Category: Uncategorized

  • U Rwanda ruhangwa nta Muhutu, Umututsi cyangwa Umutwa wari uriho- Min. Bamporiki #rwanda #RwOT

    Hon. Bamporiki Edouard yatangaje ibi mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri mu ishuri rikuru rya Kigali (University of Kigali) kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.

    Bamporiki yasabye urubyiruko guhora iteka rushyize imbere Ubunyarwanda kuko ari yo sano isumba byose biganisha Abanyarwanda aheza.

    Yavuze ko 'Ubunyarwanda ni bwo buzatuma dukorera igihugu' kandi ko abana b’u Rwanda nibashyire imbere iyi sano bafitanye ntakizabakoma mu nkokora mu rugendo rwo kugera ku byo bifuza.

    Ati 'Ndi umunyarwanda nituyishyira imbere nta kibazo tuzagira, nta gihangara ubunyarwanda kereka iyo ukiburutishije.'

    Yabasabye gutera umugongo ingengabitekerezo y’amoko yabibwe mu babyeyi babo kuko ntakiza yabagejejeho uretse kugusha u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Bamporiki Edouard yibukije uru rubyiruko ko amoko yabaye iturufu yakoreshejwe mu gucamo ibice Abanyarwanda ariko ko ubusanzwe amoko atahozeho kuva u Rwanda rwahangwa.

    Ati 'U Rwanda ruhangwa nta Muhutu, nta Mututsi n’Umutwa bariho. Kumenya umuco, kugira indangagaciro no kumenya amateka byacu ni ishingiro ry’ubunyarwanda n’iterambere duharanira.'

    Edouard Bamporiki kandi yavuze ko iyi mpamba izabaherekeza bazayigezwaho no gushyira imbere Umuco icyakora abibutsa ko nubwo Umuco ukura ariko 'ntimukakire ibyo mubonye byose.'

    Yabibukije ko Politiki y’u Rwanda rwa none ifite umurongo uhamye utagira uwo iheza kandi ko imbuto zawo zigaragarira mu byiza Igihugu n’Abanyarwanda bakomeje kugeraho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-ruhangwa-nta-Muhutu-Umututsi-cyangwa-Umutwa-wari-uriho-Min-Bamporiki

  • Abazaba Abajyanama b’Akarere barifuzwaho iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku buso bungana na Km2 530,4, Imirenge 15, Utugari 68 n’Imidugudu 432 bigize Akarere ka Musanze, iterambere rishingiye ku bikorwa remezo bigizwe n’imihanda, amagorofa y’ubucuruzi, amahoteli yo ku rwego ruhanitse rwo kwakira ba mukerarugendo b’ibyiciro byose, inganda n’iterambere rya serivisi; biri mu byo abaturage bemeza ko ari intambwe nziza mu guteza imbere ishoramari, rishingiye kuri politiki yubakiye ku bukungu bubereye ababibyaza umusaruro.

    Nzamurerera Epimaque, umuturage wo mu Mudugudu wa Rukoro, Akagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza, agira ati: “Urebye nko mu myaka itarenga umunani ishize, Musanze yari ku rwego rwo hasi mu bikorwa remezo. Imihanda ikoze yari micye cyane n’iya kaburimbo yarangiritse bikabije. Amazu twitaga ko akomeye y’ubucuruzi na yo yari ashaje cyane; mbese urebye twari hasi mu bintu byinshi”.

    “Ariko ubu, buri uko iminsi ihita, turagenda tubona impinduka z’iterambere ry’aka Karere, zivuka mu buryo bukomeye, butangaje kandi bwihuta. Aho imihanda ya kaburimbo yiyongereye, ikagezwa no muri za karitsiye tutatekerezaga ko byashoboka, hakazamurwa amazu agezweho kugera n’aho amaze gukwirakwira no mu nkengero z’umujyi wa musanze kandi mu buryo bw’imiturire inoze ”.

    Agakiriro ka Musanze kamaze igihe gito kuzuye kazorohereza abiganjemo urubyiruko mu buryo bwo guhanga imirimo iciriritse
    Agakiriro ka Musanze kamaze igihe gito kuzuye kazorohereza abiganjemo urubyiruko mu buryo bwo guhanga imirimo iciriritse

    Dufatiye ku bimaze kugerwaho nibura mu gihe cy’imyaka 10 ishize, Akarere ka Musanze, ahanini kubakiye ubukungu bwako ku bukerarugendo, ubu gafite hoteli zisaga 38, zivuye ku zitararengaga 15 nazo zari ku rwego ruciriritse.

    Muri aka Karere, ubuhahirane bw’abaturage bushingiye ku mihanda ya kaburimbo, aho ubu habarirwa ireshya na Km zisaga 78. Ubwiyongere bw’inganda nabwo, bugaragaza igisobanuro gikomeye cy’iterambere ry’ubukungu bw’aka Karere, aho ubu habarurwa izigera kuri 23, harimo urutunganya sima, izitunganya umusaruro w’ubuhinzi zikawongerera agaciro n’izindi zitandukanye.

