Jenoside, ni na cyo cyashimisha kikanahesha agaciro abasirikare (Inkotanyi) batakaje ubuzima bwabo baharanira kubarokora banyanyagiye hirya no hino mu gihugu, kandi biragaragara ko inzira murimo ari inzira nziza itanga icyizere cy’uko umusanzu wanyu ari umusanzu uremereye cyane”.

    Ngo gukomera kw’abanyamuryango ba AERG na GAERG ni na cyo cyonyine gishobora gutera ipfunwe abashakaga kubamara nk’uko Gen Kabarebe akomeza abisobanura.

    Ati “N’ubu kandi iyo muhagurutse mukavuga, mukandika muri AERG muri GAERG, aho bari bahinda umushyitsi, baratinya cyane, kuko bari bazi ko gahunda kwari ukumaraho, n’abasigaye bagasigara batariho barabaye ibishushungwa cyangwa se barasaze mu mitwe, ariko kubona mukomeye, mubasubiza, muhangana, mwubaka igihugu ni urukundo ruhambaye cyane, bibatera ikibazo kinini cyane”.

    Gen Kabarebe yababwiye ko igihugu kibitezeho ibintu byinshi cyane, kandi ko badakwiye kwita ku byo bumva byose hanze, ahari abanzi benshi b’u Rwanda barimo n’abahunze igihugu bamaze gukora amahano cyangwa abakoranaga na RPF bakagenda, kuko bose ubateranyije ngo ni ubusa.

    Gen Kabarebe ati “Nta kintu kibarimo, iyo bicaye bakiyita ngo ni opposition (barwanya ubutegetsi buriho) nta kintu kibarimo, ni icyuka gusa, ni ihuriro ry’ibisambo, ni abajura, ni abicanyi ushyize hamwe. Nimumbwire niba bazigera bicara hamwe ngo bizihize imyaka 25 y’icyo bagezeho. Ahubwo bagize ibyago ukabakusanyiriza hamwe bose, ngo bakore n’inama imwe gusa yo gufata imigambi yo kurwanya igihugu, ukabashyira nko muri salle ugasohoka, wasanga bicanye imirambo yuzuye aho ngaho, ntabwo mbeshya, ejobundi FDLR ijya gucikamo ibice, Rusesabagina na ba Irategeka bagafata inzira bakava muri Kivu y’Amajyaruguru bakamanuka muri Kivu y’Amajyepfo, ngo baraca mu Burundi baze gutera”.

    Akomeza agira ati “Bagasiga abitwa ba Ntawunguka na ba Mudacumura mu Majyaruguru, icyabiteye ni iki? Bose bari bafite intwaro, bari mu mutwe umwe wa FDLR, barabanje bararwana hagati yabo, abacitse ku icumu bamwe baguma ruguru abandi baramanuka n’uko nguko bameze bose”.

    Ngo amacakubiri bakuriyemo yanze kubashiramo ku buryo babitoza n’abana babo nk’uko Gen Kabarebe abisobanura.

    Ati “Bariya bandi bitwa ngo ni urungano rwanyu ngo ni Jambo Asbl, murabazi muhangana na bo ku mbuga, Jambo Asbl ni iki se, ni agatsiko k’abana ngo bakomoka kwa Mbonyumutwa, n’abandi bajenosideri bacye cyane, ariko ibibazo bafite uyu munsi ni uko havutse ibibazo by’uko ngo Mbonyumutwa ni we wagambaniye Kayibanda kwa Habyarimana, agira inama Habyarimana yo kwica Kayibanda, nibarangiza izo ntambara bakazivamo, bazaze batere u Rwanda”.

