Category: Uncategorized

  • Impanuka ikomeye:umushoferi ahise apfa n'uwo bari kumwe mu ikamyo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021 mu murenge wa Kamegeri ,mu karere ka Nyamagabe aho ikamyo yahitanye abantu babiri bari bayirimo.

    Ni mu muhanda Huye-Nyamagabe aho uyu muhanda uherutse kwangirika kubera imvura nyinshi yaguye.Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabaye hagati ya saa munani na saa cyenda z'ijoro zo kuri uyu wa gatanu. Bivugwa ko iyi kamyo yashatse kubisikana n'indi modoka maze ihita igwa mu nsi y'umuhanda.Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo SP Theobald  Kanamugire yatangaje ko iyo mpanuka yahitanye abantu babiri bari bayirimo.Yavuze ko mu bahitanwe n'iyi mpanuka harimo umushoferi wari utwaye iyi kamyo n'undi muntu bari bari kumwe bose bihita bitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/impanuka-ikomeyeumushoferi-ahise-apfa-nuwo-bari-kumwe-mu-ikamyo/

  • U Rwanda rwakiriye inkingo zigera kuri miliyoni 1,6 rwahawe na Canada – #rwanda #RwOT

    Izi nkingo ni izo mu bwoko bwa Moderna, zikaba zakiriwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yiteguye kuzishyikiriza ibigo nderabuzima n’ibitaro aho zigomba gukoreshwa bitarenze ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Mu ijoro ryakeye na bwo u Rwanda rwakiriye igice cya mbere cya doze 409,600 z’urukingo rwa AstraZeneca zatanzwe na Luxembourg.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwanga urukingo kuko byabangamira bagenzi be bikabaviramo kwandura.

    Nubwo bimeze bityo ariko mu Rwanda ngo nta kibazo gikomeye gihari cy’abahakana kwikingiza Covid-19.

    Ati “Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’icyorezo kuva cyatangira. Barigishijwe bamenya ingamba zihari zo kwirinda kwandura harimo n’ingamba irambye ari yo yo kwikingiza.”

    “Barateguwe barigishijwe, ntabwo dufite ikibazo nk’icyo tujya twumva mu bindi bihugu cyo kwanga urukingo mu buryo bukabije, n’abafite ikibazo cy’imyumvire bake cyane kubera impamvu z’amadini n’ibindi na bwo badasobanukiwe neza tugumya kubigisha tukabumvisha ko umuti urambye w’iyi ndwara ari ugukingirwa.”

    Yongeyeho ati “Nta nubwo bafite uburenganzira bwo kubangamira abandi babana na bo bababera icyuho cyo kwandura. Ibyo biri mu nshingano za buri wese ko atagomba kubangamira undi yitwaje uburenganzira bwa muntu.”

    U Rwanda rwiyemeje ko abanyarwanda bagera kuri 70% bazaba bamaze gukingirwa bitarenze Kanema 2022.

    Abasaga miliyoni eshanu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere naho abakabakaba miliyoni eshatu bahawe ebyiri.

    Abanyarwanda basaga miliyoni eshanu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere

    source : https://ift.tt/2Z6dZNj

  • Huye: Abatuye mu Kagari katagira amashanyarazi n’amazi batabaza – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Buremera baganiriye na IGIHE, bemeza ko kuva babaho nta mashanyarazi yari yagera muri aka gace ndetse bifuza ko nabo bavanwa mu icuraburindi.

    Bavuga ko kugira ngo babone aho biyogosheshereza n’aho basharija telefone zabo bibasaba gukora urugendo rurenga isaha ndetse kumva radiyo byabaye amateka kuri bo ku buryo batiyumvisha uburyo mu tundi tugari bahana imbibi umuriro wagezemo ariko bo ntibawuhabwe.

    Ikindi ni uko nta n’amazi meza bagira ku buryo ayo bakoresha ari ayo bavoma mu gishanga bikabagiraho ingaruka zirimo kurwara inzoka n’izindi ndwara.

