Category: Uncategorized

  • Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yateye inkunga imishinga y’amakoperative 15 y’urubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Koperative 15 zatewe inkunga ya Miliyoni 50
    Koperative 15 zatewe inkunga ya Miliyoni 50

    Izo koperative ni iz’abakora ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo mu mushinga wiswe Ecobrigade, aho urubyiruko rukora imirimo irimo guca amaterasi ndinganire, gutera ibiti bivangwa n’imyaka no gutera imigano ku nkengero za Nyabarongo, mu rwego rwo kurinda isuri yangiza umugezi wa Nyabarongo.

    Minisitiri wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi avuga ko Leta yifuza ko urubyiruko rwagira umuco wo kubyaza umusaruro amahirwe aboneka aho rutuye, ari na yo mpamvu imishinga nka Ecobrigade itekerezwa kandi ikajyanwa mu bice by’icyaro aho rutuye.

    Minisitiri Rosemary Mbabazi
    Minisitiri Rosemary Mbabazi

    Yongeraho ko hari na gahunda yo kunganira ubwizigame bw’urwo rubyiruko kugira ngo rubone igishoro mu mishinga yarwo itandukanye bakura mu mafaranga bakorera muri iyo mirimo.

    Avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 urubyiruko rwo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Karongi bamaze guhanga imirimo hafi 10.000 kubera gukunda ibidukikije, mu Karere ka Muhanga honyine urwo rubyiruko rukaba rumaze kwizigamira miliyoni zisaga 20 ari na yo mpamvu Minisiteri yatekereje kubashyigikira ngo bakomeze gutera imbere.

    Agira ati “Dufite icyizere cy’uko imishinga y’urubyiruko izakomeza gutera imbere kandi turashaka kwagura ibikorwa kuko dufite abafatanyabikorwa batanga amafaranga yo gukomeza ayo makoperative”.

    Urubyiruko rwibumbiye muri ayo makoperative rusaga ibihumbi 12 mu gihe abakora akazi gahoraho basaga 9.000, abenshi bakaba babarizwa mu buhinzi. Urubyiruko rusaga 4.000 mu mishinga nibura isaga 150 rutunganya imihanda y’imigenderano nyuma yo kurangiza amashuri yigisha ibijyanye n’imihanda.

    Muragijimana Tharcisse wo mu Murenge wa Nyabinoni ahamya ko umushinga wa Ecobrigade watumye agera ku bindi birimo no kwigurira ibikoresho byo gusudira, n’isena ibyuma kubera amafaranga yizigamiraga.

    Agira ati “Hano nta muntu usudira wigeze ahaba ni njyewe wabitangije nyuma yo kwizigamira nkigurira imashini kuko nanabyize ariko nta gishoro nahise mbona, ubundi twacungiraga ku kazi k’ubuyede bukeya buboneka mu cyaro no guhingira abantu tugahembwa 700frw mu gihe ubu duhembwa agera ku 1200frw tukinjiza 900frw andi akajya muri Koperative yacu”.

    Umwe mu bakobwa bakoze mu mushinga wa Ecobrigade avuga ko inkunga ya Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco yatumye babasha kwigurira ibikoresho by’ubwubatsi bwatumye ubu bageze ku gishoro hafi miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Agira ati “Hano hari abagannye ubucuruzi, hari abakanishi biguriye ibikoresho, ubu turi mu bworozi bw’ingurube aho dufite izigera ku icyenda ziri hafi yo kubwagura n’amapfizi atandatu, umwana w’umukobwa yapfapfanaga kubera kubura amafaranga none turakora tukabungabunga ibidukikije kandi tukiteza imbere”.

    Urubyiruko ruhamya ko kwirukira mu mijyi atari byo byihutirwa kuko iyo rukuye amaboko mu mifuka rugakoresha imbaraga mu bikorwa bibegereye baba bagejejweho na Leta, nabwo biteza imbere.

    source : https://ift.tt/3kKH7Bt

  • Ibidasanzwe wamenya kuri Point G iba mu myanya y'ibanga y'abagore benshi bavuga ko ari ivomo y'ibyishimo mu gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakunze kwibaza ku gace kitwa Point G kabarizwa mu myanya y'ibanga y'abagore ,abashakanye ndetse n'abatera akabariro batarashakanye bahamya ko ariho hazingiye ibyishimo by'abigitsinagore benshi,ni nayo mpamvu twagerageje kuzenguruka imbuga zitandukanye ngo tumenye birambuye iby'aka gace.

