Category: Uncategorized

  • Umuti wa mbere wa SIDA uterwa mu rushinge wemejwe #rwanda #RwOT

    Abantu ibihumbi n'ibihumbi barwaye Virusi itera SIDA bagiye guhabwa umuti uterwa mu rushinge ukamara igihe kirekire, maze bagahagarika bya binini bahora bafata buri munsi.

    Abagiraneza bishimiye cyane uyu muti mushya wemejwe n'ikigo gishinzwe ubuvuzi mu Bwongereza NHS.

    Uyu muti utuma virusi igabanya ingufu, ukaba ukora kimwe n'ibinini byo kugabanya ubukana bifatwa buri munsi.

    Byitezwe ko mu Bwongereza abantu basaga 13.000 bashobora guhita bafata uyu muti.

    Imiti Cabotegravir (uzwi kandi kw'izina rya Vocabria ukaba wakozwe n'ikigo ViiV Healthcare) hamwe na rilpivirine (uyu nawo ukaba uzwi kandi nka Rekambys wakozwe na Janssen) ni imiti iterwa incuro 2 rumwe rumwe ukwarwo rimwe mu mezi abiri.

    Hagati aho, uyu muti ugirira akamaro gusa abbantu bageze ku rugero rw'aho virusi itakiboneka mu maraso nyuma y'igihe barimo gufata ibinini.

    Abahanga bavuga ko uyu muti ushobora kugirira akamaro abantu benshi.

    Umwarimu muri kaminuza Chloe Orkin, akaba ari umuhanga mu bijyanye na virusi itera SIDA muri kaminuza ya Queen Mary i Londres/London, avuga ko uyu muti ushobora kugabanyiriza abarwayi umuzigo wo guhora bafata ibinini buri munsi, kuko wo bazawuterwa incuro 6gusa mu mwaka.

    Muganga Sanjay Bhagani, uyoboye ishyirahamwe European Aids Clinical Society, yagize ati: “Iki ni ikintu gikomeye cyane”.

    “Kunenwa ni ikibazo gikomeye cyane ku banduye umugera wa SIDA, kandi abatari bake ntiboroherwa no gufata ibinini iminsi yose. Ibi rero bizatuma abenshi bahabwa uyu muti uterwa mu rushinge”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umuti-wa-mbere-wa-sida-uterwa-mu-rushinge-wemejwe

  • Umugabo wikundira kurya cyane yateje igihombo muri restora bamukorera agashya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushinwa utangaza mu buryo bwa 'live' arimo kurya avuga ko yashyizwe ku rutonde rw'umukara rw'abatemerewe kugera muri resitora (restaurant) icuruza inyama zokeje abakiliya bihereza ibyo bashoboye byose (self-service) kubera kwikundira kurya cyane.

    Uwo mugabo, uzwi gusa ku izina rya Bwana Kang, yabwiye televiziyo Hunan TV ko yaciwe muri resitora ya Handadi Seafood BBQ Buffet yo mu mujyi wa Changsha rwagati mu Bushinwa kubera kurya byinshi yikurikiranya.

    Yavuze ko yariye 1.5kg cy'ibinono by'ingurube ubwo yariraga muri iyo resitora bwa mbere, n'ibiro biri hagati ya 3.5 na 4 by'inyama z'igisimba cyo mu mazi kizwi nka 'prawn' ku yindi nshuro yagiye muri iyo resitora.

    Bwana Kang yavuze ko iyo resitora 'ikorera ivangura' abantu bashobora kurya byinshi.

    Yagize ati:''Nshoboye kurya byinshi — iryo ni ikosa?' Yongeyeho ko nta biryo na bicye yapfushije ubusa (yamennye)''.

    Ariko nyir'iyo resitora yabwiye umunyamakuru w'iyo televiziyo ko Bwana Kang yari arimo kumuteza igihombo.

    Yagize ati:'Buri gihe cyose iyo aje hano, ntakaza ama-yuan [amafaranga akoreshwa mu Bushinwa] abarirwa mu magana''

    'N'iyo anyoye amata ya soya, ashobora kunywa amacupa 20 cyangwa 30. Iyo ariye ibinono by'ingurube, arya isahani nini yose yabyo. Naho kuri 'prawns', akenshi abantu bakoresha ururimi bazizamura bazirya, [we] akoresha isahani nini akaziyora zose'.

    Nyir'iyo resitora yongeyeho ko agiye no guca muri iyo resitora abatangaza bose kurya kwabo 'live'.

    Iyi nkuru irimo kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 250 ku rubuga rwa Weibo, abantu bayivugaho mu buryo butandukanye.

