Category: Uncategorized

  • Ibyo umusore ndetse n'umugabo wese akunda n'ibyo yanga mu rukundo (Abakobwa benshi ntibabizi) #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ntibikunze kubaho ko umugabo avuga icyo ashaka nk'uko umugore abigenza mu rukundo. Ibi bituma hari ibyo umugore ashobora gukorera umukunzi we akababara kuko atabikunda na cyane ko umugabo wese aba yibaza ko twe abagore dukwiye kuba tuzi ibyo bashaka.

    Muri iyi nkuru rero, Umunyamakuru wa UMURYANGO agiye kubafasha kureba bimwe mu byo abagabo baba bakeneye mu rukundo bibafasha kubona ibitekerezo by'ibikwiye mwakora n'ibyo mwakwirinda mu rukundo bikabafasha guhora muryohewe kandi urukundo rwanyu rukaramba.

    1.Abagabo bakunda kumvwa no guhabwa umwanya

    Ikintu kibi cyane ndetse kibabaza umugabo bikabije ni ugutekereza ko umukobwa bakundana cyangwa umugore we atamwumva. Reka dufate urugero aho umugabo yaba ari gukora ibishoboka byose ngo agire ibibazo akemura nk'aho biba bigoye maze umugore akamwitura inabi. Aha asigara yibaza icyo yakora ngo akemure ikibazo ufite kuko iyo utari no kubona agaciro k'ibyo akora bimuca intege kandi abona ko utamwumva na gato. Mwumve kandi umuhe umwanya wo gufatanya nawe mu gukemura ibibazo mu gihe abikeneye.

    2.Ntugashake guhora ku isonga! Nawe akeneye kwitabwaho

    Akenshi usanga mu rukundo kwitabwaho kose, ibyibanze byose ari umugore. Ibyo bakeneye cyangwa se amarangamutima yabo bigahora bishyirwa imbere iteka. Yego abagabo barabikora ndetse bakanagaragaza ko ntacyo bibatwaye ariko si uko ntacyo biba bibatwaye koko burya uzabaze umugabo wawe cyangwa umusore mukundana uko ameze, umwiteho, umubaze icyo wamufasha cyangwa icyo wamukorera. Yego ntutegetswe kumuheka cyangwa gusoma ubutaka agendaho ariko byibuze umwereke ko umwitayeho, umutekerezaho atari we ugomba guhora akwitaho gusa ngo uhore ku isonga kuko nawe akeneye kwitabwaho.

    3.Ntukamupfushe ubusa

    Niba umusore mukundana ari muzima, azahora agerageza kumarana igihe kinini nawe ngo arusheho kukugira umukobwa wishimye mu rukundo. Birakwiye ko rero nawe utabipfusha ubusa ngo wumve ko ari inshingano ze bisanzwe kuko hari abitwa ko bari mu rukundo ariko batabayeho gutyo bahora babyifuza gusa banabirota. Jya ubyishimira ndetse nawe ubimushimire kuko nahora abona ibyo agukorera utabiha agaciro bizateza ibibazo ndetse azanarekera kuko atazaba yumva akamaro kabyo. Jya umushimira kuko ntibitwara igihe kinini erega! Kandi akantu gato katanagoye gashobora kubura hakavuka ibibazo bikomeye byanageza urukundo rwanyu ku ndunduro.

    4.Iga kumvikana no guhinduka

    Kugira utwo mutumvikanaho birashoboka mu rukundo ikibi ni ukurwana ntimukiranuke. Inzira ya mbere yo kugabanya intonganya ni ukumvikana ndetse ukiga no guhinduka na cyane ko abagore biba bikwiye ko bagandukira abagabo. Niwiga guca bugufi ukumvikana n'umukunzi wawe intonganya zizaba nke ndetse umukunzi wawe azahora yishimiye ko umucira bugufi cyane kuko abagabo barabikunda.

    5.Mushyire muri gahunda zawe

    Usanga akenshi abakobwa bumva ko bakora gahunda zabo batabwiye abasore bakundana nyamara bagahora bashaka kumenya gahunda z'abakunzi babo. Niba wifuza kubaka rugakomera, umusore mukundana mushyire muri gahunda muhuze umurongo kandi ugaragaze ko udatewe ipfunwe no gukundana nawe, umugaragaze mu bandi, ntuterwa ikimwaro no guhamya ko muri mu rukundo. Bizamushimisha kandi bimwereke ko uri uwe kandi wenyine.

