Category: Uncategorized

  • Ibyo wamenya ku Mudugudu w’Icyitegererezo Perezida Kagame yemereye Abanye-Congo basenyewe n’iruka rya Nyiragongo – #rwanda #RwOT

    Yawemereye mugenzi we wa RDC muri Kamena uyu mwaka ubwo yakoreraga uruzinduko i Goma, akareba uburyo iruka ry’Ikirunga ryasize abantu iheruheru.

    Ku batibuka iby’urwo rugendo, ni wa munsi Perezida Kagame yavuze Igifaransa. Yavuyeyo yemeye ko azafasha abaturage basizwe iheruheru n’iruka ry’icyo kirunga ku buryo babona aho baba.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko mu minsi ishize, hari Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaje mu Rwanda, zisura Umudugudu wa Kinigi mu Karere ka Musanze ziri kureba uko umeze.

    Umudugudu w’Icyitegererezo Perezida Kagame yemeye uzaba umeze neza nk’uwo mu Kinigi. Ni yo mpamvu hakozwe urwo rugendo kugira ngo abo muri Congo bamenye uko uzaba uteye.

    Ku rundi ruhande, hari itsinda ry’u Rwanda rifite gahunda yo kujya i Goma mu minsi mike iri imbere igasura ahagomba kubakwa uwo mudugudu.

    Byitezwe ko nk’amatafari [bivugwa ko azakoreshwa azavanwa mu ruganda rwa Ruliba] azubakishwa n’ibindi bikoresho bizava mu Rwanda, hanyuma imirimo ikazihutishwa cyane ku buryo uwo mudugudu uzatahwa ku wa 4 Nyakanga 2022.

    Amafaranga yose azakoreshwa muri uwo mushinga azatangwa n’u Rwanda, mu gihe hari n’amakuru avuga ko Inkeragutabara ari zo zizakurikirana imirimo yose yo kubaka uwo mudugudu nk’uko zibigenza ku yindi yo mu gihugu imbere.

    Abanye-Congo ubwo basuraga Umudugudu wa Kinigi, ngo batashye banyuzwe n’ibyo babonye i Musanze ku buryo bategerezanyije amatsiko kuzabona umudugudu umeze nk’uwo i Goma. Uzaba ari uwa mbere muri ako gace kuko bene iyo myubakire itahasanzwe.

    Imirimo yose yo kubaka Umudugudu wa Kinigi yarangiye itwaye miliyari 26,6 Frw arimo ayagiye mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo, ayakoreshejwe mu bikorwa byo kubaka Ikigo Nderabuzima n’ayubakishijwe Ikigo cy’Amashuri n’Irerero.

    Ibyo byose biri muri uyu mudugudu, ni na byo bizashyirwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo ugiye kubakwa i Goma. Bivuze ko abana bo mu miryango yasenyewe n’Ikirunga cya Nyiragongo bazaba babayeho mu buzima butandukanye n’ubwo babagamo.

    Biteganyijwe ko kandi abawutuye bazahabwa amatungo, bubakirwe agakiriro, ubusitani, ibiti by’imbuto zo kurya, imihanda igezweho, amashanyarazi n’amazi.

    Icyo RDC izakora gusa ni ugutanga ubutaka ubundi ibisigaye bigakorwa n’u Rwanda.

    Ubwo Perezida Kagame yagiriraga urugendo i Goma, yavuze ko bigamije gufata mu mugongo abaturage babuze ababo n’abandi bagizweho ingaruka n’iryo ruka ry’ikirunga.

    Na mbere yaho ubwo iki kirunga cyari kimaze kuruka, ni umwe mu batabarije abanye-Goma, asaba ibindi bihugu kubaba hafi muri ibyo bihe.

    Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde muri Gicurasi, yagaragaje ubukana bw’ibibazo byasizwe n’iruka rya Nyiragongo ku baturage b’ibihugu byombi. Yavuze ko bitoroshye guhangana n’ibiza nk’ibi biza bitunguranye kandi bigashegesha abantu benshi.

    Perezida Kagame yavuze ko inzego z’u Rwanda zakoranye n’iza Congo kugira ngo abavanywe mu byabo “tubasaranganye ibyo dufite mu bushobzi bwacu buke tugerageza kubashakira aho bacumbika, tubagaburira, tubavuza.”