    Ubu ingo zisaga ibihumbi 51 zicana umuriro w’amashanyarazi, mu gihe imiturire ku midugudu nayo ikomeje kwitabwaho, aho muri aka Karere habarirwa imidugudu yubatswe mu buryo bw’icyitegererezo itanu, ifite ibyangombwa byose nkenerwa n’umuturage.

    Iterambere rishingiye ku buhinzi, bufatwa nk’inkingi ya mwamba mu kuzamura abaturage, bakihaza mu biribwa banasagurira amasoko, nabwo buri mu byateye imbere, bishingiye ku bwiyongere bw’umusaruro wa buri gihingwa gihuzwaho ubutaka kuri hegitari.

    Ibikorwa remezo birimo n
    Ibikorwa remezo birimo n’amatara yo ku mihanda amurika mu masaha ya nijoro aho byagejejwe ngo bagenda batikandagira

    Abaturage muri rusange, bahamya ko bikomeje kuri uyu muvuduko, intego Leta yihaye yagerwaho yo kuba mu mwaka wa 2024, ibikorwaremezo bizaba byegereye abaturage ku rugero rutuma ubukungu bwabo buzamuka mu buryo bufatika.

    Icyakora ngo hari ahagikenewe kongerwa imbaraga

    Uko iyi mishinga yo kubaka ibikorwaremezo, byaba ibishyashya no kuvugurura ibyahozeho igenda yiyongera, hari abo biba ngombwa ko abaturage babarirwa ingurane z’imitungo bahafite bakimurwa kugira ngo bihashyirwe.

    Benshi mu baganiriye na Kigali Today, bifuza ko Abajyanama b’Akarere bazatorwa muri iyi manda ikurikiyeho, bakwiye kwita cyane ku gushyiraho ingamba zihamye, zifasha ababarirwa ingurane, kujya bazihabwa ku gihe; kuko iyo habayeho gutinda kuzihabwa, bikururira benshi ubukene.

    Ntibarikure Flavien agira ati: “Ibi bikorwaremezo bitwegerezwa, yaba imidugudu, imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi; byahinduye isura y’imyubakire, iterambere rirushaho kwihuta. Ariko ntitwakwirengagiza ko hakiri bamwe mu baturage bagifite ibibazo bishingiye ku ngurane batarishyirwa z’ahanyuzwa ibikorwaremezo; ku buryo twifuza ko Abajyanama b’Akarere bazatorwa muri iyi manda igiye kuza, bakwiye kunoza no gusesengura byimbitse igituma ingurane zitinda kuri bamwe, bakanashyiraho ingamba zihamye, zituma abaturage bose bajya bazibona ku gihe”.

    Iki kigo gisuzuma ubuziranenge bw
    Iki kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kiri mu mujyi rwagati wa Musanze kimaze igihe kitarenga umwaka gitangiye gutanga serivisi bikaba byarorohereje abafite ibinyabiziga kubisuzumishiriza hafi

    Mu bindi tubona byashyirwamo imbaraga, ni ukwegera abaturage, tukarushaho gusangira amakuru ku bidukorerwa, ari nako natwe tubagaragariza ibibazo by’ingutu bikitwugarije, kugira ngo iryo terambere rirusheho kuramba twese dufatanyije.

    Nanone kandi twifuza abajyanama bashyigikira abaturage mu mishinga bakora, yaba iciriritse cyangwa ikomeye, kugira ngo basobanukirwe n’uburyo bayinoza, bakayishingiraho biteza imbere n’igihugu muri rusange.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe wabaye muri Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze ashinzwe ubukungu abibona ate?

    Andrew Rucyahana Mpuhwe, wari umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu Karere ka Musanze muri manda ishize, yunga mu byo bamwe mu baturage bagarutseho, yashimangiye ko Musanze y’ahazaza, yubakiye ku bukungu buteye imbere ku muvuduko biriho cyangwa uwisumbuyeho, bisaba ubufatanye bw’abaturage, abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa mu guhanga imirimo no gushyigikira ibikorwa bitanga amahirwe y’akazi, by’umwihariko ku rubyiruko.

    Yagize ati: “Dutangiye kugira urubyiruko rushishikajwe no kwishyira hamwe mu makoperative, rugahuza imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi. Iyo urebye ibijyanye no gucuruza serivisi zitandukanye, harimo n’izishingiye ku ikoranabuhanga cyangwa itumanaho, usanga abenshi ari urubyiruko. Twajya mu birebana no gutwara abantu n’ibintu, abenshi ni urubyiruko. Bityo ukabona ko, hitawe ku kubaba hafi, izi ari imbaraga zikomeye cyane mu kubaka iterambere ry’akarere”.

    Mu mujyi wa Musanze inyubako nshya z
    Mu mujyi wa Musanze inyubako nshya z’ubucuruzi zihuzura umunsi ku wundi

    Ajya inama yo kwita ku bantu bakora imyuga iciriritse no kubahuriza hamwe mu amakoperative, no gushyigikira asanzweho; abayagize bagafashwa kuzamura ubumenyi mu birebana n’imicungire y’imitungo no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza ibyo bakora.

