Category: Uncategorized

  • Polisi irasaba abakora mu Tubari kugenzura ko abaje batwaye ibinyabiziga batanyoye inzoga #rwanda #RwOT

    Aba bantu 28 beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, bafatiwe mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali hagati ya tariki 06 n’ 09 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byari bigamije kurwanya impanuka zo mu muhanda.

    Yagize ati “Gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka mu muhanda ariyo mpamvu Polisi ikora ibikorwa byo kugenzura abo bantu. Aba bantu 28 bafashwe mu minsi ine bafatirwa mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.”

    CSP yakomeje akangurira ba nyiri utubari kwirinda guha inzoga abantu batwaye ibinyabiziga.

    Yagize ati “Muri ibi bihe utubari twarafunguwe, turakangurira abafite utubari n’abakoramo kujya bagenzura ko abakiriya babo baje batwaye ibinyabiziga ko batanyoye inzoga.”

    Yakomeje abagira inama yo kujya bashaka abantu batanyoye inzoga bo gutwara abakiriya babo. CSP yakomeje agira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda kwica amategeko y’umuhanda nkana kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda.

    Rwemera Leopord umwe mubafashwe yemeye ko yari yanyoye inzoga agatwara imodoka.

    Yagize ati “Nafashwe kuwa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo, nari ntwaye imodoka nanyoye inzoga nageze ku bapolisi bansuzumye basanga mfite igipimo cya Kabiri cy’umusemburo wa Alukoro mu maraso. Ndicuza ibyo nakoze nkabisabira imbabazi ko ntazabisubira.”

    Nambajimana Claude nawe yavuze ko yafashwe tariki ya 8 Ugushyingo atwaye moto yanyoye inzoga. Yavuze ko yafatiwe mu Murenge wa Kimihurura mu Rugando.

    Nambajimana yagiriye inama bagenzi be kujya birinda gutwara imodoka banyoye inzoga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-irasaba-abakora-mu-Tubari-kugenzura-ko-abaje-batwaye-ibinyabiziga-batanyoye-inzoga

  • Burundi : Polisi yishe irashe urufaya rw’amasasu babiri yise ibyihebe #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko bariya bantu barasiwe barasiwe muri Komini Matongo mu Ntara ya Kayanza kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021.

    Igipolisi cy’u Burundi kivuga kandi ko undi umwe mu bakora iterabwoba mu Burundi yakomeretse mu gihe undi yafashwe.

    Igipolisi cy’u Burundi ntikiratangaza umutwe waba ukorana n’abo bise 'ibyihebe bari gukora ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu cy’u Burundi.'

    Mu mpera za Nzeri 2021, mu Mujyi wa Bujumbura ahahoze isoko rikuru, hatewe grenade ihitana abantu babiri, icyo gihe ubutegetsi bw’u Burundi bwatangaje ko ari igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe ku baturage b’inzirakarengane.

    Igitero cy’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura cyaje gikurikiwe icyakorewe ku kibuga cy’indege cyari kigamije kuburizamo uruzinduko Umukuru w’Igihugu, Evaritse Ndayishimiye yari afite hanze y’Uburundi.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi iherutse gutangaza ko ibitero bigenda bigabwa hirya no hino bigaragaza ko mu Burundi hari 'Imitwe y’iterabwoba.' Gusa ntihatangazwa iyo mitwe iyo ari yo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Burundi-Polisi-yishe-irashe-urufaya-rw-amasasu-babiri-yise-ibyihebe

  • Minisitiri Bamporiki yatangije iserukiramuco… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, kuri Kigali Public Library. Witabiriwe n'Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Dr. Agnes Binagwaho, Umuyobozi wa Partners In Health (PIH), Dr. Sheila Davis, intiti mu nzego z'ubuzima, abahanzi n'abandi.

    Iri serukiramuco ryatangijwe kuri uyu wa Gatatu rizasozwa tariki 14 Ugushyingo 2021 ribera ahantu hatandukanye. Ryatangijwe n'ibiganiro byatanzwe n'abantu batandukanye, umunsi wa mbere usozwa no gususurutswa n'itsinda rya Angel na Pamella.

