Category: Uncategorized

  • Abakora isuku ku muhanda babangamiwe no kudahemberwa igihe-Ubushakashatsi #rwanda #RwOT

    Umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International ishami ry'u Rwanda washyize ahagaragara raporo wakoze ku bibazo bigaragara mu bakora imirimo iciriritse, harimo kudahemberwa ku gihe, kutagira amasezerano y'akazi níbindi. 

    Raporo zitandukanye ziri ku rwego mpuzamahanga zigaragaza umujyi wa Kigali nk'umwe mu mijyi iri ku isonga ku mugabane wa Afurika mu bwiza no ku isuku, ibi bikaba bigirwamo uruhare na bamwe bakoramo isuku.

    Abagira uruhare mu gutuma isuku y'umujyi wa Kigali itera imbere, ni abiganjemo ab'igitsina gore babyuka nibura saa kumi n'imwe z'igitondo kugira ngo saa kumi n'ebyiri babe bamaze kugera mu mihanda itandukanye mu mujyi wa Kigali.

    Ni akazi bavuga ko abatakazi bagafata nk'agaciriritse ariko kuri bo ngo ni ak'igiciro cy'inshi, kuko gahesha ishema u Rwanda by'umwihariko umujyi wa Kigali ku rwego mpuzamahanga aribo babigizemo uruhare.

    N'ubwo bimeze bityo ariko, mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na TI Rwanda bugaragaza ko hari bamwe muri aba bakora isuku ku mihanda bahura n'ibibazo byo kudahemberwa ku gihe, kutagira amasezerano y'akazi, kudahabwa ikiruhuko kutishingirwa n'ibindi.

    Umuyobozi w'imwe muri company zikora isuku avuga ko kudahembera ku gihe bifute aho bikomoka.

    Mu gukora ubu bushakashatsi hibanzwe ku bakora isuku ku mihanda, abamotari n'abacunga umutekano bazwi nk'abasekurite.

    Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculee asanga kugira ngo ibibazo biri mu bakora muri izi nzego bicike, inzego z'ibanze zikwiye kubihagurukira.

    Kuva mu mwaka wa 2009 TI Rwanda imaze kwakira ibibazo by'abaturage 60,987 muri uyu mwaka wa 2021 hakiriwe 4.515.

    Muri ibi 86 ni iby'abakora isuku ku mihanda, 8 ni iby'abasecurite, naho 19 ni iby'abamotari

    Mu gukora ubu bushakashatsi hibanzwe ku bakora isuku ku mihanda, abamotari n'abacunga umutekano bazwi nk'abasekurite.

    Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculee asanga kugira ngo ibibazo biri mu bakora muri izi nzego bicike, inzego z'ibanze zikwiye kubihagurukira.

    Kuva mu mwaka wa 2009 TI Rwanda imaze kwakira ibibazo by'abaturage 60,987 muri uyu mwaka wa 2021 hakiriwe 4.515.

    muri ibi 86 ni iby'abakora isuku ku mihanda, 8 ni iby'abasecurite, naho 19 ni iby'abamotari

    src:RBA 

    The post Abakora isuku ku muhanda babangamiwe no kudahemberwa igihe-Ubushakashatsi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/18/abakora-isuku-ku-muhanda-babangamiwe-no-kudahemberwa-igihe-ubushakashatsi/

  • Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana byamunaniye guhisha amarangamutima ye kuri the ben (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uri mu bakunzwe mu Rwanda Kubera kugira udushya twinshi ndetse no kuba umuhanga mu kazi akora dore ko mu gisate cya siporo ari mu bambere.

    ku munsi w'ejo hashize dore ko adakunda kuri pfana  akoresheje urubuga rwe rwa Twitter akunze kugaragaza ho amarangamutima ye nta kintu aciye inyuma .

    Byamwanze mu munda nawe yereka the ben amarangamutima amufitiye abinyujije ku ifoto ye yakomeje kuvugwaho n'abenshi mu bafana ba the ben.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakurukazi-clarisse-uwimana-byamunaniye-guhisha-amarangamutima-ye-kuri-the-ben-amafoto/

  • FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa APR FC #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryateye utwatsi ubusabe bw’ikipe ya APR FC yari yasabye ko umukino bafitanye na Rayon Sports wasubikwa.