    Bamwe bavuze ko iyo resitora idakwiye kwiyita iya 'self-service' aho urya ibyo ushoboye byose niba idafite ubushobozi bwo kubitanga, mu gihe abandi bagiriye impuhwe nyir'iyo resitora.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wikundira-kurya-cyane-yateje-igihombo-muri-restora-bamukorera-agashya/

  • Minisitiri yirukanywe ashinjwa guhindanya isura y' u Burundi_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Perezida w'Igihugu cy'u Burundi, Évariste Ndayishimiye yirukanye uwari Minisitiri w'ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n'ubukerarugendo Capitoline Niyonizigiye amuziza ibyo yise guhindanya isura y'u Burundi.

    Yashinjwe gukora' ibikorwa bibangamira intumbero za Guverinoma… binahindanya isura y'u Burundi'. Itangazo ntiryasobanuye uburyo yakozemo ibyo ashinjwa.

    Nta cyo Madamu Niyonizigiye yari yatangaza ku mugaragaro. Kuri uwo mwanya yasimbujwe Marie Chantal Nijimbere, nkuko bikubiye mu itangazo ry'ibiro bya perezida.

    Madamu Niyonizigiye abaye Minisitiri wa kabiri w'ubucuruzi wirukanwe mu gihe kitageze ku mwaka umwe. Yari yarahiriye imirimo ye nka Minisitiri mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka nk' uko BBC dukesha aya makuru yabitangaje .

    Uwamubanjirije Immaculée Ndabaneze, yirukanwe muri uko kwezi kwa gatanu nyuma yo gushinjwa gukora ibikorwa byashoboraga gushyira mu makuba ubukungu bw'igihugu ndetse no guhindanya isura y'igihugu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/20/minisitiri-yirukanywe-ashinjwa-guhindanya-isura-y-u-burundi_-inkuru-irambuye/

  • Abantu bibye ibyapa byo ku muhanda bacakiwe na Polisi y' u Rwanda #rwanda #RwOT

    Polisi y' u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu , kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo yafashe abantu babiri bakekwaho kwiba ibyaba byo ku muhanda.

    Abafashwe na Polisi ni Niyigena Florent ufite imyaka 27 y' amavuko ndetse na Nkundabagenzi Jean Damascene ufite imyaka 36 y' amavuko bafatiwe mu Mudugudu wa Mubuga , Akagari ka Gakoro , Umurenge wa Rugera wo mu Karere ka Nyabihu nk' uko Urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha aya makuru rwabitangaje.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibyapa bibye babishinguje ku kiraro gihuza Akarere ka Nyabihu n'Akarere ka Gakenke.

    Yagize ati' Umuturage wo mu Mudugudu wa Gakoro nyuma yo kubona ibyapa bine byashingujwe yahise acyeka uwitwa Nkundabagenzi atanga amakuru, hahise  hategurwa igikorwa cyo kumufata. Abapolisi bagiye iwe basanga koko ,mu nzu harimo ibyapa bine byabaga ku kiraro. Bibiri bigaragaza ko imbere hari ikiraro, ibindi bibiri  bigaragaza uburemere bw'ibintu bigomba kunyuzwa kuri icyo kiraro (Kutarenza toni 30).'

    Nkundabagenzi amaze gufatwa yavuze ko ibyo byapa byazanywe n'uwitwa Niyigena Florent mu ijoro amusaba kubimubikira amusezeranya kuzamuhemba amafaranga y'u Rwanda ibihumbi Bitanu. Niyigena nawe yahise afatwa nawe yemera ko ibyo byuma bagombaga kuza kubigurisha abantu bagura ibyuma bishaje (Inyuma).

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru agaya bariya bagiye kwiba biriya byuma. Yibukije abaturage ko buri muntu afite inshingano zo kurinda ibikorwa remezo Leta igenda ibegereza.

    Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha iyi nkuru rukomeza rubivuga ngo abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange  Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n'abantu barenze umwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/20/abantu-bibye-ibyapa-byo-ku-muhanda-bacakiwe-na-polisi-y-u-rwanda/

  • Miss Ingabire Grace yitabiriye Miss World igi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yahagarutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.

    Ku kibuga cy'indege yaherekejwe na Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri.

    Mbere y'uko ahagaruka, kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, Minisitiri Bamporiki yakiriye anashyikiriza ibendera ry'Igihugu Ingabire Grace, Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 ugiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss World azabera i Puerto Rico.

    Miss Ingabire Grace yashimiye Bamporiki wamwakiriye akamuha impanuro zizamufasha mu butumwa yoherejwemo n’Igihugu. Asaba abanyarwanda kuzamushyigikira mu byiciro byose by’irushanwa.

    Uyu mukobwa yavuze ko kwakira ibendera ry’Igihugu wongeye byamweretse ko ashyigikiye, kandi atagiye wenyine ahubwo ajyanye n'Igihugu kandi ashyigikiwe.

