Category: Uncategorized

  • Abayoboraga Gereza ya Mageragere basabiwe gufungwa imyaka 5, uwabafashije kwiba asabirwa kugirwa umwere #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bumaze iminsi buburana n’aba bahoze ari abayobozi muri iriya Gereza ya Nyarugenge, bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kubahamwa ibihano rukabakatira gufungwa imyaka itanu.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko abaregwa (CSP Kayumba Innocent, SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim) bubasabira ibihano bimwe kuko bose ari abafatanyacyaha ku gikorwa cy’ubujura cyakorewe umufungwa Kassem Ayman Mohamed.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo SP Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Ephraim, ubushinjacyaha bubafata n’ibyitso mu gikorwa cyakozwe cy’ubujura, umugambi wakozwe bari bawuhuriyeho.

    Ubushinjacyaha bwahise butangira gusaba ibihano buhera kuri CSP Kayumba Innocent busaba urukiko ko rwazamuhanya ibyaha byose akekwaho birimo ubujura, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe.

    Bwakomeje buti “Ibi bihano ni na byo dusabiye SP Eric Ntakirutimana ndetse na Mutamaniwa Ephraim.'

    Ubushinjacyaha bwasabye ko Twizere Amani Olivier atahabwa ibihano n’urukiko kuko yafashije ubushinjacyaha kumenya amakuru menshi ku baregwa.

    Mutamaniwa Ephraim usanzwe wunganirwa na Me Idahemuka Tharcisse, yabwiye urukiko ko kuva yatangira kubazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha yewe no mu rukiko ubwo yatangiraga kuburana mu mizi atigeze yemera ibyaha byose ubushinjcyaha bumukekaho ko kandi n’ubu ari wo murongo agihagazeho.

    Yavuze ko ibyamubayeho byose bituruka ku kagambane yakorewe na CSP James Mugisha, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi muri RCS Mutamaniwa Ephraim kuko atigeze acana uwaka na we kuva yahabwa inshingano zo gukurira iperereza muri Gereza ya Nyarugenge.

    Ati 'Ku bihano nasabiwe n’ubushinjacyaha ndasaba ko Urukiko rwandekura rungize umwere nta yandi mananiza kuko njye nta cyaha nakoze, ndasaba kugirwa umwere kuri iyi dosiye.'

    SP Eric Ntakirutimana wunganirwa na Me Gasominari Jean Baptiste yabwiye urukiko ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha byose bidakwiye guhabwa ishingiro kuko ibyo buvuga butabitangira ibimenyetse.

    Ati 'Ntabwo najya gukora ibihano by’ibyaha byakozwe na Twizere Amani Olivier.'

    CSP Kayumba Innocent wunganirwa na Me Ngirinshuti Jean Bosco avuga ku bihano yasabiwe, yasabye urukiko ko rwamugira umwere kuko ibyo Amani yamushinje byose ari ibihimbano.

    Yavuze ko yatunguwe no kumva ubushinjacyaha bwasabye ko Twizere Olivier Amani yagirwa umwere ku byaha yemereye urukiko ko ari we wabikoze.

    Urukiko rwasubitse urubanza rukazasubukurwa tariki 19 Ugushyingo 2021 ari na wo munsi ruzapfundikirwaho ubundi hagategerezwa imyanzuro y’urukiko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abayoboraga-Gereza-ya-Mageragere-basabiwe-gufungwa-imyaka-5-uwabafashije-kwiba-asabirwa-kugirwa-umwere

  • Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasohoye ibiciro ntarengwa by’ibirayi – #rwanda #RwOT

    Ni mu itangazo rya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ryagiye hanze kuri uyu wa 11 Ugushyingo, aho amenyesha abantu bose ko guhera ku itariki ya 12 Ugushyingo 2021, ibiciro cy’ibirayi ku musaruro w’igihembwe cya 2022 A.

    Nk’uko bigaragara muri iri tangazo igiciro cy’ibirayi bya Kinigi ku muguzi wa nyuma ntikigomba kujya hasi y’amafaranga 300 Frw. Ibirayi bya Kuruseke bigomba kugura amafaranga 255Frw.

    Ubwoko bwa Kirundo bigomba kugura 260 Frw, Rwagume/Rwamashaki na Nyirakarayi 240 Frw naho ubwa Peko bukagura 230Frw.

    Perezida wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Busasamana, Kanyesoko Pierre Celestin, yavuze ko bishimiye ibi biciro ariko bagomba gufata ingamba mu gucunga umusaruro.

    Ati “Reta yadufashije kuko ubu nka hano Busasamana duhinga Peko yari igeze ku mafaranga 120 none bayishyize kuri 230, urumva ko hiyongereyeho arenga 100. Turashima leta ubu igisigaye ni ugucungana n’umusaruro kuko nukomeza kuba mwinshi igiciro kizagwa byaba bicye kikazamuka.”

    Muri iri tangazo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yibukije abanyarwanda ko umusaruro wose w’ibirayi ugomba gucuruzwa unyujijwe ku makusanyirizo yashyizweho muri buri Karere gahinga ibirayi.

