Category: Uncategorized

  • Marine, Rutsiro na Etincelles FC zasabye Minisiteri kuyibwirira FERWAFA kwisubiraho ku cyemezo yafashe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA risabye aya makipe kuba zamaze kwerekana ikibuga zizakiriraho imikino ya shampiona bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo 2021, umunsi umwe nyuma yo guhagarika stade Umuganda, babinyujije mu karere ka Rubavu, aya makipe yamaze kwandikira MINISIPORTS ayisaba gusaba FERWAFA kwisubiraho.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ikipe za Marines FC, Rutsiro FC na Etincelles FC zari zishyize hamwe zandikira Akarere ka Rubavu zisaba ko zakorerwa ubuvugizi muri Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bakaba babareka bagakomeza kwakirira imikino yabo kuri stade Umuganda.

    Aya makipe yavugaga ko iyi Stade nubwo hari bimwe mu bice byayo byangiritse ariko ikibuga kitangiritse ndetse n’ibyumba 2 abakinnyi bambariramo bikaba ari bizima.

    Muri iyi baruwa bari banavuze ko n’aho abafana bicara hatangiritse nubwo imikino aya makipe aheruka kwakirira kuri iyi stade nta bafana bari bemerewe kuyireba.

    Mbere yo guhagarika iyi Stade, Minisiteri ya Siporo yari yasohoye urutonde rwa Stade 17 zemerewe kwakira imikino y’imbere mu gihugu no kwakira abafana zirimo iyi Umuganda yo byavugwaga ko ari iby’agateganyo.

    Nyuma hakozwe isuzuma ryanzuye ko iyi stade idakwiye gukomeza gukinirwaho ihita ihagarikwa.

    Ikipe ya Marine yagombaga kwakira Mukura kuri uyu wa Gatanu mu gihe Etincelles yari kwakira APR FC ariko iyi mikino yose ntikibereye kuri stade Umuganda.

    Stade Umuganda iri mu bikorwa remezo byangiritse nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryateje imitingito yangije ibikorwa binyuranye mu Karere ka Rubavu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/spip.php?page=article&id_article=13765

  • Ihere ijisho uburanga butangaje bw'umukobwa wigaruriye umutima wa Harmonize[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Harmonize ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Tanzaniya no muri Afurika y'Iburasirazuba muri rusange, yerekanye umuzungukazi w'uburanga nk'umukunzi we mushya ndetse yerekana uburanga bwe butangaje.

    Mu mitoma itangaje yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ' Niwowe nari ntegereje mu buzima bwanjye ,mfashe uyu mwanya tsobanura uwuriwe mu buzima bwanjye … ! ❤ ndashaka kugukunda no kukubaa nk'umudore wanjye, nka mushiki wanjye❤ ,nka masange wanjye ndetse nka mama wanjye , nka byose byanjye …!! Nkuhaye ikaze mwamikazi w'umutima [email protected]__tz 👸.

    Harmonize washinze inzu ifasha abahanzi yise “Konde Music Worldwide” yaraherutse gutangaza ko yamaze kubona umukunzi mushya w'ubuzima bwe abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, aho yagize ati” Birangiye mbonye umugore w'ubuzima bwanjye”.

    Uyu mukunzi we mushya aje mu buzima bwe nyuma yo gutandukana na Frida Kajala bakundanyeho igihe gito bagashwana nyuma yo kuvumbura ko ashaka kumuteretana n'umukobwa we Paula Kajala. Uyu Frida Kajala nawe yashyizwe mu majwi ko yari inshoreke ye ubwo yabanaga n'umutariyanikazi Sarah Michelotti bari barakoze ubukwe.

    Uyu mutariyanikazi yavuze ko Harmonize yamucaga inyuma, akamusiga mu nzu akajya kurara mu nshoreke zirimo na Frida Kajala yashyize mu majwi. Ibi byashyize iherezo ku mubano wabo baratandukana none Harmonize yabonye undi muzungukazi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-butangaje-bw-umukobwa-wigaruriye-umutima-wa-harmonize

  • Uburanga bw'umwe mu bakobwa b'ikimero bagaragaye babyinana n'umukunzi Seif. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryasohoye itangazo rihagarika by'agateganyo Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire itari myiza yamuranze nyuma y'umukino wahuje u Rwanda na Kenya.

