Category: Uncategorized

  • Platini na Producer Element berekeje muri Nigeria, Dj Brianne arabasangayo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda, Nemeye Platini yerekeje muri Nigeria mu bihembo bya Afrima, akaba yagiye aherekejwe na Dj Brianne ndetse na Producer Element n’ababyinnyi 4.

    Platini uretse kuba ari umuhanzi uzaririmba mu muhango wo gutanga ibi bihembo, ni umwe mu bahataniye ibihembo aho ari mu cyiciro cya 'Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’, indirimbo ye 'Atansiyo’ ikaba ihatanye n’izindi nka; Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga na Running to You ya Chike ft. Simi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu muhanzi we yamaze guhaguruka mu Rwanda aho yajyanye na Producer Element, ni mu gihe Dj Brianne we n’ababyinnyi bane baza guhaguruka mu Rwanda ku isaha ya saa 12h zo mu Rwanda, ni mu gihe bagomba kuba bageze ku kibuga cy’indege saa 11h.

    Uretse Platini, undi muhanzi nyarwanda, Meddy ahatanye mu cyiciro cyitwa 'Best East Africa Male Artist’ aho indirimbo ye 'My Vow’ ihatanye n’izindi zirimo; Waah ya Diamond na Koffi Olomide, Weekend ya Eddy Kenzo, Proud of you ya Darassa na Ali Kiba, Attitude ya Harmonize na Awilo Longomba, Kelebe ya Rayvanny na Inno’s B kimwe n’izindi.

    Ibi bihembo biteganyijwe kuzatangwa tariki ya 21 Ugushyingo muri Convention center, Eko Hotels mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, bizaba byabanjirijwe na 'African Music Business Summit’ izaba tariki ya 19 Ugushyingo.

    Platini na Element bo bamaze kujya muri Nigeria

    Dj Brianne arajyana na we arabasangayo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-na-producer-element-berekeje-muri-nigeria-dj-brianne-arabasangayo

  • Uburanga n'ubwiza bw'umuhanzikazi wagomesheje Niyonzima Olivier 'Seifu' i Nairobi #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo mu masaha ya mugitondo tariki ya 16 Ugushyingo , nibwo Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryatangaje ko ryahagaritse umukinnyi,Niyonzima Olivier uzwi nka “Seif” kubera imyitwarire mibi aho byamenyekanye ko yashyamiranye na Perezida waryo “Nizeyimana Olivier”.

    Nyuma y'amasaha make hasohotse iri tangazo, hasohoka amashusho ya Niyonzima ari mu kabyiniro n'inkumi zituye i Nairobi muri Kenya.

    Bivugwa ko Niyonzima yatorotse Ikipe y'Igihugu nyuma y'umukino wahuje u Rwanda na Kenya, akajya mu kabyiniro kwishimisha, aha akaba ari ho yahuriye n'izi nkumi.

    Mu nkumi zagaragaye muri aya mashusho harimo umuhanzikazi Tabz akaba mushiki wa David Pro.

    Tabz amaze iminsi ari muri Kenya aho we na musaza we basigaye bakorera ibikorwa bijyanye na muzika.

    Bivuzwe ko ari mu itsinda ry'abakobwa bagomesheje Niyonzima nyuma y'iminsi mike cyane asohoye indirimbo ye nshya yise Bad.

    Tabz yamenyekanye nk'inkingi ya mwamba muri Neptunez Band, itsinda ry'abacuranzi rizwi cyane mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction rikaba rinafasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro.

    Dore imwe mu ndirimbo y'umuhanzikazi Tabz



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uburanga-n-ubwiza-bw-umuhanzikazi-wagomesheje-niyonzima-olivier-seifu-i-nairobi

  • Bigenda bite nyuma yo gupfa #rwanda #RwOT

    Mu myizerere ya Gikristo, harimo gucanganyikirwa kwinshi cyane, ku byerekeye ikintu gikurikiraho iyo umuntu amaze gupfa. Bamwe bashyigikira ko nyuma yo gupfa, buri muntu ‘asinzira’ kugeza ku munsi wa nyuma w’urubanza, kandi ko nyuma y’ibyo umuntu yoherezwa mu ijuru cyangwa mu ihaniro ry’iteka.

