Category: Uncategorized

  • Mpayimana Philippe washatse kuba Perezida yahawe inshingano muri Minisiteri y'Ubumwe #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yahaye Mpayimana inshingano zo kuba impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw'abaturage (Senior Expert in charge of Community Engagement) muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.

    Mpayimana wavutse mu 1970 (afite imyaka 51) yahawe inshingano ze za mbere nyuma y'uko muri 2017 yiyamamarije Umwanya w'Umukuru w'Igihugu aba uwa kabiri n'amajwi 0,73%.

    Yaniyamamarije kuba umudepite nubwo nabwo atahiriwe ngo abone amanota yamuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry' Iterambere ry'Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

    Mu bandi bahawe inshingano muri iyi Minisiteri harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw'igihugu, Itorero ndetse n'Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/mpayimana-philippe-washatse-kuba-perezida-yahawe-inshingano-muri-minisiteri-y

  • Ishimwe Christian na Nsengiyumva Isaac ntabwo bagiye ukubiri n’Amavubi muri Kenya #rwanda #RwOT

    Abakinnyi Ishimwe Christian na Nsengiyumva Isaac babiri bongerewe mu ikipe y’igihugu basimbura Djihad Bizimana ufite ikarita itukura na Mangwende wavunitse, bagiye ukubiri n’abandi aho bahagurutse mu Rwanda mu rukerera rw’uyu munsi mu gihe abandi bagiye ku munsi w’ejo.

    Amavubi yahagarutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar.

    Mu bakinnyi bahagurutse ntabwo barimo abakinnyi babiri Nsengiyumva Isaac na Ishimwe Christian bitabajwe ku munsi w’ejo baje gusimbura Djihad Bizimana ufite ikarita itukura na Mangwende wagiriye ikibazo cy’imvune.

    Ku munsi w’ejo FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko aba bakinnyi bo bari bugende mu rukerera rw’uyu munsi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi batindijwe n’uko kujya mu mwiherero bitunguranye, bashakiwe ibyangombwa nyuma y’abandi bikiyongera no gutegereza ibisubizo cya COVID-19 kuko bapimwa ikizami PCR.

    Umukino w’u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.

    Ishimwe Christian wa AS Kigali yagiye mu rukerera rw’uyu munsi

    Nsengiyumva Isaac asanzwe akinira Rayon Sports, yajyanye na Ishimwe Christian

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishimwe-christian-na-nsengiyumva-isaac-ntabwo-bagiye-ukubiri-n-amavubi-muri-kenya

  • Amakuru atari meza kuri Anita Pendo||ibimubayeho birababaje (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi ,umushyushya birori Anita Pendo kuri ubu ari mu bitaro nk'uko yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Instagram.

    Uyu mu dj wari witezwe mu kiganiro ajya akora kuwa Gatanu kuri televiziyo y'igihugu yatunguranye ashyira hanze amashusho ari mu bitaro maze avuga ko abari bamubuze bamwihanganira kuko yarwaye.Yakomeje ashimira abafana be abahumuriza ko azakira bidatinze mu butumwa bwe buherekejwe na video yagize ati:'Hello lovies, ok reka mfate uyu mwanya maze nshimire abantu mwese mwambajije ndihe so gahunda niyo😭🙆‍♀️ kandi nshimire byimazeyo mwese mwaje huye kuri credo ngo twishimane nashyizemo imbaraga zanjye zose biranga mumbabarire nukuri gusa mwakoze kuza kudushyigikira team yose yaje kandi am happy byagenze neza kuko gahunda ni akazi,amahoro n'iterambere🤣🤣🤣@babu_rwanda @philpeter250 @mcnario20 @khizz_music_rwanda @djpazzo_rw @dj_fabiola ..so huye thank you nzaza vuba pe ndabakunda #huyekumutima ❤❤❤❤❤❤..indwara ituma ndyama iba yandushije ingufu kuko ndi igifaru ..aka kanya twirebere #fridayflight kuri RTV..Imana hejuru ya byose🙏🙏

    Source : https://yegob.rw/amakuru-atari-meza-kuri-anita-pendoibimubayeho-birababaje-video/

  • Byari ukurwana ku ishema ry’Igihugu- Djihad wahawe umutuku yaciye bugufi asaba imbabazi Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Mu mukino u Rwanda rwakinnyemo na Mali kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2020, Djihad Bizimana yahawe ikarita itukura munota wa 09 ku ikosa yakoreye Adama Traoré.

