Category: Uncategorized

  • Imodoka zitwara abagenzi zemerewe kuzuza imyanya: Ingamba zivuguruye zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iyi myanzuro yatangajwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo ije ivugurura iy’Inama y’Abaminisitiri yabaye mu kwezi gushize. Ubu amabwiriza mashya agena ko “ ingendo zibujijwe guhera saa sita z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo”.

    Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukora, bizajya bifunga saa tanu z’ijoro.

    Ku rundi ruhande, inama zikorwa imbonankubone nazo zemerewe gukomeza gukorwa gusa umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 75% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

    Ibi bijyana n’uko abatabiriye inama bose bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’uko baterana.

    Ku bijyanye n’imodoka zitwara abagenzi, amabwiriza agena ko ingendo z’imodoka rusange zizakomeza, hanyuma imodoka zifite imyanya y’abantu bagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare zagenewe.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti “ ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze”.

    Insengero nazo zemerewe gukomeza gukora ariko zubahirije amabwiriza yo kwirinda, gusa ntizigomba kurenza 75% by’ubushobozi bwazo. Ibi bireba insengero zahawe uburenganzira gusa.


    source : https://ift.tt/3qNhfZF

  • Mpayimana wiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ubumwe – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu ni yo yahaye uyu mugabo wavutse mu 1970 (afite imyaka 51) inshingano zo kuba Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga.

    Ni wo murimo uzwi ukomeye akoze mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda, gusa mu 2017 yiyamamarije Umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba uwa kabiri n’amajwi 0,73%.

    Yaniyamamarije kuba umudepite nubwo nabwo atahiriwe ngo abone amanota yamuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

    Mu bandi bahawe inshingano muri iyi Minisiteri harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.


    source : https://ift.tt/3FeZFRV

  • Imodoka zitwara abagenzi zemerewe gutwara 100%,insengero zemererwa kwakira 75% #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ugushyingo 2021 muri Village Urugwiro,yafatiwemo ingamba zitandukanye mu kwirinda Covid-19 no gushyira mu myanya abayobozi.

    Inama y'abaminisitiri yemeje ingamba zo kwirinda Covid-19, zirimo ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza. Ku
    modoka zifite imyanya y'abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100%
    by'umubare w'abantu zagenewe gutwara.

    Gahunda yo gutaha irakomeza kugeza saa sita z'ijoro zifungure saa kumi.Ibikorwa byemerewe gukora bifunge saa tanu z'ijoro.

    Urusengero zemerewe kwakira 75%.

    Inama y'Abaminisitiri yagize Batamuliza Mireille, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

    Mpayimana Philippe yagizwe impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw'abaturage (Senior Expert in charge of Community Engagement) muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.

    Inama nk'iyi yaherukaga kuba ku itariki ya 13 Ukwakira,indi ikazaba kuwa 13 Ukuboza 2021.






    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/imodoka-zitwara-abagenzi-zemerewe-gutwara-100-insengero-zemererwa-kwakira-75

  • Umukobwa yateye umujinya ababyeyi benshi nyuma yo guhishura uburyo aryamana na se||dore uko babigenje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yarakaje ababyeyi benshi ubwo yahishuraga uburyo yasambanaga na Papa we agaca inyuma nyina umubyara.

    Usman Fatima yatanze ubuhamya avuga ko yamaze imyaka myinshi aca inyuma nyina akaryamana na se.

    Usman Fatima yavuze uburyo se yakundaga kumuhatira kuryamana na we imyaka myinshi nyina atabizi. Uyu mukobwa wo muri Nigeriya urangije amashuri yisumbuye, yavuze ko abana na nyina na se muri Leta ya Ondo. Yashimangiye ko se uzwi ku izina rya Usman Sani Momoh baryamanaga kenshi bagaca inyuma nyina ibintu bakoze igihe kirekire.

    Inkuru dukesha Ghgossip ivuga ko impamvu Fatima yabanje guhisha ko aryamana na Se byatewe n'uko yari yaramuteye ubwoba ko azamwica naramuka abihishuriye nyina cyangwa undi muntu uwo ari we wese. Yagize ati 'Igihe cyose mama yasinziriye mu gicuku, Data yahitaga aza kunkangura akanjyana mu gikoni tukaryamana, byageze aho ndamenyera ku buryo nari umugore we. Mama yabaga yaryamye cyangwa rimwe na rimwe adahari twasigaye mu rugo twenyine, ntabwo nari kubivuga kuko nari gupfa'.

    Arakomeza ati 'Data amaze kubigira akamenyero cyane, yadukiriye na Murumuna wanjye, Usman Jemila, ni bwo nahunze urugo noneho birandenga ndabivuga'. Nyina w'uyu mwana yaje kubimenya biramurenga nuko ati: 'Natunguwe cyane no kumva iby'iri terambere kuko burya umugabo wanjye yakoraga icyaha nk'iki iwanjye sinashoboraga kumenya ibibera iwanjye kuko ntiwasiga umwana mu rugo na se ngo ube watekereza ko baryamana, gusa nanjye byarandenze'.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yateye-umujinya-ababyeyi-benshi-nyuma-yo-guhishura-uburyo-aryamana-na-sedore-uko-babigenje/

  • Omah Lay yasohoye indirimbo nshya mbere yo gu… – #rwanda #RwOT

    Omah Lay w'imyaka 24 y'amavuko ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki wa Nigeria na Afurika muri rusange. Iyi ndirimbo ye nshya yise 'Free My Mind' yasohoye kuwa kane w’iki cyumweru, mbere yo kuyishyira hanze, yari yabanje guteguza abakunzi be abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.


