Category: Uncategorized

  • Rubavu: Abavuye muri Tanzania basubijwe ubutaka bwabo bari barambuwe #rwanda #RwOT

    Guverineri Habitegeko Francois yijeje abatujwe mu murenge wa Cyanzarwe bari barambuwe igishanga bahingagamo cyabafashaga kubaho mu buzima bwa buri munsi.

    Guverineri yavuze ko bagomba gusubizwa icyo gishanga kikamburwa abari bagihawe n'uwo murenge mu buryo butemewe namategeko.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko Francois yategetse Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyanzarwe kwambura abafite ubwo butaka batabwemerewe bugahabwa abo bugenewe.

    Guverineri yongeye kwibutsa abo baturage bavuye Tanzaniya ko ubwo butaka atari ubwo kugurisha ahubwo ari ubwo kubafasha mu buzima bwa buri munsi.

    Aba baturage bijejwe kandi ko bazanabona ibyangombwa by'ubwo butaka ku buryo n'uwashaka kwaka inguzanyo muri banki yakwiteza imbere.

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-abavuye-muri-tanzania-basubijwe-ubutaka-bwabo-bari-barambuwe

  • Umusore yahitanwe n'impanuka y'imodoka yakoze ubwo yari agiye guhisha umurambo w'umukunzi we yari amaze kwica #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 31 muri Afurika y'Epfo bivugwa ko yateye icyuma umukunzi we kugeza apfuye,yahitanwe n'impanuka y'imodoka yari atwaye agiye guhisha umurambo we.

    Ku wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo, umuvugizi wa polisi, Brigadier Selvy Mohlala, yatangaje ko umukunzi w'undi mugore wafashije guhisha iki cyaha ameze nabi nyuma y'impanuka yabereye ku muhanda wa R23 i Standerton, Mpumalanga.

    Brig Mohlala yavuze ko ubwo abapolisi bageraga aho impanuka yabereye, basanze abatatu bapfuye undi yarokotse.

    Ku wa gatatu, Mohlala yagize ati: “Polisi iri gukora iperereza ku kibazo cy'ubwicanyi nyuma y'uko abantu batatu (3) bapfiriye mu mpanuka iteye ubwoba ku muhanda wa R23 hafi ya Standerton mu gihe umuntu wakomeretse yajyanwe mu bitaro bya Standerton.”

    Mbere twatekerezaga ko iyi ari impanuka isanzwe, ariko nyuma y'iperereza ryakozwe n'itsinda ry'ababishinzwe, ibimenyetso byagaragaje ibindi kuko hari abakundanye bari bakoreye ibirori mu nzu imwe yo muri ako gace hanyuma abakundana 2 baza gutongana maze umusore w'imyaka 31 atera icyuma umukobwa w'imyaka 33 bakundanaga.

    Abandi bari basohokanye bamufashije gushyira umurambo mu modoka ya nyakwigendera bagamije kujya kuwuhisha.”

    Ubwo bari batwaye imodoka ku muhanda R23, bagonganye n'ikamyo maze umugore wafashije mu gupakira nyakwigendera ahita apfa mu gihe umukunzi we yakomeretse bikabije ajyanwa mu bitaro bya Standerton.

    Uyu musore w'imyaka 31 bivugwa ko yishe umukunzi we na we yarapfuye. Polisi iri gukora iperereza kuri ubu bwicanyi”.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yahitanwe-n-impanuka-y-imodoka-yakoze-ubwo-yari-agiye-guhisha-umurambo

  • Julian Assange washinze urubuga rwa Wikileaks yemerewe kurongorera umukunzi we muri Gereza #rwanda #RwOT

    Julian Assange yahawe uruhushya rwo kurongorera/ugushyingirirwa n'umukunzi we Stella Moris muri Gereza ya Belmarsh mu Bwongereza, nk'uko BBC dukesha aya makuru ibitangaza.

    Uyu mugabo watangije urubuga rwa Wikileaks hamwe n'umukunzi we Moris basanzwe bafitanye abana babiri b'abahungu, uyu mukunzi we, avuga ko aba bana bababyaye igihe Assange yari akiba mu biro bya ambasade ya Equateur/Ecuador mu Bwongereza.

