Category: Uncategorized

  • Bishop Gafaranga yasohoye indirimbo 'Ibitambo’ agaruka ku mpuhwe n’ubwiza bw’Imana #rwanda #RwOT

    Bishop Gafaranga yasohoye indirimbo 'Ibitambo’ yo kuramya no guhimbaza Imana aho aba agaruka k’ubuntu bw’Imana ko impuhwe zayo zitagereranywa kandi ko nta we isubiza inyuma.

    Uyu musore w’imyaka 32 ni indirimbo yafatanyije na Martin ndetse na Anet Marava, mu minota 6 yose baba bavuga uburyo uko abantu bababwiye Imana atari ko bayisanze.

    Ngo benshi baba bavuga ko ari Imana itakwakira abantu b’abanyabyaha badatanze ibitambo, ariko siko bimeze ndetse muri yo basanze Imana yihagije ari twe bantu batihagije.

    Ngo Imana ntabwo ari Imana y’inyabitambo kuko iyo biba ari Imana y’inyabitambo byari kugorana ko mwene muntu yegera ameza yayo.

    Iyi ndirimbo kandi isaba abantu kubaha Imana kuko ikwiye icyubahiro ikaba yaratsinze Satani. Ni indirimbo ya 3 asohoye nyuma ya 'Bya Bihe’ na 'Yesu Pirate.’

    Bishop Gafaranga yasohoye indirimbo ‘Igitambo’

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/bishop-gafaranga-yasohoye-indirimbo-ibitambo-agaruka-ku-mpuhwe-n-ubwiza-bw-imana

  • WHO yahembye Umunyarwanda wagize uruhare mu kurwanya itabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo gihembo Mukantabana yagishyikirijwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Daniel Ngamije, akaba yakimuhaye mu izina ry’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus.

    Buri mwaka, WHO ihemba abantu cyangwa imiryango (organizations) muri buri Karere mu Turere dutandatu, ikabahembera ibyo baba barakoze mu rwego rwo kurwanya itabi.

    Utwo Turere harimo Akarere ka Afurika, Amerika, Mediterane y’Uburasirazuba, Akarere k’Uu Burayi, Amajyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya (South-East Asia region), ndetse n’Akarere ka Pacifique y’Iburengerazuba.

    Mukantabana ari muri batandatu (6) bahembwe mu Karere ka Afurika muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

    Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’, Mukantabana yavuze ko ashimishijwe n’icyo gihembo ahawe, ndetse yiyemeza ko agiye gukomeza ibikorwa bigamije kurwanya itabi, akorana n’abandi mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire ndetse no guteza imbere abagore.

    Mukantabana ayoboye Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Poor Women Development Network ‘ ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

    Mukantabana yakoze ubuvugizi bugamije kugira ngo ibiciro by’itabi bizamurwe, bityo bice intege abarigura, babonereho no kurireka.

    Yatanze amahugurwa ku bantu bagera kuri 300, harimo abagore bakiri bato, abakobwa n’abahungu, abahugura ku bijyanye no kurwanya itabi hagamijwe kugera ku mahoro arambye, gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, gukumira indwara ndetse n’ubukene mu miryango.

    Dr Ngamije yashimye ibikorwa bya Mukantabana mu kurwanya itabi, avuga ko ari urugero rwiza.

    Yagize ati “Turashima uruhare rwawe n’umuryango wawe mwagize mu kubaka ubushobozi mu bijyanye no kurwanya itabi, cyane cyane mu kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu miryango ituye mu bice by’icyaro”.

    Buri mwaka, ngo abantu bagera kuri Miliyoni zirindwi hirya no hino ku Isi bapfa bishwe n’itabi, kandi uyu mubare uzazamuka ugere kuri Miliyoni umunani niba nta gikozwe nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije.

    Yagize ati “80% by’izo mpfu z’abazira n’itabi zibera mu bihugu bifite ubukungu buciriritse harimo n’u Rwanda, kandi twese tuzi ko itabi riri mu bintu bitanu biri ku isonga mu gutera indwara zitandura (Non-Communicable Diseases)”.

    Muri izo ndwara harimo, iz’umutima nk’umuvuduko w’amaraso ukabije, guhagarara k’umutima bitunguranye, indwara z’ubuhumekero nka ‘bronchitis’ na Kanseri y’ibihaha, kanseri zifata mu kanwa ndetse na Kanseri zifata mu nzira y’igogora.

