Category: Uncategorized

  • Exclusive: Miss Ingabire Grace yagize icyo av… – #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Grace ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki cyababye tariki 6 Ugushyingo 2021. Iki gitaramo cyabereye muri Arena, cyabaye amateka kigaragaza ko Bruce Melodie ari umuhanzi ufite ubuhanga n’abafana batari bake mu bahanzi bakorera umuziki mu gihugu cy’u Rwanda.

    Miss Ingabire Grace n’igisonga cye cya kabiri Mutoni Witness bari mu bagaragaye muri iki gitaramo bishimye kandi babyina mu buryo budasanzwe ubwo Bruce Melodie yari ari ku rubyiniro. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Miss Ingabire Grace yagarutse kuri iki gitaramo cyabaye amateka, avuga icyo abona Bruce Melodie avuze mu muziki nyarwanda anakomoza ku byamuvuzweho ko aririmba ibishegu anamugira inama.

    Ubwo Melodie yri ku rubyiniro, Miss Grace na Witness bari bizihiwe babyina indirimbo yaririmbaga

    Miss Ingabire Grace agaruka kuri iki gitaramo, yagize ati: “Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nkunda mu Rwanda n’ibyishimo cyane kuba abasha kugira igitaramo kimeze gutya akabasha no gukora ‘Live peformance’ imeze kuriya”. Yakomeje agaragaza icyo Bruce Melodie avuze mu muziki nyarwanda ati: “Ntekereza ko agaragaza iterambere rimaze kuba mu muziki nyarwanda, ni icyitegererezo ku bandi bashaka gukora umuziki nyarwanda, ni umuhanzi mwiza uhagarariye impano nyazo”.

    Twamusabye kutubwira uko yakira ibyagiye bivugwa n’abantu batandukanye ko Bruce Melodie aririmba ibishegu maze asubiza agira ati: “Ntekereza ko aho ngaho ntafite amakuru ahagije, icyo ni cyo navuga”. Yagiriye inama uyu muhanzi akunda yamuherekeza mu yindi myaka asigaje mu muziki ati: “Icya mbere ni ukumushimira cyane cyane, ikindi ni ukudacika intege kubera ko ni urumuri ku banyarwanda”. 

    Muri iki kiganiro Miss Ingabire yagaragaje ko igitaramo Bruce Melodie yakoze cyabaye amateka kandi ko cyari gikenewe kuko abantu bari bamaze igihe bititabira ibitaramo kubera icyorezo cya COVID-19.

    Iki gitaramo cya Bruce Melodie cyabaye amateka

    REBA HANO UKO MISS INGABIRE YABYINNYE BIDASANZWE MU GITARAMO CYA BRUCE MELODIE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111333/exclusive-miss-ingabire-grace-yagize-icyo-avuga-ku-bivugwa-ko-bruce-melodie-aririmba-ibish-111333.html

  • Urayeneza Gerard mu bujurire yashinjuwe n’ababanje kumushinja bahishura n’icyabibateye #rwanda #RwOT

    Urayeneza Gerard ubu araburana ubujurire mu Rugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, Umucamanza yabanje guha ijambo umutangabuhamya Nkurunziza Emmanuel uri mu bashinja uregwa.

    Nkurunziza Emmanuel yabwiye Urukiko ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Gerard yari atunze umuryango wo kwa Emmanuel Nkurunziza, ngo yajyaga abona Gerard afite imbunda akajya ayishyira mu modoka yo mu bwoko bwa taxi, yavuze ko nta muntu yabonye Gerard yica.

    Abashinjura bati iki ?

    Nyuma ya Emmanuel hahawe ijambo ryahawe umutangabuhamya wa mbere ushinjura witwa Jerome Musoni wavuze ko Urayeneza Gerard mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994 yamubonye igihe gito kuko Gerard yahise ajya iwabo i Mbuye (aho akomoka).

    Ati 'Gerard muzi ari inyangamugayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.'

