Category: Uncategorized

  • Mu bahoze ari ba Meya, 16 bongeye kwiyamamaza – #rwanda #RwOT

    Amatora y’inzego z’ibanze arakomeje ndetse kuri ubu ageze ku cyiciro cya gatanu kuko yavuye ku rwego rw’isibo, agera ku Mudugudu, Akagari no ku Murenge. Kuri ubu icyiciro gitahiwe ni icy’abazatorerwa kujya mu Nama Njyanama z’Uturere.

    Mu kwiyamamariza kwinjira muri Njyanama z’uturere, hatanzwe kandidatire 1.641 ariko NEC yemeza ko izigera kuri 1.461 ari zo zujuje ibiteganywa n’amategeko. Muri izi kandidatire, iz’abagore zingana na 558 naho iz’abagabo zikaba 903.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yabwiye IGIHE ko muri kanditarire zitemejwe, wasangaga benshi bataratanze ibyangombwa byose bisabwa birimo icyemezo cy’uko batafunzwe (criminal record certificate), kuterekana mu nyandiko itanga kandidatire umwanya umuntu ashaka kwiyamamariza ndetse n’abantu batanze kandidatire mu turere turenze kamwe.

    Mu matora yo kuri iki cyiciro, abatorwa ni 17, barimo abajyanama rusange umunani, abajyanama batanu bihariye b’abagore mu kubahiriza itegeko rigena ko abagore bagomba kugira 30% by’imyanya yo mu nzego za Leta. Hari gutorwa kandi Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, uw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko uw’Abafite ubumuga n’uhagariye abikorera.

    Uko amatora azagenda

    Abajyanama batanu b’abagore bakenewe muri 17 bagize Inama Njyanama y’Akarere baratorwa ku wa 13 Ugushyingo 2021, naho uturere tuzaba tutakoze amatora, tuzayakora bukeye bwaho. Aba batorwa n’abagize njyanama z’imirenge igize akarere, ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’abagore ku rwego rw’Akarere.

    Ku ruhande rw’Abajyanama rusange umunani, ku itariki ya 16 Ugushyingo 2021 bazatorwa na Komite Njyanama z’Imirenge yose, komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’iy’abafite ubumuga ndetse na komite y’abantu batatu b’abikorera ku rwego rw’Akarere.

    Iyo Njyanama y’Akarere imaze kuboneka, batorwamo komite Nyobozi igizwe n’abantu batatu, ni ukuvuga Meya n’abamwungirije babiri ari na bo bayobora uturere batorewe kuyobora.

    Mu bajyanama 459 bazatorwa mu turere 27 hirya no hino mu gihugu, nibo bazatorwamo 27 bagomba kutuyobora ndetse na 54 babungirije.

    Muri aba, abongeye kwiyamamariza kwinjira muri njyanama z’uturere bari basanzwe bayobora ni 16, kandidatire zabo zikaba zaremejwe.

    Ibi bivuze ko hari amahirwe menshi ko bashobora kongera kwegukana iyo myanya mu gihe baba baritwaye neza.

    Abatanze kandidatire zabo bahagaritse iyo mirimo kuko mu gihe cy’amatora uturere tuyoborwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere.

    Kuri ubu abongeye kwiyamamaza harimo Kayumba Epfrem wa Rusizi, Mutabazi Richard wa Bugesera, Mbonyumuvunyi Rajdab wa Rwamagana na Sebutege Ange wa Huye.

    Hari kandi Habarurema Valens wa Ruhango, Gashema Janvier wayoboraga Nyaruguru by’agateganyo, Ntazinda Erasme wa Nyanza, Nuwumuremyi Jeannine wa Musanze, na Kayitare Jacqueline wa Muhanga.

    Abandi ni Mukarutesi Vestine wa Karongi, Rutaburingoga Jerome wa Gisagara na Uwanyirigira Marie Chantal wa Burera.

    Kayitare Jacqueline ushaka kujya muri Njyanama y’Akarere ka Muhanga yabwiye IGIHE ko Inama Njyanama isoje yarakoze byinshi bigamije iterambere rusange ry’abatuye Akarere ka Muhanga.

