Urukundo rw'inyama z'injangwe rwateje urupfu rw'umusore. Abdullah Gedo uzwi cyane ku izina rya 'Duley' yatewe amabuye na bamwe mu baturage batuye Yeruzalemu, mu nkengero za Tema Newtown azira kwiba injangwe.
Amakuru avuga ko irondo ryabaturage muri kariya gace ryafashe ukekwaho icyaha maze batangira kumutera ibisate by'amabuye ya beto bituma ava amaraso kugeza apfuye.
Umunyamakurukazi Delphine umuhoza ukorera ikinyamakuru B&B FM Umwezi abinyujije kuri Instagram yabwiye amagambo meza y'urukundo umugabo we Benjamin Gicumbi basanzwe bakorana. Delphine yashimye umugabo we kubyo amukorera byose maze ashimangira ko ari umugabo w'agatangaza kuri we, ndetse anamutura isengesho amusabira Ku Mana kugirango arusheho gutera imbere mu kazi nomu bikorwa bye byaburi munsi.
Umuhanzi uzwi mu ndirimbo za gakondo, Cyusa Ibarahim, n'umukobwa uzwi nka Jeanine Noach bajyanye kurya ubuzima muri Zanzibar.
Aba bombi bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza bari mu byishimo ahitwa Gold Zanzibar Beach House and Spa.
Aya mafoto yagiye hanze nyuma y'aho bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo kubera amashusho aba bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, buri wese abwira undi ko amukumbuye.
Reba amashusho ubwo aba bombi bari bari kurya ubuzima muri Zanzibar
Kuri uyu munsi nibwo amakuru yatangajwe ko umukinnyi w'umunyarwanda ukina muri sweden Rafael york yavuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu kubera kutumvikana n'abagenzi be .
Ferwafa ibinyujije Kuri Twitter yayo yatangaje aya makuru:
Ferwafa yakomeje inyomoza amakuru y'uko Rafael york yaba afitanye ibibazo n'abagenzi be bakinana ahubwo yemeza ko yagize ibyago byo kubura inshuti.
Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n'indirimbo ze zinyura benshi, yavuze ko nta nkuru y'urukundo afite kuko atigeze akundaho.
Uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Youtube, aho yagarutse ku mushinga mushya bafite aho abantu bazabasangiza inkuru z'urukundo zabo, maze izizaba zatoranyijwe zigakorwamo ibyegeranyo.
Ati'Turi gukora kuri album yitwa ubumuntu, abantu barimo kubibona. Rero dushaka gukora izindi mpinduka n'ubundi zishingiye mu gukurura abantu, noneho z'urukundo, z'ubukwe kugira ngo twisange mu bushake bwabo. Igihari ni uko dushaka inkuru zabo, buri wese avuge inkuru y'urukundo rwe noneho ukuntu bizagenda tuzatoranyamo 5 nziza ku gice cya mbere cy'ibyo tuzaba tugiye gukora noneho Morodekayi [M Irene] akoremo ibyegeranyo byiza.'
Aha yahise asabwa kuba na we yasangiza abantu inkuru y'urukundo rwe, avuga ko nta rwigeze rubaho.
Ati 'Inkuru y'urukundo rwanjye ni uko ntarwabayeho. Nirubaho muzarumenya. Erega amarangamutima si ngombwa ko uko uyagize abe hari uwo uyagirira.'
Uyu mukobwa ukiri muto witwa Ndokwa Babe yavuze ko kimwe mu bimubabaza ari ukubona abagabo arusha byose bashaka kumutereta ibyo abona nko kumwubahuka.Uyu mukobwa ufite amazina ya Ndokwa babe yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yikubita urushyi mu gahanga iyo abonye umugabo uri hasi ye arusha ibintu byose agerageza kumwiyegereza.
Ati 'Ndababara koko iyo umugabo tudakwiranye aza ashaka kunyitaho. Nkuko ukandeba ukibwira ko ufite amahirwe? Agasuzuguro rero gusa. Ntuzongere kugerageza imyitwarire nk'iyo kuko nzagukoza isoni ntazuyaje. '
Abakobwa batandukanye bagiye batangaza ibintu bitandukanye ku byo Ndokwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter. Bamwe bavuga ko ari uburenganzira bwe gushyiraho urwego abagabo bakwiye kumuvugisha bagomba kuba barimo abandi bamuseka cyane.
I get REALLY offended when I'm approached by men who don't measure up to me. Like you gauged yourself then assessed me and really thought you had a chance? So disrespectful
Abakobwa b'abasirikare babatinganyi bo muri Ghana baherukaga gukora ubukwe ngo babane nk'umugabo n'umugore,bivugwa ko bahise batabwa muri yombi kandi bagiye gukurikiranwa mu nkiko.