    Ngirabatware Paul yagize ati “Twebwe kubona amazi dukoresha tujya mu gishanga kandi na yo aba ari mabi cyane yuzuyemo udusimba; sinzi rero icyo mwadufasha kugira ngo natwe bayaduhe meza n’amashanyarazi kuko kuva kera nta muriro wigeze igera aha.”

    Mukansanga Alice, we avuga ko kutagira umuriro bituma abana babo batabona uburyo basubiramo amasomo bikabaviramo gutsindwa.

    Ati “ Bituma abana batsindwa ikindi kumva amakuru biba bidashoboka; telefone yo kugira ngo ubone umuriro uyijyamo buri munsi biba bigoye kuko bigusaba gutuma umwana agakora urugendo rurerure.”

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Uwamariya Jeacqueline, yemeza ko muri aka gace nta mazi yari yageramo ariko bizeye ko mu mwaka utaha ashobora kuhagera.

    Yokomeje kwizeza abaturage ko mu bihe biri imbere na bo amazi n’amashanyarazi bizabageraho nubwo abatuye muri aka gace bashinja ubuyobozi bwabo kutabakorera ubuvugizi.

    Abaturage bagaragaza amazi bavuye kuvoma mu gishanga

    source : https://ift.tt/3kP6QbS

  • Pologne yahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 300 za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye muri Pologne aho ku ruhande rw’u Rwanda hari Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Shyaka Anastase, mu gihe ku ruhande rwa Pologne hari Syymon Synkowski vel Sik, akaba ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije muri icyo gihugu.

    Kugeza ubu, abantu bagera kuri 5.397.595 bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, aho byitezwe ko uyu mwaka uzarangira bose bamaze guhabwa doze ya kabiri, bivuze ko nibura 50% by’abantu bafite hejuru y’imyaka 18 bazaba bamaze gukingirwa.

    Biramutse bigenze gutyo, mu gihe igihugu cyakomeza kubona inkingo, bisobanuye ko intego cyihaye yo gukingira nibura 60% by’abaturage bitarenze umwaka utaha, ishobora kugerwaho hakiri kare cyane, bityo abantu benshi bakarushaho kugira amahirwe yo gukingirwa, dore ko bivugwa ko u Rwanda rwizeye kuzabona inkingo nibura zakingira hejuru ya 70% by’Abanyarwanda bafite hejuru y’imyaka 18.

    Kugeza ubu abagera kuri 2.870.912 bamaze guhabwa inkingo ebyiri.

    Amb. Shyaka uhagarariye u Rwanda muri Pologne yashyikirijwe inkingo ibihumbi 300 za Covid-19

    source : https://ift.tt/3CtGbHC

  • Musore/mugabo niba udashaka kuzicuza ubuzima bwawe bwose,ntizingingire igitsinagore kugukorera ibi bintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Musore na we mugabo menya ibyo utagomba kwingingira igitsinagore kuko ushobora kuzicuza ubuzima bwawe bwose.

    1.Kumwingingira ko mubana

    Muri rusange abakobwa bose bakunda ubukwe,niba umubwira ibijyanye n'ubukwe akagutera utwatsi wikomeza kubimusaba cyangwa ngo ubimwingingire kuko ashobora kuba adashaka kubana nawe.Iyo umukobwa akeneye ko mubana niwe akenshi ubikwisabira.

    2.Kugumana nawe

    Kwingingira umukobwa kugumana ni ibintu utakabaye unitaho rwose, Kuko niyo wabimuhata akabyemera ntabwo mukomeza kubana nkuko mwari mubanye mbere, Iyo umukobwa afashe umwanzuro wo kukureka akagenda burya biba bisobanuye ko nta byiyumviro akigufitiye. Menya ko kumwingingira kugumana nawe biza kugaragara nko kumuhatiriza kandi urukundo rudahatirizwa.

