Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yagaragaje igikenewe ngo intego Africa yihaye itazagira ikiyakoma mu nkokora #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, mu nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bibumbiye muri COMESA.

    Muri iyi nama yaniriwemo ibijyanye n’bibazo byihutirwa bikibangamiye ubukungu ndetse n’uko icyorezo cya COVID-19 ku Mugabane wa Africa, Perezida Kagame yagaragaje uburyo uyu mugabane ukwiye guhuza imbaraga mu gutorera umuti ibibazo bigihari.

    Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bikwiye gushyirwamo imbaraga ari ukwifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubukungu.

    Yaboneyeho gutanga urugero ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu kwifashisha ikoranabuhanga no kuzibira icyuho mu bumenyi bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu bakuru aho rwihaye intego ko icyo cyuho kizagabanuka kuri 60% muri 2024.

    Yanavuze ko hakenewe gushyiraho imirongo migari mu bucuruzo bwo mu bihugu bigize COMESA ituma hashyirwaho imbuga zihendutse kandi zizewe mu kwishyura haba mu bigo by’ubucuruzi biciriritse n’ibito.

    Perezida Kagame kandi yavuze ko Inama y’Ubucuruzi ya COMESA yatangiye aka kazi kandi ko ishyigikiwe.

    Yanavuze ko ibigo by’ubucuruzi by’urubyiruko biri muri byinshi biri ku mugabane wa Africa 'kandi ntidushobora kwemera ko bisigara inyuma.'

    Perezida Kagama yagaragaje kandi ko Africa izagera ku ntego zayo zo guhuza imbaraga mu gihe 'Tuzakomeza gushyira imbere umutekano mu bukungu n’iterambere by’umugabane wacu.'

    Yasoje agira ati 'U Rwanda twiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu bo muri COMESA mu kubyaza umusaruro mu buryo bwose bushoboka amahirwe ari mu bucuruzi n’umutungo by’umugabane wacu.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Perezida-Kagame-yagaragaje-igikenewe-ngo-intego-Africa-yihaye-itazagira-ikiyakoma-mu-nkokora

  • Miss Mwiseneza bamuteye umugongo, uwamwambitse impeta agiye kurushinga n’undi mukobwa #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Tuyishimire Christian akomeje gutungurana yerekana umukobwa yihebeye ku mbuga nkoranyambaga ndetse amakuru avuga bari mu myiteguro yo kubana.

    Tuyishimire Christian ubwe yivugira ko uriya mukobwa bakundanye kuva muri 2018, ati 'Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki ni cyo gihe. Inkuru y’urukundo rwa nyarwo. Birabaye.'

    Nyamara uyu musore yari yambitse impeta Mwiseneza tariki 15 Nzeri 2018 ku buryo byatumye bamwe bibaza niba yaramwambitse iriya mpeta ari mu rukundo n’uriya mukobwa.

    Hari n’abarenga ibyo, bakibaza niba uriya musore yarishakiraga kwamamara cyane ko Miss Mwiseneza ari umukobwa uzwi na benshi dore ko yanabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda ya 2019.

    Na none kandi amafoto menshi Tuyishimire yari ahuriyeho na Miss Mwiseneza Josiane yarayasibye kuri konti ye ya instagram ubu baka bemeza ko ibyabo byabaye amateka mu gihe ubwo Miss Mwiseneza yari yasazwe n’ibyishimo ubwo yambikwaga impera n’uriya musore.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Mwiseneza-bamuteye-umugongo-uwamwambitse-impeta-agiye-kurushinga-n-undi-mukobwa

  • APR FC itsinze Rayon Sports mu mukino witabiriwe n’abafana benshi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Essomba Willy Onana ku mupira yari ahawe neza na Rharb Youssef, Onana aragenda acenga umunyezamu wa APR FC ahita atera mu izamu.

    Ku munota wa 38, ku ikosa ryari rikozwe na Isaac Nsengiyumva wihereye umupira abakinnyi ba APR FC, Manishimwe Djabel ahita atera ishoti rikomeye umunyezamu wa Rayon Sports ntiybasha kuwugarura.

    Ku munota wa 42 w’umukino, nanone nyuma y’ikosa rya ba myugariro ba Rayon Sports, Ruboneka Jean Bosco yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.


    Igice cya kabiri kigitangira, Masudi Djuma yakuyemo Muvandimwe JMV yinjiza Iranzi Jean Claude, aza kongera gukuramo Nishimwe Blaise.

    Ku ruhande rwa APR FC umutoza Adil Mohamed yakoze impinduka aho havuyemo Rwabuhihi Aimé Placide na Mugisha Gilbert, hinjiramo Byiringiro Lague na Nsanzimfura Keddy.

    APR FC yongeye gusimbuza aho Mugunga Yves yinjiyemo agasimbura Bizimana Yannick.

    source : https://ift.tt/3cGMDR9

  • APR FC yatsinze Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinzwe APR FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22.

    Ni ibitego bya Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco, ni mu gihe Rayon Sports yatsindiwe na Onana Willy Essombe.

    Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, aho abafana b’amakipe yombi bari babukereye, ni nyuma y’igihe kinini Stade zitakira abafana kubera icyorezo cya coronavirus, kuva MINISPORTS yadohorera abafana, ni wo mukino wari witabiriwe n’abafana benshi.

    APR FC yagiye kwakira Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 6 ariko ifite ikirarane cy’umukino umwe, ni mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa 2 n’amanota 7.

    APR FC ntabwo yari ifite kapiteni wayo, Jacques Tuyisenge kubera imvune ndetse na Mugisha Bonheur wakoze impanuka. Gusa yari yishimiye igaruka rya Lague wari utarakina umukino n’umwe wa shampiyona kubera imvune yagize muri Nzeri mu ikipe y’igihugu.