    Dr Brian Chirombo, uhagarariye WHO mu Rwanda, yashimye ibikorwa bya Mukantabana bigamije kurwanya itabi.

    Yagize ati “Kunywa itabi bikomeje kuba imwe mu mpamvu zitera indwara n’imfu, guhagarika ikoreshwa ry’itabi, ni bumwe mu buryo bwiza bwo gukumira indwara zitandura”.

    Ku Isi, abantu babarirwa muri Miliyari 1.3 ni bo bakoresha itabi, abagera 10.2 % b’abagabo na 2.2 b’abagore, ngo ni bo bakoreshaga itabi umunsi ku wundi mu 2019.

    U Rwanda rwasinyanye na WHO amasezerano ajyanye no kurwanya itabi mu 2004, rutangira kuyashyira mu bikorwa
    mu 2006.

    Mu minsi ya vuba aha, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasabye Minisiteri kugaragaza uburyo buhamye yashyizeho bwo guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’itabi mu bana bafite munsi y’imyaka 18.

    source : https://ift.tt/3oqTXWv

  • Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w'ubumwe bw'Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu, tariki 12 Ugushyingo 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimangiye ubushake bwa Leta y'u Rwanda, bwo guha buri Munyarwanda amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye mu guteza imbere Igihugu, kabone n'iyo yaba yaragaragaje ko hari ibyo atabona kimwe n'Ubuyobozi buriho.

    Iyi politiki idaheza, niyo yatumye Philippe Mpayimana, wigeze guhangana na Perezida Kagame mu matora yo muw'2017 nk'umukandida wigenga, ahabwa umwanya ukomeye muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu, aho yashinzwe ibikorwa by'ubukangurambaga. Ni umwanya ukomeye kuko ubumwe bw'Abanyarwanda bwahutajwe bikabije, bikaba bisaba imbaraga nyinshi rero mu kubuzahura.

    Philippe Mpayimana anavuga ko yashinze ishyaka rya'opozisiyo' ryitwa 'Ishyaka Riharanira Iterambere ry'Abanyarwanda-PPR', n'ubwo kugeza ubu ritaremerwa gukora ku mugaragaro. Kuba yahawe umwanya w'ubuyobozi ngo agire uruhare mu iterambere ry'u Rwanda rero, abasesengura imiyoborere y'u Rwanda, babibonyemo politiki nziza idaheza, ikomeje kubera umusingi ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Ubwo Philippe yatsindwaga mu matora y'Umukuru w'Igihugu(ntiyashoboye kubona nibura1%) ndetse n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko, ntiyagaragaje kwivumbura no gusebya Igihugu cye nk'uko ba Faustin Twagiramungu babigenje, baboneza iy'ubuhungiro, aho birirwa babeshya isi yose ko bibwe amajwi, kandi nabo ubwabo barijamamaje bazi neza ko bazatsindwa, kuko Abanyarwanda batababonamo ubushobozi bwo kubayobora.

    Philippe Mpayimana n'ubwo yari atuye mu Bubiligi, ntiyateye u Rwanda umugongo, kuko yakomeje kurusura, ndetse akanatanga ibitekerezo bigamije kunga Abanyarwanda.

    Mu nyandiko ze nyinshi yashyize ahagaragara ndetse no mu biganiro mbwirwaruhame binyuranye, Philippe Mpayimana yakomeje kunenga abagambiriye gushora Abanyarwanda mu ntambara, akavuga ko politiki imena amaraso ari iya giswa, kuko ikorwa n'abarumbiwe n'ibitekerezo. Yavuze kenshi ko abiyita 'abatavuga rumwe n'ubutegetsi', bagaragaza inda nini no kutagira umurongo uhamye, yamagana yivuye inyuma abashora urubyiruko rw'u Rwanda mu buyobe.

    Yakanguriye Abanyarwanda, baba abari imbere mu Gihugu, baba n'abari hanze yacyo, kurwanya ikibatandukanya, ahubwo buri wese agashyira imbere ishema n' iterambere ry'u Rwanda. Ibi bitekerezo bya Mpayimana byatumye ibigarasha, abajenosideri n'abambari babo bamwanga urunuka, kuko mu myumvire yabo ya kigome, bumva nta cyiza gikwiye kuvugwa ku Rwanda.