    Ni ikosa ryakozwe ubwo Manzi Thierry yari ahaye Djihad umupira yajya kuwufunga ukamucika ugahita ufatwa na Adam wahise amucenga undi amukorera ikosa kandi yari umukinnyi wa nyuma, maze umusifuzi Carvalho Hélder Martins Rodrigues ahita amuha ikarita itukura.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Djihadi Bizimana yasabye imbabazi ku bw’iri kosa yakoze ryatumye Amavubi atsindwa, ngo na we sibyo yari yagendereye.

    Ati 'Muraho neza ! Mfashe uyu mwanya nisegura nasaba imbabazi abasiporutifu ndetse n’abanyarwanda muri rusange ku bw’ikosa nakoze mu mukino w’ejo hashize rigashyira ikipe muri rusange mu bibazo, byose byari ukurwana ku ishema ry’igihugu ndetse n’ikipe yacu…. Byarambabaje cyane Kandi mu by’ukuri si nari mbigambiriye…'

    Akomeza agira ati 'Dukora amakosa nk’abantu kugira ngo tuyigireho ndizera ko dushyize hamwe tuzakomeza gukora cyane kugira ngo tugarure ibihe byiza mu mupira w’amaguru wacu…. Murakoze Amahoro y’Imana abane namwe.'

    Nyuma yo kuva mu kibuga nibwo Amavubi yaje gutsindwa ibitego 3, ni mu gihe u Rwanda rutabashije kwinjiza igitego na kimwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Byari-ukurwana-ku-ishema-ry-Igihugu-Djihad-wahawe-umutuku-yaciye-bugufi-asaba-imbabazi-Abanyarwanda

  • Ngororero: Batatu bafashwe bacyekwaho gutema ibiti bya Leta bakabibazamo imbaho batabyemerewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibiti byari byabajwe na Hagenimana Alexandre, ubuyobozi bw’Umurenge buramuhagarika ndetse n’izo mbaho zijya kubitswa ku muturage nyuma Hagenimana ajya kuri wa muturage amubwira ko ubuyobozi bwamuhaye izo mbaho.

    Yagize ati “Hagenimana yatemye ibiti bya Leta biri ku muhanda abibazamo imbaho, ubuyobozi bw’umurenge buramuhagarika ndetse bumwambura izo mbaho bujya kuzibitsa ku muturage muri uwo mudugudu. Hagenimana yaje kunyura inyuma ajya gushuka wa muturage amubwira ko ubuyobozi bwamuhaye izo mbaho. Yahise azigurisha uwitwa Ndagijimana John, uyu yazanye imodoka itwawe na Ngirimana Ignance Jean Claude.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwaje kumenya ayo makuru bubimenyesha Polisi nayo ihita itegura igikorwa cyo gufata abo bantu, nibwo bafashwe bamaze gupakira izo mbaho mu modoka bazijyanye.

    CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira abantu ko nta muntu wemerewe gutema ibiti n’amashyamba ya Leta ndetse mu rwego rwo kurengera ibidukikije umuntu ujya gusarura ishyamba rye agomba kubanza kubimenyesha ushinzwe amashyamba mu Murenge.

    Yagize ati “Bariya bantu baracyekwaho icyaha cyo kwiba ibiti bya Leta bakabitema ndetse banakurikiranweho kwangiza ibidukikije. Nta muntu wemerewe gusarura amashyamba nta burenganzira yabiherewe kugira ngo hemezwe ko iryo shyamba rigeze igihe cyo gusarurwa, bariya bo batemye ibiti bitari ibyabo kuko ni ibya Leta.”