    Buri modoka yose itwaye umusaruro w’ibirayi ngo igomba kwitwaza ibyangombwa bigaragaza koperative umusaruro waturutsemo kandi izijyana umusaruro mu mujyi wa Kigali ziwuvanye mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kuwunyuza mu isoko rirangurizwamo imyaka riherereye mu Nzove cyangwa zikawerekeza ku yandi masoko aho abaguzi baherereye.

    Abahinzi bibukijwe ko amakusanyirizo yose agomba gukoresha iminzani yujuje ubuziranenge kandi inzego z’ibanze zikagira uruhare rufatika mu kugenzura ko byubahirizwa.

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho ibiciro ntarengwa by’ibirayi

    source : https://ift.tt/3kwc8Je

  • Ndagijimana Juvenal, umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yari atuye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, akaba yaramenyekanye mu buhanzi bw’indirimbo zitandukanye yakoraga mu Itorero Uruyenzi yari yarashinze no mu Rukerereza.

    Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021. Yaguye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo arembye.

    Ndagijimana yamenyekanye mu birori bitandukanye birimo ibyo Kwita Izina abana b’ingagi, iby’amaserukiramuco, Kwibohora n’ibindi.

    Asize umugore n’umwana umwe w’umukobwa uririmba mu Itorero Inganzo Ngari. Yari umwe mu buzukuru ba Rukara rwa Bishingwe mu muryango ubarurwamo abagera kuri 800.

    Ndagijimana Juvenal yitabye Imana ku myaka 59

    source : https://ift.tt/3C9PNr0

  • Jambojet yahagaritse gahunda yo gusubukura ingendo z’i Kigali – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Jambojet, Ndegwa Karanja, yatangaje ko iyi sosiyete nta gahunda ifite yo gusubukura ingendo muri ibyo byerekezo mu gihe cya vuba kubera uburyo umubare w’abagenzi wagabanutse.

    Ati “Ntabwo twakwifuza kujya ku isoko ryuzuyeho amabwiriza akomeye y’ingendo nk’ay’i Entebbe no mu Rwanda. Ibyo bihugu byombi biracyafite amabwiriza akaze y’ingendo ajyanye no kurwanya Covid-19.”

    Ibi binajyana n’amabwiriza akomeye yo kwirinda Covid-19 yashyizweho muri ibyo bihugu yatumye benshi baba basubitse ingendo.

    Sosiyete nyinshi zatangiye kugabanya umubare w’ingendo zikora aho nka Kenya Airways yawukuye kuri 12 mu cyumweru muri ibyo byerekezo byombi ikawugeza ku icyenda.

    Jambojet ntiteganya gusubukura ingendo zayo mu Rwanda mu gihe cya vuba

    source : https://ift.tt/3olb105

  • Cyuma wa Ishema TV yatawe muri yombi nyuma yo gukatirwa igifungo – #rwanda #RwOT

    Uyu musore ufite Shene ya Youtube yitwa Ishema TV, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Umwanzuro w’Urukiko wasomwe ku wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, ko ahamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

    Akimara gukatirwa, Umucamanza Murerehe Saouda yahise ategeka ko atabwa muri yombi ako kanya agafungwa.

    Inzego z’umutekano zahise zijya kumuta muri yombi mu rugo rwe, ziramufunga aho ubu ziri muri gahunda yo kumushyikiriza Gereza ya Mageragere.

    Ibyaha yahamijwe byakozwe ku wa 15 Mata 2020 ubwo yangaga kumvira inzego z’umutekano zari zimusabye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan agiye gufungirwa i Mageragere

    source : https://ift.tt/30hX9fd

  • Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa – #rwanda #RwOT

    Amakuru yatanzwe na Mineduc avuga ko aya manota azajya hanze ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.

    Amanota agiye kujya hanze ni ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 bagera ku 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892.

    Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye agiye kujya hanze akurikira ay’abo mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza n’ay’abo mu mashuri banze yatangajwe mu Ukwakira 2021.

    MINEDUC iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n’Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, uwa 3 w’amashuri nderabarezi n’uwa 5 (L5) w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro tariki 15/11/2021 saa 14:00.

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) November 12, 2021

    Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

    source : https://ift.tt/3n7Icom

  • Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, Ndagijima… – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rwa Ndagijimana Juvenal, yatangiye gucickina ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, akaba ashimangira ko uyu mugabo wari utuye mu Kagari ka Kidakama mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, yitabye Imana kubera uburwayi yari amaranye iminsi.

    Ndagijimana Juvenal yari umuhanzi mu njyana Gakondo, akaba yanamenyekanye cyane mu Itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’

    Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umwe mu bari baturanye na Ndagijimana, wavuze ko yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yagize ati 'Ni byo koko Ndagijimana yitabye Imana. Birashoboka ko yaba yapfuye mu masaha ya nijoro kuko ejo numvaga abantu bavuga ko amerewe nabi cyane. Yari amaze iminsi arwaye'. Ibi yabihamirije KigaliToday.