    Yakomeje agira ati “Imiterere y’ikibazo ubwacyo ikwiye gutuma amahanga ahaguruka agafasha natwe tuzabatabariza kuko ni ibigaragara ko uburemere bw’ikibazo burenze ubushobozi bw’u Rwanda na Congo, Isi yose ikurikira ibiri kuba kuri aba baturage bari mu kaga ikwiye guhaguruka.”

    I Goma, iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije imihanda ireshya na Kilometero 18, inzu 1000 zirasenyuka, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi iracika.

    Ikindi kandi imiyoboro y’amashanyarazi na yo yarangiritse ku buryo ibice bimwe na bimwe bya Goma bicanirwa n’u Rwanda. Mu Mujyi wa Goma, yaba ibitaro, iminara y’itumanaho, hoteli n’ibindi bikoresha umuriro uturuka ku miyoboro yo mu Rwanda muri iki gihe.

    Uretse ibikorwaremezo byangijwe, abantu 288.044 bavuye mu byabo, muri bo abarenga ibihumbi 10 bahungira mu Rwanda. Ni mu gihe 32 bahitanywe n’iruka ry’iki kirunga.

    Perezida Kagame ubwo yari i Goma akihera amaso uburyo ikirunga cyangije ibintu

    REG yubatse umuyoboro utanga amashanyarazi i Goma

    REG yubatse umuyoboro mushya uzajya wifashishwa mu buhahirane hagati y’Umujyi Gisenyi n’uwa Goma. Ni umushinga watangijwe nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo, ibyari ubufasha u Rwanda rwatangaga bihinduka isoko y’ubuhahirane bubyara inyungu kuko Congo izajya iwishyura.

    Muri Nzeri 2021, Butera Laurent uhagarariye Ishami rya REG mu Karere ka Rubavu, yabwiye IGIHE ko uyu muyoboro uzafasha u Rwanda kohereza amashanyarazi i Goma igihe cyose bikenewe kandi akagerayo afite imbaraga zikenewe.

    Ati “Ubwo twoherezagayo amashanyarazi igihe Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka, byari uburyo bwo gutabara abaturanyi maze twifashisha imiyoboro isanzwe iri i Rubavu yegereye Goma. Ubu twubatse umuyoboro mushya ku buryo igihe cyose bazajya bakenera amashanyarazi tuzajya tuyoherezayo afite imbaraga kandi dufite uburyo bwo kugenzura neza ubuziranenge bwayo n’ingano twohereje”.

    Hubatswe ibilometero bisaga 11,3 bivana amashanyarazi kuri sitasiyo y’amashanyarazi ya Rubavu, bikanyura ahitwa Mbugangari bigakomeza ku mupaka wa “Petite Barrière” kugera mu Mujyi wa Goma.

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati

    Uyu Mudugudu ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango 144 itishoboye

    Uyu mudugudu urimo n’amashuri aho abana bato bazajya bigira

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi ufite inzu izajya ikorerwamo ubworozi bw’inkoko

    Inzu aba baturage batujwemo zifite byose bikenerwa birimo n’ubwiherero bugezweho

    source : https://ift.tt/3ChwhbU

  • Omah Lay yikuye ikoti arijugunyira abafana, yabyinishije inkumi z’i Kigali biratinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Omah Lay yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Fiesta aho abakitabiriye batashye banyuzwe n’umuziki w’uyu muhanzi waje kwiyambura ikoti akarijugunya mu bafana.

    Ni igitaramo cyateguwe na East African Promoters (EAP), Omah Lay akaba yataramiye muri Kigali Arena ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021.

    Saa 22:00′ nibwo uyu muhanzi yahamagawe ku rubyiniro, akigera aho yakiranywe amashyi menshi y’urufaya n’abanyarwanda bari baje kwihera ijisho iki cyamamare cyane cyane igitsina gore.

    Uyu muhanzi yeretswe urukundo rudasanzwe n’abafana be baririmbaga izina rye buri kanya. Amaze iminota 18 ku rubyiniro ari nabwo yari amaze kuririmba indirimbo 'Forever’, yakuyemo ikoti yari yambaye maze arijugunyira abafana.