    3.Kwitabwaho

    Ntuzigere wingingira umukobwa kukwitaha ibyo bita 'Attention' mu ndimi z'amahanga. Igihe ubikoze nubundi bizagusaba guhora ubikora umunsi ku wundi kuko niko abakobwa bameze. Gusa amaherezo bikugaragaza nk'umusazi imbere ye ndetse nk'uciriritse, Umukobwa ugukunda ntabwo ashobora kukwima umwanya we ndetse abikora utanabimusabye.

    4.Urukundo

    Ni byo koko Urukundo rushobora kuba impumyi nkuko bikunze kuvugwa, Ariko burya ni wowe ugomba kwikunda kurusha uko wakunda abandi, Niba wikunda rero ugomba kugira imipaka mu bikorwa byawe bityo ugahora wirinda icyababaza umutima wawe, Niba usabye umukobwa urukundo ukabona ntibimurimo bireke wihatiriza kuko si uko atarugira ahubwo nyine ubwo ntaba akwiyumvamo. Rero ibyiza ni ugushaka abandi cyangwa se ugashaka uko watsindira umutima we mu bindi bikorwa, Kuko ukomeje guhatiriza bishobora kurangira wisebeje cyane.

    Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-niba-udashaka-kuzicuza-ubuzima-bwawe-bwosentizingingire-igitsinagore-kugukorera-ibi-bintu/

  • Mu Magambo Meza y'Urukundo, Ally Soudi Yifurije Isabukuru Nziza Umugore We (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ally Soudy, umunyamakuru wakunzwe cyane hano mu Rwanda mubihe byashize akaza kwimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, yifurije umugore we isabukuru nziza.

    Ally Soudy n'umufasha we Carine Umwiza, bamaze imyaka 10 babana bakaba banafitanye abana 3 harimo abakobwa 2 n'umuhungu umwe. Gusa Ally Soudy n'umufasha we bakaba baratangiye gukundana muri 2002 ni ukuvugako bamaze imyaka 19 murukundo.

    Abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram, Ally Soudi yashyizeho ifoto ye na madau nsetse n'abana babo 3 maze yifuriza umugore we isabukuru nziza agira ati 'Isabukuru nziza My Love, Ally Carine Umwiza, I Love U⚘❤' 

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yurukundo-ally-soudi-yifurije-isabukuru-nziza-umugore-we-video/

  • Ibidasanzwe kuri EP nshya Ish Kevin agiye gushyira hanze – #rwanda #RwOT

    Iyi EP izajya hanze mu Ukuboza, izaba yitwa ‘Trappish Music Mixtape II’ kuko hari indi yashyize hanze mu 2019 yari yise ‘Trappish Music Mixtape I’.

    Iyo mu 2019 yariho indirimbo umunani zirimo nka ‘Working’ yakoranye na Nat. 28 Kavukire na Triple Kingdom$, ‘Trappish Music Anthem’, ‘Muri Game’ yakoranye na Ririmba na Pro Zed, ‘Scandal’ yakoranye na Kenny K Shot, ‘Waramutse Rwanda’ yakoranye na Alen Mu n’izindi.

    Ish Kevin yabwiye IGIHE ko iyi EP nshya yise ‘Trappish Music Mixtape II’ iriho indirimbo z’ubwoko butandukanye, yaba mu njyana ndetse no mu butumwa burimo.

    Ati “Hariho indirimbo zivuga ku buzima bwose muri rusange, harimo n’iz’urukundo. Aho izi ndirimbo zitandukaniye ni uko iyi EP yo ifite umwimerere wa ‘sound’ iri ku rwego rwo hejuru kandi yo ntago irimo injyana ya Drill gusa, harimo na Afrobeat, Trap music n’izindi.”

    Akomeza avuga ko guhimba indirimbo zitandukanye ziriho byaturutse ku byo yagiye anyuramo mu buzima bwe bwa buri munsi. Ati “Ni ubuzima bwanjye bwa buri munsi mbamo nibwo buriho.”

