Category: Uncategorized

  • #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 9,684 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 1,339.

    source : https://ift.tt/3FxG6EH

  • Miss Ingabire Grace yagiye guhatana muri Miss World [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace yahagutse mu Rwanda yerekeza muri Porto Rico aho yitabiriye irushanywa rya Miss world 2021.

    Miss Ingabire wabanje guhura n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard akanamushyikiriza ibendera ry'u Rwanda, yafashe rutemikirere kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.

    Ku kibuga cy'indege, Miss Ingabire Grace yagaragaye yambaye ibendera ry'u Rwanda aho yanasabwe kugenda yumva ko ahagarariye Abanyarwanda bose

    Yaherekejwe na bagenzi be begukanye amakamba muri Miss Rwanda, barimo Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane na Umutoni Witness wabaye igisonga cye cya 2.

    Mbere y'uko ahagaruka, kuwa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021,Ingabire Grace, yakiriwe na Minisitiri Bamporiki amushyikiriza ibendera ry'Igihugu,anamuha impanuro zizamufasha mu butumwa yoherejwemo n'Igihugu.

    Bamporiki yanditse kuri Twitter agira ati 'Nyampinga w'u Rwanda wa 2021. Mwari w'umuco, ubwenge n'ubwiza nk'uko wabitorewe. U Rwanda ruguhaye umugisha kandi Rwandiye aho utumwe. Cyo seruka kandi uzaseruke nk'uwatojwe n'intore. Nk'uko wema umu, uzeme n'aho ugiye umwo. Gwiza ibigwi.'


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-ingabire-grace-yagiye-guhatana-muri-miss-world-amafoto

  • Umunyamakuru Khenzman yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa by'uruganda rwa Skol, Karim Tuyishime Khenziman yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Garukutete Amira Christella nyuma y'igihe kinini bakundana.

    Tuyishime Karim wamamaye mu ruganda rw'imyidagaduro nka Khenzman,yakoreye amaradiyo atandukanye nka City Radio, B&B FM-UMWEZI na Vision FM.

    Khenziman n'umukunzi we Garukutete Amira Christella bari bamaze imyaka 3 bakundana.

    Aba bombi basezeranye ku munsi w'ejo,mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.








    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyamakuru-khenzman-yasezeranye-kubana-akaramata-n-umukunzi-we-amafoto

  • Dore uburyo usuka yahinduye umusatsi w' umugore ikintu gitangaje cyane _ Amafoto #rwanda #RwOT

    Umusatsi mwiza ni ikamba rya buri mugore, yaba mugufi cyangwa muremure abagore basa neza iyo imisatsi yabo ikozwe neza.

    Ariko bigenda bite iyo umusatsi wawe udakuze nk'uko ubishaka, cyangwa ukabona watangiye kugabanuka ugenda ushiraho? Igihe cyose ugerageje gukora ibishoboka ngo umusatsi wawe ukure, biranga ugatangira kuvaho cyangwa ntukure.

    Rimwe na rimwe, bishobora guterwa n'ibicuruzwa by'imisatsi dukoresha, bishoboka kandi guterwa nuko ibyakoreshejwe atari byiza ku bwoko bw'imisatsi, niyo mpamvu itangira kugwa.

    Ariko urebye uburyo uyu musitari mu gusuka imisatsi yabashije gufata umusatsi wataye ibyiringiro akawuha ubuzima bushya biratangaje.

    Ushobora kubona ko uyu muntu ari mwiza mubyo akora cyangwa yagiye ahura n'ibintu byinshi bisa nk'ubwoko bw'iyi misatsi ariko ibyo aribyo byose afite impano.

    Ushobora kubona ko umukiriya we atari afite ibyiringiro ku musatsi we ariko yamugaruriye inseko mu isura, ashobora kugenda yemye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/20/dore-uburyo-usuka-yahinduye-umusatsi-w-umugore-ikintu-gitangaje-cyane-_-amafoto/

  • Pologne yahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 300 zashyikirjwe Amb. Shyaka #rwanda #RwOT

    Pologne ihaye u Rwanda izi doze 300 000 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca mu rwego rwo kurushyigikira mu kugera ku ntego yarwo yo gukingira abaturage benshi.