    Kuri iyi nshuro ya Gatatu, iri serukiramuco rigamije kwerekana impinduka zabayeho kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka ku Isi kuva mu mpera za 2019.

    Minisitiri Bamporiki wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yavuze ko Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco itewe ishema no kuba Kaminuza ya Global Health Equity yarashyizeho iri serukiramuco.

    Avuga ati 'Ni byiza kuba iyi Kaminuza ya UGHE yaratangije iri serukiramuco rigamije guteza imbere Indanga Ndangamuco.'

    Akomeza ati “Ubufatanye no gukorera hamwe mu bakora mu by'ubuzima n'abakora mu by'umuco ni kimenyetso cy'uko twakorera hamwe twese mu kuzamura imibereho y'abagenerwabikorwa batugana.”

    Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari ubuhanzi mu ngeri zinyuranye nk'ubwanditsi, ubugeni, gushushyanya n'ubundi buzaganirwaho muri iri serukiramuco.

    Mu ijambo rye, uyu muyobozi yavuze ko imibereho yo muri iki gihe yagaragaje ko abantu bakwiye gushyira hamwe. Ko ubuhanzi bwagaragaje imbaraga zikomeye mu mitekerereze n’imibereho ya muntu.

    Avuga ko ubuhanzi muri iki gihe cya Covid-19 bwafashije cyane mu gususurutsa abantu mu bihe bikomeye no kubigisha uko bakwirinda. Ati 'Buri wese yatekereza uko ubuzima bwari kuba bumeze iyo Covid-19 iza nta buhanzi.'

    Bamporiki ashimangira ko ubuhanzi bwifashishijwe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y'amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo.

    Avuga ko bitari byoroshye kumvisha uwiciwe abe muri Jenoside kubabarira no kubana n'uwamwiciye. Ndetse ko cyari ikizamini kigoye kubwira uwishe kujya gusaba imbabazi uwo yiciye, ariko ko binyuze mu buhanzi, byarashobotse.

    Bamporiki avuga ko ubuhanzi ari ubuzima bwa buri munsi, butanga umuti kandi bugacengera kurusha amagambo. Ati 'Niba uri umugabo uri gutereta kandi umukobwa akaba atari ku kwemerera gerageza ukoreshe ubuhanzi. Wandike umuvugo, indirimbo cyangwa ubuhanzi ubwo ari bwo bwose, igisubizo kizaba 'Yego'.'

    Dr. Agnes Binagwaho usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity mu Rwanda, yavuze ko umubare w'abitabira iri serukiramuco ugenda ukura uko bucyeye n'uko bwije, kandi ko ritari iryo mu Rwanda gusa ahubwo ko ryabaye Mpuzamahanga.

    Dr. Agnes washyizwe ku rutonde rw'abagore ijana bo muri Afurika bavuga rikijyana mu 2020, yavuze ko ubuhanzi bufasha gukira ibikomere, umubabaro no guhangayika kwa hato na hato.  Ati 'Ubuhanzi bufite akamaro kanini mu buzima.”.

    Uyu muyobozi yavuze ko ubuhanzi bukenewe kurushaho cyane cyane muri ibi bihe Covid-19 yugarije Isi. Ati 'Ni iki cyakorwa kugira ngo ubuzima bw’abantu buhinduke, yaba uyu munsi cyangwa mu kindi gihe.'

    Iri serukiramuco rizaba imbona nkubone mu bice bitandukanye bya Kigali, hanifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Mu 2019, iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya mbere harebwa uruhare rwo kuzuzanya kw'Inganda ndangamuco n'ubuzima.

    Mu 2020, ryabaye ku nshuro ya kabiri guhera tariki 11 Ugushyingo 2020 kugera tariki 15 Ugushyingo 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga haganirwa ku buzima bwo mu mutwe n'uko ubuhanzi bwakifashishwa mu buvuzi cyane cyane mu buzima bwo mu mutwe. Ryarebwe n'abantu barenga 26,000.