    Ikindi ngo ni uko hashyirwaho ingamba zihamye, mu kumenyekanisha mu gihugu no hanze yacyo umwihariko n’udushya muri za bizinesi abantu bakora, kugira ngo bimenyekane ku ruhando mpuzamahanga, bityo n’umubare w’abagenderera aka Karere wiyongere.

    Ati: “Birasaba ko buri muntu ahagarara mu mwanya we neza. Yaba ubuyobozi bukarushaho kwegera abaturage n’abikorera muri rusange, bakagaragarizwa amahirwe ashobora kuboneka yaba mu buhinzi, ubucuruzi, cyangwa inyunganizi iyo ariyo yose umuturage yashingiraho iterambere rye rikihuta. Abaturage ubwacu, dufite inshingano yo kubahiriza ibyo ubuyobozi budusaba, tugasobanuza ibyo tutumva neza, kandi tugakora ibishoboka byose, kugira ngo ku ruhande rwacu nk’abaturage, dufate iyambere mu kwitekerereza imishinga yaduteza imbere”.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe uri no mu biyamamariza kuba umujyanama mu Karere ka Musanze, ahamya ko aramutse agiriwe icyizere, akaba umwe mu bajyanama, yarushaho gufatanya n’ibyiciro byose, mu kuzamura ubukungu bw’Akarere ka Musanze, binyuze mu gushyigikira imishinga iciriritse y’abacuruzi bato, no kubigisha uburyo bwo kuyinoza, barusheho kuzamuka mu iterambere.

    Ikindi abona cyashyirwamo imbaraga, ni ugukorana n’abashoramari banini no kujya inama nabo, kugira ngo urwego rw’ubumenyi n’ubukungu bariho, rukomeze kugira imbaraga.

    Imidugudu y
    Imidugudu y’icyitegererezo yujuje ibyangombwa byose nkenerwa ku mibereho y’umuturage iragenda yiyongera. Uyu ni Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, uheruka gutuzwamo imiryango isaga 140
    Imihanda ya kaburimbo yubakwa mu bice bitandukanye by
    Imihanda ya kaburimbo yubakwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze iri mu byoroshya ubuhahirane bw’abaturage iterambere ryabo rikihuta
    Imishinga minini yo kwegereza abaturage amazi meza igira uruhare rukomeye mu gushyigikira iterambere ry
    Imishinga minini yo kwegereza abaturage amazi meza igira uruhare rukomeye mu gushyigikira iterambere ry’abaturage


    source : https://ift.tt/3wy3QFy

  • Musanze: Imbogo zatorotse Pariki zikomeretsa abantu bane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahagana mu ma saa tatu z’igitondo, nibwo izo mbogo zasanze abaturage barimo abari mu mirima bahinga mu Midugudu ya Nyarubande n’uwa Kabari, Akagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, igice gihana imbibi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

    Umwe mu baturage wavuganye na Kigali today, aherereye mu gace ibi byabereyemo, yagize ati: “Birashoboka ko izo mbogo zasohotse ishyamba mu rukerera rw’iki gitondo. Ubwo zageraga ahari abaturage zabahutsemo, bamwe bari mu mirima bahinga, uwo zihuye na we wese zikamunyukanyuka cyangwa zikamujomba amahembe. Ubu abo tumaze kumenya ni abagore batatu n’umugabo umwe zakomerekeje”.

    Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange ,Uwabera Alice, agira ati “Ni byo koko imbogo zakomerekeje abantu. Abo tumaze kumenya bagera muri bane. Turimo gukorana n’inzego zishinzwe ubuzima ngo bazane ambulance, bahite bagezwa kwa muganga byihuse”.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’imbogo zatorotse ishyamba nk’uko Gitifu yakomeje abivuga ati “Ntituramenya umubare wazo, ubu tuvugana nanjye ndi kwerekezayo, ndabimenya neza mpageze. Ikirimo gukorwa byihuse ni ugukorana n’Ubuyobozi bwa Pariki kugira ngo harebwe uko izo mbogo zisubizwa mu ishyamba”.

    Abaturage bari muri kariya gace, batangaje ko imbogo biboneye n’amaso zigera muri eshatu.

    source : https://ift.tt/3CcvcSY

  • MoMo Pay ni serivisi ya MTN si iya RRA – Komiseri Ruganintwali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komiseri Ruganintwali (ibumoso) na Guverineri Gasana (hagati), ku munsi wo gushimira abasoreshwa Iburasirazuba
    Komiseri Ruganintwali (ibumoso) na Guverineri Gasana (hagati), ku munsi wo gushimira abasoreshwa Iburasirazuba

    Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 09 Ugushyingo 2021, mu muhango wo gushimira abasora mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Avuga ko mu gihe cya COVID-19 hashyizweho uburyo bwo gufasha abaguzi n’abacuruzi kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara.

    Yungamo ko imirongo yahawe bamwe mu bacuruzi bakoreshaga ya MoMo Pay, bamwe banze kuyikoresha bavuga ko RRA ikurikirana uko bacuruza nyamara atariyo yabahaye iyo mirongo.

