Category: Uncategorized

  • Cristiano Ronaldo yakoze benshi ku mutima kubera amafoto yashyize hanze ari gukina n'umukobwa we wagize isabukuru #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu,umukobwa Cristiano Ronaldo yabyaranye na Georgina Rodriguez witwa Alana Martina yagize isabukuru y'imyaka 4 ariyo mpamvu uyu mukinnyi w'icyamamare yayimwifurije ashyira hanze amafoto bari gukina.

    Ronaldo ufite abana 4 ariko witegura kwakira impanga 2,yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo kwifuriza Alana isabukuru nziza.

    Ati “Isabukuru nziza gikomangomakazi cya papa.Ugira umunsi w'ibyishimo rukundo.”

    Aya magambo yari aherekeje amafoto yagiye yifotozanya n'uyu mwana we mu bihe bitandukanye ndetse harimo niyo bambaye ubusa hejuru.

    Ronaldo ntari kumwe n'umuryango we kuko ubu ari mu ikipe ya Portugal iri gukina imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi 2022 kizabera muri Qatar.

    Uyu mugabo w'imyaka 36 yaraye akinnye mu mukino igihugu cye cyanganyije na Republic of Ireland 0-0.Portugal ikeneye inota rimwe kuri Serbia kugira ngo ihite ikatisha itike.

    Kuwa 28 Ukwakira uyu mwaka nibwo Cristiano Ronaldo yatangaje ko we n'umukunzi we Georgina Rodriguez bategereje impanga.

    Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Esipanye cyitwa Hola! kibitangaza, Georgina Rodriguez atwite inda y'amezi 3 y'impanga.Cristiano Ronaldo usanzwe afite abana 4 barimo n'uriya yabyaranye n'uyu Georgina.

    Uyu mukinnyi ukomeye wo muri Portugal yahuye na Georgina mu 2016 ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid,ahembwa amapawundi 10 ku isaha.

    Bivugwa ko yamutwaye umutima ubwo yari ari gucururiza muri VIP mu birori byari byateguwe na Dolce & Gabbana.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yakoze-benshi-ku-mutima-kubera-amafoto-yashyize-hanze-ari

  • Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga byagabanutseho Miliyari eshatu – BNR #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyakwirakwiraga cyane mu gihugu, Leta y’u Rwanda yasabye ibigo by’itumanaho na Banki gukuraho ikiguzi iyo abantu bishyura bahererekanyije amafaranga nka telefone.

    Icyo gihe umubare w’abantu bakoreshaje ubwo buryo warazamutse cyane ndetse n’amafaranga ahererekanywa ariyongera.

    Muri Nzeri 2020, MTN yongeye gusubizaho icyo kiguzi ku bahererekanya amafaranga bishyurana aho ku mafaranga y’u Rwanda arenga 4,000 umuntu yohereje akatwaho 0.5%.

    Mu gihe abantu bavuga ko iki kiguzi ari amafaranga menshi, MTN yo ivuga ko ari macye kuko mbere y’icyorezo cya Covid-19 yajyaga ikata 1%.

    Kuva iki kiguzi cyajyaho, BNR ivuga ko muri Kanama 2020 abakoreshaga uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bishyuranye Amafaranga y’u Rwanda Miliyari 5.6 na ho mu kwezi k’Ukwakira 2020 hamaze gusubizwaho icyo kiguzi bahererekanya Miliyari 2.5.

    Banki Nkuru y’Igihugu ikavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwitabira uburyo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ivuga ko kwishyurana mu ntoki harimo ingaruka mbi nyinshi zirimo kwanduzanya indwara no gutuma amafaranga asaza bigasaba Leta gutanga andi kugira ngo hakorwe asimbura ayashaje.

    source : https://ift.tt/3c6ZsDW

  • Cyuma Hassan yamaze gufatwa ngo ajyanwe Mageragere kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 #rwanda #RwOT

    Uyu Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan waburanye ubujurire bw’Ubushinjacyaha ari hanze kuko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwaramugize umwere, yagombaga guhita afungwa kugira ngo hubahirizwe umwanzuro w’Urukiko rwajuririwe dore ko uba wabaye itegeko.