    Hari byinshi wakora ndetse na byinshi wakirinda mu rukundo ngo rurusheho kuba rwiza. Iyi twayita nk'intangiriro nziza, ubashije gushobora ibi waba urwubatse neza wagereranwa n'uwubatse ku rutare, kuko ni gake umusore mukundana azakubwira ibyo ashaka ko ukora. Ukwiye rero kwibwiriza ibikwiye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibyo-umusore-ndetse-n-umugabo-wese-akunda-n-ibyo-yanga-mu-rukundo-abakobwa

  • Yashinje data amarozi, nyina yari amfitiye ishyari – Ibya Harmonize na Diamond byagarutse bushya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Harmonize yavuze ko impamvu ya mbere yatumye ava muri Wasafi Classic Baby (WCB) ya Diamond ari uko bari batangiye gushinja se amarozi ndetse na nyina wa Diamond amufitiye ishyari ko azamamara kurusha umuhungu we.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege muri Tanzania avuye muri Amerika.

    Muri iki kiganiro yavuze ko nyina wa Diamond yari umwe mu bamubuzaga amahoro ubwo yari muri WCB.

    Ati 'Icyo nashakaga ni amahoro. Nakurikiye Mama Dangote (nyina wa Diamond) mubwira ko njye na Diamond turi nk’abavandimwe, twaturukanye kure kandi ko twafatanyije muri byinshi. Nashakaga ko yishimira ko Diamond yamfashije nkagira aho ngera.'

    Nyamara ngo nubwo yavugaga ibyo byose ariko, uyu mugore we ngo yari yifitiye indi myumvire ye ko ahubwo Harmonize ashaka kwamamara kurusha umuhungu we.

    Yakomeje kandi avuga ko iyo se yazaga kumusura, bavugaga ko yabaga azanye uburozi bwo kugira ngo aroge Diamond abe ari we wamamara kumurusha.

    Ati 'iyo yazaga kunsura, bavugaga ko yazanye uburozi bwo kuroga Diamond. Narababajije, papa ntabwo agomba kunsura? Ubwo se byaba bosobanutse?'

    Ngo kuba yari yarasinye muri WCB ntabwo byari bivuze ko agomba kurekera gukora cyane ku buryo azagera ku nzozi ze, ahubwo byari umwanya mwiza.

    Uyu muhanzi yavuze ko Diamond buri muhanzi wese muri Tanzania ukomeye bagirana ikibazo, aho yatanze urugero kuri Ali Kiba, Ben Pool n’abandi.

    Uyu muhanzi yavuye muri WCB muri 2019 aho yari yarasinyemo imyaka 10, bikaba byaramusabye kwishyura miliyoni 500 z’amashilingi kugira ngo aseze amasezerano yari afitanye n’iyi nzu itunganya umuziki.

    Harmonize yashinje umuryango wa Diamond kumugirira ishyari

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yashinje-data-amarozi-nyina-yari-amfitiye-ishyari-ibya-harmonize-na-diamond-byagarutse-bushya

  • Bugesera: Basubijeho komite nyobozi yari isanzweho kuko bakiyifitiye icyizere #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, nyuma yo gutora abagize biro y’inama njyanama hamwe na komite nyobozi y’akarere.

    Ni amatora yatangiye saa mbili za mugitondo, nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, habanza indahiro z’abagize inama njyanama y’akarere baherutse gutorwa, kugira ngo babone uko batora ibyiciro byagombaga gutorwa.

    Hakurikiyeho gutora Biro y’inama Njyanama y’akarere, Imelde Mutumwinka atorerwa kuba Perezida w’inama Njyanama y’akarere, yungirizwa na Faustin Munyazikwiye, hamwe na Ildephonse Bicamumpaka watorewe kuba umunyamabanga w’inama njyanama.

    Biro y’inama njyanama yatowe n’abajyanama b’akarere baheruka gutorwa uko ari 17.