    Ruganintwali akomeza avuga ko MoMo Pay ari serivisi ya MTN atari iy’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku buryo ntawe ukwiye kuyitinya.

    Ati “Hari ahantu bagiye bambwira ko batakira amafaranga mu ntoki ariko na none nta MoMo Pay bafite bayishyura ku murongo usanzwe, nkurikiranye nsanga ikibazo ngo ni uguhunga ko RRA imenya uko bacuruza nyamara sibyo, iriya serivisi ni iya MTN twe ntitubibona rwose.”

    Yasabye abacuruzi gukomeza gukoresha ubwo buryo kuko buborohereza ubwabo ndetse bukorohereza n’abaguzi.

    Komiseri Ruganintwali kandi avuga ko umworozi wacuruje ibikomoka ku bworozi bwe adasora mu gihe ibyo yacuruje bitarenze miliyoni 12.

    Icyakora ngo iyo arengejeho umubare w’amafaranga runaka agomba kuyasorera umusoro ungana na 15%.

    Ati “Iyo arengejeho zikaba Miliyoni 12 na 500, ariya 500 arayasorera ariko kubera ko atari umucuruzi ayasorera 15%.”

    Ruganintwali avuga ko icyakora abacuruza umusaruro w’ubuhinzi cyangwa ukomoka ku bworozi bo ari abacuruzi bagomba gusora ndetse akanasabwa gutanga inyemezabwishyu ku bo yacurujeho.

    Na ho ku nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ba nyirazo basabwe kudasaba umuhinzi-mworozi wagemuye umusaruro inyemezabwishyu kuko atari umucuruzi keretse azanye ibirenze miliyoni 12.

    Umworozi n
    Umworozi n’umuhinzi bagemuye umusaruro wabo ntibasora kiretse barengeje Miliyoni 12

    Yagize ati “Icyakora nazana ibirenze Miliyoni 12, ibirenzeho ubibarira umusoro wa 15%, na none ujye wandika mu gitabo ahantu ko wakiriye toni yenda eshanu z’umuceri cyangwa litiro 5,000 z’amata z’umworozi ushyiremo umwirondoro we, nituza kukugenzura tumenye ko ari uwo mworozi cyangwa umuhinzi.”

    Ba nyiri inganda na none bibukijwe ko mu gihe babizaniwe n’abamamyi mu buhinzi cyangwa ubworozi bagomba kubaha inyemezabwishyu ya EBM hatitawe ku ngano y’ibyo bazanye kuko ari abacuruzi.

    Yizeje kandi abacuruzi ko bazajya bahabwa amahugurwa ku ikoreshwa rya EBM nk’uko babyifuje.


    source : https://ift.tt/3ChSCq5

  • Urayeneza Gerard wahoze ayobora ibitaro bya Gitwe yatangiye kuburana mu bujurire #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bubarega ibyaba bibiri, Kuba Ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu cyumba cy’Urukiko no hanze yacyo hari abantu benshi baje gukurikira iburanisha ubwo urubanza rwabaga kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo, 2021 kwinjira mu Rukiko byasabaga kubanza gutanga ibisobanuro.

    Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko ni bo baburanisha Urayeneza Gerard n’abandi bafunganwe bajuririye ibihano bahawe.

    Ukuriye Inteko iburanisha Muhima Antoine yabanje guha ijambo umutangabuhamya ushinja, Jean Bosco Muhayimana (Asanzwe akora akazi k’Ubushinjacyaha), umucamanza yamubajije niba abaregwa hari uwo baziranye, umutangabuhamya asubiza ko bose abazi bisanzwe. Umucamanza yongeye kumubaza niba abaregwa hari urwango bafitanye, Umutangabuhamya Bosco asubijza ko urwango barufitanye kuko abaregwa bamuhemukiye.

    Umucamanza yamubajije icyo azi kuri Gerard, umutangabuhamya Jean Bosco avuga ko icyo amuziho ari uko yari afite itongo ryajugunywemo Abatutsi, ikindi kandi yanashinze ishuri rya ESAPAG (Ecole Secondaire de l’Association des Parents Adventistes de Gitwe) ari n’Umuyobozi waryo, ikindi yongeyeho ko Gerard yari umucurabwenge muri Gitwe.

    Yavuze kandi ko Interahamwe zo ku rwego rw’Igihugu zazaga zireba Gerard nk’umuntu wari uzi ubwenge muri Gitwe bagakorana inama zo kwica Abatutsi aho yanavuze ko banateguye inama hicwa Abatutsi b’aba Pasitori bari bahungiye i Gitwe.

    Umutangabuhamya Bosco Muhayimana yongeyeho ko Gerard yabaye icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho ngo yatangaga ibikoresho bigizwe n’imbunda zo kwica Abatutsi, izo mbunda ngo yari yazihawe n’umusirikare, maze na we arazifata aziha abana be, izindi zihabwa abakozi bo ku Bitaro bya Gitwe Gerard yayoboraga.