    Ejo hashize tariki 11 Ugushyingo 2021, Cyuma Hassan yiriwe avunyisha, agaragaza amafoto y’Abapolisi avuga ko bagose urugo rwe ngo mu buryo bukomeye.

    Amakuru avuga ko Polisi yamaze kumufata kugira ngo ashyikirizwe inzego zigomba gushyira mu bikorwa kiriya cyemezo cy’Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka irindwi aho bivugwa ko azafungirwa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

    Uyu musore wari umaze iminsi anagarukwaho mu itangazamakuru, yakekwagaho icyaha cyo Gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga ndetse n’icyaha cyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa imirimo y’ubutegetsi.

    Ubwo yitabaga Urukiko tariki 04 Ukwakira 2021 ngo aburane kuri buriya bujurire bw’Ubushinjacyaha ariko agataha ataburanye, yari yavuze ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa.

    Ifoto iri hejuru yafashwe muri Mata umwaka ushize wa 2020 ubwo yatabwaga muri yombi

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Cyuma-Hassan-yamaze-gufatwa-ngo-ajyanwe-Mageragere-kurangiza-igihano-cy-igifungo-cy-imyaka-7

  • Nyaruguru : Umusaza w’imyaka 60 wafashwe asambanya umwana arashinja Amadayimoni kumushuka #rwanda #RwOT

    Uyu musaza witwa Theophile asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kiramutse muri kariya Kagari ka Cyuna aho asanzwe aturanye n’umuryango w’uriya mwana w’umukobwa w’imyaka 15.

    Sibomana Emmanuel usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Umutekano muri uriya Mudugudu wa Kiramutse, avuga ko urugo rw’uriya musaza rwegeranye n’urw’umuryango w’uriya mwana w’umukobwa.

    Uriya musaza wahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Kibeho mu gihe uriya mwana w’umukobwa we yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’abakorewe ririya hohoterwa.

    Uyu muyobozi w’Umutekano Sibomana Emmanuel avuga ko ubwo bariya bafatwaga, uriya mwana w’umukobwa yavuze ko yasambanyijwe n’uriya musaza ubwo yari agiye gutira nanjoro yo kwahira ubwatsi bw’amatungo.

    Ati 'Ariko umwana yatangiye kurira yumvise iwabo bagiye kubimenya kuko bari basanganywe kuko bamaze umwanya munini mu nzu kandi umwana atarataka.'

    Uriya musaza ubwo yafatwaga ntiyigeze ahakana icyaha ahubwo yavuze ko ari amadayimoni yamuteye gukora ariya mahano.

    Uriya musaza yatahuwe ubwo yatahurwaga n’umugore we wasanze ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’uriya mukobwa icyakora amakuru avuga ko uriya musaza n’uriya mukobwa bari basanzwe baryamana ariko uriya mwana w’umukobwa akaba yitakishije ku bwende kuko yumvaga bamaze gutahurwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Nyaruguru-Umusaza-w-imyaka-60-wafashwe-asambanya-umwana-arashinja-Amadayimoni-kumushuka

  • Tayson wakiniraga UTB yamaze kwerekeza muri Gisagara VC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tyson yerekeje muri Gisagara VC
    Tyson yerekeje muri Gisagara VC

    Niyogisubizo Samuel yageze muri kaminuza y’Ubucyerarugendo Inkoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) mu kwezi k’Ukwakira 2018 avuye mu ikipe ya Kirehe Volleyball na Kigali Volleyball Club.

    Yanafashije mu irushanwa rya EALASCA (East Africa Local Authorities, Sports and Culture Associations) ryabereye i Kigali muri 2015, nyuma yo gutsinda Nairobi amaseti 3-1. Tyson yakomeje gufasha ikipe ye ya UTB kuko yaje no kuyifasha kwegukana igikombe kibanziriza shampiyona (Preseason 2018-2019) anaba umukinnyi wahize abandi (MVP).