    Abayoboye Gereza bavuga ko ibyo Assange yasabye' byizweho mu buryo busanzwe n'umukuru w'iyi Gereza'. Uyu mukunzi wa Assange, Moris yabwiye ikinyamakuru PA cyo mu Bwongereza ko' anezejwe n'uko ukuri kwatsinze'.

    Yongeraho ati:' Nibaza ko nta wundi muntu azasubira kwivanga mu bijyanye n'ubukwe bwacu'.

    Itegeko rigenga ukubakana/Gushyingirwa ryo mu 1983 (Marriages Act 1983) ryemerera abafungwa gusaba kurongorera muri Gereza, uwusabye akemererwa agasabwa  kwirihira ibisabwa cyangwa ibikenewe byose nta na kimwe asabye Leta.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Mail on Sunday mu mwaka ushize, uyu Moris, umunyamategeko wavukiye muri Afrika y'Epfo, yatangaje ko yari asanzwe afitanye ubucuti na Assange kuva mu 2015 kandi ko yakomeje arera abana babyaranye wenyine.

    Muri Videwo yanyujijwe kuri konte ya Wikileaks ku rubuga rwa YouTube, avuga ko yatangiye kubonana na Assange mu 2011 igihe yinjiraga mu itsinda rye ry'abanyamategeko.

    Moris avuga kandi ko n'igihe yari mu biro bya Ambasade yahoraga ajya ku mureba hafi iminsi yose, ari naho yamenye' neza uw'ari we Julian'. Assange na Moris batangiye gukundana mu 2015, hashize imyaka ibiri bahita bemeranywa kuzabana nk'umugabo n'umugore.

    Moris avuga ko Assange yakurikiranye ivuka ry'aba bahungu be babiri akoresheje ubuhanga bwa videwo kandi ko bahoraga bajya kureba se mu biro bya Ambasade.

    Assange, ubu afite imyaka 50 y'amavuko, akomeje urugamba rwo guhagarika ingingo yo kumujyana muri Amerika, aho akurikiranwa ku byaha bya maneko.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimukurikirana ku byo ashinjwa ko yahawe amakuru y'ibanga ajyanye n'ukwivuna/kurwanya abanzi we agahita ayashyira ku mugaragaro, ni nyuma y'aho Wikileaks isohoreye inzandiko zibarirwa mu bihumbi amagana zijyanye n'intambara zo muri Afghanistan na Irak.

    Mu makuru yashyizwe ku karubanda, harimo videwo yo mu kwa kane 2010 yerekana abasirikare ba Amerika barasa bakica abasivire bakoresheje kajugujugu muri Irak. Uyu munya Australia ari muri Gereza ya Belmarsh mu Bwongereza kuva mu 2019, igihe Polisi y'iki gihugu yamusohoreye ikamuvana mu nyubako ya Ambasade ya Equateur i Londres.

    Yari yahungiye muri iyo nyubako kuva mu 2012, ahunga ingingo yo kumujyana muri Suede, aho yari asanzwe ashakishwa ku byaha byo gufata ku ngufu. Akomeza ahakana ibyo ashinjwa aho ndetse bisa n'ibyahanaguwe.

    Umuvugizi w'ibiro bishinzwe amagereza, avuga ati:' Ibyasabwe na Assange byarakiriwe, byigwaho n'umukuru wa Gereza mu buryo busanzwe, nk'uko bisanzwe ku mufungwa uwo ariwe wese'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/julian-assange-washinze-urubuga-rwa-wikileaks-yemerewe-kurongorera-umukunzi-we-muri-gereza/

  • CSP Kayumba Innocent wayoboraga Gereza ya Nyarugenge na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka 5 #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwasabye ko CSP Kayumba Innocent wayoboraga Gereza ya Nyarugenge na bagenzi be bazahabwa gihano cy'igifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu ya Miyoni 2 ariko Twizere Amani Olivier we ntahabwe ibihano n'urukiko kuko yafashije ubushinjacyaha kumenya amakuru menshi ku baregwa.

