Category: Uncategorized

  • Miss Ingabire Grace ugiye guhatana muri Miss World yabanje kuganira na Bamporiki amushyikiriza n’Ibendera #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ushinzwe Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko mu kiganiro yagiranye na Miss Ingabire Grace, yamwibukije kuzagendana indangagaciro nyarwanda.

    Bamporiki kandi yamusabye kugera ahagaze mu mwambari wa Gihanga wahanuye bene Kanyarwanda ko 'ugiye mu mahanga aho ageze ahagira u Rwanda kandi akarutarama, hanyuma rukagira imbuto n’amaboko ruvanye aho.'

    Uyu munyarwandakazi ufite ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu muco no mu bwenge, agiye guhatana muri Miss World mu gihe u Rwanda ubu ari Igihugu gihanzwe amaso na benshi kubera ubwiza bwacyo n’iterambere gikomeje kugeraho.

    Bamporiki kandi yibiye ibanga Miss Igabire Grace ry’uburyo agomba kuzitwara muri ririya rushanwa kandi akegukana ikamba.

    Ati 'Namubwiye ko akwiye kuzababwira ko kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we, kuko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari Igihugu kidatabara, ariko uyu munsi ni Igihugu buri wese yishimiye ndetse gitabara, ibi bikaba umusaruro w’imiyoborere myiza.'

    Miss Ingabire Grace ugomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, yizeje Abanyarwanda kuzabaserukira neza ku buryo yumva yizeye kuzabazanira ikamba.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Miss-Ingabire-Grace-ugiye-guhatana-muri-Miss-World-yabanje-kuganira-na-Bamporiki-amushyikiriza-n-Ibendera

  • Amerika: Umuraperi Young Dolph yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Adolph Robert Thornton Jr wamamaye cyane ku izina rya Young Dolph yakoreshaga mu muziki, yari umuraperi wari ugezweho kandi ukunzwe cyane muri Amerika no mu bindi bihugu. Young Dolph yatangiye kwigarurira imitima ya benshi mu mwaka wa 2016 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise King Of Memphis yari iriho indirimbo zakunzwe cyane by'umwihariko iyitwa ‘Cut It’ yakoranye n’umuraperi O.T Genesis. Iyi ndirimbo ikaba ariyo yagize Young Dolph icyamamare ikanaca agahigo ko kumara ibyumweru 3 ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100 muri 2016.

    Young Dolph wavukiye mu mujyi wa Chicago agakurira mu mujyi wa Memphis ari naho yabaga ndetse akaba ariho yaburiye ubuzima ku munsi w’ejo kuwa gatatu nk'uko ibinyamakuru byinshi byabitangaje. CNN yatangaje ko Young Dolph yarashwe mu masaha ya saa saba z'amanywa ubwo yari ari gusohoka muri resitora yitwa Makeda’s Butter Cookies yerekeza ku modoka ye ya Lamborghini yari iparitse aho.

    Ubwo Young Dolph yari agiye kwinjira mu modoka ye nibwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro  bataramenyekana bahise barasa uyu muraperi, ndetse umwe muribo yasatiriye Young Dolph amutera icyuma munda nk'uko amashusho yafashwe na camera zo ku muhanda yabyerekanye. Akimara kuraswa no guterwa icyuma Young Dolph yahise yitaba Imana.

    Young Dolph wari uri mu baraperi bacye muri Amerika babashije gushinga inzu zitunganya umuziki ku giti cyabo aho yari afite label yitwa Paper Route Empire, yitabye imana ku myaka 36 y’amavuko asiga umugore n’abana 2, umuhungu n’umukobwa. Young Dolph kandi apfuye hashize igihe gito asohoye album ibaye iya nyuma akoze yise ‘Paper Route iLLUMINATi’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111579/amerika-umuraperi-young-dolph-yitabye-imana-111579.html

  • Umunyezamu wa Iran y'abagore ushinjwa kuba umugabo yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kwibasirwa #rwanda #RwOT

    Inteko nyobozi yasabye 'kugenzura ibitsina' mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Aziya nyuma y'imirwano yabereye muri Uzubekisitani.