    APR FC igomba kuzakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

    Bitewe n’umukino wa CAF Confederation Cup, APR FC irimo kwitegura RS Berkane tariki ya 28 Ugushyingo hano i Kigali, yari yasabye ko uyu mukino wa shampiyona wasubikwa.

    Mu ibaruwa FERWAFA yasubije APR FC, yayimenyesheje ko ubusabe bwabo bwanzwe kubera ko budafite ishingiro.

    Bagize bati “dushingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 16 Ugushyingo mwatwandikiye mudusaba gusubika umukino mufitanye n’ikipe ya Rayon Sports ku itariki ya 23/11/2021;”

    “Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi yo kwitegura umukino wa ‘CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022’ mufitanye na RS Berkane yo mu gihugu cya Morocco tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe.”

    Bivuze ko APR FC igomba gukina na Rayon Sports tariki ya 23 Ugushyingo maze tariki ya 28 Ugushyingo ikakira RS Berkane, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Morocco tariki ya 5 Ukuboza 2021.

    FERWAFA yanze ubusabe bwa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yateye-utwatsi-ubusabe-bwa-apr-fc

  • Ibyabaye ku mukinnyi wa ruhago wabeshye ko yapfuye ari muzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hiannick Kamba ni umugabo ubu ufite imyaka 35 akaba afite inkomoko mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo(RDC) ndetse akaba yarahoze akinira ikipe ya Schalke 04 yo mu Budage.

    Uyu mugabo Hiannick Kamba yahanishijwe igifungo cy'imyaka itatu n'amezi 10 nyuma yo gufatanya n'umugore we watangajwe nka Christina Von G bakabeshya ko yapfuye ngo bahabwe amafaranga y'ubwishingizi.Hiannick Kamba byavuzwe ko yapfuye.

    Uyu mugabo wari myugariro ukina iburyo, byatangajwe ko impanuka y'imodoka yabaye tariki ya cyenda muri Mutarama 2016 ariyo yaba yaramuhitanye nyuma yo gusubira iwabo muri Congo.

    Nyuma y'imyaka itatu mu 2019 nibwo Hiannick Kamba yabonywe mu mugi wa Ruhr mu budage aho yakoraga mu kigo gikwirakwiza amazi ari umutekinisiye (technician).

    Kuri uyu wa Gatatu ikinyamakuru Bild cyatangaje ko umushinjacyaha yatangake ko umugambi w'aba bombi wari kugira ngo bahabwe amafaranga y'impozamarira mu bwishingizi angana na miliyoni 3.36 z'amapawundi.Gusa bikavugwa ko bahise batandukana.

    Bild kandi ikomeza ivuga ko Kamba ubwo yeregwaga yanze kugira icyo avuga umwunganira mu mategeko avuga ko nta mafaranga na make Kamba yabonye kuri ayo yishyuwe n'ubwishingizi, mu gihe Christina Von G nawe akomeza ku ruhande rwe avuga ko ari umwere.

    Mu 2018 Hiannick Kamba yerekeje kuri ambasade y'Ubudage muri Kinshasa muri Congo agiye kuvuga ku makuru atariyo avuga ku rupfu rwe.

    Yabwiye ubuyobozi ko mu 2016 yatandukanye n'inshuti ze ubwo bari mu rugendo(trip) bari bakoze agasigara nta byangombwa afite, nta mafaranga nta na telephone.

    Umushinjacyaha Anette Milk aganira na na Bild yagize ati:'Hiannick Kamba avuga ko yatawe n'inshuti ze mu ijoro muri Mutarama 2016 agasigata nta mafaranga, nta byangombwa nta na telephone afite.'

    Mu 2016 ubwo byavugwaga ko Hiannick Kamba yitabye Imana, yasabye amafaranga yagombaga guhabwa y'ubwishingizi nk'uwapfushije umugabo.

