Category: Uncategorized

  • Imbogo yacikiye mu mujyi ikomeretsa abantu yagiye ihura nabo #rwanda #RwOT

    Amashusho y'inyamaswa yatorotse aho yabaga, yafatiwe mu mujyi wa Yulin mu ntara ya Guangxi, mu Bushinwa, ku ya 9 Ugushyingo.

    Abantu barindwi bakomerekejwe n'iya nyamaswa yasekuraga abantu mu buryo buteye ubwoba mbere yuko abapolisi bayikikiza bakayirasa igapfa.

    Hari videwo ya nyayo yerekana umugore utegereje ko umuvundo ugabanuka mu muhanda yicaye ku kamoto ke [scooter] hanyuma iyi nyamaswa imuturuka inyuma iramusekura imutura hasi.

    Mu mashusho ya dashcam, uyu mugore yaterewe hejuru n'iyi nyamaswa maze ingofero ye irinda umutekano [casque] iraguruka igwa hasi, nawe yikubita hasi arakomereka cyane.

    Inyamaswa yahise yiruka mu muhanda igenda ikubita abantu mu gihe aabandi bagerageje guhunga uko bashoboye.

    Iyi mbogo yahise yinjira mu iduka hanyuma umugabo warikoragamo ajya kwihisha inyuma y'ibicuruzwa isohoka nta kintu yangije.

    Polisi yavuze ko iyo nyamaswa yacitse ubwo bapakururaga ibiryo ku iduka riyegereye.

    Igice cya nyuma cy'aya mashusho cyerekanye itsinda ryihariye ry'abapolisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda wa Yuzhou bazengurutse iyi nyamanswa n'imodoka barayirasa irapfa.Bahise bayikura mu muhanda.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/imbogo-yacikiye-mu-mujyi-ikomeretsa-abantu-yagiye-ihura-nabo

  • Kigali: Uwahoze ari umunyamakuru yakatiwe igifungo cy'imyaka irindwi #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwakatiye Niyodusenga Dieudonné  'ukunda kwiyita Cyuma Hassan ku mbuga nkoranyambaga igihano cyo gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw nyuma yo guhamwa n'ibyaha bine.

    Gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z'umutekano, kwiyitirira umwuga w'itangazamakuru no gukoza isoni inzego z'umutekano nibyo byaha , ibi byaha byose ngo yabikoze muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.

    Icyo gihe ubwo yatabwaga muri yombi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko yari yarenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo.

    Cyuma aherutse kurekurwa n'urukiko nyuma y'aho rumugize umwere ku cyaha yo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w'itangamakuru no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo byategetswe.

    Yari yatawe muri yombi muri Mata 2020 arekurwa nyuma y'umwaka mu 2021. Icyo gihe yarafunzwe ariko agirwa umwere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku byaha yari akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bwahise bujuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru.

    Kuri uyu wa kane tariki 11/11/2021, Urukiko Rukuru rwavuze ko ibyangombwa by'itangazamakuru yakoreshaga Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru rwagaragaje ko rutabyemera kandi ko rutamufata nk'umunyamakuru.

    Amakarita yafatanywe Urukiko rwemeje ko aranga Ishema TV, Shene ye ya Youtube, kandi ko yanditswe muri RDB nk'ikigo gusa ariko uru rwego rushinzwe iterambere rukaba rudatanga uburenganzira ko uwarwanditsemo akora itangazamakuru byemewe.

    Rwavuze ko kuba yari afite ikigo cyitwa Ishema cyanditswe mu Rwanda, bitamuha uburenganzira bwo kwitwa umunyamakuru ngo akore itangazamakuru mu buryo bw'umwuga.

    Mu kwiregura, Cyuma yavuze ko hari ibigo yakoreye bizwi birimo n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, mu ishami ryacyo rya Musanze, urukiko rwavuze ko nta shingiro bifite kuko bidahuye n'ibyo aregwa.

    Urubanza rwe mu bujurire rwaburanishijwe bwa mbere mu Ukwakira 2021.

