Category: Uncategorized

  • Rayon Sports yavuze igihe izatangariza SG wayo watsinze ikizami muri 4 bagikoze #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports, butangaza ko bitarenze mu byumweru bibiri buzaba bwamaze gutangaza umunyamabanga mukuru (General Secretary) w’iyi kipe ndetse ahite atangira akazi.

    Mu minsi ishize nibwo Rayon Sports yashyize umwanya w’umunyamabanga ku isoko ku muntu wumva ubifitiye ubushobozi, bane nibo bageze ku cyiciro cya nyuma.

    Ku wa 5 Ugushyingo, bakaba ari bwo aba bane bageze ku cyiciro cya nyuma batangajwe, bavuga ko bazakora ikizami cyo kuvuga (interview) tariki ya 9 Ugushyingo.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele akaba yabwiye itangazamakuru ko ikizami cyakozwe ndetse ko mu cyumweru gitaha uwagitsinze azamenyeshwa.

    Ati 'Murabizi kugeza uyu munsi Rayon Sports nta munyamabanga mukuru yagiraga, twakoresheje ibizami ku wa Kabiri, abakandida barabyitabira turabikoresha, ubu dutegereje kuzareba ni inde watsinze kuko hari ibyiciro byinshi ducamo ariko icyumweru gitaha araba yamenyekanye, tumubwire aze tugire ibindi tuganiraho nk’umuntu wahiswemo.'

    Yakomeje avuga ko bitarenze ibyumweru bibiri, abakunzi ba Rayon Sports bazaba bamaze kumenya umunyamabanga mukuru w’iyi kipe.

    Ati 'Ibyo tuzaganira nitubyumvikanaho, bitarenze ibyumweru 2 turaba twatangaje uwatsinze kandi wumvikanye na Rayon Sports imikoranire, akaba ayemera tukaba tuyemera hanyuma dushake n’umunsi azatangira bitewe na gahunda ze, bitewe n’uko twe twifuza ko atangira akazi.'

    Bane bakoze ikizami cyo kuvuga, ni; Bagabo Placide wari perezida wa federasiyo ya Taekwondo, Nsabimana Sylvain, Rwigema Jacques na Tuyishime Celine.

    Perezida wa Rayon Sports avuga ko mu byumweru bibiri SG w’iyi kipe aba yamenyekanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yavuze-igihe-izatangariza-sg-wayo-watsinze-ikizami-muri-4-bagikoze

  • Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Canal+ #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa Canal + Rwanda Sophie Tchatchoua yavuze ko akigera mu Rwanda yamenye izina Rayon Sports,nza kumenya ko ari ikipe nini hano.

    Ati “Nk'umuyobozi wa Canal+ Rwanda twita ku mupira w'amaguru twahisemo kwegera Rayon Sports.

    Uyu munsi turishimye kandi tuje gutinda.Ndi umufana wa Rayon Sports kandi muze muturebe.Intego zacu ni “Ikipe imwe,inzozi zimwe.”

    Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bishimiye kwakira Canal+ nk'umufatanyabikorwa ndetse biteguye no gushaka benshi kurushaho.

    Ati “Uyu munsi n'amahirwe akomeye ku bakunzi ba Rayon Sports,abafana bayo ndetse na Rayon Sports.Kubera iki?kuko komite nyoboye imaze umwaka hafi n'ukwezi.Intego yacu ya mbere kwari ukugira ngo Rayon Sports FC, nk'umuryango turusheho gukora kinyamwuga,dushake abafatanyabikorwa basanga abo twari dufite.Kugeza ubu ku isonga hari Canal+ ikigo gikomeye ku isi mu mupira w'amaguru ku isi.Iyo ni intambwe Rayon Sports yishimiye kuko imikoranire izaba myiza kurushaho.

    Ni intangiriro nziza nubwo amasezerano ari umwaka umwe ariko twizeye ko azakomeza,.Ndizeza abafana ba Rayon Sports n'abakinnyi ba Rayon Sports ko komite ya Rayon Sports ko tuzakora ibishoboka byose dushake n'abandi.Dufite no kubaka Rayon Sports ku buryo ibasha kwitunga no kugira imitekerereze iri hejuru yo gukorana n'ibigo byo hanze nka Canal.”