    Yagaragaje ko Njyanama izatorwa ikwiye kuzaharanira kongera ibikorwaremezo, gushyira mu bikorwa ibijyanye n’igishushanyo cy’Umujyi wa Muhanga, kuzamura imibereho y’abaturage, gushyira imbaraga muri gahunda zo kubaka umuryango ndetse no guhanga imirimo mishya.

    Amatora y’inzego z’ibanze ageze mu cyiciro kizatanga abayobozi bashya b’uturere

    source : https://ift.tt/3kxH77R

  • Polisi yataye muri yombi batatu bakekwaho kwiba ibiti bya leta bakabizamo imbaho – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwari wabaje ibyo biti ubuyobozi bw’Umurenge bwaramuhagarika ndetse n’izo mbaho zijya kubitswa ku muturage nyuma uwahagaritse aca inyuma abeshya uwazibikijwe ko ubuyobozi bwamwemereye kuzifata arazigurisha.

    CIP Karekezi akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwaje kumenya ayo makuru bubimenyesha Polisi na yo ihita itegura igikorwa cyo gufata abo bantu, nibwo bafashwe bamaze gupakira izo mbaho mu modoka bazijyanye.

    Yaboneyeho kongera gukangurira abantu ko nta muntu wemerewe gutema ibiti n’amashyamba ya Leta ndetse mu rwego rwo kurengera ibidukikije umuntu ujya gusarura ishyamba rye agomba kubanza kubimenyesha ushinzwe amashyamba mu Murenge.

    Yagize ati “Bariya bantu baracyekwaho icyaha cyo kwiba ibiti bya Leta bakabitema ndetse banakurikiranweho kwangiza ibidukikije. Nta muntu wemerewe gusarura amashyamba nta burenganzira yabiherewe kugira ngo hemezwe ko iryo shyamba rigeze igihe cyo gusarurwa, bariya bo batemye ibiti bitari ibyabo kuko ni ibya Leta.”

    Abo bagabo bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    source : https://ift.tt/3wPZQjW

  • Omah Lay yageze mu Rwanda yanga kuvugana n’itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 ni bwo Omah Lay yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Omah Lay yitabiriye igitaramo ‘Kigali Fiesta’ agomba gukora kuri uyu wa Gatandatu 13 Ugushyingo 2021.

    Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Omah Lay yahise yurizwa imodoka asohoka atabashije kuganira n’itangazamakuru ryari ryakereye kumwakira ndetse atanakiriye indabo yari yateguriwe n’abakobwa bari basabwe kumuha ikaze muri Kigali.

    Byasabye ko aba bakobwa bamukurikira kuri Kigali Arena ubwo yari agiye kureba aho azataramira, baba ariho bamuhera indabo.

    Bitewe n’uko amasaha y’igicuku yari akomeje gukura, Omah Lay ntabwo yatinze muri Kigali Arena, yahise ahavanwa yerekeza kuri ONOMO Hotel yari yateguriwemo icumbi kugira ngo ajye kuruhuka.

    Mu kiganiro n’umwe mu bazanye Omah Lay, yavuze ko kwirinda umuvundo ku kibuga cy’indege mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ariyo mpamvu nyamukuru yatumye Omah Lay akurwa ku kibuga cy’indege byihuse.

    Ati “Urabona abanyamakuru bari benshi, abantu biteguye gushungera nabo ari benshi, tubigiriwemo inama n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege byabaye ngombwa ko ahita ajyanwa aho guteza uwo muvundo washoboraga gukurura ibindi bibazo.”

    Uyu waduhaye amakuru yavuze ko Omah Lay ari buganire n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021, mbere y’uko ataramira Abanyarwanda.

    Omah Lay uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria no muri Afurika yatumiwe mu gitaramo ‘Kigali Fiesta’ aza guhuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Ish Kevin, Bushali, Davis D, Juno Kizigenza, Platini na Ariel Wayz.

    Kugeza ubu amatike y’ibihumbi 10 Frw yamaze gushira ku isoko, mu gihe andi asigaye yose yamaze kongerwaho ibihumbi 5 Frw.