    Urukiko rwategetse ko ahita afatwa agafungwa kandi agatanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    'Turongera kwibutsa abantu bose ko Niyodusenga Dieudonné atari umunyamakuru w'umwuga '

    Tariki 14/10/2021, Urwego rw'Abanyamakuru rwigenzura, RMC, rwatangaje ko Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w'umwuga nk'uko akunda kubivuga.

    Itangazo rya RMC ryavugaga ko Niyodusenga yiyitirira kuba umunyamakuru, yibutsa n'abandi bafite imiyoboro ya YouTube kwirinda kubigenza batyo.

    Iryo tangazo ryavuze riti ' Umuntu uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye yifashishije murandasi ariko ntibimugira umunyamakuru.'

    Mu gihe yiyitiriye umwuga agakora amakosa, RMC ivuga ko akurikiranwa n'inzego zibifitiye ububasha zitari iz'itangazamakuru.

    Abaturage basabwe ko umunyamakuru wese uzajya abagana, bajya bibuka kumusaba ikarita imuranga itangwa na RMC.

    Iriba.news@gmail.com

    The post Kigali: Uwahoze ari umunyamakuru yakatiwe igifungo cy'imyaka irindwi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/11/kigali-uwahoze-ari-umunyamakuru-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-irindwi/

  • Haruna Niyonzima yashimiwe na FERWAFA imuha impano (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mali yatsinze u Rwanda mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, rukomeza kuba urwa nyuma mu itsinda.

    Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo. Ni umukino utari ufite icyo uvuze uretse ishema ry’igihugu kuko itike yo bamaze kuyibura.

    U Rwanda ntirworohewe n’uyu mukino kuko Mali yayirushije cyane.

    Hakiri kare ku munota wa 9, Bizimana Djihad yaje guhabwa ikarita itukura ku ikosa yakoreye Adama Traore inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ni nyuma yo kwisanga ari we wenyine basigaranye, batanze kufura itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 19, Mali yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mpussa Djenepo ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Nyuma y’imino 2 gusa, Ibrahima Kone yatsindiye Mali igitego cya kabiri ku makosa y’umunyezamu Emery Mvuyekure watanze umupira nabi akawumwihera.

    Muri iki gice cya mbere Mali yarushije cyane u Rwanda rutabonye amahirwe menshi uretse ishoti rya Kevin n’umutwe wa Sugira byose umunyezamu yafashe. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Imikino 105 niyo amaze gukina

    Care irimo amafoto ye

    Ifoto iri muri cadre

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yashimiwe-na-ferwafa-imuha-impano-amafoto

  • Umugore yataye ubwenge ubwo yakubitirwaga mu ruhame azira kuryamana n'umugabo batashyingiranwe #rwanda #RwOT

    Amashusho ababaje yavuye mu mujyi wa Banda Aceh muri Indoneziya yerekana umugore wataye ubwenge kubera ububabare yatewe n'inkoni nyinshi yakubiswe azira ko yarenze ku mategeko ya Shariya agasambana n'umugabo batashyingiranwe

    Uyu mugore utazwi yakatiwe igihano cyo gukubitwa inkoni 17 hamwe na mugenzi we mu ruhame ariko kuzihanganira byamunaniye yitura hasi kubera uburibwe.

    Igihano cyatanzwe n'umuntu ubishinzwe ufite ubuhanga mu gukubita,uzwi nka Algojo, wari wambaye umwenda wijimye kuva ku mutwe kugeza ku birenge mu maso he hapfutse.

    Uyu mugore, yari yambaye imyenda gakondo ya kisilamu,ubwo yakubitwaga izi nkoni. Amashusho yerekana ko yikubise hasi kubera ububabare igihe yari agikubitwa.

    Mugenzi we bakubitiwe hamwe we yitegereza abari bateraniye aho,ubwo inkoni yazamurwaga hejuru ikongera ikamanurwa.

    Aceh niyo ntara yonyine yo muri Indoneziya ikigendera ku mategeko ya Shariya – Igitabo kibamo ibisobanuro byimazeyo by' igitabo cyera cya Islamu, Qor'an.