    Hakurikiyeho komite nyobozi y’Akarere, maze Mutabazi Richard yongera gutorerwa kuyobora aka karere ka Bugesera, yungirijwe na Angelique Umwali ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ndetse na Yvette Imanishimwe ushinzwe imibereho y’abaturage.

    Aba bose uko ari batatu n’ubusanzwe ni bo bari bayoboye aka karere muri manda irangiye.

    Bamwe mu bagize inteko itora bari bitabiriye aya matora, bavuga ko kuba bongeye kugirira icyizere komite nyobozi yari isanzwe iyobora aka karere bakongera kubatora, ari uko abo bayobozi babagejeje kuri byinshi biteza imbere umuturage, bityo bakaba bifuza ko bakomeza kubafasha mu iterambere.

    Jean Marie Vianney Nkundiye, uhagarariye abikorera mu Murenge wa Mayange, ati 'Ni ukuri nka Meya Mutabazi Richard, ni umuyobozi mwiza cyane, mu myaka yari amaze rwose turabyishimiye kongera kumugirira icyizere tukamutora, kuko afite byinshi aduhishiye afatanyije natwe twese'.

    Arakomeza ati: 'Bugesera ifite ikibazo cy’izuba ryinshi, turasaba ko bazashyira imbaraga mu gukomeza kuvomera imyaka abaturage ntibasonze, bakongera ibikorwa remezo, … mbese kongera kubasubizaho ni uko twari tubafitiye icyizere'.

    Uwitwa Gakuru Philomene wo mu Murenge wa Ngeruka we, ati 'Batugejeje kuri byinshi byiza, kandi turabasaba gukomeza uwo murongo bakageza abaturage aho bifuza kugera. By’umwihariko bakibuka kumanuka bakegera umuturage, bakajya inama ku bimukorerwa'.

    Nyuma y’amatora, abatowe bose haba muri komite nyobozi no muri biro ya njyanama, bashimiye abahagarariye abaturage babagiriye icyizere, kandi babizeza ko bazafatanya gushakira hamwe icyateza imbere umuturage wa Bugesera.

    Mutabazi Richard ati 'Ndabashimiye ko mwongeye kungirira icyizere hamwe n’abo dufatanyije. Iki gihe mudutoreye kirakomeye, ariko turabizeza gukoresha imbaraga, umutima n’ubwenge, kandi dufatanyije namwe tuzabigeraho kandi turabyizeye'.

    Biteganyijwe ko abatowe bose barahirira inshingano batorewe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.

    Source : https://imirasire.com/?Bugesera-Basubijeho-komite-nyobozi-yari-isanzweho-kuko-bakiyifitiye-icyizere

  • Angelica wihebeye Gakondo yinjiranye mu muzik… – #rwanda #RwOT

    Niyigena Angelique wahisemo kwitwa Angelica nk’izina ry’ubuhanzi, yamaze kwinjira mu muziki ahera ku ndirimbo yise ‘Amatage’ iri mu njyana Gakondo akunda kurusha izindi. Angelica ni umukobwa wasoje Kaminuza, akaba avuka mu Karere ka Ruhango, ubu atuye i Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko yisanze akunda cyane injyana Gakondo binamusunikira gukora indirimbo muri iyi njyana.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Angelica yagize ati “Nahisemo gukora Gakondo kuko nisanze nkunda iyo njyana, nkunda gukurikirana ibitaramo ndetse nkurikiranira hafi ibikorwa by’abaririmba muri iyo njyana na motivation abantu bagiye bampa bambwira ko nabishobora”. Yavuze ko hari abahanzi benshi afatiraho urugero, ati “Nigira ku bahanzi benshi pe! Urugero Cecile Kayirebwa, Mariya Yohani, Nyakwigendera Kamaliza, Cclarisse Karasira n’abandi cyane ko nkunda kumva indirimbo zabo”.

    Angelica avuga ko afite indirimbo nshya nyinshi yiteguye gushyira hanze

    Ku bijyanye n’iyi ndirimbo ye yise ‘Amatage’, yavuze ko ari we wayiyandikiye, ayinyuzamo ubutumwa bugaruka ku ngaruka ziterwa no gutandukana kw’abantu bari bafitanye umubano wa hafi. Muri macye ni indirimbo y’umuntu wishwe n’urukumbuzi. Ati “Indirimbo ni njye wayanditse. Ni indirimbo ivuga ku ngaruka ziterwa no gutandukana kw’abantu bafitanye umubano wa hafi mu buryo bwose mu gihe hari uwagiye kure y’undi cyane cyane mu mahanga. Yaba umubyeyi, umwana, inshuti n’abavandimwe..”