    Akomeza agira ati “Fata biriya bisambo ba Kayumba, Rudasingwa, abo bari baturimo, ba Gahima, ba Higiro, buri umwe wese yikoreye umuzigo w’ibyaha bye, n’ubusambo bwe n’ubujura bwe, ku buryo ubashyize hamwe bose na Twagiramungu wabo, ukabashyira muri Salle imwe icyo bakora ni ukwicana nta kindi, rero imbaraga zanyu nimuzishyire mu kubaka igihugu cyanyu, kugiteza imbere, ibi bindi byose ni urusaku rupfuye ubusa, rudafite ikirurimo, ni icyuka gusa”.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga ngo igihe barimo gusubiza abo bantu bajye babikora bemye kandi bajye banababwira abo ari bo, banababwire ko ntacyo bamaze kandi ntacyo bazageraho.

    source : https://ift.tt/3k9Khyn

  • Nyakabanda: Imiryango y’abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare yashimiye Leta yakumiriye ‘kwihorera’ – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge mu murenge wa Nyakabanda.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko n‘ubwo bitoroshye kubabarira uwakwiciye abawe, ariko ari ngombwa kugira ngo umutima wawe ubashe kubohoka.

    Nshimyumuremyi Daniel utuye muri uyu Murenge mu Akagari ka Munanira 2, yavuze ko we abanye neza n’abamwiciye ababyeyi n’abavandimwe be.

    Ati “Ntabwo byoroshye kuvuga ngo umuntu arabana neza n’abamwiciye. Ntabwo byoroshye kuvuga ngo ndongera mbane neza n’abashoreye umuryango mbireba neza, bakagenda bagapfa bagashira. Nta n’umuntu wabyumva nkurikije njyewe ibihe nabayemo.”

    Yakomeje agira ati “Ariko uyu munsi wa none, njyewe nkurikije uko abantu bari babanye, ibihe byari bibi. Ariko bitewe na Leta mbi yari iriho niyo yafashije abantu kwica abandi, irabibigisha guhera mu mashuri hasi. Twumvaga ko twakwihorera ariko si ko byagenze.”

    Nshimiyumuremyi yakomeje avuga ko bitewe na Leta y’Ubumwe, Abanyarwanda bigishijwe ko kwihorera atari cyo cyubaka Igihugu, ko ahubwo gutanga imbabazi zivuye ku mutima ari cyo cyubaka Igihugu.

    Ati “Bitewe na Leta y’Ubumwe yaraje itwigisha ko kubana ari byo bizana Amahoro, ari byo bituma abantu batera imbere. Tubanye neza kuko mbabona nk’abantu. Bamwe ni abafundi banjye mbaha akazi ntatekereza kuba nabagirira nabi. Mbona ari abantu bagenzi banjye kandi nta wishisha undi.”

    Yakomeje avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yafashije Abanyarwanda kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha kwiyumvamo amoko yandi.

    Nirere Emeline na we utuye muri uyu Murenge mu Akagari ka Nyakabanda 1, afite umugabo wakatiwe kubera ko yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko abanye neza n’umuryango umugabo we yiciye kandi nta pfunwe bimutera kuko icyaha ari gatozi.

    Ati “Abanyarwanda twese dukwiye gushyira hamwe, tukirinda igishobora kutuvangura. Ubuhamya natanga ni uko Umunyarwanda wese agomba kumva ko twese tugomba kubana nk’Abanyarwanda. Ufunzwe akumva afungiwe ibyo yakoze kandi tugomba guharanira kuba Abanyarwanda.”

    Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko abanye neza n’abo umugabo yicikiye kandi nta rwikekwe afite kuko uwakoze icyaha ari kugihanirwa.

    Ati “Njye mbona nta kibazo mfite nabo. Uwashoboraga kuba yandeba, namwerekaga ko nta kibazo mfite. Tubanye neza kandi turashyingirana, turasangira. Mbese twese twimitse Ubunyarwanda kurusha ibindi byose.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, yavuze ko bishimiye uko Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge kwagenze muri uyu Murenge, avuga ko hari icyo urubyiruko rwungukiye mu biganiro byagiye bitambutswa.

    Muri uyu Murenge, hibanzwe ku gufasha urubyiruko kumenya no gusobanukirwa neza amateka, kumenya no gusobanukirwa neza Ndi Umunyarwanda mu mashuri yose agize uyu Murenge.

    Uyu muhango wasojwe no guhemba ababaye Indashyikirwa muri gahunda zitandukanye za Leta zikangurira Abanyarwanda Ubumwe n’Ubwiyunge muri uyu Murenge.