    Tyson wikinaga umupira w’amaguru mu buto bwe cyane ko yigeze no guhagararira ikigo cya Rurenge Protesters mu marushanwa y’urubyiruko (Youth Championship), avuga ko umukinnyi afataho ikitegererezo muri Volleyball ari Nsabimana Eric bakunda kwita Machine, ubu akaba ari Vice President muri federasiyo ya volleyball.

    Niyogisubizo yerekeje muri Gisagara Volleyball Club ku masezerano ye habura umwaka umwe gusa, ikipe ye (yakinagamo UTB VC) ikaba yari imaze gusenyuka nyuma y’uko babwiwe n’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza ko itazongera kubaho ukundi kubera ikibazo cy’ubukungu.

    Nta gihindutse Tyson ukunzwe na benshi mu Rwanda azakinira umukino we wa mbere iyo kipe yo mu Majyepfo y’u Rwanda mu irushanwa ry’umusoreshwa mwiza (Best taxpayer) riteganyijwe ku italiki ya 27-28 ugushyingo uyu mwaka, mbere y’uko bakina Gisagara Tournament iteganyijwe mu ntangiriro z’Ukuboza.

    source : https://ift.tt/3n7ji8h

  • Muhanga : Umugabo wafashwe ari kurya mushikaki amaze kwica umugore we yakatiwe burundu #rwanda #RwOT

    Umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, wasomwe kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2021 nyuma y’uko ruriya rukiko rumuburanishije.

    Ni urubanza rwabaye mu buryo bwihuse nyuma y’uko Ubushinjacyaha bureze uriya mugabo mu buryo bwihuse kubera uburemere bw’icyaka yakekwagaho.

    Uyu mugabo wahamijwe kwica umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yakoreye kiriya gikorwa mu Mudugudu wa Sahara, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, aho yakubise umuhini nyakwigendera.

    Ubushinjacyaha bwaburanaga n’uriya mugabo bwari bwanamusabiye kiriya gihao cyo gufungwa burundu, bwabwiye Urukiko ko uriya mugabo yateruye uwo mugore amujyana mu buriri, afata umuhini awumuhondagura mu mu twe kugeza umugore ashizemo umwuka.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko ababonye umurambo, basanze mu buriri hari ikidendezi cy’amaraso, umugabo akaba yari yahunze, baza kumufata yibereye aho bokereza inyama.

    Ngo uriya mugabo yafatiwe hariya bokereza inyama ubwo yari agiye gushaka icyo yarya ngo abone uko akomeza urugendo, akaba yari yabwiye umuntu bahuye ko abanje kujya gushaka icyo yiramiza (arya) ngo kuko yari abizi ko nibamufata bamufunga cyangwa bakamwica. Uwo yabibwiye yamusabye kumubikira ibanga, na we abimenyesha abandi baturage, baramufata.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Umugabo-wafashwe-ari-kurya-mushikaki-amaze-kwica-umugore-we-yakatiwe-burundu

  • Amafoto y'umuhanzi Sheebah Karungi mu myambaro itangaje yabiciye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 11 Ugushyingo nibwo uyu muhanzikazi ukomoka muri Uganda Sheebah Karungi yizihije isabukuru y'amavuko ,kuru uyu munsi rero yakoreye ibidasanzwe abafana be maze abasangiza amafoto adasanzwe y'ambaye amababi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sheebah Karungi wizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 32, yasangije abamukurikira amafoto adasanzwe yavugishije abatari bacye ari na ko bamwifuriza isabukuru y'amavuko. Ifoto ya mbere yashyize hanze yakurikiwe n'ubutumwa bwo gushima Imana agira ati:'Mana ushimwe ku bw'ubuzima bwanjye.' Benshi bahise baheraho bamwifuriza isabukuru y'amavuko.