    Muri iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 12, Angelica aterura agira ati “Burya wa munsi ugenda njyewe sinataramye, ntegereje wa munsi uzagarukiraho, mbarira iminsi ku ntoki ngo uzaza, mpanga amaso ikirere nkabona ibicu gusa. Iryo koranabuhanga riratuyamba, iryo rungu rikanga, ntaho rijya. Intimba ngiyi, amatage iyo yanteye,nzayibara nyihere hehe ko yanshegeshe, yanshenguye umutima. Ndareba imisozi nkarenza amaso impinga nti iyo haba hirya yanjye mba nyarutse, amezi arihiritse n’andi ngayo aratashye sindakubona, urakumbuwe ma!”.

    Indirimbo ya mbere ya Angelica yishimiwe na benshi

    Ni indirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki bamugaragarije ko bamwishimiye cyane ndetse bamwe mu batanze inyunganizi kuri Youtube bavuga ko abakumbuje Kamaliza kuko amajwi yabo yenda kumera kimwe. Hari uwagize ati “Wow, mbega Kamaliza twungutse, ndakwishimiye mukobwa w’u Rwanda”. Byiringiro Olivier ati “Ni ukuri ndumva amarangamutima (emotion) azamutse”. Umuhire Felicite ati “Indirimbo nziza muvandimwe, imbere cyane. Imana ikomeze igushyigikire kandi ikwagure”.

    Angelica yabwiye InyaRwanda.com ko ibyiza biri imbere asezeranya abakunzi b’umuziki gukomeza kubaha indirimbo nshya buri wese yakwisangamo.  Ati “Ibyiza gusa ni byo biri imbere, gukora izindi ndirimbo kandi buri wese yakwisangamo. Imana izabimfashemo” Iturufu izamufasha kudacika intege mu muziki, yayisobanuye atya “Buri muntu wese iyo atangiye ikintu aba yifuza ko cyaguka ayane. Iyo tugeze ku mpano kugaragaza ibikurimo kandi bikanyura abo ubyereka ntako bisa. Ibyo kandi kubigeraho ni ugushyigikirwa n’abandi”.

    Angelica yatangaje ko mu bahanzi yigiraho byinshi ku isonga hari Cecile Kayirebwa

    UMVA HANO INDIRIMBO ‘AMATAGE’ Y’UMUHANZI W’UMUNYEMPANO ANGELICA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111681/angelica-wihebeye-gakondo-yinjiranye-mu-muziki-indirimbo-amatage-yakiranwa-yombi-bamwe-bat-111681.html

  • Umugabo ufite ubugabo bunini cyane ku Isi yatunguye abantu benshi barimo bareba TV ubwo yabwerekanaga mu kiganiro cyatambukaga imbonankubone_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ntibisanzwe, umugabo uvuga ko afite 'ubugabo bunini ku isi' yatunguye abatari bacye barebaga televiziyo mu kiganiro cyitwa 'This Morning' ubwo yerekaga abari bayoboye icyo kiganiro, Phillip Schofield na Josie Gibson ifoto itomoye y'ubugabo bwe kuri iki kiganiro cyari imbonankubone (live).

    Umukinnyi wa filime z'urukozasoni, Jonah Falcon, ukomoka i New York, avuga ko ubugabo bwe bupima santimetero 34.29 mu gihe bwahagurutse.

    Abayoboye ikiganiro, Phillip na Josie bagerageje gusobanura ubunini bw'ubugabo bw'uyu mugabo ku bari bakurikiye iki kiganiro babugereranya n'ibintu bitandukanye.

    Ariko uyu mukinnyi Jonah Falcon yatangaje abarebaga ikiganiro nyuma yo gufata icyemezo cyo kwereka abari bakiyoboye ishusho nyayo y'ubugabo bwe.