    Imidugudu igize Umurenge wa Nyakabanda yari yabukereye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence yiihimiye ko urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ku bwinshi

    Inzego zitandukanye zirimo Ingabo zitabiriye uyu munsi wo gusoza ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Nyakabanda

    Abitabiriye bagaragaje ko inzira Leta yafashe yo kubanisha neza abanyarwanda nyuma ya Jenoside, ari inzira nziza kandi yatanze umusaruro

    Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu bari bitabiriye uyu muhango

    Abahize abandi mu bukangurambaga bw’Ubumwe n’Ubwiyunge bashimiwe

    Nirere ufite umugabo wakatiwe kubera ko yakoze Jenoside ahamya ko abanye neza n’umuryango bahemukiye

    Nshimyumuremyi Daniel ahamya ko abanye neza n’abamwiciye umuryango muri Jenoside

    source : https://ift.tt/3BWI1QW

  • Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa-Gen Kabarebe avuga ku bigamba kuzatera u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abawuhozemo bibumbiye muri GAERG, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 na 18 iyo Miryango imaze itangijwe. Ni umuhango wabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena.

    AERG ni Umuryango uhuriza hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, naho GAERG ihuriyemo abahoze muri uwo Muryango basoje amashuri.

    Gen Kabarebe yabanje kubashimira ubutwari bagaragagaje mu myaka iyo Miryango imaze, ubwo biyemezaga kurenga ku bikomere batewe n’amateka bakemera kubaka igihugu.

    Ati “Bagaragaje urwego rushimishije rwo kubaka Igihugu.”

    Yagaragaje ko nubwo Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside hagasigara bake, abasigaye bakoze byinshi bigamije guteza imbere igihugu no kongera kubaho.

    Yagarutse ku basirikari b’Inkotanyi bari ibihumbi 19.000 nyamara bakabasha guhagarika Jenoside mu mezi atatu, mu rugamba bahanganiyemo n’aba Habyarimana bari 50.000, wongeyeho n’ibihumbi 30 by’Interahamwe n’abandi bo mu nzego zitandukanye.

    Yavuze ko kuba barabashije guhagarika Jenoside byaturutse ku bwitange. Ati “FPR yakoze byinshi ariko nta bwitange buragaragara nk’ubwo guhagarika Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994].”

    Yabwiye abari muri iyo Miryango biganjemo urubyiruko ko ubwitange, gukorera igihugu no gukorera kuri gahunda ari byo byonyine byahesha agaciro “abacu bazize Jenoside n’abasirikari bamennye amaraso barwanira Igihugu”.

    Yaburiye abigamba gutera u Rwanda

    Mu ijambo rye kandi Gen Kabarebe yakomoje ku bigamba ko bazatera u Rwanda bagahirika ubutegetsi.

    Yavuze ko nubwo ari benshi nta bushobozi bafite bwo kubikora cyane ko nabo ubwabo batumvikana.

    Ati “Ibyo mwumva ngo abanzi ni benshi, bose ubateranyije ni ubusa. Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa.”

    “Mumbwire niba barigeze bicara hamwe ngo bizihize imyaka bamaze barwanya Igihugu [nk’uku mwicaye]. Ubashyize muri iki cyumba ugasohoka wasanga bose bicanye.”

    Yashimangiye ko imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu nka FDLR na FLN ya Paul Rusesabagina itabibasha “usibye kumva ngo barahari gusa”.

    Yatanze urugero rw’uko bahora basubiranamo bya hato na hato kubera ingingo badahurizaho.

    Nka FDLR yacitsemo ibice mu 2016 maze abari ku ruhande rwa Gen Irategeka Wilson batangiza CNRD-Ubwiyunge.

    Nyuma yaho CNRD yihuje na RRM ya Nsabimana Callixte (Sankara) ndetse na PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina, bashinga Impuzamashyaka bise MRCD ifite umutwe wa gisirikare wa FLN.

    FLN yagabye ibitero mu bihe bitandukanye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda bihitana n’ubuzima bw’Inzirakarengane.

    Amakuru avuga ko Gen Irategeka yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho Rusesabagina Paul na Sankara bari i Mageragere nyuma yo kugubwa gitumo bakagezwa mu butabera, bagakatirwa imyaka 25 na 20 y’igifungo.