    Uyu muhango wo kwakira izi nkingo, wabereye muri Pologne aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri kiriya Gihugu, Prof Shyaka Anastase mu gihe kiri Gihugu cyari gihagarariwe n’Uwungirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

    Pologne ihaye u Rwanda izi nkingo 300 000 mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwakiriye izindi doze miliyoni 1.6 z’urukingo rwo mu bwoko bwa Moderna, zatanzwe n’igihugu cya Canada binyuze muri gahunda ya Covax.

    Nanone kandi igihugu cya Luxembourg cyahaye u Rwanda inkingo 309 600 zo mu bwoko Astra Zeneca na bwo binyuze muri Covax.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Pologne-yahaye-u-Rwanda-inkingo-ibihumbi-300-zashyikirjwe-Amb-Shyaka

  • Miss Ingabire Grace yerecyeje muri Puerto Rico guhatana muri Miss World #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire wabanje guhura n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard akanamushyikiriza ibendera ry’u Rwanda, yafashe rutemikirere kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.

    Ku kibuga cy’indege, Miss Ingabire Grace yagaragaye yambaye ibendera ry’u Rwanda aho yanasabwe kugenda yumva ko ahagarariye Abanyarwanda bose

    Yaherekejwe na bagenzi be begukanye amakamba muri Miss Rwanda, barimo Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane.

    Ubwo Hon Bamporiki yashyikirizaga ibendera Miss Igabire Grace kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, yamwibiye ibanga rizatuma atahukana ikamba rya Miss World.

    Yagize ati 'Akwiye kuzababwira ko kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we, kuko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari Igihugu kidatabara, ariko uyu munsi ni Igihugu buri wese yishimiye ndetse gitabara, ibi bikaba umusaruro w’imiyoborere myiza.'

    Miss Ingabire Grace na we wavuze ko azazirikana ishema ry’u Rwanda ubwo azaba ari guhatana muri ririya rushanwa, yavuze ko agiye azirikana ko Igihugu ahagarariye gifite ibigwi bityo ko yizeye kutazagitetereza.

    Miss Ingabire Grace yavuze ko nubwo atakwegukana ikamba muri ririya rushanwa ariko azagira umwanya mwiza ngo uretse ko no kuryegukana bishoboka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Ingabire-Grace-yerecyeje-muri-Puerto-Rico-guhatana-muri-Miss-World

  • Nyarugenge : Umugabo yakubiswe n’ukodesha mu nzu ye amushinja kumuca inyuma #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uriya mugabo uba mu nzu y’ubukode, ashinja nyiri inzu kumuca inyuma akamusambanyirira umugore bitari rimwe cyangwa kabiri.

    Ubwo iriya mirwano yabaga, yahoshejwe n’irondo ry’umwuga ndetse n’abaturage baje batabara kuko yamaze igihe kinini hafi isaha yose uriya mugabo ari gukubita mugenzi we ashinja ubushurashuzi yakoreraga ku mugore.

    Gusa ngo ruriya mugabo wakubiswe yagiriwe inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB ariko arinangira nyamara akavuga ko uriya mugabo wamukubise yamurenganyije kuko atigeze asambanya umugore we.

    Ubwo uyu mugabo yakubitaga uriya ashinja kumusambanyiriza umugore, ngo yagaragazaga umujinya w’umuranduranzuzi aho yahise anatangaza ko atazigera yishyura amafaranga y’ubukode.

    Uwakubiswe we ari mu gahinda, aho avuga ko afite ibikomere yatewe n’ibikoresho yajombaguwe n’uriya wamukubise.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-Umugabo-yakubiswe-n-ukodesha-mu-nzu-ye-amushinja-kumuca-inyuma

  • U Rwanda rwahagarariwe mu iserukiramuco ry’imivugo riri kubera muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Uyu muvugo wiswe ’The Joint of Three’ werekanwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021 mu iserukiramuco rya Poetas D’Alma (Poets of The Soul) rigamije guteza imbere ubusizi muri Afurika no ku Isi yose muri rusange.