    Uretse kuba agiye gushyira hanze EP, Ish Kevin ari mu byishimo nyuma yaho indirimbo ye yitwa ‘No Cap’ yagiye hanze muri Nyakanga yashyizwe mu ndirimbo nziza zikozwe mu njyana ya Drill Music ku rwego rw’Isi.

    Yari ku mwanya wa kane ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza gikomeye, kizwi nka GRM Daily. Iki kinyamakuru nicyo cyagize uruhare mu kumenyekanisha abahanzi barimo Stormzy, Dave, J Hus, B Young, Amelia Monét, Kojo Funds, Steel Banglez, Not3s, Mabel n’abandi.

    Ish Kevin avuga ko kuba ikinyamakuru nk’iki gikomeye cyarahaye agaciro akazi yakoze, ari ibintu bimutera ishema n’imbaraga zo gukomeza gukora kugira ngo agume ku rwego ariho, aharanira gukomeza kuruzamura.

    Ati “Kubona indirimbo nakoreye Abanyarwanda ihabwa umwanya n’ikinyamakuru gikomeye nka GRM Daily cyo mu Bwongereza, ni insinzi ikomeye ku muziki wanjye ndetse no ku w’abandi bahanzi nyarwanda muri rusange. Byanyongereye imbaraga zo gukora ndetse bimpuza na bamwe mu bahanzi baho ubu turi gupangana ibikorwa nabo.”

    Ish Kevin yaherukaga kwigaragaza mu bitaramo bibiri yaririmbyemo birimo icyo yahuriyemo na Omah Lay uri kubica bigacika muri Afurika, ndetse n’icya Trappish Concert cyari cyakibanjirije, akaba yarishimiwe muri ibyo bitaramo byose, cyane cyane indirimbo ye ya ‘No Cap’ igakomeza kugaragarizwa urukundo.

    Amashusho y’indirimbo ’No Cap’ ya Ish Kevin ikunzwe muri iyi minsi

    Ish Kevin ari kwitegura gushyira hanze EP ya kabiri mu Ukuboza

    source : https://ift.tt/3qVn2fK

  • Nyakabanda: Umugabo yakubiswe iz’akabwana ashinjwa kuryamana n’umugore w’umupangayi we – #rwanda #RwOT

    Uyu mupangayi wari warakaye, yahise anatangaza ko ibyo kwishyura ubukode bitagishobotse, bitewe n’imyitwarire y’uyu mugabo umukodesha inzu.

    IGIHE yamenye amakuru avuga ko ubwo icyo gikorwa cyabaga, uyu mupangayi yafashe uyu mugabo akamujomba ibikoresho asanzwe akoresha akazi ke ka buri munsi, undi akagira ibikomere ku mazuru ndetse no ku mutwe.

    Icyakora uyu mugabo yahakanye ibyo gusambanya umugore w’abandi, avuga ko ibyo bikorwa atabikora, nk’uko amakuru twamenye abigaragaza.

    Icyatangaje abaturage ni uko bamusabye ko ajya gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo uyu mupangayi akurikiranwe, gusa uyu mugabo akaba yaranze kujya gutanga iki kirego, nubwo byagaragariraga abaturage ko yakubiswe cyane nyuma y’imirwano yamaze isaha yose, igakizwa n’abaturage ndetse n’abakora mu irondo ry’umwuga.


    source : https://ift.tt/2Z690fz

  • Huye: Umugabo w’imyaka 41 yahishuye uburyo yabanye n’umugore we amaze gufatwa ku ngufu – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uvuga ko atagize amahirwe yo kwiga, yasobanuye uburyo mu buto bwe, yafashwe ku ngufu n’umugore wamurushaga imyaka umunani, bikarangira aba bombi babanye nk’umuryango, mu buryo uyu mugabo yavuze ko atigeze yemera ariko akabura andi mahitamo.