    Bamporiki yanditse kuri Twitter agira ati 'Nyampinga w'u Rwanda wa 2021. Mwari w'umuco, ubwenge n'ubwiza nk'uko wabitorewe. U Rwanda ruguhaye umugisha kandi Rwandiye aho utumwe. Cyo seruka kandi uzaseruke nk'uwatojwe n'intore. Nk'uko wema umu, uzeme n'aho ugiye umwo. Gwiza ibigwi.'


    Miss Ingabire Grace yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World rigiye kubera Puerto Rico


    Miss Ingabire aherutse kubwira INYARWANDA, ko yiteguye kuzitwara neza muri iri rushanwa

    Miss Ingabire Grace na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri

    Kuri uyu wa kane, Miss Ingabire yashyikirijwe ibendera na Minisitiri Bamporiki

    Uhereye ibumoso: Miss Iradukunda Liliane, Miss Ingabire Grace, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111665/miss-ingabire-grace-yitabiriye-miss-world-igiye-kubera-puerto-rico-amafoto-111665.html

  • Amatike yashizeeee! Igihembo kizahabwa umukinnyi wakoze impanuka akaba ari mu kagare, impamvu y’umuhanzi Rema – BK All Star Game #rwanda #RwOT

    Igihembo cyagombaga kuzahabwa ikipe izatsinda umukino w’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball wa “BK All-Star Game 2021”, abakapiteni bifuje ko cyazahabwa Rwampungu Meshack wakiniraga ikipe ya KCB akaza gukora impanuka muri 2015 ubu akaba agendera mu kagare.

    Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 20 nibwo hateganyijwe umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball aho Team Shyaka izaba ihatana na Team Ndizeye.

    Uyu mukino ukaba uzabanzirizwa n’umukino w’abato bakina ari 3 (3×3), uwa Wheelchair, Slum Dunk ndetse hari n’abahanzi bazagenda baririmba, ni mu gihe nyuma ya wo ari bwo umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria azaririmba mu gitaramo cyiswe 'Visit Rwanda Concert’.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryavuze ko kugeza ubu amatike yamaze gushira bari mu biganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) ngo kizanyuzeho uyu mukino ku Cyumweru.

    Jabo Landry ushinzwe ibikorwa bya FERWABA, yagize ati '”Turi mu bufatanye na RBA ariko ntabwo umukino uzatambuka uri kuba(live), ahubwo uzahita ku Cyumweru. Amatike yashize ku wa Gatatu, ubu nta matike ahari.”

    “Abafite itike, abipimishije COVID-19 mu masaha 72 n’abikingije byibuze urukingo rumwe ni bo bemerewe kwitabira uyu mukino.”

    Yakomeje kandi avuga ko abakapiteni b’aya makipe (Shyaka na Ndizeye) bahisemo ko igihembo cyari kuzahabwa ikipe yatsinze cyazagenerwa Rwampungu Meshack wahoze akinira ikipe ya KBC ubu akaba yarakoze impanuka, akaba agendera mu kagare.

    Ati '”Igihembo kigenewe ikipe izatsinda umukino, abakapiteni bahisemo ko kizahabwa Meshack, umukinnyi wa KBC wakoze impanuka mu 2015, nk’ubufasha.”
    Agaruka ku mpamvu yatumye kuri inshuro bazana umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria, yagize ati '”Twabihuje n’igitaramo kuko imikino ijyana n’imyidagaduro muri rusange. Imyidagaduro ni ijambo rigari, ni uguha ibyishimo Abanyarwanda mu gihe dusoza umwaka. Ni mu rwego rwo kugaruka mu buzima busanzwe, ikindi ni ukwereka abakunzi ba Basketball ko ari ikintu kinini kandi ni no kubagarura ku kibuga “

    Uretse uyu muhanzi kandi biteganyijwe ko azafashwa n’abandi bahanzi Nyarwanda barimo Kivumbi King, Mike Kayihura, Social Mula, Dj Marnaud na Bull Dogg.

    Biteganyijwe ko umukinnyi uzitwara neza mu gutsinda amanota 3, Slum Dunk ndetse n’umukinnyi w’umukino (MVP), buri umwe azahembwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

    BK All-Star Game yaherukaga kuba mu 2019, aho ikipe ya Nijimbere Guibert yatsinze iya Mugabe Aristide amanota 89-83.