    Twabatembereza mu myanya myibarukiro y'umugore tukagaruka ku bice bimutera kuryoherwa/kwishima cyane mu gihe ari mu gikorwa cy'akabariro ariko kandi bwakwira bugacya bukongera bugacya tubasobanurira, niyo mpamvu duhisemo kubasobanurira ku gice kimwe benshi cyane mutari muzi kandi kiza ku mwanya wa kabiri mu kuzamura ibyo byishimo ku kigero cyo hejuru.

    Mu gihe cy'akabariro ikizamura ibyishimo cyane ku mugore ni igice cya Clitoris, iki nicyo gice gica agahigo cyo kuba kigira uruhare rugari mu kuzamura ibyishimo by'umugore. Ariko kandi abenshi yo murayizi, niyo mpamvu ahubwo tugiye kugaruka ku kandi gace kaza ku mwanya wa kabiri ariko kakaba katazwi na benshi Point G.

    Ni agace gato cyane ugereranyije n'ibyishimo gaha umugore mu gihe gakorwaho mu bihe byakabariro, gaherereye mu myanya myibarukiro y'umugore/umukobwa imbere ugana ku kiziba cy'inda. Kumenya niba kari aho hafi cg kure y'umwenge w'ibanga byakugora kuko buri mugore agira intera kaba gaherereyeho.

    Ariko nyine umugabo uzi kubyitwaramo neza aragashaka kandi akamenya aho gaherereye, abahanga mu buzima bavuga ko kaba gaherereye hagati ya cm 1kugera kuri 4 uvuye ku mwanya mwinjiriro.

    Aka gace kabera ivomo ry'ibyishimo ku bagore batari bacye bikanaba impamvu nyamukuru yo kubaka urugo rurangwamo ibyishimo runarambye kitwa Point G cg se G-Spot

    Kavumbuwe na muganga wahise anakiyitirira witwa Ernest Grafenberg mu mwaka wi 1982, nyuma y'urugendo rutari ruto yakoze igihe cy'imyaka 32 akora ubushakashatsi kuri uyu mwanya yaje no kwitititira.

    Ngayo nguko bagabo mufite abo mwashakanye ni mureke kwirukira mubapfumu ubundi muzubake zikomere.

    Source : https://yegob.rw/ibidasanzwe-wamenya-kuri-point-g-iba-mu-myanya-yibanga-yabagore-benshi-bavuga-ko-ari-ivomo-yibyishimo-mu-gutera-akabariro/

  • Umusore yarize nk'uruhinja nyuma yo gutanga numero y'umukunzi we kuri radio bakamumutwara.. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo muri Nigeria watanze nimero z'umukunzi we kuri Radio bagahita bamumutwara kandi yaramukundaga byahebuje yarize nk'uruhinja.

    Amakuru avuga ko uyu musore utatangajwe amazina, yari mu kiganiro kuri Radio hanyuma abanyamakuru baza kumubaza umukunzi we, nawe aramuvuga, bamubajije nimero ze za Telefone ahita azivugira kuri Radio, ni bwo abantu batandukanye bahise bazihamagara batangira gutereta, birangira umukobwa yemereye urukundo umusore wamuhamagaye.

    Amakuru y'ikinyamakuru Correctng, ahamya ko uyu musore yaje kujya ahamagara umukunzi we ntamwitabe, nyuma aza guperereza neza asanga umukunzi we ari mu rukundo rushyuye n'umuntu wafashe nimero ze kuri Radio batandukana batyo. Umukoresha wa Twitter, witwa Haykayauthentic yavuze ko uyu musore yatanze nimero y'umukunzi we kuri Radio kugira ngo abafana bamufashe kumusaba imbabazi kuko bigeze kugirana amakimbirane.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yarize-nkuruhinja-nyuma-yo-gutanga-numero-yumukunzi-we-kuri-radio-bakamumutwara/

  • Baryohewe n’ukwa Buki: Amafoto y’ubukwe bwa P… – #rwanda #RwOT

    Nshimyumukiza Janvier ni yo mazina yiswe n’ababyeyi, yamamaye ku izina rya Janvier Popote. Ni umwe mu banyamakuru b’abahanga mu Rwanda kandi barambye mu mwuga w’itangazamakuru yinjiyemo mu mwaka wa 2011 akaba ari no mu bantu bakoresha cyane urubuga rwa Twitter akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 34. 