    Aya masezerano ya Rayon Sports na Canal + akubiyemo ko iyi kipe igomba kwamamaza Canal+ ibyo ikora hanyuma nabo batanze amafaranga n'ibikoresho bazaha abakinnyi ndetse bazajya babyongeraho.

    Aya masezerano azamara umwaka ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanze gutangaza ingano y'amafaranga bwahawe ariko bwavuze ko buzajya butanga ifatabuguzi ku bakinnyi abatoza n'ubuyobozi.

    Madamu Sophia yabwiye abanyamakuru ko igikenewe atari amafaranga ahubwo ari imikoranire no kugaragara kuri buri ruhande.





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-na-canal

  • Guha ifatabuguzi abakozi bose ba Rayon-Bimwe mu biri mu masezerano ya Canal+ na Rayon #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ndetse n’umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.

    Ubu abakinnyi ba Rayon Sports bazajya Bambara umwambaro wamamaza iyi sosiyete ya Canal + ya mbere muri serivisi z’isakazamashusho ryerekana imikino yiganjemo umupira w’amaguru.

    Umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua avuga ko ikipe ya Rayon Sports isanzwe ifite abakunzi benshi bityo gukorana na yo byitezweho gukomeza kuzamura imenyekana ry’ibikorwa bya Canal +.

    Yagize ati 'Twizeye ko imikoranire na Rayon Sports biri mu bizatuma Canal+ n’ibikorwa byacu birushaho kumenyekana.'

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko bishimiye kwinjira mu mikoranire na Canal + nubwo ari amasezerano y’umwaka umwe ariko ngo 'ni intango nziza kandi twizera ko izatanga umusaruro.'

    Yakomeje agira ati 'Uyu munsi dukoze uyu muhango, turateganya no gushaka abandi, tuzakora undi muhango nk’uyu mu minsi iri imbere, n’ubundi n’ubundi.'

    Uwayezu Jean Fidèle yavuze kandi ko Canal+ isanzwe ari sosiyete ikomeye mu bijyanye no gucucuruza serivisi z’isakamazamashusho, aboneraho guhamagarira abaturarwanda kuyigana ari benshi.

    Yagize ati 'Nimuzitabira mukagura serivisi za Canal + natwe tuzabona byinshi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Guha-ifatabuguzi-abakozi-bose-ba-Rayon-Bimwe-mu-biri-mu-masezerano-ya-Canal-na-Rayon

  • Uwabaye Perezida wa nyuma w’Umwera wa S.Africa yitabye Imana mu mahoro #rwanda #RwOT

    Frederik Willem de Klerk yayoboye kiriya gihugu cya Africa y’Epfo kuva muri Nzeri 1989 kugeza muri Gicurasi 1994 akaba azwiho kuba ari we wafunguje nyakwigendera Nelson Mandela mu 1990.

    Uyu mukambwe ufite amateka akomeye yo kuba afatwa nk’uwazanye ihererekanya ry’ubutegetsi mu nzira za Demokarasi muri Africa y’Epfo, uyu mwaka yari yasanzwemo Cancer ari na yo imuhitanye.

    Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango we, FW de Klerk Foundation kuri uyu wa Kane rivuga ko 'FW de Klerk wabaye Perezida w’Igihugu yapfuye mu mahoro iwe mu rugo i Fresnaye (Cape Town) mu gitondo cya kare azize indwara ya Cancer y’ibihaha.'

    Iri tangazo ry’Umuryango wa nyakwigendera, rivuga ko , FW de Klerk yari yasanzwemo iriya Cancer muri Kemena uyu mwaka wa 2021.

    FW de Klerk yayoboye Africa y’Epfo asimbuye Pieter Willem Botha wayoboye kiriya gihugu kuva mu 1984 kugeza mu 1989.