    Yaje kugera aho ahamagara inkumi 2 zizamuka ku rubyiniro maze zimufasha kubyina na we arazibyinisha byatumye abari muri Arena bose bavuza induru.

    Yaririmbye indirimbi ze zirimo Infinity, Understand, Godly yasorejeho n’izindi.

    Omah Lay yakiranywe ibyishimo byinshi

    Iri kote yaje kurikuramo arijugunyira abafana

    Yaje guhamagara izi nkumi 2 ngo bacinye akadiho

    Zamufashije kunyuka umuziki

    Na we yababyinishije karahava

    Uyu muhanzi si we wenyine wariribye kuko hari n’abahanzi nyarwanda bari bamubanjirije ku rubyiniro barimo Bushali ufatwa nk’umwami wa Trap aho yakiranywe urugwiro rwinshi.

    Yinjiriye ku gitero cye mu ndirimbo 'Kamwe’ yahuriyemo n’ibindi byamamare, akaba yari aherekejwe na Slum Drip babana muri Green Ferry Music. Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro abakunzi be batabishaka.

    Bushali abakunzi be banyuzwe

    Umuhanzi Nemeye Platini umaze kwamamara mu muziki nka Platini P, aho yigaruriye imitima ya benshi cyane igitsina gore, na we yari muri iki gitaramo aho yaririmbye indirimbo ze nyinshi zikunzwe zirimo 'Fata amano', 'Veronika', 'Ntabirenze', 'Aba Ex', 'Shumuleta' na 'Atensiyo’ yasorejeho. Ni umuhanzi utahaye akanya ko guhumeka abakunzi be nabo batigeze bicara ubwo yari ku rubyiniro.

    Platini P yeretswe urukundo rudasanzwe

    Umuhanzi Davis D, yaririmbye izirimo 'Sexy’, 'Itara’ ageze kuri 'Micoro’ yakunzwe yahise ihagurutsa abatari bake, akaba yasoreje kuri 'Dede’.

    Davis D, ‘Micro’ yongeye gukora akantu

    Ish Kevin, ukunzwe cyane mu njyana ya Drill, yongeye kwerekwa urukundo n’abakunzi be nyuma y’igitaramo yaherukaga gukora cya 'Trappish Concert’, uyu muhanzi wari uherekejwe n’abandi bahanzi benshi ku rubyiniro yashimishije abakunzi be cyane mu ndirimbo 'Amakosi’ n’izindi.

    Ish Kevin umwami wa Drill

    Ariel Ways umwe mu bahanzi b’igitsina gore ukuzwe muri iyi minsi, na we yigaragaje ku rubyiniro aho yafatanyije n’abakunzi be kuririmba indirimbo ze z’icyongereza. Yaririmbye kandi Depanage yakoranye na Riderman, ageze ku ndirimbo ye yakunzwe 'Away’ yakoranye Juno Kizigenza maze aramuhamagara bafatanya kuyibyina, bishimiwe n’abantu benshi cyane.

    Ariel Ways yasusurukije abakunzi be, bigeze aho yifashisha Juno Kizigenza biba akarusho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/omah-lay-yikuye-ikoti-arijugunyira-abafana-yabyinishije-inkumi-z-i-kigali-biratinda-amafoto

  • Miss Uwase Muyango yazamuye amarangamutima y'abatari bake nyuma y'amafoto yashyize hanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n'amafoto(Miss Photogenic 2019) akaba n'umukunzi wa Kimenyi Yves ,yazamuye amarangamutima y'abafana be batangira kumwereka ko bamukunda kubera amafoto yari amaze kubasangiza harimo igaragaza imiterere y'amabere ye.

    Muyango yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze ashyiraho amafoto ye abiri .Nyuma y'aya mafoto abafana be bakomeje kumwereka urwo bamukunda binyuze mu butumwa bashyiraga muri comment bakongeraho utumenyetso tw'imitima.