    Ibi bihano ubushinjacyaha bwabisabye kuri uyu wa gatanu mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge kuko abaregwa bose bari bararangije kwiregura ku byaha byose bacyekwagaho n'ubushinjacyaha mu iburanisha ryabaye kuwa 29 Ukwakira 2021.

    Uru urubanza rwatangiye rutinze kubera ikibazo cy'umuriro cyabaye ku rukiko rwibanze rwa Nyarugenge bigeze aho umwanditsi w'urukio abwira ababuranyi ko urubanza ruburanishirizwa mu cyumba cy'urukiko rw'ubucuruzi cya gatatu kuko ho hari Motel y'amashanyarazi.

    Ibururanisha ryatangiye Saa yine n'igice,umucamanza aha ijambo ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n'abashinjacyaha babiri ngo busabire ibihano abo bwaregeye urukiko.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko busabira ibihano ababuranyi byose bimwe kuko bose ari abafatanyacya ku gikorwa cy'ubujura cyakorewe Umufungwa Kassem Ayman Mohamed.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo SP Eric Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim Ubushinjacyaha bubafata nk'ibyitso mu gikorwa cyakozwe cy'ubujura,ariko n'umugambi wakozwe bari bawuhuriyeho.

    Ubushinjacyaha bwahise butangira gusaba ibihano buhera kuri CSP Kayumba Innocet bwahise busaba urukiko ko CSP Kayumba Innocent mu gihe urukiko ruzaba rwiherereye ruca uru rubanza ko rwazamuhanya ibyaha byose ubushinjacyaha bumucyekagaho byose birimo icyaha cy'ubujura, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n'icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe byose.

    Ubushinjacyaha buti “turasabira CSP Kayumba Innocent igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu ya Miliyoni ebyiri.”

    Ubushinjacyaha buti “ibi bihano dusabiye CSP Kayumba Innocent ninabyo dusabiye SP Eric Ntakirutimana ndetse na Mutamaniwa Ephraim”.

    Umucamanza yahise aha umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku bihano bamaze gusabirwa n'ubushinjacyaha.

    Mutamaniwa Epharim usanzwe wunganirwa na Me Idahemuka Tharcisse kuva yatabwa muri yombi muri Gashyantare 2021,yahise abwira urukiko ko kuva yatangira kubazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha yewe no mu rukiko ubwo yatangiraga kuburana mu mizi atigeze yemera ibyaha byose ubushinjcyaha bumucyekaho ko kandi nubu ariwo murongo agihagazeho.

    Mutamaniwa Ephraim yabwiye urukiko ko ibyamubayeho byose bituruka ku kagambane yakorewe na CSP James Mugisha umuyobozi mukuru w'urwego rw'ubutasi muri RCS.

    Mutamaniwa Ephraim yabwiye urukiko ko kuva yahabwa inshingano zo gukurira iperereza muri Gereza ya Nyarugenge atigeze acana uwaka na CSP James Mugisha ku buryo no kuzanwa gukorera kuri Gereza ya Nyarugenge yahaje ari nk'igihano ahawe na CSP James Mugisha kuko atarajya gukorera muri Gereza ya Nyarugenge yakoreraga muri Gereza ya Muhanga kandi aho i Muhanga yahitwaye neza nk'umuyobozi w'urwego rw'iperereza muri iyo Gereza.

    Mutamanaiwa Ephaim ati “ku bihano nasabiwe n'ubushinjacyaha ndasaba ko Urukiko rwandekura rungize umwere nta yandi mananiza kuko nge nta cyaha nakoze ndasaba kugirwa umwere kuri iyi Dosiye.”

    SP Eric Ntakirutimana wunganirwa na Me Gasominari Jean Baptiste yabwiye urukiko ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha byose bidakwiye guhabwa ishingiro kuko ibyo buvuga butabitangira ibimenyetso.

    SP Eric yavuze ko ibyo ubushinjacyaha buvuga bwivuguruza ati “ndasaba ko urukiko rwakwemeza ko ndi umwere ngahita ndekurwa ngasanga umuryango wange kuko uwavuze ko yibye Kassem Ayman Mohamed yabyemereye urukiko muri kamena uyu mwaka ubwo yazaga gusobanurira urukiko uko yakoze ibyo bikorwa byose.”