    Bwa mbere uyu mugabo amenyana n’uwaje kuba umugore we, yari yagiye gusura mukase, ni uko bahurirayo umugore amubwira ko yamukunze, anamusaba kuza kumusura.

    Ibi byarabaye uyu mugore aza kumusura, icyakora nta gahunda yo gusubira inyuma yari afite kuko yahise aguma mu rugo rw’uyu mugabo, wavuze ko yari yabanje kumuhatira gukorana imibonano mpuzabitsina nawe, nubwo ‘yagerageje kumwitaza ariko akananira.’

    Nyuma uyu mugore yaje kumubwira ko yamuteye inda, ati “Nyuma yaje kumbwira ko namuteye inda, ni uko ubwo tubana gutyo, nyuma y’igihe runaka akajya ambwira ko atwite, biza kurangira tubyaranye abana bane.”

    Uyu mugabo yavuze ko n’abana bafitanye atakwemera neza ko bose ari abe kuko uyu mugore yakomeje kurangwa n’ingeso yo kumuca inyuma, ari nayo yaje kuba intandaro yo gutandukana kwabo.

    Ikindi ni uko uyu mugore mbere yo kubana n’uyu mugabo, yari asanzwe afite umwana yabyaye, aza no kumwandikisha kuri uyu mugabo wemeza ko atamenye neza uko byagenze kuko atazi gusoma no kwandika.

    Yagiriye inama abakiri bato, abasaba ‘kubanza gushishoza mu gihe ugiye kubaka urugo, ntugakururwe n’ibindi bintu, jya ureba imico bw’uwo mugiye kubana kuko iyo afite imico myiza mugira urugo rwiza, ariko yagira imico mibi bikarangira muhora mu bibazo, ntimubone uko mwubaka iterambere.’

    Uyu mugabo kuri ubu ari kurera abana yasigiwe n’umugore we batakibana nyuma yo kumufata ari kumuca inyuma, akaba akora akazi k’irondo.


    source : https://ift.tt/3kS9spo

  • Menya 27 batorewe kuyobora uturere: Uko amatora yagenze (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aya matora yabereye mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

    Kuri uyu munsi, hatowe ba meya 27 bo mu turere two mu Ntara y’iburasirazuba, Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.

    Usibye abayobozi b’uturere hanatowe abayobozi bungirije bashinzwe Ubukungu n’abashinzwe Imibereho Myiza.

    Mbere y’amatora habanje ibikorwa byo kurahira kw’abagize Inama Njyanama batowe. Yakozwe mu buryo buziguye (mu buryo bw’ibanga). Abatowe ni abahagarariye abaturage bagiye bazamuka kuva hasi kugera ku karere.

    Mu ba meya batowe harimo abari basanzwemo ndetse n’andi masura mashya yinjiye mu nzego z’ibanze.

    Biteganyijwe ko abayobozi batorwe kwinjira muri Komite Nyobozi z’Uturere bazarahirira inshingano zabo ku wa Mbere, tariki 22 Ugushyingo 2021.

    URUTONDE RW’ABAYOBOZI B’UTURERE BATOWE

    Intara y’Amajyaruguru

    - Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel
    - Burera: Uwanyirigira Marie Chantal
    - Rulindo: Mukanyirigira Judith
    - Musanze: Ramuli Janvier
    - Gakenke: Nizeyimana Jean Marie Vianney

    Intara y’Iburasirazuba

    - Bugesera: Mutabazi Richard
    - Gatsibo: Gasana Richard
    - Kayonza: Nyemazi John Bosco
    - Kirehe: Bruno Rangira
    - Ngoma: Niyonagira Nathalie
    - Nyagatare: Gasana Steven
    - Rwamagana: Mbonyumuvunyi Radjab

    Intara y’Amajyepfo

    - Gisagara: Rutaburingoga Jérôme
    - Huye: Sebutege Ange
    - Kamonyi: Dr Sylvere Nahayo
    - Muhanga: Kayitare Jacqueline
    - Nyamagabe: Niyomwungeri Hildebrand
    - Nyanza: Ntazinda Erasme
    - Nyaruguru: Murwanashyaka Emmanuel
    - Ruhango: Habarurema Valens