    Umutangabuhamya Bosco yongeyeho ko Gerard yatanze imodoka ipakirwamo Abapasitoro bajya kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Bosco kandi yavuze ko Rutaganda Dominique ufunganwe na Gerard wari inyangamugayo mu Nkiko Gacaca yari incuti y’akadasohoka ya Gerard cyane ko yari yaranamuhaye akazi ko gukoresha amasuku mu Bitaro anaha abana be akazi byatumye ngo ahishira Gerard ku makuru ye yose.

    Ati 'Natanze amakuru mu ikusanyamakuru Inkiko Gacaca ziburanisha abandi bose ariko Gerard we ntibyahabwa agaciro kuko ataburanishijwe.'

    Umutangabuhamya Bosco yakomeje avuga ko Nyakayiro ufunganwe na Gerard nubwo yarokotse Jenoside ariko yanze gutanga amakuru kuri Gerard kuko yari muramu we, kandi yari asanzwe anubakisha mu Bitaro bya Gitwe Gerard yaramuhaye akazi.

    Bosco akanavuga ko Nsengiyaremye Elise yari umwanditsi mu nyangamugayo za Gacaca ariko yahishiriye Gerard kuko yari incuti ye y’akadasohoka yari yaranamuhaye akazi ashinzwe imari n’ubutegetsi mu Bitaro bya Gitwe.

    Umutangabuhamya Bosco yavuze ko hari umunyeshuri wiciwe imbere y’ishuri rya ESAPAG umurambo we ntiwashyingurwa mu cyubahiro bajya babikomozaho Gerard ntabihe agaciro nyuma uza kuboneka ari uko n’indi mibiri 10 y’abantu ibonetse.

    Umucamanza yamubajije niba Gerard hari uruhare yaba yaragize mu iyicwa ry’umwana. Bosco amusubiza ko uruhare yarugize kuko yanangaga ko bashyingura uwo mwana witwaga Ephraim mu cyubahiro.

    Nyuma y’umutangabuhamya Bosco ijambo ryahawe umutangabuhamya Mukamuhire Ruth wari umurezi icyo gihe, avuga yari yarahungiye i Gitwe maze ahishwa n’umuntu muri icyo gihe ngo yumvise Gerard ari kumwe n’Interahamwe yumva avuga ko bajyiye gushaka intwaro i Nyanza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Havuyeho umutangabuhamya Ruth hakurikiraho Abumuremyi Hycenthe, yavuze ko Gerard yabaga kuri barriere yari ku ishuri rya ESAPAG we n’abahungu be bafite imbunda, Hycenthe yemeza ko yamubonye kuri barriere inshuro ebyiri akanemeza ko Samuel Nyakayiro (bafunganwe na Gerard) yagiye amuhishira mu bihe bitandukanye.

    Umucamanza yakomeje kumva abatangabuhamya bashinja Gerard na bagenzi be aho baregwa icyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi kihariye Urayeneza Gerard.

    Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo, 2021 humviswe undi mutangabuhamya ushinja, hakurikiraho kumvwa abandi batangabuhamya bashinjura.

    Source : https://imirasire.com/?Urayeneza-Gerard-wahoze-ayobora-ibitaro-bya-Gitwe-yatangiye-kuburana-mu

  • Ibisobanuro by’abaregwa kwica umuntu ku Kimisagara bamukubise Fer-à-béton byashenguye benshi #rwanda #RwOT

    Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Munyankindi Emmanuel w’imyaka 43 wakubiswe mu mugoroba wo ku wa 25 ukwakira 2021 mu Mudugudu wa Rurama, Akagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara muri Nyarugenge.

    Bariya bagabo bakekwaho gukubita icyoma cya Fer à béton uriya mugabo umubiri wose bakamugira intere ubwo yahitaha ajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK yagera kwa muganga agahita ajya muri Coma.

    Tariki ya 01 Ugushyingo 2021, uriya mugabo ngo yaje gushiramo umwuka kuko yari yakubiswe bikomeye cyane.

    Ubwo abaregwa kugira uruhare muri ruriya rupfu bagezwaga imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge baburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Habimana Thomas yari yunganiwe na Me Tuyisenge Tito Theogene mu giye Bucyeye Callixte we yabwiye umucamanza ko yiteguye kwiburanira.

    Ubushinjacyaha bwabagejeje imbere y’urukiko bubasabira gufungwa by’agateganyo, bwabwiye urukiko ko Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bizaka kuvamo urupfu.

    Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko ibyo bikiba ku wa 26 ukwakira 2021 Bucyeye Callixte yahise atabwa muri yombi nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye babajijwe naho Habimana Thomas agatabwa muri yombi ku ya 01 ugushyingo 2021.

    Nyuma yo kwereka urukiko uko Munyankindi Emmanuel yakubiswe na Habimana Thomas afatanyije Bucyeye Callixte, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho cyane ko mu gihe urubanza rwaba ruburanishijwe mu mizi urukiko rukabahamya icyaha bahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri.

    Habimana Thomas wahawe umwanya ngo yisobanure, yahise abwira urukiko ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha atabyemera kuko uriya Munyankindi Emmanuel ari we wamusagariye ku buryo ibyabayeho byose yirwanagaho.