    Nta gihe kinini Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda imaze ishyizweho. Birumvikana rero ko ikeneye umusanzu wa buri wese kugirango igere ku nshingano zitoroshye yahawe. Kuba rero umuntu nka Philippe Mpayimana wakomeje kugaragaza impungenge ku bibangamiye imibanire myiza hagati y'Abanyarwanda, yashinzwe ibikorwa by'ubukangurambaga, biratanga icyizere ko umusaruro uzaba mwiza, kuko noneho abonye aho azatangira ibitekerezo yajyaga avuga atari mu buyobozi.

    Philippe Mpayimana ashyizwe muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu mu gihe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byongeye kuzamuka.

    Azadufashe rero kureba uko abagizi ba nabi batakomeza kwihisha inyuma y'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bakayobya rubanda, ahubwo uzagegerageza gusubiza inyuma intambwe yatewe mu bumwe n'ubwiyunge, amategeko azamukanire urumukwiye.

    The post Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w'ubumwe bw'Abanyarwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/politiki-idaheza-u-rwanda-rwiyemeje-ni-umusingi-ukomeye-wubumwe-bwabanyarwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=politiki-idaheza-u-rwanda-rwiyemeje-ni-umusingi-ukomeye-wubumwe-bwabanyarwanda

  • Mu mukino w’intoranywa, Bull Dogg na Social biyongereye ku cyamamare Rema mu bazataramira abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Umuraperi Bull Dogg na Social nibo bahanzi nyarwanda bamaze gutangazwa na FERWABA ko bazaririmbana n’umuhanzi w’icyamamare Rema ukomoka muri Nigeria mu gitaramo kizaba ku munsi w’umukino w’intaronywa za shampiyona muri Basketball mu Rwanda 'All Star Game’.

    Tariki ya 20 Ugushyingo 2021 hazaba umukino w’intoranywa muri Shampiyoa ya Basketball iheruka kwegukanwa na REG (All Star Game).

    Ubusanzwe hatoranywa abakinnyi bagashyirwa mu makipe abiri ubundi bagahatana. Mu minsi iri imbere nibwo hazamenyekana abakinnyi bazaba bari muri aya makipe.

    Si uyu mukino gusa kuko hazaba n’ibindi bikorwa, nk’umukino wa 3 kuri 3 (3×3 Challenge), Slum Dunk, gutsinda amanota 3 (3 points contestants).

    Hazaba kandi n’igitaramo cya Visit Rwanda All Star Game cyatumiwemo umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Divine Ikubor wamamaye nka Rema mu muziki.

    Ntabwo azaririmba wenyine kuko abahanzi nyarwanda 2, nibo bamaze kwemezwa ko nabo bazaririmba muri iki gitaramo, ni Social Mula na Bull Dogg.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5 ahasanzwe, ibihumbi 10 muri VIP n’ibihumbi 20 muri VVIP. Ku muntu uzagura amatike mbere itike ya VIP na VVIP azishyura ½ cy’igiciro cyashyizweho.

    Ubwo waherukaga kuba, Team Nijimbere Guibert yatsinze Team Mugabe Aristide amanota 89-83.

    Umuhanzi Rema ni we uzaba ari umuhanzi mukuru

    Bull Dogg azaririmba muri All Star Game Concert

    Social Mula na we azaba ahari

    Ibiciro by’amatike uko bihagaze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-w-intoranywa-bull-dogg-na-social-biyongereye-ku-cyamamare-rema-mu-bazataramira-abanyarwanda

  • Ntibisanzwe! Umukobwa yahuye n' uruva gusenya nyuma y' uko yambitswe ubusa ku karubanda azira kwiba amata na biswi_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu Gihugu cya Nigeria muri leta ya Delta, haravugwa inkuru y' umukobwa wafashwe ubwo yari amaze kwiba mu iduka rya Willmat Supermarket ricuruza ibintu bitandukanye ndetse n'ubucuruzi bw'imiti ntabwo bisanzwe.

    MNu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, uyu mukobwa yatamajwe bikomeye ubwo bamwambikaga ubusa ku karubanda batitaye no ku kuntu yaborohereje igihe yafatwaga.

    Ibi byabereye muri leta ya Delta ku isoko rito ryitwa Willmat Supermarket hafi y'umuhanda wa Lagos Asaba  ubwo inzego za leta zari zirimo kwirukana abantu ngo bave mu mihanda bajye mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Uyu mukobwa yinjiye muri iri duka afite gahunda yo kwiba, aho yashoboye kwihereza ku bikoresho bitandukanye birimo iby'isuku ,amata ndetse na biswi zo kurya.