    SP Eric Ntakirutimana ati ntabwo nge najya gukora ibihano by'ibyaha byakozwe na Twizere Amani Olivier.

    CSP Kayumba Innocent wunganirwa na Me Ngirinshuti Jean Bosco avuga ku bihano yasabiwe n'ubushinjacyaha yasabye urukiko ko rwamugira umwere ku byaha acyekwaho n'ubushinjacyaha kuko ibyo Amani yamushinje byose ari ibihimbano.

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Twizere Amani Olivier ari umucurabwenge w'ubujura bwakorewe Ayman Kassem Mohamed ko ariwe ukwiye kubibazwa kuko yayogbee ikoranabuhanga.

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko yatunguwe no kumva ubushinjacyaha bwasabye ko Twizere Olivier Amani yagirwa umwere ku byaha yemereye urukiko ko ariwe wabikoze.

    CSP Kayumba Innocent yavuze ko atari umuntu wakagombye kuba afungiye ibisuguti na Telephone ati “akazi kose nakoze usibye no mu magereza no mu gisirikare nabaga nshinzwe gukumira ibyaha bikorwa nk'ibi ntabwo nari gusubira inyuma ngo mbe arinjye ubikora kandi nshinzwe kubikumira.”

    CSP Kayumba Innocent ati “ndasaba ko mu gihe muzaba mwiherereye mwazagira umwere kuri ibi byaha byose kuko nta naho nigeze mbyemera no mu miburanire yanjye.Nimundekura nyakubahwa perezida muzaba mumpaye ubutabera murakoze.”

    Urukiko rwumvishe Ubusabe bw'ubushinjacyaha bw'imyaka itanu n'ihazabu ya miriyoni ebyiri runumva icyo abasabiwe ibyo bihano babivugaho bapfundikira iburanisha rutegeka ko uru rubaza rwari rumaze amezi icyenda ruburanisha rupfundikiwe.

    Umucamanza avuga ko mbere y'uko uru rubanza rusomwa Urukiko rugiye kwikorera iperereza ryarwo ryigenga ku byavuzwe byose mbere y'uko icyemezo cy'urukiko gifatwa.

    Umucamanza avuga ko uru rubanza ruzakomeza kuwa 19 Ugushyingo 2021 mbere y'uko hasomwa icyemezo cy'urukiko .

    Iburanisha rya none ryamaze amasaha ane riburanishwa risigaje gupundikirwa gusa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/csp-kayumba-innocent-wayoboraga-gereza-ya-nyarugenge-na-bagenzi-be-basabiwe

  • Urukundo ruravuza ubuhuha gati ya Miss Uwamahoro Phoebe n'umukinnyi wa Filime ukomeye muri Tanzania [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Urukundo rw'aba bombi rumaze iminsi rwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, aho buri wese adatinya gusangiza abamukurikira amarangamutima ye ku mukunzi we.

    Mu minsi ishize Rammy Galis abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko umutima we yawuhariye Uwamahoro wiyamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

    Ati 'Nibyo ndi icyamamare ariko mfite umutima umwe, naguhisemo nk'umugore umwe ku Isi yose.'

    Ni amagambo yakurikiwe n'aya Uwamahoro wunze mu ry'umukunzi we, amushimira urukundo ari kumuha ndetse amwizeza ko na we ari we yahisemo mu bo bahuye bose ku Isi asaba Imana kuzarinda urukundo rwabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-ruravuza-ubuhuha-gati-ya-miss-uwamahoro-phoebe-n-umukinnyi-wa-filime

  • Amavubi tuyareke agende? Abanyarwanda mu bwigunge bw’intsinzi, bifashe mapfubyi ni inde wo kubahoza? #rwanda #RwOT

    Harya ngo amarira y’umugabo atemba agwa mu nda? Ubanza amaze imyaka 3 atemberamo yaruzuye akaba yaratangiye no gushoka ku mataka, ka kuzuye umutima gasesekara ku munwa. Imyaka 3 y’agahinda abanyarwanda bari mu mibabaro, abagabo bifashe mapfubyi n’aho abagore amabere akikora batonsa kubera umusaruro w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru 'Amavubi’, nta wuzi aho igana kuko n’abakinnyi ubwabo batangiye kurambirwa ku buryo mu minsi iri imbere hari n’abatazongera kwitabira ubutumire bwayo.