    Hari abandi bakomeje gusiga ubuyobozi bw’u Rwanda isura mbi mu mahanga bavuga ko bazaza kubukuraho barimo na Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu 1994. Gen Kabarebe yavuze ko “Ibyo bakora byose ari icyuka gusa ntacyo bizageraho.”

    Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe,yashimye ubutwari bwaranze ababa muri AERG na GAERG mu myaka bamaze bahuje imbaraga

    source : https://ift.tt/3EPYpok

  • Igitekerezo: Ese koko ingo za kera zabanaga neza kurusha iz’ubu? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni byo koko hirya no hino mu miryango itandukanye, ugenda wumva amakimbirane yabaye mu ngo, ndetse bamwe bakagaragaza ko ingo zo muri iyi minsi nta reme zifite, aho abenshi banavuga ko abubatse ari abubatse kera, naho ubu akaba ari ukubura uko umuntu agira, bagaragaza ko bazubakira kuzisenya, ndetse abanyamadini bamwe bemeza ko imperuka izaba bakagaragaza ko ari ibimenyetso by’imperuka.

    Ariko njyewe nsanga akenshi ibiba ubu byaranabagaho na kera gusa ntibisakazwe hirya no hino ahubwo bikaguma mu muryango.

    Ibi iyo mbivuga ahanini nshingira ku kuba ibiza ku isonga mu bitera amakimbirane mu miryango nshingiye ku bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye harimo gucana inyuma mu bashakanye ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano n’ubusambanyi. Nyamara iyo ndebye hirya no hino usanga n’ubwo ibi bitasakuzaga ngo bimenywe n’umuhisi n’umugenzi byarakorwaga ku rwego rwo hejuru, ubwo ubu usanga abana benshi bavukana kuri se gusa, umugabo yari atunze abagore benshi mu buryo buzwi, ariko ntibisakuzwe bigafatwa nk’ibisanzwe.

    Hirya no hino mu Rwanda wumva mu bantu bakuru baba bafite abavandimwe bahuriye kuri ise ubabyara, ariko ba nyina batandukanye, ugenda wumva umugore ukwereka ubumuga cyangwa inkovu yatewe n’umugabo. Iyo muganiriye n’abagore bakuze akenshi bakubwira ibikorwa by’indengakamere bakorewe n’abagabo bashakanye, yaba bo bwite cyangwa imiryango bashatsemo. Gusa akakubwira ko nyine ari uko zubakagwa yacecekaga cyangwa bigacocerwa mu miryango yabo ntibimenywe n’abandi bantu ba kure. ( Ngaruka ku bagore cyane bahohoterwaga kuko byaba ubu na kera n’ubwo n’abagabo bahohoterwa ubushakashatsi bugaragaza ko abagore ari bo benshi).

    Mu bigaragara rero njyewe mbona n’ubwo hari n’izindi mpamvu nyinshi muri iyi minsi zituma bigaragara ko amakimbirane mu miryango agenda yiyongera (ahari nk’umuco batozaga abagore ngo ni uko zubakwa, kutamenya uburenganzira n’inshingano za muntu,…) mbona itumanaho n’isakazamakuru kuba ryaroroshye ari bimwe mu bigaragaza ko ingo zo muri iyi minsi zidakomeye mbese iminsi y’imperuka yazigezemo.

    Ingo mbi zahozeho, gusa ni uko nta bikoresho by’ikoranabuhanga byari bihari cyangwa buri muntu akaba yari ataraba umumenyeshamakuru, ngo ikibaye cyose gifatwe cyoherezwe hirya no hino, abantu bose bamenye ibyabaye irunaka kuri ba runaka kubera impamvu runaka…

    Amakimbirane mbona atagomba kurebwa nk’ibintu by’inzaduka cyangwa bitabayeho mu ngo za kera. Hoya ingo nziza kera zabayeho ariko n’imbi cyane zaranzwe n’ihohoterwa zirahari, ni kimwe n’ubu kandi. Nta byacitse cyangwa inzaduka ku bwanjye mbona. Abantu bikumva ko ibihe byahindutse ari byo bijya mu ngo bikazisenya.

