Category: Uncategorized

  • Abasirikare 7 ba Uganda bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi muri Somalia, babiri bakatirwa urwo gupfa #rwanda #RwOT

    Bariya basivile bishwe mu kwezi kwa Munani uyu mwaka aho hahise hakekwa bariya basirikare ba Uganda ubu bahamijwe biriya byaha.

    Hussein Osman asubirwamo na VOA agira ati “Twishimiye umwanzuro w’urukiko kandi twizeye ko imiryango yiciwe izahabwa impozamarira.”

    Yabwiye ibinyamakuru byaho ko umwe mu biciwe abantu hamwe n’abasirikare batandatu ba Uganda batanze ubuhamya muri uru rubanza.

    Amakuru avuga ko imiryango imwe y’abiciwe ababo n’abo basirikare yitabiriye urubanza rwateguwe na Uganda rwabereye i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia.

    Abasirikare babiri muri bariya barindwi bakatiwe urwo gupfa, mu gihe batatu bakatiwe gufungwa imyaka 39.

    Batatu bagomba gucyurwa iwabo muri Uganda kurangirizayo igihano.

    Umuryango w’Ubumwe bwa Africa watangaje ko abo basivili bishwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mirwano yabereye ahitwa Golweyn hagati y’abo basirikare na al-Shabab.

    Ingabo z’umuryango w’Ubumwe bwa Africa zimaze imyaka 14 muri Somalia zirwanya umutwe wa al-Shabab ugifite ibirindiro ahanyuranye mu gihugu.

    Hafi 1/3 cy’ingabo za AMISOM ziva muri Uganda, nicyo gihugu gifitemo abasirikare benshi.

    Umwanzuro w’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda wo ku wa Gatandatu watangajwe hashize ukwezi Ubumwe bwa Africa buvuze ko bushaka kongera ubutumwa bwawo muri Somalia, hategerejwe icyemezo cya ONU/UN na leta ya Somalia.

    Brig Gen Don Nasaba ukuriye ingabo za Uganda muri ubwo butumwa mu itangazo yagize ati “Ubutumwa bwacu muri Somalia ni ugusenya al-Shabab n’indi mitwe yitwaje intwaro. Mu kubikora, dufite inshingano zo kurengera abaturage.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Abasirikare-7-ba-Uganda-bahamijwe-icyaha-cy-ubwicanyi-muri-Somalia-babiri-bakatirwa-urwo-gupfa

  • Icyo Rafael York yatangaje nyuma yo kuva mu Mavubi ntibivugweho rumwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri Sweden, Rafael York asize ikipe y’igihugu muri Kenya agasubira muri Sweden bikavugwa ko atazanagaruka, uyu mukinnyi yagaragaje ko yiteguye kongera gukinira Amavubi.

    Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo, Rafael York yari mu bakinnyi bahagurukanye n’ikipe y’igihugu berekeje muri Kenya kujya gukina n’iki gihugu umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar, hari nyuma yo gutsindwa na Mali 3-0.

    Uyu musore ku wa Gatandatu yabyutse asaba gusubira muri Sweden, abatoza bagerageje kumwinginga ariko birangira bamuretse akagenda.

    Nyuma y’igenda haje inkuru zitandukanye, izivuga ko atazanagaruka bitewe n’uko yaba yashwanye n’abakinnyi bagenzi be bitewe n’ibyo yatangaje ko u Rwanda nta ba rutahizamu bafite, ndetse no kuba yarashwaniye na Sugira nimero 16.

    Icyo gihe amakuru ISIMBI yagerageje gukusanya yagaragaje ko nta mukinnyi n’umwe bigeze bashwana ahubwo yagiye ku mpamvu ze.

    Uyu musore bwa mbere nyuma yo kuva mu bandi, yashyize ifoto kuri Instagram ye ari mu ikipe y’igihugu, iherkezwa n’amagambo agira ati 'kugeza ikindi gihe.' Yaherekejwe n’utumenyetso tw’imitima itatu dusa n’amabara y’ibendera ry’u Rwanda (ubururu, umuhondo n’icyatsi) bivuze ko yiteguye kongera gukinira Amavubi.

