Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 1,338.


source : https://ift.tt/3nmTc1x
Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 1,338.


source : https://ift.tt/3nmTc1x
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 yagaragaye yibereye ku kirwa cyo muri Zanzibar aho akomeje kugirira ibihe byiza.Mutesi Jolly wizihizaga isabukuru y'imyaka 25 y'amavuko ku munsi w'ejo ,yasangije abafana be amashusho amugaragaza ari mu bwato atembera mu gace kitwa Prision Island .
Â
Source : https://yegob.rw/video-yumunsimiss-mutesi-jolly-arimo-kurira-ubuzima-ku-birwa-bya-zanzibar/
Umudagekazi witwa Stephanie Fuchs na Sakoime ukomoka muri Tanzania bahuje imitima muri Mutarama 2012 ubwo bakoraga mu kigo cy'ubushakashatsi muri Tanzania.
Uyu mudagekazi yashakanye n'umukuru w'imiryango y'aba Masai nyuma yo kumukunda ubwo yari mu mirimo y'ubwitange muri Tanzaniya.
Fuchs yakoraga ubucuruzi bw'ubukerarugendo bwitwa Airbrb mu rwego rwo gushyigikira ibikobwa by'ubuzima bw'abaturage.Ubwo Fuchs yari ku kirwa cya Mafia yabonye itsinda ryabungeri barebare kandi beza bakurikiza imigenzo ya kera yo kuragira inka hakurya mu nzuri.
Uyu wari kuzaba umugabo we, Sokoine yari yambaye imyenda itukura nimitako myiza yaboheshejwe intoki.Uyu mugore yagize ati:' icyo gihe nabonye ntawe umeze nka we yari muremure kurusha abandi kandi yari afite mu maso heza.Kubera ko nashishikazwaga nabo kandi nkabatinya cyane cyane we ,nagerageje kugirana ikiganiro nabo nkoresheje igiswahili cyanjye .Bari bafite igikundiro'.
Uyu mugore avuga ko kuva icyo gihe yahise afata icyemezo cyo kwigumira muri Tanzania nuyu musore none ubu babanye nk'umugabo n'umugore ntiyasubiye i Burayi kandi avuga ko aticuza icyemezo yafashe aho bamaze no kwibaruka umwana w'umuhungu.
Kuva mu cyumweru gishize umunyarwenya Eric Omondi yakomeje kumvikana avuga ko mu gihe abanyamategeko batahindura itegeko rigenga imiziki muri Kenya azigaragambiriza ku nteko ishinga amategeko.
Umunsi yari yatanze wa nyuma wari uyu munsi tariki 16 ugushyingo wo kuba iri tegeko ryashizweho bitabaye ibyo agahagurutsa imyigaragambyo karahabutaka igana ku nteko ishinga amategeko ya Kenya yari buterane uyu munsi ku wa kabiri.
Eric Omondi yavugaga ko arambiwe agasuzuguro gakorerwa abahanzi bo muri Kenya kandi ko niba abahanzi bakuru mu muziki badashaka ko bihinduka abahanzi bashya bazabikora.
Nyuma yuko Eric Omondi avuze ko akeneye ko ibitangazamakuru byose muri Kenya bizajya bicuranga imiziki y'abahanzi b'abanyakenya byibuze ku kigero cya 75% , abahanzi barimo Bahati , Bienaime wo muri Sauti Sol na Khaligraph Jones bari mu bakomeye muri Kenya bakomeje kwamaganira kure ibyo Eric omondi ashaka.
Ni mu gihe ku rundi ruhande abahanzi bakomeye mu karere ka afurika y'iburasirazuba nka Jose Chameleon bo bamaze kwemeza ko bashyigikiye uyu munyarwenya uri kurwanirira umuziki wa Kenya.
Eric Omondi kuri uyu munsi yaje kugezwa kuri station ya police nubwo nyuma baje ku mufungura aho kugeza aka kanya ari hanze.
Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-eric-omondi-yateje-impagarara-muri-kenya-video/
Mu gihugu cya Nigeria muri leta ya Delta, haravugwa inkuru y' umukobwa wafashwe ubwo yari amaze kwiba mu iduka rya Willmat Supermarket ricuruza ibintu bitandukanye ndetse n'ubucuruzi bw'imiti ntabwo bisanzwe.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, uyu mukobwa yatamajwe bikomeye ubwo bamwambikaga ubusa ku karubanda batitaye no ku kuntu yaborohereje igihe yafatwaga.
Uyu mukobwa yinjiye muri iri duka afite gahunda yo kwiba, aho yashoboye kwihereza ku bikoresho bitandukanye birimo iby'isuku ,amata ndetse na biswi zo kurya.
Uyu mukobwa ubo yiherezaga kuri bimwe mu bintu yibaga, yafashwe amashusho na CCTV Camera zo muri iryo duka nuko abacuruzi bakimara kubibona bahise bamufata bamubwira ko abibye, nuko arabihakana kugeza ubwo bahise bamusaka mu gakapu yarafite niko kumusangana ibyo yari amaze kwiba.
Ntibyarangiriye aho kuko uyu mukobwa bivugwa ko ari n'umugore w'abana akaba nta kazi agira, yamburiwe ku karubanda ibyo yari yibye nuko yinjizwa muri iryo duka ari naho bamukuriyemo imyenda ari nako bamuhata ibibazo.
Ibi bikimara kuba biravugwa ko nyiri iri duka witwa Ndobu uzwiho kuba ari umukirisitu cyane, nyuma y'ubufatanye bw'umuryango ushinzwe kwita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu muri Nijeriya (BBI) yahise atabwa muri yombi na polisi ajyanwa kuri sitasiyo ya Owa Oyibu, nkuko BBI yabitangaje, ngo uyu mukobwa nyuma yo gukurwamo imyenda akanogoshwa umusatsi we.
Byaje kuvumburwa ko uyu mukobwa utatangajwe amazina, ibyavugwa ko ari mugore afite abana ataribyo, ko atibye amata ngo ayishyire abana be, ahubwo ko asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe cy'uburwayi bwo kwiba ibintu bwitwa Kleptomaniac ngo kuko mu mateka ye asanzwe arangwaho no kwiba muri buriya buryo.
BBI yatangaje ko igiye gushaka imiryango ibifite mu nshingano zo kwita ku bantu nkabo nuko yite kuri uyu mukobwa ari nako uyu mucuruzi wamuhohoteye yihanira aho kumushikiriza inzego zibishinzwe we akurikiranwa.
Source : https://yegob.rw/inkumi-yambitswe-ubusa-ku-karubanda-nyuma-yo-kwiba-mu-iduka/
Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021 nibwo imyaka 2 ishize Faustin Usengimana n'umufasha we Daniella Bayingana barushinze.
Daniella, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yavuze amagambo akomeye kuri uyu munsi ndetse anashimira umugabo we, Faustin, by'umwihariko.
Daniella yanditse ibi bikurikira:
Amwe mu mafoto ya Usengimana Faustin n'umugore we:
Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Yolo The Queen aho agaragara yambaye imishanana. Iyo foto ni iyi ikurikira:
Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-yolo-the-queen-yambaye-imishanana/
Kuri uyu munsi nibwo Ferwafa ibinyujije Kuri Twitter yayo yatangaje ko ihagaritse Niyonzima sefu kubera imyitarire idahwitse gusa Ferwafa n'abyinshi yavuze kuri ibyo bihano ya muhaye.
Nibwo hamenyakanye amakuru y'uko sefu yataye abandi muri hotel akajya  hanze yayo mu mugi wa Nairobi muri kenya nibwo haje kuvumburwa amashusho yibereye mu bihe byiza n'inkumi z'ibizungerezi.
Seif Niyonzima nyuma yo gutsindira igitego #Amavubi yagiye gu celebratinga igitego i #Nairobi abandi bakinnyi bamusiga #Kenya pic.twitter.com/Ebz7UnpX28
â” Tito Hare (@harerimana_tito) November 16, 2021