    Ibikorwa bye byagize uruhare rukomeye mu kurwanya ivangura rya apartheid ryari rarabaye akarande muri Africa y’Epfo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uwabaye-Perezida-wa-nyuma-w-Umwera-wa-S-Africa-yitabye-Imana-mu-mahoro

  • Ba DASSO basabwe kutareba inyungu zabo ahubwo bagashyira umuturage ku isonga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Basabwe gushyira imbere inyungu z
    Basabwe gushyira imbere inyungu z’umuturage

    Yabibasabye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ubwo ba DASSO 450 bashya bo mu turere 12 basozaga amasomo binjizwaga mu mwuga.

    Ni amasomo bari bamazemo amezi atatu bahugurwa ku gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, akaba yaberaga i Gishri mu Karere ka Rwamagana.

    Mu ijambo rye Minisitiri Gatabazi yabasabye abo barangije amasomo gufatanya n’abaturage gucunga umutekano kandi bakabikorana ubwitange n’ubunyamwuga.

    Yababwiye ko akazi bagiyemo ari keza ariko gasaba kugashyiraho umutima, bagashyira umuturage ku isonga aho kureba inyungu zabo.

    Ati “Aka kazi mugiyemo karakomeye ariko ni keza, musabwe kutita ku nyungu zanyu ahubwo umuturage akaza ku isonga”.

    Abo ba DASSO uko ari 450 basoje amahugurwa ni abo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Nyagatare, Ngororero, Musanze, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana, akaba ari na ho bazakorera akazi kabo.

    Minisitiri Gatabazi n
    Minisitiri Gatabazi n’abayobozi batandukanye muri Polisi bitabiriye icyo gikorwa


    source : https://ift.tt/3D6AMHL

  • Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na CANAL Plus #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 11/11/2021, ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye azamara umwaka umwe, aho hatigeze hatangazwa agaciro k’aya masezerano mu mafaranga.

    Gusa ariko n’ubwo hatatangajwe umubare w’amafaranga Canal Plus izaha Rayon Sports, amakuru atugeraho avuga muri uyu mwaka w’amasezerano Canal Plus izatanga angana na Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

    Rayon Sports na Canal Plus basinye amasezerano y'ubufatanye

    Rayon Sports na Canal Plus basinye amasezerano y’ubufatanye

    Ikipe ya Rayon Sports izajya yambara Canal Plus ku makubutura, mu gihe Canal Plus izatanga ibikoresho ku bakinnyi n’abandi bakozi bose ba Rayon Sports, birimo ifatabugizi ry’umwaka ndetse n’ibindi bikoresho bashobora gukoresha ngo barebe Canal Plus, ibyo bikaziyongeraho amafaranga atigeze atangazwa.

    Sophie Tchatchoua uyobora Canal Plus mu Rwanda, yavuze ko bishimiye kuba basinye aya masezerano, ahoyavuze ko akigera mu Rwanda Rayon Sports ari kimwe mu bintu bya mbere yumvise.

    Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele nawe yatangaje ko bishimiye aya masezerano basinyanye na Canal Plus, anakangurira abakunzi ba Rayon Sports kwitabira serivisi za Canal Plus.

    Yagize ati“Ndashimira Canal+ yemeye ko dusinyana aya masezerano kuko yumvise ko hari inyungu ziri ku mpande zombi , turizera ko bizabyara umusaruro haba ku ruhande rwa Rayon Sports ndetse na Canal Plus. Ndasaba abakunzi ba Rayon Sports kwitabira serivisi za Canal Plus, kuko uko bazabyitabira Rayon Sports izabona byinshi”

    source : https://ift.tt/3C4ntGs

  • Ikiganiro n’Umuraperi Karigombe ukunze guherekeza Riderman ku rubyiniro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karigombe
    Karigombe

    Ntabwo ari kenshi uzumva umuhanzi by’umwihariko ukona injyana ya Hip Hop mu Rwanda ubikora yarabyize ndetse akaba ari wo mwuga umutunze. Karigombe ni umwe mu basoje amasomo yabo mu cyiciro cya mbere cyakiriwe n’ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi mu Rwanda ahazwi nko ku Nyundo.