    Nyuma yo kugerageza gusobanura ingano y'ubu bugaboo bwe, Jonah yabwiye abayoboraga ikiganiro ati:

    'Iyi ni iyanyu gusa, ntabwo rero ari ngombwa gukomeza gukora ibyo byose mugerageza gusobanura ingano'.

    Bombi bumiwe maze Phillip aratangara ati: 'Umuriro utazima! Turagushimiye. Ukoze neza!'

    Abarebaga ikiganiro bahise berekeza kuri Twitter kugirango batange ibitekerezo kuri ayo mashusho y'ubugabo bwa Jonah Falcon.

    Hari uwanditse kuri Twitter agira ati: 'Mpinduye kuri TV none @Schofe ari kuvuga ku byerekeranye n'urubiringanya, uburebure n'ubunini bwarwo. Noneho umusore yerekanye ifoto… hanyuma nsoma umutwe… 'mfite ubugabo bunini ku isi''.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/20/umugabo-ufite-ubugabo-bunini-cyane-ku-isi-yatunguye-abantu-benshi-barimo-bareba-tv-ubwo-yabwerekanaga-mu-kiganiro-cyatambukaga-imbonankubone_-inkuru-irambuye/

  • Bugesera: Basubijeho komite nyobozi yari isanzweho kuko bakiyifitiye icyizere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite nyobozi yari isanzwe iyobora akarere ka Bugesera yongeye kugirirwa icyizere. Uhereye iburyo, Richard Mutabazi Mayor, Umwali Angelique, na Imanishimwe Yvette
    Komite nyobozi yari isanzwe iyobora akarere ka Bugesera yongeye kugirirwa icyizere. Uhereye iburyo, Richard Mutabazi Mayor, Umwali Angelique, na Imanishimwe Yvette

    Babitangaje ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, nyuma yo gutora abagize biro y’inama njyanama hamwe na komite nyobozi y’akarere.

    Ni amatora yatangiye saa mbili za mugitondo, nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, habanza indahiro z’abagize inama njyanama y’akarere baherutse gutorwa, kugira ngo babone uko batora ibyiciro byagombaga gutorwa.

    Hakurikiyeho gutora Biro y’inama Njyanama y’akarere, Imelde Mutumwinka atorerwa kuba Perezida w’inama Njyanama y’akarere, yungirizwa na Faustin Munyazikwiye, hamwe na Ildephonse Bicamumpaka watorewe kuba umunyamabanga w’inama njyanama.

    Biro y’inama njyanama yatowe n’abajyanama b’akarere baheruka gutorwa uko ari 17.

    Hakurikiyeho komite nyobozi y’Akarere, maze Mutabazi Richard yongera gutorerwa kuyobora aka karere ka Bugesera, yungirijwe na Angelique Umwali ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ndetse na Yvette Imanishimwe ushinzwe imibereho y’abaturage.

    Aba bose uko ari batatu n’ubusanzwe ni bo bari bayoboye aka karere muri manda irangiye.

    Bamwe mu bagize inteko itora bari bitabiriye aya matora, bavuga ko kuba bongeye kugirira icyizere komite nyobozi yari isanzwe iyobora aka karere bakongera kubatora, ari uko abo bayobozi babagejeje kuri byinshi biteza imbere umuturage, bityo bakaba bifuza ko bakomeza kubafasha mu iterambere.

    Jean Marie Vianney Nkundiye, uhagarariye abikorera mu Murenge wa Mayange, ati “Ni ukuri nka Meya Mutabazi Richard, ni umuyobozi mwiza cyane, mu myaka yari amaze rwose turabyishimiye kongera kumugirira icyizere tukamutora, kuko afite byinshi aduhishiye afatanyije natwe twese”.

    Arakomeza ati “Bugesera ifite ikibazo cy’izuba ryinshi, turasaba ko bazashyira imbaraga mu gukomeza kuvomera imyaka abaturage ntibasonze, bakongera ibikorwa remezo, … mbese kongera kubasubizaho ni uko twari tubafitiye icyizere”.

    Uwitwa Gakuru Philomene wo mu Murenge wa Ngeruka we, ati “Batugejeje kuri byinshi byiza, kandi turabasaba gukomeza uwo murongo bakageza abaturage aho bifuza kugera. By’umwihariko bakibuka kumanuka bakegera umuturage, bakajya inama ku bimukorerwa”.