    Ibi bivuze ko hasigaye amatike yo mu myanya y’icyubahiro y’ibihumbi 25Frw n’ay’ibihumbi 35Frw.

    Omah Lay yavutse mu 1997. Yatangiye kumenyakana muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa ‘You’. Nyuma akora izindi zirimo ‘Lo Lo’, ‘Damn’, ‘Godly’ ubu agezweho mu yitwa ‘Understand’. Yaje mu Rwanda yashyize hanze iyo yise ‘Free my mind’.

    Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe muri Nigeria no muri Afurika muri rusange

    Omah Lay ntabwo yifuje kuvugana n’intangazamakuru akigera i Kigali

    Omah Lay azahurira mu gitaramo n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda

    Abakobwa bo muri Kigali Protocal nibo bakiriye uyu muhanzi

    Imodoka yatwaye Omah Lay

    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3wFxYyE

  • Haruna yagize ibyago bitunguranye bituma atajyana n’Amavubi muri Kenya #rwanda #RwOT

    Amavubi yahagarutse mu Rwanda saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar.

    Bitunguranye Haruna Niyonzima utarakinnye umukino w’ejo hashize ku wa Kane wo Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0, ntabwo yajyanye n’abandi.

    FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Haruna yagize ikibazo cy’umuryango atari bujyane n’abandi.

    Umuvugizi wa FERWAFA wungirije Jules Karangwa yavuze ko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana.

    Yagize ati: 'ni umwana wabaga iwe yareraga witabye Imana. Yagarukiye ku kibuga cy’indege bamaze kubimubwira.'

    Umukino w’u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.

    Source : https://imirasire.com/?Haruna-yagize-ibyago-bitunguranye-bituma-atajyana-n-Amavubi-muri-Kenya

  • Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize… #rwanda #RwOT

    Philippe Mpayimana wahawe uyu mwanya ukomeye yigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 aza gutsindwa amatora.

    Ishyirwa mu mwanya kwa Philippe Mpayimana byasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ugushyingo 2021 iyobowe na Perezida Kagame.

    Philippe Mpayimana ubwo yatsindwaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2017, hari benshi bahise batekereza ko agiye gufata iy’ubuhungiro agashoza intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga ahangana n’u Rwanda ariko siko byaje kugenda kuko yagiye ashyira hanze inyandiko zikubiyemo kubanisha abanyarwanda.

    Ku mbuga nkoranyambaga uyu Mpayimana utuye ku mugabane w’ibulayi yagiye yumvikana anenga politiki y’abashaka gushoza intambara ku Rwanda, yigize gutangaza ko agiye kurwanya abafite imyumvire y’amacakubiri.

    Kuwa 17 Ukwakira 2020, Philippe Mpayimana yatangaje ko atangije gahunda y’ibyumweru birindwi(7), byo guhangana n’abiyita abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda, bagenda bigamba ko bafite cyangwa bagiye gushinga imitwe y’abasirikari izatera uRwanda.

    Icyo gihe yagize ati 'Guhera ubu bamenye ko turi abanyarwanda benshi cyane bakunda amahoro kandi bakunda Igihugu. Nkaba nifuza ko duhaguruka tukabarwanya ku mugaragaro.'

    Philippe Mpayimana yavutse mu mwaka wa 1970, avuga ko yavukiye mu Karere ka Nyaruguru ahahoze ari muri Perefegitura ya Gikongoro ariko ngo yabaye cyane mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda.

    Mpayimana yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri i Save (Groupe Scolaire Save) akomereza amashuri yisumbuye muri Kaminuza y’U Rwanda i Nyakinama.

    Yaje kwiga ibijyanye n’itangazamakuru mu gihugu cy’ Ubufaransa ndetse aba n’umwe mu batangije Televisiyo y’u Rwanda yashinzwe mu ntangiro ya za 1990.

    Uretse kuba umunyamakuru, Mpayimana yaminuje mu bijyanye n’indimi n’isesengura ryazo, ubumenyi yakuye mu gihugu cya Kameruni.

