Category: Uncategorized

  • Sam Karenzi ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 03/10/2021 ni bwo Sam Karenzi yatorewe manda ya kabiri yo kuba Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Bugesera, ndetse akanayibera Umuvugizi.

    Sam Karenzi ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC
    Sam Karenzi ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC

    Kuri uyu wa Kane Sam Karenzi yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Bugesera. Muri iyi baruwa yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko atigeze atangaza.

    Sam Karenzi usanzwe ari n’umunyamakuru wa Radio Fine Fm yatangaje ko inshingano afite muri iyi minsi zitamwereraga gukorera ikipe ya Bugesera nk’uko bikwiye, hakiyongeraho no kuba atagituye mu karere ka Bugesera.


    source : https://ift.tt/3oAV5H1

  • Bivuze iki kuba Umucamanza yarahaniye Cyuma Hassan icyaha kitabaho ??? #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuriye busaba ko hakosorwa kuba Niyonsenga Dieudonné bwareze agahamwa n'ibyaha kimwe muri byo cyari cyaravanywe mu mategeko ahana mu Rwanda.

    Niyonsenga uzwi cyane nka Cyuma Hassan kuri YouTube channel ye yitwa Ishema TV kuwa gatanu yakatiwe n'Urukiko rukuru gufungwa imyaka irindwi ahamijwe ibyaha bine.

    Mu ijoro ryo kuwa kabiri Ubushinjacyaha bwatangaje kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko hakozwe ikosa mu kumuhamya ibyo byaha.

    Bwanditse ko bwajuriye “kugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w'Igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019”.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bwasabye ko ibindi byaha bitatu yahamijwe – gusagarira no gutambamira abakozi b'inzego z'ubutegetsi, gukora umwuga w'itangazamakuru adafite ibyangombwa bisabwa, n'inyandiko mpimbano – hamwe n'igihano yahawe, bigumishwaho

    Umunyamategeko wigenga ukorera mu Rwanda utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko ibyakozwe n'urukiko rumuhamya icyaha cyavanywe mu mategeko “ni ikosa rikomeye ry'umucamanza ubundi ukwiye kuba azi neza amategeko ahana.”

    Yagize ati: “Icyaha kitwa icyaha iyo giteganywa n'itegeko, gifite n'ibihano biteganyijwe n'itegeko, iyo rero itegeko ryakivanye mu byaha bihanwa ubundi ntabwo umucamanza akwiye kuba atabizi kandi ntiyagihanisha umuntu kuko ntikiba kigihari nyine.”

    Kuki Ubushinjacyaha bwajuriye?

    Mbere, Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w'urukiko rwisumbuye wo mu kwezi kwa gatatu wagize umwere Niyonsenga Dieudonné ku byaha byose yaregwaga, ahita arekurwa nyuma y'igihe kigera hafi ku mwaka yari amaze afunze.

    Kuri ubu bujurire bwa kabiri mu rukiko rukuru, uyu munyamategeko ati:

    “Iryo jurira ni ukugerageza gukosora ibyabaye kuko mu nkiko icyemezo cy'umucamanza niyo cyaba ari ikosa gikurwaho n'ikindi cyemezo cy'umucamanza.”

    Yongeraho ati: “Ubushinjacyaha ubwo bwabonye ko hari icyemezo cyafashwe kirimo ikosa bityo barashaka ko icyo cyemezo cy'umucamanza kivaho kandi kivanwaho n'urukiko.”

    Bivuze iki ku bihano uregwa yakatiwe?

    Gukatirwa imyaka irindwi kuri Niyonsenga byavuzweho cyane n'Abanyarwanda n'abanyamahanga kubera ibyaha yahamijwe, igihano yakatiwe, amategeko y'itangazamakuru, n'ubwoko bw'inkuru asanzwe akora.

    Uyu munyamategeko avuga ko mu gihe uregwa yaba ajuririye umwanzuro yahamijwemo icyaha kitakibaho, bishobora kugira ingaruka ku bihano yahawe.

