Category: Uncategorized

  • Icyo wifuza ko Imana igukorera ujye nawe ugikorera abakene – Karidinali Kambanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karidinali Kambanda
    Karidinali Kambanda

    Yabibwiye abari bateraniye i Kibeho kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2021, nyuma ya misa yahasomeye, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakene.

    Mu ijambo rye, hari aho Karidinali Kambanda yagize ati “Imbere y’Imana natwe turi abakene. Uko umukene akugana, akwiyambaza kubera ingorane arimo, abona ko hari ubushobozi ufite cyangwa icyo umusumbije wamufashisha, ujye uzirikana ko nawe ari ko uba umeze imbere y’Imana uyiyambaza.”

    Yunzemo ati “Nk’uko wakwifuje ko Imana yakwakira, ikumva ubusabe bwawe mu bushobozi bwayo ikagufasha, nawe abe ari ko umwakira kandi umufashe. Icyo wifuza ko Imana yagukorera, nawe ugikorere umuvandimwe.”

    I Kibeho tariki 14 Ugushyingo 2021 Karidinal yahasomeye Misa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w
    I Kibeho tariki 14 Ugushyingo 2021 Karidinal yahasomeye Misa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abakene

    Yanasabye abantu kudasuzugura abakene bavuga ko ubukene bafite ari bo babwiteye agira ati “Iyo usanze abantu bakoze impanuka urabatabara, ntubanza kubaza niba shoferi yirukaga cyane.”

    Abakene kandi ngo bashobora gufashwa mu buryo bubiri: gufashishwa ibyo bakeneye ako kanya, ariko cyane cyane gufashwa kwifasha.

    Mu bari baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakene, harimo n’abakene baturutse muri diyosezi zo mu Rwanda, biganjemo abari bahageze bwa mbere.

    Bavuga ko batahanye umugambi wo kurushaho gukora, bakurikiza inama bagirwa, kugira ngo bikure mu bukene.

    Guhazwa
    Guhazwa

    Na bo kandi bemeza ko n’ubwo hari abakene bamwe na bamwe babukururirwa no gusesagura, bitavuga ko umukene wese ari we ubwitera.

    Uwitwa André Ntambagiza wo muri Diyosezi ya Kibungo ati “Abakene si bo babyitera, ni ibintu avuka agasanga ari ko biri. Ni nko kuvukana n’abandi bana, hakavamo uba perezida. Ntabwo abandi baba babyanze. Abasuzugura abakene nabagira inama yo kwicisha bugufi, bakamenya ko icya ngombwa ari uko twese imbere y’Imana tungana.”

    Banavuga ko n’umukene atagomba guhora ateze guhabwa, kuko na we ashobora gutanga ku byo bafite.

    Karidinali Antoine Kambanda hagati, hamwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza iburyo bwe, ndetse na Padiri mukuru w
    Karidinali Antoine Kambanda hagati, hamwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza iburyo bwe, ndetse na Padiri mukuru w’i Kibeho ibumoso bwe

    Spéciose w’i Karongi ati “Umukene yaguhingira, umukene yakubwira neza, yasanga urwaye akakumesera akenda cyangwa akagutahiriza udukwi. Umukene burya na we aratanga.”

    Umunsi mpuzamahanga w’abakene wizihijwe ku nshuro ya gatanu. Papa ngo yawushyizeho nyuma yo kubona ko ku isi hari abakene benshi, nyamara ubukungu isi ifite, urebeye hamwe muri rusange, buramutse bukoreshejwe neza nta wakwicwa n’inzara cyangwa ngo abure ibya ngombwa by’ubuzima, harimo kwivuza cyangwa kubona icumbi.

    Bamwe mu bakene baturutse hirya no hino mu Rwanda bari bahuriye i Kibeho
    Bamwe mu bakene baturutse hirya no hino mu Rwanda bari bahuriye i Kibeho

    source : https://ift.tt/3FeiFAf

  • Canal+ yadabagije abafite ama hotels, irimo kubaha ibikoresho by’ubuntu n’ifatabuguzi rya macye #rwanda #RwOT

    Amahoteli yifuza kugira ifatabuguzi rya Canal+ mu byumba byayo, ubu arimo guhabwa ibikoresho byose birimo dekoderi, antene n’ibindi byose bigize ifatabuguzi, hakiyongeraho no kubitunganya (installation) byose bigakorwa ku buntu.

    Uretse ibyo kandi, ifatabuguzi naryo ryagabanyijwe kuko kuva ku mafaranga y’u Rwanda 7.000 uhabwa ifatabuguzi rya Basic, ju mafaranga 10.500 ugahabwa Essentiel naho iry’agahebuzo rya Prestige ryo rikishyurwa amafaranga 13.500 ku kwezi kuri buri cyumba cya hotel.