    Iyi ndirimbo y'iminota ibiri n'amasegonda mirongo itanu n'arindwi, igaragara kuri shene ye ya YouTube iri mu buryo bwa Video Lyrics. Free My Mind ije isanga izindi ndirimbo ze zitandukanye nka Godly, Lo Lo, Understand, You n'izindi nyinshi abakunzi be bategereje kumva abaririmbira imbonankubone kuri uyu wa 13 Ugushyingo muri Kigali Arena mu gitaramo cyiswe Kigali Fiesta.


    Igitaramo Kigali Fiesta kizaba kuri uyu wa 13 Ugushyingo

    Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo aganisha mu gushaka umutuzo mu mutwe no kugira umunezero mu rwego rwo kwirengagiza ibibazo umuntu ahura nabyo mu buzima. Omah Lay yatangiye umuziki afite imyaka 15 y'amavuko, yaje kumenyekana nyuma yo gusohora indirimbo ze ebyiri yise 'You' na 'Bad Influence' zakunzwe cyane.

    Iki gitaramo cyiswe Kigali Fiesta cyateguwe na kampani ya East African Promoters (EAP) kikazabera muri Kigali Arena ndetse n'ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bikaba byarashyizwe hanze. Omah Lay aje i Kigali nyuma ya mugenzi we wo muri Nijeriya Adekunle Gold nawe uherutse mu Rwanda. Si uyu muhanzi gusa uzataramira abazitabira iki gitaramo kuko hazaba harimo n'abahanzi b'abanyarwanda batandukanye nka Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Platini P na Davis D. 

    INDIRIMBO NSHYA YA Omah Lay-Free My Mind

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111380/omah-lay-yasohoye-indirimbo-nshya-mbere-yo-gutamira-i-kigali-111380.html

  • Haruna Niyonzima yagarukiye ku kibuga cy’indege nyuma yo kugira ibyago, bituma atajyana n’Amavubi muri Kenya #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana bituma atajyana na bagenzi be muri Kenya.

    Amavubi yahagarutse mu Rwanda saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar.

    Bitunguranye Haruna Niyonzima utarakinnye umukino w’ejo hashize ku wa Kane wo Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0, ntabwo yajyanye n’abandi.

    FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Haruna yagize ikibazo cy’umuryango atari bujyane n’abandi.

    Captain w’Ikipe y’Igihugu @AmavubiStars Haruna Niyonzima ntabwo yajyanye n’abandi berekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura n’icyo Gihugu kubera impamvu z’umuryango. Nyuma yo kubisabira uburenganzira, ubuyobozi bwamwemereye kubanza kwita ku muryango we. #Amavubi pic.twitter.com/YPBRZ8IsLg

    — Rwanda FA (@FERWAFA) November 12, 2021

    Mu kiganiro umuvugizi wa FERWAFA wungirije Jules Karangwa yahaye ISIMBI, yavuze ko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana.

    Ati “ni umwana wabaga iwe yareraga witabye Imana. Yagarukiye ku kibuga cy’indege bamaze kubimubwira.”

    Umukino w’u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.

    Haruna Niyonzima yagize ibyago

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yagarukiye-ku-kibuga-cy-indege-nyuma-yo-kugira-ibyago-bituma-atajyana-n-amavubi-muri-kenya

  • Perezida wIshyirahamwe rya ruhago muri Kenya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo ni bwo Nick Mwendwa yatawe muri yombi aho yafatiwe kuri Golden Tulip Hotel i Nairobi ahacumbitse ikipe y'igihugu yitegura guhura n'u Rwanda ku wa mbere, akaba yari yagiye guhura n'abakinnyi ngo baganire ku myiteguro y'uyu mukino.

    Okaka ushinzwe itumanaho mu Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Kenya, yavuze ko Mwendwa yafashwe n'inzego z'umutekano ndetse akaba yahise ajyanwa ku biro bya Polisi biherereye i Kiambu.

    Ntabwo Okaka yahise atangaza impamvu yatumye Nick Mwendwa atabwa muri yombi. Gusa biravugwa ko uyu mugabo akurikiranyweho gukoresha nabi asaga Miliyoni 2.5 z'amashilingi ya Kenya yari agenewe gutegura ikipe y'igihugu y'abagabo.

    Ibi bibaye mbere yuko Kenya ihura n'amavubi mu mukino w'umunsi wa nyuma mu itsinda mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, aho ibi bihugu byombi bizakinira kuri Nyayo Stadium ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

    Aya makipe azahura ntacyo ahatanira kubera ko yitwaye nabi mu mikino itanu yakinnye mu itsinda E riyobowe na Mali ifite amanota 13, Uganda ikagira amanota 9, Kenya ifite amanota 3 mu gihe u Rwanda ari urwa nyuma n'inota rimwe.