    Nyuma y'amasaha make hasohotse iri tangazo, hasohoka amashusho ya Niyonzima ari mu kabyiniro n'inkumi zituye i Nairobi muri Kenya.

    Bivugwa ko Niyonzima yatorotse Ikipe y'Igihugu nyuma y'umukino wahuje u Rwanda na Kenya, akajya mu kabyiniro kwishimisha, aha akaba ari ho yahuriye n'izi nkumi.

    Mu nkumi zagaragaye muri aya mashusho harimo umuhanzikazi Tabz akaba mushiki wa David Pro.

    Tabz amaze iminsi ari muri Kenya aho we na musaza we basigaye bakorera ibikorwa bijyanye na muzika.

    Bivuzwe ko ari mu itsinda ry'abakobwa bagomesheje Niyonzima nyuma y'iminsi mike cyane asohoye indirimbo ye nshya yise Bad.

    Source : https://yegob.rw/uburanga-bwumwe-mu-bakobwa-bikimero-bagaragaye-babyinana-numukunzi-seif/

  • Abarangije amasomo y'ubugenzacyaha basabwe kwirinda ruswa n'icyenewabo #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abarangije amasomo y'ibanze y'ubugenzacyaha gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza akazi bagiyemo kandi bakirinda ruswa n'icyenewabo.

     Ibi Minisitiri Dr Ugirashebuja yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amahugurwa y'ibanze y'abagenzacyaha no kwakira indahiro z'abagenzacyaha bashya icyiciro cya kane mu Karere ka Musanze

    Mu ijambo rye Dr. Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko kuba aya mahugurwa aojwe bigaragaza umuhate wo kubaka urwego ry'bugenzacyaha.

    Ati 'Iki gikorwa cy'uyu munsi kiri mu bitugaragariza ubushake n'umuhate wo gufatanya kubaka uru rwego hamwe n'izindi nzego mufatanya, cyane cyane Polisi y'Igihugu, kuko ariyo yafashije RIB gutegura no gutanga aya mahugurwa, ndetse ntibagiwe n'abandi bafatanyabikorwa.'

    Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza akazi barushaho gutanga ubutabera.

    Ati 'Ndabashishikariza gukoresha ubumenyi mwahawe, mwifashishije ikoranabuhanga, kugira ngo murusheho gutahura ibyaha, kubikumira no kubigenza binyuze muri IECMS, kuko iri mu byihutisha serivisi cyane cyane iyo gutanga ubutabera.'

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yasoje yibutsa abarangije aya masomo kwirindakwirinda ibisitaza cyane cyane ruswa n'ibyaba bifitanye isano nayo ndetse mukirinda n'icyenewabo.

    Aya masomo yahawe abanyeshuri 133, barimo ab'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha 99, abo mu Ngabo z'Igihugu 5, abo muri Polisi 24 ndetse n'abo mu rwego rwa NISS 5.

    Abagenzacyaha bashya 97 nibo barahiye.

    The post Abarangije amasomo y'ubugenzacyaha basabwe kwirinda ruswa n'icyenewabo appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/17/abarangije-amasomo-yubugenzacyaha-basabwe-kwirinda-ruswa-nicyenewabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarangije-amasomo-yubugenzacyaha-basabwe-kwirinda-ruswa-nicyenewabo

  • Rutahizamu Byiringiro Lague yabatijwe mu mazi magari mbere yo gukora ubukwe #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2021, kibera Nyarutarama.

    Lague yabatirijwe mu idini rya Philadelphi Rhema Church rya Kimironko ariko umuhango nyirizina ukaba wabereye muri piscine yo kuri Tennis Club Nyarutarama.

    Bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bwabo bukaba buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

    Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

    Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri abiri ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye 'casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/spip.php?page=article&id_article=13763

  • Kuki ibirego bya gatanya biri kwiyongera mu Rwanda? #rwanda #RwOT

    Kuba hatakibaho umuranga, ubu umusore ahura n'inkumi akishimira, ni bimwe mubishyirwa mu majwi yo kutamara kabiri kw'ingo zimwe na zimwe zishingwa muri iki gihe.