    Ubuyobozi bwa Canal+ buvuga ko hotel yose ikeneye iri fatabuguzi, iyo imaze guhabwa ibikoresho ku buntu inahabwa amahirwe yo guhitamo amasheni yifuza bigendanye n’ibyifuzo by’abayigana, kandi hotel ikaba ishobora gusaba guhindurirwa amasheni yemerewe bitewe n’ibyifuzo bishya by’abayigana.

    Canal+ ishishikariza ama hotels kuyigana bagahabwa izi serivisi bakanasobanurirwa uburyo zabafasha kurushaho gukurura abakiliya no kubashimisha babakirira mu byumba birimo amashusho meza ya HD.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/Canal-yadabagije-abafite-ama-hotels-irimo-kubaha-ibikoresho-by-ubuntu-n-ifatabuguzi-rya-macye

  • Hari igihugu cyashyizeho guma mu rugo ku bantu bari hejuru y' imyaka 12 batarafata urukingo rwa Covid_19 #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Autriche , hari kuvugwa inkuru y' uko guverinoma y' icyo gihugu yashyizeho guma mu rugo ku bantu bose bari hejuru y'imyaka 12 batakingiwe Covid19 mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw'iki cyorezo muri iki gihugu.

    Igihugu cya Autriche kimaze gukingira 65% by'abaturage bose, akaba ari nacyo gifite umubare muto w'abahawe urukingo mu Burayi hose.

    Amakuru avuga ko Chancelier wa Autriche, Alexander Schallenberg, yatangaje ko guhera ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, abantu bose batakingiwe batemerewe kuva mu rugo uretse gusa abafite impamvu zihariye, aho Polisi izajya igenda igenzura ko abasohotse mu nzu bafashe uru rukingo.

    Iki cyemezo kirakora ku bantu hafi miliyoni ebyiri muri miliyoni 8.9 zituye iki gihugu kuko ari bo banze kwikingiza.

    Hatangajwe ko abazajya basohoka bagiye gufata urukingo bo bazajya bemererwa kugenda.

    Kugeza ubu iki gihugu kiri kwibasirwa n'ubwiyongere bwa Coronavirus, aho CNN itangaza ko 30% by'ibitanda by'indembe byuzuyeho abarwaye iki cyorezo.

    Mu minsi irindwi ishize iki gihugu cyagize ubwandu bushya bungana na 11.552, mu gihe icyumweru cyari cyabanje bari babonye ubwandu 8.554.

    Uyu mwanzuro wa Autriche uje mu gihe Covid-19 ikomeje kototera ibihugu byo mu Burayi bwo hagati, aho u Budage, u Buholandi na Norvège biri gushyiraho amabwiriza akarishye ku banze gukingirwa arimo kubabuza kujya mu tubyiniro, mu tubari, mu bitaramo, restaurants, siporo n'ibindi byose hagamijwe kugabanya ubwiyongere bw'ubwandu.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko mu byumweru bibiri bikurikirana bishize, umugabane w'u Burayi ari wo wonyine ku Isi wagize imibare izamuka cyane haba ku bandura n'abahitanwa na Covid-19.

    Muri raporo ya OMS ya buri cyumweru igaragaza ko hagati yo ku itariki ya 1 na 7 Ugushyingo hagaragaye ubwiyongere bwa 1% bw'ubwandu bwa Coronavirus kuri uyu mugabane, aho habonetse ubwandu bushya ku barenga miliyoni 3.1, mu gihe abahitanwe nayo mu minsi irindwi ishize biyongereyeho 10%.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/15/hari-igihugu-cyashyizeho-guma-mu-rugo-ku-bantu-bari-hejuru-y-imyaka-12-batarafata-urukingo-rwa-covid_19/

  • Na Perezida wa Repuburika yitaba Inteko, abajyanama mujye mutumiza abayobozi bananiranye – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi asaba abajyanama kujya batumiza abayobozi bananiranye
    Minisitiri Gatabazi asaba abajyanama kujya batumiza abayobozi bananiranye

    Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abajyanama baheruka batorwa gusa manda zabo zikarangira nta nama n’imwe bagiranye n’abaturage nk’uko byagaragaye mu masuzuma yagiye akorwa, mu gihe nyamara ngo umujyanama akwiye kwegurira umwanya we abaturage akumva ibibazo bafite kugira ngo bikorerwe ubuvugizi.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko Umuyobozi w’akarere, uw’umurenge n’uw’akagari batayobora inama Njyanama ahubwo ari zo ziyobora abo bayobozi, kandi abajayanama bafite inshingano zo kugenzura imikorere y’abayobozi kugira ngo aho bitagenda neza hashakwe umuti w’ikibazo.

    Agoira ati “Nimugenda mukiyicarira mukajya muvuga ngo gitifu ntakora yarananiranye, agoronome ntakora, abarimu ntabwo bigisha, izo ni zo nshingano zanyu zo kuvugira benshi badafite aho bahurira ngo bivugire. Na Perezida wa Repuburika yitaba Inteko, Minisitiri yitaba Inteko, Minisitiri w’Intebe yitaba Inteko, namwe mujye mutumiza ba gitifu badakora neza bisobanure”.