    Poetas D’Alma Festival yahuriyemo abasizi bo mu bihugu bya Afurika ndetse n’ibindi byo ku yindi migabane. Umuvugo wo mu Rwanda werekanwe uhuriyemo na Steve Shema Khalid, Linzy Alice Bugingo na David Ndagijimana uzwi nka ‘No Stress,’ akaba ari impunzi ituruka mu Burundi iri mu nkambi ya Mahama.

    Abasizi bo mu bihugu 20 birimo Afurika y’Epfo, u Budage, Australie, Brésil, Autriche, Espagne, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, eSwatini, u Buholandi, Réunion Islands, u Rwanda, u Bwongereza, u Butaliyani, u Buyapani, Portugal, Pologne, u Busuwisi, Zambia na Mozambique yabereyemo iri serukiramuco.

    Steve Shema Khalid wayoboye ifatwa ry’amashusho y’uyu muvugo ndetse akaba ari umwe mu bawugaragaramo, yabwiye IGIHE ko ugamije gukebura abantu batuma abandi batiyumva muri sosiyete.

    Ati “Uyu muvugo ukemura sosiyete kugira ngo tugire ubumuntu kandi dukebure abantu baheza abandi cyane cyane impunzi. Twavugaga ku kintu cyo kwiyumvamo aho uba uri. Ugamije gukumira abantu batuma abandi babangamirwa na sosiyete barimo. Ni umuvugo uvuga ku kintu cy’ubumwe muri rusange.”

    Uko ari batatu batsinze mu Iserukiramuco rya Transpoesis ry’ubusizi ryahuzaga Abanyarwanda n’abanyamahanga ryiswe ‘On the wing of technology International Poetry Festival’ ryabereye hifashishijwe ikoranabuhanga mu minsi ishize.

    Reba agace abahagarariye u Rwanda bagaragaramo muri iri serukiramuco uhereye ku munota wa 45

    Abagize uruhare mu itunganywa ry’uyu muvugo

    source : https://ift.tt/3x2yhE4

  • Abagera kuri 23,1% mu rubyiruko rw’u Rwanda babaswe n’inzoga kandi bafite agahinda gakabije – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku rubyiruko 8.555 rufite imyaka iri hagati ya 14 na 30 rwo hirya no hino mu gihugu, bwerekanye ko ibi bibazo byiganje cyane mu b’igitsina gabo, abatuye mu bice by’ibyaro, abatarize ndetse n’abantu bakennye.

    Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri iri shami, Dr. Ndacyayisenga Dynamo, watangaje ubu bushakashatsi mu nama mpuzamahanga iri kwiga ku guteza imbere inzego z’ubuvuzi, Rwanda Global Health Summit, yavuze ko hakenewe kugira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rureke gukomeza kwangirika.

    Yagize ati “Turasaba ko abantu bakora mu nzego z’ubuvuzi, ni ukuvuga abakora kwa muganga bibanda kuri ibyo byorezo byombi, tugasaba n’inzego zose yaba iza leta, izitegamiye kuri leta n’imiryango itandukanye gukora ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo kimenyekane kandi cyitabweho.”

    Yakomeje avuga ko hakenewe kuvuza abagaragaweho ibi bibazo kandi hagakorwa ubushakashatsi bwinshi ku mpamvu ituma urubyiruko rw’u Rwanda rwivura agahinda gakabije rukoresheje inzoga ndetse hakagaragazwa igituma bagira ako gahinda gakabije.

    Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 4,09% by’urubyiruko rw’u Rwanda rwihariye ikibazo cyo kubatwa n’inzoga, 16,7% bakagira ikibazo cy’agahinda gakabije aho ababifite byombi bangana na 23,1%.