    Mu minota micye ishize, yanyarukiye kuri Twitter agaragariza abamukurikira ibihe byiza ari kugirana n’umugore we mu kwezi kwa buki. Ni amafoto abagaragaza bombi bari ku mazi, bambaye imyenda y’umukara (ikabutura n’umupira) barebana akana ko mu jisho. Munsi y’aya mafoto yanditse ati “Ndagukeneye nk’uko umutima ukenera gutera”.

    Popote na Allen baryohewe n’ukwezi kwa buki

    Ubukwe bwa Popote na Allen bwaranzwe n’udushya n’urwenya dore ko n’ubusanzwe ahari abanyamakuru hatabura urwenya. Umunyamakuru Aissa M. Cyiza yifurije urugo rwiza Popote na Allen ariko abanza gutera urwenya avuga ko hari umuntu wahamagaye Popote kuri telefone ku munsi w’ubukwe akamubwira ko ashaka ko bavugana, maze ngo Popote aramusubiza ati “Hhahahha, wapi ubu ntibyakunda natashye ubukwe bwanjye,..”

    Tariki 05 Ugushyingo 2021 ni bwo Popote yasangije abakunzi be kuri Twitter amafoto y’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Allen yakunze kurusha abandi bakobwa bose. Munsi y’ayo mafoto yanditse ati: “Umugore wanjye, ubuzima bwanjye. Nizeye ibyiza muri uru rugendo rushya”. Yakurikijeho emoji y’umutima.

    Popote na Allen basezeranye imbere y’amategeko mu ntangiriro z’Ugushyingo

    Popote na Allen basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 4 Ugushyingo 2021 ubera mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro. Tariki 14/11/2021 ni bwo habaye imihango yo gusaba no gukwa ibera i Kanombe, gusezerana imbere y’Imana nabyo biba kuri iyo tariki kuri Relax Garden muri Kimironko mu mujyi wa Kigali.

    Nshimyumukiza ‘Janvier Popote’ afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri 2013, mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Ni umunyamakuru urambye mu mwuga w’itangazamakuru dore ko awumazemo imyaka 10, akaka yibanda ku makuru y’Ubutabera, Ubuzima n’Imyidagaduro muri iyo myaka yose amaze mu itangazamakuru.

    Popote na Allen bari banezerewe cyane ku munsi wabo w’ubukwe

    Popote yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye kandi bikomeye birimo: Radio Salus, Radio Huguka, Izuba Rirashe (ya The New Times) yakoreye nk’Umutokozi w’inkuru (Editor) kuva mu 2013 kugeza mu Ugushyingo 2018 ubwo iki kinyamakuru cyafungwaga. Yavuye muri The New Times yerekeza mu Imvaho Nshya nka ‘Editor’ ahamara umwaka n’amezi 6. Kuva mu mwaka wa 2020 Popote yatangiye gukorana Radio Mpuzamahanga y’u Budage 'Deutsche Welle” ariko ayikorera ari mu Rwanda.

    Mu 2019 ni bwo Popote yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa ‘SG’ w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ) muri Manda y’imyaka itatu. Hejuru y’izo nshingano afite, ubuakorera Radio Isango Star kuva mu 2012 (ayimazeho imyaka 9) ndetse akanakorera igitangazamakuru cye yise popote.rw gifite umwihariko wo kwandika inkuru mu rurimi rw’Igiswahili kikanagira Televiziyo ikorera kuri Youtube yitwa Popote Tv.

    Allen yariye umunyenga mu mugongo w’umukunzi we Popote

    Bari basazwe n’ibyishimo ku munsi w’amateka mu buzima bwabo

    Bahamije imbere y’Imana ko biyemeje kubana akaramata

    Popote yabwiye umukunzi we ko amukeneye nk’uko umutima ukenera gutera

    Hano bari mu muhango wo gusaba no gukwa

    Allen ni umugore wa Popote mu buryo bwemewe n’amategeko

    Popote na Allen barebana akana ko mu jisho

    Umutoma Popote yabwiye umugore we bari kumwe mu kwa buki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111618/baryohewe-nukwa-buki-amafoto-yubukwe-bwa-popote-numukunzi-we-allen-basezeranye-kubana-akar-111618.html

  • Kigali : Hafunguwe amarembo ku bifuza gutembera u Rwanda no kwihera ijisho ibirutatse #rwanda #RwOT

    Ni ikigo gitanga serivise zirimo gutanga amatike y’indege ku bayifuza, kwizigamira imyanya mu mahoteri ayariyo yose, gukodesga imodoka zitwara ba mukerarugendo n’izindi bifuza no gutembera ibice bitandukanye by’u Rwanda bareba ibyiza bihaboneka.

