Category: Uncategorized

  • Mu rubanza Umunyamakuru yarezemo Leta mu rw’Ikirenga havutzemo imbogamizi #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru Byansi usanzwe akora inkuru zicukumbuye yatanze ikirego asaba ko ingingo ya 71 yerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, umurimo n’ubutegetsi ivanwaho kuko ibangamira imikorere y’itangazamakuru.

    Iyi ngingo igena ko umunyamakuru ushaka gufata amajwi n’amafoto mu rubanza agomba kubanza gusaba uruhushya Perezida w’Urukiko mbere y’amasaha 48 ngo urubanza rube.

    Kuri uyu wa Mbere, ni bwo haburanwe harebwa niba Byansi afite inyungu muri uru rubanza. Iburanisha ryari riyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Ntezilyayo. Byansi yunganiwe na Me Gakunzi Valerie Musore na Me Ruramira Bizimana Zébédée.

    Leta y’u Rwanda yo ihagarariwe n’uwitwa Prosper.

    Urukiko rwasanze yaratanze ikirego nta karita y’umunyamakuru itangwa n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC)yari afite.

    Byansi yavuze ko yatunze iyi karita kuva mu 2017 yinjira mu mwuga ariko ko ku itariki ikirego cyagiriye muri 'systeme’ ku itariki ya 4 Kamena ikarita ye yari yararangije igihe agishaka indi iyisimbura kuko yari yararangiye ku wa 28 Gicurasi.

    Yasobanuye ko icyo gihe yari yaratanze dosiye isaba ikarita nshya ariko kubera ibihe bya Covid-19 igihugu cyari kirimo bituma RMC itinda kumusubiza, akaba yaraje kuyihabwa muri Nzeri 2020 bibuze ko iyo afite izarangira muri Nzeri umwaka utaha.

    Intumwa nkuru ya Leta yavuze ko bisa nk’aho Byansi yatanze ikirego nk’umuturage usanzwe aho kuba umunyamakuru kuko atari umunyamakuru wemerewe gukorera mu Rwanda.

    Me Gakunzi yavuze ko 'Byansi afite inyungu muri ubu busabe nk’umunyamakuru ugaragaza ko akazi ke kabangamirwa n’itegeko rizitira gukurikirana ibikorwa byo mu nkiko.'

    Urukiko ruzafata umwanzuro ko afite inyungu muri icyo kirego cyangwa nta zo afite ku wa 10 Ukuboza. Nibigaragara ko azifite ni bwo azaba agomba gukomeza ikirego cye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-rubanza-Umunyamakuru-yarezemo-Leta-mu-rw-Ikirenga-havutzemo-imbogamizi

  • Kwizera Olivier yemeye kugaruka mu ikipe ye nyuma y'igihe kinini yarabyanze #rwanda #RwOT

    Uyu muzamu azakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino aho agomba kuzahabwa miliyoni 8 z'Amanyarwanda, gusa yabaye ahawe miliyoni enye

    Ikipe ya Rayon Sports n'ubwo yari ifite abandi bazamu batatu aribo Hategekimana Bonheur, Bashunga Abouba na Hakizimana Adolphe, ariko yari ifite ikibazo gikomeye mu izam

    Uyu muzamu azakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino aho agomba kuzahabwa miliyoni 8 z'Amanyarwanda, gusa yabaye ahawe miliyoni enye.Ikipe ya Rayon Sports n'ubwo yari ifite abandi bazamu batatu aribo Hategekimana Bonheur, Bashunga Abouba na Hakizimana Adolphe, ariko yari ifite ikibazo gikomeye mu izamu.

    Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

    Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z'umwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Tariki 4 Kamena 2021, Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi, nyuma yo gufungurwa ku itariki ya 22 Nyakanga yasezeye umupira w'amaguru, tariki 12 Kanama yisubiyeho agaruka muri ruhago ahita ahamagarwa mu y'Igihugu aza kuyirukanwamo tariki 20 Kanama 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kwizera-olivier-yemeye-kugaruka-mu-ikipe-ye-nyuma-y-igihe-kinini-yarabyanze

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Afurika y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngirente yakiriwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

    Inkuru irambuye turacyayikurikirana…

    source : https://ift.tt/30wclp0

  • Butera Knowless yasubije umufana we wamusabye gukorana indirimbo na Safi Madiba bakanyujijeho mu rukundo #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nayrwanda Butera Jeanne d'Arc uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Knowless Butera yasubije umwe mu bafana be uherutse ku mubaza niba yakwemera gukorana indirimbo n'uwahoze arumukunzi we ,Safi Madiba

    Mu minsi yashize Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Butera Knowless yashyizeho ifoto maze asaba abamukurikira kumubaza ibibazo na we akabasubiza.

    Akimara gushyiraho iyo foto umwe mubana be bamukurikirana witwa Uwitwa Jayro371, yabajije Knowles niba yakwemera gukorana indirimbo na Safi Madiba umukunzi we wa kera bakanyujijeho mu rukundo, ndetse ko niba yabyemera bazayikora kuko yakundwa cyane. Knowless mu kumusubiza yagiz eati 'nta kibazo rwose.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/butera-knowless-yasubije-umufana-we-wamusabye-gukorana-indirimbo-na-safi-madiba

  • Abanyeshuri basaga 7.000 batsinzwe ibizamini bisoza ayisumbuye #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri bose bakoze ari 72 910 barimo abarangije mu cyiciro cy’amasomo rusange, abarangije mu cyiciro cy’amasomo y’inderaburezi n’abarangije mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

    Mu cyiciro cy’abarangije mu masomo y’ubumenyi rusange, hari hiyandikishije abanyeshuri 47 638 ariko akazo ibizamini 47 399.

    Muri aba 47 399, hatsinze abanyeshuri 40 435 bangana na 85,3% ni ukuvuga ko abatsinzwe muri iki cyiciro ari 6 964.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagize ati 'Nk’uko imibare ibigaragaza, ubwo abasigaye batagejeje ku inota fatizo ni 14,7%.'

    Ikindi cyiciro cyagaragayemo abanyeshuri benshi batsinzwe ni icy’abarangiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

    Muri iki cyiciro hari hiyandikishije abanyeshuri 22 686, haza gukora 22 523 mu gihe abatsinze ari 21 768 bangana na 95,7%.

    Naho mu mashuri hakoze abanyeshuri 2 988, hatsinda 2 980 ni ukuvuga ko batsinze ku kigero cya 99.8%. Minisitiri Uwamariya ati 'abandi bahwanye na 0.2% bakaba ari bo batagejeje ku inota fatizo.'

    Mu byiciro byose hamwe hakoze abanyeshuri bagera ku 72 910, muri ibi byiciro byose, abanyeshuri batagejeje ku inota ryari rikenewe bagera ku 7 727.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine avuga ko abataragejeje ku inota fatizo batazasibira ahubwo ko bazasubiramo ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bakorane n’abazarangiza umwaka utaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyeshuri-basaga-7-000-batsinzwe-ibizamini-bisoza-ayisumbuye

  • KT Radio yahuje umuhanzi Heri n’uwari umukunzi we bari baraburanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Heri na Solange bahujwe na KT Radio
    Heri na Solange bahujwe na KT Radio

    Guhura kw’abo bombi kwatewe n’ikiganiro cyaherukaga gutambuka n’ubundi kuri KT Radio kiyobowe na Jean Claude Umugwaneza Rusakara, maze umubyeyi Solange ubu ubyaye kane, wari uteze amatwi radio ahita ahamagara muri Studio ahamya ko indirimbo Solange itambutse, umukobwa uvugwamo ari we bwite.

    Nyuma yaho Rusakara yatunguranye ahuza Solange na Mukasa maze bongera kumarana urukumbuzi karahava, dore ko na bo bagaragaje ko urukundo rwabo n’ubwo rutakomeje ariko bakanyujijeho.