    Kuri iyi nshuro ya Gatatu iri serukiramuco rizasubiza amaso inyuma hagamijwe kwerekana impinduka zabayeho kuva hakwaduka Covid-19 mu mpera za 2019. Uko Covid-19 yagize ku buzima bwa buri munsi, ubuzima bwo mu mutwe, ubusumbane n'ibindi.

    Rizahuza abahanzi, abanditsi ba filime, ababyina, abashushanya, abafata amafoto, abazatanga ibiganiro n'abandi baturuka mu bihugu 13.

    Muri iri serukiramuco hazagaragaramo abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda nka Angel na Pamella, Stella T, Deo Munyakazi, umusizi Manzi le Poete, Kivumbi King, Mutiganda wa Nkunda uzamurika filime ye n'abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye.

    Mu gihe iri serukiramuco rigiye kumara riba, hazatangwa ibiganiro n'abantu batandukanye, abahanzi baririmba, herekanwe filime, habe imurikiragarusha n'ibindi.

    Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose (UGHE) iri i Butaro, itanga amasomo y'ubuvuzi atandukanye ku rwego mpuzamahanga mu cyiciro cya kabiri n'icya gatatu cya Kaminuza.

    Minisitiri Bamporiki Edouard yashimye Kaminuza ya Global Health Equity yo mu Karere ka Burera itegura iserukiramuco 'Hamwe Festival'


    Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko ubuhanzi bukenewe cyane muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19

    'Hamwe Festival' yatangijwe kuri uyu Gatatu mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye kuri Kigali Public Library


    Itsinda rya Angel na Pamella ryaririmbye mu gutangiza iserukiramuco 'Hamwe Festival' 

    KANDA HANO UREBE UKO ANGEL NA PAMELLA BARIRIMBYE MU ISERUKIRAMUCO ‘HAMWE FESTIVAL’

    “>AMAFOTO+VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111307/minisitiri-bamporiki-yatangije-iserukiramuco-hamwe-festival-agaragaza-akamaro-ku-buhanzi-111307.html

  • Bruce Melodie yaba yakoze ubukwe mu ibanga? (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amashusho agaragaza Bruce Melodie yambaye imyenda y'abageni aho yarari kumwe n'undi mukobwa. Tumaze kubona amashusho akurikira yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga na The Cat Babalao twibajije niba Bruce Melodie yaba yakoze ubukwe cyangwa se ari ya myaduko y'iki gihe yo gutwika. Muri aya mashusho kandi hagaragaramo abantu bari bicaye barimo kwihera amaso uko Bruce Melodie asezerana n'umukobwa bari bari kumwe.

    Iyi nkuru turacyayibakurikiranira

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yaba-yakoze-ubukwe-mu-ibanga-video/

  • Clapton kibonke yagaragaye muri studio za RBA asa nkuwarisomye (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kiganiro kiba buri wa gatatu aho batumira abantu batandukanye bagakora isesengura ku mupira wa maguru n'ibindi bigezweho mu isi ya Sport.

    Kuri uyu munsi clapton kibonke yatumiwe nkabandi mu gukora isesengura agaragara ameze nku warisomye .

    Clapton kibonke n'icupa rya primus aganiriza umunyamukuru wa RBA Rigoga Ruth.

    Benshi mu bakunzi ba shampiyona ndetse n'abanyamakuru bahurira muri ikiganiro maze bagahana ibitekerezo.

    Rigoga Ruth ,Gicumbi ndetse na kayishema Tity nibo bayobora iki kiganiro gihuza abakunzi ba ruhago nyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/clapton-kibonke-yagaragaye-muri-studio-za-rba-asa-nkuwarisomye-amafoto/

  • MTN yatanze inkunga ya Miliyoni 3 Frw kuri ba… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021 ni bwo iki gikorwa cyabaye, kibera ku kicaro gukuru cya MTN i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. “Level Up Your Biz” ni programe MTN yatangije mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imishinga itanga icyizere. Mu batanze imishinga bagera kuri 200, batandatu ni bo bageze mu cyiciro cya nyuma hatoranywamo batatu batangajwe uyu munsi ndetse banaterwa inkunga ya miliyoni kuri buri muntu.