    Muri uwo mwaka wa 2016 ikipe yahoze akinira yitwa Vfb Huls yagize iti:'Kamba yaduhagarariye neza yaba mu bitekerezo no mu ndangagaciro.Urupfu rwe ruzasiga icyuho kinini cyane.Hiannick ni igihombo kuri siporo ndetse tuzamukumbura nka bagenzi be.'

    Uyu mugabo rero n'uwahoze ari umufasha we bagomba gufungwa imyaka igera kuri itatu n'amezi 10 bazira icyo cyaha bakoze mu 2016.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-mukinnyi-wa-ruhago-wabeshye-ko-yapfuye-ari-muzima/

  • Burundi : Minisitiri yirukanywe azira ibikorwa bisiga icyasha Igihugu #rwanda #RwOT

    Uyu wahoze muri Guverinoma y’u Burundi, yirukanywe na Perezida Evariste Ndayishimiye ngo kubera ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ibihindanya isura y’Igihugu.

    Madame Capitoline Niyonizigiye yari yagizwe Minisitiri w’Inganda, ubucuruzi, ubwikorezi n’Ubukerarugendo muri Gicurasi uyu mwaka ubwo yasimburaga Immaculee Ndabaneze wari wirukanywe mu bakozi ba Leta.

    Itangazo ry’Ibiro by’umukuru w’Igihugu ritangaza ibyo kwirukana Madame Capitoline Niyonizigiye, rivuga ko yirukaniwe ibikorwa byo mu nyungu bwite ndetse ngo no guhindanya isura y’u Burundi.

    Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, mu gihe abagize Guverinoma ya kiriya Gihugu cy’u Burundi bari mu mwiherero w’Abaminisitiri.

    Madame Capitoline Niyonizigiye, muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021 yari yasimbuye Immaculée Ndabaneze wirukanywe burundu mu bakozi ba Leta azira kugurisha indege yari isigaye ya Air Burundi atabiherewe uburenganzira n’abamukuriye.

    Immaculée Ndabaneze yavugwagaho kugurisha iriya ndege n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo cyari cyaramaze kwishyura avance y’ibihumbi 50 USD.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Burundi-Minisitiri-yirukanywe-azira-ibikorwa-bisiga-icyasha-Igihugu

  • Imikino yari kubera kuri Stade Umuganda irimo n’uwa APR FC na Etincelles yasubitswe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho amakipe akinira i Rubavu atangaje ko atiteguye kwakirira imikino yayo ku kindi kibuga kitari Stade Umuganda, byaje gutuma imikino yari kuhabera mu mpera z’iki cyumweru isubikwa.

    Ferwafa yatangaje ko impamvu iyi mikino yasubitswe ari ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu Marines yagombaga kuhakirira Mukura VS, naho ku wa Gatandatu Etincelles ikakira APR FC.

    Primus National League
    Match Day 3 Fixtures

    𝙄𝙢𝙥𝙤𝙧𝙩𝙖𝙣𝙩: Games that were supposed to take place at Umuganda Stadium have been postponed due to unforeseen reasons until further notice as a result of the recent earthquakes that hit Rubavu District. https://t.co/9WwYRl75tp pic.twitter.com/HwZDbICki4

    — Rwanda FA (@FERWAFA) November 18, 2021

    Source : https://imirasire.com/?Imikino-yari-kubera-kuri-Stade-Umuganda-irimo-n-uwa-APR-FC-na-Etincelles

  • Ibarura rusange rya Gatanu risaziga hagaragaye ahakiri icyuho, mu guteza imbere abaturage #rwanda #RwOT

    Mugihe umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hateganyijwe ibarura rusange ry'abaturage, impuguke mu bukungu zavuze ko iri barura rizagaragza ahakiri icyuho mu guteza imbere abaturage, bityo zigaragaza n'ingamba zafatwa mugihe byagaragara ko abanyarwanda biyongera ku muvuduko udasanzwe.

    Ubusanzwe ikigereranyo cy'Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda bagera kuri miliyoni 13.