    Bimwe mubyo Legacy Travel & Tours Ltd ifasha abayigana, ni ugusura ibyiza nyaburanga birimo amaparike bareba inyamaswa z’ubwoko butandukanye nk’ingagi n’izindi, imisozi miremire n’ibibaya ndetse basobanurirwe n’amateka yaho, gusura amazi magari, ingoro ndangamuco n’ibindi.

    Umuyobozi wa Legacy Travel & Tours Ltd Uwayezu Theoneste, Avuga ko mubyo bakora hiyongeraho kwakirana na yombi ababagana bakabafasha mu byo bifuza byose mu bukerarugendo bw’u Rwanda, yaba abaje mu matsinda, umuntu ku giti cye mu gihe yanyuzwe na serivise yifuza.

    Yagize ati ” Abatugana tubafasha mu bijyanye n’ubukerarugendo bareba ibyiza bitatse u Rwanda, birimo gusura amaparike, kujya muri Nyungwe, kureba Akagera, Inzu ndangamurage, Bisoke n’ibindi byinshi. Ibi byiyongeraho ko dufasha abashaka gukodesha imodoka bifuza, gufata imyanya mu mahoteri, tubibakorera uko babyifuza, yaba abaje mu matsinda, umuntu ku giti cye bitewe n’ibyifuzo bya buri wese, amarembo arafunguye yaba ku ba nyamahanga n’abanyarwanda babyifuza”

    Akarusho muri Legacy Travel & Tours ni uko bagenera ba mukerarugendo ibibafasha mu rugendo ( Package) birimo kubapima Covid-19, ababayobora (Guide) amafunguro arimo aya Kinyarwanda ku bayifuza n’aya kizungu, ba gafotozi, amazi n’ibindi byinshi.

    Uwakwifuza ibindi bisobanuro yaduhamagara kuri terefone ngendanwa : (+250) 788315054, (+250) 788302964.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Kigali-Hafunguwe-amarembo-ku-bifuza-gutembera-u-Rwanda-no-kwihera-ijisho-ibirutatse

  • Hagiye gutorwa umukobwa wumunyamideli uzaser… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ryo kugaragaza umunyamideli mwiza kurusha abandi ku isi, Miss Model of The World, irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 32.

    Ni irushanwa ryatangijwe mu 1988 ku mugabane w'u Burayi. Kuva icyo gihe, rimaze kuba inshuro 31 zose zikurikiranya.

    Ni irushanwa rimaze kwitabirwa n'abanyamideli barenga ibihumbi 40 baturutse mu bihugu no mu turere dusaga 100. 

    Akana Nkemurampaka k'iri rushanwa ni abantu bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibyamamare byinshi mu bijyanye n’imyambarire.

    Iri rushanwa ntabwo rigamije gusa ibijyanye no kwerekana imideli ku rwego rw'isi ahubwo rinagamije gusobanura no kugaragaza umuco n'ubwiza bw'imyidagaduro, mbese ni ugusobanura ubwiza butandukanye bw'isi.

    Intego nyamukuru y'iri rushanwa, ni 'uguteza imbere amahoro ku Isi, guteza imbere umuco, guteza imbere ubukungu bwiza no kubaho ubuzima bw’imyambarire'.

    Abakobwa bifuza kwitabira iri rushanwa riri gutegurwa n'Akeza Talent Ltd mu Rwanda, barasabwa kuba bujuje ibi bikurikira:

    1.Kuba ari umunyarwandakazi.

    2.Kuba usanzwe uri umunyamideli.

    3.Kuba ufite uburebure guhera kuri metero imwe na santimetero 72 (1.72 cm ) kuzamura.

    4.Kuba ufite imyaka kuva kuri 18 kugeza kuri 28 y'amavuko (18-28).

    5.Kuba warakingiwe Covid-19 cyangwa se uzaba waramaze gukingirwa mbere ya tariki 27 Ugushyingo 2021.

    6.Kuba ukiri ingaragu.

    7.Kuba utarabyaye

    Umukobwa wujuje ibisabwa akaba afite ubushake bwo kwitabira iri rushanwa, yohereza umwirondoro we kuri E-mail:[email protected] cyangwa akohereza ubutumwa kuri nimero ya Whatsapp: 0788490629.

    Kwiyandikisha bizamara iminsi itatu. Byatangiye kuri uyu wa kane tariki 18 Ugushyingo 2021 bikaba bizarangira ku wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 saa sita z'ijoro.