    Abanyarwanda baciye umugani ngo ahari abantu ntihabura urunturuntu, kandi ngo ntazibana zidakomanya amahembe. Iyi migani ni iya kera kandi yaganaga akariho. Abagiranye ikibazo mu rugo bagikemure, ubundi bakomeze bubake umuryango wabo mu mahoro. Ntibumve ko ari uguhebera urwaje kuko ari iminsi mibi turimo. Oya, iyi minsi turimo yahozeho kandi izahoraho.

    source : https://ift.tt/3EYJZ5v

  • Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe abagabo 21, abagore batatu n’abana barindwi.

    Bose uko ari 31 bari bafungiye mu Karere ka Mbarara bashinjwa kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kunekera u Rwanda.

    Uwitwa Ndahimana Emmanuel yagiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2017 anyuze ku mupaka wa Gatuna agiye gusura mushiki we Mukashema Mediatrice utuye mu karere ka Mbarara igihe yakabaye agaruka amenya ko imipaka yafunzwe ahitamo kugumana na mushiki we.

    Ku wa 15 Mata 2020, yafashwe n’igisirikare cya Uganda ubwo yari agiye ku isoko kugura imyambaro, yamburwa amashilingi ya Uganda 160,000 ajyanwa gufungirwa muri gereza ya Mbarara ahamara umwaka n’amezi atandatu ashinjwa gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Yahakuwe ajya gufungirwa mu kigo cya Polisi cya Mbarara ari na ho yavuye azanwa mu Rwanda.

    Avuga ko yakubitiwe muri gereza bikomeye ndetse akorerwa n’iyicarubozo abwirwa ko agomba kwemera ko ari maneko w’u Rwanda.

    Undi munyarwanda uvuga ko yakorewe iyicarubozo ni Hakizimana Samuel w’imyaka 18 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Rubavu wagiye muri Uganda mu mwaka wa 2010 akiri umwana, ajyanywe n’umugabo wo muri Uganda witwa Ssemwombe Geoffrey akaba umugabo wa mushiki we.

    Yafatiwe kwa muramu we mu karere ka Gomba kuwa 18 Kanama 2021, ajyanwa muri CMI Mbuya aho yamaze amezi abiri akubitwa ndetse akorerwa n’iyicarubozo ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda.

    Ku itariki 27 Ukwakira 2021, nibwo yazanywe i Mbarara mu kigo cya gisirikare cya Makenke, ahavanwa ku itariki 02 Ugushyingo 2021 ajyanwa kuri Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye atahuka.

    Niyonsenga Jean Damascene ukomoka mu Karere ka Huye we ngo yagiye mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala mu mwaka wa 2016 ajyanywe no gucuruza imyambaro ishaje (caguwa), aza gufatwa tariki ya 23 Gicurasi 2021, ajyanwa muri CMI Mbuya aho yafungiwe mu gihe cy’amezi atanu, akubitwa, anakorerwa irindi yicarubozo kugira ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda.

    Iri yicarubozo yarikomereje mu kigo cya gisirikare cya Makenke mu karere ka Mbarara aho yavanywe ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye atahuka.

    Avuga ko muri Uganda asizeyo imodoka ye ifite agaciro ka Miliyoni 25 z’Amashilingi ya Uganda ndetse n’iduka rya Miliyoni 15.

    Ibyakorewe Niyonsenga ni byo byabaye kuri mugenzi we Niyonshuti Emmanuel wo mu karere ka Burera wabaye mu mujyi wa Kampala acuruza amagi ku muhanda.

    Yafashwe muri Nyakanga 2021 afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye amezi abiri n’ukundi kwezi kumwe muri CMI Mbuya aza koherezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara.

    Niyonshuti yashinjwaga kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba maneko w’u Rwanda.

    Avuga ko muri Uganda asizeyo umutungo wa miliyoni 6 n’ibihumbi 500 by’Amashilingi ya Uganda ndetse na Moto.

    Mu banyarwanda 31 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bari bafungiye muri gereza zitandukanye mu gihugu cya Uganda harimo abaje byitwa ko baje ku bushake bwabo nyamara badaturutse mu ngo zabo ahubwo bari muri za gereza.

    Abo ni Tuyishime Felicien ukomoka mu karere ka Rubavu wagiye muri Uganda ahitwa Karangara tariki 03 Werurwe 2017 anyuze ku mupaka wa Cyanika.