    Solange avuga ko yishimira kumva indirimbo Solange kuko imwibutsa ibihe byiza yigeze kugirana na Heri, dore ko banabyaranye umwana w’umuhungu ku bw’amahirwe make akaza kwitaba Imana.

    Agira ati “Indirimbo Solange hari icyo inyibutsa mu gihe cyahise n’ubwo bitabaye neza ariko bifite icyo binyibutsa. Yayiririmbye maze kugenda akambura, nyumva bwa mbere nahise ntekereza ibyabaye nk’urwibutso ku byatubayeho”.

    Solange avuga ko akunda kumva indirimbo yahimbiwe n
    Solange avuga ko akunda kumva indirimbo yahimbiwe n’uwari umukunzi we kuko ifite ibyo imwibutsa

    Heri na we avuga ko indirimbo Solange yayihanze amaze kubura umukunzi we Solange wari ukiri muto kuko yamuteye inda afite imyaka 16 y’amavuko, icyo gihe umwana babyaranye na we uvugwa muri iyo ndirimbo yaje kwitaba Imana, maze Heri asigarira aho afatwa n’inganzo aririmba umukunzi we ahamya ko yari akumbuye cyane.

    Agira ati “Nageze aho ndamubura kandi n’umwana twabyaranye yari amaze kwitaba Imana, nibwo numvise namuririmbira kandi koko nari mukumbuye”.

    Heri kandi yaririmbye n’indi ndirimbo acurangira umukobwa witwa Umulisa nawe baje gutandukana kuko yashatse undi mugabo, agahamya ko izo ndirimbo zombi yazihanze kubera gukunda uwo mukobwa wari mwiza wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

    Heri avuga ko nyuma yo kubura abakunzi be bombi yagerageje gushaka undi mugore ariko ntabwo bigeze babyarana, ubu akaba yitegura gushinga urugo hamwe n’undi mukobwa ahamya ko bakundana witwa Emerance.

    Rusakara watumye Solange na Heri bongera kubonana
    Rusakara watumye Solange na Heri bongera kubonana

    Umuhanzi w’indirimbo za Karahanyuze Heri Mukasa ubu afite imyaka 57, akaba akomeje umwuga we wo kuririmba mu bitaramo, indirimbo ze n’izindi agenda asubiriramo abakunzi b’indirimbo zakanyujijeho mu myaka yashize.


    source : https://ift.tt/3noZduF

  • Abaturarwanda barenga miliyoni 11 bagiye guhabwa ibinini by’inzoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngamije na we yanyweye ikinini cy
    Minisitiri Ngamije na we yanyweye ikinini cy’inzoka

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ni we wabimburiye abaturage bose mu gihugu, akaba yafatiye icyo kinini ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC), Dr Sabin Nsanzimana, wari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, yagize ati “Twari dusanzwe tumenyereye ko abana ari bo bahabwa ibyo binini ariko n’abakuru bazabihabwa, ntabwo gahunda yarangira muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana (tariki 15-26) gusa, gahunda izakomeza”.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi hazabaho kurwanya igwingira n’imirire mibi, kuboneza urubyaro, gukingira abana indwara zitandukanye ndetse no gutanga ibyo binini.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima yamaze kumira ikinini cy’inzoka atangira no kugiha abana (yabanje gusukura intoki)

    Yagize ati “Twabonye ibinini bihagije kugira ngo n’abantu bakuru babifate, mwabonye ko natwe twatanze urugero twabinyweye, ntihazagire umuturage ucikanwa, mwebwe Abajyanama b’Ubuzima muzajye urugo ku rundi”.

    Dr Ngamije avuga ko abana barenga 40% barwaye inzoka kubera kunywa amazi mabi n’ibindi barira mu nzira cyane cyane igihe bava cyangwa bajya ku ishuri.

    Yasabye ko mu bana barenga ibihumbi 700 bacikanywe no gukingirwa imbasa kuva muri 2016 bose bajyanwa ku bigo nderabuzima bagakingirwa imbasa.