    Nyuma y’amatora, abatowe bose haba muri komite nyobozi no muri biro ya njyanama, bashimiye abahagarariye abaturage babagiriye icyizere, kandi babizeza ko bazafatanya gushakira hamwe icyateza imbere umuturage wa Bugesera.

    Mutabazi Richard ati “Ndabashimiye ko mwongeye kungirira icyizere hamwe n’abo dufatanyije. Iki gihe mudutoreye kirakomeye, ariko turabizeza gukoresha imbaraga, umutima n’ubwenge, kandi dufatanyije namwe tuzabigeraho kandi turabyizeye”.

    Biteganyijwe ko abatowe bose barahirira inshingano batorewe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.


    source : https://ift.tt/3qVR5E6

  • Akize kurusha Cristiano na Messi: Ku myaka 23… – #rwanda #RwOT

    Faiq Bolkiah w'imyaka 23 y'amavuko, wakiniye Chelsea yo mu Bwongereza, akagerageza amahirwe muri Leicester City ariko bikanga akerekeza muri Maritimo yo muri Portugal, arusha amafaranga abanyabigwi muri ruhago barimo Cristiano na Messi, akaba ari ku mwanya wa mbere mu bakinnyi batunze akayabo ku Isi.

    Uyu musore ukina aca ku mpande ni umwe mu bazungura b'umutungo wa Hassanal Bolkiah(uri ku ntebe y’ubwami bwa Brunei) utunze miliyari zirenga 13 z'amapawundi.

    Ibi byatumye Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bazwiho kuba ari bo bakinnyi b'umupira w'amaguru bari batunze akayabo, bajya munsi ya Bolkiah wahise aba umukinnyi w'umupira w'amaguru ukize kurusha abandi ku Isi nubwo umutungo afite atawukuye muri ruhago nkabo.

    Se umubyara, Jefri Bolkiah, umuvandimwe w'umuherwe ucuruza amavuta, ariyo mpamvu Faiq ari umwe mu bagize umuryango wabo w'abaherwe byanagize uyu mukinnyi ukiri muto umuherwe ku myaka 23.

    Faiq yazamukiye mu ikipe y'abato ba AFC Newbury, nyuma yaje gusinya amasezerano y'umwaka umwe mu ishuri ry'abato rizwi cyane rya Southampton mu 2009.

    Ntabwo yaje kubona amasezerano y'igihe kirekire bituma ajya mu igeragezwa muri Arsenal muri 2013, akinira Gunners mu gikombe Lion City Cup mu 2013, icyo gihe Faiq yagiye ku rutonde rw'abatsinze igitego byinshi muri iri rushanwa bari bahanganye n'urubyiruko rwo muri Singapore.

    Chelsea yamenye ko byoroshye gusinyisha uyu mukinnyi, imuha amasezerano y'imyaka ibiri muri 2014, ariko aza kuyisohokamo mu Ukuboza 2015, asinyira Leicester amasezerano y'imyaka itatu.

    Nubwo atakinnye umukino mu babigize umwuga mu Bwongereza, Faiq yakiniye imikino mpuzamahanga igihugu cya Brunei inshuro esheshatu, ayitsindira igitego kimwe.

    Uyu yabaye na kapiteni w'iki gihugu mu gikombe cya Aceh World Solidarity Tsunami mu 2017.

    Kubera ko yavukiye i Los Angeles, yashoboraga gukinira Amerika ariko yabaye indahemuka ku muryango we kandi akomeza kuba hafi y'igihugu cye.

    Nubwo umuryango w'uyu mukinnyi ufite byose, yanze gutatira umupira w'amaguru nka kimwe mu bimushimisha, yemera kuzenguruka mu bihugu bitandukanye agerageza amahirwe y'aho yamenera ngo abe icyamamare.

    Ubwo uyu musore yari afite imyaka 7, umuryango watumiye umunyabigwi muri muzika ku Isi, Micheal Jackson mu kirori cy'isabukuru ya se. Magingo aya, Faiq Bolkiah w'imyaka 23 y'amavuko niwe mukinnyi w'umupira w'amaguru ukize kurusha abandi ku Isi.