    Nyuma y’imyaka ibiri, yatandukanye n’umukecuru yakoreraga, ajya gukora akazi k’uburobyi mu kiyaga cya Victoria aza gufatwa n’igisirikare cya Uganda ku wa 14 Nzeri 2021 agaruka mu Rwanda.

    Yakatiwe igifungo cy’iminsi 54 ashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba maneko w’u Rwanda bituma amara icyo gihe cyose akubitwa ndetse akorerwa n’iyicarubozo ngo yemere ibyo ashinjwa.

    Mugenzi we Hakorimana wo mu karere ka Burera we yafashwe agaruka mu Rwanda muri Nzeri 2021 aho yafungiwe ahitwa Shema mu gihe cy’ukwezi n’iminsi 10 akubitwa cyane ngo yemere ko anekera u Rwanda ndetse yamburwa n’Amashilingi ya Uganda ibihumbi 160 yakoreshaga mu rugendo ataha.

    Nyuma yo kwakirwa n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku mupaka wa Kagitumba, aba Banyarwanda uko ari 31 bagaragaje agahinda ko gukubitwa bakanakorerwa iyicarubozo ndetse bakanasinyishwa ku ngufu impapuro zibemeza ko bari muri Uganda nka ba maneko b’u Rwanda.

    Nyuma y’ibizamini bya COVID-19, umwe ni we wayisanganywe akaba agomba kujyanwa mu kigo cy’akato naho abandi bakaba bajyanywe muri IPRC Nyagatare mu gihe bagitekereje kugezwa mu miryango yabo.

    source : https://ift.tt/3qkziGl

  • Umugabo utaragiraga aho kuba n'ibyokurya ubu atunze miliyoni zirenga 40 z'amadolari #rwanda #RwOT

    Nick Mocuta w'imyaka 37, yakuriye muri Rumaniya ariko buri gihe yifuzaga kujya gushaka akazi muri Amerika. Afite imyaka 21, yimukiye muri Amerika nta kindi kirenze atunze uretse amadorari 500 mu mufuka.

    Yasangije abantu inzira igoye yanyuzemo kugira ngo agere ku ntsinzi, harimo gusinzirira ku ntebe, kutagira aho aba no kubaho arya biryo bihendutse.

    Mu byukuri, nubwo yumvaga icyongereza gike cyane afite imyaka 21, Mocuta yagiye i Los Angeles afite amadorari 500 nyirakuru yamuhaye kugira ngo atangire ubuzima bushya.

    Kubera ko atashoboye kubona icumbi ndetse nta n'umuntu baziranye yari azi muri USA, uyu mugabo wari urangije amasomo y'ubucuruzi yamaze ibyumweru byinshi aryama ku ntebe yo muri parike rusange kandi ntiyashoboraga kugura ibiryo.

    Nick yabwiye Jam Press ati: 'Taxi ya mbere nafashe ngo injyane mu mujyi yantwaye amadorari 100, nsigaraba andi 400 – umuco warantunguye,sinzigera nibagirwa icyo gice. Nisanze ntaho kuba mfite muri LA, ndyama ku ntebe muri parike, kandi ndya amafaranga make. Najyaga kugura burger y'idolari kwa McDonald nkababwira nti “nta foromaje” kugira ngo ntishyuzwa amafaranga y'inyongera. “

    Mu mezi make yakurikiyeho, Nick yashoboye kubona akazi gahemba make kandi amaherezo yashoboye kuzigama amafaranga ahagije yo gukodesha inzu ntoya.

    Hanyuma, yatsindiye kubona uruhushya rwo kuba umuhuza hagati y'abaguzi n'abagurisha ibizwi nk'ubukomisiyoneri.

    Nubwo Nick Mocuta yatekerezaga ko kubona imitungo aribwo buryo bwamufasha gukira, yatangiye ubucuruzi bushya mu 2013 buza guhindura ubuzima bwe ubuziraherezo.

    Ubu uyu mugabo w'imyaka 37 yatangiye kugurisha ibintu nka telefone ngendanwa hamwe n'ibikoresho byatumizwa mu Bushinwa kuri eBay kandi nyuma y'amezi atandatu gusa yinjizaga amadorari 4000 ku kwezi.