    Ibi bikaba byari byabanjirijwe n’inyandiko atigeze anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, ariko yavugaga ko yavuye mu mwiherero bitewe n’uko hari umwana w’inshuti ye witabye Imana, kandi ko kuri we ikiza imbere ari umuryango ndetse ko nta kibazo na kimwe yigeze agirana n’abakinnyi bagenze be, akaba aniteguye kongera kwitabira ubutumire igihe azahamagarwa.

    FERWAFA nayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko York yavuye mu mwiherero bitewe n’uko hari inshuti ye yitabye Imana.

    Yagize iti 'FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko umukinnyi mpuzamahanga Rafael York yavuye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu 'Amavubi’ agasubira muri Sweden aho asanzwe akinira kubera ibyago byo kubura inshuti ye ya hafi cyane.'

    'FERWAFA iboneyeho umwanya wo kunyomoza ibyavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA.'

    2/2 …ndetse n’imbugankoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA.

    Mugire Amahoro pic.twitter.com/7tA7v2Xw2z

    — Rwanda FA (@FERWAFA) November 14, 2021

    U Rwanda rurakina na Kenya uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2021, ni umukino wo guharanira ishema ry’igihugu gusa kuko ibihugu byombi byamaze kubura itike.

    Rafael York yagaragaje ko yiteguye kongera gukinira u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-rafael-york-yatangaje-nyuma-yo-kuva-mu-mavubi-ntibivugweho-rumwe

  • Inama Ndoli Jean Claude yagiriye Kwizera Olivier, ikintu gikomeye agomba kuzirikana #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Ndoli Jean Claude wahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubu akaba ari muri muri Gorilla FC, avuga ko ari kenshi yagiye aganiriza Kwizera Olivier akamubwira ko umupira ari ikinyabupfura no kwitwararika, akaba agomba kuzirikana ko atari we munyezamu wenyine uhari hari n’abandi bakibyiruka, uko impano ye yabonetse haza n’indi imurusha.

    Muri iyi minsi umunyezamu Olivier ntabwo ari mu bihe byiza, arimo kunyura mu bihe bigoye bijyanye n’imyitwarire ariko na none hakaba hari n’abavuga ko ari we ubyitera, cyane nk’ubu nta kipe afite akinira.

    Ndoli Jean Caude ni umwe mu banyezamu bavuze ko ku giti cye ko abona umunyezamu wamusimbura ari Kwizera Olivier, nyuma y’ibi bihe arimo kunyuramo avuga ko yagiye amugira inama.

    Ati 'Naramubwiye ko umupira ari ikinyabupfura, umupira ni ukwitwararika. Ndakeka ibyo bamushinja hari n’abandi wenda wasanga babikora ariko ibyago bikaba ari we bigwira.'

    Akomeza avuga ko kandi n’ubu atararambirwa, inama yamugira ari ukwicara akitekerezaho agatandukanya ikibi n’icyiza cyane ko amaze no gukura.

    Ati 'Inama namugira aracyari muto, iriya ni imyaka yo gukina, yakwitekerezaho ibitagenda neza agashaka uburyo abikosora ubundi akagaruka agafata izamu (…) amaze kugera mu myaka y’ubukure, azi gutandukanya ikibi n’icyiza, we wenyine ni we wakitekeerezaho akamenya ikitagenda akagikosora.'

    Akomeza avuga ko akwiye kumenya ko bitazahora gutya kuko hari abanyezamu benshi barimo kubyiruka, hashobora kuzaza umurusha impano we akibigirana neza.

    Ati 'twese twaravuze sinanjye njyenyine na Bakame twamugiriye inama, kuva 2015 turi muri CECAFA uzi ko yigeze gushyira amafaranga ku buriri akavuga ngo Kigali nta banki, byahereye aho, tugenda tumugira inama, buriya kuva icyo gihe hari abandi banyezamu bagiye baza, ntatekereze ko nadakora ibyiza atazasimburwa, hari abana barimo kuzamuka neza cyane.'

    Kwizera Olivier ni umunyezamu ufite impano ariko na none wagiye ugaragaraho ikibazo cy’imyitwarire mibi bituma benshi mu banyarwanda bagenda bamutera icyizere.