    Ritha Umurungi umukozi wa MTN Rwanda

    Ritha Umurungi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN yagaragaje icyatumye bahitamo gutera inkunga imishinga y’urubyiruko binyuze muri progarame bise “Level Up Your Biz”. Yagize ati: “Urabizi hashize nk’imyaka ibiri turi muri COVID-19, twashakishije uburyo twashyigikira urubyiruko mu Rwanda. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bifuza kwiteza imbere benshi, twaravuze tuti se kuki atari ho twahere tukarushyigikira”. Yakomeje avuga ko muri icyo gihe bari bafite igikorwa cyo kwamamaza MTN Yolo mu cyo bise “Iremere wubahwe” bahitamo kubihuza n’iki gikorwa.

    Umuyobozi mukuru wa Inkomoko

    Inkomoko yafatanyiji na MTN muri iki gikorwa, ikorana na ba rwiyemezamirimo batandukanye mu kunoza imishinga yabo bakabasha kwiteza imbere ndetse bagateza n’imbere igihugu binyuze mu guhanga utuzi. Iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012 gifasha ba rwiyemezamiromo bato n’abaciriritse kikaba kimaze kugira amashami mu bihugu bitandukanye birimo Ethiopia, Kenya ndetse barifuza no kugera n’ahandi.

    Gashagaza Emmanuel umukozi muri iki kigo cya MTN Rwanda cyari kimaze amezi atandatu gihugura abafite imishinga myiza yavuye muri 200, yasobanuye icyo bagendeyeho bahitamo batatu batsinze. Yagize ati: “Twabanje kureba imishinga yanyu tureba niba izagirira abanyarwanda inyungu ariko na none ari imishinga ifite icyerekezo”.

    Gashagaza Emmanuel umukozi wa MTN Rwanda

    Yakomeje avuga ko bamaze gusuzuma iyi mishinga bafashe banyirayo bakorana mu gihe cy’amazi atandatu babaha amahugurwa ku bijyanye n’incungamari, aho bakura abakiriya n’ibindi. Agaruka kuri batatu bahisemo bafite imishinga yahize iyindi yagize ati: “Kwari ukureba ese abantu bose bitabiriye abari bafite ubushake kurusha abandi ni abahe? Ababashije gukoresha imfashanyigisho twabahaye neza ni bande, ese abagaragaza neza akamaro nk’imfashanyo bazahabwa ni bande?”.

    Yavuze ko ibyo byose ari byo bagendeyeho hanyuma basoje babihuza n’abari bagize akanama nkemurampaka ka MTN. Abari bageze mu mu cyiciro cya nyuma barigaragaje imbere y’aka kanama nkemurampaka kari kagizwe n’abantu 4 ba MTN maze ku bufatanye na Inkomoko bahitamo 3 bafite imishinga myiza kurusha abandi ari na bo bahawe miliyoni umwe umwe.

    Mu mishinga itatu yatsinze harimo uwa kompanyi yitwa “Urukundo Initiative” ikaba yigisha urubyiruko ibijyanye n’imyororokere hifashishijwe udushya dutandukanye. Kuri ubu uyu muryango wifashisha umukino witwa “Urukundo Board” mu kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere. 

    Undi ni uwa Aline Uwase ufite kompanyi yitwa The happiness itanga imirimo, ikanahugura urubyiruko mu kwihangira imirimo ndetse no kudoda ibikapu bikoze mu ruhu. Naho umushinga wa nyuma watsinze ni ujyanye n’ubucuruzi bushingiye kuri murandasi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Ndayishimiye Mike waje ahagarariye kompanyi yitwa “Urukundo Initiative”, nyuma yo kwegukana inkunga ya miliyoni Frw yashimye MTN na Inkomoko maze anagaragaza icyo iyi nkunga igiye kubamarira. Yagize ati: “Uyu munsi twashimishijwe n’uko MTN na Inkomoko bashimye ibyo dukora babona ko hari icyo twize muri ayo mezi atandatu ndetse babona ko n’imishinga yacu dufite imbere ari myiza ku banyarwanda, ni yo mpamvu twahawe ubu bufasha”.