    Mu mwaka wa 2014 nibwo Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro yashyizeho ishuri ryahurizaga hamwe urubyiruko rwiyumvamo impano y’ubugeni n’ubuhanzi. Nguko uko Karigombe yaje kugirirwa amahirwe akaba umwe mu batoranyijwe kujya gutangirana n’iryo shuri.

    Bidatinze nyuma y’imyaka itatu, banogeje amasomo atandukanye ajyanye no kuririmba no gucuranga. Mu mwaka wa 2017 iri shuri ryaje kwibaruka imfura zaryo zarimo na Karigombe, umuhanzi wiyeguriye injyana ya Rap.

    Karigombe ubanza iburyo ubwo bari mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi yo gusoza amasomo y
    Karigombe ubanza iburyo ubwo bari mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi yo gusoza amasomo y’umuziki ku Nyundo

    Ni ibintu bitari bimenyerewe ndetse no kugeza na n’ubu ntibisanzwe kumva umuhanzi ukora injyana ya Rap mu Rwanda wumva ko bikwiye kujya kwicara ku ntebe y’ishuri akihugura ngo abashe kunoza umwuga we neza. Karigombe we yabibonyemo amahirwe akomeye kuko yumvaga abaraperi mu Rwanda bakunze kunengwa cyane kuba bakora indirimbo nziza ariko byagera mu gukora umuziki mu buryo bw’umwimerere (live) hakumvikanamo ubumenyi buke. Ni yo mpamvu Karigombe yiyemeje kujya kwiga muzika kugira ngo abashe kwihugura byuzuye.

    Karigombe ari mu mirimo ya nyuma yo gusoza Alubumu ye ya mbere. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, yagarutse ku rugendo rw’uko yize muzika, n’impamvu yahisemo kwiga umuziki mu gihe atari ibintu byari bimenyerewe ku bahanzi bakora injyana imwe na we.

    Yasobanuye uko yaje kumenyana no gukorana na Riderman ndetse n’ibikubiye mu gitabo yanditse ubwo yasozaga amasomo aho yagaragazaga isano iri hagati ya Hip Hop n’ubusizi bukorwa mu gitaramo nyarwanda.

    Bikurikire muri iyi video:

    Umva indirimbo nshya “Ipikipiki” ya Karigombe afatanyije na Hope Irakoze

    source : https://ift.tt/3wAedbT

  • Diregiteri w’Ishuri yaguwe gitumo asambanyiriza umwana mu biro bye abura aho akwirwa #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi w’Ishuri ryitwa Offinso JHS ngo yasambanyije uriya mwana w’umukobwa abanje kumufungirana mu biro bye.

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu benshi bafungura ibiro by’uyu muyobozi ubundi bakamusangana n’uriya mukobwa.

    Abaturage bo muri kariya gace binjiye mu biro by’uyu muyobozi w’ikigo ari benshi batangira kumuhagata, agerageza gusohoka ngo ahunge ariko bamubera ibamba.

    Amakuru kandi avuga ko uriya muyobozi-gito atari ubwa mbere asambanyije uriya mwana w’umukobwa ahubwo ko yari yarabigize akamenyero none iminsi imubereye nka ya yindi 40 y’igisambo.

    Inzego z’ubutabera muri kiriya Gihugu cya Ghana, zitangaza ko kuba uriya mwana w’umukobwa wasambanyijwe akiri muto bishobora gutuma uriya muyobozi w’ishuri ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka myinshi mu gihe yaba ahamwe n’icyaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Diregiteri-w-Ishuri-yaguwe-gitumo-asambanyiriza-umwana-mu-biro-bye-abura-aho-akwirwa

  • Ukuri ku mafoto akomeje kurikoroza ya Bruce Melodie yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Benshi mu bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga aya mafoto, baribaza niba Bruce Melodie yaba yasezeranye n’umugore we banafitanye abana cyangwa yaba ari azagaragara mu mashusho y’indirimbo ye.

    Mu minsi yashize hari hagiye hanze amafoto y’umusore witwa Rocky usobanura Film amugaragaza ari gusezerana n’umukobwa ndetse bamwe bemeza bashize amanga ko uriya musore yakoze ubukwe bwa nyabwo.