    Ariko hari abandi babona ko no kuba imiryango ishyingirana itaziranye niyo habaye ikibazo bigoye ko cyakemukira mu muryango, nabyo bikaba mu ntandaro kw'isenyuka kw'ingo z'abashakanye, bagasanga hakabayeho kugira igihe gihagije cyo kumenyana no kugisha inama abakuru ngo kuko byagira icyo bitanga.

    Uwitwa Phocas Hategekimana yagize ati 'Ibanga bakoresha ni uko umusore cyangwa se umukobwa, yakwitonda akamenya uwo agiye gushaka uwo ari e n'umuryango agiye gushakamo imico yawo. Biba byiza rero iyo umenye iyo mico.'

    Naho Mukantabana Anonciata yungamo agira ati 'Kumenyana ubwabyo ni byiza, ariko habeho ukuntu imiryango imenyana, kuko haba hari byinshi byasenya ingo. Iyo zitabaye ku mpamvu z'abakundanye, ziba ku mpamvu z'ababyeyi.'

    Alphonse Kubwimana usanzwe yigisha abagiye ku rushinga avuga ko urugo rukenera ibirungo bishya bya buri munsi, kandi ko kwigisha abageni bidahagije ahubwo ko abikorera na leta nabo bakwiye kugira uruhare mu kubanisha neza imiryango.

    Yagize ati 'Umuntu niba ashinze urugo afite akazi, kuki bamujyana i Cyangungu umugore agasigara i Kigali? Uwo mugore azasigarana nande? Yego ni ubuzima dushaka ariko urugo ntirwubakiye ku mafaranga. Ntabwo rwubakiye ku bikoresho byinshi mufite, rwubakiye ku rukundo. Uzakunda se umuntu utabona? Ahubwo ibishuko biziyongera, nibyiyongera rero niho usanga abantu batandukanye, kuko akenshi mu batandukana buriya n'ubusambanyi buzamo.'

    Padiri Jean Pierre Rushigajiki ukorera mu biro bya Cardinal Antoine Kambanda avuga ko amadini yarakwiye kugira umurongo umwe ku bijyanye n'urushako, ngo kuko haraho usanga bamwe babifata nk'ubucuruzi kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa benshi.

    Ati 'Haraho ujya kubona umuntu aje muri kiliziya gushyingirwa, bakamubwira bati ariko hari ibyo utarategura! Agahita asimbukira ku mu pasiteri runaka ntanamutegure akamubwira ati wowe icyo usabwa ni iki. Wenda ni fagitire igera ku  300.000 Rwf hanyuma ndagushyingira ku wa Gatandatu. Nabagira inama yo kudahubuka kandi nabo bagatangira kwinjira muri gahunda yo gutegura abageni, guhera mu bwana bwabo, mu kubyiruka kwabo, no kugeza cyagihe bavuga bati noneho twakundanye, noneho na gahunda yo gukomeza guherekeza ingo ku buryo bwa roho n'inama z'ubuzima zigakomereza aho. Icyo cyaba ari ikintu gikomeye cyane.'

    Umuyobozi w'Akanama Ngishwanama k'Abahuza, Prof Sam Rugege, mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE.com, yahuje izi mpinduka n'iterambere ry'abagore aho basigaye biga, bakajya no mu mirimo ituma bashobora kwibeshaho ndetse bakamenya uburenganzira bwabo.

    Ibi ngo biri mu bituma utishimiye urugo ahitamo gufata iya mbere kwaka gatanya, ndetse ashimangira ko abagore barenze imbibi zashyirwagaho n'umuco, kuko wabahatiraga kuguma mu rushako batishimiye kubera abana.

    Kugeza ubu imibare y'inkiko yerekana ko muri 2019 hinjiyemo ibirego 2.796 mu gihe mu mwaka 2020 zakiriye ibirego 3.213

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Kuki ibirego bya gatanya biri kwiyongera mu Rwanda? appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/17/kuki-ibirego-bya-gatanya-biri-kwiyongera-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuki-ibirego-bya-gatanya-biri-kwiyongera-mu-rwanda

  • Nyagatare-Rwimiyaga: Amavomo bahawe amaze umwaka atarazamo amazi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Nyendo, umurenge wa Rwimiyaga karere ka Nyagatare, baravuga ko bubakiwe amavomo y'amazi umwaka ukaba ushize nta mazi arazamo ngo bavome.