    Avuga ko akamaro k’umujyanama ni ako kureba ibitagenda, nk’uko abanyamakuru basuzuma ibitagenda bakabikorera ubuvugizi kugeza ubwo abaturage basigaye babizera cyane kandi nta ngengo y’imari bagira.

    Abagore 11 ni bo bahataniraga imyanya itanu y
    Abagore 11 ni bo bahataniraga imyanya itanu y’abazahagararira abandi mu nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga

    Agira ati “Dore abaturage basigaye bazi ko abanyamakuru ari bo bakemura ibibazo byabo, kuki abaturage bazategereza ko umunyamakuru azabasanga muri Nyabinoni kubakemurira ibibazo, kandi wowe mujyanama wa Nyabinoni uhari uba umara iki?”

    Avuga ko kuzuza inshingano z’Ubujyanama ari ugushyigikira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yo gushyigikira umuturage ngo Igihugu gitere imbere.

    Ubwo hatorwaga abajyanama ku rwego rw’akarere bahagarariye 30% by’abagore, umujyanama Kayitare Jacqueline, usanzwe unayobora Akarere ka Muhanga yagaragaje ko impanuro za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari ingirakamaro ku bagore bagiye guhagararira abandi mu nama Njyanama z’uturere.

    Agira ati “Twarakoze muri manda ishize, kandi ibyo kubakirwaho birahari igisigaye ni ugufatanya na bagenzi bacu bazazamuka mu bajyanama rusange, icya mbere ni ugushyira imbere umuturage akazamuka kugira ngo ibyo duteganya kugeraho na we agaragaze uruhare rwe”.

    Kayitare avuga ko ibyo kubakiraho byakozwe igisigaye ari ukwegera umuturage
    Kayitare avuga ko ibyo kubakiraho byakozwe igisigaye ari ukwegera umuturage

    Amatora mu bagize inama Njyanama ku rwego rw’akarere arakomeza kuri uyu wa kabiri no ku wa kane, ahazatorwa abajyanama rusange bazitoramo komite nyobozi z’uturere.


    source : https://ift.tt/3wKYkzw

  • Iburasirazuba: Batangiye gukora umuganda wo kurwanya amapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahagurukiye kurwanya amapfa
    Bahagurukiye kurwanya amapfa

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko uyu muganda ugamije ko inzego zose zikangurira abaturage cyane abahinzi kuhira imyaka kubera ko hari aho imvura itaboneka neza bikaba byatuma hari imyaka ishobora gupfa kandi iri hafi y’amazi.

    Avuga ko mu ntara y’Iburasirazuba huhirwa ubuso buto ugereranyije n’ubukenewe kuhirwa akaba ariyo mpamvu inzego zishinzwe ubuhinzi n’iz’umutekano bahisemo gufatanya mu bukangurambaga, bugamije gukangurira abaturage bafite imirima yegereye amazi kuhira.

    Ati “Ni ibikorwa bimaze iminsi ariko uko iminsi igenda yiyongera tukabona ko ubuso buba bukenewe kuhirwa ari bunini kurushaho, niyo mpamvu intara y’Iburasirazuba ifatanyije n’inzego z’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’iz’umutekano, bateguye iki gikorwa kibera mu turere dutandukanye kugira ngo abaturage bongere bibutswe ko nta myaka yakagombye kuma kandi iri hafi y’amazi.”

    Muri ubwo bukangurambaga kandi abaturage baributswa gufata amazi mu gihe imvura yabonetse no guhinga ibihingwa bidasaba amazi menshi kubera ko iki gihembwe cy’ihinga gifite imvura nkeya.

    Hari kandi no kuba hafi abahinzi mu gihe bigaragara ko imyaka yabo idakura neza.

    Minisitiri Mukeshimana avuga ko uretse Intara y’Iburasirazuba cyane mu turere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza, Nyagatare n’umurenge umwe mu Karere ka Gatsibo hagwa imvura nkeya, ngo no mu Ntara y’Amajyepfo uturere twa Kamonyi na Nyanza na ho hari imvura nkeya.

    Avuga ko iki gikorwa kireba abayobozi mu nzego zegereye abaturage, inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, iz’umutekano ndetse n’abikorera bagomba gucuruza ibikoresho byo kuhira ku buso buto.

    Abaturage bakaba bashishikarizwa kwishyira hamwe bagafatanya muri uyu muganda kuko bizakorwa kugeza imyaka yeze.

    Kuhira byashyizwe imbere
    Kuhira byashyizwe imbere

    Avuga ko ingengo y’imari yagenewe kuhira imyaka inyinshi yashyizwe mu ntara y’Iburasirazuba cyane mu kugura ibikoresho byo kuhira, no kubona imbuto zera vuba cyangwa yihanganira izuba nk’imyumbati, ibijumba n’indi ndetse no kubona amahema afata amazi.