    Musoni yongeyeho ko mu ntangiriro z’urubanza hari umugore witwa Ahobantegeye Charlotte (yakoraga muri Kaminuza ya Gitwe Gerard yayoboraga ngo bari bifitanye ibibazo Gerard amurega kunyereza umutungo wa Kaminuza), yaguze inzoga 'Bierre' ngo arazimuha arasinda bituma yandika ibaruwa ishinja Gerard ibitaribyo abitewe n’inzoga yari yaguriwe.

    Ati 'Nta mbunda nabonanye Gerard nta n’iyo nabonanye abana be.'

    Hahawe ijambo kandi umutangabuhamya Ngendahayo Denys we yaranzwe no gusaba imbabazi kuko yashinje Gerard Urayeneza mu ntangiriro z’urubanza rwe, yumvikanaga avuga ko yashukishijwe ibiryo n’amafaranga yahabwaga n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte (yari asanzwe akora muri Kaminuza ya Gitwe).

    Ati 'Natse umuryango wa Urayeneza Gerard imbabazi n’ubutabera kubera ibyo nashinje Gerard bitaribyo.'

    Denys wakunze gukurura amarangamutima y’abari mu Rukiko kuko byinshi mu byo yavugaga abakurikiraga iburanisha basekaga, yavuze ko ubuhamya yatanze mu Bugenzacyaha (RIB) atari byo abubwo ko yabaga yatewe ubwoba kandi muri iyo minsi yari afite ikibazo cy’ihungabana (uburwayi).

    Ati 'Ahobantegeye Charlotte yize Kaminuza yandushaga ubwenge ibyo navugaga byose ni we wabaga wabimbwiye, ariko ntibyari ukuri gusa yabaga yampaye akawunga n’umuceri maze akambera Mwarimu nta kintu kibi nzi kuri Gerard na bagenzi be.'

    Nyuma hahise hahabwa ijambo umutangabuhamya Nyirasanande Beatrice avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 iba, mu ntangiriro Gerard atari muri Gitwe ahubwo ko yari iwabo i Mbuye

    Ati 'Gerard muzi afite Bibiliya, simuzi afite imbunda.'

    Yongeyeho ko hari umugabo witwa Kamanzi (Umuvandimwe wa Nyirasanande kwa Se wabo) wamushishikarije gushinja Gerard ko yagize uruhare rwo kwica musaza we (wa Nyirasanande) kandi abeshya atari byo.

    Urukiko rwasoje iburanisha rya none ruha ijambo umutangabuhamya witwa Mukamana Immaculee wavuze ko azi Gerard ari Umuganga, yongeraho ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 atigeze abona Gerard kuko yari yaragiye i Mbuye iwabo.

    Ati 'Gerard we n’abana be nta mbunda bigeze, bize ubuganga ahubwo ubu Akarere kacu kabuze Abaganga b’inzobere.'

    Mukamana yakomeje avuga ko abandi bafunganwe na Gerard na bo nta kibi abaziho ko icyo azi kuri Nyakayiro Samuel (ufunganwe na Gerard) yari ahagarariye IBUKA bahurira mu nama (na Mukamana).

    Umucamanza yavuze ko iburanisha ku rubanza rwa Gerard Urayeneza na bagenzi be baregwa ibyaha byo Kuba ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rizasubukurwa ku wa 30/11/2021 humvwa abandi batangabuhamya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Urayeneza-Gerard-mu-bujurire-yashinjuwe-n-ababanje-kumushinja-bahishura-n-icyabibateye

  • Imana nibishaka tuzongera duhure – Mashami agaruka ku bakinnyi ba APR FC yimwe mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ntacyo bari kurenza ku kuba APR FC yarababwiye ko bamwe mu bakinnyi bayo bahamagawe barwaye, gusa ngo icyo kwishimira ni uko bakize Imana nibishaka bazongera bahure.