    Imiryango yasabwe ubufatanye mu kurandura iki kibazo

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, yaragaragaje ko ababyeyi n’imiryango muri rusange ikwiriye gufata ubu burwayi nk’ubundi bakajyana umwana wabo kwa muganga igihe basanze afite ikibazo cy’agahinda gakabije cyangwa yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

    Yakomeje agira ati “Ahatangirwa ubuvuzi bwo mu mutwe harahari kandi hahagije ahubwo dukeneye ko imiryango, abantu, ibigo bitandukanye n’imiryango itegamiye kuri leta bifasha guverinoma mu kongera ubukangurambaga kugira ngo abantu bagane serivisi zifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

    Dr. Iyamuremye yavuze ko hakenewe guhindura cyangwa kongera ingamba zikoreshwa mu guhangana n’iki kibazo, abaganga bakava mu biro bagasanga abarwayi aho bari kubera imiterere y’iyi ndwara y’ubuzima bwo mu mutwe ndetse asaba ko hashyirwaho ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kuvura abadashaka kujya kwa muganga.

    Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Darius Gishoma wanakoze ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yavuze ko bari gushaka umuti w’iki kibazo binyuze mu bukangurambaga bari gukora bafatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel ndetse n’indi miryango itegamiye kuri leta, mu turere turindwi bakoreyemo ubushakashatsi aritwo Gakenke, Rulindo, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rusizi na Nyarugenge.

    Nubwo mu Rwanda hakomeje kugaragara cyane ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kubatwa n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, hagaragajwe ko mu mavuriro arenga 508 ari mu Rwanda, 90% muri yo afite abaganga cyangwa abaforomo bavura indwara zo mu mutwe nubwo ubwitabire bukiri hasi.

    Dr.Ndacyayisenga Dynamo yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kugabanya ikibazo cy’agahinda gakabije no kubatwa n’inzoga biri mu rubyiruko

    Ubu bushakashatsi bwerekanywe mu nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere inzego z’ubuzima, Rwanda Global Health Summit

    source : https://ift.tt/3FzlLPy

  • Kiyovu na Police zaguye miswi, mu gihe Rayon Sports icakirana na Bugesera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi ikipe y’igihugu Amavubi yari yitabiriye bigatuma shampiyona y’icyiciro cya mbere ihagarara, guhera ku wa Kane shampiyona yari yongeye gusubukurwa.

    Mu mikino yabaye ku wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya AS Kigali itaratsindwa kugeza ubu yahatsindiye ikipe ya Gorilla Fc igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala, mu gihe i Rusizi Espoir yahanganyirije na Gicumbi Fc 0-0.

    Ku munsi w’ejo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye imikino ibiri aho uwabimburiye indi wahuje Gasogi United na Rutsiro, umukino waje kurangira Gasogi itsinze Rutsiro ibitego 3-2, ibitego byatsinzwe na Rugangazi Prosper, Armel Ghislain na Hassan Djibrine ku ruhande rwa Gasogi, naho ibya Rutsiro bitsindwa na Ndarusanze Jean Claude ndetse na Lomami Frank.

    Umukino wakurikiyeho waje guhuza ikipe ya Police Fc na Kiyovu Sports, aho ikipe ya Police Fc ari yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique, Kiyovu Sports iza kwishyurirwa na Mugenzi Cédric, umukino urangira ari igitego 1-1.

    Uko imikino y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona yagenze ndetse n’iteganijwe uyu munsi

    Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

    Gorilla FC 0-1 AS Kigali
    Espoir FC 0-0 Gicumbi FC

    Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

    Marines FC vs Mukura VS&L (warasubitswe)
    Gasogi United 3-2 Rutsiro FC
    Kiyovu SC 1-1 Police FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

    Rayon Sports FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15:00)
    Etincelles FC vs APR FC (warasubitswe)
    Etoile de l’Est vs Musanze FC (Ngoma, 15:00)

    source : https://ift.tt/3kUEoW6