    Mu minsi ishize yigeze gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi aza guhamwa n’icyaha ariko akatirwa igifungo gisubitse, yaje kurekurwa ahita asezera umupira w’amaguru, yaje kwegerwa yemera kwisubiraho ahita anahamagarwa mu ikipe y’igihugu yiteguraga imikino ya Kenya na Mali, aza kwirukanwamo nyuma y’uko bigaragaye ko yaraye kuri Instagram agirana ikiganiro n’umukobwa wagiye umumenesha amabanga amwe n’amawe y’akazi.

    Uyu mukinnyi kandi kuva icyo gihe nta kipe afite kuko na Rayon Sports kugeza uyu munsi bumvikanye yanze kuyikinira itaramwishyura amafaranga bumvikanye.

    Ntabwo ari mu bihe byiza uyu munyezamu

    Ndoli Jean Claude avuga ko aho bigeze Kwizera Olivier ari we ukwiye kwitecyerazaho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inama-ndoli-jean-claude-yagiriye-kwizera-olivier-ikintu-gikomeye-agomba-kuzirikana

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu 11 banduye babonetse mu bipimo 17,567 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 1,338.

    source : https://ift.tt/3Hq7zd6

  • Somalia: Abasirikare 2 ba Uganda bakatiwe igihano cy' urupfu #rwanda #RwOT

    Amakuru dukura kuri BBC avuga ko abasirikare batanu ba Uganda bari mu butumwa bw'amahoro bw'umuryango w'Ubumwe bwa Africa muri Somalia bahamwe no kwicirayo abasivili barindwi muri Kanama. Bivugwa ko babiri muri bo bakatiwe urwo gupfa, mu gihe batatu bakatiwe gufungwa imyaka 39.

    Amakuru akomeza avuga ko batatu bagomba gucyurwa iwabo muri Uganda kurangirizayo igihano.

    Umuryango w'Ubumwe bwa Africa watangaje ko abo basivili bishwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu mirwano yabereye ahitwa Golweyn hagati y'abo basirikare na al-Shabab.

    Ingabo z'umuryango w'Ubumwe bwa Africa zimaze imyaka 14 muri Somalia zirwanya umutwe wa al-Shabab ugifite ibirindiro ahanyuranye mu gihugu.

    Hafi 1/3 cy'ingabo za AMISOM ziva muri Uganda, nicyo gihugu gifitemo abasirikare benshi.

    Umwanzuro w'urukiko rwa gisirikare rwa Uganda wo kuwa gatandatu watangajwe hashize ukwezi Ubumwe bwa Africa buvuze ko bushaka kongera ubutumwa bwawo muri Somalia, hategerejwe icyemezo cya ONU/UN na leta ya Somalia.

    Brig Gen Don Nasaba ukuriye ingabo za Uganda muri ubwo butumwa mu itangazo yagize ati: 'Ubutumwa bwacu muri Somalia ni ugusenya al-Shabab n'indi mitwe yitwaje intwaro. Mu kubikora, dufite inshingano zo kurengera abaturage.'

    Amakuru avuga ko imiryango imwe y'abiciwe ababo n'abo basirikare yitabiriye urubanza rwateguwe na Uganda rwabereye i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia.

    Hussein Osman asubirwamo na VOA agira ati: 'Twishimiye umwanzuro w'urukiko kandi twizeye ko imiryango yiciwe izahabwa impozamarira.'

    Yabwiye ibinyamakuru byaho ko umwe mu biciwe abantu hamwe n'abasirikare batandatu ba Uganda batanze ubuhamya muri uru rubanza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/15/somalia-abasirikare-2-ba-uganda-bakatiwe-igihano-cy-urupfu/

  • Arimanitse ashiramo umwuka kubera kubura amafaranga ngo yishyure ibitaro umukobwa we arwariyemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abapolisi bo mu Karere ka Rarieda mu gihugu cya Kenya barimo gukora iperereza ku rupfu rw'umugabo w'imyaka 55 mu mudugudu wa Tuoro mu gace ka West Asembo bivugwa ko yiyahuye.