    Koudaei w'imyaka 32, yakuyemo penaliti ebyiri mu mukino batsinzemo ibitego 4-2 ubwo Irani yabonaga umwanya mu gikombe cy'abagore cya Aziya.

    Aganira n'ikinyamakuru Hurriyet cyo muri Turukiya, Koudaei yagize ati: “Ndi umugore. Ibi ni ugutotezwa kwavuye muri Jordan. Nzatanga ikirego.”

    Yongeyeho ati: “Nzarega Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru rya Jordan. Ibi ni n'itotezwa bakoze.”

    Baganira kuri iki kirego gitangaje, umuvugizi wa AFC yanze kwemeza niba barimo gukora iperereza kuri iki cyifuzo.

    Itangazo ryagize riti: “AFC ntacyo ivuga ku iperereza rigikomeje cyangwa ibimaze gukorwa, byaba ari ukuri cyangwa bishoboka.”

    Nk'uko ikinyamakuru Al Arabia kibitangaza,ngo Koudaei mbere yahuye n'ibibazo bijyanye n'igitsina cye.

    Umutoza wa Irani, Maryam Irandoost, na we yamaganye ibi birego bikomeye.

    Yagize ati: “Abakozi b'ubuvuzi basuzumye bitonze buri mukinnyi uri mu ikipe y'igihugu ku bijyanye n'imisemburo kugira ngo birinde ikibazo icyo ari cyo cyose, bityo ndabwira abafana bose kutagira impungenge,

    “Ibi birego ni urwitwazo gusa rwo kutemera gutsindwa n'ikipe y'igihugu y'abagore ya Irani.

    'Ikipe ya Jordan yabonaga ko ifite amahirwe menshi yo gukomeza.

    “Bamaze gutsindwa,n'ibisanzwe kwikuraho ikimwaro bitwaje ibinyoma, no guhunga uruhare rwabo mu gutsindwa.

    “Tuzatanga ibyangombwa byose Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Aziya ryifuza nta guta igihe.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyezamu-wa-iran-y-abagore-ushinjwa-kuba-umugabo-yafashe-umwanzuro-ukomeye

  • Ubutumwa Minisitiri Bamporiki yabwiye Miss Ingabire Grace kubwira abategura Miss World #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yashyikirije ibendera Miss Ingabire Grace ugiye guhagarari u Rwanda muri Miss World, amusaba kubwira abategura aya marushanwa bakazamuha ikamba kuko arikwiye kandi ari bo bifitiye akamaro kurusha we.

    Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace agomba guhagararira u Rwanda muri Miss World, amarushanwa y’ubwiza agomba kubera muri Puerto Rico.

    Minisitiri Bamporiki ni we wamushyikirije ibendera kuri uyu wa Kane, akaba yamutumye kubategura aya marushanwa y’ubwiza.

    Ati 'Namubwiye ko akwiye kubabwira ko kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we, kubera ko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari igihugu kitabarwa, ariko ubu u Rwanda ni igihugu gitabara, ni igihugu cyishimiwe, ni igihugu gisurwa, gifite imiyoborere dukesha umukuru w’u Rwanda (…) kuriha u Rwanda, kurimuha nk’umunyarwandakazi ari ukwiha agaciro bo ubwabo, kubera ko u Rwanda rufite abana beza, bafite umuco, ubumenyi, bafite ubwiza mu by’ukuri nasoje mubwira ko ari mwiza uvuye mu beza.'

    Yasabye kandi uyu mukobwa ko igihe azamara muri Puerto Rico ari muri Miss World ntikizamupfire ubusa ahubwo azamenye ikihamubesheje.

    Miss Ingabire Grace akaba yashimiye Minisitiri Bamporiki ku bw’impanuro yamuhaye, aho yavuze ko zamuremyemo icyizere kandi yizeye ko azitwara neza.