    Mpayimana Philippe azwi kandi nk’umwanditsi w’ibitabo byibanda ku mateka u Rwanda rwaciyemo, avuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

    Benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko Mpayimana Philippe akoreshwa na FPR Inkotanyi ibintu yagiye ahakana avuga ko politiki ye ishingiye ku kurandura ubusumbane n’ibindi bibazo bitandukanye.

    Mpayimana Philippe yinjiye muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa politiki, ingamba, amategeko na gahunda by’Igihugu byerekeye kubungabunga amateka y’u Rwanda, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, guteza imbere ubuyobozi, gukumira jenoside, kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo no guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    MINUBUMWE igomba na none gushyira mu bikorwa ingamba zerekeye gufasha kubana neza hagamijwe gukiza ibikomere bituruka ku kugoreka amateka y’Abanyarwanda; guteza imbere umuco w’ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda binyuze mu burezi bwo mu mashuri no mu biganiro ku rwego rw’umuryango, urwa sosiyete sivile, urw’imiryango ishingiye ku myemerere, urw’inzego za Leta n’urw’iz’abikorera.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-w-u-Rwanda-Paul-Kagame-yagize

  • Ibuka yamaganye umwanditsi Ishimwe, uri gukwirakwiza ibinyoma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanditsi aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga inyandiko ziteguza ikiganiro kuvuga ku gitabo yise ‘Neither Tutsi, Nor Hutu, A Rwandan memoir,’ aho yitwara nka bamwe mu bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ishimwe yigaragaza nk’uri kuvuga ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Umuryango Ibuka, Ishami rya Amerika, wamwamaganye ugaragaza ko Jenoside yifuza kugenda avugaho impande zose atanayemera uko iteye, nk’uko yemejwe n’Umwanzuro A/Res/74/273 w’Umuryango w’Abibumbye, wavuze ko ibyabaye mu Rwanda hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ishimwe agaragaza ko ibyabaye mu Rwanda muri icyo gihe, ari intambara isanzwe yahuje abaturage, Ibuka ikavuga ko “Ibi ari umugambi [wa Ishimwe] wo kugabanya ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyihakana, ibitekerezo asangiye n’abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababashyigikiye.”

    Ibuka kandi ishimangira ko Ishimwe yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba ishyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse yagiye yishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ibuka igaragaza ko Ishimwe ari kwibanda ku bantu batazi amateka y’u Rwanda, akaba ari bo agezaho ubutumwa kuko aba afite amahirwe menshi ko babwemera.

    Uyu Muryango wasabye Isomero rya ‘The Lewiston Public Library’ guhagarika ikiganiro ryateganyaga kwakiramo Ishimwe, mu rwego rwo kwirinda kumuha umwanya wo gukomeza gukwirakwiza ibinyoma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.


    source : https://ift.tt/3kz8A94

  • Mpayimana wiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ubumwe – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu ni yo yahaye uyu mugabo wavutse mu 1970 (afite imyaka 51) inshingano zo kuba Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga.

    Ni wo murimo uzwi ukomeye akoze mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda, gusa mu 2017 yiyamamarije Umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba uwa kabiri n’amajwi 0,73%.

    Yaniyamamarije kuba umudepite nubwo nabwo atahiriwe ngo abone amanota yamuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

    Mu bandi bahawe inshingano muri iyi Minisiteri harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.

    Mireille Batamuliza we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.


    source : https://ift.tt/3FgGgQT

  • Igihugu kitubakiye ku muco kigereranywa n’igiti kitagira imizi – Nkusi Deo abwira urubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nkusi Deo yabwiye urubyiruko ko igihugu kitubakiye ku muco kiba kimeze nk
    Nkusi Deo yabwiye urubyiruko ko igihugu kitubakiye ku muco kiba kimeze nk’igiti kitagira imizi

    Ibi yabibwiye urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Kigali (UoK), Ishami rya Musanze, ku wa kane tariki 11 Ugushyingo 2021, mu biganiro byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, bigamije kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

    Nkusi yasobanuye ko kugira ngo urubyiruko rubashe gutegura ahazaza, bisaba kuba rwariyubatsemo indangagaciro zo gukomera ku mahame n’umuco, kandi rusobanukiwe amateka y’aho igihugu cyavuye.