    Uyu mukobwa ubo yiherezaga kuri bimwe mu bintu yibaga, yafashwe amashusho na CCTV Camera zo muri iryo duka nuko abacuruzi bakimara kubibona bahise bamufata bamubwira ko abibye, nuko arabihakana kugeza ubwo bahise bamusaka mu gakapu yarafite niko kumusangana ibyo yari amaze kwiba.

    Ntibyarangiriye aho kuko uyu mukobwa bivugwa ko ari n'umugore w'abana akaba nta kazi agira, yamburiwe ku karubanda ibyo yari yibye nuko yinjizwa muri iryo duka ari naho bamukuriyemo imyenda ari nako bamuhata ibibazo.

    Ibi bikimara kuba biravugwa ko nyiri iri duka witwa Ndobu uzwiho kuba ari umukirisitu cyane, nyuma y'ubufatanye bw'umuryango ushinzwe kwita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu muri Nijeriya (BBI) yahise atabwa muri yombi na polisi ajyanwa kuri sitasiyo ya Owa Oyibu, nkuko BBI yabitangaje, ngo uyu mukobwa nyuma yo gukurwamo imyenda akanogoshwa umusatsi we.

    Byaje kuvumburwa ko uyu mukobwa utatangajwe amazina, ibyavugwa ko ari mugore afite abana ataribyo, ko atibye amata ngo ayishyire abana be, ahubwo ko asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe cy'uburwayi bwo kwiba ibintu bwitwa Kleptomaniac ngo kuko mu mateka ye asanzwe arangwaho no kwiba muri buriya buryo.

    BBI yatangaje ko igiye gushaka imiryango ibifite mu nshingano zo kwita ku bantu nkabo nuko yite kuri uyu mukobwa ari nako uyu mucuruzi wamuhohoteye yihanira aho kumushikiriza inzego zibishinzwe we akurikiranwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/13/ntibisanzwe-umukobwa-yahuye-n-uruva-gusenya-nyuma-y-uko-yambitswe-ubusa-ku-karubanda-azira-kwiba-amata-na-biswi_-inkuru-irambuye/

  • Nyuma y'imvune y'urutugu y'umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu, yaraye abazwe ndetse abwirwa ko azamara hafi amezi 4 adakina #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe ya Police FC Habarurema Gahungu yongeye kubagwa ku ncuro ya kabiri urutugu nyuma y'imvune yagiriye mu myitozo y'ikipe ye ndetse biza kwiyongera ubwo yari yahamagawe mu Amavubi yitegura imikino y'igikombe cy'isi.

    Nk'uko uyu munyezamu yabyemereye ikinyamakuru RUSHYASHYA, yaraye abazwe urutugu rw'iburyo mu gihe ku ncuro ya mbere yari yabazwe i bumoso, ni igikorwa cyabereye mu bitaro bya DMC biherereye Kicukiro.

    Yakomeje atubwira ko nyuma yo kubagwa uyu mukinnyi ashobora kumara hanze y'ikibuga igihe kingana n'amezi ane adakina bitewe n'iyi mvune yagize ubwo yari mu myitozo itandukanye ya Police FC ndetse n'Amavubi.

    Uyu munyezamu avunitse mu gihe yari mu mwaka we wa nyuma w'amasezerano dore ko yageze muri Police FC avuye mu ikipe ya Sunrise FC yo mu ntara y'i Burasirazuba, icyo gihe yari yasinye amasezerano y'imyaka ibiri uhereye mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Kuvunika kw'uyu mukinnyi wafatwaga nk'umunyezamu wa mbere wa Police FC byatumye iyi kipe igura abandi bakinnyi barimo Rwabugiri Umar watandukanye na APR FC ndetse na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wakiniraga AS Kigali umwaka ushize w'imikino.

    Aba kandi baje bahasanga Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu kuko iyi kipe ya Police FC yari yamaze gutanga Tuyizere Jean Luc mu ikipe ya Marines FC yo mu karere ka Rubavu.

    The post Nyuma y'imvune y'urutugu y'umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu, yaraye abazwe ndetse abwirwa ko azamara hafi amezi 4 adakina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimvune-yurutugu-yumunyezamu-wa-police-fc-habarurema-gahungu-yaraye-abazwe-ndetse-abwirwa-ko-azamara-hafi-amezi-4-adakina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimvune-yurutugu-yumunyezamu-wa-police-fc-habarurema-gahungu-yaraye-abazwe-ndetse-abwirwa-ko-azamara-hafi-amezi-4-adakina

  • Muhanga: Hari abataka kwibwa insinga zibagezaho umuriro w'amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu bice bigize umujyi wa Muhanga baravuga ko hari abajura bateye burira ibiti bitwara insinga zibagezaho umuriro w'amashanyarazi bakaziba, bigatuma bamara igihe badacana.