    Mashami Vincent yari yahamagaye abakinnyi 31 agomba kwifashisha mu mikino 2 isoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ni imikino Amavubi yaraye atsinzwemo nz Mali 3-0 ndetse n’uwo azakina na Kenya tariki ya 15 Nzeri 2021.

    Muri aba bakinnyi 31 Mashami Vincent yahamagaye, harimo 5 b’ikipe ya APR FC. Mu buryo butunguranye babiri bonyine ari bo Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy nibo bitabiriye ubu butumire (basanzwe ari abasimbura muri APR FC).

    Abandi 3 ari bo; Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Alain Bacca ntibitabira ubutumire aho byavuzwe ko byatewe n’impamvu z’uburwayi bunyuranye.

    Icyo gihe umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yabwiye ISIMBI ko ikipe yabo yababwiye ko abo bakinnyi barwaye.

    Mu buryo butunguranye aba bakinnyi ejo bagaragaye mu mukino wa gicuti APR FC ejo yatsinzemo Gasogi United 2-1, aho Djabel ari na we watsindiye APR FC igitego cya mbere.

    Umutoza Mashami Vincent abajijwe kuri aba bakinnyi yimwe ngo barwaye ariko bakagaragara mu mukino wa gicuti ikipe yabo yakinnye na Gasogi United, yavuze ko ntacyo bari kurenzaho kuko bahawe raporo na APR FC ko barwaye.

    Ati “Unabivuze neza ko baduhaye raporo, ubwo twubaha raporo baduhaye kuko niba barafashe umwanya bakandika raporo bakanayisinyaho wowe nk’umuntu warenzaho iki? “

    Kuba bitaba ari agasuzuguro ku ikipe y’igihugu, yavuze ko buri wese agira uko afata ibintu ariko na none bakwishimira bakize.

    Ati “Imana ishimwe ko bakize. Ibyo ng’ibyo buri wese afite uko asesengura ibintu bye, rero icyo twakwishimira ni uko umuntu arwara agakira, ubuzima nibwo bwa mbere, twabifurizaga ko bakira vuba, barakize rero Imana nibishaka tuzongera duhure.”

    Nubwo Mashami Vincent yavuze ibi ariko benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ntabwo bishimiye iki gukorwa aho bavuga ko APR FC itakabaye yarimanye aba bakinnyi.

    Ruboneka Bosco ntabwo yitabiriye ubutumire bw’Amavubi

    Manishimwe Djabel na we APR FC yavuze ko arwaye

    Mashami Vincent avuga bakwiye kwishimira ko abakinnyi nubwo bataje ariko bakinnye

    Bacca na we yari yahamagawe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imana-nibishaka-tuzongera-duhure-mashami-agaruka-ku-bakinnyi-ba-apr-fc-yimwe-mu-mavubi

  • Polisi yafashe abakekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi mu ngo z'abatishoboye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gatsibo hafashwe babiri naho mu Karere ka Ruhango hafatiwe batatu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati 'Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Murambi baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu binjiye mu mazu yabo biba batiri zitanga ingufu z'amashanyarazi aturuka ku zuba barimo guhabwa na Polisi y'u Rwanda muri iyi minsi dutangira iperereza.'

    Umwe mu bafashwe yavuze ko mu kwiba izo bateri yacunze ba nyir'urugo bagiye mu mirima yica amadirishya y'inzu ajya mu nzu azikuramo. Imwe yayigurishaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 7 500.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko mu Karere ka Ruhango hari uwafashwe nijoro avuye kumanura imirasire y'izuba (Solar Panels) ku mazu y'abaturage.

    Yafatanwe imirasire itatu na batiri imwe, amaze gufatwa hakomeje iperereza hafatwa n'abandi babiri buri umwe afatanwa umurasire umwe.

    SP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ubujura, abasaba gufata neza ibikorwaremezo Leta igenda igeza ku baturage.