    Barashaka gusobanurirwa impamvu aya mavomo adatanga amazi, dore ko hari n'abatanze amafaranga n'ubutaka mu gihe cyo kuyubaka.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, buravuga ko butamenye iby'aya makuru ariko ngo bugiye gukurikirana iby'iki kibazo.

    Inkuru irambuye ni mu kanya …..

    The post Nyagatare-Rwimiyaga: Amavomo bahawe amaze umwaka atarazamo amazi appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/17/nyagatare-rwimiyaga-amavomo-bahawe-amaze-umwaka-atarazamo-amazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-rwimiyaga-amavomo-bahawe-amaze-umwaka-atarazamo-amazi

  • Abafite imyaka 12 kuzamura bagiye gutangira gukingirwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ubwo yagarukaga ku gikorwa cyo gukingira abanyeshuri n’abandi bacikanywe.

    Ni nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali abari bamaze gukingirwa babarirwa hejuru ya 93% by’abantu bafite imyaka 18 kuzamura, ariko guhera tariki 16 Ugushyingo 2021, abacikanywe n’inkingo muri icyo cyiciro bakaba bahawe andi bahirwe aho batangiye gukingirirwa muri za gare zitandukanye zirimo Nyabugogo, Remera, Kimironko, Nyanza na Nyarugenge ahazwi nka (Down Town).

    Ureste abatuye mu Mujyi wa Kigali kandi ku wa 16 kugera 21 Ugushyingo 2021, abanyeshuri bose baba aba Kaminuza, abo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbueye bo mu gihugu bafite imyaka 18 kuzamura, batangira guhabwa urukingo rwa Covid-19, basanzwe ku bigo byabo by’amashuri bakazajya babanza kubimenyeshwa.

    Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko uko inkingo zizagenda ziboneka bazatangira gukingira n’abo mu bindi byiciro birimo abafite imyaka 12 kuzamura.

    Ati “Uko inkingo ziboneka turamanuka, tube twanagera ku myaka 12 kuzamura, ubwo birumvikana y’uko na bo tuzabageraho kugira ngo dukingire umubare munini w’Abanyarwanda. Turavuga abari mu buzima busanzwe nk’abanyeshuri bajya kwiga, abakozi bo kwa muganga, abantu bose twumva bakeneye gukingirwa mbere y’abandi bose tuzabagezaho urukingo”.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu gihugu hose bigeze ku kigero cya 25%, mu gihe igihugu gifite intego yo gukingira abantu miliyoni 7 n’ibihumbi 800, aho byibuze biteganyijwe ko hagomba gukingirwa abantu 40% mbere y’uko uyu mwaka urangira.

    source : https://ift.tt/3HuuXGz

  • Nyagatare: Gitifu n’umuyobozi wa koperative bakurikiranyweho gutanga ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko bakekwaho gutanga iyo ruswa kugira ngo imodoka ya koperative irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha.

    Habineza na Twiringiyimana bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye, isaba abantu gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo habeho ubufatanye mu kuyirwanya.

    source : https://ift.tt/3wVC2uI

  • Amajyepfo: Menya Abajyanama rusange b’uturere batowe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Huye
    Huye

    Kuri 39 biyamamaje, hatowe

    1. Sebutege Ange
    2. Kamana André
    3. Nyiramana Aïsha
    4. Gatari Egide
    5. Gasana Aimé Parfait
    6. Tuyishimire Consolation
    7. Rutayisire Pierre Calver
    8. Nyamihana Camille

    Abari muri Komite nyobozi bose bariyamamaje kandi batsinze amatora. Abo ni Sebutege Ange, Kamana André ndetse na Kankesha Annonciata watsinze amatora mu bajyanama b’abagore bagize 30%.

    Ruhango
    Ruhango

    Ku bakandida 32 bemerewe kandidatire, hatowe

    1. Habarurema Valens
    2. Mukangenzi Alphonsine
    3. Rusiribana J.M.V
    4. Ntaganda Peter
    5. Byabarumwanzi François
    6. Nsaziyinka Prosper
    7. Rutagengwa G Jérôme
    8. Nshimyumuremyi Jérôme

    Abari bagize komite nyobozi icyuye igihe bose bariyamamaje kandi bose batsinze amatora. Abo ni Habarurema Valens, Mukangenzi Alphonsine na Rusiribana J.M.V.