    Abaturage bakaba basabwa kwegera imyaka yabo no kuyitaho ndetse hakoreshwa uburyo bwo kuhira no gufata amazi ava ku mazu rimwe na rimwe ateza ibiza.

    Abakora ubworozi by’umwihariko bo barasabwa gutera ubwatsi bw’amatungo kugira ngo azaramirwe hatabaye ibihe byiza.


    source : https://ift.tt/3cfiYhQ

  • Rugby: Thousand Hills na Muhanga Thunders yegukanye ibikombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Thousand Hills yishimira igikombe yegukanye
    Thousand Hills yishimira igikombe yegukanye

    Byabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo mu 2021, ubwo kuri sitade Amahoro i Remera haberaga imikino ya Rugby mu bagabo n’abagore, aho bahataniraga irushanwa ry’umunsi umwe rya Big Ant Studios Rugby Sevens Series.

    Amakipe 14 ni yo yitabiriye iryo rushanwa mu byiciro byombi aho mu cyiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe 8, agabanyije mu matsinda 2 na ho mu cyiciro cy’abagore hitabira amakipe 6.

    Itsinda rya mbere mu bagabo: Kigali Sharks, Resilience Pumas, Burera Tigers. Itsinda rya kabiri mu bagabo ryarimo; Thousand Hills, Muhanga Thunders, UR Grizzlies, Rubavu Eagles.

    Itsinda rya mbere mu bagore ryarimo Kigali Sharks, Muhanga Thunders, Musanze Gorillas, na ho Itsinda rya kabiri mu bagore ryarimo Resilience, Ruhango na Rwamagana Campus.

    Imikino y’amajonjora, haba mu bagabo n’abagore yakinwe mu buryo buri kipe ihura na ngenzi yayo basangiye itsinda, mu bagabo hazamuka 2 no mu bagore.

    Kigali Sharks 10-05 Resilience, Pumas 10-0 Burera Tigers, Kigali Sharks 05-05 Muhanga, Thousand Hills 31-0 Muhanga Thunders, UR Grizzilies 0-07 Rubavu Eagles, Resilience 07-05 Ruhango, Sharks 24-0 Pumas, Resilience 26-0 Burera Tigers, Kigali Sharks 0-0 Musanze Gorillas, Musanze GRC 0-5 Muhanga GRC, Thousand Hills 19-0 Rubavu Eagles, Muhanga Thunders 7-7 UR Grizellies, Ruhango WRC 15-0 Rwamagana Campus, Musanze Gorillas 12-0 Rwamagana Campus.

    Imikino ya kiwe cya kabiri yahise itangira mu bagabo Kigali Sharks itsinda 21 kuri 7 ya Rubavu Eagles, na ho Thousand hills itsinda amanota 7 ku busa bwa Resilience RC.

    Mu bagore Kigali Sharks WRC yatsinzwe amanota 5 kuri 15 ya Ruhango WRC, naho Muhanga Thunders itsinda amanota 5 ku busa bwa Resilience WRC.

    Umukino wa nyuma mu bagore wahuje Muhanga Thunders na Resilience WRC urangira amakipe yombi anganya ibitego 5 kuri 5 hitabazwa tombola yasize ikipe ya Muhanga Thunders yegukanye igikombe. Umukino wa nyuma mu bagabo warangiye Thousand Hills itsinze ibitego 28 kuri 7 bya Kigali Sharks.

    Mu bindi bihembo byatanzwe, Umukinnyi wahize abandi mu bagabo yabaye Isimbi Carlos ukinira Thousand Hills, Umukinnyi wahize abandi mu bagore yabaye Ndayishimiye Odette ukinira Resilience. Ikipe yabaniye neza izindi yabaye Rwamagana Campus.

    source : https://ift.tt/3cf9nHQ

  • Abasirikare babiri ba Uganda bakatiwe urwo gupfa muri Somalia #rwanda #RwOT

    Babiri muri bo bakatiwe urwo gupfa, mu gihe batatu bakatiwe gufungwa imyaka 39.

    Batatu bagomba gucyurwa iwabo muri Uganda kurangirizayo igihano.

    Umuryango w'Ubumwe bwa Africa watangaje ko abo basivili bishwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu mirwano yabereye ahitwa Golweyn hagati y'abo basirikare na al-Shabab.

    Ingabo z'umuryango w'Ubumwe bwa Africa zimaze imyaka 14 muri Somalia zirwanya umutwe wa al-Shabab ugifite ibirindiro ahanyuranye mu gihugu.

    Hafi 1/3 cy'ingabo za AMISOM ziva muri Uganda, nicyo gihugu gifitemo abasirikare benshi.