    Ati 'Biriya bikorwa birimo kwibwa ni ibyo Leta igenda igeza ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere. Biragayitse kuba hari abanyura inyuma bakajya kubyiba bakabigurisha, ariko ababikora bose bamenye ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.'

    Yakomeje agira inama abaturage kumenya ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w'ibikorwa Leta igeza ku baturage baramuka hari uwo babonye abyangiza bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y'iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yafashe-abakekwaho-kwiba-ibikoresho-bitanga-amashanyarazi-mu-ngo-z

  • Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe wari umurunga nsigasiramuco yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha umunyamakuru wa Energy Radio ikorera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Igirubuntu Reverien, avuga ko uyu Ndagijimana Juvenal yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2021.

    Ubutumwa uyu munyamakuru Igirubuntu Reverien yanyujije kuri Twitter, bugira buti 'Inkuru y’incamugongo, nyuma y’imins arwaye, Ndagijimana Juvenal umwuzukru wa Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana.'

    Uyu munyamakuru avuga ko Ndagijimana Juvenal yapfiriye iwe mu rugo aho yari atuye mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Ubutumwa bwe busoza bugira buti 'Imana imwakire mu bayo. Yari azwiho gukunda no gutoza urubyiruko imbyino z’umuco.'

    Ndagijimana Juvenal ni umwe mu bari bazwiho gusigasira imbyino gakondo aho yari akunze no kugaragara mu bitaramo bikomeye ndetse no mu bikorwa by’amaserukiramuco akomeye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/Umwuzukuru-wa-Rukara-rwa-Bishingwe-wari-umurunga-nsigasiramuco-yitabye-Imana

  • Ruhango_ Gatsibo: Hafashwe abantu bakekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y' izuba mu ngo z'abatishoboye #rwanda #RwOT

    Abantu batanu bafashwe na Polisi y' u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango na Gatsibo bakekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba mu ngo z'abatishoboye.

    Aba bantu bafatanywe ibikoresho birimo Batiri ( Batteries) n' imirasire y' izuba (Solar Panels) by' abaturage batishoboye. Muri ibyo bikoresho harimo ibyo Polisi irimo guha abaturage batishoboye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

    Amakuru dukura ku rubuga rwa Polisi y' u Rwanda rukorera kuri internet dukesha ino nkuru ruvuga ko mu Karere ka Gatsibo hafashwe uwitwa Bagarirayose Jean  Paul w'imyaka 38 na Uwamahoro Innocent w'imyaka 31, bafatanwe Batiri Ebyiri muri batiri 3  bakuye mu mazu y'abaturage. Mu Karere ka Ruhango hafashwe uwitwa Niyorurema Seth w'imyaka 40, Nzirorera Sylvain 26 na Niragijumukiza Elamu w'imyaka 35, aba bafatanwe imirasire y'izuba 4 na Batiri imwe.

    Uru rubuga rukomeza ruvuga ko aba bose bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo Bagarirayose na Uwamahoro bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati' Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Murambi , Umudugudu wa Rwimboga baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu binjiye mu mazu yabo biba Batiri zitanga ingufu z'amashanyarazi aturuka ku zuba barimo guhabwa na Polisi y'u Rwanda muri iyi minsi.Twatangiye iperereza tuza kugera ku muturage atubwira ko Uwamahoro yamugurishije Batiri Ebyiri, twagiye kureba Uwamahoro nawe atubwira ko yazihawe na Bagarirayose, twahise dufata Uwamahoro na Bagarirayose.'

    Bagarirayose  avuga ko mu kwiba ziriya  bateri yacunze ba nyiri urugo bagiye mu mirima yica amadirishya y'inzu ajya mu nzu akuramo ziriya batiri. Imwe yayigurishaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 7,500, Ebyiri zabonetse haracyarimo gushakishwa indi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko  mu Karere ka Ruhango uwitwa Niyorurema Seth yafashwe nijoro avuye kumanura imirasire y'izuba(Solar Panels) ku mazu y'abaturage. Yafatanwe imirasire itatu na Batiri imwe, amaze gufatwa hakomeje iperereza hafatwa n'abandi babiri buri umwe afatanwa umurasire umwe.