    Ibihano biba biremereye ku baryamana bahuje igitsina, kuko bo bashobora kugera ku nkoni 150. Abakubiswe akenshi barangiza bajyanwa mu bitaro nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yataye-ubwenge-ubwo-yakubitirwaga-mu-ruhame-azira-kuryamana-n-umugabo

  • Byiringiro Lague yakiniye APR FC yambaye ingofero nyuma yo kugira imvune ikomeye mu isura [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Lague yagarutse yambaye ingofero anatsinda igitego ubwo APR FC yatsindaga Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti.

    Byiringiro Lague,yavunitse igufwa ryo ku izuru mu mukino u Rwanda rwanganyije na Kenya igitego 1-1 bituma ajyanwa mu bitaro bya Kanombe.

    Byiringiro Lague wari wabanje mu kibuga mu mukino wa kabiri w'u Rwanda mu Itsinda E ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, yavuye mu kibuga ku munota wa 27, asimburwa na Meddie Kagere nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso (ruguru gato y'izuru) n'umukinnyi wa Kenya.

    Byiringiro Lague yazamuwe mu ikipe nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 mu gihe yongerewe amasezerano y'imyaka ibiri muri Gicurasi 2020.

    Uyu munsi APR FC yatsinze ibitego 2-1 Gasogi United, byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 17′ nyuma y'uko Ghislain Armel wa Gasogi afunguye amazamu ku munota wa 15′ mu gihe Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 31.

    APR FC ikaba izakina undi mukino wa kabiri wa gicuti na Gorilla kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00).



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/byiringiro-lague-yakiniye-apr-fc-yambaye-ingofero-nyuma-yo-kugira-imvune

  • Ibyo wamenya kuri Miss Ingabire Grace ,nyampinga wujuje imyaka 26 kuru uyu munsi[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Kuru uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo nibwo Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2021, Ingabire Grace yizihije isabukuru y'amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba mu mateka ariwe mukobwa ufite amashuri menshi n'imyaka myinshi muri ba Miss Rwanda bose bamubanjirije.

    Ingabire wavukiye i Kigali ku wa 11 Ugushyingo 1995, ni umukobwa ufite ubuhanga budasanzwe, ukunda abantu, kuganira ntabwo mwamara umunota ataraseka kuko mu bimuranga uretse gukunda abantu no kwishima birimo.

    Uyu munsi ni isabukuru y'amavuko ya Grace Ingabire wambitswe ikamba rya Miss Rwanda muri Werurwe 2021. Amakuru yasakajwe binyuze ku rubuga rusange rwa Instragram rwa Nyampinga w'u Rwanda, bafashe umwanya wo kumwifuriza isabukuru y'amavuko bagira bati: 'Umunsi mwiza w'amavuko kuri Nyaminga w'u Rwanda 2021, Grace Ingabire, tukwifurije ibyiza byose mu mwaka mushya wawe!'

    Bakurube be bamubanjirije barimo Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2020 na Nimwiza Meghan mu mwaka wa 2019, Miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w'u Rwanda 2019,nabo bafashe umwanya bamwifuriza isabukuru y'amavuko. Ibi byose ariko bikaba byaje nyuma y'uko Grace Ingabire nawe yari amaze gushyira ubutumwa hanze yerekana 11:11 ubundi mu buryo bw'amasaha hari imyizerere ivuga ko ari isaha y'amahirwe ikindi kandi uyibonye aba akwiye guta icyifuzo kuko kijya mu bikorwa nta kabuza.


    Ikimenyetso cy'itariki yavutsemo kimwe na bamwe mu bikomerezwa birimo abavutse kuva kuwa 23 Ukwakira kuzagera kuwa 21 Ugushyingo ni 'Scorpio', iki kimenyetso kikaba gisobanuye 'uwahamagariwe kuyobora no guhanganira kugera ku ntego yiyemeje' nk'uko bigaragazwa n'ingengabihe ya Zodiac.