    Zitukwamo nkuru! Ni imvugo y’abanyarwanda sinjye uyihimbye. Iyo abasirikare bagiye ku rugamba baba bafite umugaba wabo, ugomba kubaha amategeko uko urugamba ruri rubegende, iyo bigenze neza arashimirwa, byagenda nabi akabibazwa, mu Mavubi siko bimeze kuko nyuma y’intsinzwi z’umusubirizo, uwakabaye abazwa umusaruro mubi w’Amavubi ari we mutoza, Mashami Vincent yavuze ko mu masezerano nta ngingo yo kwegura irimo, ubanza abamuhaye akazi ibyo bamutumye babona abyitwaramo neza.

    Muri iyi nkuru iraza kugaruka ku musaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi mu myaka itatu itambutse ifitwe n’umutoza Mashami Vincent kugeza uyu munsi aho bamwe batagikeneye no kumva izina 'Amavubi’ bitewe n’umusaruro wa hafi ya ntawo.

    Intsinzwi mu Mavubi imaze kuba akamenyero

    Amavubi ararambiranye, n’abakinnyi ubwabo barayarambiwe….

    Nta wakihandagaza ngo avuge ko ashimishijwe n’umusaruro w’Amavubi. Asigaye ajya gukina benshi bibaza ibitego ari butsindwe, kuko inkuru yaba ko yatsinze kuruta gutsindwa. Abanyarwanda bakunda instinzi n’ikipe yabo, kuko umunsi haboneka itike ya ¼ cya CHAN 2020 yareye muri Cameroun ibyishimo byatumye u Rwanda rwari mu bihe bidasanzwe kubera COVID-19, abanyarwanda basohoka mu ngo bidasabye inama y’abaminisitiri.

    Uku gutsindwa umusubirizo ku ikipe nkuru bisa n’ibimaze kurambirana cyane ndetse benshi babifashe nka misa ya mbere, aho bigeze bigaragara ko uretse no kuba abakinnyi ubwabo basa n’abayirambiwe, n’amakipe atagihangayikishijwe no kuba yatangamo abakinnyi.

    Mu bakinnyi bari bahamagawe guhangana na Mali na Kenya mu mikino yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, harimo 5 ba APR FC, 2 basanzwe ari abasimbura muri iyi kipe nibo bitabiriye ubutumire abandi batatu(Djabel, Ruboneka na Bacca) ikipe yabo ivuga ko bafite ikibazo cy’uburwayi batari bwitabire, ariko byaje gutungura benshi ubwo aba bakinnyi ku munsi w’ejo hashize, umunsi u Rwanda rwakinnyeho na Mali n’abo bari mu kibuga ikipe yabo ikina na Gasogi United umukino wa gicuti, ibintu bitakiriwe neza.

    Kuri iyi nshuro kandi hari abakinnyi bari basanzwe bahamagarwa barimo nka Rwatubyaye Abdul na Meddie Kagere bataje, ariko amakuru avuga ko aba bakinnyi ari bo bisabiye umutoza kudahamagarwa n’ubwo Mashmi yavuze ko kuri Kagere Meddie bamuretse ngo abanze yitekerezeho abone n’umwanya mu ikipe ye.

    Si ibi gusa kuko bitewe n’uburyo Amavubi amaze igihe yitwara, niyo uganiriye n’abakinnyi wumva benshi batishimye, yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo, bigakubitiraho n’ibyo baba bavugwa mu itangazamakuru, birashoboka cyane ko mu minsi iri imbere hari abakinnyi benshi bazajya bahamagarwa bagihimba impamvu zo kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

    Hari abakinnyi mu minsi iri imbere bazajya bahamagarwa bagahimba impamvu ntibitabire ubutumire bw’ikipe y’igihugu

    Mashami afite umusaruro nkene utakabye wihanganirwa

    Kuva muri Nzeri 2018 yafata inkoni yo kuyobora ikipe y’igihugu nk’umutoza mukuru, mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 na 2021 yakinnye imikino igera kuri 11 aho yatsinzemo umwe gusa.