    Umwanzuro w'urukiko rwa gisirikare rwa Uganda wo kuwa gatandatu watangajwe hashize ukwezi Ubumwe bwa Africa buvuze ko bushaka kongera ubutumwa bwawo muri Somalia, hategerejwe icyemezo cya ONU/UN na leta ya Somalia.

    Brig Gen Don Nasaba ukuriye ingabo za Uganda muri ubwo butumwa mu itangazo yagize ati: “Ubutumwa bwacu muri Somalia ni ugusenya al-Shabab n'indi mitwe yitwaje intwaro. Mu kubikora, dufite inshingano zo kurengera abaturage.”

    Amakuru avuga ko imiryango imwe y'abiciwe ababo n'abo basirikare yitabiriye urubanza rwateguwe na Uganda rwabereye i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia.

    Hussein Osman asubirwamo na VOA agira ati: “Twishimiye umwanzuro w'urukiko kandi twizeye ko imiryango yiciwe izahabwa impozamarira.”

    Yabwiye ibinyamakuru byaho ko umwe mu biciwe abantu hamwe n'abasirikare batandatu ba Uganda batanze ubuhamya muri uru rubanza.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/abasirikare-babiri-ba-uganda-bakatiwe-urwo-gupfa-muri-somalia

  • Ibihugu 9 byakatishije itike y'igikombe cy'isi 2022 byamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Espagne n'iya Sérbie ziri mu makipe yaraye akatishije itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, nyuma yo kwitwara neza mu mikino y'amajonjora yo ku mugabane w'u Burayi.

    Sérbie yari yasuye Portugal zanganyaga amanota mu mukino wa nyuma wo mu tsinda A Portugal yasabwaga kunganya igahita ikatisha itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022.

    Byasabye umunota wa kabiri w'umukino wonyine ngo Portugal yari irangajwe imbere na Cristiano Ronaldo ifungure amazamu biciye kuri Renato Sanchez.

    Umunota wa 35 w'umukino wari uhagije ngo Sérbie yakinaga umupira wo ku rwego rwo hejuru yishyure biciye kuri kabuhariwe Dusan Tadic.

    Nyuma yo gusatirana gukomeye mu gice cya kabiri cy'umukino, byasabye umunota wa 90 w'umukino ngo rutahizamu Aleksandar Mitrović atsindire Sérbie igitego cya kabiri cy'intsinzi n'umutwe, ku mupira yari ahinduriwe na Tadic.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Serbia yarushaga Portugal mu buryo bugaragara yuzuza amanota 20, ihita inakatisha itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022.

    Icyizere cya Portugal cyo kubona itike y'Igikombe cy'Isi cyo kizashingira k'uko izitwara mu mikino ibiri ya kamarampaka iteganyijwe muri Werurwe umwaka utaha.

    Indi kipe yakatishije itike y'Igikombe cy'Isi ni Espagne yabigezeho itsinze Suède igitego 1-0.

    Igitego cyo ku munota wa 86 w'umukino cyari gihagije ngo Espagne ifite Igikombe cy'Isi cya 2010 ikatishe itike y'icya 2022 cyo muri Qatar.

    Kugeza ubu ibihugu icyenda muri 32 bizakina Igikombe cy'Isi ni byo bimaze kumenyekana.

    Ibyo ni Qatar, u Budage, Denmark, Brésil, u Bufaransa, u Bubiligi, Croatie, Espagne na Sérbie.

    Source : https://yegob.rw/ibihugu-9-byakatishije-itike-yigikombe-cyisi-2022-byamenyekanye/

  • Ibirego 3.213 byinjiye mu nkiko mu 2020: Uko biba byifashe mu cyumba cya gatanya – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ufite abana batatu ni umuhanzi uhimbaza Imana, wamamaye ku izina rya ‘Svensson’. Mu 2001 ni bwo yinjiye mu rukundo, yahuye n’umukobwa wo mu rusengero, ashima imico ye n’imyifatire, bahuza umugambi wo kurushinga mu 2002.

    Svensson ntiyahiriwe mu rushako kuko urukundo rwahise rujyamo kidobya nyuma yo kuva mu kwezi kwa buki.

    Ati “Habonetse ibintu tudahuzaho. Byatangiye mu gihe gito nko mu cyumweru kimwe, bibiri, ukwezi utangira kubona ibintu bitari byiza mu rugo. Haje kubaho kwihangana mu gihe cy’imyaka itandatu. Twagiranye umugisha wo kubyarana ibibondo bitatu ariko bikomeza kwanga.’’

    Uyu mugabo washatse afite imyaka 22, ni we wateye intambwe ya mbere yo gusaba gatanya n’umugore we nyuma y’imyaka itandatu barushinze.

    Ati “Naramwicaje mubwira ko hari ibitazakunda. Imiryango yacu nta ruhare yabigizemo. Mu kurokora ubuzima bw’abana dutandukane. Twahise twanzura kugana mu nkiko.’’