    Abo bantu uko ari Batatu n’imbaho bafatanwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

    source : https://ift.tt/3kxsl0Q

  • Umuhanzi ukomeye omah lay yageze i kigali (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Omah Lay yasesekaye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 .

    Omah lay azakora igitaramo ejo kuwa 6 kizabera kigali arena.

    Omah lay ari mu bahanzi bakunzwe muri Nigeria aho akunzwe mu ndirimbo nka 'Godly'.

    Omah lay umaze imyaka igera kuri 2 akora muzika gusa amaze kugira igikundiro mu bantu kurwego ruri hejuru.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-omah-lay-yageze-i-kigali-amafoto/

  • Undi muhanzi ukomeye muri Nigeria yaje gutaramira Abanyakigali yakirwa arindiwe umutekano bidasanzwe #rwanda #RwOT

    Omah Lay, yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo gikomeye akora kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena.

    Ni igitaramo cyiswe 'Kigali Fiesta' aza gufashwamo n’abahanzi nyarwanda bakunzwe barimo Platini P, Ish Kevin, Juno Kizingenza, Ariel Ways, Davis D na Bushali.

    Omah Lay yageze ku Kiguha cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatanu ahagana saa tatu z’ijoro.

    EAP imenyereweho gutegura ibitaramo mu Rwanda niyo yazanye uyu muhanzi gutaramira abanyarwanda.

    Omah Lay yavutse mu 1997. Ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria. Uyu musore yatangiye kumenyakana muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa 'You’. Nyuma akora izindi zirimo 'Lo Lo’, 'Damn’ , 'Godly’ ubu agezweho mu yitwa 'Understand’.

    Omah Lay aje muri 'Kigali Fiesta' nyuma y’amasaha macye asohoye indirimbo nshya yise 'Free my Mind'.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Undi-muhanzi-ukomeye-muri-Nigeria-yaje-gutaramira-Abanyakigali-yakirwa-arindiwe-umutekano-bidasanzwe

  • Bitunguranye Haruna ntiyajyanye n’Amavubi kubera inkuru y’incamugongo yabwiye ageze ku kibuga cy’Indege #rwanda #RwOT

    Amavubi yahagarutse mu Rwanda saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar.

    Bitunguranye Haruna Niyonzima utarakinnye umukino w’ejo hashize ku wa Kane wo Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0, ntabwo yajyanye n’abandi.

    FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Haruna yagize ikibazo cy’umuryango atari bujyane n’abandi.

    Umuvugizi wa FERWAFA wungirije Jules Karangwa yavuze ko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana.

    Ati “ni umwana wabaga iwe yareraga witabye Imana. Yagarukiye ku kibuga cy’indege bamaze kubimubwira.”

    Umukino w’u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Bitunguranye-Haruna-ntiyajyanye-n-Amavubi-kubera-inkuru-y-incamugongo-yabwiye-ageze-ku-kibuga-cy-Indege

  • Umunya-Nigeria Omah Lay yageze i Kigali-AMAFO… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Godly' yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 ahagana saa tatu z'ijoro.'

    Omah Lay yageze mu Rwanda nyuma y'amasaha macye yari ashize asohoye indirimbo ye nshya yise 'Free my mind' yitiriye Album ye nshya.

    Ibyo wamenya kuri Omah Lay, umuhanzi Mukuru mu gitaramo 'Kigali Fiesta':

    Omah Lay yabonye izuba ku wa 19 Gicurasi 1997. Ni umunyamuziki wabigize umwuga, umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria na BBC yo mu Bwongereza bivuga ko yamenyekanye birushijeho mu 2020 abicyesha indirimbo ye yise 'You'.