    Ubusanzwe iyo uvuze Rukara rwa Bishingwe, hahita humvikana amateka y’umugabo w’umunyarwanda wishe umuzungu wari ugiye kunyaga abaturage. Ahagana mu mwaka wa 1912, Rukara rwa Bishingwe yivuganye umuzungu Rupius washaka kunyanga ubutaka abaturage bitwaga Abarashi, bityo Rukara rwa Bishingwe biramurakaza aramwivugana mu Gahunga k’Abarashi. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111362/umwuzukuru-wa-rukara-rwa-bishingwe-ndagijimana-juvenal-wamenyekanye-mu-urukerereza-yitabye-111362.html

  • Twagiramungu Faustin 'Rukokoma’ yakijweho umuriro kubera gusaba Leta y’u Rwanda kurekura Cyuma #rwanda #RwOT

    Uyu munyapoliki wo hambere wagiye anenga ubutegetsi bwose bwabayeho amaze guca akenge, yanditse ubutumwa kuri Twitter avuga ishyaka rye RDI ryamaganye iby’ifungwa rya Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan.

    Twagiramungu Faustin muri ubu butumwa yagize ati 'Nk’umuyobozi wa RDI, no mu izina ry’abarwanashyaka baryo, ndasaba Leta y’u Rwanda kurekura umunyamakuru “wa rubanda” Niyonsenga Dieudonné ufunzwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko.'

    Ubu butumwa bwa Faustin Twagiramungu wamamaye nka Rukokoma, bwagiye busubizwa na benshi bamwibutsa ko Ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga kandi ko bukorera mu mucyo bukaba bunagendera ku mategeko.

    Uyu musaza wabaye Minisitiri w’Intebe akaza guhungira ku Mugabane w’u Burayi, yagiye anengwa na benshi kubera Politiki yumvikanamo amagambo y’amacakubiri no gukongeza ingengabitekerezo itanoze.

    Mu basubije buriya butumwa bwe, harimo Fred Mufulukye wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ubu usigaye uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco wamusabye kudakomeza kuroha abana.

    Yagize ati 'Ariko Faustin Twagiramungu rwose waretse kujya ushuka abana b’u Rawnda gukora ibyaha nyuma bakabibazwa wowe wigaramiye ? Iyo utekereje abo washyutse bose, haba hari nibura umwe ufite icyo yungutse koko ? Cyokora n’abataramenya ikinyoma n’ingengabitekerezo byawe na bo bafite ikibazo.'

    Uwitwa Nganji Sekamana na we yasubije Twagiramungu agira ati 'Ndi wowe nahita njya mu ishyamba nkinjirira Nyungwe nkajya kumubohoza !!! Urugambo gusa ! Niba umukunze se waje ukamubanisha muri gereza atazagira irungu mama we, yego yewe !'

    Uwitwa Mugabarigira na we yagize ati 'Ni kenshi twagusabye ngo reka gusaza wanduranyije cyane ariko ntiwumva, ukomeje gushora urubyiruko mu bibi ingaruka zikarugeraho wigaramiye, ese ko utaroshya abo wibyariye ahubwo ugakomeza gushora rubanda nk’uko ubita ? Muri MDR mwaririmbaga ko Kinani ashukana none wamusigariyeho ?'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Twagiramungu-Faustin-Rukokoma-yakijweho-umuriro-kubera-gusaba-Leta-y-u-Rwanda-kurekura-Cyuma

  • Sergio Aguero yasabwe guhagarika umupira w'amaguru kubera uburwayi bukomeye yasanganwe #rwanda #RwOT

    Raporo itunguranye muri Espagne ivuga ko Sergio Aguero ashobora kuba agiye kureka umupira w'amaguru kubera ikibazo cy'umutima we uheruka kumutenguha agakurwa mu kibuga

    Uyu mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Manchester City yagize ibibazo byo guhumeka ubwo yakinaga mu ikipe ye nshya ya Barcelona ikina na Alaves kuri Nou Camp mu kwezi gushize.

    Uyu mugabo w'imyaka 33 yajyanywe mu bitaro kugira ngo yipimishe umutima kandi ntazongera gukina byibuze amezi atatu ari imbere mu gihe hakomeje gukorwa ibizamini.

    Nyamara,Radio yo mu mujyi wa Catalunya 'El Matí' ivuga ko indwara ya Aguero igoye kuruta uko byari byitezwe.

    Kandi bavuga ko ubuzima bwe bushobora kumuhatira guhagarika gukina umupira w'amaguru burundu.

    Iyi raporo iheruka ivuga ko 'ibizamini by'ubuvuzi n'ibindi bya stress yakoze mu minsi yashize bisobanura neza ko ikibazo cy'umutima we gikomeye cyane kuruta uko cyahawe agaciro' mbere.

    Ibi bishobora gutuma Aguero 'adahuza' n'urwego rw'umupira w'amaguru FC Barcelona ikinaho bigatuma arekurwa.

    Nta bisobanuro byatanzwe ku bijyanye n'ubuzima bwa Aguero n'iyi kipe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sergio-aguero-yasabwe-guhagarika-umupira-w-amaguru-kubera-uburwayi-bukomeye