    Intara y’Iburengerazuba

    - Karongi: Mukarutesi Vestine
    - Ngororero: Nkusi Christophe
    - Nyabihu: Mukandayisenga Antoinette
    - Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie
    - Rubavu: Kambogo Ildephonse
    - Rusizi: Dr Kibiriga Anicet
    - Rutsiro: Murekatete Triphose

    16:15: Rangira Bruno yatorewe kuba Meya w’Akarere ka Kirehe. Yari asanzwe ari Umujyanama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

    -  Abatowe ku mwanya wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Kirehe:

    Umuyobozi w’Akarere: Rangira Bruno

    Umuyobozi ushinzwe Ubukungu n’Iterambere: Nzirabatinya Modeste

    Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage: Mukandayisenga Janvière

    15:30: Akarere ka Gakenke nako kamaze kubona abayobozi:

    Meya: Nizeyimana Jean Marie Vianney

    Visi Meya ushinzwe ubukungu: Niyonsenga Aime François

    Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Uwamahoro Marie Thérèse

    15:10: Akarere ka Rwamagana kongeye kuyoborwa na Mbonyumuvunyi.

    Komite yako igizwe na:

    - Meya: Mbonyumuvunyi Radjab
    - Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukung: Nyirabihogo Jeanne d’Arc
    - Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage: Mutoni Jeanne

    15:00: Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke nayo yamaze gutorwa. Igizwe na:

    - Meya : Mukamasabo Appolonie

    - Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu: Muhayeyezu Joseph Desire

    - Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Abaturage: Mukankusi Athanasie

    14:45: Dr Kibiriga Anicet ni we utorewe kuyobora Akarere ka Rusizi. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Bukungu, Icungamutungo n’Uburezi ndetse n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, yakuye mu Bushinwa.

    14:40: I Karongi, Komite Nyobozi yari isanzweho ni yo yongeye gutorwa. Igizwe na:

    Meya ni Mukarutesi Vestine; Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere Niragire Theophile na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine.

    14:21: Akarere ka Ngororero nako kamaze kubona abayobozi:

    - Meya: Nkusi Christophe
    - Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Uwihoreye Patrick
    - Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mukunduhirwe Benjamine

    - Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Bugesera ni Mutabazi Richard watorewe kuba Meya, Umwali Angelique wabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ndetse na Imanishimwe Yvette watorewe kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

    Aba bose uko ari batatu bagize Komite Nyobozi ya Bugesera bari basanzwe muri iyi myanya.

    14:00: Kambogo Ildephonse ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu

    - Habanabakize Nzabonimpa Deogratias nawe yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu.

    - Ishimwe Pacifique yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Rubavu

    13:50: Akarere ka Burera nako kabonye abayobozi. Komite Nyobozi yako igizwe na:

    - Meya: Uwanyirigira Marie Chantal
    - Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Nshimiyimana Jean Baptiste
    - Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mwanangu Theophile

    13:45: Mukandayisenga Antoinette niwe wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu

    13:35: Mukanyirigira Judith ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo.

    13:35: Rutaburingoga Jérôme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara.

    - Habineza Jean Paul we yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

    - Dusabe Denyse yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’amajwi 213. Yari ahanganye na Uwiringiyimana Clementine wagize amajwi 40 hamwe na Kampundu Agnes wagize 19.

    13:05: Ramuli Janvier yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru

    - Andrew Rucyahana Mpuhwe niwe wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Musanze nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere

    13:00: Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza

    12:57: I Nyaruguru amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere arasojwe. Umuyobozi w’Akarere ni Murwanashyaka Emmanuel ; Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Gashema Janvier mu gihe Umuyobozi w’AKarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Byukusenge Assumpta.

    12:55: Murekatete Triphose ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro

    - Havugimana Etienne yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rutsiro.