    Ati: “Iyo uregwa aregwa ibyaha byinshi, umucamanza mu gutanga ibihano hari uburyo bubiri [ashingiraho]; hari ukureba igihanishwa imyaka myinshi akaba ari cyo umuha, hari no guteranya ibihano bya buri cyaha muri bya byaha byose [umuntu aregwa].

    “No ku gihano uwo muntu yahawe rero urumva ntabwo bizaba bigifite agaciro kamwe, ibihano bishobora kugabanuka.”

    Ubushinjacyaha mu butumwa bwatanze buvuga ko bwasabye ko ibihano Niyonsenga yakatiwe bigumaho.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/bivuze-iki-kuba-umucamanza-yarahaniye-cyuma-hassan-icyaha-kitabaho

  • Umunyapolitiki Rashid yagejewe imbere y’Urukiko arubwira ko yahohotewe #rwanda #RwOT

    Hakuzimana Abdul Rashid wakunze kuvuga ko ari Umunyapolitiki uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, yagejewe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Uyu mugabo uregwa ibyaha bishingiye ku magambo aremeyere yagiye avugira kuri YouTube mu bihe bitandukanye, yavuze ko ibyaha byose ashinjwa bitabayeho gusa yirinda kugira ibisobanuro birambuye atangaho.

    Yahise abwira Urukiko ko ubwo yariho abazwa mbere y’uko agezwa mu rukiko, yabwiye amagambo akomeretsa we akaba abyita gukorerwa iyicarubozo ryo mu mutwe.

    We n’umunyamategeko Me Felix Rudakemwa, basabye Urukiko kubanza agahabwa uburenganzira yimwe ndetse akarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

    Ubwo ubushinjacyaha bwasobanuraga ishingiro ryo gusabira Hakuzimana Abudul Rashid gukurikiranwa afunze, bwavuze ko uyu mugabo yakoze ibyaha mu magambo yatangaje kuri YouTube Channel yitwa Umubavu y’umwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga ubu na we ufunze.

    Ubushinjacyaha kandi bwabwiye Urukiko k uregwa yabajijwe akanga kuvuga kandi ko yari yunganiwe n’umunyamategeko we.

    Hakuzimana Abdul Rashid yumvikanye kuri YouTube avuga ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside gikwiye guhagaragara ngo cyangwa kigakorwa mu bundi buryo [ntiwifuje gutangaza ibyo yatangaje byose kuko bihabanye n’umurongo w’igihugu].

    Umucamanza yumvise ibyatangajwe n’impande zombi, yanzura ko azasoma umwanzuro w’urukiko tariki 22 Ugushyingo 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/spip.php?page=article&id_article=13766

  • Umunyamakuru Sam Karenzi yeguye ku nshingano ze muri Bugesera FC #rwanda #RwOT

    Umumakauru w’imikino Sam Karenze wari umunyabanga w’ikipe ya Bugesera FC yamaze kwegura kuri izi nshingano nyuma y’ukwezi kumwe yongeye kugirirwa icyizere.

    Mu ibaruwa ye imenyesha ubwegure bwe, Sam Karenzi yagize ati 'mbandikiye kugira ngo mbamenyeshe ubweure bwanjye nk’umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC aka kanya. Icyemezo cyafashwe ku mpamvu zanjye bwite, ndabasezeranya ubufasha bwanjye ku ikipe nkunda ya Bugesera FC aho bukenewe.'

    Yashimiye iyi kipe ko imyaka yose yayikoreye igera kuri 5 babanye neza ndetse bakorana neza ko igihe cyose izamukenera azaba ahari ku bwayo.

    Mu ntangiriro z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2021, nibwo Bugesera FC yatoye komite nyobozi nshya mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere, Sam Karenzi yongera kugirirwa icyizere cyo kuba umunyamabanga wa Bugesra FC.

    Amakuru avuga ko Sam Karenzi impamvu yeguye ariko inshingano zari zimaze kumubana nyinshi atari akibonera umwanya Bugesera FC, uretse kuba ari umuyobozi w’ikiganiro 'Urukiko rw’Ubujurire’ kuri Fine FM ari n’umuyobozi w’iyi radio.