    SP Kanamugire yagize ati' Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu barimo kubiba bateri n'imirasire y'izuba Leta irimo kubashyiriza ku mazu. Ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano twatangiye ibikorwa byo gushaka abakora abo bajura, mu ijoro rya tariki ya 10 Ugushyingo abanyerondo bahuye na Niyorurerama Seth afite imirasire 3 na Batiri imwe yiyemerera ko avauye kubyiba ku mazu y'abaturage. Mu gitondo Polisi yagiye mu rugo rwa Nzirorera Sylvain kuko nawe yaracyekwaga, tuhasanga umurasire w'izuba umwe no kwa Niragijumukiza Elamu tuhasanga undi umwe.'

    SP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ubujura, abasaba gufata neza ibikorwaremezo Leta igenda igeza ku baturage.

    Ati' Biriya bikorwa birimo kwibwa ni ibyo Leta igenda igeza ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere. Biragayitse kuba hari abanyura inyuma bakajya kubyiba bakabigurisha, ariko ababikora bose bamenye ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.'

    Yakomeje agira inama abaturage kumenya ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w'ibikorwa Leta igeza ku baturage baramuka hari uwo babonye abyangiza bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/12/ruhango_-gatsibo-hafashwe-abantu-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-bitanga-amashanyarazi-aturuka-ku-mirasire-y-izuba-mu-ngo-zabatishoboye/

  • Uwishe uwarokotse Jenoside y'Abayahudi yakatiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Umugabo wishe Umuyahudikazi w'umukecuru mu nzu ye mu murwa mukuru Paris w'Ubufaransa yakatiwe gufungwa burundu.

    Yacine Mihoub, w'imyaka 32, yahamwe no kwica ateye icyuma inshuro 11 Mireille Knoll wari ufite imyaka 85, nuko umurambo we arawutwika, mu bujura bwapfubye bwo mu kwezi kwa gatatu mu 2018.

    Iyicwa rye ryateje uburakari bwinshi bw'abamagana urwango ku Bayahudi mu Bufaransa.

    Mireille, wari wararokotse ikusanya ry'Abayahudi i Paris bajyanwa mu nkambi z'aba Nazi zo kwicirwamo mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi, yari arwaye indwara yo gususumira no kutabasha kugenda neza (Parkinson's disease).

    Alex Carrimbacus, w'imyaka 25, umufatanyacyaha muri ubwo bwicanyi, yakatiwe gufungwa imyaka 15 kubera ubujura, butewe no kwanga Abayahudi.

    Mireille yari aturanye na nyina wa Mihoub, ndetse urukiko rwabwiwe ko yari yarabaye nka nyirakuru (utari uwo ku isano y'amaraso) w'uwo wamwishe ubwo yari akiri umwana.

    Urukiko rwavuze ko icyo gitero cyabaye mu 'ishusho yo kwanga Abayahudi' ndetse n’'ibyo babwiwe' bivugwa ku gifatwa nk'ubukire bw'Abayahudi. Ibi byatumye Mihoub yemeza ko Mireille yari afite 'ubukire buhishe' mu nzu ye.

    Carrimbacus yavuze ko yumvise Mihoub atera hejuru ngo 'Allahu Akbar', bivuze ngo 'Imana ni yo nkuru', ubwo yateraga icyuma uwo mukecuru.

    Mihoub na Carrimbacus, buri umwe yegetse ubwo bwicanyi ku wundi.

    Iyicwa rya Mireille ryatumye Abayahudi bo mu Bufaransa bagwa mu kantu, ndetse rituma habaho kugira uburakari ku rwango ku Bayahudi mu Bufaransa.

    Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, barimo abaminisitiri muri leta, bitabiriye urugendo rucecetse rwo kwibuka Mireille.

    Uru rubanza rwabaye mu gihe hari harimo kwiyongera ibikorwa by'urugomo byibasira Abayahudi b'Abafaransa bikorwa n'intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

    Urupfu rwe rwabaye hashize umwaka umwe Sarah Halimi, Umuyahudikazi wari ufite imyaka 65, ajugunywe agapfa akuwe mu nzu ye i Paris, bikozwe n'umugabo wateraga hejuru ngo 'Allahu Akbar'.

    Uwamwishe, Kobili Traoré, mu kwezi kwa kane byafashwe ko ataryozwa icyo cyaha kuko ibitekerezo bye byari byarivanze kubera kunywa urumogi mu buryo buhoraho.

    SRC:BBC

    The post Uwishe uwarokotse Jenoside y'Abayahudi yakatiwe gufungwa burundu appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/11/uwishe-uwarokotse-jenoside-yabayahudi-yakatiwe-gufungwa-burundu/

  • Byiringiro Lague yagarutse atsinda igitego mu isura nshya ya ‘Casque’ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yagarutse mu kibuga nyuma y’amezi abiri y’imvune ikomeye aho azajya akina yambaye ‘Casque’ imurinda umutwe.

    Uyu musore yagize imvune tariki ya 5 Nzeri 2021 ku mukino w’umunsi wa 2 w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi aho u Rwanda rwari rwakiriyemo Kenya kuri Stade Regional.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21, igice cya mbere kitararangira yaje kugongana n’umukinnyi wa Kenya wa mukibise ku igupfa ryo hejuru gato cyane y’amaso rihita riteberamo.

    Yahise yihutanwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe abaganga bamwitaho aho bavuze ko nakira kugira ngo yongere gukina azajya akinana yambaye ‘Casque’ kugira ngo abungabunge umutwe utazongera kugira ikindi kibazo.

    Uyu mukinnyi yari yagarutse mu kibuga ku munsi w’ejo hashize ikipe ye ya APR FC ikina na Gasogi United mu mukino wa gicuti.

    Lague akaba yaragarutse mu isura nshya ya ‘Casque’ mu mutwe, ndetse akaba ariko agiye kuzajya agaragara mu mikino yose azajya akina.

    Uyu mukino warangiye ari 2 bya APR FC kuri 1 cya Gasogi United, Byiringiro Lague ni we watsindiye APR FC icya 2.

    Byiringiro Lague ni iyi sura yagarutsemo

    Imikino yose agomba kuzajya ayiikina yambaye ‘Casque’

    Yagarutse atsinda igitego

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-lague-yagarutse-atsinda-igitego-mu-isura-nshya-ya-casque-amafoto

  • Papi Clever & Dorcas bashyize hanze indirimbo… – #rwanda #RwOT

    Tariki 30 Ukwakira 2021 ni bwo Papi Clever na Ingabire Dorcas bibarutse umwana wabo wa kabiri w’umukobwa waje akurikira imfura yabo nayo y’umukobwa witwa Ineza Oaklynn Clever wabonye izuba tariki 28/08/2020. Mbere y’uko bibaruka ubuheta bwabo, ubwo haburaga iminsi itatu ngo bibaruke – ubwo ni kuwa 27 Ukwakira, ni bwo Papi Clever yafashe ikaramu yandika indirimbo ‘Indirimbo yanjye’ ikubiyemo ishimwe ku Mana ku bwa byinshi yagiye ibakorera mu buzima bwabo by’umwihariko mu rushako rwabo batangiye kuwa 07/12/2019 ubwo basezeranaga imbere y’Imana kubana akarambana.