    Yagize ati “U Rwanda nk’igihugu cyahanzwe n’Abanyarwanda bakanafatanya urugamba rwo kucyagura, kukizanira ituze mu bihe byari bigoye, ndetse no kugiteza imbere aribo ubwabo bishatsemo ibisubizo, ni ngombwa ko n’urubyiruko ibyo rukora byose, bikomereza muri uwo murongo. Kubigeraho nta kindi bisaba kitari ukwiyubakamo umuco wo gukunda igihugu no kurinda ko hagira ukigirira nabi. Bisaba kandi ko mu byo abantu bakora byose, biganisha mu gutahiriza umugozi umwe, bakarangwa n’umurimo unoze kandi bashyize imbere umuco w’ubupfura”.

    Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Kigali rwasobanuriwe amateka y
    Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Kigali rwasobanuriwe amateka y’igihugu, umuco n’indangagaciro ziranga Umunyarwanda nyawe

    Asanisha izi ndangagaciro n’amateka y’igihugu, mbere y’ubukoroni, mu gihe cyabwo na nyuma yaho, kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza RPA, Nkusi, yabwiye urwo rubyiruko, gufatira urugero kuri bagenzi babo bari urubyiruko icyo gihe, biyemeje gushyira imbere inyungu z’igihugu batitaye ku zabo bwite.

    Agira ati “Dukeneye ko urubyiruko rwacu rutigera na rimwe rushyigikira uwagambanira igihugu cyangwa ngo agitererane mu rugamba cyakwinjiramo, rwaba urw’iterambere cyangwa urwo mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. Dukeneye urubyiruko rwicara hamwe rukajya inama, rugafatanya gusesengura ibintu, mu bwitonzi bwinshi, bagamije kumenya ibibazo bihari n’uko babikemura badahubutse cyangwa ngo bazarire, bakabikorana umutima w’ubushake n’ubwitange; kuko urengeye igihugu aba yirengeye”.

    Insanganyamatsiko y’ibiganiro byahawe urubyiruko rwiga muri University of Kigai, iragira iti: “Umuco, Indangagaciro n’amateka byacu: ishingiro ry’Ubunyarwanda n’iterambere duharanira”.

    Umuhoza Eulice, umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, ahamya ko bungutse byinshi ku gusigasira umuco.

    Yagize ati “Twamenye byimbitse ukuntu hari igihe Abanyarwanda babayeho bashyize hamwe, bikagirira umumaro igihugu cyose. Twanasobanukiwe ukuntu mu gihe abayarwanda babanyeho badashyize hamwe, bikagira ingaruka zo kuganzwa n’ubukoroni, amacakubiri byanatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’urubyiruko, nyuma y’ibi biganiro dusanze hari umwenda dufitiye igihugu cyacu wo kugikorera duhuje amaboko ngo dusigasire ibyo cyagezeho”.

    Ibiganiro byateguwe na Minisiteri y
    Ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

    Urubyiruko rugaragaza ko rufite inyota yo kwigishwa kenshi amateka y’igihugu, ku buryo binabaye ngombwa, yajya yigishwa mu buryo buhoraho, bikaba ku rwego rumwe n’andi masomo atangirwa mu bigo by’amashuri, kugira ngo bifashe abiga, kuyasobanukirwa bihagije, bityo na bo mu gihe kizaza bazabe babasha kuyasobanurira abazabakomokaho bayazi neza.

    Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, itangazako ishyize imbaraga mu kuganiriza urubyiruko kuri izi ngingo, kugira ngo bagire amahitamo akwiriye y’imyitwarire.


    source : https://ift.tt/3qEtfwt

  • Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka bahangayikishijwe no kutagira ubutaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bifuza guhabwa ubutaka bwo guhinga, kubumba ngo ntibikigenda kubera kubura ibumba
    Bifuza guhabwa ubutaka bwo guhinga, kubumba ngo ntibikigenda kubera kubura ibumba

    Bavuga ko ikibazo bafite kinini ari ukutagira munsi y’urugo kuko nta butaka bagira, ngo byibura ibyo babuhinzeho bijye bibagoboka mu bihe bibi.