    Amaze kubona agatubutse muri kariya kazi,yafashe umwanzuro wo kukareka kugira ngo yibande ku bucuruzi bwe bwite mu bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Nyuma y'imyaka icyenda, uyu mugabo yabonye ubwenegihugu bwa Amerika none ubu ufite amaduka menshi acururiza kuri interineti kandi amaze kwinjiza hafi miliyoni 40 zamadorali.

    Nick yagize ati: 'Ntekereza ko impamvu natsinze ari uko ntigeze ntinya gutsindwa, no kugerageza. Ndihangana cyane kandi sinigera ndekera. Natsinzwe inshuro zirindwi, mpaguruka ku ya munani. “

    Umugabo afite inzu z'amagorofa 100 muri Amerika na Roumania kandi afite imodoka enye nziza. Yaguriye igorofa rimwe se na murumuna we.Afite abakiriya amagana ndetse akorana n'ibigo bikomeye nka Amazon na Walmart.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugabo-utaragiraga-aho-kuba-n-ibyokurya-ubu-atunze-miliyoni-zirenga-40-z

  • Perezida Kagame yasabye Umuhungu wa Fred Rwigema kwirengagiza amabwire “y'Abaturanyi” agataha mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Muri ubu bukwe,Perezida Kagame yasabye Eric Gisa Rwigema (Junior), umuhungu wa Gen Major Fred Gisa Rwigema wagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, kugaruka mu gihugu akima amatwi amagambo y'abaturanyi rimwe na rimwe anateranya imiryango.

    Videwo y'iminota 28 yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ahagana mu ma saa yine z'ijoro ariko kubera ko ubu bukwe bwitabiriwe na Perezida Kagame,amafoto yabwo ntarashyirwa hanze gusa hasohotse ay'inshuti z'umuryango.

    Muri iyo videwo, Perezida Kagame, wari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, yavuze ku mibanire y'imiryango, politiki y'igihugu n'iyo mu karere, ndetse agenera impano ye yihariye abashyingiranywe nyuma yo kuvugana nabo.

    Perezida Kagame yakoresheje ijambo 'igihugu cy'abaturanyi' n 'abayobozi b'icyo gihugu cy'abaturanyi' ubwo yasabaga umuhungu wa Rwigema gutaha akima amatwi abamuteranya n'u Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko umuhungu wa Rwigema, Eric Gisa Junior, umaze imyaka myinshi aba muri Amerika, atatashye ubu bukwe. Eric yanze kuza mu Rwanda.

    Ati'Narebye hirya no hino ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa.Yagombaga kuba hano.Ndagusaba Teta, Jeanette na nyogokuru kumugezaho ubutumwa bwanjye ko igihugu se, njyewe n'abandi barwaniye ari mu rugo iwabo. Ntagomba gushaka ubuhungiro hanze. Ntabwo ari byiza. '

    Kagame yakomeje agira ati: 'Ibirenze kuri ibyo, ntagomba kuza no guhagarara mu gihugu cy'abaturanyi. Agomba kuba mu Rwanda, wenda akajya ahantu hose ashaka kandi akagaruka, ariko ntabe burundu mu buhungiro. '

    Kagame yavuze ko abaturanyi bagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo bateranye umuryango we n'uw'inshuti ye yo mu bwana Rwigema.

    Ati'Bivanze igihe kinini mu bibazo by'igihugu cyacu. Abaturanyi bacu bagiye bayobya Abanyarwanda bamwe ko bazabashyigikira gufata ubutegetsi… ', Perezida.

    Kagame yavuze ko Abagande bagiye bakoresha izina rya Rwigyema kugira ngo bagerageze kumutesha agaciro, ariko ko bitigeze bimuhangayikisha.

    Kagame yagize ati: '' Nahisemo intambara zanjye nitonze kandi mfite benshi muri bo.”

    Yavuze ko abo baturanyi basize icyashaizina rye na Rwigema, kirimo gusebanya no gutukana ('… .gusebanya, gucurirana, gutukana…')

    Kagame yihanangirije ko ibyo abo baturanyi bikekwa ko ari Uganda bakora byose, bagomba kumenya ko bitazigera bigena iherezo ry'u Rwanda. Ati: “Ntibishoboka.”