    Ariko muri Kanama umwaka utaha wa 2022 u Rwanda ruzakora   ibarura rusange ry'abaturage, kugira ngo rumenye neza umubare nyawo w'abaturage barwo, hagamijwe kugena  ibigomba kubakorerwa  byatuma batera imbere mu bukungu no mu mibereho yabo ya buri munsi.

     Bamwe mu baturage basanga ibarura rusange rifite akamaro ndetse bakagaragaza ingamba zikwiye gufatwa mu maguru mashya, mu gihe byagaraga ko ko abanyarwanda biyongera ku muvuduko uri hejuru.

    Umwe ati ' Abaturage benshi ntabwo babura kuba ikibazo, kuko iyo babaye benshi ntacyo gukora, batuma igihugu kidindira.'

    Undi ati ' Numva buri munyarwanda yakabyaye abana batatu, azashobora kurera, kuko n'akazi kabuze.'

    Undi muturage yagize ati ' Leta yadushakira imirimo kandi ikoroshyamo ukuntu, buri wese agakora kumafaranga.'

    Ibarura rusange riheruka muri Kanama 2012  rigaragaza ko u Rwanda rwari rutuwe n'abaturage 10, 537,222 abantu biyongereyeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abatuye u Rwanda bari 8,128,553.

    Abasesengura imy'ubukungu basanga mu myaka 10 ishize hakozwe ibarura rusange, hari byinshi byakozwe mu guteza imbera abaturage, ariko ko irizaba umwaka utaha rizagaragaza aho igihugu gikwiriye gushyira imbaraga, mu guteza imbere abaturage.

    HABYARIMANA Straton impuguke mu bukungu arabisobanura.

    Ati 'Bifasha igihugu kumenya ngo ahantu hatashyizwe ingufu ni hehe? Noneho dushaka kunoza? Hari igihe ubasha kumenya uti abantu bize ni aba naba, abantu babasha kugera ku bigo by'imari ni aba, ababasha kugera kuri interineti ni aba. Ibyo byose bituma umenya uti nubwo nkora ibintu byiza, hashobora kuba hari ahantu nateshutswe mfite intege nke, bityo ukabafasha kubikosora hakiri kare iyo ni indi impamvu ya kabiri ibarura rifasha mubukungu bw'igihugu.'

    Habyarimana yakomeje agira ati 'Kuba tubizi ko umubare w'abaturage wiyongera ni byiza harimo amahirwe, ariko hari ibintu tugomba kwitondera. Icya mbere kugira ngo kuzamuka kw'abaturage benshi amahirwe ni uko abo baturage tubabyaza umusaruro. Iyo rero ufite abantu bangana na 16% badafite akazi, ayo ni amaboko atabyazwa umusaruro.'

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamira giherutse kujya inama ko inzego bireba zikwiye gufata ingamba, kugira ngo ubwiyongere bw'abaturage bube amahirwe ku gihugu.

     'Urebye mu myaka 30 tuzaba turi byibura miliyoni 22. Umuntu ashobora kuvuga ati ibyo biteye ikibazo! Bishobora kuba ari ikibazo ariko byaba n'amahirwe, ndetekereza ko uwo mubare abantu bakwiye kuwubyaza umusaruro'. Ivan Murenzi ni umuyobozi wungiriye w'ikigo cy'ibarushimamibare

     Iki kigo kandi kivuga ko ibarura rusange ritaganyijwe umwaka utaha, rizagaragaza ifoto y'imibereho y'abanyarwanda muri iki gihe nk'uko Venant HABARUGIRA ushinzwe amabarura mu kigo cy'Igihugu cy'Ibarurashimibare.

    Ati 'Tubaza ibintu byinshi abaturarwanda bose kugira ngo tumenya kwa kuntu babayeho, wa mubare ni bangahe kuva ku rwego rw'igihugu, kugera ku rwego rw'Akagari n'umudugudu. Ibarura ryonyine niryo ritanga imibare y'abaturage kugera ku rwego rwo hasi rushoboka. Ubwo rero ibiva mu ibarura ni byinshi cyane, kuko niryo ritwereka ishusho rusange y'uburyo abaturage bahagze mu gihugu.'

     Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rugiye gukora Ibarura Rusange ry'Abaturage risanzwe rikorwa buri myaka 10, uyu ni umwe mu mishinga y'ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage.

    Daniel HAKIZIMANA

    The post Ibarura rusange rya Gatanu risaziga hagaragaye ahakiri icyuho, mu guteza imbere abaturage appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/18/ibarura-rusange-rya-gatanu-risaziga-hagaragaye-ahakiri-icyuho-mu-guteza-imbere-abaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibarura-rusange-rya-gatanu-risaziga-hagaragaye-ahakiri-icyuho-mu-guteza-imbere-abaturage

  • Umugore ukomoka mu Burundi yatunguye benshi ubwo yavugaga ko aziyamamaza kuba umukuru w' Igihugu cy' u Buraransa #rwanda #RwOT

    Umufaransakazi Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi, yavuze ko aziyamamariza kuba umukuru w' Igihugu cy' u Bufaransa ibi yabivuze ku wa 17 Ugushyingo 2021.

    Amakuru avuga ko uyu mugore witwa Muvira usanzwe akora ibiganiro byerekeye ubuzima cyane ko ari umuhanga mu bumenyi bw'imiti (pharmacist) yatangarije gahunda yo kwimamaza kuri shene ye ya YouTube.

    Mu kiganiro cy'iminota 17 n'amasegonda 38 kiri kuri iyi shene, Jeanne Muvira ati: 'Mwaramutse? Nitwa Jeanne Muvira, Ndabamenyesha ko nziyamamariza umwanya wa Perezida w'u Bufaransa mu 2022'.

    Uyu muganga yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza azabikorera kuri iyi shene ye, kubera ko ibitangazamakuru bakabaye bakorana byamaze kumvikana na bagenzi be bazahatana.

    Mu gihe kandidatire ye yakwemerwa, Muvira yazahatana n'abakandida barenga 13 bamaze gutangaza ko baziyamamaza.

    Aba barimo umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi buriho, Marine Le Pen na Meya w'umujyi wa Paris, Anne Hidalgo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/18/umugore-ukomoka-mu-burundi-yatunguye-benshi-ubwo-yavugaga-ko-aziyamamaza-kuba-umukuru-w-igihugu-cy-u-buraransa/

  • Nyagatare: Baratabariza ishyamba rikikije umugezi w'umuvumba #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bazi agaciro ko kubungabunga ibidukikije  batuye mu karere ka Nyagatare, bavuga ko kuba hari abakomeje kwangiza ibiti biteye mu ishyamba rikikije umugezi w'umuvumba bizwi nk'imikinga, bishobora kuzateza ibibazo birimo no kubura imvura.

    Iyo ugeze muri iri shyamba riteye ku nkombe z'umugezi w'umuvumba, usanganirwa n'ibikorwa byiganjemo ibiryangiza.

    Bamwe batangiye kurihingamo, gutashyamo inkwi no gucukuramo ibumba, ibikorwa abazi agaciro ko kwita ku bidukikije, basanga inzego bireba mu gihe zaba zitagize icyo zikora, bishobora kuzateza ibibazo birimo no kubura imvura muri aka gace.

    Umwe aragira ati 'Mperutse kunyura hano nsanga umugabo n'umugore bahinga kuri iri shyamba, bifite ingaruka z'uko uko baguma kwangiza iri shyamba byazateza ikibazo k'ibura ry'imvura.'

    Undi na we ati  'Amazi y'imvura iyo agezemo agasanga barahiyemo cyangwa baratemyemo ibiti, byakoroha ko havuka umwuzure., Twasaba ubuyobozi bukongera imbaraga mu gukumira abangiza iri shyamba.'

    Hari igice kimwe nahezemo nsanga hari abatashyagamo inkwi banyikanze bariruka, basiga inkwi bari bamaze kwegeranya, hirya gato bari baharagiye inka, abandi bacukuramo ibumba.