    Dr Ngamije yavuze ko iyo umuntu arwaye inzoka agafata amafunguro, ibyo ariye ntacyo bimumarira kuko abisangira n’izo nzoka ziri mu nda”.

    Yavuze ko izi gahunda zizakorwa ahanini n’abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’Abayobozi b’amasibo hamwe n’abandi.

    N
    N’abakuru babinyweye barimo Umutoni Gatsinzi Nadine uyobora Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana (NCDA), na Umwali Pauline uyobora Akarere ka Gasabo

    source : https://ift.tt/3HlCVSd

  • Abasaga 300 basoje amasomo muri AUCA (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo 2021, ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza giherereye mu Mujyi wa Kigali i Masoro.

    Aba banyeshuri barimo abarangije mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza mu mashami atandukanye arimo Ubuzima, Icungamutungo, Ikoranabuhanga, Ibaruramari, Imibare, Uburezi n’andi.

    Abanyeshuri basoje amasomo yabo bashimiwe kuba barize mu bihe bigoye bya COVID-19. Ni ibihe byari bigoye kuri bo kubera ko hari aho bize mu buryo bw’ikoranabuhanga batabimenyereye.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimye AUCA kubera umusanzu itanga mu burezi bw’u Rwanda, asaba abanyeshuri kuzabyaza umusaruro uburezi bahawe.

    Yagize ati “AUCA ni imwe muri kaminuza zitanga umusanzu ukomeye mu burezi bw’u Rwanda. Ndizera ko abanyeshuri barangiza aha bafite ubushobozi bwo kubaka igihu.”

    Yakomeye ati “Ndashimira abanyeshuri babashije kwiga mu bihe bigoye ariko bakabasha kurangiza amasomo yabo, umuhate n’ubwitange bwanyu mwagaragaje ni indashyikirwa. Ndabifuriza ishya ni ihirwe ni muze mudufashe kubaka igihugu ubwenge n’ubumenyi mwahawe ntibujye kubufungirana.”

    Umuyobozi wa AUCA, Prof. Kelvin Onongha, yashimiye aba banyeshuri umuhate bagaragaje mu masomo yabo ndetse abasaba kuzatanga umusaruro ku isoko ry’umurimo bagiyeho.

    Yagize ati “Uyu munsi turishimana namwe kandi tubohereje twizeye ko muzatanga umusaruro muri sosiyete mugiyemo, biturutse ku bumenyi mwahawe hano muri kaminuza.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri nabo bashimye kaminuza yabahaye uburezi bufite ireme, babizeza ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu mu buryo buzabatera ishema.

    Iraguha Emile yashimye AUCA uburyo yatumye bakomeza kwiga no mu bihe bigoye bya Covid-19 none bakaba basoje amasomo yabo.

    Yagize ati “Mu 2020 nitabiriye amateraniro hano nyuma twakiriye inkuru ko Covid-19 yageze mu Rwanda, icyo gihe ntabwo twari dufite ishusho y’uko tuziga nyuma hashyizweho guma mu rugo twese tujya mu bice bitandukanye.”

    “AUCA yakoze iyo bwagaba dukomeza kwiga n’ubwo bamwe byari bigoye gukurikirana amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga, turashimira kaminuza ko yabidufashijemo tukaba turi umusaruro w’ariya masomo yafashwe.”

    Iribagiza Rosine yagize ati “Ndashimira buri wese mu muryango wa AUCA wakoze ibishoboka byose ngo tugere kuri uru rwego, turabizeza ko tuzaba ba ambasaderi beza aho tugiye kujya.”

    Muri uyu muhango abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibihembo, barimo babiri bahawe miliyoni 1 Frw na Banki ya Kigali (BK) n’amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri iyi banki n’abandi batanu bahawe mudasobwa na Banki y’abaturage ndetse n’amezi 12 yo kwimenyereza umwuga.

    Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), imaze imyaka 37 akaba ari nayo yabayeho ya mbere yigenga mu Rwanda. Ifite amashami abiri mu Mujyi wa Kigali ikaba itanga uburezi mu mashami atanu.

    AUCA yashyize hanze abanyeshuri 391 barangije mu mashami atandukanye

    AUCA yashimiwe uburyo itanga uburezi bufite ireme

    Aba banyeshuri basoje amasomo yabo biganjemo abize mu bihe bya COVID-19

    Abarangije amasomo yabo bavuze ko iyi kaminuza yabahaye uburere n’ubumenyi

    Abayobozi ba kaminuza bari baje gushyigikira abanyeshuri

    Abitabiriye uyu muhango bashimye abanyeshuri uburyo bitwaye mu bihe bya Covid 19

    Minisitiri Uwamariya Valentine yashimye aba banyeshuri kubera umuhate wabaranze no mu bihe bya COVID-19

    Umuyobozi wa AUCA, Prof. Kelvin Onongha yasabye aba banyeshuri kuzitwara neza ku isoko ry’umurimo

    Umuyobozi wa University of Kigali, Prof Tombola M Gustave ari mu bitabiriye uyu muhango

    Bamwe mu babyeyi bari baje gushyihikira abana babo

    Banki ya Kigali yahaye miliyoni 1 Frw abanyeshuri babiri bahize abandi

    Kusar Fatema uri mu bahembwe yavuze ko aya mafaranga azayakoresha mu gukomeza kwiga

    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3cfTq3S

  • Rayvanny yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa m… – #rwanda #RwOT

    Rayvanny ukunda kwiyita Van Boy yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere kuri uyu mugabane wa Afurika ugiye ku rubyiniriro mu itangwa ry'ibihembo bya MTV EMAs (MTV Europe Music Awards). Aka gahigo uyu muhanzi yakagezeho abicyesha indirimbo ye yise 'Mama Tetema' yasubiyemo afatanyije n'umuhanzi w'umunya-Colombia arusha umwaka umwe mu bukure ariko umurusha ubwamamare ndetse n'uburambe mu muziki ariwe 'Maluma'.


    Rayvanny n’umuhanzi Maluma

    Nyuma yo gukora aya mateka, abantu benshi batandukanye bakeje uyu muhanzi harimo na Diamond Platnumz wavuze ko akuriye ingofero Rayvanny wahoze muri Wasafi ya Diamond Platnumz nyuma akaza kuyivamo akajya gushinga inzu ye y'umuziki yise Next Level Music. Diamond kandi yaboneyeho no kugira inama abahanzi bato ndetse n'abakizamuka guhora bashyize umutima ku mwuga wabo bakareka kujya mu biyobyabwenge.

    Uyu muhanzi Maluma ufite izina rikomeye ku isi mu muziki wafashije Rayvanny ubwo bari ku rubyiniriro, yagaragaje ko amwishimiye cyane ndetse n'iyi ndirimbo 'Mama Tetema' bivugwa ko Maluma ariwe wasabye Rayvanny ko bayisubiramo ndetse iyi ndirimbo igaragara ku rubuga rw'uyu muhanzi umaze kuba ikirangirire. Nyuma yo kuva ku rubyiniriro Rayvanny yatangaje ko ibi byose byabaye Kubera Imana.





    Ibi birori bya MTV EMAs 2021 byabereye ahazwi nka Papp László Budapest Sportaréna, mu mugi wa Budapest muri Hungary. Muri ibi birori kandi umuhanzi w'umunyanijeriya Wizkid yahawe igihembo cy'umuhanzi mwiza ku mugabane wa Afurika ahigitse abahanzi benshi batandukanye nka Diamond Platnumz, umunyafurika y'epfo Focalistic, umunyanijeriyakazi Tems n'umunyamerikakazi ufite inkomoko muri Ghana ariwe Amaarae. Abahanzi begukanye ibihembo byinshi harimo nk'itsinda ry'abanyakoreya BTS n'umuhanzi w'umwongereza Ed- Sheeran.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111452/umuhanzi-rayvanny-yaciye-agahigo-ko-kuba-umuhanzi-wa-mbere-muri-afurika-wagiye-ku-rubyinir-111452.html

  • Sobanukirwa indwara ya bwaki #rwanda #RwOT

    Bwaki ni imwe mu ndwara iterwa n’imirire mibi ishingiye ku kubura intungamubiri. Iboneka mu moko abiri: hari bwaki yumisha (marasme) n’ibyimbisha (kwashiorkor).