    Biteganyijwe ko azahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo, yerekeza muri Puerto Rico ahagiye kubera iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 70 rikitabirwa n’abakobwa 116.

    Bamporiki Eadouard yasabye Miss Ingabire Grace kubwira abategura Miss World kuzamuha ikamba batamugoye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ubutumwa-minisitiri-bamporiki-yabwiye-miss-ingabire-grace-kubwira-abategura-miss-world

  • Abanyarwanda 43 birukanywe muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 17 Ugushyingo 2021, ni bwo aba Banyarwanda bakiriwe ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Barimo abagabo 25, abagore barindwi n’abana 11. Bari bafungiye muri Gereza zitandukanye zo muri Uganda.

    Bamwe muri aba Banyarwanda babwiye RBA ko bafashwe bakuwe mu modoka zari zibajyanye mu Rwanda, ariko bafungwa bazizwa ko nta byangombwa bya Uganda bafite.

    Mu gihe bamaze, ahantu bafungiwe ngo bakorewe ibikorwa bitandukanye bigamije kubababaza. Bavuze ko aho bari bafungiwe imfungwa zindi z’Abagande zabakaga amafaranga, abatayatanze bagakorerwa iyicarubozo.

    Mu Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye abandi baturage barwo 47 Uganda yirukanye ibashinja kuba bari ku butaka bwayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Mbere y’uko ibi biba, Uganda yari yataye muri yombi Abanyarwanda babiri ibashinja kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe bari basanzwe bafite ibyangombwa bibibemerera nk’abanyeshuri ba Kaminuza.

    Ibihumbi by’Abanyarwanda bamaze kwirukanwa muri Uganda mu myaka ine ishize, abo ni abagize amahirwe ntibafungwe bitwa intasi cyangwa ngo bakorerwe iyicarubozo.

    Kuva umwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

    Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi muri bo babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima akenshi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

    U Rwanda rwo rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    Aba Banyarwanda uko ari 43 birukanywe muri Uganda

    source : https://ift.tt/321wl35

  • Abagenzacyaha 133 bashya basabwe umwihariko mu guhashya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Aba bagenzacyaha bahuguriwe mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu riri mu Karere Musanze, kuva ku wa 10 Gicurasi 2021.

    Abahuguwe bigishijwe amategeko, kugenza ibyaha no kubika amadosiye, imyitwarire, kwirwanaho bakoresheje intwaro cyangwa zidakoreshejwe, kubungabunga ibimenyetso bigize icyaha n’andi masomo bazakenerwa mu mwuga wabo.

    Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bahungukiye ubumenyi mu gukumira no kurwanya ibyaha byibasiye umuryango Nyarwanda kandi ko biteguye gufatanya n’izindi nzego zirimo n’abo basanze mu mwuga.

    Christella Fatina Akoguteta yagize ati “Amasomo n’ubumenyi twahawe byazamuye urwego rwacu ku buryo dushobora kubika ibimenyetso no kugenza ibyaha kandi twize n’uburyo bwo kwirinda dukoresheje intwaro cyangwa tutazikoresheje. Tugiye gukorana n’abandi batubanjirije mu kazi kandi turizera ko tuzatanga umusaruro.’’

    Ganza Borris na we yagize ati “Twahawe ubumenyi buhagije natwe twiteguye guhangana no gukumira ibyaha n’ubwo bitaranduka burundu ariko twizeye kuzatanga umusanzu wacu mu kubigabanya. Hari ibyaha byinshi birimo n’iby’ikoranabuhanga kandi dufite amatsinda yabizobereyemo tuzafatanya turwanye n’ibindi.’’

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji, yasabye abagenzacyaha bahuguwe kugira impamba amasomo bahawe mu rugendo batangiye rwo kuyashyira mu bikorwa.

    Yagize ati “Turizera ko uburyo aba banyeshuri bitwaye n’ubumenyi bahawe bizababera impamba ikomeye mu mirimo yose igihugu kizabashinga.”

    Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga, yasabye abagenzacyaha kurangwa n’ikinyabupfura, gukunda umurimo bagiyemo no gukorera hamwe hagamijwe kugera ku ntego yo gukumira no kurwanya ibyaha.

    Yagize ati “Impanuro nabaha ni ukugira ikinyabupfura kuko ntacyo wageraho udafite ikinyabupfura. Turabasaba kandi gukunda umwuga bagiye gukora birinda kugira amarangamutima kuko muri uyu murimo harimo ibyo bazahura nabyo bibasaba gukomera kugira ngo bakore dosiye neza. Ibi biriyongeraho no gukorera hamwe kugira ngo bigerweho.’’

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abagenzacyaha gukorana umurava mu guhangana n’ibyaha cyane cyane ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kwirinda ingeso mbi zirimo amarangamutima na ruswa zifatwa nk’ibyorezo mu mwuga wabo.

    Yagize ati “Uru rwego rumaze igihe gitoya ariko iyo urebye umuvuduko ruriho mu guhangana n’ibyaha ntiwabikeka. Ndagira ngo mbibutse ko muri iki gihe Isi iri mu muvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga nka internet, n’ibyaha ntibyahatanzwe, hari n’ibindi byaha nk’icuruzwa ry’abana, ibiyobyabwenge n’ibindi.”

    Yakomeje ati “Hari n’ibindi byaha bihangayikishije igihugu harimo nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri, kunyereza umutungo wa Leta, ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, gusambanya abana n’ibindi. Imwe mu nzira zo guhangana nabyo ni ukongerera ubumenyi abagenzacyaha kuko umwana apfa mu iterura. Iyo dosiye yakozwe nabi biragora ko n’umushinjacyaha yabasha kuyikora.’’

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yasabye aba bagenzacyaha gukomeza kwihugura mu ikoranabuhanga kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha byugarije sosiyete.

    Ati “Ndagira ngo nibutse mwe bagenzacyaha murangije aya mahugurwa kwirinda ibisitaza cyane cyane ruswa n’ibyaba bifitanye isano nayo, ndetse mukirinda n’icyenewabo. Ndabizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi ibagenera ibisabwa byose kugira ngo tugere ku butabera bunoze.’’

    Abagenzacyaha batangiye amahugurwa ari 135 ariko 133 ni bo bayasoje ku wa 17 Ugushyingo 2021, babiri birukanywe kubera imyitwarire mibi. Abasoje amasomo barimo 99 ba RIB, batanu bo muri RDF, batanu bo muri NISS na 24 bo muri Polisi y’Igihugu.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ashyikiriza umwe mu bagenzacyaha icyemezo cyerekana ko yasoje amahugurwa amwemerera kwinjira mu mwuga wo kugenza ibyaha

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

    Abagenzacyaha 133 barimo abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abo mu Ngabo, Polisi n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza, NISS, ni bo basoje amasomo y’ubugenzacyaha bari bamazemo amezi atandatu

    Abagenzacyaha basoje amasomo basabwe kwitwara neza mu kazi kabo

    Abagenzacyaha 133 barahiriye kwinjira mu mwuga, basabwa gushyira imbaraga mu guhangana n’ibyaha byugarije sosiyete

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso y’abayobozi bakuru bacyitabiriye

    source : https://ift.tt/3CsOrHO

  • Diane Gashumba yashyikirije Umwami wa Suède impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru. Ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bombi baganiriye.

    Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède muri Kamena uyu mwaka asimbuye Christine Nkulikiyinka wari umaze imyaka itanu kuri iyo mirimo.

    Gashumba areberera inyungu z’u Rwanda no mu bindi bihugu birimo Norvège, Finland, Denmark na Iceland.

    Ambasaderi Dr Diane Gashumba yashyikirije Umwami wa Suède impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

    source : https://ift.tt/3nqCm1w

  • Solskjaer yafashe umwanzuro ukomeye ku hazaza he muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Umutoza Solskjaer yagarutse ku kazi muri iki cyumweru nyuma yo gusubira muri Norway mu kiruhuko cy'imikino mpuzamahanga.

