Category: Uncategorized

  • Urukundo rwubahwe!abarwayi bo mu mutwe bakundaniye ku muhanda none bakoze ubukwe(biratangaje) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kenshi abantu bumva inkuru z'urukundo bakagira ngo ni rwa rundi rwa Romeo na Juliet cyangwa ibyo babona mu mafilime.Kuri iyi nshuro tugiye kureba inkuru idasanzwe y'abarwayi bo mu mutwe babiri bakundaniye ku muhanda bikarangira bakoze ubukwe.

    Ni inkuru yazanywe n'uwitwa Olaide Olakitan wo muri Nigeria avuga ko yakozwe ku mutima n'urukundo rw'aba bantu babiri barwaye mu mutwe ariko bakaba bakundanye imyaka irenga 20 ntagutandukana.

    Aba barwayi bo mu mutwe umwr yitwa Cynthia ndetse n'umugabo we Samade aba bombi bakaba barabanye mu myaka 22 ishize ndetse bakaba bamaze no kubyarana abana batatu.

    Bivugwa ko mbere yo kurwara mu mutwe uyu mugabo Samade yari asanzwe ari umuntu muzima ndetse azi ubwenge cyane kuko yarangije muri Kaminuza yo muri Nigeria mu ishami ry'ubugenge (physics).Buri wese ngo yishimiraga ubuhanga bwuyu musore .Nubwo yarwaye mu mutwe nubu arangaza abatari bake kuko azi kubyina cyane.

    Aba barwayi bo mu mutwe bivugwa ko bahuye ndetse batangira gukundana biyemeza kuba ahantu hamwe nk'abandi bantu basanzwe ,ngo hari igihe bagiranaga amakimbirane ariko bakayacyemura.Uwo mubano watumye babyara umwana wa mbere,uwa kabiri ndetse n'uwa gatatu.Barabanye nk'umugabo n'umugore gusa mu myaka bamaranye batunzwe n'amafaranga bahabwa n'abagiraneza.Babanye neza ndetse bagaragaza urukundo bafitanye kuko bakunda kugaragara mu muhanda basomana ,bishimanye.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwubahweabarwayi-bo-mu-mutwe-bakundaniye-ku-muhanda-none-bakoze-ubukwebiratangaje/

  • Ibyabaye kuri Juno Kizigenza washakaga gutwika na Ariel Wayz mu gitaramo birababaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Juno Kizigenza yatangaje ko atishimiye uburyo yabujijwe kuririmba mu gitaramo aho yagombaga indirimbo ze akahatwika nyuma yo gufasha Ariel Wayz mu ndirimbo away nyamara bikarangira yimwe umwanya.

    Abakunzi b'umuziki bari bakoraniye muri Kigali Arena, baciye iryera Juno Kizigenza ubwo ari agiye gufasha Ariel Wayz indirimbo 'Away' bakoranye.

    Nyuma y'iyi ndirimbo Juno Kizigenza yijeje abakunzi be ko agiye kugaruka ku rubyiniro, birangira icyizere kiraje amasinde mu bakunzi b'umuziki.

    Juno Kizigenza utabashije kuririmba muri iki gitaramo, yaboneyeho umwanya wo kwisegura ku bakunzi be batigeze babashaka kumubona ku rubyiniro nkuko hari abari babyiteze.

    Uyu muhanzi yibukije abateguye iki gitaramo ko bakeneye kubaha abahanzi bo mu Rwanda.

    Ati 'Ntibifatwe nabi ariko abateguye iki gitaramo bakeneye kubaha abahanzi bo mu Rwanda.'

    Byari byitezwe ko Juno Kizigenza abanziriza Omah Lay ku rubyiniro, icyakora bitewe n'amasaha igitaramo cyagombaga gusorezwa, byabaye ngombwa ko yirengagizwa.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-kuri-juno-kizigenza-washakaga-gutwika-na-ariel-wayz-mu-gitaramo-birababaje/

  • Kirehe: Inka 13 zapfuye nyuma y' uko zivuye konera umuturage _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu karere ka Kirehe aho inka zonnye umurima w'amasaka zigahita zipfa zose uko ari 13 benshi bikabatangaza.

    Izi nka zari iz'umuturage witwa Leoncie w'imyaka 71 zikaba zaguye mu Rwuri rwazo aho zari zimaze kona umurima w'amasaka wegereye urwo rwuri, ni umurima w'uwitwa Celestin.

    Aha ni mu karere ka Kirehe mu mudugudu wa Busasamana mu Kagari ka Nasho ho mu murenge wa Mpanga haguye inka 13 bikayobera benshi kuko hapfaga imwe ku yindi kandi zigapfa zimaze kona amasaka ubusanzwe atica inka.