    Iyi ndirimbo 'You' imaze amezi 10 isohotse, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 6. Yatumye benshi mu bakurikiranira hafi umuziki bavuga ko Nigeria imaze kuba igicumbi cy'umuziki muri Afurika, bashingiye ku bahanzi b'ibikomerezwa iki gihugu gifite batangiye nka Omah Lay.

    Omah Lay yavukiye ahitwa Port Harcourt. Mu gihe gito amaze mu muziki amaze guhatanira ibihembo bikomeye birimo City People Music Award nk'umuhanzi w'umwaka, MTV Africa Music Awards 2021, The Headies Award abicyesha indirimbo ye 'Bad Influence' n'ibindi.

    Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko muri Gicurasi 2020 yasohoye EP yise 'Get Layd' iriho indirimbo ye yise 'You' na 'Bad Influence' zamumenyekanishije.

    Tariki 13 Mutarama 2021, yabwiye Ikinyamakuru Teen Vogue ko yagiye gushyira ku isoko iyi EP afite ubwoba bw'uko yashoboraga kutakirwa neza na rubanda.

    Avuga ariko ko ari muri studio yumvaga ifite icyanga biri no mu murongo yihaye wo gukora indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi. Ati 'Umuziki wanjye n'ibyo nanyuzemo, ni njye, ni ubuzima bwanjye.'

    Uyu muhanzi yavuze ko ari umugisha ukomeye yagize kuba yarakiranwe yombi mu muziki. Avuga ko Wizkid, Davido, Burna Boy n'abandi baharuye inzira bisunze injyana ya Afrobeats byamufashije gukomereza mu murongo batangiye.

    Kuri we asanga ari igitangaza gikomeye Imana yamukoreye kuba ari mu bahanzi bari gucuruza muri Afurika. Nawe yahamije ko umwaka wa 2020 uzaba urwibutso rukomeye kuri we, kuko wabaye intangiriro nziza kuri we.

    Omah yavuze ko yavutse nk'abandi bana, ari umuhungu usanzwe w'iyo mu cyaro, indirimbo ye 'Get Layd' ihindura buri kimwe cyose atatekerezaga.

    Akomeza avuga ko EP ye ya kabiri yise 'What Have We Done?' [Twakoze iki?] yayikoze bitewe n'uko iya mbere yasohoye itishimiwe n'abafana be. Ngo yakurikiwe n'amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga bituma afata umwanya wo kurunga neza indirimbo ze nshya.

    Yavuze ko iyi Ep ye ya kabiri yakiriwe neza nk'uko yabishakaga bituma noneho akora indirimbo 'Godly' ashima Imana.

    Yavuze ko yaciye bugufi yereka Imana ibyari biri kumubaho mu gihe gito yinjiye mu muziki, yumva agize igitekerezo cyo gukora indirimbo ihimbaza Imana. Ati 'Ndatekereza ari aho havuye igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Godly.'

    Omah Lay yavuze ko yahoze ari umuraperi kandi yamaze igihe kinini ari Producer w'indirimbo z'abandi bahanzi. Ni akazi avuga ko yakoze mu gihe cy'imyaka itatu, mu 2020 afata icyemezo gikomeye cyo gutangira kwikorera indirimbo.

    Uyu muhanzi yavuze ko ashyize imbere gukora indirimbo zishimisha benshi. Kandi ko muri uyu mwaka wa 2021 azashyira ku isoko Album ye nshya. Yatangiye gusohora indirimbo ziyigize!

    Omah Lay yageze mu Rwanda, azataramira Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu

    Omah Lay nta kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ageze ku kibuga cy'indege


    Abakobwa babarizwa muri Kigali Protocal nibo bakiriye Omah Lay ageze mu Rwanda


    Imodoka Omah Lay yagendeyemo yerekeza muri Hotel yateguriwe  

    OMAH LAY YASOHOYE INDIRIMBO YISE “FREE MY MIND“

    “>

    AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111397/umunya-nigeria-omah-lay-yageze-i-kigali-amafoto-111397.html