    Sam Karenzi yeguye ku nshingano zo kuba umunyamabanga wa Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-sam-karenzi-yeguye-ku-nshingano-ze-muri-bugesera-fc

  • MINISANTE yategetse abakora mu by’ubuzima bose kwikingiza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kopi y’ibaruwa Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yashyizeho umukono ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, yahawe Minisiteri ishinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) hamwe n’Abayobozi b’Uturere bose.

    Iyi baruwa igamije kwibutsa bwa nyuma abakora mu by’ubuzima bose guhabwa Urukingo rwa Covid-19, mu rwego rwo kwirinda no kurinda abo bashinzwe guha serivisi.

    Muri iyo baruwa Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yanditse agira ati “Mboneyeho gusaba abakozi bose bakora mu bigo by’ubuvuzi mushinzwe, gufata urukingo rwa Covid-19,…Nibutsa abakozi bose batarafata urwo rukingo ko bagomba kuruhabwa bitarenze iminsi 10 kuva igihe mwakiririye uru rwandiko”.

    Minisitiri w’Ubuzima yasabye inzego yandikiye ko nyuma y’iyo minsi 10 zamwoherereza urutonde rw’abantu bose banze gufata urukingo rwa Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko inkingo z’icyorezo Covid-19 zigenda ziboneka, zikaba zaragenewe abantu bose kugeza ubu guhera ku bafite imyaka 12 y’ubukure.

    Kugeza ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021 Abaturarwanda barengeje imyaka 18 y’ubukure bamaze guhabwa doze ya mbere y’Urukingo rwa Covid-19 bararenga miliyoni eshanu n’ibihumbi 179.

    source : https://ift.tt/30uQ3nk

  • Lionel Sentore na Bijoux wo muri Bamenya bagiye gukora ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Lionel na Bijoux baritegura kurushinga
    Lionel na Bijoux baritegura kurushinga

    Izina Bijoux uretse kumenyekana muri filime Bamenya, ntiyari mushya mu makuru y’imyidagaduro kuko yakunze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi Nyarwanda, mu gihe Lionel Sentore ari umuhanzi nyarwanda ukora injyana gakondo ndetse akaba ari umwuzukuru wa Sentore Athanase.

    Lionel Sentore yaherukaga kuvugwa mu rukundo na Mahoro Anesie, wagaragaye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014 ndetse aza kumwambika impeta, ariko hadaciye kabiri umubano wabo urahagarara.

    Munezero Aline (Bijoux) kandi na we yaherukaga kuvugwa mu rukundo hamwe na Abijura Benjamin, wanamwambitse impeta amusaba kumubera umufasha, muri Kanama 2020 gusa bidaciye kabiri na we baba baratandukanye.

    Kuri ubu Lionel Sentore na Munezero Aline bakaba basangije imbaga ibakurikirana ku mbuga nkoranyambaga, ko biteguye kurushinga ku itariki 8 Mutarama 2022.

    Lionel Sentore akora umuziki uri mu njyana gakondo nyarwanda, abarizwa mu itsinda Ingangare ahuriyemo na mugenzi we Charles Uwizihiwe, iryo tsinda rikaba ryarifashishijwe na Cecile Kayirebwa mu itunganywa rya alubumu riherutse gusohora yitwa Urukumbuzi.

    Munezero Aline we aracyari umukinnyi wa filime nyarwanda y’uruhererekane ica ku rubuga rwa Youtube yitwa Bamenya.

    source : https://ift.tt/3ovsx1K

  • Ubwitabire bw’amatora y’Abajyanama rusange b’uturere bwari hejuru ya 94% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko mu turere uko ari 27 turi hanze y’Umujyi wa Kigali, hose amatora yagenze neza nk’uko byari biteganyijwe.

    Ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021 hatowe abajyanama 216 basangaga abandi 135 biganjemo abagore 5 batowe muri buri Karere bangana na 30% hamwe n’abandi 4 batowe muri buri karere barimo uhagarariye urubyiruko, uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore, uhagarariye abafite ubumuga ndetse n’uhagarariye abikorera.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Charles Munyaneza, avuga ko amatora yagenze neza cyane cyane ashingiye ku bwitabire.