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Rwamagana, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kugenzura uko amatora y’abajyanama rusange umunani bajya mu nama njyanama z’uturere ari kungenda.
Ni igikorwa kiri kubera hirya no hino mu turere dutandukanye aho hari gutorwa abajyanama umunani buzuza abatowe mu mpera z’icyumweru gishize, barimo 30% by’abagore n’ab’ibindi byiciro birimo urubyiruko n’abamugaye. Abatowe baso hamwe bakazaba ari abajyanama 17 muri buri karere.
Minisitiri Gatabazi yasabye abatora gushishoza bagatora abajyanama bazegera abaturage bakababa hafi kandi bakabatumikira.
Yakomeje agira ati “Abajyanama bari butorwe icyo tubasaba ni kimwe, turabasaba kwegera abaturage, bakumva ko bahagarariye abaturage, bakamenya ko ari ijwi ry’abaturage rigiye mu bantu 17 kugira ngo babavugire imbere y’amategeko na gahunda za Leta z’iterambere.”
Minisitiri Gatabazi yavuze ko abajyanama 17 bo muri buri Karere ari bo bagiye gushingwa iterambere ry’akarere mu myaka itanu iri imbere, abasaba kureba kure bagashishoza bakamenya uko akarere bahagarariye gahagaze mu bipimo binyuranye birimo ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi.
Ati “Umujyanama ntatorwe hano aturutse i Kigali ngo azongere afate imodoka asubireyo ajye aza muri njyanama yongere asubireyo. Umujyanama watorewe Akarere ka Rwamagana, Ngoma, Rusizi, akwiriye kuba ari umuntu ugira uburyo akurikirana ako Karere yatorewemo, ku buryo azana ibitekerezo mu nama bidashingiye ku magambo cyangwa ibyo yumvise mu binyamakuru.”
Abajyanama ni abantu bashinzwe gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere gutegura igenamigambi ryako, nibo bemeza ingengo y’imari bakanemeza gahunda z’ibikorwa bitandukanye, ndetse bakanafata ibyemezo ku mishanga ikomeye igomba gukorerwa mu Karere, ibi byiyongeraho imicungire y’uturere bareberera.
Biteganyijwe ko nyuma yo gutora abajyanama mu nama njyanama, ku wa Gatanu tariki ya 19 hazatorwa Komite Nyobozi y’Akarere ndetse na biro y’Inama Njyanama, nyuma yaho mu cyumweru gikurikiyeho hazakurikiraho amahugurwa y’iminsi itandatu ku bajyanama bose batowe mu turere dutandukanye berekwa gahunda za Leta.
source : https://ift.tt/3Fl3RQj