    Source : https://yegob.rw/miss-uwase-muyango-yazamuye-amarangamutima-yabatari-bake-nyuma-yamafoto-yashyize-hanze/

  • Dore umwana muto waburiye abakobwa mu buryo busekeje (video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imyambarire iri mu bintu bitavugwaho rumwe nabantu cyane ko buri wese yambara ibyo ashaka kandi abona byiza kuri we. Gusa akenshi biteza impaka iyo bigeze ku myambarire yabakobwa cyane cyane abo bivugwako bambaye ntibikwize. Impaka zigibwa kenshi gusa ntawabashije kuzitsinda, aho bamwe bavuga bati abakobwa bambaye impenure(mini) bakurura ubusambanyi abandi bakabihakana. Hano Hari umwana waje aca urubanza muburyo bwuzuye urwenya arimo aburira abakobwa bambara mini. Reba hano amashusho yacicikanye ku mbugankoranyambaga umwana arimo aburira abakobwa bambara mini.

    Source : https://yegob.rw/dore-umwana-muto-waburiye-abakobwa-mu-buryo-busekeje-video/

  • Rutura, Yago, Lucky na Antoinette Batunguranye mu mikino idasanzwe- AMAFOTO #rwanda #RwOT


    Imikino itandukanye ishobora gufasha abana kugira imikurire myiza

    Ni ibikorwa bitegurwa na Kina Rwanda aho Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Ugushyingo, 2021, Kina Rwanda yatanze amahugurwa yibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa 'Learning through Play' mu rurimi rw'icyongereza.

    Ibi byose bikaba bikubiye mu bukangurambaga bwa Kina Rwanda ikomeje gukora.

    Bimwe mu byamamare byatunguranye mu mikino idasanzwe cyane cyane imenyerewe nk'imwe mu mikino ikinwa n'abana bakiri bato nko gukina 'Biye' gukora imitako cyangwa kubaka ikintu runaka ukoresheje impapuro ndetse nibindi.

    Mu byamamare by'Amazina akomeye mu Rwanda nka Arthur uzwi cyane nka Rutura, Yago uzwi cyane kuri YouTube, Luckman Nzeyimana Umunyamakuru wa RBA, Ingabire Egidie Bibio wa RBA, Niyongira Antoinette wa Kiss Fm n'abandi batandukanye batunguranye bigaragaza mu mikino itamenyereweho abantu bakuru.

    Lucky yigaragaje mugushushanya

    Umunyamakuru Bibio wa RBA

    Antoinette Niyongira wa Kiss fm

    Rutura ari gukina biye

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Kina Rwanda yashyize hanze yongeye guhamya ko kuba uri umubyeyi ugakina n'umwana wawe bigira ingaruka nziza cyane ku mikurire myiza ye.

    Iryo tangazo riragira riti” Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Ugushyingo, 2021, Kina Rwanda yatanze amahugurwa y'ibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa 'Learning through Play' mu rurimi rw'icyongereza.

    Ibi byose bikaba bikubiye mu bukangurambaga bwa Kina Rwanda ikomeje gukora.

    Binyuze mu makuru y'ingenzi ndetse n'imyitozo, aya mahugurwa yateguwe mu buryo buha abayitabiriye umwanya wo kwinjira ndetse no kumva neza ingingo zibanzweho.

    Kandi yari anagamije guha abanyamakuru urugero rw'inkuru bashobora gukora zigafasha ababakurikira kumva akamaro gukina bigira mu buzima bw'umwana babo ndetse bigafasha n'ababyeyi bo hirya no hino mu gihugu ndetse n'abandi barera abana kugira uruhare mu mikino abana bakina.

    'Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw'abana, kandi mu gukorana n'itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.' (Arthur Nkusi, umwe mu batoza mu mahugurwa ya Kina Rwanda)



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rutura-yago-lucky-na-antoinette-batunguranye-mu-mikino-idasanzwe-amafoto

  • Reba amashusho ubwo umuhanzi Sintex mukuru wa Arthur Nkusi yasomaga amakuru kuri Televiziyo Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko bisanzwe buri wagatanu Televiziyo yu Rwanda itumira icyamamare mu makuru yayo y'icyongereza maze bakamuganiriza kurugendo rwe rwa muzika. Kuruyu wa gatanu, bakaba batumiye umuhanzi Sintex wamenyekanye kundirimbo zitandukanye nka twifunze, karitsiye, situation n'izindi…

    Muraya makuru kandi umuhanzi Sintex akaba yanahawe umwanya asoma inkuru imwe muzari zateguwe.