    Faiq yagerageje amahirwe muri Chelsea ariko biranga ayivamo

    Faiq yakiniye Leicester City yo mu Bwongereza

    Faiq yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu cye


    Faiq anyura mu mujyi iwabo arinzwe cyane

    Faiq avuka mu muryango w’ibwami

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111682/akize-kurusha-cristiano-na-messi-ku-myaka-23-faiq-niwe-mukinnyi-utunze-amafaranga-menshi-k-111682.html

  • Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN #rwanda #RwOT

    Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu izina rya ENGEN, yamaze kugirana amasezerano y'ubufatanye n'umuhanzi Masamba Butera Intore, ni amasezerano hagati y'impande zombi azamara igihe cy'umwaka umwe ushobora kongerwa.

    Nk'uko uyu muhanzi yabitangarije ikinyamakuru RUSHYASHYA NEWS, Masamba yavuze ko ari amasezerano azamara umwaka umwe ariko ushobora no kongerwa.

    Uyu muhanzi kandi ngo afite inshingano zo kwamamaza ibikorwa byose bya Engen birimo ibisukika bikomoka muri peteroli, amavuta y'imodoka n'ibindi bikorwa bya Engen.

    Usibye kwamamaza ibikorwa bya Engen ku muhanzi Masamba, ngo hari na gahunda y'uko mu gihe kiri imbere bitarenze amezi atatu, uyu muhanzi azabakorera indirimbo zamamaza ibikorwa bya ENGEN dore ko kuri ubu iyi ndirimbo itari yakorwa.

    Muri ayo masezerano, harimo ko sitasiyo ya ENGEN nayo kandi izafasha uyu muhanzi mu bikorwa bye azakora harimo kumutera inkunga nko mu bitaramo ndetse no mubindi bikorwa byose by'umuhanzi ashobora kuba yategura.

    Kugeza ubu kandi uko abantu bakoresha serivisi za Sosiyete ya Vivo Energy Group ifite sitasiyo ya Engen bazabasha kugira n'amahirwe yo gutombola bimwe mu bikoresha iyi sosiyete yateguye harimo gutsindira televiziyo, Moto ndetse n'imodoka nk'igihembo nyamukuru.

    Iyi sosiyete ya Vivo Energy yinjiye ku isoko ry'u Rwanda guhera muri Werurwe 2019, kugeza ubu imaze kwegukana station za lisansi zirenga 240 mu gihugu hose, aha kandi imaze imyaka igera ku icumi itangiye ibikorwa byayo muri Afurika.

    Intore Masamba uzwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye ziri mu njyana ya Gakondo zirimo Kanjogera, Ikibungenge, Ngwino urare ndetse n'izindi aherutse gushyira hanze kandi indirimbo yise Benedata.

    Reba hano indirimbo nshya ya Masamba yise Benedata:

    The post Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-intore-masamba-yasinyanye-amasezerano-yubufatanye-na-sosiyete-icuruza-ibikomoka-kuri-peteroli-ya-engen/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-intore-masamba-yasinyanye-amasezerano-yubufatanye-na-sosiyete-icuruza-ibikomoka-kuri-peteroli-ya-engen

  • Iburasirazuba: Bwa mbere habonetse umugore uyobora Akarere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonagira Nathalie ni we muyobozi mushya w
    Niyonagira Nathalie ni we muyobozi mushya w’Akarere ka Ngoma

    Mu matora yabaye ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, Niyonagira Nathalie yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Ngoma asimbuye Nambaje Aphrodis wari umaze imyaka 10 akayobora, kuri iyi nshuro akaba atari yemerewe kwiyamamaza kuko yasoje igihe yemererwa n’amategeko.

    Dore uko abayobozi batowe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba:

    Mu Karere ka Bugesera hatowe Mutabazi Richard wari usanzwe ari umuyobozi w’aka karere, Umwali Angelique umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu ndetse na Imanishimwe Yvette watorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Gatsibo hatowe Gasana Richard wari usanzwe ayobora aka karere ariko ahabwa abamwungiriza bashya aribo Sekanyange Jean Leonard umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukamana Marceline umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Kayonza hatowe Nyemazi John Bosco umuyobozi w’akarere na Munganyinka Hope wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Harelimana Jean Damascene wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Kirehe hatowe Rangira Bruno, umuyobozi w’akarere na Nzirabatinya Modeste umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukandayisenga Janviere umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Ngoma hatowe Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’akarere na Mapambano Nyiridandi Cyriaque wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukanyirigira Marie Gloroise umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Nyagatare hatowe Gasana Stephen, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare na Matsiko Gonzague umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Murekatete Juliet umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza akaba yari asanzwe muri uwo mwanya.

