Ku nshuro ya mbere mu mikino bahuye,umutoza David Moyes wa West Ham yashoboye gutsinda Jurgen Klopp wari waramwigaruriye.
Iyi ntsinzi ni nziza kandi yari ikwiye cyane kuri West Ham ikomeje gutungurana kubera ubuhanga bw'abakinnyi bayo by'umwihariko abasatira.
Ikipe ya Reds yaherukaga gutsindwa na Real Madrid ibitego 3-1 muri UEFA Champions League,kuwa 06 Mata uyu mwaka.
Umunyezamu Alisson wa Liverpool yagowe n'uyu mukino kuko yagize uruhare ku gitego cya mbere yitsinze ku munota wa 4 w'umukino.
Nyuma y'igitego cyiza cya Trent Alexander-Arnold ku munota wa 41 yatsinze kuri coup franc,amakipe yombi yagiye kuruhuka ariko buri wese yibaza uri butahane amanota 3.
Liverpool yatsinzwe igitego cya kabiri na West Ham ku munota wa 67 ku gitego cyatsinzwe na Fornals ku mupira mwiza yahawe na Jarrod Bowen wari umaze gucenga abakinnyi b'inyuma ba Liverpool.
Bidatinze ku munota wa 74,myugariroKurt Zouma yatsindiye The Hammesa igitego cya 3 n'umutwe biturutse ku burangare bwa ba myugariro ba Liverpool.
Umutoza Klopp yagerageje gukora impinduka zitandukanye zirimo iyagerageje gutanga umusaruro ya Divock Origi winjiye mu kibuga asimbuye Jotta atsinda igitego cy'impozamarira ku munota wa 83.
Nubwo Liverpool yahagaritswe,ihuje amateka n'indi kipe yamaze imikino 25 mu 1982.Liverpool imaze gutsinda imikino ibiri ya Premier League muri itandatu baheruka gukina,
Mu yindi mikino yabaye uyu munsi,Arsenal yatsinze igitego 1-0 Watford bituma yuzuza imikino 8 ikurikiranye nta gutsindwa.U bu iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona.
Ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu,Manchester City yatsinze Manchester United ibitego 2-0 mu gihe Chelsea yanganyije na Burnley igitego 1-1.
Iyo wirinze uba ukiza ubuzima bwawe, iyo wirinze uba uri kurinda umutima wawe ndetse no kuba wapfa imburagihe. Ibintu bishobora gushyira ku iherezo ubuzima bwawe, ntabwo ari ibintu bikomeye, ni ibintu byoroheje cyane kandi wareka gukora cyangwa ukabyitaho bigakunda.
1.Gukoresha agakingirizo: Mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina usabwa kujya ukoresha agakingirizo niba ugira ingeso yo gukora imibonano mpuzabitsina n'abantu utazi mutashakanye. Ibi bizagufasha kuba wowe, no kumenya ko ukwiriye kwirinda kandi uzaramba. Ahari hari ibindi nawe uzi. Menya ko ubuzima bwawe ari ntakorwaho kandi ubugenga ni wowe.
2.Ita ku isuku yawe: N'ubwo utayibona, ngo umenye ko buri kimwe kiri iruhande rwawe cyuzuye za mikorobe zishobora kugutera uburwayi, iyi niyo mpamvu ari ingenzi kugira isuku y'umubiri wawe n'iyo mu rugo.
3.Irinde ibisindisha: Ese wari uzi ko kunywa inzoga bituma abantu basaga miliyoni eshatu bapfa buri mwaka nk'uko byagaragaye muri raporo yatanzwe n'umuryango WHO? Niba unywa inzoga ni ngombwa kuyinywa mu rugero. Numara kumenya kugereranya ingano y'ibisindisha ufata bizatuma ubuzima bwawe buhinduka ubeho neza.
4.Va ku itabi: Itabi rishobora gutera indwara ya Kanseri, rimwe na rimwe uwakoresheje itabi ryinshi ashobora kurangwa n'imico mibi gusa bikangiza ubuzima bwe n'ubw'abamwegereye. Mu gihe uzaba ushyize itabi mu kanwa kawe, uzajye umenya ko uri kwiyangiriza ubuzima. Niba ushaka ubuzima bwiza, rekeraho kunywa itabi.