    Reba amashusho uko bari byifashe.

    Source : https://yegob.rw/reba-amashusho-ubwo-umuhanzi-sintex-mukuru-wa-arthur-nkusi-yasomaga-amakuru-kuri-televiziyo-rwanda/

  • Umugore usa nka Davido akomeje guca ibintu(ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore usa neza nk'umuhanzi Davido wo muri Nigeria akomeje gutuma abantu bibabaza niba yaba ari impaga ya Davido yabuze mu myaka yatambutse.

    Iyi ifoto y'uyu mugore ikomeje gukwirakizwa ku mbuga nkoranyambaga buri umwe icyo ahita avuga ni ukwibaza ati 'ese yaba ari impanga ya Davido yari yarabuze mu myaka ya cyera'. Impamvu nuko barasa neza, itandukaniro ni uko umwe ari umugore undi akaba umugabo kuko iyo aba yari umugabo, benshi bari kugira ngo ni umuntu umwe.

    Source : https://yegob.rw/umugore-usa-nka-davido-akomeje-guca-ibintuifoto/

  • Ibyabaye ku musore wari ugiye guhisha umurambo w'umukunzi we yari yishe si iby' i Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 31 muri Afurika y'Epfo bivugwa ko yateye icyuma umukunzi we kugeza apfuye,yahitanwe na we n'impanuka y'imodoka yari atwaye agiye guhisha umurambo we.

    Ku wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo, umuvugizi wa polisi, Brigadier Selvy Mohlala, yatangaje ko uwafashije uyu musore guhisha iki cyaha ameze nabi nyuma y'impanuka yabereye ku muhanda wa R23 i Standerton, Mpumalanga.

    Brig Mohlala yavuze ko ubwo abapolisi bageraga aho impanuka yabereye, basanze abantu batatu bapfuye undi yarokotse.

    Ku wa gatatu, Mohlala yagize ati:'Polisi iri gukora iperereza ku kibazo cy'ubwicanyi nyuma y'uko abantu batatu (3) bapfiriye mu mpanuka iteye ubwoba ku muhanda wa R23 hafi ya Standerton mu gihe umuntu wakomeretse yajyanwe mu bitaro bya Standerton'.

    Mbere twatekerezaga ko iyi ari impanuka isanzwe, ariko nyuma y'iperereza ryakozwe n'itsinda ry'ababishinzwe, ibimenyetso byagaragaje ibindi kuko hari abakundanye bari bakoreye ibirori mu nzu imwe yo muri ako gace hanyuma abakundana 2 baza gutongana maze umusore w'imyaka 31 atera icyuma umukobwa w'imyaka 33 bakundanaga.

    Abandi bari basohokanye bamufashije gushyira umurambo mu modoka ya nyakwigendera bagamije kujya kuwuhisha.

    Ubwo bari batwaye imodoka ku muhanda R23, bagonganye n'ikamyo maze umugore wafashije mu gupakira nyakwigendera arakomereka, umusore arapfa.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-musore-wari-ugiye-guhisha-umurambo-wumukunzi-we-yari-yishe-si-iby-i-rwanda/

  • Ibyo Koffi Olomide yijeje abanyarwanda birarenze (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi koffi olomide ukunzwe n'abatari bake kubera indirimbo nziza ndetse n'imibyinire idasanzwe yateguje abanyarwanda kubataramira mu mpera z'umwaka .

    Biteganyijwe ko igitaramo koffi olomide azakora kibaza kuri tariki 3 zukwa cumi n'abiri ni gitiramo byitezwe ko kizaba kiryoheye amaso .

    Abinyujije kuri social media ziwe yimeje Amakuru yo kuza mu Rwanda gutaramira abakunzi ba muzika ya congo cyane abakunda koffi olomide.