    Murengezi Dominique, avuga ko abajura baje bagakata urutsinga ruva aho afatira umuriro bakarujyana, akagirango umuriro urabuze kandi baruciye bakarwiba, aho yamenye ukuri ko yibwe ubyutse. Avuga ko bamaze kurutwara yamaze igihe nta muriro afite ndetse nta bundi bushobozi bwo kugura urundi rutsinga yari afite.

    Yagize ati' Hari abantu bateye batwiba insinga ziduha umuriro ariko bakunze kwitwikira ijoro ukabona umuriro urazimye ukagirango ni ikibazo wifitiye wenyine wabyuka ugasanga barutwaye kandi uwiba izi nsinga arurira kuko ntabwo ajyana agace arutwara rwose, urwanjye bacyimara kurutwara namaze igihe ntacana kubera ubukene'.

    Mukandinda Speciose, asaba ubuyobozi ko bwabatabara kuko aba bajura bakabije, ndetse ngo iyo urebye usanga abaza kwiba izi nsinga baba bazifitiye isoko kuko batarifite ntibaza kuziba bitwikiriye ijoro.

    Yagize ati' Ubuyobozi budutabare ndetse n'irondo rizadufatire aba bajura bitwikira ijoro, ariko baza kuziba kuko bafite isoko kuko ntawakwitwikira ijoro adafite aho arujyana, rwose birababaje kuko bakomeje kutuzengereza '.

    Umuyobozi wa sosiyete y'U Rwanda ishinzwe ingufu mu ishami rya Muhanga, Mukaseti Rosine avuga ko hari abafatabuguzi bakunze kuza ku biro byabo bavuga ko bibwe insinga zibaha amashanyarazi, ndetse akongeraho ko babafasha kumenya ingano y'urwo bibwe bakajya kurugura bakongera kubaha umuriro. Yemeza ko ntawuravuga ko adafite ubushobozi bwo kugira urundi yongeraho, ko biramutse bigaragaye ko uwibwe adafite ubushobozi bwo kubona urundi yafashwa kongera kubona uko acana.

    Umuyobozi w'Umusigire w'Akarere ka Muhanga akaba asanzwe ashinzwe imirimo rusange, Kanyangira Ignace avuga ko nta muturage ukwiye gukora ibyo bikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo haba kwiba insinga ndetse no gutobora amatiyo atanga amazi kuko biba byatwaye amafaranga, ariko yongeraho ko hari ingamba zigiye gukazwa kugirango ibi bibazo byo kwiba no kwangiza bihabwe umurongo wo kubirinda abatumva impamvu yabyo.

    Yagize ati' Ubundi nta muturage ukwiye kwangiza ibi bikorwa begerezwa kuko nibo ubwabo baba bihima. Ibikorwaremezo bikorwa n'imisoro batanga, buri wese akwiye kuba ijisho ryo kubicunga kuko kubyangiza bituma ingaruka zigera kuri benshi batabigizemo uruhare, ariko tugiye gusaba inzego zose zibigire ibyazo bicungwe ubifatiwemo abihanirwe by'intangarugero kuko si umuco abantu bakwakira kuko si uwo gutoza abakiri bato'.

    Hashize igihe abitwikira ijoro bangiza ibikorwa remezo birimo kwiba insinga ziva ku mapoto ndetse hari n'abacukura insinga zitabye, ndetse igihe bashyiragaho amatara ku muhanda uva ku rugabano rwa Kamonyi na Muhanga hari ababifungiwe bafashwe bacukuye izi nsinga bajya kuzigurisha ahagurirwa ibyuma (injyamani).

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-hari-abataka-kwibwa-insinga-zibagezaho-umuriro-wamashanyarazi/

  • Umukunzi wanjye ni mwiza cyane-Pamella yongey… – #rwanda #RwOT

    The Ben benshi basigaye bita Tiger B ni umwe mu bahanzi badakunze gushyira amafoto menshi ku mbuga nkoranyambaga ariko iyo asangije ubutumwa abamukurikira yaba iifoto cyangwa amashusho byishimirwa na benshi. Pamella uherutswe kwambikwa impeta na The Ben, yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze arandika ati:'Yaweeee umukunzi wanjye ni mwiza.' 