    - Niyonagira Nathalie yatorewe kuyobora Akarere ka Ngoma

    12:50: Habarurema Valens wari usoje manda imwe nk’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yongeye gutorerwa kukayobora

    12:45:I Muhanga Kayitare Jacqueline wari usanzwe ayobora akarere, niwe wongeye gutorwa.

    12:40: Dr Sylvere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi

    - Gasana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo

    -  Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

    -  Abatorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Burera

    1. Perezida: Abimana Fidèle

    2. Visi Perezida: Uwamyiza Catherine

    3. Umunyamabanga: Musabyimana Emmanuel

    12:27: Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamagabe.

    Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe

    - Habimana Thaddée ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.

    - Habimana Thaddée ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.

    12:10: Sebutege Ange yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye n’amajwi 304. Yari ahanganya na Bakundukize Redempta wagize amajwi 13.

    - Kamana André yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’amajwi 275. Yari ahanganye na Tuyisabe Theoneste wagize amajwi 41.

    - Kankesha Annonciatha ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

    12:00: Gasana Steven ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare

    - Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyagatare igizwe n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Steven, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet.

    - Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyanza aho yagize amajwi 138 atsinze Dr Mukandori Denyse wagize amajwi 54 naho Mbonigaba agira amajwi 34.

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu yabaye Kajyambere Patrick mu gihe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza ni Kayitesi Nadine.

    12:00: I Huye hakurikiyeho amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere. Abakandida bamamajwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ni babiri:

    - Sebutege Ange
    - Bakundukize Redempta

    Aba bakandida bose babanje kuvuga imigabo n’imigambi yabo imbere y’inteko itora

    11:50: Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyanza bamaze kwitoramo abagize Biro y’Inama Njyanama mu buryo bukurikira:

    - Perezida: Madame Mukagatare Judith
    - Visi Perezida: Sheikh Ntawukuriryayo Ismaël
    - Umunyamabanga: Umubyeyi Jeanne

    11:45: Mu Karere ka Gakenke, Biro y’Inama Njyanama yatowe igizwe na:

    - Perezida: Mugwiza Telesphore

    - Visi Perezida: Bamurange Françoise

    - Umunyamabanga: Ndacyayisenga Scholastique

    11:30: Nzabonimpa Emmanuel yatorewe kuyobora Gicumbi

    Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y’imyaka itanu. Yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

    -  I Rulindo amatora ararimbanyije

    Kimwe no mu tundi turere, ab’i Rulindo bazindukiye mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, ahabereye umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rulindo. Barahijwe na Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

    Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo.

    Perezida : Dusabirane Aimable
    Visi Perezida : Uwimana Léopold
    Umwanditsi : Akimpaye Christiane

    #Amatora2021: kuri Site y’itora @TumbaCollegeTCT harimo kubera umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama ya @rulindodistrict. Bakaba barahijwe na Visi perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi @RwandaElections @NyirarugeroD @RwandaLocalGov pic.twitter.com/KflGOGYqn4

    — Rulindo District (@rulindodistrict) November 19, 2021

    11:25: Meya wa Bugesera yamenyekanye!

    Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Bugesera. Yatorewe bwa mbere kuba Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera muri Gicurasi 2018, nyuma yo kumara igihe ari mu Nama Njyanama.

    Icyo gihe yatorewe kuyobora Bugesera asimbuye uwari Meya Nsanzumuhire Emmanuel wari umaze kwegura akajyana n’abari bagize Komite Nyobozi yose.

    -  I Nyamagabe, amatora yabereye kuri Stade Nyagisenyi

    Mbere yo gutangira kw’amatora mu Karere ka Nyamagabe, abajyanama ni bo babanza kurahira hakurikireho gutora abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

    Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ni we wakiriye indahiro z’Abajyanama 17 mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe.