    Yakomeje ati: 'Ntabwo bigeze barema abo turi bo uyu munsi. Imana yonyine niyo ishobora kubivuga. Ntabwo bigeze bagira uruhare mu ntambara yo kwibohora. Ku batabizi, muranyumva. Niba hari ushaka amakuru menshi azanshake kugira ngo muhe ibisobanuro birambuye. ''

    Aba bana bombi Fred Rwigema yababyaranye na Janet Rwigema bashakanye tariki 20 Kamena 1987.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n'imiryango ndetse n'inshuti za Fred Rwigema zirimo na Perezida Paul Kagame bakuranye ndetse bagafatanya no mu rugamba rwo kubohora Uganda mbere yo kwerekeza amaso ku gukiza u Rwanda ingoma y'igitugu ya Habyarimana Juvenal.


    Teta na Mervin bakoze ubukwe bwitabiriwe na Perezida Kagame

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-umuhungu-wa-fred-rwigema-gutaha-mu-rwanda-akirengagiza

  • Umwana yaciye ibintu ku isi kubera umurizo utangaje yavukanye #rwanda #RwOT

    Abaganga batunguwe n'umwana wavukiye ibyumweru 35 afite umurizo muremure kandi udasanze. Ururuhinja ngo ni rumwe muri 40 zavutse zimeze gutya mu mateka y'abantu.

    Uyu mwana udasanzwe yavutse afite umurizo wa 12cm uri ku itako ryibumoso, ufite umubyimba wa 4cm z'ubunini ku mpera.

    Abaganga bo mu bitaro by'abana bya Albert Sabin i Fortaleza, muri Brazil,bakuyeho uyu mwana umurizo wari ufashe ku kibuno ndetse n'uyu mubyimba w'inyuma.

    Uko uyu mwana yavutse nuko yabazwe byanditswe mu kinyamakuru cy'ubuvuzi bw'abana bato, byerekana amafoto ashimishije y'umugereka anasobanura uko byagenze.

    Biragaragara ko twese twari dufite umurizo mu gihe twari munda, ariko mugihe cyibyumweru bya nyuma ukavaho.

    Abaganga bo muri Brazil bemeje kandi ko umurizo w'uyu mwana utarimo amagufwa, byatumye uba “umurizo nyawo w'umuntu” kandi uyu mwana yabaye uwa 40 wavukanye umurizo mu bantu bazwi babayeho ku isi uhereye mu kinyejana cya 19 ubwo byavugwaga bwa mbere.Uyu mwana yavutse mu mpera z'umwaka ushize.

    Ibizamini byakozwe mbere yo kuvuka ntibyashoboye gufata umurizo, ariko kubwamahirwe ultrasound yemeje ko bitajyanye na sisitemu yumwana.

    Ibizamini byakozwe mbere yo kuvuka k'uyu mwana,ntibyashoboye kwerekana uyu murizo, ariko kubw'amahirwe isuzuma ryemeje ko ntaho uhuriye n'ubwonko bw'uyu mwana bituma ukatwa.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-yaciye-ibintu-ku-isi-kubera-umurizo-utangaje-yavukanye

  • Video: Nguyu umuhanzi warushije Bruce Melodie guhagurutsa abafana benshi muri Kigali Arena – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cya 10 Years of Bruce Melodie cyaraye kibereye muri Kigali Arena ku mugoroba wo ku munsi w'ejo, abahanzi benshi barimo Niyo Bosco, Alyn Sano, Mike Kayihura, Christopher, Riderman n'abandi baciye imbere y'abafana gusa uko twabibonye ntabwo ariko bose bashimishije abafana ndetse bakanahagurutsa abafana kimwe.

    Byabaye nk'ibitangaza ubwo umuhanzi Riderman Riderzzo yinjiraga ku rubyiniro aho yari aje gufatanya na Bruce Melodie kuririmba indirimbo Ikinyarwanda maze abantu bose bari bari muri Kigali Arena bahagurukira rimwe ari nako bavuza induru bigaragaza urukundo bamufitiye. Dore uko byagenze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/video-nguyu-umuhanzi-warushije-bruce-melodie-guhagurutsa-abafana-benshi-muri-kigali-arena/