    Ndashimiye Mike ubwo yashyikirizwaga sheke ya miliyoni Frw

    Yakomeje ati “Ni ubufasha buje tubukeneye kuko bugiye kudufasha by’umwihariko aho twari dufite icyo nakwita intege nkeya mu bijyane no kwereka abantu ibyo dukora twifashishije shene zitandukanye, ku mbuga nkoranyamabaga, kugira ngo abakiriya bacu yaba amashuri, yaba imiryango, yaba ama ONG akora ku bijyanye n’ubuzima ahantu hose hari urubyiruko twifuza ko mu by’ukuri bagira uyu mukino”.

    Abatashoboye gutsinda, inkomoko yiyemeje gukomeza kubashyigikira mu buryo butandukanye

    Ndayishimiye Mike yashimangiye ko urubyiruko rukunda gukina ariko bo bakaba bifuza ko rwakina runiga.

    Aline Uwase ufite kompanyi itanga akazi yitwa The happiness nawe yagaragaje ibyishimo bye ati: “Iyi miliyoni igiye kumfasha mu buryo bubiri, uburyo bwa mbere ni uburyo bwo gukora marketing murabona ko turi gusubira mu bihe by’ama Event ni ugushaka amasoko by’umwihariko ya made in Rwanda”.

    Aline Uwase nawe yegukanye miliyoni imwe y’amanyarwanda

    Ikindi yavuze ko aya mafaranga azamufasha ni ukumenyekanisha urubuga yashinze rwitwa sundaymarket.rw acururizaho ibicuruzwa bye. Yashimagiye ko aya amafaranga azamufasha kubona impu zihagije zo gukoramo ibikapu bityo bakanoza akazi kabo nta nkomyi.

    Uyu we umushinga we watsinze ujyanye n’ubucuruzi bwo kuri murandasi

    Ritha Umurungi ushinzwe iyamamazabikorwa muri iki kigo, yavuze ko n’umwaka utaha iyi gahunda bazayikomeza. Mark Nkurunziza wari uhagarariye MTN muri uyu muhango yagagaraje ko iyi sosiyete y’itumanaho ya mbere mu Rwanda itewe ishema no gukorana na Inkomoko ati”Ku ruhande rwacu nka MTN bidutera ishema gukorana na Inkomoko kugira ngo duteze imbere kompanyi zigitangira cyane cyane ziyobowe n’urubyiruko”.

    Mark Nkurunziza umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda

    Yakomeje abasaba gukomereza [Inkomoko] aho bagejeje ndetse bakanarenzaho bakibanda cyane ku ikoranabuhanga. Yasabye ko hakomeza kubaho imikoranire hagati ya MTN na Inkomoko mu gukomeza guteza imbere abanyarwanda cyane cyane urubyiruko.

    Inkomoko ifasha ba rwiyemezamirimo ikabahugura n’ibindi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111303/mtn-rwanda-yatanze-inkunga-ya-miliyoni-3-frw-kuri-ba-rwiyemezamirimo-3-burubyiruko-bafite–111303.html

  • Miss Balbine Mutoni n'umukunzi we bagiye kurira ubuzima i Dubai (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Balbine Mutoni n'umukunzi we, Arsène Kwitonda, bagiye kurira ubuzima i Dubai. Nkuko amafoto aba bombi bashyize hanze ku nkuta zabo za instagram abigaragaza, Balbine na Arsène bari bari ahitwa Dubai Arabian Desert.