    Gusa nyuma byaje kumenyekana ko yari amafoto yo mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe yakoranye na Social Mula ubu yanamaze kujya hanze.

    Aya mafoto ya Bruce Melodie na yo ntagushidikanya ni agaragara mu mashusho y’indirimbo nshya y’uyu muhanzi igiye kujya hanze.

    Aya mafoto agaragaza Bruce Melodie yambaye isuti y’urwererane ndetse n’umugenzi we mu gihe uri kubasezeranya ari Umuhanzi Ziggy 55 na we wakanyujijeho

    Amakuru yizewe avuga ko indirimbo izagaragaramo ariya mashusho, ari iy’urukundo ifite aho ihuriye n’ubukwe mu gihe uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise Sawa sawa yakoraye n’umuraperi w’ikirangirire muri Tanzania uzwi nka Khaligraph Jones.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ukuri-ku-mafoto-akomeje-kurikoroza-ya-Bruce-Melodie-yakoze-ubukwe

  • Mashami yavuze impamvu atahamagaye Kagere, kuri Rutabayiro waje ariko akaba atari bukine #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko impamvu atigeze ahamagara Meddie Kagere byatewe n’ibihe amazemo iminsi mu ikipe ye aho atarimo kubona umwanya uhagije wo gukina, bityo aba amwihoreye kugira ngo abanze yongere afatishe muri Simba CS.

    Tariki ya 6 Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 31 agomba kwifashisha mu mikino 2 isoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ni imikino Amavubi akinamo na Mali uyu munsi ndetse na Kenya tariki ya 15 Nzeri 2021.

    Kuri uru rutonde ntabwo hagaragayeho rutahizamu Meddie Kagere wa Simba SC muri Tanzania, ni mu gihe yari amaze igihe kinini ahamgarwa.

    Aganira n’itangazamakuru ku munsi w’ejo hashize, Mashami Vincent yavuze ko impamvu atahamagaye uyu rutahizamu ari uko amaze iminsi atabona umwanya uhagije wo gukina muri Simba SC, bikaba ari igihe cyiza cyo kugira ngo yitekerezeho abe avuye no ku gitutu cy’ikipe y’igihugu.

    Ati 'Kagere turabizi ko mu ikipe ye bitameze neza cyane, ntabwo abona umwanya wo gukina uhagije, ni mu buryo bwo kugira ngo tumwubake tutamushyiraho icyo gitutu, umukinnyi udakina kenshi mu ikipe ye akaza mu ikipe y’igihugu aba yitezweho byinshi, iyo atabitanze igitutu kiba cyinshi cyane hakavugwa byinshi, ngira ngo rero ni byiza ko izo mpinduka ziba ariko na none ni umwanya mwiza wo kumuha igihe ngo akore cyane mu ikipe ye abone umwanya wo gukina.'

    Agaruka kuri Rutabayiro Jean Philippe ukina muri Espagne, yavuze ko umukino wa Mali atazawukina bitewe n’ibyangombwa bye bitaraboneka, kimwe mu byamuzanye ni mu rwego rwo kugira ngo ashake ibyangombwa ku buryo imikino itaha azayikina nta kibazo.

    Ati 'Rutabayiro turacyabirimo ntabwo ibyangombwa bishobora guhita biboneka mu munsi umwe kandi ntabwo umuntu ashobora kubona ibyangombwa adahari, wenda benshi bajya babivugaho byinshi ariko turabizi ko sisiteme zacu zikora neza kandi zikora mu mucyo ntabwo rero umuntu ashobora kubona ibyangombwa adahari ngo ni uko ari umunyarwanda, agomba kuzuza byose bisabwa kugira ngo abone ibyangombwa, nk’uko ba York byagenze na Rutabayiro niko bizagenda.'

    Meddie Kagere yasizwe n’umutoza ngo abanze yitekerezeho

    Rutabayiro ntari bukine umukino wa Mali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-yavuze-impamvu-atahamagaye-kagere-kuri-rutabayiro-waje-ariko-akaba-atari-bukine