    Grace Ingabire yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 26 nyuma y'amezi 8 yambitswe ikamba rya Nyampinga w'umwaka wa 2021


    Ingabire Grace yavuste kuwa 11 Ugushyingo 1995, avukira mu mujyi wa Kigali. Kuva mu bwana bwa Grace, yakuze akunda kubyina.Yatangiye kwiga ibijyanye no kubyina abyiyigisha ku giti cye bitewe n'uko nta buryo bwamworoherezaga kuba yakwihugura muri uyu mwuga mbere y'uko yinjira mu mashuri yisumbuye.

    Mu buzima bwe aho aba ari, aba asubiramo imbyino yaba mu rugo n'aho yagiye yiga ndetse n'ahandi hantu hanyuranye. Mu gihe yiyamarizaga kuba Miss Rwanda, yerekanye ko akunda kubyina kandi ko kubikunda birenze kuba kwishimisha no kwidagadura

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-kuri-miss-ingabire-grace-nyampinga-wujuje-imyaka-26-kuru-uyu-munsi

  • Menya byinshi ku munsi wahariwe abaseribateri… – #rwanda #RwOT

    Bisanzwe bizwi cyane ko abakundana ari bo bafite umunsi ngarukamwaka wo kubizihiza nyamara n’abatagira abakunzi abenshi bita abaseribateri nabo ntabwo basigaye inyuma dore ko tariki 11/11 buri mwaka ari umunsi wabahariwe. Uyu munsi utamenyerewe cyane mu bihugu byo ku mugabane wa Afrika usanga mu bihugu byo muri Asia n’uburayi ari umunsi ukomeye cyane bizihiza by’umwihariko mu gihugu cy’u Bushinwa uyu munsi aba ari ikiruhuko ku bantu bose. Uyu munsi mu ndimi z’amahanga bawita Single’s Day cyangwa Anti-Valentine’s Day.

    Ese umunsi w’abaseribateri waje gute?

    Umunsi wo kwizihiza abaseribateri watangiriye mu gihugu cy’u Bushinwa mu 1993 utangiriye muri kaminuza yitwa Nanjing University aho abanyeshuri baho bakoze ubushakashatsi babona itariki ya 11/11 ntabwo isanzwe kuko ifitemo umubare wa 1 inshuro 4 kuko mu Bushinwa umubare rimwe usobanura ikintu cyangwa umuntu umwe bityo babona iyi tariki ifite umubare wa 1 inshuro 4 ukwiye kuba uw’abantu batagira abakunzi cyangwa se abantu babayeho bonyine nk’uko rimwe (1) igaragaza ikintu kimwe.

    Ibi bakaba barabyemeje nyuma y’uko itsinda ry’abasore b’abaseriibateri ryitwaga Mingcaowuzhu ryabaga muri kaminuza ya Nanjing University ryicaye hamwe rikajya inama y’umunsi bahitamo wo kuzajya bizihiza abaseribateri nk’uko abakundana bizihiza umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin, maze bahuriza ku itariki 11/11. Ibi byavuye muri iyi kaminuza bikwira hirya no hino mu Bushinwa kugeza mu 1995 ubwo uyu munsi wagirwaga ikiruhuko kuri bose.

    Umunsi wahariwe abaseribateri (Single’s Day) wizihizwa mu bihe bihugu?

    Single’s Day n’ubwo yamamaye cyane ku isi ntabwo ari ko ibihugu byose byizihiza uyu munsi ahubwo usanga ku mugabane wa Asia, Uburayi na Amerika ari ho habonekamo ibihugu byinshi byizihiza uyu munsi. Muri rusange ibihugu byizihiza uyu munsi ni ibihugu 7 birimo: China, Indonesia, Leta Zunze Ubumwe za America, UK, Belgique, Sweden hamwe na Norvege.

    Umunsi w’abaseribateri wizihizwa ute?