    Yahise atangira kugerageza kuzana umwuka mwiza mu myitozo y'I Carrington kugira ngo ahagarike ibihe avuyemo byo gutsindwa inshuro 6 mu mikino 12 aheruka gukina.

    United igiye gukina umukino wo hanze na Watford kuwa gatandatu ukurikirwe no kwerekeza muri Espagne guhura na Villarreal mu mikino ya nyuma yo mu itsinda F rya Champions League.

    United inaniwe kuva mu matsinda ya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ibintu byaba bibi cyane kuri Solskjaer.

    Nubwo batsindiwe mu rugo na Liverpool 5-0 na Manchester City ibitego 2-0, umutoza aracyizera ko batari kure yo guhatanira igikombe.

    Abafana barebye iyi mikino 2 iheruka ya Premier League yo mu rugo basaba ko hagira igikorwa kugira ngo United ubu iri ku mwanya wa gatandatu izamuke.

    Iyi kipe kandi yasezerewe mu gikombe cya Carabao na West Ham.

    Abakinnyi benshi bakomeye muri United ntibishimiye amayeri no guhitamo abakinnyi k'umutoza Ole.

    Iyi kipe yaretse gusinyisha Paul Pogba amasezerano mashya. Kuri ubu arimo gukira imvune yo mu kibero mu kigo cy'ubushyuhe i Dubai.

    Abakinnyi nka Cristiano Ronaldo na Bruno Fernandes, basaba ko ikipe igomba kwitwara neza cyane.

    Abakinnyi barimo Donny van de Beek na Jesse Lingard ntibumva uburyo babuze umwanya wo gukina.

    Ibyo byose ni ibibazo biri ku mutwe wa Ole uhangayikishijwe no kuguma mu ikipe gusa nubwo nta musaruro itanga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/solskjaer-yafashe-umwanzuro-ukomeye-ku-hazaza-he-muri-manchester-united

  • Ikikango cy’iturika ry’ikindi gisasu i Kampala cyakangaranyije abatari bacye #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bitandukanye bikorera muri Uganda dukesha aya makuru, bivuga ko igipolisi cya Uganda kihutiye kugera kuri ririya soko ariko ubu hakaba hatekanye.

    Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko habayeho kwikanga iturika ry’Igisasu kuri ririya soko rya Akamwesi ku muhanda wa Gaza ariko ko nta gisasu cyaturitse.

    Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga yagize ati 'Ntabwo ari ukuri. Itsinda ryacu ryihutiye kuhagera ariko ryasanze ntakibazo gihari. Ni ukwikanga iturika ry’igisasu gusa.'

    Abakunze gukorera kuri ririya soko, baravuga ko ubu hariya hatuje cyane kuko nyuma y’uko kwikanga hahise harindirwa umutekano mu buryo budasanzwe.

    Hashize umunsi umwe i Kampala haturikiye ibisasu bibiri kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, birimo kimwe cyaturikiye hafi y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko bigahitana abantu bagera muri batandatu.

    Ni ibitero byakangaranyije umurwa mukuru wa Uganda, Kampala byatumye Perezida wa Repubulika wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni asaba inzego z’umutekano n’iz’ubutasi gusaka ahantu hose hashoboka kugira ngo abagizi ba nabi bari inyuma ya biriya bikorwa batahurwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Ikikango-cy-iturika-ry-ikindi-gisasu-i-Kampala-cyakangaranyije-abatari-bacye

  • Abaturage bagaragaje umuti wavugutirwa ikibazo cy'imbuto zikomeje gukosha ku masoko #rwanda #RwOT

    Hari abaturage basanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kongera ibiti by'imbuto ziribwa, byaba na ngombwa ibiteye ku mihanda by'imitako bigasimbuzwa iby'imbuto.

    Ibiciro by'imbuto ziribwa ku masoko yo mu Rwanda byakomeje gutumbagira ariko byahumiye ku mirari, ubwo imipaka ya bimwe mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda yafungwaga, imbuto zavaga muri Ibyo bihugu zikabura ku isoko ry'u Rwanda.