    Mu bundi butumwa Sheebah yashyize hanze yasingije nyina wamwibarutse agira ati:'Reba umukobwa wa Kabazungu utange icyifuzo we!' Umwe mu babonye iyi foto witwa Kamaraadrian yatangaye cyane agira ati:'Mana yanjye, reba ishusho y'Imana'. Sheebah yakomeje kugenda asangiza abamukurikira mu kwizihiza isabukuru ye amafoto anyuranye arimo ayo yambaye ibibabi ahandi yambaye hafi ya ntabyo.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-y-umuhanzi-sheebah-karungi-mu-myambaro-itangaje-yabiciye-amafoto

  • APR FC na Mashami bavuze ku bakinnyi bahamagawe ntibitabira ubutumire bw’Amavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ni bwo hongeye kuvugwa cyane ku bakinnyi batatu ba APR FC ari bo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco, ndetse na Kwitonda Alain bahamagawe mu Mavubi ariko ntibitabire ubutumire.

    Byongeye kuvugwa cyane ejo nyuma yo kubona babiri muri aba (Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco) babanje mu kibuga mu mukino wa gicuti wahuje APR FC na Gasogi United, mu gihe byari byatangajwe ko aba bakinnyi bafite imvune zitabemerera kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu.

    Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco bagaragaye mu mukino APR FC yakinnye na Gasogi, ni mbere gato y
    Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco bagaragaye mu mukino APR FC yakinnye na Gasogi, ni mbere gato y’uko Amavubi akina

    Nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Mali, mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza Mashami Vincent yirinze kugira byinshi abivugaho, gusa avuga ko bishimishije kuba aba bakinnyi bakize vuba.

    Yagize ati: ”Imana ishimwe ko bakize, buri wese agira uko asesengura ibintu bye, icyo twishimira ni uko umuntu arwara akanakira ubuzima ni bwo bwa mbere, twabifurizaga ko bakira vuba kandi koko banakize vuba, Imana nibishaka tuzongera duhure”

    Ku ruhande rwa APR FC, babinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, batangaje ko batigeze bimana aba bakinnyi ko ahubwo bari babanje kubimenyesha Umunyamabanga w’umusigire wa Ferwafa ndetse n’umutoza Mashami Vincent.

    Ikipe ya APR FC yerekanye ibiganiro yagiranye n’aba bombi

    UBUTUMWA UMUNYAMABANGA WA APR FC YANDIKIRANYE N’UMUNYAMABANGA W’UMUSIGIRE WA FERWAFA

    [11/8, 12:03 PM] Mike Gashugi:

    Dear Sir,

    – Nkuramukije amahoro y’ Imana, ngira ngo nakwoherereze medical report yakozwe na medical team ya APR FC, igaragaza abakinnyi ba APR FC bari mu mvune kandi bamwe muri bo bahamagawe mw’ ikipe nkuru y’ Igihugu: Amavubi.
    – Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC lero bubamenyesheje ko bitewe niyo mpamvu ivuzwe haruguru, abakinnyi babiri gusa aribo twashoboye kohereza muri “camp” y’ Amavubi, muri iki gihe iriho itegura imikino ibiri isigaranye, izakina na Mali ndetse na Kenya.
    – Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Ubuyobozi bwishimiye kugushimira uburyo uri bwakire iki kibazo, kandi mu bushishozi bwawe n’ ubunararibonye usanganywe, ukatubera intumwa ku buyobozi bw’ ikipe Nkuru y’ Igihugu ndetse no kubakunzi ba ruhago bose mu rusangi, ugasobanura impamvu tukweretse.
    – Muganga w’ Ikipe Nkuru y’ Igihugu nawe ari mubadufasha kuvura abo bakinnyi bacu, umusabye amakuru tubabwiye, yatanga umucyo ukwiriye kandi ufite gihamya.

    Mbifurije kugubwa neza, n’ umunsi mwiza w’ akazi.

    *Michel MASABO*
    SG APR-FC

    *Bimenyeshejwe*

    – Head Coach, AMAVUBI
    – Team Doctor, AMAVUBI
    – Chairman, APR FC
    – Vice Chair, APR FC

    [11/9, 6:53 AM] David DAF Ferwafa: Noted sir

    UBUTUMWA UMUNYAMABANGA WA APR FC YANDIKIRANYE NA MASHIMI UMUTOZA W’AMAVUBI

    [11/8, 12:13 PM] Mike Gashugi: Ku Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA

    Ku wa, 05.11.2021

    *Re:* Gatanga rapport y’ Itsinda ry’ Abaganga ba APR – FC kuri bamwe mu bakinnyi bahamagawe muri National Team.