    Abandi bemera ko ku munsi w’urupfu, abantu bahita bacirwa urubanza ako kanya, maze bakwoherezwa aho bagomba kuba ubuziraherezo. Ndetse hari n’abandi bahamya ko iyo umuntu apfuye, umwuka we woherezwa ‘by’agateganyo’ mu ijuru cyangwa mu ihaniro ry’iteka, ugategereza umuzuko wa nyuma, urubanza rwa nyuma, n’iherezo ry’aho ugomba kuba ubuziraherezo. Nyuma y’ibyo, Bibiliya yo ivuga ko bigenda bite nyuma yo gupfa?

    Icya mbere, ku muntu wizera Yesu Kristo, Bibiliya itubwira ko nyuma yo gupfa umwuka w’abizera ujyanwa mu ijuru, kuko baba bababariwe ibyaha byabo, nyuma yo kwakira Kristo nk’Umucunguzi wabo (Yohana 3:16, 18, 36). Ku bizera, urupfu ni ‘ukwitandukanya n’umubiri no kubana n’Umwami wacu’ (2 Abakorinto 5:6-8; Abafilipi 1:23). Nyamara, mu bice byo mu 1 Abakorinto 15:50-54 no mu 1 Abatesalonike 4:13-17 havuga ko abizera ari abazuwe kandi bakambikwa imibiri ifite ubwiza bwa Kristo. Niba abizera bagomba guhita bajya kubana na Kristo ako kanya nyuma yo gupfa, uyu muzuko waba umazi iki? Biragaragara ko niba umwuka w’abizera uhita ako kanya ujya kubana na Kristo nyuma y’urupfu, umubiri twambaye usigara mu mva ‘usinziriye.’ Mu gihe cy’umuzuko w’abizera, umubiri twambaye urazurwa, ugahabwa ubwiza bwa Kristo, ndetse ukongera guhuzwa n’umwuka. Uyu mubiri wambitswe ubwiza ukanahuzwa n’umwuka, uzaba ubugingo buhoraho bw’abizera iteka ryose mu ijuru no mu isi nshya (Ibyahishuwe 21-22).

    Icya kabiri, ku bantu batarakira Yesu Kristo nk’Umucunguzi, urupfu rusobanura igihano gihoraho iteka ryose. Ariko, nkuko bigenda ku iherezo ry’abizera, abatizera nabo basa n’aho bemera ko bahita bajya ahantu bazaba by’agateganyo, bategereje umuzuko wa nyuma, urubanza, ndestse n’iherezo ry’iteka ryose. Muri Luka 16:22-23 hatumenyesha ko umutunzi yababajwe cyane, akimara gupfa. Ibyahishuwe 20:11-15 hagaragaza kandi ko abatizera bose bazazurwa, bacirwe urubanza imbere y’intebe y’ubwami nini yera, nyuma bajugunywe mu nyanja yaka umuriro. Abatizera, ntibazahita bajugunywa mu ihaniro ry’iteka (inyanja yaka umuriro) bakimara gupfa, ahubwo bazaba by’agateganyo imbere y’intebe y’urubanza kandi bacirweho iteka. Ariko kandi, n’ubwo abatizera badahita bajugunywa ako kanya mu nyanja yaka umuriro, ikibategereje bakimara gupfa, ntabwo ari ikintu gishimishije na busa. Nkuko umutunzi yatatse cyane ati: ‘Ndimo kubabazwa bikomeye n’uyu muriro’ (Luka 16:24).

    Ni cyo gituma, nyuma y’urupfu, umuntu azatura ‘by’agateganyo’ mu ijuru cyangwa mu ihaniro ry’iteka. Nyuma y’ubwo buturo bw’agateganyo, igihe cy’muzuko wa nyuma nikigera, ibidutegereje ntibizahinduka. ‘Ahantu’ nyaho tuzaba tugitegereje iherezo ryacu ubwa nyuma ni ho hazahinduka. Abizera bazakingurirwa imiryango y’ijuru n’isi bishya (Ibyahishuwe 21:1). Abatizera bajugunywe mu nyanja yaka umuriro (Ibyahishuwe 20:11-15). Ubwo ni bwo buturo bw’abantu bose bwa nyuma, kandi butazagira iherezo’bushingiye burundu k’uburyo abantu bazaba barakiriye Yesu Kristo wenyine nk’Umucunguzi cyangwa baranze kumwakira (Matayo 25:46; Yohana 3:36).

    Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Bigenda-bite-nyuma-yo-gupfa.html

  • Muhanga: Gitifu washinjwaga gusambanya ku gahato no gutera indwara idakira yarekuwe #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, washinjwaga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akanamutera indwara idakira yagizwe umwere ku byaha 2 yari akurikiranweho, we hamwe na Niyomugabo Eric byavugwaga ko ari nawe wamupangiye, bose urukiko rwasabye ko bahita bafungurwa.

    Ibyaha bombi uko ari babiri bari bakurikiranyweho birimo ibyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'icy'ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

    Ibi byaha bari bakurikiranyweho, bivugwa ko byakozwe tariki ya 9 Kamena 2019 ndetse aba bagabo bombi icyo gihe bahise batabwa muri yombi bafungirwa muri Gereza ya Muhanga nyuma yo guhamwa n'ibi byaha mu rubanza nomero RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019.

    Nyuma yo kujurira kuko batari bishimiye imikirize y'urubanza, isomwa ryarwo ryabaye kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwemeza ko ikirego cy'ubujurire kuri aba bombi gifite ishingiro, ndetse rwemeza ko ikirego cy'ubujurire bwuririye ku bundi cyatanzwe na Cyuzuzo Angelique uvuga ko yasambanyijwe ku gahato nta shingiro gifite.

    Uru rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rweje ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhanga, Ntezirembo adahamwa n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n'icy'ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

    Urukiko, rwemeje kandi ko Niyomugabo Eric adahamwa n'icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Uru rukiko rwemeje ko imikirize y'urubanza RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019 n'urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ihindutse mu ngingo zayo zose Hemejwe ko Ntezirembo Jean Claude na Niyomugabo Eric bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho ndetse rutegeka ko bahita bafungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.

    Gusa mu ndishyi zari zasabwe muri uru rubanza, zingana na miliyoni 5 nazo zakuweho ahubwo urukiko rutegeka ko amafaranga y'amagarama y'urubanza aherera mu isanduku ya Leta.

    Source: Intyoza

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/muhanga-gitifu-washinjwaga-gusambanya-ku-gahato-no-gutera-indwara-idakira

  • Amakipe 10 muri Africa agomba kuvamo 5 azerekeza muri Qatar 2022 yamaze kumenyekana #rwanda #RwOT

    Cameroon yatsinze Ivory Coast igitego 1-0 mu mukino w'ishyiraniro wo gushaka itike yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi,yihuza na Alijeriya, Nijeriya na Tuniziya mu makipe yabonye imyanya ine ya nyuma y'amakipe yabonye itike yo kwinjira mu ijonjora rya nyuma

    Amakipe 10 y'ibigugu muri Afurika,yabashije gukatisha itike yo kuzatomborana agahura hanyuma 5 azasigara akaba ariyo azerekeza muri iki gikombe cy'isi kizabera muri Qatar mu mpera z'umwaka utaha.

    Karl Toko Ekambi yatsindiye Cameroon iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wari wuzuyemo amakimbirane ariko utagaragayemo amahirwe menshi asobanutse.

    Kameruni yari inyuma ya Cote d'Ivoire mu itsinda D ariko yaje gufata umwanya wa mbere biyihesha kwerekeza mu majonjora ya nyuma.

    Umunyezamu Andre Onana,yagarutse mu kibuga nyuma y'amezi icyenda yarahagaritswe kubera ibiyobyabwenge,ndetse yanayifashije cyane mu minota ya nyuma.

    Mu gutombora,amakipe 5 ari imbere ku rutonde rwa FIFA azatombora andi 5 akurikiraho.Amakuru aravuga ko Tombola izaba kuwa 18/12/2021.