    Abenshi mu baturiye aho babonaga imirambo y'inka irambitse bo bahamyaga ko ari amarozi atari icyorezo kuko icyorezo kitaza mu nka z'umuntu umwe kandi hari n'abandi boroye.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze muri ako gace bwo buvuga ko butagira icyo bubitangazaho mu gihe ibizamini biri gukorwa n'ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB bitari byatanga ibisubizo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/14/kirehe-inka-13-zapfuye-nyuma-y-uko-zivuye-konera-umuturage-_-inkuru-irambuye/

  • Wa mwana bitaga inkende atwaye imodoka turumirwa||yabaye icyamamare mpuzamahanga(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Nsanzimana Elia wamamaye mu Rwanda nyuma y'uko akuwe mu bwigunge yabagamo bitewe n'ubumuga yavukanye ,bwo kutavuga neza ndetse n'isura ye idasanzwe kuri ubu asigaye yiga nk'abandi bana ndetse arambara akaberwa mu myenda myiza.

    Uyu musore benshi batotezaga bamwita inkende kubera isura ye kuri ubu asigaye yarabaye ikimenyabose, aho n'ikinyamakuru mpuzamahanga,  nka the Standard no muri Africa y'uburasirazuba nka Tuko yo muri Kenya,  na Atinkanews yo muri Ghana n'ibindi ntibisiba kumwandikaho inkuru.

    Ubwo yasurwaga ku ishuri yigaho Nsanzimana Elie yatunguye abantu maze ajya mu modoka atangira gutwara.Yari kumwe n'umubyeyi we waje kumusura aho ubona ko amaze kugenda amenyerana n'abandi bantu mu gihe mbere yababonaga akirukanka.

    Source : https://yegob.rw/wa-mwana-bitaga-inkende-atwaye-imodoka-turumirwayabaye-icyamamare-mpuzamahangavideo/

  • Imyambarire idasanzwe mu byaranze igitaramo cya Omah Lay (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Indirimbo za Omah Lay nka Damn, Godly, Understand kuza kugera kuri Free my Mind yasohotse ageze i Kigali aje gutaramira Abanyarwanda, zakoze ku mutima abakunzi ba muzika bumva batatangwa kujya kumwereka urukundo bamufitiye.

    Ubwitabire bwari buri hejuru muri icyo gitaramo bishingiye ku nyota abakunzi b’umuziki bari bafite nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice ibitaramo byarahagaze kubera Covid-19.

    Abahanzi Nyarwanda barimo Davis D, Platini, Bushali, Ish Kevin, Ariel Ways na Juno Kizigenza berekanye ko umuziki Nyarwanda ufite imbaraga, ndetse Abanyarwanda bawunyotewe kuwumva no kuwubyina.

    Omah Lay agakote yari yaje yambaye byageze hagati akajugunya mu bafana kubera uburyo abakunzi be bamwakiriye ku rubyiniro.

    Omah Lay utarashoboye guhishira amarangamutima ye ku nkumi z’Abanyarwandakazi, yaje gusaba babiri muri bo kuza bakamusanga ku rubyiniro maze umuziki si ukuwuceka biratinda.

    Uyu muhanzi kandi yasabye umwe mu bafana bari begereye ku rubyiniro kumutiza telefone ye ngo amusigire agafoto k’urwibutso nyuma yaho abonyeko benshi mu bitabiriye iki gitaramo bamaze umwanya munini bari kubika gihamya cy’uko bari kumwe, maze na we akoresha telefone y’umufana yifotora ifoto azatunga nk’urwibutso.

    Itsinda rya Symphony ryaje gufasha uyu muhanzi ku rubyiniro, ryaserukanye umwambaro w’amajipo nyuma y’uko mu gitaramo cya Bruce Melodie bongeye guseruka bambaye umwambaro wagaragaye muri filime igezweho kuri ubu ya Squid Game, ibintu byatangaje cyane abari baje kwitabira icyo gitaramo.

    source : https://ift.tt/30tKFkC

  • Kirehe : Inka 13 z’umuntu umwe zapfiriye mu murima w’umuturanyi icyarimwe bitera urujijo benshi #rwanda #RwOT

    Ni inka za Leoncie Mukansonera aho zapfuye zigeze mu murima w’amasaka w’umugabo witwa Celestin utuye Mudugudu Busasamana I, Akagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.

    Inyinshi muri ziriya nka zirakuze zikaba zagaragaye zagandagaye mu murima zapfuye ndetse abantu bakaba birinze kuzikora.