    -  Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe:

    - Perezida: Uwamahoro Clothilde

    - Visi Perezida: Bizimana Evariste

    - Umunyamabanga: Uwimana Abraham

    I Muhanga hari abarahiye

    Mu bajyanama 17 bagombaga kurahira mu Karere ka Muhanga, harimo babiri batarahiye kuko uwitwa Habinshuti Philippe ari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu hamwe na Kimonyo Juvenal wari usanzwe mu bajyanama.

    11:15: I Nyaruguru abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ni :

    - Perezida: Ingabire Veneranda
    - Visi Perezida: Turamwishimiye Marie Rose
    - Umunyamabanga: Mutiganda Innocent

    11:15: I Gicumbi naho bamaze gutora Biro y’Inama Njyanama y’Akarere. Igizwe na:

    - Perezida: Ntagungira Alexis
    - Visi Perezida: Kamili Athanase
    - Umunyamabanga: Uwizera Marie Aline

    11:00: I Huye, Dr Nyiramana Aisha amaze gutorerwa umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.

    - Gatari Egide ni we utowe ku mwanya wa Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.

    - Tuyishime Consolation ni we utowe ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

    Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye itowe igizwe n’aba bakurikira:

    Perezida: Dr Nyiramana Aisha
    Visi Perezida: Gatari Egide
    Umwanditsi: Tuyishime Consolation

    10:55: I Nyagatare bamaze gutora Perezida w’Inama Njyanama aho hatowe Kabagamba Wilson. Yari asanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mu myaka itanu ishize, akaba ari n’umwe mu bagize uruhare mu gutuma aka Karere kaza ku isonga mu mihigo

    10:50: I Nyanza naho amatora yamaze gutangira.

    10:45: Amatora ya Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyoboze y’Akarere ka Nyaruguru yatangiye. Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe niwe wayoboye umuhango wo kurahira.

    10:40: I Bugesera ho amatora yatangiye. Ari kubera mu cyumba cy’itora cy’Ishuri rya Maranyundo Girls School.

    Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere, hiyamamaje, Mutabazi Richard wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya ndetse na Mbonimpaye Pascal.

    Ubwo yiyamamazaga , Mutabazi yavuze ko mu myaka itatu ishize ari umuyobozi w’akarere hari byinshi byiza yakoze ndetse hari n’amasomo yigiyemo ku buryo aramutse ahawe umwanya uhagije yakora byinshi byiza kurushaho.

    Ati “Nkaba mbasaba kumpa amajwi kugira ngo mbone umwanya uhagije wo gukorera Akarere ka Bugesera nk’Umuyobozi, kandi ndabizeza ko tuzagera kuri byinshi dufatanyije.”

    10:35: Mu Karere ka Rubavu, amatora ntabwo aratangira. Hategerejwe ko abajyanama babanza kurahira. Muri bo, harimo n’uwari usanzwe ari Visi Meya w’aka Karere, Ishimwe Pacifique.

    Amatora ari kubera muri Centre Culturel de Gisenyi.

    10:15: Mu Karere ka Ngoma, Perezida w’Urukiko rwa Ngoma amaze kurahiza abajyanama rusange bose hakurikiyeho igikorwa cyo kubaha amabwiriza banibutswa ibisabwa ku muntu wese ushaka kwiyamamaza.

    10:00: Mu Karere ka Muhanga, abatora bageze muri Stade ya Muhanga. Abajyanama batowe bagiye kubanza kurahira kugora ngo bemererwe gutora.

    Kurahira nibirangira, hagomba gutorwa biro y’Inama Njyanama nyuma hatorwe Komite Nyobozi izayobora Akarere.

    Ni ko bimeze no mu turere twa Kamonyi na Muhanga cyo kimwe na Rubavu mu gihe nka Bugesera ho bamaze kurahira kandi batangiye gutora.

    Mu Karere ka Muhanga, abajyanama bari biteguye ko barahira hanyuma amatora agatangira

    Bose biteguye kuzaharanira inyungu z’abaturage mu gihe bazaba batowe

    source : https://ift.tt/3CxGdOz