    Iri rushanwa ryitabirwa n'abanyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi

    Ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwitabiriye iri rushanwa rihuza abanyamideli bakomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111611/hagiye-gutorwa-umukobwa-wumunyamideli-uzaserukira-u-rwanda-muri-miss-model-of-the-world-111611.html

  • Umuraperi Fireman yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagize umwere Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman wari ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho umugororwa w'i Iwawa.

    Fireman yaregwaga muri dosiye irimo abantu 11 barimo abasirikare, abayobozi n'abo bagorerwaga hamwe Iwawa ari naho icyaha yari akurikiranyweho cyakorewe.

    Uyu muhanzi yagizwe umwere nyuma y'uko Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye imyaka itatu muri Gashyantare 2021 ariko uwo mwanzuro ahita awujuririra.

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Ugushyingo 2021 ni bwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatesheje agaciro ubujurire bw'Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwagaragaje ko abaregwa bahawe ibihano bito.

    Nyuma yo guha agaciro ubujurire bw'abaregwa bari bagaragaje ko batumva impamvu bahamijwe ibyaha hirengagijwe ibimenyetso bagaragaje, rwemeje ko abarimo Fireman bagizwe abere ku cyaha cy'ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho umugororwa w'i Iwawa.

    Ibi bivuze ko uyu muraperi yagizwe umwere, ndetse Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukaba rwahise rutesha agaciro icyemezo cy'Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye igifungo cy'imyaka itatu. Rwavuze ko ubujurire bw'Ubushinjacyaha nta shingiro bufite, rutegeka ko we na bagenzi be bagizwe umwere ariko igihano cy'umwe kigumishwaho kuko atajuriye.

    Fireman wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gangz, yajyanywe ku Kirwa cya i Iwawa muri Nzeri 2018, nyuma y'umwaka muri Nzeri 2019 ni bwo yavuyeyo nyuma y'umwaka agororwa.

    Amaze amezi abiri avuye i Iwawa, mu Ugushyingo 2019 yaje gutabwa muri yombi ashinjwa kuba hari abagororwa babiri yakubitiye i Iwawa akabakomeretsa.

    Urukiko rwa Gisirikare rwaje kumurekura by'agateganyo muri Gashyantare 2020, icyakora iperereza rirakomeza.

    Mu Ugushyingo 2020 rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka itatu azira gukubita no gukomeretsa umwe mu bagororerwaga i Iwawa.

    Nyuma Fireman yaje kujuririra Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ahamya ko yarenganye, asaba kugirwa umwere.

    Icyo gihe n'Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwajuriye bugaragaza ko uyu kimwe na bagenzi be bahawe igihano gito cyane kandi batagikwiye.

    Muri ubu bujurire Fireman yasabaga kugirwa umwere, naho Ubushinjacyaha bukamusabira gufungwa imyaka 15.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuraperi-fireman-yagizwe-umwere-ku-byaha-yari-akurikiranyweho

  • Umugore wa Imanishimwe Mangwende ararikocoye, umva impano ihebuje yamuhaye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwase Claudio akaba umugore w'umukinnyi w'umunyarwanda ukinira ikipe ya FAR Rabat muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] avuga ko impano isumba izindi uyu mukinnyi yamuhaye ari uko yemeye kumugira umugore, ni mu gihe byatangiye atifuza no kumuha nimero ye ya telefone.

    Claudio usanzwe ari umuyobozi w'itsinda ry'abafana ba APR FC ryitwa Intare, amaze imyaka 3 ashakanye na Imanishimwe Emmanuel kuko babanye mu Kuboza 2018, ubu bafitanye umwana umwe w'umuhungu witwa Imanishimwe Arlo.

    Uyu mudamu yahishuye byinshi ku rukundo rwabo, uko bahuye bwa mbere, aho uyu mukinnyi yakuruwe cyane n'uko Claudio nimero yambaraga mu Ntare ari nimero y'uyu mukinnyi yakinanaga muri APR FC.

    Ati 'Namumenye agikina muri Rayon Sports, njye nari umukunzi wa APR FC, ubwo yazaga muri APR FC twebwe nk'Intare tugira uburyo twakiramo abakinnyi bashya bavuye mu yandi makipe, ngira ngo niba mujya mubireba buri muntu aba afite nimero ye yambara mu mugongo, igihe yaziye 2016 harimo abakinnyi benshi, ba Muhadjiri.. nagize igitekerezo ndavuga ngo ni umukinnyi uvuye mu ikipe ikomeye reka nambare nimero ye, twamenyanye namaze kuba umufana we.'