    Inzego zishinzwe ubunzi n’Ubworozi zagiye muri kariya gace ndetse hafatwa n’ibipimo kugira ngo hatahurwe icyaba cyateye urupfu rw’ariya matundo

    Eric Zikama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe yatangaje ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tarik 14 Ugushyingo 2021 ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe hamwe n’abakozi ba RAB bagiye ahabereye biriya byago, ubu hakaba barimo gufatwa ibipimo kugira ngo abahanga bapime icyo ziriya nka zaba zazize.

    Eric Zigama kandi avuga ko nk’uko abaturage bagize ibyago bafashwa, uriya na we hari gutekerezwa uburyo yagobokwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Inka-13-z-umuntu-umwe-zapfiriye-mu-murima-w-umuturanyi-icyarimwe-bitera-urujijo-benshi

  • Abanyamakuru biyemeje gushishikariza ababyeyi kwifashisha imikino bakarishya ubwenge bw’abana babo #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru barenga 30 bo mu Bitangazamakuru bitandukaye bikorera mu Rwanda, bahuguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyinga 2021 aho beretswe imikino ishobora kwifashishwa n’ababyeyi mu gukangura ubwenge bw’abana babo.

    Abanyamakuru nk’abantu bafite ijambo rigera kure, bahawe amahugurwa kugira ngo bashishikarize ababyeyi gukoresha buriya buryo bifashishije imikino irimo n’iyagiye imenyekana mu bihe byo hambere na Patayari, saye, gukina amagorori, ndetse n’umupira wa karere.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC/Rwanda Media Commission), Emmanuel Mugisha yashimiye amahugurwa yahawe abanyamakuru, avuga ko bizatuma batanga umusanzu ukomeye mu kwigisha ababyeyi gukina n’abana.

    Ati 'Reka dukoreshe ububasha itangazamakuru rifite kandi dukorere hamwe nk’itsinda kugira ngo duhindure sosiyete binyuze mu buryo twigisha abana. Itangazamakuru rifite ububasha bwo gukora abantu ku mutima ndetse no guhindura ubuzima bwabo.'

    Abanyamakuru kandi beretswe uko bagira uruhare muri ibi bikorwa haba mu nkuru bakora ndetse no mu biganiro bakora aho banibukijwe akamaro k’umubyeyi mu kwita ku burere n’uburezi by’umwana we.

    Umwe mu batoza ba Kina Rwanda, Arthur Nkusi usanzwe ari n’umunyamakuru, yavuze ko bahisemo gukorana n’abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhugura sosiyete.

    Ati 'Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw’abana, kandi mu gukorana n’itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.'

    Ushinzwe Uburezi bufite ireme muri UNICEF Rwanda, Yonah Nyundo yavuze ko hari ibintu by’ingenzi umwana aba akeneye mu mikurire ye kugira ngo bimufashe kuvumbura ubundi bumenyi.

    Yavuze ko kutabikorera umwana ari ukumudindiza cyane. Ati 'Mu rugendo rw’imikurire y’abana hari intambwe tutakwifuza ko basimbuka. Ni inshingano zacu nk’ababyeyi ndetse n’abarimu kwifashisha imikino kugira ngo tworohereze abana kumenya bimwe mu bintu by’ibanze nko gusoma no kubara kuko ari byo bizabafasha kwiga n’ibindi byinshi mu buzima bwabo. Kwifashisha imikino mu myigishirize bisanga abana aho bari, bikabajyana aho bagomba kugera'.

    Umuyobozi w’ikigo Inspire, Educate and Empower (IEE), Rwanda, Emmanuel Murenzi yavuze ko gukina n’umwana bikozwe n’umubyeyi ari ikintu gikomeye cyane.

    Ati 'Iyo ababyeyi bakinnye n’abana, abana barushaho kuryoherwa kandi bakiga byinshi. Ibi kandi bifasha ababyeyi kurushaho gusabana n’abana kandi bakamenya uko buri wese ateye.'

    Abanyamakuru bahuguwe na bo bavuze ko binjiye mu ngamba ku buryo bagiye kwibutsa uruhare rw’ababyeyi mu gukangura ubwenge bw’abana babo bakoresheje imikino kuko uretse kubi bikarishya ubwenge bw’abana binatuma urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana rurushaho kwiyongera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyamakuru-biyemeje-gushishikariza-ababyeyi-kwifashisha-imikino-bakarishya-ubwenge-bw-abana-babo

  • Umuvugabutumwa yashimye Imana yamuhaye umugabo ku myaka 55 akiri isugi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Punch, uyu mugore w'imyaka 55 y'amavuko yatangaje ko “satani atashakaga ko ashyingirwa” kuko igihe yari yiteguye, “nta mugabo wigeze amwegera.”