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 u Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 mu itsinda H, ni nyuma yo gutsindirwa na Cote d’Ivoire i Kigali no muri Cote d’Ivoire, yatsindiwe na Guinea muri Guinea banganyiriza i Kigali, rutsindirwa na Centrafrique iwayo (Mashami yari atarafata Amavubi) banganyiriza i Kigali.

    Mu mikino 6 yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 Mashami Vincent yasoje ku mwanya wa 3 n’amanota 6, ni nyuma yo gutsindira Mozambique i Kigali, yari yamutsinze mu mukino ubanza, anganya na Cape Verde mu mikino yombi, atsindirwa na Cameroun muri Cameroun banganyiriza i Kigali.

    Bivuze ko mu mikino 11 yatsinzemo umukino 1, anganya 5 atsindwa 5.

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 yatangiye atsinda Seychelles mu ijonjora ry’ibanze ibitego 3 muri Seychelles, n’ibitego 7-0 mu Rwanda byatumye ajya mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, yisanga mu itsinda rimwe na Mali, Kenya na Uganda.

    Hamaze gukinwa imikino 5, yanganyijemo umukino 1 gusa wa Kenya i Kigali, ni mu gihe Uganda na Mali zamutsinze umukino ubanza n’uwo kwishyura, azasoza imikino y’iri tsinda tariki ya 15 Ugushyingo bakina na Kenya. Kugeza ubu ni urwa nyuma n’inota 1.

    Bivuze ko mu mikino 18 yose mpuzamahanga yatoje ikipe nkuru yatsinzemo imikino 3 anganya imikino 6 atsindwa 9.

    Yabashije gusezerera Ethiopia ahesha u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020), yayitsindiye iwayo 1-0, banganyiriza i Kigali 1-1.

    Yisanze mu itsinda rimwe na Uganda, Togo na Maroc muri iki gikombe, yabashije kugera muri ¼ nyuma yo gutsinda Togo 3-2 akanganya 0-0 na Maroc n’u Rwanda. ¼ yatsinzwe na Guinea 1-0.

    Mu marushanwa yose (nta mikino ya gicuti yashyizwemo) Mashami amaze gutoza u Rwanda imikino 24, yatsinzemo imikino 6 anganya imikino 8 atsindwa imikino 10.

    Umusaruro wa Mashami ntabwo ushimisha abanyarwanda benshi

    Uhagarikiwe n’ingwe?

    Ubwo abanyarwanda birirwa barira batakamba ngo ikipe y’igihugu ibone intsinzi, ababifite mu nshingano si ko babibona, bo babona ko uyu mutoza ashoboye ndetse akwiye gukomeza kugirirwa icyizere ndetse nta n’izindi mpinduka zaba.

    Ubwo yari asoje amasezerano y’umwaka mu Gushyingo 2019, aho yari yasabwe kurenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yarabikoze asezereye Seychelles, yari yasabwe kandi kubona itike ya CHAN 2020, nayo yarayibonye, yari yasabwe no kubona byibuze amanota 4 mu mikino ibiri yo mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ibi byo byaramunaniye kuko yatsinzwe na Mozambique ndetse na Cameroun. Yahise ahabwa amasezerano y’amezi 3.

    Amakuru avuga ko ubwo yari asoje amasezerano y’amezi 3, FERWAFA yagaragaje ko akwiye gusimburwa ariko MINISPORTS ari nayo imuhemba itegeka ko yongererwa amasezerano, yaje guhambwa amasezerano yarangiye nyuma ya CHAN 2020, hari muri Gashyantare 2021, nabwo FERWAFA ntiyumvikanye na MINISPORTS ku kuba yakongererwa amasezerano ariko birangira FERWAFA iganjwe yongerwa undi mwaka uzasozwa muri Gashyantare 2022.