    Uwitwa Innocent Mutabazi agira ati “Tugira ikibazo cy’umwihariko kivuga ngo, niba imvura ibyukiye ku muryango, ndatungwa n’iki nintabasha kujya kwikorera umucanga? Undi muturage na we dusangiye kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, we iyo imvura ihise ajya mu murima agakura ibijumba, akaza akarengera umuryango.”

    N’umwuga w’ububumbyi wari usanzwe ubatunze ngo ntukibaha amafaranga ahagije, uretse ko no kubona ibumba ryo kwifashisha bisigaye bibagora.

    Umubyeyi umwe utuye mu Mudugudu wa Nyembaragasa agira ati “Na kera na kare, abasangwabutaka bajyaga mu gishanga bagakura ibumba, bakabumba, inkono zikabatunga. Kugeza na n’ubu hari abatarabona akazi kagaragara bagitunzwe n’iryo bumba, nyamara igishanga cyarigaririwe n’abahinzi.”

    Ibi kandi ngo bijya bibateranya n’abahinga mu mibande irimo ibumba, kuko hari igihe bashaka kuryiha, bavuga ko na mbere hose hari ahabo. Icyakora, ngo hari umuyobozi waje kubumvikanisha n’umwe mu bafite imirima mu kabande, wabahaye akantu gatoya ko kurikuramo.

    Ikibababaza kurusha ni uko no muri bo hari abize imyunga babuze ubushobozi bwo kugura ibikoresho bakeneye ngo babashe kwibeshaho.

    Mutabazi agira ati “Natanze amafaranga yo kurihira umugore ubudozi, ariko hashize umwaka yicaye. Nta butaka ngira ngo byibura mbe nabutangaho ingwate abone ya mashini.”

    Uretse inzu (izi zo hino) bubakiwe, nta bundi butaka bafite
    Uretse inzu (izi zo hino) bubakiwe, nta bundi butaka bafite

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Jean Hakizimana, avuga ko abize imyuga batarabona ibikoresho bateganya kubakorera ubuvugizi ku karere.

    Icyakora, ku bijyanye no kuba bifuza gufashwa na bo bakazabona ubundi buryo bwo kubaho, hari abahawe akazi k’imirimo y’amaboko muri gahunda ya VUP.

    Kandi ngo bagenda bakangurirwa no kudapfusha ubusa amafaranga babona muri ako kazi k’imirimo y’amaboko bahabwa, bakaba babasha kwigurira amatungo no gushakisha ubundi buryo bwo kubaho.


    source : https://ift.tt/3qv9Qhj

  • Dore abaririmbye ‘We are the World’ mu 1985 bakiriho n’abapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Michael Jackson (1985 – 2009)

    Nyakwigendera Michael Jackson ni umwe mu banditse indirimbo yitwa ‘We are the world’ mu 1985, mu mushinga bise ‘US for Africa’ wari ugamije gufasha ibihugu byo ku mugabane wa Afurika byari byugarijwe n’inzara n’intambara, cyane cyane igihugu cya Ethiopia.

    Michael Jackson na Lionel Richie ni bo banditse iyo ndirimbo itunganywa n’uwitwa Quincy Jones, mu kuyiririmba bafatanya n’abandi bahanzi benshi, bamwe ndetse na n’ubu bakiri mu mwuga.

    Michael Jackson yatangiye umwuga kuva mu 1954 kugeza muri 2009 ari nabwo yitabye Imana azize guterwa imiti irenze urugero yo kumufasha gusinzira.

    Lionel Richie (1985 – 2020)

    Lionel Richie aracyari mu mwuga kuva mu 1968 kugeza ubu. Ni we waririmbye ‘Say you say me’, Hello, All night long n’izindi, akaba yarafatanyije na Michael Jackson kwandika ‘We are the world’.