    Mbere yo kwinjira mu rukiko, Svensson yabaye nk’utawe hanze ya ADEPR muri Paruwasi ya Kacyiru yabarizwagamo kuko abumvaga icyemezo cye cyo gutandukana n’umugore we ari mbarwa.

    Yakomeje ati “Aho nyuze bakandyanira inzara kugeza ku rwego aho nasengeraga nakuwe ku mirimo nakoraga, nsigara nicara mu rusengero gusa.’’

    Iyo uraranganyije amaso mu manza za gatanya zibaho usanga inyinshi ziterwa no guhubuka mu kurambagizanya, kuyoborwa n’urukundo rwo gukunda ibintu n’ubuhanuzi buyobya.

    Mu kubara inkuru ye, Svensson avuga ko yamaze imyaka nk’ibiri abana n’umugore we mu maso y’abantu ariko iwe umuriro usa n’uwatse, babana muri gatanya y’ibanga.

    Ati “Wabonaga ntacyo bimaze, ari ukubabara gusa. Ni hamwe yinjiraga undi agasohoka. Nanze gushimisha abantu kandi urugo nta ruhari, ngo mbeshye Imana kandi izi byose.’’

    - Mu cyumba cya gatanya

    Iteka ntabwo ibintu bihora byera ngo de! Hari abo gatanya ibera umwanya wo gusebanya ugasanga umugabo yandagaje umugore kakahava, undi nawen akabigenza uko.

    Gusa muri iki gihe inyinshi mu manza za gatanya zibera mu muhezo, kuko ugiye kumva ibiba bivugirwamo ushobora kurwara ihungabana ukazinukwa gushaka niba ukiri ingaragu.

    Nk’ababa bashinjanya gucana inyuma hari ubwo biba ngombwa ko mu rukiko hagaragazwa ibimenyetso, ugasanga umwe afite nk’amashuka uwo bashakanye yari arwamanyeho n’undi muntu, amafoto se, amajwi, ubutumwa bugufi n’ibindi bimenyetso biba bifatwa nka simusiga muri icyo gikorwa.

    Mu myaka yo hambere, ushaka gatanya yashoboraga kwijyanira ikirego ku rukiko ariko ubu akenera umwavoka ubikora.

    Mu 2008 ubwo yajyaga kwaka gatanya Svensson yatanze igarama rya 2000 Frw [ubu agera ku 50.000 Frw].

    Uyu munyamategeko ni we ubwira impamvu ushaka gutandukana niba ari ubusambanyi, kwaya umutungo, kwitwara nabi, guhoza ku nkeke, gufata ku ngufu n’ibindi. Ibi iyo bigeze mu nyandiko ni byo bihabwa umwanditsi w’urukiko, na we akabishyikiriza Perezida warwo.

    Mbere yo kwinjira mu rukiko, Perezida warwo abanza kuganiriza abashaka gutandukana, ababaza impamvu bafashe uwo mwanzuro.

    Mu magambo ababwira harimo kubabaza ati “Murapfa iki, ko ufite umugore mwiza? Ese ibintu muri gupfa ntimwabireka? Ntimwabyaye, mugiye gutuma abana banyu babaho nabi? Wa mugabo we ni igiki uyu mugore agukorera utakwihanganira? Wa mugore we ni igiki umugabo wawe agukorera atakwihanganira? Musubire mu rugo, mubitekerezeho muzagaruke.’’

    Iyo amaze kubaganiriza inshuro nk’ebyiri ni bwo abemerera kwinjira mu rukiko, bagatangira kuburana.

    Svensson we yamaze amezi abiri atanze dosiye ye abona kwemererwa kugera mu rukiko.

    Ati “Uwari umugore wanjye na we yarabishakaga. Twatanze dosiye ari muri Nyakanga baduha kuburana mu Ugushyingo. Yahise avuga ko ashaka ko byihuta. Atanga impamvu z’uko ashaka kujya kwiga. Baduha muri Nzeri.’’

    Mu gusaba gatanya hari n’abashobora kumara umwaka cyangwa ibiri batarayibona. Iyo hagiyemo ibijyanye n’imitungo ho birushaho kugorana.

    Mu kuburana gatanya, umuntu ashobora kuburana mu ruhame cyangwa mu muhezo.

    Svensson yahisemo kuburana ku karubanda kuko yumvaga ntabyo gusebya umugore we byari birimo.

    Ati “Numvaga kujya mu muhezo, abantu bazibaza icyo mpunze. Uwumvise urubanza na we agira uko avuga ibintu. Njya muri gatanya nta muntu wo mu muryango wankurikiye kuva ntangiye kuburana kugeza birangiye. Bose bahise bampa akato, bamwe bambajije niba nasenze nkabaza Imana. Ntibari bazi umusonga wanjye.’’