    Nta gahunda yo kwegura kereka yirukanywe cyangwa agasoza amasezerano ye

    Nyuma yo gutsindirwa na Uganda i Kigali mu kwezi gushize, yabajijwe n’itangazamakuru niba nta gahunda afite yo gusezera, yasubije muri aya magambo 'Ngira ngo ni ikibazo cyiza, ni ikibazo cyiza, ni impungenge, ngira ngo ntabwo bimeze neza, ni byo, ariko ku ruhare rwanjye, ku giti cyanjye, nta kintu na kimwe nishinja kuko abakinnyi dufite ni bo duhamagara, abakinnyi dufite ni bo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi wihariye twasize hanze […] Icyo nakubwira kindi ntabwo mfite ubwoba na butoya bwo kuba wenda nava mu kazi, ariko kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntabwo bibiri mu masezerano yanjye.'

    Uyu mutoza kandi yaraye abwiye itangazamakuru ko na we kumara iyi mikino adatsinda biba bitamworoheye cyane ko hari igihe agera akabura ibitotsi ariko ngo azakomeza ahatane.

    Nidukoma urusyo dukome n’ingasire

    Kugeza uyu munsi Mashami Vincent ni we wikorejwe umutwaro wose w’ikipe y’igihugu Amavubi, nibyo ku ruhande rumwe birumvikana kuko ni we mutoza, ariko na none FERWAFA ikwiye gushyira imbaraga mu iterambere ry’umupira w’amaguru rishingiye ku bana, hajyeho shampiyona yabo, bakina amarushanwa menshi batumirwamo nk’ibindi bihugu uko babigenza.

    Ikindi hakwiye kwihutishwa gushaka umuyobozi ushinzwe tekinike (technical director) kuko ni we pfundo rya byose yaba iterambere ry’umupira no gusesengura ubushobozi bw’umutoza no kumushaka.

    Mashami avuga ko nta gahunda afite yo kwegura kuko bitari mu masezerano ye

    Ikipe y’igihugu ntihagaze neza muri iyi minsi

    Abafana bakumbuye ibyishimo bakesha ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-tuyareke-agende-abanyarwanda-mu-bwigunge-bw-intsinzi-bifashe-mapfubyi-ni-inde-wo-kubahoza

  • U Rwanda mu nzira zo gukuraho umusoro ku bakozi bafite umushahara muto – #rwanda #RwOT

    Iri tegeko rigiye kuvugururwa ni iryo muri Mata 2018 rishyiraho imisoro ku musaruro. Rigiye kuvugururwa ku mpamvu zitandukanye zirimo no kugabanya uburemere bw’umusoro ucibwa abakozi bafite umushahara muto no guteza imbere umurimo.

    Iri tegeko ryari risanzwe ryagenaga ko abinjiza amafaranga atarenze ibihumbi 30.000Frw badacibwa umusoro ariko abinjiza 30.001 Frw kugeza kuri 100.000 Frw bakishyura umusoro wa 20% mu gihe abari hejuru y’uyu mushahara bacibwa umusoro wa 30%.

    Uyu mushinga w’itegeko ugena kandi ko ’umusaruro w’umwaka usoreshwa ungana na 720 000 Frw aho kuba 360 000 Frw yari asanzweho kandi ugashyiraho igabanywa ry’igipimo cy’umusoro mu gihe cy’imyaka ibiri’.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard yavuze ko iki cyemezo gikwiye kuko amafaranga agenda agabanuka mu gaciro.

    Ati “Ibihumbi 30 Frw ku kwezi cyangwa ibihumbi 360 Frw ku mwaka byashyizweho kuva mu 2005. Imyaka 15 irashize mu gihe ifaranga ryacu rigenda rigabanuka mu gaciro, twasanze igihe kigeze ngo tuzamure tugeze ku bihumbi 60 Frw ku kwezi.”

    Yavuze ko amavugurura nk’aya byaba byiza agiye akorwa buri nyuma y’imyaka itanu.