    INKURU WASOMA: Ubu ni igihe cyo kubyina dutambire Uwiteka yakoze ibikomeye – Papi Clever na Dorcas mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

    Muri iyi ndirimbo yabo nshya, Papi Clever & Dorcas baririmbamo ko ibyo Imana yabakoreye byabageze ku mutima bityo ko nabo bazahora bayishima, bati “Wahinduye amateka y’ubuzima bwanjye, umpindura ikimenyetso cy’imirimo yawe, igihe nabonaga nta nzira waraserutse, n’iyo naceceka simvuge byakwivugira. Nibutse ibyo wankoreye ntiwantereranye, sinakozwe n’isoni waranyuze, uko wabikoze byangeze ku mutima, Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye. Mutima wanjye we mfasha turirimbe indirimbo y’Umwami yo kumushimira, nin de wamukoma mu nkokora ashatse kungirira neza, mbese hari uwabasha kuvuguruza ijambo yavuze?”.

    Papi Clever na Dorcas bakomeje kwerekwa urukundo n’abakunzi b’umuziki wa Gospel

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Papi Clever & Dorcas badutangarije ibihe bari barimo ubwo bandikaga iyi ndirimbo yabo nshya. Papi Clever ati: “Indirimbo yanjye” ni indirimbo nanditse habura iminsi 3 ngo tubyare umwana wacu wa 2 turi mu cyumba dusenga mu bintu bikomeye Yesu yadukoreye amagambo araza yo kumushimira ndayandika indirimbo iboneka gutyo. Yesu niwe ndirimbo yacu tumubona mu buzima bwacu bwa buri munsi ntiyadutereranye. Atanga amahoro yuzuye ahindura ubuzima completely. Yesu niwe ndirimbo yacu, Niwe bwugamo bwacu, Niwe gihome cyacu, Niwe gakiza kacu, Niwe byishimo byacu, Niwe byiringiro byacu, Yesu ni byose kubamwizeye”.

    Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yabo ishingiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya havuga ko ‘Uwiteka ari imbaraga zanjye n’ingabo inkingira’. Bati “The key verse of the song: Zaburi: 28:7 “Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’ingabo inkingira, Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye”. Iyi ndirimbo bayituye abantu bose bazayumva. Bati: “Turayitura abantu bose bazayumva, tubifuriza gukomeza kwizera Yesu”. 

    Umuramyi Papi Clever yamenyekanye cyane mu kuririmba neza indirimbo zo mu gitabo

    Banabahaye icyanditswe kiri mu Abaheburayo 12:2 Havuga ngo “Dutumbira Yesu wenyine, ari we banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana”. Papi Clever yavuze ko we na Dorcas bakomeje umurimo bahamagariwe wo kuririmbira Imana, banashimira abantu bose bakomeje kubashyigikira no kubereka urukundo. Ati “Ibyo bakwitega ni uko dukomeje umurimo Kristo yaduhaye gukora kandi dushimira cyane uburyo abadukunda badushyigikira”.

    Papi Clever & Dorcas bavuze ko intego y’itsinda ryabo mu muziki uhimbaza Imana ari ukuyikorera bakoreshejwe n’Imana yatangije umurimo muri bo. Bati “Abafilipi :1:6 Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo”. Iyi ndirimbo nshya ya Papi Clever & Dorcas ifite iminota 8 n’amasegonda 17, ikaba yishimiwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel by’umwihariko abakunzi b’aba baramyi nk’uko bigaragara mu bitekerezo birenga 130 bamaze kuyitangaho birimo n’igitekerezo cya Sarah Sanyu Uwera wanyuzwe cyane maze akabasabira umugisha, ati “Amen. Imana ibahe umugisha muryango w’Imana”.

    Hashize iminsi micye Papi Clever & Dorcas bibarutse ubuheta

    “Indirimbo yanjye” bayituye buri muntu wese uzayumva

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘INDIRIMBO YANJYE’ YA PAPI CLEVER & DORCAS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111350/papi-clever-dorcas-bashyize-hanze-indirimbo-nshya-banditse-habura-iminsi-3-ngo-babyare-umw-111350.html