    Ray Charles (1985 – 2004)

    Ray Charles, yatangiye umwuga guhera mu 1947 kugeza muri 2004 ari nabwo yitabye Imana azize indwara y’umwijima. Hari filime ivuga ku buzima bwe yitwa ‘Rays Charles’ yakinwe na Jamie Foxx muri 2004.

    Kenny Rogers (1985 – 2020)

    Kenny Rogers wamamaye mu ndirimbo z’injyana ya country music, yinjiye mu mwuga mu 1956, atabaruka mu mpera za 2020 azize urw’ikirago.

    Steve Wonder (1985 – 2020)

    Stevie Wonger aracyari mu mwuga guhera mu mwaka wa 1961, hari indirimbo afite yitwa Master Blaster avugamo Zimabwe igihe yabonaga ubwigenge mu 1980.

    Cyndi Lauper (1985 – 2020)

    Cyndi Lauper aracyari mu mwuga kuva mu 1977, ni we waririmbye ‘Time after time’ na ‘True Colors’ yaje gusubirwamo na Phil Collins.

    Steve Perry (1985 – 2020)

    Steve Perry aracyari mu mwuga kuva mu 1970. Mu ndirimbo ze zamamaye harimo iyitwa ‘don’t stop believing, na ‘When you love a woman’.

    Diana Ross (1985 – 2020)

    Diane Ross aracyari mu mwuga kuva mu 1956. Yigeze gucudika na nyakwigendera Michael Jackson ahagana muri za 80, amurusha imyaka 14. Mu ndirimbo ze zamamaye harimo iyitwa ‘

    Dionne Warwick (1985 – 2020)

    Dionne Warwick aracyari mu mwuga guhera mu 1955, akaba ari mubyara wa nyakwigendera Whitney Houston waririmbye ‘I will always love you’.

    Tina Turner (1985 – 2020)

    Tina Turner yatangiye kuririmba guhera mu 1957, asezera bwa mbere muri 2009 arongera agaruka muri 2020, ariko ubu yarasezeye burundu.

    Willie Nelson (1985 – 2020)

    Willie Nelson yatangiye umwuga guhera mu 1956 kugeza ubu mu njyana ya country music

    Paul Simon (1985 – 2020)

    Paul Simon yatangiye umwuga kuva mu 1956 kugeza magingo aya (2021) Akomoka mu Bwongereza, akaba umwe mu bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika waririmbanye n’abahanzi bo muri Afurika y’epfo (1986), bari bayobowe n’umuhanzi witwa Jonas Gwangwa wagize uruhare mu kwamagana politiki y’ivanguru ruhu muri Afurika y’epfo.

    Bob Dylan (1985 – 2020)

    Bob Dylan yatangiye umwuga guhera mu 1961 kugeza na n’ubu (2021). Mu ndirimbo ze zamamaye harimo iyitwa ‘Rainy Day Women’

    John Oates (1985 -2020)

    John Oates yinjiye mu buhanzi mu 1966 na n’ubu akirimo. Mu ndirimbo yaririmbye harimo iyitwa ‘Adult Education’, na ‘I can’t go for that’

    Huey Lewis (1985 – 2020)

    Huey Lewis yatangiye umwuga w’ubuhanzi mu 1967 kugeza na n’ubu. Imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane yitwa ‘The Heart of Rock and Roll’

    Bruce Springsteen (1985 – 2020)

    Bruce Springsteen yatangiye umwuga mu 1964 kugeza n’ubu akiri mu mwuga. Zimwe mu ndirimbo ze: ‘Dancing in the dark’, ‘Tougher than the rest’ n’izindi.

    James Ingram (1985 – 2019)

    James Ingram yatangiye umwuga mu 1973, yitabye Imana muri 2019 azize kanseri y’ubwonko. Imwe mu ndirimbo ze zakunzwe yitwa ‘Just one’, ‘One more time’, ‘One hundred ways’ n’izindi.

    Billy Joel

    Aracyari mu mwuga

    source : https://ift.tt/3c9mhH6