    Nubwo bimeze gutyo ariko hari abagize Inteko Ishinga Amategeko barimo na Frank Habineza bagaragaje ko n’ubundi uyu mushahara ukiri muto ku buryo utagakwiriye kuba ari wo uherwaho mu gusaba imisoro.

    Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye umushinga w’Itegeko wo kuvugurura itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro

    source : https://ift.tt/3kwmLM8

  • Isomo ry’ubuzima bwo mu mutwe ryatangijwe mu mashuri arenga 800 – #rwanda #RwOT

    Itangira ry’ayo masomo ryagizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’iy’Uburezi.

    Binyuze muri ayo masomo, abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bajya mu mashuri kugira ngo bigishe abanyeshuri ibijyanye n’ibibazo byo mu mutwe banabashishikarize gushaka ubufasha mu gihe baba bahuye na byo. Abarimu bo bahabwa amahugurwa y’uburyo bamenya umunyeshuri ufite ibyo bibazo.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare igaragaza ko 10,2% by’abafite imyaka 14 kugera kuri 18 baba bafite ibibazo byo mu mutwe. Ikindi ni uko umubare munini w’ibyo bibazo usanga ababifite babihera mu buto bwabo kugeza bakuze.

    Iyi gahunda yo gutanga amasomo ku buzima bwo mu mutwe yatangijwe nk’uburyo bumwe bwo kurwanya ibyo bibazo bihereye mu bakiri bato nk’uko byemejwe na Emmanuel Hakomeza, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ushinzwe kwita ku rubyiruko.

    Aganira na The NewTimes dukesha iyi nkuru, Hakomeza yavuze ko iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu kurwanya indwara zo mu mutwe mu mashuri ikoreramo.

    Ati “Binyuze muri iyi gahunda, twabashije kumenya ibimenyetso byo kwiheba, umujinya mwinshi, imyitwarire ishobora kugeza ku kwiyahura, gukoresha ibiyobyabwenge hanyuma ubifite tukamwohereza ku kigo nderabuzima kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abahanga.”

    Yakomeje avuga kandi ko abanyeshuri n’abarimu bigishwa gufashanya, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya kuba imbata y’ibikorwa bimwe na bimwe hamwe no kurwanya ipfunwe riterwa n’ibibazo byo mu mutwe.

    Intego ni uko iyi gahunda igera mu mashuri yo mu gihugu hose no gukomeza kugenzura ko aho yatangirijwe ikomeza kubahirizwa.


    source : https://ift.tt/3qxQB6A

  • Agakoresho kambarwa ku ishati kagasimbura agapfukamunwa kamaganywe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyo utambagiye mu Mujyi wa Kigali, ntibwakwira udahuye n’umuntu wambaye ako gakoresho, nta gapfukamunwa yambaye. Iyo hagize uwo ubaza impamvu atakambaye, akubwira ko ako gakoresho gakora umurimo umwe nako.

    Urubuga rwa internet rw’ikigo gikora ako gakoresho ruvuga ko gatuma umuntu ahorana isuku bitewe na dioxyde de chlorure gakoranye.

    Ngo ituma kica udukoko ku buryo ubushobozi bwako buba bukubye kabiri ubw’indi miti isanzwe yica udukoko. Nta bushakashatsi bwizewe buhari bugaragaza uburyo gashobora gufasha umuntu kwica virus itera Covid-19.

    Rwanda FDA yamenyesheje Abaturarwanda bose ko ako gakoresho katigeze kemezwa n’ikigo kibifitiye ububasha mu Rwanda, cyangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ku Isi (OMS) mu kurinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Iti “Rwanda FDA ntiyigeze itanga uburenganira bwo kwinjiza cyangwa gucuruza ku isoko ry’u Rwanda ako gakoresho kitwa “Air Doctor Portable”. Nta nubwo Rwanda FDA yigeze isuzuma ngo yandike ako gakoresho mu kugakoresha hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’ icyorezo cya COVID-19.”

    Ku Isi hose, udukoresho twambarwa twifashishwa mu kwirinda Covid-19 ni udupfukamunwa.

    Aka gakoresho kamaganywe ku isoko ry’u Rwanda

    source : https://ift.tt/31VL8fQ