    Me Tuyisenge Tito Theogene wabaye nk’utsindagira ibyatangajwe n’Umukiliya we Habimana Thomas, yavuze ko Munyankindi yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe akaba ari na we watangiye iriya mirwano.

    Ati 'N’iyo mirwano ni we wayitangiye ahondagura umukiriya wange, n’iyo Fer à béton ni Munyankindi wayizanye aje kuyikubita Habimana Thomas n’uko amurusha imbaraga arayimwaka imirwano itangira ubwo bararwana biviramo Munyankidi urupfu.'

    Uyu Munyamategeko yisunze ibiteganywa n’amategeko ko kuba umuntu yakurikiranwa adafunze ari ryo hame, yasabye Urukiko kurekura umukiliya we ahubwo rugategeka uko azajya yitaba.

    Gusa ibyatangajwe n’uriya munyamategeko ko uriya nyakwigendera ari we watangije imirwano yamuviriyemo urupfu, byazamuye amarangamutima ya benshi bari mu cyumba cy’iburanisha ndetse n’Ubushinjacyaha.

    Umushinjacyaha bwahise bubaza uriya Munyamategeko niba abantu bose bafite ubumuga bwo mu mutwe bicwa.

    Bucyeye Callixte na we wisobanuye, yemereye Urukiko ko yakubise nyakwigendera kuko na we yari amaze kumukubita iriya Fer à béton.

    Bucyeye yavuze ko ibyo yakoze yabikoze ari gukiza amagara ye kuko Munyankindi na we yari arimo kumukubita kandi ko atari azi ko biriya byashoboraga kuviramo Munyankindi urupfu ndetse ko ataragambiriye kumwica.

    Urukiko rumaze kumva impande zombi rwemeje ko ruzasomwa umwanzuro warwo tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ibisobanuro-by-abaregwa-kwica-umuntu-ku-Kimisagara-bamukubise-Fer-a-beton-byashenguye-benshi

  • Karongi: Umusore bamuketseho ubujura baramukubita bimuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Urugo uyu musore yakubitiwemo rwari urwa kabiri yari agiye kwibamo mu ijoro rimwe, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard.

    Yagize ati: “Mu ijoro ryo ku wa Mbere yagiye kwiba mu rugo rwa mbere, avuyeyo ajya kwiba mu rugo rwa kabiri ari naho yafatiwe. Nyuma yo gufatwa yagerageje kurwanya abaturage bamufashe ari nabyo byamuviriyemo gukomereka.”

    Uyu musore yajyanywe kwa muganga na Polisi yari ije gutabara, ariko aza kugwa mu bitaro. Bivugwa ko yari amaze kwiba ibikoresho byo mu rugo birimo amasafuriya n’ibase.

    Gitifu Nkusi yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano no kujya bitabaza inzego z’umutekano mu gihe bagize ibibazo bibahungabanyiriza umutekano.

    Yagize ati: “Turasaba abaturage ko bajya bicungira umutekano, bagatangira amakuru ku gihe inzego z’umutekano zikabatara aho kwihanira.”

    Source : https://imirasire.com/?Karongi-Umusore-bamuketseho-ubujura-baramukubita-bimuviramo-urupfu

  • Abagabo babiri bakubise Ferabeto Munyanyindi agapfa basabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu, urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ku rubanza ruregwamo uwitwa Habimana Thomas na Bucyeye Calixte.

    Aba bagabo ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byaviyemo urupfu uwitwa Munyankindi Emmanuel w'imyaka 43 byabaye mu mugoroba wo kuwa 25 ukwakira 2021 bibera mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara, akagali ka kamuhoza, umudugudu wa Rurama.

    Bucyeye Callixte na Habimana Tomas ngo bakubise Frerabeto Munyankindi Emmanuel mumutwe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Munyankindi agikubitwa Ferabeto iryo joro yahise ajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK yagera kwa muganga agahita ajya muri koma kubera ko yari yakubiswe iyo Ferabeto umubiri wose.Kuwa 01 Ugushyingo yahise ashiramo umwuka bitewe n'ibikomere yatewe niyo Ferabeto yakubiswe.

    Abaregwa batangiye kuburana Saa sita n'igice Umucamanza yabanje kubaza abaregwa niba biteguye kuburana bose bamusubiza ko biteguye kuburana.

    Habimana Thomas niwe wari ufite umunyamategeko umwunganira mu rukiko ariwe Me Tuyisenge Tito Theogene mu giye Bucyeye Callixte yabwiye umucamanza ko yiteguye kwiburanira kuko nta munyamategeko yashatse.

    Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo busobanure imiterere y'icyaha abaregwa bashinjwa.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake uwitwa Munyankindi Emmanuel bakubise mu ijoro ryo kuwa 25 Ukwakira 2021 nyuma yo gukubitwa akajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK kubera ko yari yanegekajwe n'icyuma cya Ferabeto yakubiswe.

    Yageza kwa mugaganga ata ubwenge ajya muri Koma hanyuma kuya 01 Ugushyingo ashiramo umwuka.

    Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko ibyo bikiba kuwa 26 ukwakira 2021 Bucyeye Callixte yahise atabwa muri yombi nyuma y'ubuhamya bwatanzwe n'abatangabuhamya batandukanye babajijwe,hanyuma na Habimana Thomas agatabwa muri yombi kuya 01 ugushyingo 2021,Munyankindi Emmanuel amaze gupfa.

    Nyuma yo kwereka urukiko uko Munyankindi Emmanuel yakubiswe na Habimana Thomas afatanije Bucyeye Tomas,ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa muri Gereza iminsi 30 y'agateganyo kubera uburemere bw'icyaha bakurikiranyweho cyane ko mu gihe urubanza rwaba ruburanishijwe mu mizi urukiko rukabahamya icyaha bahanishwa igihano kiri hejuru y'imyaka ibiri.

    Nyuma yo kumva ubushinjacyaha urukiko rwahaye umwanya abaregwa ngo biregure kubyari bimaze kuvugwa n'ubushinjacyaha.

    Habimana Thomas yahise abwira urukiko ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha atabyemera ko n'icyaha cyo gukubita Munyankindi Emmanuel Ferabeto ibintu byamuviriyemo urupfu atabyemera ahubwo Habimana asaba urukiko kumurekura kuko ari umuntu utuye kandi ufite umuryango ati “ntabwo ndi umuntu watoroka ubutabera kandi n'igihe bwanshakira bwambona Habimana “ati mu bushishozi bwanyu mwandekura kuko ibyabaye byose ntabwo twari twabigambiriye.”

    Me Tuyisenge Tito Theogene wunganira Habimana Thomas yahise ahabwa umwanya n'urukiko kugira ngo avuge ingingo z'amategeko zishobora kurengera umukiriya we agakurikiranwa adafunze,hanyuma Me Tuyisenge Tito Theogene abwira urukiko ko ubundi gukurikirana umuntu afunze atariryo hame kuko ingingo ya 66 niya 83 itegenya ko umuntu ashobora gukurikiranwa adafunze ko ahubwo urukiko rushobora gutegeka umuburanyi iminsi azajya yitaba ubushinjacyaha ariko ntafungwe.

    Me Tuyisenge yahise asaba urukiko ko uru rubanza mu gihe rwazaba rutangiye kuburanishwa mu mizi rwazajyanwa ahabereye icyaha kuko nyakwigendera wapfuye ariwe Munyankindi Emmanuel yarasanzwe afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ati “niyo mirwano niwe wayitangiye ahondagura umukiriya wange.

    Me Tuyisenge ati “niyo Ferabeto ni Munyankindi wayizanye aje kuyikubita Habimana Thomas n'uko amurusha imbaraga arayimwaka imirwano itangira ubwo bararwana biviramo Munyankidi urupfu.”

    Ibyo uyu munyamategeko yavuze byazamuye amaramgamutima ya bamwe mu rukiko byafashwe nko gushinyagurira uwapfuye bituma ubushinjacyaha bubaza Me Tuyisenge Tito Theogene niba abantu bose bafite ubumuga bwo mu mutwe bicwa kuko bafite uburwayi bwo mu mutwe nyuma yizo mpaka umucamanza yavuze ko bizasuzumwa byose mu cyemezo cy'urukiko.

    Bucyeye Callixte umwe mu bakubise Munyankindi Emamanuel ubwo yasabwaga n'urukiko kwisobanura ku byavuzwe n'ubushinjacyaha atazuyaje yemeye ko yakubise kandagirakurabe Munyankindi kuko nawe yaramaze kumukubita Ferabeto mu bitugu.

    Uyu Bucyeye yavuze ko ibyo yakoze yabikoze ari gukiza amagara ye kuko nawe Munyankindi yarimo kumudihagura.

    Bucyeye Callixte yabwiye urukiko ko ibyo yakoze atari azi ko byaviramo Munyankindi urupfu kuko yabikoze atagambiriye kumwica ko ahubwo ari bimwe by'amakimbirane asanzwe y'abantu baturanye ariko ataba arimo izindi nzangano nk'izo zageza aho umwe ahasiga ubuzima.

    Bucyeye Callixte yavuze ko ibyabaye byose ari ibyago yagize ko atari yaramutse yagambiriye kwica Munyankindi Emmanuel.

    Iri buranisha ryamaze amasaha abiri umucamanza yumva impande zombi yaripfundikiye avuga ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 15 Ugushyingo 2021 Saa munani z'igicamunsi.

    Mu gihe abaregwa baba bahamijwe n'urukiko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu,bahanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati y'imyaka 15 itarenze imyaka 20 nk'uko biteganwa n'ingingo yi 121 No 68/2018 ryo kuwa 30 kamena 2018 n'ahazabu ya miriyoni 5frw.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abagabo-babiri-bakubise-ferabeto-munyanyindi-agapfa-basabiwe-gufungwa-iminsi-30

  • Iserukiramuco mpuzamahanga rya Kaminuza ya UGHE ryiswe Hamwe Festival ryagarutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki na Prof Binagwaho mu itangizwa Hamwe Festival
    Minisitiri Bamporiki na Prof Binagwaho mu itangizwa Hamwe Festival

    Kaminuza ya UGHE ivuga ko abantu bari hirya no hino ku isi bazakurikirana ibi bitaramo bigizwe n’indirimbo n’imbyino, imivugo n’amakinamico bakoresheje ikoranabuhanga, buri mugoroba kuva saa kumi n’imwe kugera mu ma saa mbiri n’igice.