    Charles Munyaneza
    Charles Munyaneza

    Ati “Amatora yagenze neza, yitabiriwe n’abaturage, abagombaga gutora, imibare ubu turimo tucyegeranya, iragaragaza ko ubwitabire buri hejuru ya 94%, twagize abakandida beza cyane, uretse kuba ari beza, umuntu ashingiye ku mashuri bize ku mirimo bakora cyangwa bakoze, kandi twari dufite n’abakandida benshi cyane, hari harimo ipiganwa riri ku rwego rwo hejuru, ibyo na none bikaba byahaye amahirwe abatoraga guhitamo, kandi bagahitamo koko abantu dutekereza ko bazaba bagize inama njyanama zikomeye zifite ubushobozi, tugereranyije n’izo twari dusanganywe”.

    NEC ivuga ko ubu irimo kwegeranya ibyavuye mu matora gusa ngo abajyanama bagombaga kuba batorwa uko ari umunani, mu turere 27 twabereyemo amatora batowe kandi bikaba byagenze neza.

    Ikindi kandi ni uko abiyamamaje bagatsindwa berekanye ko umuco wa Demokarasi umaze kugera mu Banyarwanda kuko babyakiriye neza kandi bagashimira na bagenzi babo babatsinze, ariko nyuma inzego z’ubuyobozi zibibutsa ko kuba batsinzwe bitabakuye mu buyobozi bw’Akarere ahubwo bagombye na bo kuba abajyanama ba bagenzi babo batowe.

    NEC ivuga ko hagiye gukurikiraho amatora y’abagize biro y’inama njyanama aho inama njyanama zatowe zizitoramo Perezida na visi Perezida ndetse n’umunyamabanga, hanyuma bahite batora komite nyobozi y’Akarere izaba igizwe n’umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije, amatora yose akazaba tariki 19 Ugushyingo 2021, ku buryo uwo munsi uturere twose uko ari 27 tuzarara dufite abayobozi ku buryo bose bazarara barahiye yaba abayobozi bashya ndetse n’abajyanama.

    source : https://ift.tt/3FmLmei

  • Umutwe w’abarwanyi wa Kiyisilamu wigambye igitero cyagabwe muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu (IS) ni wo wigambye kuba waturikije ibyo bisasu nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye.

    Uwo mutwe watangaje iby’icyo gitero ku rubuga rwa Telegram, mu izina ry’icyitwa Intara yo muri Afurika yo hagati (ISCAP).

    Polisi ya Uganda yo ivuga ko muri ibyo bitero hapfuye Abanya-Uganda batatu, hagapfa n’abiyahuzi batatu bagabye igitero, na ho abandi bantu 33 bagakomereka, barimo batanu bakomeretse bikomeye, muri abo bapfuye hakaba harimo n’abapolisi babiri.

    Ibyo bisasu bibiri byaturitse bikurikiranye, kimwe saa yine n’iminota itatu (10h03), ikindi saa yine n’iminota itandatu (10h06) ku isaha y’i Kampala, nk’uko Polisi yabitangaje . Abayobozi bo muri icyo gihugu bavuze ko ibindi bisasu byasanzwe mu bindi bice by’uwo mujyi.

    Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yagize ati “Impungenge ziracyahari ko hashobora guturitswa ibindi bisasu, cyane cyane bitewe n’abagaba ibitero by’ubwiyahuzi”.

    Mu gusobanura impamvu y’icyo gitero, ibiro ntaramakuru ‘Amaq’ bya IS byavuze ko Uganda ari “kimwe mu bihugu biri mu ntambara yo kurwanya abarwanyi b’uwo mutwe muri Afurika yo hagati”.

    Ibyo bisasu bikimara guturika, bamwe mu bayobozi ba Uganda bari batangaje ko byaba byatewe n’umutwe wa ‘Allied Democratic Forces (ADF)’, umutwe w’inyeshyamba watangaje muri 2019 ko uyobotse IS.
    Uwo mutwe wa ADF watangiriye muri Uganda, ariko ubu ngo usigaye ufite icyicaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse warushijeho gukora ibitero mu izina rya IS nk’uko bitangazwa na BBC.