Koga buri munsi ni ingenzi ku isuku y'umubiri, kuko bifasha gusohora imyanda mu mubiri no kurinda uruhu. Uburyo ndetse n'ibyo ukora mu gihe uri koga ni ingenzi cyane kuko bigena imiterere myiza cg mibi y'uruhu rwawe.
Hari amakosa ushobora kuba ukora utabizi mu gihe uri koga. Gusa, ugomba kuyahagarika, kuko gukomeza kuyakora bishobora kwangiza uruhu rwawe mu buryo butandukanye.
Dore amwe mu makosa ugomba kwirinda mu gihe uri kwiyuhagira.
Amakosa ugomba kwirinda mu gihe uri koga
1.Kwikuba cyane buri munsi
Kwikuba buri munsi ntago ari bwo buryo bwiza bwo gukura imyanda ku mubiri cg se amavuta. Mu gihe wikuba cyane, bitera uruhu kumagara no korohera cyane. Uruhu mu kwirinda rutangira gusohora amavuta menshi, bityo bikaba byaba indiri ikomeye ya bagiteri n'umwanda (ufata muri ya mavuta, uruhu ruba rusohora kugira ngo rwirinde kumagara).
Ushobora gukoresha akantu koroshye wikuba, nabwo ukabikora inshuro nke mu cyumweru; inshuro 1 mu cyumweru yaba ihagije. Bikaba byiza kubikora utari bujye ku zuba.
2.Kwihanagura cyane kenshi ukoresha imbaraga
Hari abantu nyuma yo koga bahita bihanaguza igitambaro (towel cg isuyume) gikomeye kandi bagakoresha ingufu. Ibi ni amakosa akomeye kuko gukoresha imbaraga wihanagura byangiza utwenge tw'imisatsi iba ku ruhu, bikaba byatera ibibazo bitandukanye ku ruhu; nko kumagara cyane, cg se kwishima cyane.
Mu gihe urangije koga, genda wihanagura gahoro gahoro, udakuba ku ruhu cyane.
Igitambaro ukoresha wihanagura kigomba kuba cyorohereye kandi kidashwaratura ku ruhu
3.Ubwoko bw'igitambaro wihanaguza
Isuyume (essui main) cg igitambaro ukoresha nyuma yo koga (towel) gishobora kuba ubwacyo indiri ya mikorobe na bagiteri zitandukanye. Kubera iki? Akenshi biterwa n'ubukonje gihorana, cg se kuba nyuma yo kwihanagura utagishyira ahagera izuba ngo ubukonje buvemo.
Ntugomba kugikoresha igihe kirekire, ni ngombwa ko gihindurwa kitarasaza
Ntikigomba kuba gikomeye cg se wumva gishwaratura uruhu rwawe.
Igitambaro ukoresha nyuma yo koga ni byiza ko kidakoreshwa igihe kirekire, kandi ugakoresha ibyiza byabugenewe, ukagihindura mbere yuko gisaza.
4.Koga amazi ashyushye cyane
Amazi ashyushye cyane, igihe wumva ababaza ku ruhu, burya ni amavuta y'ingenzi arinda uruhu aba ari gushya. Aya mavuta (essential oils) afasha uruhu guhorana ububobere no korohera.
Kumara umwanya munini uri koga amazi ashyushye cyane (hejuru y'iminota 10), bituma utwenge tw'uruhu dufunguka cyane, bikaba bishobora gutera ibibazo bitandukanye ku ruhu.
Twabonye akamaro ko koga amazi ashyushye (Kanda hano ubisome), gusa igihe uri kuyoga, iminota 5 irahagije, noneho ugakomeza n'amazi afite ubushyuhe buringaniye.
5.Igihe wisigira amavuta
Igihe cyiza cyo kwisiga amavuta ni ako kanya ukiva mu bwogero. Hari abantu bakunda kumara igihe kinini, nyuma yo koga batarisiga, ibi bitera umwera no gukanyarara k'uruhu.
6.Gukoresha isabune nyinshi
Amasabune menshi yo koga akorwa mu binyabutabire bishobora gutera uruhu kumagara ndetse no koroha cyane, bishobora gutuma mikorobe zinjira mu mubiri mu buryo bworoshye. Kuko amavuta akorwa n'uruhu aba avaho ku bwinshi.
Mu gihe woga, ni ngombwa gukoresha isabune zisanzwe, zitarimo ibinyabutabire byinshi kandi ukoga nke.