    Abaririmbyi bazataramira abantu akenshi bazajya kubikorera ku Isomero rusange rya Kigali ku Kacyiru, ariko ku munsi wo gusoza ku Cyumweru bazahurira ku mbuga ya Rwanda Revenue Authority (Kimihurura), bari kumwe n’abantu bake batarenga 100 (kugira ngo habeho kwirinda kwanduzanya Covid-19).

    Bamwe mu Banyarwanda bazagaragaza ibihangano byabo mu Iserukiramuco harimo Ange+Pamella, Stella T, Lion Manzi, Deo Munyakazi, Michael Makembe, Kivumbi King, Gretta Ngabire, Abdul Majyambere, Ruzibiza n’itsinda ayobora, Faida Gaston, ndetse n’abanyamahanga bazaba bari mu bice bitandukanye by’isi.

    Iri serukiramuco rijyana n’inyigisho cyangwa ibiganiro by’impuguke mu by’ubuzima, rizitabirwa n’abantu bari hirya no hino mu bihugu 13 byo ku isi cyane cyane ibya Afurika.

    Hamwe Festival y’ubushize (mu kwezi k’Ugushyingo 2020) yashoboye gukurura abantu bagera ku bihumbi 26 bumvise ubuhanzi n’inama z’abaganga byabahumurizaga nyuma yo gukeneshwa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE, Prof Agnès Binagwaho, avuga ko insanganyamatsiko itahindutse, bitewe n’uko ingaruka z’icyorezo Covid-19 zikomeje kwigaragaza mu miryango myinshi y’abatuye isi hamwe no mu Rwanda by’umwihariko, kandi ubuvuzi bukoresheje umuti wo kwa muganga bukaba ngo ntacyo bwabikoraho.

    Prof Binagwaho ati “Ubuhanzi butuma hakoreshwa imiti cyangwa ibinyabutabire bike, ndetse byo bigira n’izindi ngaruka biteza ku mubiri”.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), Edouard Bamporiki, yatangije Iserukiramuco agaragaza akamaro ubuhanzi bwagize mu komora ibikomere abantu batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bunafasha Abanyarwanda kwiyunga no kubabarirana.

    Minisitiri Bamporiki ashimira ubufatanye bw’abahanzi n’abaganga bwazanywe na UGHE, avuga ko afite ingero z’aho ubuhanzi bukiza abantu ku mubiri no mu mitekerereze, ndetse bukagira uruhare rukomeye mu kubanisha abantu neza.

    Yagize ati “Mu Rwanda ubuhanzi bwarifashishijwe cyane mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda Covid-19, umuntu yakwibaza uko byari kugenda iyo tujya muri Guma mu Rugo nta muziki, nta muvugo, nta filime, yewe ubuzima ntibwari koroha”.

    Bamporiki avuga ko Leta irimo gushyigikira abahanzi b’u Rwanda kugira ngo ibyo bakora bibabyarire inyungu zishobora kubatunga mu buzima bwa buri munsi n’iyo nta kindi baba bakora.

    Mu bari mu mahanga bakomeye bitabiriye itangizwa rya Hamwe Festival hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu, hari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Partners in Health PIH’, Dr Sheila Davis hamwe na Chris Bailey uyobora Umuryango Wellcome Trust.

    source : https://ift.tt/3EWTy4O

  • Kayonza : Polisi yafunze abagabo babiri bari abarinzi b’ahibwe Ibendera mu ijoro #rwanda #RwOT

    Ririya bendera ryari kuri GS Rubiri, ryabuze mu gitondo cyo ku ya 04 Ugushyingo 2021 ubwo abarinzi bo kuri ririya shuri bwacyaga bakaribura.

    Abo bagabo bahise batabwa muri yombi na Polisi ikorera muri kariya Karere ubu bakaba bakiri gukorwaho iperereza hamwe n’abandi baturage kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Twizerimana Hamduni.

    Kagabo Jean Paul uyobora Umurenge wa Kabarondo yatangaje ko ririya bendera ryari ku kigo cy’ishuri ryabuze mu buryo budasobanutse.

    Yagize ati 'Hari mu mvura yaguye ku wa Kane ninjoro bukeye mu gitondo abarinzi bararibura twajyanyeyo n’inzego z’umutekano turabaza turaribura.'

    Kagabo Jean Paul avuga ko ubwo bamenyaga amakuru y’ibura ry’ibendera muri Gs Rubiri bahise bajyanayo n’inzego zishinzwe umutekano.

    Inzego z’umutekano zahise zita muri yombi bariya bagabo babiri basanzwe ari abarinzi kuri ririya shuri kugira ngo bakorweho iperereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Polisi-yafunze-abagabo-babiri-bari-abarinzi-b-ahibwe-Ibendera-mu-ijoro