    Amakipe 10 yageze mu ijonjora rya nyuma

    Amakipe 5 ya mbere ku rutonde rwa FIFA:

    Senegal
    Morocco
    Algeria
    Tunisia
    Nigeria

    Andi 5 azatombora

    Egypt
    Cameroon
    Mali
    Ghana
    DR Congo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amakipw-10-agomba-kuvamo-5-azerekeza-muri-qatar-2022-yamaze-kumenyekana

  • Islamic State yigambye igitero cyahitanye benshi muri Uganda #rwanda #RwOT

    Umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) wigambye kugaba igitero cy'ibisasu bibiri byaturikiye mu murwa mukuru Kampala wa Uganda ku wa kabiri, uvuga ko byagabwe n'abiyahuzi biturikirizaho ibisasu bawo.

    IS yatangaje iby'icyo gitero ku rubuga rwa Telegram, mu izina ry'icyitwa intara yo muri Afurika yo hagati (ISCAP).

    Polisi ya Uganda ivuga ko Abanya-Uganda batatu bapfuye, abiyahuzi batatu bagabye igitero barapfa, naho abandi bantu 33 barakomereka, barimo batanu bakomeretse bikomeye. Abapolisi babiri bari muri abo bapfuye.

    Umubare w'abapfuye ushobora kuza kwiyongera. Bimwe mu bice by'imibiri byabonetse byanyanyagiye mu mihanda y'i Kampala.

    Islamic State isanzwe imenyerewe mu bitero by'iterabwoba ku rwego mpuzamahanga, aho uyu mutwe wigeze no kwigarurira uduce tumwe na tumwe mu bihugu birimo Iraq na Syria.

    Ibyo bisasu bibiri byaturitse bikurikiranye, kimwe saa yine n'iminota itatu (10h03), ikindi saa yine n'iminota itandatu (10h06) ku isaha y'i Kampala, nkuko polisi ibivuga. Abategetsi bavuze ko ibindi bisasu byasanzwe mu bindi bice by'uyu mujyi.

    Umuvugizi wa polisi Fred Enanga yagize ati: “Inkeke z'ibisasu ziracyahari, cyane cyane zitewe n'abagaba ibitero b'abiyahuzi”.

    “Turemeza ko hakiri abagize aya matsinda y'imbere mu gihugu y'iterabwoba, cyane cyane itsinda ry'ubwiyahuzi bwo kwiturikirizaho ibisasu ryashyizweho na [n'umutwe wa] ADF”.

    Polisi yavuze ko umuntu wa kane mu bagabye igitero yatawe muri yombi ndetse hagatahurwa n'ikoti ririho ibiturika.

    Ikigo NECOC kivuga ko hari ibisasu bindi bitatu bitashoboye guturika byatowe,harimo bibiri byatowe hafi y'inyubako y'urukiko.

    Umukuru wa Croix Rouge i Kampaka avuga ko hamwe haturikiye iki gisasu batabaye inkomere hafi 20.

    Ibikorwa by'inteko ishinga amategeko byahise bihagarikwa kubera igisasu kimwe cyaturikiye imbere y'ingoro yayo.

    Televiziyo NTV Uganda ivuga ko umukuru w'inteko ishingamategeko n'abandi bategetsi bari babanje guhungishwa mu gihe igiporisi cyari cyazengurutse ako gace.

    IS ivuga ko iki gitero cyakozwe n'Abanya-Uganda, uwa mbere akaba yaturikije igikapu kirimo ibiturika hafi ya bariyeri ya polisi, naho undi agituritsa agambiriye abarinzi bo ku nyubako y'inteko ishingamategeko.

    Nk'uburyo bwo gusobanura impamvu y'icyo gitero, ibiro ntaramakuru Amaq bya IS byavuze ko Uganda ari “kimwe mu bihugu biri mu ntambara yo kurwanya abarwanyi ba Islamic State [IS] muri Afurika yo hagati”.