    Dear Sir,

    – Nkuramukije amahoro y’ Imana, ngira ngo nakwoherereze medical report yakozwe na medical team ya APR FC, igaragaza abakinnyi ba APR FC bari mu mvune kandi bamwe muri bo bahamagawe mw’ ikipe nkuru y’ Igihugu: Amavubi.
    – Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC lero bubamenyesheje ko bitewe niyo mpamvu ivuzwe haruguru, abakinnyi babiri gusa aribo twashoboye kohereza muri “camp” y’ Amavubi, muri iki gihe iriho itegura imikino ibiri isigaranye, izakina na Mali ndetse na Kenya.
    – Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Ubuyobozi bwishimiye kugushimira uburyo uri bwakire iki kibazo, kandi mu bushishozi bwawe n’ ubunararibonye usanganywe, ukatubera intumwa ku buyobozi bw’ ikipe Nkuru y’ Igihugu ndetse no kubakunzi ba ruhago bose mu rusangi, ugasobanura impamvu tukweretse.
    – Muganga w’ Ikipe Nkuru y’ Igihugu nawe ari mubadufasha kuvura abo bakinnyi bacu, umusabye amakuru tubabwiye, yatanga umucyo ukwiriye kandi ufite gihamya.

    Mbifurije kugubwa neza, n’ umunsi mwiza w’ akazi.

    *Michel MASABO*
    SG APR-FC

    *Bimenyeshejwe*

    – Head Coach, AMAVUBI
    – Team Doctor, AMAVUBI
    – Chairman, APR FC
    – Vice Chair, APR FC

    [11/8, 12:23 PM] Coach Mashami: This is so professional of you and the entire club.

    I fully understand yo concerns and we all work for the benefit and good health of the players.

    I also wouldn’t like to have players who are not 100% and kindly allow me to thank you and the club for sharing the news.

    Wish them avery fast recovery.
    Warm regards

    [11/8, 12:56 PM] Mike Gashugi: I salut you too my friend and brother Coach.
    I really appreciate your understanding regarding our concerns.
    Wish you all the best in your hard work.
    We re still together in our industry, and with God, I’m really confident that we shall overcome all matters.
    Insh’Allah dear Coach.
    Ugire akazi keza Sir.

    [11/8, 1:02 PM] Coach Mashami: Asante sana SG. Akazi keza namwe

    [11/8, 1:09 PM] Mike Gashugi: You re the most welcome dear Coach.


    source : https://ift.tt/30jhAHZ

  • Julian Assange washinze Wikileaks ikamugira umwanzi wa US yemerewe kurongorera muri gereza #rwanda #RwOT

    Julian Assange yahawe uruhushya rwo kurongorera umukunzi we Stella Moris muri gereza ya Belmarsh, nk'uko amakuru BBC yahawe abivuga.

    Uyu mugabo washinze urubuga rwa Wikileaks hamwe n'umugore witwa Moris basanzwe bafitanye abana babiri b'abahungu, uyu mugore akavuga ko bababyaye igihe Assange yari akiba muri ambasade ya Equateur/Ecuador mu Bwongereza.

    Abayoboye gereza bavuga ko ibyo Assange yasabye “byasuzumwe mu buryo busanzwe n'umukuru w'iyi gereza”.

    Madamu Moris yabwiye ikinyamakuru PA cyo mu Bwongereza ko “anejejwe n'uko ukuri kwatsinze”.

    Yongeyeho ati: “Nibaza ko nta wundi muntu uzasubira kwivanga mu bijyanye n'ubukwe bwacu”.