    Uyu munsi ubwawo ni agashya, kuba warahariwe abaseribateri gusa n’uburyo wizihizwamo, biratangaje. Mu gihe umunsi w’abakundana bawizihiza bahana impano z’urukundo cyangwa basohokana ahantu heza abandi bambika impeta abakunzi babo, umunsi w’abaseribateri bo usanga bitandukanye cyane kuko iyo wabaye ibiciro byose ku isoko usanga byakubiswe hasi bikagabanuka kugira ngo abasiribatere bahahe ku bwinshi bishimishe muri ubwo buryo na cyane ko nta bakunzi bafite baba bari buze kwishimana nabo.

    Mu Bushinwa, Amerika, Indonesia hamwe n’Ubwongereza, uyu munsi bawizihiza bashyira igorora abantu mu bijyanye n’ibiciro by’ibintu ku isoko aho usanga amafaranga menshi yaguraga ibintu yakatuweho kuri iyi tariki mu rwego rwo kwizihiza abaseribateri. Kuri uyu munsi kandi by’umwihariko imbuga zikorerwaho ubucuruzi ‘Online’ zirimo Alibaba, Taobao, Lazada byashyiriyeho poromosiyo abakiriya aho nabo bakatura ibiciro by’ibicuruzwa bigurwa cyane.

    Kuri iyi tariki kandi usanga utubari twinshi two mu Bushinwa no mu bindi bihugu byizihiza uyu munsi byorohereje abaseribateri aho babaha ibyo kunywa ku buntu kugeza uyu munsi urangiye. Gusa n’ubwo ibyo kunywa biba ari ubuntu ku baseribateri, biragoye kugira ngo batandukanye umuseribateri n’undi ubeshya ko ariwe agamije kunywa inzoga z’ubuntu ariyo mpamvu bashyizeho ikarita iranga umuseribateri ku buryo iyo ageze ku kabari cyangwa mu maduka ya Super Market ayerekana maze agahabwa ibintu by’ubuntu.

    Src:www.wikipedia.com,www.yahoonews.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111342/menya-byinshi-ku-munsi-wahariwe-abaseribateri-singles-day-wizihizwa-tariki-1111-buri-mwaka-111342.html

  • BNR yijeje abaturarwanda ko guta agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda bitazahungabanya ubukungu bw'igihugu #rwanda #RwOT

    Banki nkuru y'u Rwanda BNR yasobanuye ko kuba ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bikomeza kwiyongera kuruta ibyo igihugu cyoherezaho, aribyo bituma ifaranga ry'u Rwanda rikomeje  agaciro imbere y'idorali.

    Umwaka wa 2011 warangiye  idorari rya Amerika rivunja amafaranga y'u Rwanda  595 ariko Nyuma y'imyaka 10 riravunja akabakaba mu 1000.

     Uku gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda imbere y'idorari ngo bikwiye gutera impungenge nk'uko abasesengura iby'ubukungu bakunze kubigaragaza.

    Straton Habyarimana ni impuguke mu bukungu.

    Ati 'Byagakwiye gutera impungenge ntabwo biragera wenda ku rwego biteye impungenge ngo bikabye, kuko hari ibihugu nzi kugira ngo ukenere amadorali ugomba gukenera amahumbi n'amahumbi by'amafaranga yabo mu Rwanda. Ntabwo turagera kuri urwo rwego ariko biteye impungenge, kubera ko niba biri kugenda bizamuka kandi bikazamuka ku rwego bikomeza.'

    Yakomeje agira ati 'Ubundi hari gihe byazamukaga bigasa n'ibihagaze, ariko urabona ko bizamuka mu buryo bukomeza gahoro gahoro ariko bizamuka. Impungenge rero biteye iyo bigenda bizamuka bituma n'ibiciro by'ibyo duhaha bizamuka byaba ibyo kurya byaba n'ibikomoka kuri peteroli.'

    Mu kiganiro n'abanyamakuru gisobanura imiterere ya politiki y'ifaranga mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka, Banki nkuru y'u Rwanda yasobanuye ko gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda imbere y'idorali bifitanye isano n'uko ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, bikomeza kuba hejuru kuruta ibyo rwoherezayo.

     John Rwangombwa ni Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda.