    Yavuze ko yemera ko ikibazo cyari mu itorero rye rya kera kandi ko Imana yamukoreye ibitangaza mu “itorero rye rishya kandi inzitizi zose zavanweho.”

    Ati'Satani ntiyashakaga ko nshaka. Igihe numvaga niteguye, nta mugabo wigeze ansanga. Nakomeje gutegereza igitangaza kiva ku Mana kugeza ngize imyaka 55.

    Ntabwo nigeze nsohokana n'umuntu mbere yuko nshyingirwa. Ubwa mbere natekereje ko ikibazo gituruka mu itorero ryanjye rya kera ndivamo, ariko ubu ndaha Imana icyubahiro. Yabinkoreye mu itorero ryanjye rishya kandi inzitizi zose zakuweho. “

    Abajijwe niba hari igitutu yari afite, yashubije ati: 'Nashoboye kwihanganira ibigerageza byose kubera kwizera kwanjye gushinze imizi cyane, kwizera no kwibanda kuri Kristo Yesu. By'umwihariko, Imana yampaye ubuntu kandi inyemerera kwitangira urugendo rwanjye.

    Tekereza umuntu uri muri iyi myaka udafite umugabo. Njye namaze iminsi myinshi ndira, nsaba Imana imbabazi. Ariko uyu munsi ndishimye kuko, nubwo agahinda kari kenshi, nashoboye kugera kuri byinshi mu bindi bice by'ubuzima bwanjye. “

    Esther yongeyeho ko atigeze atakaza ibyiringiro kandi yabashije gushaka akiri isugi.

    Yagize ati: 'Igihe kimwe nararakaye. Ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye nkomeza urugendo. Sinari nzi umugabo n'umwe kugeza nshyingiwe. Nashyingiwe nkiri isugi.

    Avuga uko yahuye n'umugabo we,Yagize ati 'Hari hashize imyaka irenga itatu Imana impishuriye ishusho ye na kamere ye ikambwira ibye binyuze mu bandi bantu.

    Umunsi umwe n'uwo Imana yampishuriye nyuma y' imyaka itatu,Imana yanyoherereje ubutumwa bushya binyuze ku muhanuzi. Ibisobanuro by'imiterere ye, aho aturuka kandi bihuye neza neza nuko yari ameze ubwo namubonaga muri Ilesa. Itorero ryanjye riri muri Osogbo, ariko twagize ibirori muri Ilesa aho nahuriye n'umugabo wandemewe.

    Imana yanagaragaje itariki y'ubukwe bwacu, bwari ku ya 29 Ukwakira 2021. Igihe cyo guhura kwacu n'ubukwe cyari gito rwose. Ndaha Imana icyubahiro cyose kuko yanyibutse nyuma y'iyi myaka yose. “

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuvugabutumwa-yashimye-imana-yamuhaye-umugabo-ku-myaka-55-akiri-isugi

  • Umupfakazi yirukanwe mu rugo rwe azira kutabyara umuhungu #rwanda #RwOT

    Umupfakazi w'umukene ukomoka muri Nigeria yasabye ubufasha nyuma yo kwirukanwa mu rugo rw'umugabo we mu buryo budakwiriye.

    Amakuru avuga ko bene wabo b'umugabo we wapfuye bamwirukanye kubera ko atabyaye umuhungu.

    Inkuru y'uyu mugore yasangi we ku mbuga nkoranyambaga n'umuryango utegamiye kuri leta. Nk'uko uyu muryango ubitangaza, uyu mupfakazi ashaka imboga akazigurisha kugira ngo abone ibimutunga we n'umukobwa we.

    Ati: 'Uyu mupfakazi w'umukene yirukanwe mu rugo rw'umugabo we wapfuye kubera ko nta muhungu yabyaye.”

    Atunganya imboga akazigurisha kugira ngo abone ibimutunga n'umukobwa we. Umugiraneza yamuhaye inzu itagira umuryango cyangwa idirishya nta n'amafaranga yo gushyira amashanyarazi mu cyumba.Arasaba ubufasha. '

    Mu mashusho yashyizwe hanze,uyu mugore yari muri iyo nzu yahawe nyuma yo kwirukanwa mu bye n'umuryango w'umugabo we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupfakazi-yirukanwe-mu-rugo-rwe-azira-kutabyara-umuhungu

  • Amb Hazza Alqahtani yeretse abanyeshuri ba ‘Islamic Secondary School’ ibanga ryatuma bajya kwiga muri UAE – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye muri iryo shuri, aho yaganiye n’abanyeshuri baho bakamubaza ibibazo bitandukanye ku mahirwe bafite yo gukomereza amasomo muri UAE nyuma y’uko yari amaze kubasobanurira ingamba icyo gihugu cyashyizeho mu gushyigikira uburezi.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, abarimu bo muri iryo shuri n’Umuyobozi waryo ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Islamic Cultural Center, Abdellatif Aouid, bitabiriye ibyo biganiro.