    Bivugwa ko Alfred Owuor yiyahuye nyuma yuko umwe mu bantu bo mu muryango we yari yamusezeranyije kumufasha kwishyura fagitire y'ibitaro y'umukobwa we ariko akaza kwisubiraho ku munota wa nyuma.

    Nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi w'agace ka West Asembo Wycliffe Odiango, ngo umurambo w'uyu mugabo wavumbuwe umanitse ku giti umugozi uri mu ijosi mu gihuru.

    Yabonetse yapfuye nyuma gato yo kubona amakuru ko mwene wabo atakimufashije kwishyura amafaranga y'ibitaro ngo yishyure imiti umukobwa we yari akeneye nk'uko iyi nkuru dukesha Standardmedia ivuga.

    Umuyobozi ati: 'Umurambo wavumbuwe n'umuturanyi wari ugiye kuzirika ihene ye maze aratabaza'.

    Odiango yavuze ko uyu mugabo yari asigaye yibana nyuma yo gutandukana n'umugore we.

    Umukobwa we yari yinjiye mu Bitaro by'Akarere ka Bondo kandi hakenewe Amashilingi 13,000 yo kwishyura imiti.

    Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro by'Akarere ka Madiany ngo ukorerwe ibizamini.

    Source : https://yegob.rw/arimanitse-ashiramo-umwuka-kubera-kubura-amafaranga-ngo-yishyure-ibitaro-umukobwa-we-arwariyemo/

  • Ibyo umuhungu yakoreye umukobwa biteye agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe bimenyerewe ko abantu bategura ibirori byo gutera ivi cyangwa gusaba urukundo abo bakunze, umusore yahisemo gukora ibirori bitandukanye n'ibimenyerewe.

    Umusore utavuzwe amazina naho aturuka yaciye ibintu ku isi yose ubwo yateguraga ibirori bitunguranye byo gutungura umukunzi we akamubwira ko ibye nawe birangiye.

    Uyu musore yiyemeje ategura iki kirori mu rwego rwo gutandukana n'umukunzi we nyuma yo kumenya ko amuca inyuma.

    Uyu mukobwa wari uzi ko uyu musore agiye kumwambika impeta,yatunguwe no kwinjira muri salle asanga ku rukuta rwo hakurya handitse ko uyu musore azi ibya mugenzi we Raymond umuca inyuma.

    Uyu mukobwa akimara kwinjira mu cyumba, havugijwe induru ngo 'surprise' hanyuma arebye hasi abona amagambo avuga ko 'Byarangiye.'

    Uyu mukobwa yahise agwa mu kantu kubera uku kuntu yabengewe ku mugaragaro biturutse ku ngeso ye y'ubusambanyi.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umuhungu-yakoreye-umukobwa-biteye-agahinda/

  • Ambulance yari itwaye umubyeyi utwite i Musanze ikoze impanuka ikomeye||dore uko bigenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imbangukiragutabara (ambulance) y'ibitaro bikuru bya Ruhengeri yari itwaye umubyeyi wari ugiye kubyara yakoze impanuka, igongwa n'ikamyo yari itwaye ibinyobwa ariko ku bw'amahirwe abarimo bose barokotse.

    Amakuru  avuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaa tanu y'ijoro ryo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 ubwo iyi Mbangukiragutabara yanyuraga mu muhanda wa Cyanika-Musanze ivanye uyu mubyeyi ku kigo nderabuzima cya Karwasa, imugejeje ahari ishuri rya Sonrise mu Murenge wa Cyuve, igongwa n'iyi kamyo ya rukururana ifite pulake RAB 049 Y.

    Amafoto yafatiwe ahabereye impanuka agaragaza iyi mbangukiragutabara ifite pulake GR 194 E yangiritse bikomeye ku gice cy'imbere, ndetse umuforomo wari uyirimo yari yafatiwemo, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi bajya kuyikata, bamukuramo.

    Umushoferi wari utwaye Imbangukiragutabara yakomeretse byoroheje ku kiganza, umuforomo agira imvune ku kuboko, umubyeyi n'umurwaza na bo bakomeretse byoroheje.