    “Hari abahise bantuka, agahungu ko kwa pasiteri, abandi bati uriya mupagani, abandi bati ‘ararushye’. Nahise mvuga ko ibyo bazakora byose nzabyakira kuko nari ngiye ku ruvugiro. Kuvuga ko natanye, ko urugo runaniye byarabaye.’’

    Ari imbere y’abacamanza, Svensson yavuze ibimenyetso byose ashingiraho yaka gatanya, anasaba guhabwa abana be [yarabahawe ndetse ubu barabana].

    Impande zombi iyo zimaze kuvuga impamvu zishingiraho zisaba gatanya, urukiko rufata igihe cyo kuzisuzuma mbere yo gutangaza umwanzuro.

    Mu gutanga gatanya, urukiko rwanzura ruvuga ko ‘rutanze ubutane ku makosa ya bombi cyangwa umwe mu bashakanye’, rukanagena uko abana bazarerwa niba bahari n’uko imitungo izagabanywa.

    Uruhande rutishimiye imikirize y’urubanza ruhita rujurira ndetse abahawe gatanya basabwa no kujya mu murenge guhinduza irangamimerere, bakwiyandukuza.

    Urukiko ni rwo rutanga icyemezo cya gatanya ndetse ni cyo gihabwa Umurenge kugira ngo uhindure irangamimerere.

    Mu myaka yo hambere hatangwaga icyemezo cy’ubuseribateri, ubu hatangwa icy’uko yahawe gatanya.

    - Gatanya zikomeje kuba umutwaro kuri sosiyete Nyarwanda

    Imibare y’Inkiko yerekana ko mu 2019 hinjiyemo ibirego 2.796 mu gihe mu 2020 zakiriye ibirego 3.213 .

    Izi manza zishobora kuba zirenga kuko hari izitangwa n’inkiko z’ibanze ndetse zimwe zikajuririrwa kugera mu nkiko zisumbuye n’inkuru.

    Nubwo itegeko rigena ko imanza za gatanya zigomba kuburanishwa bitarenze imyaka ibiri haracyari izitinda kurangizwa zageze mu nkiko.

    Izi ziyongeraho izikorwa mu ibanga nk’aho usanga ababana badasangira uburiri, badahurira ku meza ariko bagera mu bandi bakiyumanganya. Usanga binabaviramo amakimbirane aganisha ku kwicana n’izindi ngaruka zikomeye ku muryango.

    Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama k’Abahuza, Prof Sam Rugege, yabwiye IGIHE ko imanza za gatanya ziyongera ahanini kuko mu bakiri bato bashakana hashira igihe bikarangira.

    Ati “Sinibwira ko hari impamvu zituma abantu batandukana cyangwa bemererwa gutandukana nk’ubusambanyi, guhoza ku nkeke, guhohoterwa n’uwo mwashakanye, guta urugo hagashira amezi 12 cyangwa kutabana hagashira imyaka ibiri. Kuri ibyo nta cyahindutse ngo cyatuma abantu boroherezwa mu gukora gatanya. Ahubwo ngira ngo icyahindutse ni imibanire y’abantu muri iyi minsi bijyanye n’iterambere.’’

    Yahuje izi mpinduka n’iterambere ry’abagore aho basigaye biga, bakajya no mu mirimo ituma bashobora kwibeshaho ndetse bamenya uburenganzira bwabo.

    Ati “Ndibwira ko bituma abagabo bagira kwitinya cyangwa impungenge, bakumva badatekanye kuko abagore babarusha amashuri, amafaranga cyangwa bafite imirimo iri ku rwego rwo hejuru kurusha iyabo. Uko kudatekana gutuma haba kutumvikana, hakaba amakimbirane hakaba hashobora kubaho umwe guhohotera undi, bigatuma haba gatanya.’’

    “Abagore bamenye uburenganzira bwabo, ko batagomba gukomeza kubana n’ababahohotera, ko bashobora kwibeshaho nta mugabo, ibyo kera ntibyabagaho. Iby’umuco bakabishyira iruhande, kuko ubundi wasaga nk’aho ubahatira kuguma mu rugo kubera abana, kubera isura y’umuryango muri sosiyete ariko ni byo batangiye kumenya ko atari byo ko bafite uburenganzira bwo kwiteza imbere no gukora ibyo bashoboye bateza imbere igihugu.’’

    Yavuze ko kuba gatanya ari nyinshi atari ugutsindwa k’ubuhuza ahubwo bishobora kuba ari uburyo bwo guhuza abashakanye burimo icyuho.

    Ati “Itegeko rivuga ko umucamanza mbere y’uko ajya mu rubanza rw’ubutane, agomba guhuza abashakanye akabashishikariza kongera kubisuzuma kugira ngo bongere babane akabaha amezi atatu. Abacamanza ntibabihuguriwe cyane abo mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye, ntibize iby’ubujyanama n’igenamitekerereze. Bimaze kuba nk’umuhango, tugende mu rukiko mvugane n’umucamanza baduhe amezi atatu twongere tugaruke baduhe gatanya, ntabwo bifasha.’’