    Itegeko rigenga kurushinga ryo mu 1983 (Marriages Act 1983) ryemerera imfungwa gusaba kurongorera muri gereza,usabye akemererwa ategekwa kwirihira ibikenewe byose, nta kintu na kimwe asabye leta.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Mail on Sunday mu mwaka ushize,madamu Moris, umunyamategeko wavukiye muri Afrika y'Epfo, yatangaje ko yari asanzwe afitanye umubano na Assange kuva mu 2015 kandi ko yakomeje kurera abana babyaranye wenyine.

    Mu mashusho yacishijwe kuri konte ya Wikileaks ku rubuga rwa YouTube, avuga ko yatangiye kubonana na Assange mu 2011 igiye yinjiraga mu ikipe ye yw'abanyamategeko.

    Madamu Moris avuga kandi ko n'igihe yari muri Ambasade yakomeje kujya kumureba hafi iminsi yose, ari nabwo yamenye “neza uwo ari we Julian”.

    Assange na Moris batangiye gukundana muri 2015, hashize imyaka ibiri bahita bemeranya kuzabana.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/julian-assange-washinze-wikileaks-ikamugira-umwanzi-wa-us-yemerewe-kurongorera

  • Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaraye atsinzwe na Mali ibitego 3-0 mu mukino w'umunsi wa gatanu wo guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cya 2022, mbere y'uyu mukino kapiteni w'Amavubi Haruna yashimiwe kuba amaze gukina imikino myinsi mu ikipe y'igihugu.

    Mbere y'uko umukino ukinwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima yashimwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, aho binyuze ku muyobozi waryo Nizeyimana Olivier yahaye umwenda Haruna uriho umubare 105 usobanuye ko uyu mukinnyi amaze gukinira u Rwanda incuro 105.

    Ibi byabaye kandi nyuma yaho mu ntangiriro z'iki cyumweru impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA yagaragaje ko Haruna Niyonzima amaze gukinira Amavubi imikino 104 kuva atangiye gukinira ikipe nkuru mu mwaka wa 2006.

    Nyuma y'icyo kgikorwa, ikipe ya Mali yitwaye neza imbere y'Amavubi aho yatsinze ibitego bitatu kubusa, ni ibitego yatsindiwe na Moussa Djenepo ubwo hari ku munota wa 19, igitego cya kabiri cyabonetse gitsinzwe na Ibrahima Kone, ni nyuma y'umunota umwe hatsinzwe igitego cya mbere naho Khaliffa Koulibary yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 88 w'umukino.

    Ku ruhande rw'u Rwanda kandi ntabwo byagenze neza kuko umukinnyi wo hagati mu Mavubi Bizimana Djihad yahawe ikarita itukura ubwo hari ku munota wa 8 gusa ndetse na myugariro Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yagiriye ikibazo cy'imvune muri uyu mukino.

    Gutsinda uyu mukino kuri Mali byatumye ikomeza kuyobora iri tsinda n'amanota 13 bituma iboneka mu makipe 10 azishakamo andi atanu azakina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar 2022, dore ko mu wundi mukino wabaye ejo Uganda yanganyije na Kenya kimwe kuri kimwe.

    Muri uru rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2020, ikipe y'igihugu Amavubi arasoza akina na Kenya ku wa mbere w'icyumweru gitaha umukino ukazabera mu gihugu cya Kenya.

    Aha kandi amakuru akaba avuga ko ikipe y'igihugu Amavubi ahaguruka kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa kumi n'imwe za Kigali.

    Muri iyi kipe y'igihugu yitegura gukina na Kenya yongeyemo abandi bakinnyi barimo Ishimwe Christian ukinira AS Kigali wasimbuye Imanishimwe Emmanuel wavunitse ndetse na Nsengiyumva Isaac ukinira ikipe ya Rayon Sports.

    The post Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-mali-yatsinzemo-u-rwanda-3-0-ikabona-na-tike-yo-gukomeza-mu-kindi-kiciro-kapiteni-haruna-niyonzima-yashimwe-na-ferwafa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-mali-yatsinzemo-u-rwanda-3-0-ikabona-na-tike-yo-gukomeza-mu-kindi-kiciro-kapiteni-haruna-niyonzima-yashimwe-na-ferwafa