    Aba bose uko ari bane bajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Ruhengeri, umubyeyi we yaraye anabyaye, we n'umwana bakaba bameze neza nk'uko umwe mu bahavurira abyemeza.

    Ibitaro bya Ruhengeri byari byateganyije gusezerera abandi bakomerekeye muri ibi bitaro.

    Source : https://yegob.rw/ambulance-yari-itwaye-umubyeyi-utwite-i-musanze-ikoze-impanuka-ikomeyedore-uko-bigenze/

  • Nyuma yo Gutegereza Imyaka 17, Uyu Mugore Yibarutse Impanga Bwa Kabiri (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Chinwe Ezennia Ogbeide, umudamu wo muri Nijeriya, yibarutse abakobwa b'impanga nyuma yimyaka 17 abyaye umwana we wa mbere. Ubu yibarutse izindi mpanga, umuhungu n'umukobwa

    We numugabo we ndetse n'umwana wabo wa mbere wiga muri kaminuza bizihije isabukuru yambere y'abakobwa babo b'impanga Emmanuella na Daniella i Port Harcourt, muri Leta ya Rivers mu ntangiriro zuyu mwaka.

    Ku cyumweru, tariki ya 14 Ugushyingo, umufotozi wagaragaje aya makuru, yavuze ko Madamu Ogbeide yasamye nyuma y'amezi make abakobwabe b'impanga bavutse.

    'Nyuma yo gutegereza imyaka 17 ngo babyare umwana wabo wa kabiri, Imana yabahaye impanga zagumye mu nda imyaka 3.'

    Yagize ati: 'Amezi make nyuma yo kuvuka kwabo, mama wabo Chinwe Ezennia Ogbeide yatangiye kumva ibintu bigenda mumubiri we biza kwemezwa ko atwite izindi mpanga.'

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gutegereza-imyaka-17-uyu-mugore-yibarutse-impanga-bwa-kabiri-amafoto/

  • Kakubayeho niba wibonaho ibi bimenyetso wanduye indwara zandurira mu mibonana mpuzabitsina. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs cyangwa STDs), ubusanzwe zitera ibimenyetso nko kwishimagura no gusohora ibintu mu gitsina cy'umugabo, ibisebe mu karere kahegereye, cyangwa kubabara mu gihe urimo kwihagarika, umuriro ndetse n'umunaniro ukabije.

    Kugirango umenye ubwoko bw'ubwandu no kwirinda ingorane, ni ngombwa ko abagabo bakora imibonano mpuzabitsina kenshi kandi idakingiye, bagana umuganga ubizobereyemo (urologue) nibura rimwe mu mwaka, kugirango bishoboke gukora isuzuma ry'imikorere y'imyanya myororokere, bityo, bene izo ndwara zishore kuvurwa hakiri kare mu gihe asanze waranduye.

    Kubera ko ari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ni ngombwa ko umugabo wanduye ndetse n'umufasha we cyangwa abandi bose bahuye we nabo bavurwa, kugira ngo umuntu atazongera kwandura iyo ndwara. Nanone, kugirango wirinde izo ndwara, ni ngombwa kurinda igitsina ukoresheje agakingirizo.

    Zimwe muri izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina twavuga nk'imitezi, HIV, hepatite B, syphilis, pediculose pubic n'izindi… bimwe mu bimenyetso wakwitaho akaba ari ibikurikira:

    1. Kwishimagura

    2. Gutukura k'uruhu

    3. Kubabara mu myanya ndangagitsina

    4. Ibibyimba

    5. Ibisebe ku myanya ndangagitsina

    6. Kurekura amazi atemba mu gitsina

    7. Kubabara cyangwa kumva ubutwike iyo urimo kwihagarika

    8. Umunaniro ukabije cyane cyane ku bwandu bwa HIV, hepatitis B na syphilis

    9. Ibisebe byo ku munwa, ku ishinya ndetse no kubabara mu muhogo

    10. Kugira umuriro

    11. Umuhondo ku ruhu no mu maso

    12. ibisebe ku rurimi

    Source : https://yegob.rw/kakubayeho-niba-wibonaho-ibi-bimenyetso-wanduye-indwara-zandurira-mu-mibonana-mpuzabitsina/