    Akimara gushyiraho ubwo butumwa, The Ben nawe ntiyazuyaje yahise amusubiza anamugaragariza ko anyuzwe no kumukunda kandi azabikora iteka agira ati: 'Ndagukunda iteka'. Iyi foto The Ben yashyize hanze, agaragara yambaye ingofero y'umukara n'imyenda ijya gusa ibihogo afite igikombe cy'ubururu ahagaze ku nkingi y'inyubako y'amabara y'umweru.

    Si Pamella wenyine wagize icyo atangaza kuri The Ben yifashishije iyi foto, ahubwo hari n'abandi benshi bashyize ibitecyerezo kuri iyi ifoto. Nta kindi bagarukagaho uretse kumugaragariza ko bishimye cyane kandi batewe amatsiko menshi na Album ya gatatu yitegura gushyira hanze. Nk’uko akomeza kubigaragaza ikorwa ry’iyi Album riragana ku ndunduro, ikaba yajya hanze umunota uwo ari wo wose.

    Umwe mu bafana ba The Ben, yagize ati:'Njye ngiye kuva kuri instagram niba udashyize hanze Album.' Ni ubutumwa bugaragaza ko rwose abantu bafite amatsiko menshi ya Album ya The Ben igizwe n'indirimbo 12, kimwe cya kabiri cyayo akaba ari indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, izindi zisigaye zisanzwe zerekeranye n'urukundo nk’uko yabitangaje.

    Pamella yarase ubukaka n’ubushongore umukunzi we The Ben uherutse kumwambika impeta

    Iyi foto ya The Ben ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi no guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

    The Ben yahamirije na none Pamella wari umaze kumurata ko azamukunda iteka

    Ubutumwa bw’umukunzi wa The Ben warahiye ko agiye guhagarika gukoresha Instagram niba uyu muhanzi adashyize hanze Album

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111398/umukunzi-wanjye-ni-mwiza-cyane-pamella-yongeye-kurata-the-ben-wazamuye-amarangamutima-ya-b-111398.html

  • Abanyarwanda bane barimo Mugisha Samuel bazakinira ProTouch mu mwaka wa 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Umunyarwanda Mugisha Samuel wari umaze imyaka hafi ibiri akina mu ikipe yitwa Team LMP -la roche sur yon yo mu Bufarans, yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo.

    Mugisha Samuel ubu ni umukinnyi mushya wa ProTouch
    Mugisha Samuel ubu ni umukinnyi mushya wa ProTouch

    Iyi kipe kandi Mugisha Samuel aheruka no gukinira mu irushanwa rya Tour du Faso ribera muri Burkina Faso, azaba akinana n’abandi banyarwanda barimo Mugisha Moïse na Habimana Jean Eric bavuye muri Skol Adrien Cycling Academy (SACA) na Nzafashwanayo Jean Claude wakiniraga Benediction Ignite.

    Babinyujije ku rubuga rwa Instagram, iyi kipe ya ProTouch yatangaje ko mu mwaka w’imikino wa 2022 mu bakinnyi 12 izakoresha harimo Abanyafurika y’Epfo batandatu, Abanyarwanda bane, Umunya-Uganda umwe n’Umunya-Eritrea umwe.

    source : https://ift.tt/31ZCyN5

  • Mpayimana Phillipe wigeze kwiyamamariza kuba Perezida yahawe umwanya muri MINUBUMWE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mpayimana Philippe
    Mpayimana Philippe

    Ni umwanya yahawe bitangarizwa mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2021 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame.

    Mpayimana w’imyaka 51 yamenyekanye cyane mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 ubwo yazengurukaga Igihugu yiyamamaza ku giti cye, ahatanira umwanya wo kwicara muri Village Urugwiro nka Perezida wa Repuburika, ariko aza gutsindwa amatora aho yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.7%.

    Nyuma yaho nabwo Mpayimana Phillipe ntiyacitse intege, kuko yagaragaye mu bahatanira kuba abadepite ubwo yiyamazaga ku giti cye nabwo ntiyabona amajwi amwinjiza mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Mu mwaka wa 2018 Mpayimana yatangaje ku mugaragaro ko ashinze ishyaka ritwa (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) rigamije iterambere ry’Abanyarwanda, ariko ntabwo yakomeje kumvikana mu ruhando rwa Politiki.

    Mu bandi bahawe imyanya muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mbongeragihugu harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumwe bw’Igihugu, Itorero n’Uburere Mboneragihugu, hari kandi Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.


    source : https://ift.tt/3wFVnjL