    BIZIMANA Feredariko, avuga ko atari azi ko gucukuramo ibumba ari ukubangamira iri shyamba rituma umugezi w'umuvumba udahungabana.

    Aragira ati 'Nari ndikwirwanaho, ngo mbone ibumba ryo kubakamo ishyiga rya Cana rumwe, rituma tutangiza ibidukikije.'

    Akarere ka Nyagatare kavuga ko katangiye kongeramo ibiti muri izi nkengero z'umuvumba, mu rwego rwo kuwubungabunga.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'aka karere unakayoboye by'agateganyo, HATEGEKIMANA Fred,  avuga ko abazafatwa bangije iri shyamba, bazagirwa inama yo kutabyongera.

    Ati 'Twagiye dushyiraho ingamba zitandukanye zo kuririnda, ariko hari na gahunda yo kuryongera. Hari ubwo abantu bajya gushakamo inkwi bagatemamo ibiti byo gucana, ibyo sibyo kuko abo tuzafatiramo baryangije, tuzabagira inama yo kutabyongera.'

    Biteganyijwe ko mu nkengero z'umugezi w'umuvumba aho abaturage bagiye bangiza imikinga iwukikije, hazaterwa ibindi biti ku buso bungana na hegitari 140, n'imigano isaga  hegitari 43.

     Ibi byose ngo bikazarindwa  kugira ngo amakosa yabayeho mbere atazisubiramo.

    Issa KWIGIRA

    The post Nyagatare: Baratabariza ishyamba rikikije umugezi w'umuvumba appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/18/nyagatare-baratabariza-ishyamba-rikikije-umugezi-wumuvumba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-baratabariza-ishyamba-rikikije-umugezi-wumuvumba

  • Abajyanama batowe barasabwa kurushaho kwegera abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi avuga ko abajyanama bahagarariye abaturage bakanaba ijwi ryabo, bityo ko bakwiye kurushaho kubegera ndetse bakanabavugira imbere y’amategeko n’ahandi.

    Ati “Umujanama aba ahagarariye abaturage, ni ijwi ry’abaturage rigiye mu bantu 17 kugira ngo babavugire imbere y’amategeko, imbere ya gahunda za Leta z’iterambere ndetse babafashe kuko ni no muri bo hazavamo batatu bazayobora akarere na batatu bazayobora njyanama ariko bose bateranyirijwe hamwe ni bo abaturage bashinze iterambere ry’akarere mu myaka itanu.”

    Yabasabye kureba kure no gushishoza ariko by’umwihariko bakagira aho bahera, hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’umuturage.

    Yabasabye kutaza bakadamarara hitwajwe ko iterambere Igihugu kimaze kugeraho rihagije, ahubwo bagomba kuza bagamije kuryongera.

    By’umwihariko yabasabye kuba abajyanama b’abaturage, bakabegera bakamenya ibibazo bafite no kujya inama hashingiwe ku bibazo by’akarere yatorewemo no gusubira inyuma akamenyesha abaturage ibyemezo byafashwe muri njyanama.

    Yagize ati “Akwiye gufata umwanya wo kujya mu baturage kugira ngo abumve noneho najya no muri njyanama ajyane ibitekerezo yavanye mu baturage kandi nibafata n’ibyemezo ku bikorwa by’iterambere bagiye gukora abajyanama nibo bakwiye kujya kubwira ba baturage babatumye ibyemejwe bigiye gukorwa.”

    Yakomeje agira ati “Nta mpamvu meya w’akarere yajya kuvunika wenyine ajya gusobanurira abaturage rimwe na rimwe gahunda batayumvise neza kandi abajyanama barayigizemo uruhare mu gihe cyo kuyitegura.”

    Yavuze ko kugira ngo bazabashe gukora neza akazi, guhera ku wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, abajyanama bazaba batowe bazahabwa amahugurwa y’iminsi itandatu basobanurirwa imirongo migari Igihugu kigenderaho n’ibindi hagamijwe kuzamura iterambere ry’Igihugu.


    source : https://ift.tt/3coAzUE