    Ambasaderi Alqahtani yashimiye abo banyeshuri kubera urwego rw’imitsindire bariho magingo aya, aho abaheruka gukora ikizamini cya Leta batsinze 100%.

    Ati “Ndashimangira ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziyemeje kugenzura ko amahirwe akomeye y’uburezi agera kuri bose, atari abenegihugu gusa. Kandi igihugu cyanjye kiri mu mikoranire n’u Rwanda, igamije guha abafite impano zikomeye amahirwe yo kugera ku burezi bwo ku rwego rwo hejuru, muri kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziri ku rwego mpuzamahanga.”

    Kuva mu 2002 Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zashyigikiye uburezi mu Rwanda zibinyujije mu Muryango Al Maktoun Foundation, aho zafashaga ibigo bibiri birimo icya Hamdan Bin Rashid Al Maktoum Girls Secondary School for Sciences giherereye i Muhanga, na Hamdan Bin Rachid Kimisange Secondary School kiri muri Kigali. Abanyeshuri baho bose bitwaye neza mu bizamini bya Leta biheruka baratsinda.

    Mu myaka nibura 10 ishize, UAE ibinyujije mu Muryango wa Khalifa Bin Zayed Al Nahyan Foundation yafashije Islamic Secondary School for Sciences ku gipimo cya 100%.

    Mu bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iya UAE, hatangwa amahirwe yo kuba Abanyarwanda bajya kwiga muri Kaminuza zo muri icyo gihugu ku buntu binyuze mu mushinga wa UAE Technical Assistance Program.

    Ambasaderi Alqahtani yakomeje ati “Uwo mushinga uzatuma abanyeshuri babasha kubaka ejo hazaza habo heza, banatange umusanzu mu kugera ku iterambere ryifuzwa haba ku gihugu no ku muryango mugari.”

    Kuva mu 2018, abanyeshuri 20 barimo abagore n’abagabo bavuye mu Rwanda bagezweho n’ayo mahirwe yo kujya kwiga muri kaminuza zo muri UAE ku buntu, mu masomo arebana n’imyubakire, ibinyabuzima, ibinyabutabire, ibya mudasobwa, ubukanishi n’iby’amashanyarazi.

    Mu 2019, Abanyarwanda 10 bemerewe kujya kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Surbone Abu Dhabi University ku buntu.

    Amb Hazza yashimye iri shuri kuba rikomeje gufasha abanyeshuri gutsinda ndetse abanyeshuri ko abazahiga abandi bazahabwa ayo mahirwe yo kujya kwiga kaminuza muri UAE ku buntu.

    Inyigo yamuritswe na British Council mu 2017, yagaragaje ko UAE iri mu bihugu bya mbere bishyigikira uburezi mpuzamahanga.

    Yamuritswe kandi nyuma y’igenzura rya kabiri ryakozwe mu bihugu 38 harebwa ku rwego rw’uburezi mpuzamahanga bitanga.

    Icyo gihe UAE yabaye iya kabiri mu birimo uburezi bufite ireme ndetse iba iya gatanu mu bitanga impamyabumenyi zemerwa henshi.

    Icyo gihugu cyashyize mu mashuri makuru ingamba zinoze mu buryo butandukanye mu gihe gito. Kaminuza yacyo yatangijwe mu 1976 ni yo nkuru muri urwo rwego.

    Kuva yashingwa, UAE imaze kugira amashuri makuru na za kaminuza 76, arimo ay’imbere mu gihugu gusa n’ari ku rwego mpuzamahanga nka Soburne Abu Dhabi University, New York University na American University of Sharjah.

    Guverinoma ya UAE yagiye ifasha abanyeshuri b’Abanyarwanda bashaka gutyaza ubumenyi bwabo mu yisumbuye banyuze muri ayo mashuri ya Leta n’ayigenga, ikabishyurira muri UAE University na Sorbonne Abu Dhabi University.

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Alqahtani, yasabye abanyeshuri ba ‘Islamic Secondary School for Sciences’ gukora cyane

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro

    Umuyobozi Mukuru wa Islamic Cultural Center Abdellatif Aouid yahawe umwanya muri ibyo biganiro

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abanyeshuri, abarezi n’abayobozi b’iri shuri

    source : https://ift.tt/2YNSmRS