    N’ubwo IS yigambye ibyo bitero, Polisi ya Uganda ivuga ko byari bifitanye isano ya hafi n’umutwe wa ADF, kuko umwe muri abo biturikirijeho ibisasu, ngo yari ari ku rutonde rw’abo Polisi ishakisha bo muri uwo mutwe.

    Enanga avuga ko umubare w’abahitanywe n’ibyo bitero by’ubwiyahuzi byagabwe muri Kampala ku munsi w’ejo tariki 16 Ugushyingo ngo ushobora kuzamuka, kuko ngo muri 33 bakomerekejwe n’ibyo bisasu barimo 5 bakomeretse ku buryo bukabije, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘The New York Times’.

    source : https://ift.tt/3HoXq0x

  • Etincelles, Marines na Rutsiro Fc banze umwanzuro wa MINISPORTS wo gushaka ahandi bakinira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu mpera z’iki Cyumweru hagiye gusubukurwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho izaba igeze ku munsi wayo wa gatatu, amakipe akinira kuri Stade Umuganda ari yo Marines Fc, Etincelles Fc ndetse na Rutsiro FC ntaramenya neza aho azakirira imikino yayo.

    Stade Umuganda vuba aha yabereyeho umukino Rutsiro yari yakiriyemo Rayon Sports
    Stade Umuganda vuba aha yabereyeho umukino Rutsiro yari yakiriyemo Rayon Sports

    Ibi byaje nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda imenyeshereje aya makipe ko agomba gushaka ahandi akinira, aho impamvu yatanzwe ari ukuba iyi Stade yarangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 11 Ugushyingo 2021.

    Tariki 15/11/2021 aya makipe atatu yishyize hamwe yandikira akarere ka Rubavu asaba ko kabakorera ubuvugizi bakakirira imikino yabo kuri Stade Umuganda, aho bagaragaza ko iyi Stade nta bibazo yagize byayibuza kwakira imikino n’abafana.

    Kuri uyu wa Kabiri taliki 16/11/2021, Ferwafa yandikiye aya makipe atatu iyamenyesha ko ishingiye ku mabaruwa ya MINISPORTS mu bihe bitandukanye, isaba aya makipe gutangaza ibindi bibuga izakiriraho imikino bitarenze uyu munsi tariki 17/11/2021.

    Aya makipe yose uko ari atatu yaje kongera kwandikira Ferwafa bayimenyesha ko bashingiye ku kuba babona ikibuga kitarangiritse, ndetse n’ubushobozi bw’amakipe yabo nta handi bazakirira iyi mikino usibye kuri Stade Umuganda.

    source : https://ift.tt/30CTqsD

  • Mango 4G yamaganye amakuru ayishinja kwirukana umukozi imuhora ko atwite #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter na Isimbi Joel Isabelle kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, yavuze ko yari umukozi wa Mango 4G akaza kwirukanwa azira kuba atwite.

    Ibaruwa yanditswe n’iyi kompanyi ya Mango 4G, ihakana ibyatangajwe n’uriya Isimbi Joel Isabelle ivuga ko itamwirukanye kubera ko yari atwite.

    Ubu butumwa bugira buti 'Ahubwo ari uko we ubwe yari yasabye supervisor we ko aho yakoreraga muri Marketing department umusaruro yabonaga arimo gutanga utari mwiza kubera impinduka ku buzima bwe nk’uko yari yabyiyandikiye mu butumwa yahaye umuyobozi we asaba ko bamuhindurira akajya muri Sales department ariko hakaba nta myanya ari irimo.'

    Iyi baruwa ikomeza igira iti 'Ku bw’izo mpamvu turanyomoza amakuru avuga ko twamwirukanye kubera ko atwite kuko hari n’abandi bakozi bacu batwite kandi bari mu kazi ndetse bameze neza kuko Mango Telecom yita kimwe ku bakozi bayo bose.'

    Iyi kompanyi isoza ivuga ko yumvikanye n’uriya Isimbi ikamwumvisha impamvu yatumye basesa amasezerano ariko bakamusaba kugaruka mu kazi ku mwanya yari asanzweho muri Marketing department.

    Source : http://www.ukwezi.rw/spip.php?page=article&id_article=13764