    Koffi Olomide yameje amakuru yo gutaramira mu Rwanda#samedidetente #entertainment #Rwanda #RDC pic.twitter.com/EFCmlK85Qm

    — RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) November 13, 2021

    Source : https://yegob.rw/ibyo-koffi-olomide-yijeje-abanyarwanda-birarenze-video/

  • Top 10 y'abakinnyi b'umupira w'amaguru bahembwa neza kurusha abandi mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize abanyamakuru b'ikiganiro urukiko rw'ubujurire kinyura kuri Radio Fine Fm baricaye bakora urutonde rw'abakinnyi bahembwa agatubutse muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Reba video y'abo bakinnyi:

    Tukaba rero twabakusanyireje Top 10 y'urwo rutonde rwashyizwe ahagaraga na Fine Fm Radio.

    1. Jacques Tuyisenge

    Uyu ni rutahizamu ndetse akanaba capiteni w'ikipe ya APR Fc, akaba ahembwa ibihumbi 4 by'amadolari y'amerika (4000$), nukuvugako buri kwezi ahabwa arenga miliyoni enye z'amanyarwanda.

        2.Emmanuel Okwi

    Uyu ni umugande w'imyaka 28 y'amavuko akaba yaraciye mu makipe akomeye cyane muri Africa nka za Etoile du Sahel, Young Africans ndetse na Simba, akaba uyu mwaka ari gukinira ikipe ya Kiyovu Sport aho azajya ahembwa ibihumbi 3 magana atanu by'amadolari y'amarika (3500$) buri kwezi, nukuvuga miliyoni zerenze eshatu n'igice z'amanyarwanda.

    1. Lamine Moro

    Lamine Moro akaba ari umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana, ku myaka ye 27 y'amavuko akaba yarakinnye mu makipe atandukanye ku mugabane w'uburayi nka Us Orleans yo mu cyiciro cya gatatu mu bufaransa, kuri ubu uyu musore rero akaba ari myugariro wa As Kigali aho azajya ahabwa ibihumbi 2 magana atanu by'amadolari (2500$) buri kwezi, birumvikana ubwo ni hejuru ya miliyoni ebyiri n'igice z'amanyarwanda buri kwezi.

    1. Muzamiru Mutyaba

    Uyu musore w'umugande w'imyaka 28 y'amavuko akaba nawe yarasesekaye mu ikipe ya Kiyovu uyu mwaka, akaba azajya ahembwa agera ku gihumbi na Magana atanu y'amadolari (1500$) buri kwezi, nukuvuga miliyoni n'igice by'amanyarwanda ku kwezi.

    1. Djabel Manishimwe

    Uyu ni umusore w'umunyarwanda ukinira ikipe ya APR Fc, ku myaka ye 23 y'amavuko akaba yarashyize umukono ku masezerano amwemerera kuzajya ahembwa icyatanu cy'amadolari (1500$) buri kwezi, ubwo nawe ni hejuru ya miliyoni n'igice by'amanyarwanda buri kwezi.

    1. Fitina Ombolenga

    Uyu nawe ni umunyarwanda ukina ari myugariro mu ikipe ya APR Fc,  ku myaka ye 25 y'amavuko, Fitina akaba ahembwa icyatanu cy'amadolari(1500$).

    1. Yousefu

    Uyu ni umwarabu ukinira ikipe ya Rayon Sport akaba yaraje avuye muri Raja Cassablanca, yasinye muri Rayon sport umwaka umwe aho azajya ahembwa nawe icyatanu cy'amadolari (1500$) buri kwezi.

    1. Ayoubu

    Uyu nawe ni umwarabu watijwe mu ikipe ya Rayon Sport avuye muri Raja Cassablanca, akaba yarasinye kumara umwaka umwe muri Rayon Sport ahembwa icyabiri cy'amadolari (1200$) buri kwezi.

    1. Pinok Vuvu

    Uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko akaba akomoka muri Congo, akaba yarasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano amwemerera kuzajya ahembwa icyabiri cy'amadolari (1200$) buri kwezi.

    10.Amisi Bizimana

    Uyu ni umusore w'imyaka 22 y'amavuko ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, akaba akomoka mu gihugu cy'u Burundi, nawe rero akaba yarasinye kujya ahembwa icyabiri cy'amadolari (1200$) buri kwezi.

    Source : https://yegob.rw/top-10-yabakinnyi-bumupira-wamaguru-bahembwa-neza-kurusha-abandi-mu-rwanda/