Mu gihe uri koga, ni ngombwa ko nyuma yo kwisiga isabune cg izindi produits waba wakoresheje nko mu mutwe, ukoresha amazi ahagije, kugira ngo akureho ibi byose.
Impamvu ni uko ibikoreshwa mu gihe cyo koga yaba amasabune cg shampoo bishobora gutera utwenge tw'uruhu gufungana, nuko ugatangira kuzana ibiheri. Kwiyunyuguza bihagije byagufasha kwirinda ibi bibazo.
Ngayo amwe mu makosa ugomba kwirinda mu gihe uri koga, kugira ngo urinde uruhu rwawe.
Mbere yo gukoresha isabune runaka, wabanza kureba niba nta kibazo ishobora kugutera.
Hari uwitwa Bugirifulgence kuri instagram wari umaze kubona umuhanzikazi Butera Knowless abajije abakunzi be kumubaza ikibazo cyose bashaka cyane ko yari yiteguye kugisubiza maze ubona ko yari amaze igihe abyibazaho anyurwa no kubaza uyu muhanzikazi.
Abaza Butera Knowless yagize ati'Ni irihe banga ukoresha kugira ngo ugume kuri taye hhhh.' Mu kumusubiza, uyu muhanzikazi yagize ati 'Ni amazi menshi n'amasengesho.' Nyuma y'uko abazwa icyo kibazo ni benshi bari bategereje igisubizo ari busubize kuko hari benshi babyibazaga bitewe n'uburyo agaragaramo cyane ko bamwe bahise bavuga ko nabasubiza nabo bari bwumvireho.
Umugore witwa Mikel Ruffinelli w'imyaka 49 y'amavuko utuye Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaciye agahigo ku isi mu myaka mike ishize ko kugira ikibuno kinini ku isi yose.
Mu mujyi wa Los Angeles, abagabo benshi bakunda abakobwa batabyibushye cyane ariko uyu mugore we avuga ko uko angana bimushimisha ndetse ngo yanze kugabanya ibiryo ngo ananuke.
Icyakora umwana we w'umukobwa witwa Destynee we yabwiye abanyamakuru ibitandukanye na nyina kuko yavuze ko ubuzima bwe bugoye kubwitaho kubera ingano ye.
Uyu mugore yavuze ko mu buzima bwe ahura n'imbogamizi zirimo kunanirwa gukaraba ndetse no kwikorera uturimo tworoshye.
Uyu mugore yavuze ko ikindi kintu kimubabaza ari ukuntu abantu bakunda kumuseka iyo bamubonye mdetse bamwe bakunze kumufata anashusho na Video ye bakayakwirakwiza.
Uyu mugore yagize ati:'Ntekereza ko ari ibisanzwe ku mugore kugira ikibuno kinini.Bituma umugore aba mwiza.ahitamo kugumana ubu bunini nkabyibuha aho kuba umugore unanutse bikambuza ibyishimo'.
Nk'uko tubikesha World Record Academy, Mikel Ruffinelli (wavutse 1972) ni Umunyamerikakazi ubu ufite agahigo ko kugira ikibuno kinini ku isi.
Ibiro bye bigera kuri 190 kandi ikibuno cye gipima metero 2.4 mu muzenguruko, ndetse kikanapima santimetero 102 mu burebure.
Miss Bagwire Keza Joannah wabaye Nyampinga w’Umuco muri Miss Rwanda 2015(Miss Hertage) yakoze ubukwe na Murinzi Michael bemeranywa kubana akaramata.
Ubukwe bwabo bukaba bwabaye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2021, bukaba bwabereye ku Gisozi muri Romantic Garden.
Ni ubukwe bwitabiriwe na bamwe mu byamamare mu Rwanda barimo abanyamakuru bakorana kuri Kiss FM, igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa n’abandi.
Muri ubu bukwe kandi Intore Masamba akaba yaririmbyemo, ni we waririmbye indirimbo isohora umugeni.
Ubu bukwe bubaye nyuma y’uko mu mpera za Nzeri 2021, Murinzi Michael yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi akabyemera.
Tariki ya 30 Ukwakira, Bagwire Keza Joannah yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower’ mu rurimi rw’amahanga, byitabiriwe na bamwe mu byamamare mu birimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.