Mu mashusho yashyizwe hanze mbere yo gutabwa muri yombi, aba badamu basaga nkabishimye ubwo babyinaga hamwe ku munsi w'ubukwe bwabo. Ibirori byatumye abantu bakangarana ku mbuga nkoranyambaga kuko benshi babajije impamvu ibirori nk'ibi 'bitubaha Imana kandi biteye ishozi' byemewe mu gihugu cya Afurika y'Iburengerazuba.
Nyuma y'iminsi mike iyi videwo imaze gukwirakwira, imbuga zimwe na zimwe z'amakuru zaho zavuze ko aba bakobwa bafunzwe n'ubuyobozi bwa gisirikare kandi ko bagomba kugezwa mu rukiko.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije ko umujyanama adasaza, bityo ko ugomba gutorwa agomba kurenga ibyo kwirebaho ahubwo akavugira abamutumye agamije kubashakira iterambere rirambye aho kubatererana.
Ibi Minisitiri Gatabazi, yabivugiye kuri Sitade y'Akarere ka Muhanga mu matora y'abajyanama batorewemo abagore 30% bagomba kujya mu nama Njyanama y'aka karere. Yagize ati' Umujyanama ahoraho kabone niyo igihe yahawe cyo kujya mu nama Njyanama cyaba cyarangiye, ashobora gukomeza kuba umujyanama kuko ubujyanama ntabwo busaza ahubwo buhora bushakira iterambere abaturage'.
Bamwe mubitabiriye itora.
Yongeyeho ko umujyanama mu nama njyanama y'akagari, umurenge ndetse no ku karere iyo hari ibitagenda neza abigaragaza, maze bigashakirwa ibisubizo. Avuga ko ntawukwiye kuvuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge byamunaniye kuko aba ataramufashije kugera ku ntego nyayo ifatika yo guteza imbere abaturage.
Ati' Nibyo muratorwa ariko si ukugenda ngo mwumve ko mwatowe, ahubwo ni umwanya mwiza wo gutumikira ababatumye kugirango mugaragaze ibitagenda neza kugirango bishakirwe ibisubizo. Burya umuyobozi w'umurenge iyo byamunaniye namwe muba mubifitemo uruhare kuko mwagakwiye kumufasha akagera ku ntego zose mwihaye mukesa imihigo yo guteza imbere abaturage'.
Minisitiri Gatabazi JMV.
Minisitiri Gatabazi, akomeza avuga ko umujyanama mwiza ari uwitabira ibikorwa kuko ngo hari ahakozwe igenzura basanga hari umujyanama witabiriye inama rimwe gusa. Umujyanama nk'uyu ngo ntashobora kwibuka ko abaturage bamutumye!. Yibutsa ko badakwiye kwirebaho, ko ahubwo bakwiye gukorera abaturage badategereje amafaranga bahabwa igihe bitabiriye inama Njyanama. Yabibukije kandi ko bemeye kubijyamo kubwo gushaka gifasha abaturage.
Bamwe mu bajyanama batowe bavuze ko bagiye kuba abagaragu b'abaturage bakababera intumwa zo gushaka ibisubizo by'ibibazo bibangamira imibereho myiza yabo.
Abagore 5 batowe bahagarariye 30% mu nama Njyanama.
Mukandayisenga Donatha, yatorewe guhagararira 30% by'abagore avuga ko azakorera ubuvugizi abakobwa baterwa inda zitateguwe ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Muhayimana Marie Chantal, avuga ko azitangira abamugiriye icyizere kandi ko azatanga ibitekerezo byo gushyira umuturage ku isonga no guharanira ko umuryango wabaho utekanye, udafite amakimbirane, ugaha uburere bwiza abana.
Kayitare Jacqueline wari usanzwe ari umuyobozi w'akarere ka Muhanga muri manda irangiye, avuga ko icyizere yahawe azagikoresha afasha abaturage kurwanya ruswa n'akarengane ndetse akazajya inama n'abandi uburyo umuturage yahabwa serivisi yihuse ntasiragizwe, ko kandi azita ku kureba icyo abaturage bakeneye no kubasaba ibitekerezo kubyo bifuza byabageza ku iterambere ryihuse.
Abakandida 5 batowe bahagarariye 30% by'abagore mu nama njyamana ni; Kayitare Jacqueline yatorewe ku majwi 201, Mukandayisenga Donatha yatorewe ku majwi 122, Niyonsaba Marthe yatorewe ku majwi 118, Mukabatesi jeanne d'Arc yatorewe ku majwi 113 naho Muhayimana marie Claire yatorewe ku majwi 85.
Ku wa Kabiri Tariki ya 16 Ugushyingo 2021 hazatorwa abajyamana rusange bazaza basanga aba 30% batowe, aho bose bazajya mu nama njyanama y'akarere, mu gihe kuwa Gatanu Tariki 19 Ugushyingo 2021 aribwo abajyanama bose bazitoramo biro z'inama Njyanama ndetse na Komite Nyobozi izayobora akarere muri manda y'imyaka 5.