    Nick Mwendwa uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya yatawe muri yombi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111384/perezida-wishyirahamwe-rya-ruhago-muri-kenya-yatawe-muri-yombi-mbere-yo-guhura-namavubi-111384.html

  • Amafoto ya Anita Pendo atumye umusore yiyemeza gushaka Inkwano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Anita Pendo, umunyamakuru wa RBA akaba n'umubyeyi w'abana babiri babahungu, numwe mubakunzwe kubera imyuga akora yaba kuba ari umunyamakuru, MC, ndetse nubu DJ ariko kandi hakiyongeraho uburyo akunda gusetsa abantu kubera ahanini ibyo abasangiza kumbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram.

    Ubwo yashyiraga ifoto ye kuri Instagram, bamwe mu basore n'inkumi bamutatse bamubwira kwari mwiza kandi asa neza. gusa umwe mubasore byamwanze munda abaza Anita Pendo inkwano yatanga ngo amwegukane kuko abona abandi ntagahunda bafite.

    Uyu musore yagize ati 'Nkukunda kubi ❤️ ese inkwano nangahe ko ndeba abandi byabajabutse'

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ya-anita-pendo-atumye-umusore-yiyemeza-gushaka-inkwano/

  • Ibintu by'ingenzi umugore utwite akwiye kwitaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo umugore atwite hari ibintu aba agomba kwitwararika yaba mu byo akora, mu mafunguro afata ndetse n'imiti afata cg ibindi.

    Ibi ni ukubera ko imyitwarire y'umubyeyi utwite igira ingaruka ku buzima bwe n'ubw'uwo atwite. Umugore utwite aba agomba kwitonda rero ngo hatagira igihungabanya ubuzima bwe cg ubw'uwo atwite.

    Iyo umubyeyi yitwararitse mu gihe atwite, ashobora kuba yabyara umwana ufite ubuzima bwiza rwose. Dore rero ibyo buri mugore utwite yagakwiye kuzirikana.

    Bimwe mu bintu umugore utwite akwiye kwitaho

    1.Kwisuzumisha

    Kwisuzumisha cg se kwipimisha ukamenya uko ubuzima bw'umwana uri mu nda buhagaze ni ikintu cy'ingenzi ku mugore utwite kuko bituma abaganga bakurikiranira hafi imikurire y'umwana mu nda. Ibi bituma niyo haba hari ikibazo umwana afite bakibona kare bakabasha kugikemura.

    2. Gufata amafunguro yuzuye intungamubiri

    Nk'uko twabivuze, uko umubyeyi abayeho bishobora kugira ingaruka no ku mwana, birumvikana ko agomba kwita ku byo arya kuko bigirira akamaro n'umwana uri mu nda.

    Mu gihe utwite, ni ngombwa cyane kurya indyo yuzuye. Hari abantu bibwira ko icya ngombwa ari ukurya byinshi ukarya ibya babiri ariko burya icy'ingenzi ni ukurya ibikenewe kandi byuzuyemo intungamubiri. Umugore utwite aba agomba kurya imboga n'imbuto byinshi akanywa n'amazi ahagije. Aba agomba kurya ibitera imbaraga nk'umuceri, ibyubaka umubiri, imyunyungugu ihagije n'izindi ntungamubiri.

    Amafunguro arimo vitamini B9 (folic acid) ni ingenzi kuko irinda ko umwana yavukana ubumuga.

    3. Guhagarika inzoga, itabi no kugabanya kunywa ikawa

    Bimwe mu binyobwa nka fanta, icyayi n'ikawa bituma umutima utera cyane. Ni byiza ko umubyeyi utwite agabanya kubinywa.

    Kunywa ikawa cyane bishobora gutuma umwana avukana ibiro bicye cyane cg se ugatwitira hanze ya nyababyeyi. Itabi naryo rishobora kuba ryatera inda kuvamo cyangwa se umwana akavukana ibiro bidakwiriye. Kurinywa mu mezi 3 ya mbere bishobora gutuma umwana yandura indwara y'ibibari yitwa bec de lievre.

    Inzoga nazo si nziza rwose umubyeyi utwite aba agomba kuzihagarika.

    4. Kuruhuka neza

    Kuruhuka ni ingenzi ku bantu bose muri rusange. Umugore utwite aba agomba kwita kuri iki kintu. Aba agomba gushaka umwanya uhagije wo kuruhuka buri munsi kugira ngo ubuzima bwe n'ubw'umwana we bikomeze kumererwa neza.

    5. Isuku

    Isuku nayo ni ingenzi mu buzima kuko ahatari isuku indwara ziterwa n'umwanda ziriyongera. Umugore utwite aba agomba kwita ku isuku y'ibyo arya n'ibyo anywa. Mbere yo kurya aba agomba gukaraba intoki neza.

    Icyitonderwa: igihe cyose wumva hari iitagenda neza mu buzima, ni ngombwa guhita ujya kwa muganga.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-umugore-utwite-akwiye-kwitaho/