    Rwampungu Meshack yakoze impanuka asigaye agendera mu kagare

    Ndizeye na Shyaka bahisemo ko igihembo cyari kuzahabwa ikipe izatsinda, cyazahabwa Rwampungu Meshack umukinnyi wakoze impanuka

    Ndizeye Dieudonne azaba ari kapiteni w’ikipe ye kuri uyu mukino

    Shyaka Olivier azaba ayoboye na we ikipe ari kapiteni

    Jabo yavuze ko amatike yashize ku isoko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amatike-yashizeeee-igihembo-kizahabwa-umukinnyi-wakoze-impanuka-akaba-ari-mu-kagare-impamvu-y-umuhanzi-rema-bk-all-star-game

  • Umunyeshuri Yahondaguye Umwarimu We Kuberako Yanze Kumufasha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa kane, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, umunyeshuri wamenyekanye nka Kapiten Walz yagiye ku biro by'umwarimu, kugira ngo amufashe kuko atari yujuje amanota akenewe ku banyeshuri bakora mu nganda.

    Uyu mwarimu wahawe izina rya Madamu Zakariya, akaba n'umuyobozi ushinzwe imishinga y'abanyeshuri, ngo yanze kumufasha. Nyuma y'uko umwarimu yanze, bivugwa ko Walz yarakaye maze ahondagura umwarimu, ndetse yamukomerekeje bikomeye

    Madamu Zakariya yahise ajyanwa mu bitaro kwivuza gusa kurubu akaba ameze neza.

    Umuyobozi ukuriye ikigo yagize ati Ati: 'Ibyabaye ni ukuri ariko umwarimu ubu ameze neza'

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-yahondaguye-umwarimu-we-kuberako-yanze-kumufasha/

  • ShaddyBoo yahaswe ibitutsi nyuma yo kuvuga ko afite amatike yo mu ijuru. – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo yibasiwe ndetse abwirwa amagambo akomeye ubwo yavugaga ko afite amatike ajya mu ijuru.Ni ubutumwa uyu mugore yanyujije ku rubuga rwa Twitter aho yavuze ko afite amatike ajya mu ijuru akongeraho ko hababaje abatayafite.

    Nyuma y'aho atangarije aya magambo benshi bamubwiye amagambo mabi ndetse bamutuka kubera ibyo yavuze.

    Yagize ati:' Ninjye muntu wenyine ufite amatike yo kujya mwijuru .
    Hababaje ibyanyu 😊'

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yahaswe-ibitutsi-nyuma-yo-kuvuga-ko-afite-amatike-yo-mu-ijuru/

  • Ngaya amafoto umuhanzikazi Butera Knowless atifuza kuzongera kubona mu buzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Butera Jeanne d'Arc uzwi kw'izina rya Knowless ni umwe mubahanzikazi binjiye mu muziki nyarwanda kera, gusa kurubu umuziki we ukaba yarawuzamuye akawugeza kuyindi ntera nkuko bigaragara. Kurubu uyu mubyeyi w'abana babiri akaba ameze neza. Muri iyi nkuru tukaba twabakusanyirije amwe mu mafoto Knowless atifuza kubona mu buzima  yafashwe kera akinjira mu muziki ndetse akiri mu rukundo n'abantu batandukanye.

    Knowless yavuzwe mu rukundo na King James

    Knowless na Safi.

    Source : https://yegob.rw/ngaya-amafoto-umuhanzikazi-butera-knowless-atifuza-kuzongera-kubona-mu-buzima/

  • Shaddyboo yahishuye ukuntu yariye ubuzima muri gereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo Shaddyboo yakoze ikiganiro kuri live ya instagram  nibwo byose yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umuhanzi Muchomante uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri iki kiganiro Shaddyboo hari aho yageze asaba Muchomante bari bafunganye ko bavuga kuri ku kuntu bafunzwemo . Shaddyboo hari aho yagize ati'Cherie ibaze ko uriya munsi njya nicara nkawukumbura'.

    Muchomante inshuti ya shaddyboo

    Yakomeje avuga ku buryo basireyinze muri gereza maze atanga urugero rw'ibyo bakoze umunsi umwe bacyibyuka ati'Twarabyutse turitegura twisiga make up umunwa turawusiga hanyuma dushyiramo lunete turavuga ngo tugiye ku bwiherero dusohoka twambaye amasakoshi wumve ukuntu byatwokamye!

    Rero ibintu byo kumbwira ngo Slay Queen, ariko kubera iki bumva ko Slay queen ari ikibazo cherie ? Njyewe mbona nta kibazo birimo!'.

    Yashoje abwira abakunzi be ko we nta kibazo kiri kuba mwita slay queen ko kuri we ntakibazo biteye , mu gihe ntakibi aba arimo.

    Ikindi yashubije umufana wabubajije ahantu ari muri y'iminsi mu kumusubiza shaddyboo yamubwiye ko ari muri Nigeria ku mpamvu z'akazi.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yahishuye-ukuntu-yariye-ubuzima-muri-gereza/