    Izi ndwara usanga zibasira abana bato bacutse imburagihe cyangwa se batabona amashereka ahagije n’abana badafata indyo yuzuye. Kuba umubyeyi adasobanukiwe iby’imirire cyangwa se adafite ubumenyi mu gutegura indyo yuzuye bishobora gutuma umwana arwara bwaki. Ikunze kandi kugaragara ku bana bavukiye mu bukene cyangwa se aho amapfa yateye.

    Nubwo zombi zijya gusa, hari aho zitandukaniye; kuko imwe itera kumagara indi igatera kubyimbagana.

    Bwaki yumisha (marasme)

    Iyumisha iterwa no kubura intungamubiri zitwa poroteyine na calori (cyangwa imbaraga umubiri ukoresha) zihagije mu mubiri. Iyo zibuze umubiri ugira intege nke ndetse bimwe mu bikorerwa mu mubiri bigahagarara. Kurwara bwaki yumisha bikomeye bishobora no gutera bwaki ibyimbisha.

    Impinja zitonka, abana bato n’abashaje nibo bafite ibyago byinshi byo kurwara iyumisha.

    Ibimenyetso bya bwaki yumisha: Gutakaza ibiro bikabije, Gupfuka umusatsi, Kuzongwa bikabije, Kugira iminkanyari nk’iy’umusaza, Kudakura mu gihagararo guhora ushonje ushaka kurya, Kumagara, Guhitwa.

    Bwaki ibyimbisha (kwashiorkor)

    Ibyimbisha ni indwara iterwa n’igabanuka rikabije rya poroteyine akaba ari nabyo bitera kubyimbagana. Iyi ndwara ikunze kwibasira abana bacutse imburagihe. Kandi ushobora kuyisangana n’abana bakunze kurya ibiryo birimo ibinyembaraga (carbohydrates) gusa nk’ibijumba gusa, ntibabone proteyine zihagije. Aho itandukaniye na bwaki yumisha ni uko iyi ituma amazi yireka mu bice by’umubiri nk’amaguru, amaboko no mu maso bityo hakabyimba.

    Ibimenyetso bya bwaki ibyimbisha: Kubyimbagana bitangirira ku birenge n’amaguru, Kwigunga, kwanga kurya, gutakaza ibiro ku buryo budakabije, Kudakura mu gihagararo, gusaduka, komoka no gucika ibisebe ku ruhu, Kurwara ubugendakanwa, gucurama umusatsi, gucika intege, ibara ry’umusatsi rihinduka umuhondo, ubudahangarwa bw’umubiri buragabanuka, guhitwa.

    Ni ngombwa ko iyi ndwara ivurwa byihuse kuko kutayivuza bishobora kuvamo urupfu

    Uko wakwirinda bwaki

    Burya buri gihe kwirinda biruta kwivuza. Bwaki ni indwara ishobora kwirindwa rwose. Bamwe mu babyeyi usangwa baterwa isoni no kumva ngo umwana we afite iyi ndwara.

    Dore rero uko wayirinda:

    Gutegura indyo yuzuye; ugaha umwana imbuto, imboga, ibimwongerera ingufu, ibimufasha gukomera n’ibindi. Gufata amafunguro arimo poroteyine nk’amagi, inyama, soya, ibishyimbo, amata, Konsa umwana igihe gihagije (ukageza byibuze ku minsi igihumbi)

    Source: Umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-indwara-ya-bwaki.html