Bagwire Uretse ikamba rya Miss Heritage yegukanye muri Miss Rwanda 2015, uyu mukobwa mu Gushyingo 2015 yabaye igisonga cya kane cya Miss Heritage Global 2014 mu irushanwa ry’ubwiza ryabereye muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Jonesburg.
Asanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss FM kuva 2019 aho akora mu kiganiro 'Girls Talk’ kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.
U Rwanda rwakiriye doze ibihumbi 300 z'inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm, zatanzwe n'u Bushimwa zizifashishwa mu bikorwa byo gukomeza gukingira abaturage.
Minisiteri y'ubuzima ibinyujije kuri Twitter , yatangaje ko u Rwanda rwakiriye izi nkingo zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorwa n'ikigo gikora imiti n'inkingo cyo mu Bushinwa [China National Pharmaceutical Group].
Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira muri Werurwe rwagiye rwakira inkingo zo mu bwoko butandukanye burimo AstraZeneca ikorerwa mu Bwongereza, Pfizer ikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'urwa Johnson & Johnson.
Astro ni umwe mu baririmbyi bamamaye cyane bo mu itsinda UB40 ryakunze kuririmba mu njyana ya reggae mu myaka irenga 30, akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Kingston Town, na Red Red Wine. Astro yishwe n’uburwayi yari amaranye igihe gito nk’uko abo baririmbanaga babitangaje. Bavuze ko urupfu rwe rubabaje kandi ko Isi ibuze intwari.
Astro yasezeye mu murwi UB40 mu 2013 akomezanya n’itsinda ‘UB40 featuring Ali Campbell and Astro’ ryashinzwe n’abahoze muri UB40. Iri tsinda yabarizwagamo ryakoze ibitaramo bitari bike, rikaba ndetse ryateganyaga gukora ibindi bitaramo byinshi bizenguruka hirya no hino ku isi mu mwaka utaha wa 2022.
Itsinda rya UB40 baritangije mu 1978 mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, ryamamara mu ndirimbo nka Red Red Wine na Can’t Help Falling In Love mu Bwongereza n’ahandi henshi ku Isi.
Abari bagize UB40 mu 1988: Ali Campbell, Astro, Mickey Virtue, Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer na Norman Hassan
Reba igitaramo bakoreye i Rotterdam mu Buholandi muri 2019
Mu gihe Covid-19 imaze umwaka n'andi mezi menshi ihagaritse ibikorwa by'inshi harimo imikino ariko by'umwihariko imyidagaduro ikaba yarahangirikiye cyane kuko ari nayo yafunguwe nyuma y'ibindi bikorwa byose.
Nyuma y'igihe rero mu mujyi wa Huye hongeye kugaruka igikorwa mbaturamugabo, akaba ari igitaramo cya Silent Disco aho cyateguwe na Babu-Rwanda akaba aherutse gusoza amashuri ye muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Huye ndetse yewe akaba yaranagize uruhare mu bindi bikorwa by'umuziki, akaba yarahisemo kongera gususurutsa abatuye Butare ndetse n'abandi bo mu bindi bice bitandukanye.
Iki gitaramo cya silent Disco kikaba kizitabirwa n'abavanga imiziki benshi bita abadije (DJs) bakomeye mu Rwanda hose ndetse yewe hakaba hazaba hari n'abashyushyarugamba bakomeye mu Rwanda nka MC Nario, MC Pato ndetse n'umukobwa w'icyamamare Shazz-91.
Mubavanga imiziki DJs bazaba bahari harimo DJ Philipeter, DJ Sonia, Dj Vibes, Dj Pazzo, Dj Kim, Dj Khizzbeat ndetse na Dj Smithwest.
Iki gitaramo mbaturamugabo cya Silent Disco kikaba kizabera muri Parking ya Hotel Credo, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bine kubazagura amatike mbere y'igitaramo ndetse n'ibihumbi bitanu kubazinjirira k'umuryango.
Uwateguye iki gitaramo Babu-Rwanda akaba yaracyise Huye life is back bishatse gusobanura ko ubuzima muri Huye bwagarutse, akaba agiteguye mu buryo bwo kongera gususurutsa abatuye Huye ndetse no gukomeza gushimangira ko Butare ari igicumbi cy'imyidagaduro.
Silent Disco' igiye kubera i Huye
Babu_ Rwanda wateguye iyi Silent Disco
Babu _ Rwanda gusoza amashuri ye muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Huye