    Mu Karere ka Rwamagana hatowe, Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere akaba yari asanzwe muri uwo mwanya, Nyirabihogo Jeanne d’Arc umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Umutoni Jeanne umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.


    source : https://ift.tt/30HFpJK

  • Nyagatare: Uwabyaye impanga eshatu arasaba ubufasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyiracumi acishamo agaseka n
    Nyiracumi acishamo agaseka n’ubwo afite ibibazo byo kurera abana be

    Uyu mubyeyi yabyaye ku wa 20 Ukwakira 2021 abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe mu bitaro bya Nyagatare.

    Avuga ko atuye mu nzu bakodesha akaba asanzwe atunzwe no guca inshuro, naho umugabo agakora akazi k’ubufundi na byo atigiye.

    Ni imbyaro ya kane uyu mubyeyi abyaye aho ubundi yabyaraga umwana umwe ariko kuri iyi nshuro abyara batatu icyarimwe ku buryo ngo byamuteye ihungabana kubera gutekereza uko azarera abo bana.

    Ati “Navuye kwa muganga ndi muzima nta kibazo ariko nkigera hano nagiye muri koma bansubiza kwa muganga. Sinamenya neza impamvu yabinteye ariko narahageze ntekereza uko mbayeho n’uko nzarera abo bana, ibitekerezo biragenda ndahwera.”

    Mu minsi amaze iwe mu rugo yarabyaye, umugabo ngo ntahari kuko yagiye gushakisha akazi ku buryo Nyiracumi atunzwe n’abaturanyi bamuzanira ibiribwa ndetse n’ifu y’igikoma.

    Avuga ko abonye ubufasha abana be bagakura, yabacira inshuro kuko gukora abishoboye.

    Agira ati “Mbonye ubufasha bakigera hejuru, ino aha umuntu akora ibyate akabona ibiryo, urumva twafatanya n’umutware tukabona ibiryo n’ubukode. Ariko nawe urabona ko ntaho naguhishe ntacyo mfite muri iyi nzu na yo nkodesha nabwo urabona ko haguye imvura nyinshi yangwa hejuru.”

    Abana be bameze neza ariko ngo guhazwa n
    Abana be bameze neza ariko ngo guhazwa n’ibere ni ikibazo kuko ubushobozi bwe butabasha kubona ibyo kunywa byinshi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare Ingabire Jenny avuga ko abantu bose bafashwa ari abafite aho amategeko cyangwa amabwiriza abiteganya ahubwo hari igihe habaho gufasha umuntu bitewe n’ibihe yinjiyemo.

    Avuga ko kurera no kubonera ibyangombwa abana batatu bavukiye icyarimwe bitoroshye.

    Avuga ko nk’ubuyobozi batajya babura uko babigenza kugira ngo bafashe ufite ikibazo kuko n’ubwo nta ngengo y’imari yaba ihari ariko bakwifashisha abaturage.

    Ingabire uyobora Umurenge wa Nyagatare avuga ko bagiye kumusura kugira ngo bamenye neza imibereho ye nyuma bashakishe uko bamufasha by’umwihariko hiyambajwe abaturage baturanye na we.

    Ati “N’ubusanzwe ubufasha bukomeye tubukura mu baturage, tuzamusura tuvugane n’abaturage baturanye kandi turizera ko bazamufasha rwose. Tuzareba no muri gahunda iyo yemerewe bitewe n’amabwiriza dufite kuko hari izigenewe abatishoboye ariko zose zifite amabwiriza, iyo azaba amwemerera kujyamo ni yo tuzamufashirizamo kuba umugenerwabikorwa.”

    Uyu muyobozi avuga ko yizeye ubufasha bw’abaturage mbere na mbere kuko mu gihe babasha kugira abo bubakira batananirwa gufasha ukeneye ibiribwa.


    source : https://ift.tt/3HHOdjR