    Ati '  Ibyo dutumiza mu muhanga bikomeza kuba byinshi kurusha ibyo tworeheza mu mahanga, icyo gihe rero kubera imiterere y'ubukungu bituma amadevise akenerwa aruta amadevise dukura mubyo twohereza hanze, bigatuma haguma hari icyo giciro kiyongera ukurikije abashaka n'abagurisha. Kuko tubabwiye ngo tugiye guhagarika ngo ifaranga ntabwo rizongera guta agaciro, twaba tugiye gutera ibibazo kurusha kureka uko rimeze uyu munsi. Kuko icyo gihe ushobora kurifunga rikagira igiciro kitaricyo, ukigize igiciro kitaricyo rero bituma guhanga kw'ifaranga ryacu kuruhando mpuzamhanga bita agaciro ku bwabyo.'

    Mu mezi icyenda y'uyu mwaka warangiye muri nzeri 2021 ifaranga ry'u Rwanda ryatakaje agaciro imbere y'idorali kuri  2.58%,  igipimo kiri hasi ugeranyije na 3.72% byariho mu mwaka wabanje.

     Kuba igipimo cyo gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda cyaragabanutse mu mezi icyande ya 2021,  akanama gashinzwe Poltiki y'ifaranga kagaragaza ko byatewe nuko mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka ibyoherezwa mu mahanga birimo icyayi, amabuye y'agaciro, imboga n'indabo byazamutse ku gipimo cya 58.8%.

    Mugihe ibitumizwa hanze byazamutseho 12.7%, Byatumye icyuho hagati y'ibyoherezawa hanze n'ibitumizwayo kigabanukaho 3.2%.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa arizeza ko igihugu kizakora ibishoboka byose, kuburyo gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda imbere y'idorali ritazahungabanya ubukungu bw'igihugu.

    Ati ' Nubwo bimeze gutyo ariko mu rwego rw'ubukungu muri rusange ntabwo ari ikintu twavuga ko giteye impungenge, kuko ni ukurwana tukongera ibyo twohereza mu mahanga kandi ko urebye nko mu myaka itanu bigenda bizamuka. Uko bizamuka niko byongera agaciro k'ifaranga ryacu, ntabwo ari igisubizo gusa ngo turahagaritse. Igisubizo ni ugukomeza kugenda twongera ibyo twohereza mu mahanga kandi bikomeza kugenda byiyongera.'

    Inzego zishinzwe ubukungu bw'u Rwanda zigaragaza ko ubukungu bw'igihugu butanga ikizere cyo kuzahuka nyuma y'uko buzahajwe n'icyorezo cya COVID-19, kuko nk'ubu ngo mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wa 2021 ubukungu bwazamutse ku gipimo cya  3.5%, igihembwe cya kabiri buzamuka kuri 20.6% kandi ko no mu gihembwe cya gatatu buzakomeza kuzamuka kukigero gishimishije.

    Daniel HAKIZIMANA

    The post BNR yijeje abaturarwanda ko guta agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda bitazahungabanya ubukungu bw'igihugu appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/11/bnr-yijeje-abaturarwanda-ko-guta-agaciro-kifaranga-ryu-rwanda-bitazahungabanya-ubukungu-bwigihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bnr-yijeje-abaturarwanda-ko-guta-agaciro-kifaranga-ryu-rwanda-bitazahungabanya-ubukungu-bwigihugu

  • Frederik de Klerk wayoboye Afurika y’Epfo yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Frederik de Klerk yitabye Imana
    Frederik de Klerk yitabye Imana

    Frederik de Klerk yayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1989 kugeza mu 1994, akaba ari we wafashije icyo gihugu gusohoka muri politiki y’ivangura ya ‘Apartheid’, akaba yarasimbuwe ku butegetsi na Nelson Mandela.

    Urupfu rw’uwo mukambwe rwatangajwe n’umuryango wamwitiriwe wa Fondation FW de Klerk, aho bavuga ko yaguye iwe mu rugo i Fresnaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Point, akaba assize umugore n’abana babiri.


    source : https://ift.tt/3HdD5en