    Source : https://yegob.rw/miss-balbine-mutoni-numukunzi-we-bagiye-kurira-ubuzima-i-dubai-amafoto/

  • Juno Kizigenza na Ariel Wayz baba batamajwe n'urukundo rwabo? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byatangiye bihishira ku buryo Juno Kizigenza na Ariel Wayz bashoboraga gufatwa amashusho byitwaga ko ari ayo bafashwe batunguwe ku mbuga nkoranyambaga bakabyuka bavuga ko ari inshuti zisanzwe.

    Gusa ubu si ko bikimeze kuko mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza bari gusomana bya nyabyo ndetse mu buryo ubona ko hari icyo bashaka kwerekana.

    Juno Kizigenza na Ariel Wayz bamaze igihe bigaruriye imbuga nkoranyambaga kubera gusomana kwabo bigatera benshi kwibaza niba baba bakundana bya nyabyo nyuma yo gukorana indirimbo 'Away'.Kuri ubu rero abantu bakomeje kwibaza niba urukundo rwarabarenze bikava mu gutwika bisanzwe bakaba basigaye bakundana bya nyabyo.

    Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-na-ariel-wayz-baba-batamajwe-nurukundo-rwabo/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Manishimwe Djabel wa APR FC ari kumwe n'umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Manishimwe Djabel, ukinira APR FC, ari kumwe n'umugore we. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-manishimwe-djabel-wa-apr-fc-ari-kumwe-numugore-we/

  • Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo n’uw’u Rwanda baganiriye ku mutekano w’ibihugu byombi – #rwanda #RwOT

    Gen Célestin Mbala Munsense yanavuze ku kibazo cy’inyeshyamba za M23 ziherutse kuvugwaho kugaba ibitero kuri Congo, bikavugwa ko izo nyeshyamba zaturutse mu Rwanda.

    Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko kuri uyu wa Gatatu, Gen Mbala Munsense Célestin n’itsinda ayoboye baganiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ibiganiro bikabera ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

    Ibiganiro by’abo bayobozi byibanze ku mutekano mu karere n’ubufatanye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba.

    Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Itsinda ryacu riri hano mu biganiro bigamije kurebera hamwe ingamba zashyizweho n’ibihugu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo by’umutekano byambukiranya imipaka. Ibi bijyanye n’imirongo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo kurwanya ibintu byose bibangamira iterambere.”

    Gen Célestin Mbala Munsense yongeyeho ko ibiganiro byanagarutse ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro ku mipaka y’ibihugu byombi, byose bigamije ineza y’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

    Ku kibazo kijyanye n’ibirego bimaze iminsi mu itangazamakuru by’uko umutwe wa M23 wagabye ibitero muri Congo uturutse ku butaka bw’u Rwanda, Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Twabihariye itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka (EJVM) ngo rikore akazi karyo hanyuma ritumenyeshe uko bihagaze”.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize bivugwa ko abarwanyi bahoze muri M23 bagabye ibitero muri Teritwari ya Rutshuru bagahangana n’Ingabo za RDC.

    Agace kagabwemo ibitero gaherereye mu bilometero birindwi uvuye ku mupaka uhuza RDC na Uganda, i Bunagana.

    Bivugwa ko FARDC yakuwe mu birindiro igasubizwa inyuma ndetse ikamburwa intwaro nyinshi ndetse umupaka uhuza Uganda na RDC ugafungwa.

    Amakuru yagiye atangazwa na bamwe mu bayobozi muri Congo, bavugaga ko abarwanyi baturutse ku butaka bw’u Rwanda, gusa byaje kunyomozwa n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko “ari icengezamatwara rigamije gutesha agaciro umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC.”

    Uruzinduko rwa Gen Célestin Mbala Munsense ruje nyuma y’iminsi mu itangazamakuru havugwa inkuru z’ibitero bya M23 kuri Congo

    Gen Célestin Mbala Munsense yakiriwe mu cyubahiro cya gisirikare ubwo yari ageze ku cyicaro gikuru cya RDF

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) Gen Célestin Mbala Munsense ubwo yari ageze ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura

    Impande zombi zaganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije umutekano w’abaturage b’u Rwanda na Congo

    source : https://ift.tt/3Cblgco