    Claudio avuga ko ntayindi mpano isumba izindi yamuhaye yishimira nko kuba yaremeye kumugira umugore we.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-imanishimwe-mangwende-ararikocoye-umva-impano-ihebuje-yamuhaye/

  • AS Kigali yatsinze Gorilla (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yashimangiye umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona itsinda Gorilla FC igitego 1-0, ni mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona umwaka w’imikino 2021-22.

    Uyu munsi hari hasubukuwe shampiyona hakinwa umunsi wa gatatu, ni nyuma y’akaruhuko gato kubera ikipe y’igihugu.

    AS Kigali yari yasuye Gorilla FC, ni umukino wabereye kuri Stade Ragional i Nyamirambo.

    Ni umukino utoroheye AS Kigali n’ubwo yaje kuwutsinda ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala ku munota wa 8 w’umukino.

    AS Kigali yakomeje gushaka uburyo yabona ikindi gitego ariko bagorwa cyane n’umunyezamu Ndoli Jean Claude wagiye akuramo imipira yabazwe irimo iya ba rutahizamu Aboubakar Lawal na Tchabalala.

    Gorilla FC nayo yasatiriye AS Kigali ishaka kiwishyura iki gitego cyane mu gice cya kabiri aho umupira wakinirwaga mu kibuga cya AS Kigali, ba rutahizamu barimo Rutsiro, Adeshola Johnson bashatse uko bishyurira ikipe yabo biranga umukino urangira ari 1-0.

    Undi mukino wabaye uyu munsi, Gicumbi FC yanganyirije i Rusizi na Espoir FC.

    Mbere y’uko indi mikino y’umunsi 3 ikomeza, AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 9, ikurikiwe na APR FC ifite 6 ariko yo umukino wa yo na Etincelles w’umunsi wa 3 wasubitswe.

    Indi mikino y’umunsi wa 3 iteganyijwe.

    Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

    Gorilla FC 0-1 AS Kigali, Kigali Stadium – 15.00PM
    Espoir FC 0-0 Gicumbi FC, Rusizi Stadium – 15.00PM

    Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

    Marines FC vs Mukura VS&L (wasubitswe)
    Gasogi United vs Rutsiro FC, Kigali Stadium – 12.30PM
    Kiyovu SC vs Police FC, Kigali Stadium – 15.00PM

    Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

    Rayon Sports FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium – 15.00PM
    Etincelles FC vs APR FC (wasubitswe)
    Etoile de l’Est vs Musanze FC, Ngoma Stadium – 15.00PM

    Abakinnyi 11 AS Kigali yari yabanje mu kibuga

    Shabani Hussein Tchabalala yazamutse ashyira ku mutwe umupira wavuye n’igitego

    Bishimira igitego cya Tchabalala

    Aboubakar Lawal yagoye Gorilla n’ubwo kureba mu izamu byanze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-gorilla-amafoto

  • Umugore ukomoka mu Burundi yatunguye benshi ubwo yavugaga ko aziyamamaza kuba umukuru w' Igihugu cy' u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Umufaransakazi Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi, yavuze ko aziyamamariza kuba umukuru w' Igihugu cy' u Bufaransa ibi yabivuze ku wa 17 Ugushyingo 2021.

    Amakuru avuga ko uyu mugore witwa Muvira usanzwe akora ibiganiro byerekeye ubuzima cyane ko ari umuhanga mu bumenyi bw'imiti (pharmacist) yatangarije gahunda yo kwimamaza kuri shene ye ya YouTube.

    Mu kiganiro cy'iminota 17 n'amasegonda 38 kiri kuri iyi shene, Jeanne Muvira ati: 'Mwaramutse? Nitwa Jeanne Muvira, Ndabamenyesha ko nziyamamariza umwanya wa Perezida w'u Bufaransa mu 2022'.

    Uyu muganga yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza azabikorera kuri iyi shene ye, kubera ko ibitangazamakuru bakabaye bakorana byamaze kumvikana na bagenzi be bazahatana.

    Mu gihe kandidatire ye yakwemerwa, Muvira yazahatana n'abakandida barenga 13 bamaze gutangaza ko baziyamamaza.

    Aba barimo umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi buriho, Marine Le Pen na Meya w'umujyi wa Paris, Anne Hidalgo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/18/umugore-ukomoka-mu-burundi-yatunguye-benshi-ubwo-yavugaga-ko-aziyamamaza-kuba-umukuru-w-igihugu-cy-u-bufaransa/