    Hari abaturage basanga icyo kibazo cyabonerwa umuti igihe abanyarwanda bagira umuco wo gutera ibiti by'imbuto, ndetse byaba na ngombwa bimwe mu biti by'imitako biteye ku mbibi z'imihanda bigasimbuzwa ibiribwa imbuto.

    Hari uwagize ati'Ikibazo ni uko abakeneye imbuto ari benshi, noneho imbuto zikaza ari nkeya…urebye uburebure bw'imihanda iri mu gihugu cyacu yose, ugiye uyishyiraho imbuto byakemura ikibazo kinini cyane. Ibiciro byagabanuka.'

    Mugenzi we ati 'Imbuto zirahenze, baramutse bateye imbuto nyinshi abantu bagakangurirwa gutera imbuto byakoroha. Imbuto zikagura amafaranga make aho kugira ngo batere ibi biti bisanzwe. Yego nabyo ni byiza kuko biduha akayaga…ariko bibaye ari iby'imbuto zaboneka cyane, kuko ibiti biri ku mihanda nabyo ni byinshi.' 

    Ihuriro ry'abahinzi bibumbiye mu rugaga Imbaraga naryo ribona icyuho mu gutera ibiti by'imbuto mu Rwanda, ubuke bwabyo bukaba bugira ingaruka ku biciro by'imbuto.

    Bwana Munyakazi Jean Paul uyobora urwo rugaga nawe asanga ibiti by'imbuto bikwiye kongerwa, kandi n'ingemwe zabyo zikegerezwa abaturage ndetse n'ibiciro byazo bikoroshywa.

    Yagize ati 'Buriya mu by'ukuri zirahenze kuko buriya nk'igiti cya avoka kiri hagati y'amafaranga 500 n'amafaranga 100, igiti cy'umwembe cyo gisa n'aho gihenze cyane. Ariko impamvu bigihenze ni uko bikorwa na bacye, igihe byakozwe n'abantu benshi igiciro cyagabanuka.'

    Munyakazi yakomeje agira ati 'Icya kabiri ni uko muri serivisi leta yegereza inzego z'ibanze, hakwiye kwiyongeramo imbuto ziribwa ku buryo umuntu wese uzikeneye, yazibona ku buryo bworoshye.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba  kivuga ko kizakomeza kongera ingemwe z'ibiti biribwa, imbuto kandi zikagezwa ku baturage ari Nako bakangurirwa kuzitera.

    Bwana Nshimiyimana Spridio ni umuyobozi w'agateganyo w'ikigo cy'igihugu cy'amashyamba.

    Yagize ati 'Aho kugira ngo ushyire nk'umukindo imbere iwawe mu rugo, washyiramo igiti cy'avoka cyangwa icy'umwembe. Ibyo rero tugenda tubikangurira abaturage kubikora, no ku mihanda buriya hari aho dutera ingemwe z'ibiti biribwa imbuto bitewe n'uko zabonetse, iyo zihari turazitera cyangwa tukaziha abaturage bakazitera.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba  kivuga ko muri uyu mwaka wa 202, cyateguye ingemwe z'ibiti zigera muri miliyoni 43 zigomba guterwa ku butaka bw'u Rwanda, muri izo ngemwe iz'ibiti biribwa imbuto zisaga miliyoni 2 zikazahabwa abaturage mu turere dutandukanye nta kiguzi.

    U Rwanda rufite gahunda yo kuba nibura muri buri rugo haba hateyemo ubwoko 3 bw'ibiti biribwa imbuto.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abaturage bagaragaje umuti wavugutirwa ikibazo cy'imbuto zikomeje gukosha ku masoko appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/18/abaturage-bagaragaje-umuti-wavugutirwa-ikibazo-cyimbuto-zikomeje-gukosha-ku-masoko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abaturage-bagaragaje-umuti-wavugutirwa-ikibazo-cyimbuto-zikomeje-gukosha-ku-masoko