    Kamonyi
    Kamonyi

    Kuri 47 biyamamaje, hatowe

    1. Niyongira Uzziel
    2. Nyoni Emilien Lambert
    3. Ingangare Alex
    4. Mbabajende Said
    5. Uwiringiye M. Josée
    6. Zinarizima Diogène
    7. Nahayo Sylvère
    8. Ngirinshuti Fidèle

    Akarere kahoze kayoborwa na Alice Kayitesi wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo. Abayobozi bari bamwungirije bombi, ari na bo bari basigaye bayobora akarere, ntabwo bongeye kwiyamamaza n’ubwo bari barangije manda imwe.

    Muhanga
    Muhanga

    Kuri 32 biyamamaje hatowe

    1. Rudasingwa Jean Bosco
    2. Bizimana Eric
    3. Usengimana Emmanuel
    4. Habinshuti Philippe
    5. Nshimiyiman Gilbert
    6. Mugabo Gilbert
    7. Nshimiyimana Octave
    8. Nyiramajyambere Scolasticat

    Aba bajyanama bose ni bashyashya. Uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu ntiyabashije gutsinda amatora, ariko uwari ushinzwe imibereho myiza we ntiyongeye kwiyamamaza. Icyakora uwari Umuyobozi w’Akarere, Kayitare Jacqueline, yiyamamaje mu bagore bagize 30% kandi aratsinda.

    Nyanza
    Nyanza

    Ku bakandida 21 bari biyamamaje, hatowe

    1. Ntazinda Erasme
    2. Kajyambere Patrick
    3. Ngabonziza Julien
    4. Ntawukuriryayo Ismael
    5. Dr Hakizimana Emmanuel
    6. Niyongira Wellars
    7. Ntabana Innocent
    8. Ruberangeyo Théophile

    Uwari umuyobozi w’Akarere, Ntazinda Erasme, hamwe n’uwungirije ushinzwe ubukungu, Kajyambere Patrick, bongeye kwiyamamaza kandi batsinda amatora. Aka karere kari kamaze igihe nta muyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza gafite, kuko uwakoraga iyi mirimo yari yahawe izindi nshingano (mu Kujyi wa Kigali).

    Gisagara
    Gisagara

    Kuri 30 biyamamaje, hatowe

    1. Rutaburingoga Jérôme
    2. Habineza Jean Paul
    3. Mbonirema Jérôme
    4. Uwimana Innocent
    5. Dusabe Denise
    6. Samvura Valens
    7. Karinganire Ignace Steven
    8. Nshimiyimana Alphonse Marie

    Rutaburingoga Jérôme n’ubundi yari asanzwe ari umuyobozi w’aka karere, na ho Habineza Jean Paul yari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu. Uwari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clémence Gasengayire, we ntiyabashije gutsinda amatora.

    Nyamagabe
    Nyamagabe

    Kuri 41 biyamamaje, hatowe

    1. Habimana Thaddée
    2. Uwamahoro Clothilde
    3. Munyemana Gatsimbanyi Pascal
    4. Niyomwungeri Hildebrand
    5. Nizeyimbabazi Jean de Dieu
    6. Bizimana Evariste
    7. Uwimana Abraham
    8. Mugisha Stephen

    Uwari umuyobozi w’akarere hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ntabwo bongeye kwiyamamaza, icyakora uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Kabayiza Lambert, we yariyamamaje ariko ntiyabashije gutsinda amatora.

    Nyaruguru
    Nyaruguru

    Ku bakandida 26, hatowe

    1. Gashema Janvier
    2. Byukusenge Assumpta
    3. Murwanashyaka Emmanuel
    4. Ingabire Veneranda
    5. Mutiganda Innocent
    6. Turamwishimiye Marie Rose
    7. Nsengimana Emmanuel
    8. Rangira Innocent

    Umuyobozi w’Akarere, Gashema Janvier, yongeye kwiyamamaza kandi aratsinda. Uwari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Colette, we ntiyabashije gutsinda amatora mu bajyanama b’abagore bagize 30%.


    source : https://ift.tt/3kK6UJZ