    - Itegeko rigenga umuryango riri kuvugururwa, gatanya ntiyarengejwe ingohe

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, aherutse gutangaza ko igihugu cyifuza kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

    Ati “Icyo twifuza ni ukubaka umuryango urambana atari uw’imyaka ibiri cyangwa itatu kuko bigira ingaruka cyane cyane ku bana. Urugo ni umushinga w’ubuzima bwose, aha rero iyo udafashe umwanya uhagije ngo uwutegure neza usanga hajemo na bya bindi byose mwavugaga.’’

    Yasobanuye ku mu kuvugurura itegeko ry’umuryango hari gushyirwa imbaraga mu bujyanama buhabwa umuryango.

    Yakomeje ati “Mu byo turi kugerageza kuvugurura harimo na biriya abashaka gatanya bagenda bakabanza kubaha amezi yo kwiyunga no kwitekerezaho; harimo no gutekerezwa ko byanavaho kuko byagaragaye ko nta musaruro bitanga.’’

    Rugege yavuze ko itegeko rikeneye kongerwa gusuzumwa ku buryo umucamanza mbere yo kwakira abashaka gatanya yajya abohereza mu bajyanama babyigiye cyangwa mu bahuza ngo “babafashe kurangiza ikibazo cyabo mu bwumvikane, byaba ari ukubaha gatanya bakayibaha kandi bumvikanye ku ngingo zose.’’


    source : https://ift.tt/323Suhl

  • Thousand Hills yegukanye irushanwa rya Big An… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo mu 2021 kuri sitade Amahoro i Remera habereye imikino ya Rugby mu bagabo n’abagore, aho bahataniraga irushanwa ry’umunsi umwe rya Big Ant Studios Rugby Sevens Series.


    Amakipe 14 niyo yitabiriye iri rushanwa mu byiciro byombi aho mu cyiciro cy'abagabo hitabiriye amakipe 8, agabanyije mu matsinda 2 naho mu cyiciro cy’abagore hitabira amakipe 6.

    Itsinda rya mbere mu bagabo: Kigali Sharks, Resilience Pumas, Burera Tigers. Itsinda rya kabiri mu bagabo ryarimo; Thousand Hills, Muhanga Tunders, UR Grizzlies, Rubavu Eagles. Itsinda rya mbere mu bagore ryarimo;  Kigali Sharks, Muhanga Tunders, Musanze Gorillas. Naho Itsinda rya kabiri mu bagore ryarimo; Resilience, Ruhango na Rwamagana Campus.


    Imikino y'amajonjora, haba mu bagabo n'abagore yakinywe mu buryo buri nkipe ihura na ngenzi yayo basangiye itsinda, mu bagabo hazamuka 2 no mu bagore. Kigali Sharks 10 -05 Resilience, Pumas 10 – 0 Burera Tigers, Kigali Sharks 05 -05 Muhanga, Thousand Hills 31 -0 Muhanga Thunders, UR Grizzilies 0-07 Rubavu Eagles, Resilience 07-05 Ruhango, Sharks 24-0 Pumas, Resilience 26-0 Burera Tigers, Kigali Sharks 0-0 Musanze Gorillas, Musanze GRC 0-5 Muhanga GRC, Thousand Hills  19-0 Rubavu Eagles, Muhanga Thunders  7-7 UR Grizellies, Ruhango WRC  15-0 Rwamagana Campus, Musanze Gorillas  12-0 Rwamagana Campus.



    Imikino ya kiwe cya kabiri yahise itangira mu bagabo Kigali Sharks  itsinda 21 kuri 7 ya Rubavu Eagles, naho Thousand hills  itsinda amanota 7 ku busa bwa Resilience RC. Mu bagore  Kigali Sharks WRC  yatsinzwe amanota 5 kuri 15  ya Ruhango WRC, naho Muhanga Thunders  itsinda amanota 5 ku busa bwa Resilience WRC.
     

    Umukino wa nyuma mu bagore wahuje Muhanga Thunders na Resilience WRC urangira amakipe yombi anganya ibitego 5 kuri 5 hitabazwa tombora yasize ikipe ya Muhanga Thunders yegukanye igikombe. Umukino wa nyuma mu bagabo warangiye Thousand Hills itsinze ibitego 28 kuri 7 bya  Kigali Sharks.

    Ibihembo byatanzwe, Umukinnyi wahize abandi mu bagabo yabaye Isimbi Carlos ukinira Thousand Hills, Umukinnyi wahize abandi mu bagore yabaye   Ndayishimiye Odette ukinira Resilience. Ikipe yabaniye neza izindi, yaba ikipe ya Rwamagana Campus. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111423/thousand-hills-yegukanye-irushanwa-rya-big-ant-studios-rugby-sevens-series-itsinze-kigali–111423.html