    Abategetsi muri Uganda bari begetse icyo gitero ku mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF), umutwe w'inyeshyamba mu 2019 watangaje ko uyobotse IS.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/islamic-state-yigambye-igitero-cyahitanye-benshi-muri-uganda

  • Umuhanzikazi Lady Gaga yatamajwe bikomeye n'ikanzu ye bamufotora agaragaza imyanya y'ibanga ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Lady Gaga aheritse gutamazwa n'ikanzu yari yambaye aho yari mu kiganiro n'itangazamakuru, nyuma aganira na NBC aganira n'umunyamakuru Stephen Colbert. Muri uko kuganira byagaragaraga ko Gaga yambaye neza ikanzu y'umukara.

    Ubwo ikiganiro cyarangiraga, bagiye hanze kwifotoza. Lady Gaga yafashe amafoto atandukanye hanze ya Studio ya NBC, yaje gufata ikanzu nabi umuyaga urayigurukana umwambura ubusa imbere ya Camera amafoto arakomeza arafatwa bisanzwe.

    Ibi byerekana ko umuntu agomba kwambara umwenda utamutamaza igihe runaka cyane ku bakobwa bambara imyenda irekuye migufi cyangwa isatuye bitangaje, aho bashobora kwambara ubusa ku karubanda kubera umuyaga cyangwa ikindi kintu cyabitera.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-lady-gaga-yatamajwe-bikomeye-nikanzu-ye-bamufotora-agaragaza-imyanya-yibanga-ye/

  • Nyagatare: Gitifu wa Karama na Perezida wa koperative ihinga ibigori batawe muri yombi bakekwaho ruswa #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Habineza Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Karama, bakurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa y'amafaranga kugira ngo imodoka ya koperative irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha.

    Mu butumwa RIB yanyujije kuri twitter yavuze ko abatawe muri yombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mugihe iperereza rikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye.

    Irasaba abaturarwanda gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo bafatanye n'uru rwego kuyirwanya.

    The post Nyagatare: Gitifu wa Karama na Perezida wa koperative ihinga ibigori batawe muri yombi bakekwaho ruswa appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/17/nyagatare-gitifu-wa-karama-na-perezida-wa-koperative-ihinga-ibigori-batawe-muri-yombi-bakekwaho-ruswa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-gitifu-wa-karama-na-perezida-wa-koperative-ihinga-ibigori-batawe-muri-yombi-bakekwaho-ruswa

  • Muhanga: Gitifu waregwaga gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no gutera indwara idakira yarekuwe #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, washinjwaga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato akanamutera indwara idakira yagizwe umwere ku byaha 2 yari akurikiranweho, we hamwe na Niyomugabo Eric byavugwaga ko ari nawe wamupangiye, bose urukiko rwasabye ko bahita bafungurwa.

    Ibyaha bombi uko ari babiri bari bakurikiranyweho birimo ibyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'icy'ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

    Ibi byaha bari bakurikiranyweho, bivugwa ko byakozwe tariki ya 9 Kamena 2019 ndetse aba bagabo bombi icyo gihe bahise batabwa muri yombi bafungirwa muri Gereza ya Muhanga nyuma yo guhamwa n'ibi byaha mu rubanza nomero RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019.

    Nyuma yo kujurira kuko batari bishimiye imikirize y'urubanza, isomwa ryarwo ryabaye kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwemeza ko ikirego cy'ubujurire kuri aba bombi gifite ishingiro, ndetse rwemeza ko ikirego cy'ubujurire bwuririye ku bundi cyatanzwe na Cyuzuzo Angelique uvuga ko yasambanyijwe ku gahato nta shingiro gifite.

    Uru rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rweje ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhanga, Ntezirembo adahamwa n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n'icy'ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

    Urukiko, rwemeje kandi ko Niyomugabo Eric adahamwa n'icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Uru rukiko rwemeje ko imikirize y'urubanza RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019 n'urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ihindutse mu ngingo zayo zose Hemejwe ko Ntezirembo Jean Claude na Niyomugabo Eric bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho ndetse rutegeka ko bahita bafungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.

    Gusa mu ndishyi zari zasabwe muri uru rubanza, zingana na miliyoni 5 nazo zakuweho ahubwo urukiko rutegeka ko amafaranga y'amagarama y'urubanza aherera mu isanduku ya Leta.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-gitifu-waregwaga-gukoresha-imibonano-mpuzabitsina-ku-gahato-no-gutera-indwara-idakira-yarekuwe/