    Rayon Sports nayo ntabwo yari ifite Ayoub, umunya-Maroc ukina mu kibuga hagati kubera ikibazo cy’imvune.

    Iminota ya mbere y’igice cya mbere umupira wakinirwaga mu kibuga hagati ariko APR FC ari yo igerageza gusatira cyane, ku munota wa 6, Niyomugabo Claude yatereye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hejuru y’izamu rya Bonheur.

    APR FC yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports ariko abakinnyi barimo Bacca na Yannick ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Aya makosa yaje gukosorwa na Onana Willy Essombe ku munota wa 18 ubwo yatsindiraga Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira yari acomekewe na Youssef ubundi agacenga umunyezamu agahita ashyira mu rushundura.

    Ku munota wa 22 Onana yongeye kwinjira mu bwugarizi bwa APR FC ariko ateye mu izamu, Pierre arawufata.

    Djabel yagerageje ishoti ku munota wa 29 ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko Bonheur arawufata.

    Ku munota wa 38, Isaac yatakaje umupira hafi n’urubuga rw’amahina ufatwa na Yannick wateye mu izamu ariko Bonheur awukuramo, wafashwe na Djabel ahita atsinda igitego cya mbere cya APR FC.

    Ku munota wa 41, APR FC yatsinze igitego cya kabiri, ni ku mupira Omborenga yahinduye imbere y’izamu abakinnyi ba Rayon Sports bakawukuraho, wasanze Ruboneka Bosco aho yari ahagaze atera ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira uyoboka mu rushundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Muvandimwe JMV hajyamo iranzi Jean Claude.

    Ku munota wa 57, APR FC yakoze impinduka 2, Bacca na Gilbert bavamo hajyamo Byiringiro Lague na Nsanzimfura Keddy ni nako ku munota wa 60, Blaise wa Rayon Sports yahaye umwanya Sanogo.

    Rayon Sports yatangiye gusatira maze ku munota wa 63 Onana ahindura umupira mwiza ariko Steve ananirwa gushyira mu rushundura.

    Ku munota wa 65, Mugunga Yves yasimbuye Bizimana Yannick.

    Ku munota wa 78 Djabel yahaye umwanya Anicet ni nako ku ruhande rwa Rayon Sports, Steve yahaye umwanya Sadjati.

    Kuva kuri uyu munota, Rayon Sports yasatiriye ndetse ibona n’amahirwe menshi ariko bagorwa cyane n’ubwugarizi bwa Rayon Sports n’umunyezamu Ishimwe Pierre. Umukino warangiye ari 2-1.

    Abakinnyi 11 amakipe yombi yabanje mu kibuga

    APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Rwabuhihi Aime Placide, Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain Bacca, Bizimana Yannick, Manishimwe Djabel na Mugisha Gilbert

    Rayon Sports: Hategekimana Bonheur, Karim Mackenzie Nizigiyamana, Muvandimwe JMV, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Onana Willy Essombe, Rharb Youssef, Muhire Kevin na Steve Elo Manga

    Bizimana Yannick

    Wari umukino utoroshye

    Ruboneka Bosco yishimira igitego cye

    Manishimwe Djabel watsinze igitego cya mbere cya APR FC agenzura umupira

    Muvandimwe JMV wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-rayon-sports

  • Umugore wabwiwe ko atazabyara amaze kubyara abana 3 mu mwaka umwe #rwanda #RwOT

    Emma Geairns w'imyaka 34 ukomoka muri Poole yibarutse abahungu be b'impanga, Nowa na Arthur, nyuma y'iminsi ibiri gusa umukobwa we Harlow akoze isabukuru muri Gashyantare 2021.

    Izi mpanga, ubu zifite amezi icyenda,mu gihe Harlow, afite amezi 21.Bavutse nyuma y'uko Emma abwiwe ko bidashoboka ko atwite bitewe n'uko inkondo y'umura na nyababyeyi bitameze neza.

    Emma ukora mu bijyanye n'iterambere ry'umutungo n'umugabo we Jamie w'imyaka 32, bagerageje kubyara umwaka umwe mbere yo gusama Harlow – maze baratungurwa ubwo bongeye gusama igihe umukobwa wabo muto yari afite amezi make.

    Emma yabisobanuye agira ati: 'Mu byukuri twari twarahisemo gufata ikiruhuko cyo kugerageza nyuma y'umwaka hanyuma mu gihe cy'impeshyi tujya kunywa kandi turishimisha.'

    'Nyuma yaho nibwo nasanze ntwite bwa mbere.

    'Hanyuma, nyuma ya Harlow, twatekereje ko bizadutwara imyaka kugira ngo byongere bikunde,nyuma y'ibyo abaganga bambwiye.

    Ariko mu byukuri bwa mbere dukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara, nongeye gutwita.'

    Emma yari afite imyaka 25 igihe yabwirwaga n'abaganga ko afite amahirwe make yo gusama bisanzwe.

    Yavuze ati: 'Ni ikintu cyaje nyuma yo kwisuzumisha, bavuze uburyo inkondo y'umura na nyababyeyi byanjye biteye bituma bidashoboka cyane.”

    'Muri icyo gihe, nahisemo kwibanda ku mwuga wanjye, ariko igihe nahuraga n'umugabo wanjye twahisemo gushaka kugerageza.

    'Inshuti zanjye zihora zimbwira ngo “uri inshuti duhora tubwira izindi nshuti zacu

    'Ninjye wabwiwe ko bishoboka ko ntashobora kubyara, hanyuma nkabyara batatu mu mwaka.'

    Amaze kumenya ko atwite impanga yagize ati 'Nabanje gukeka ko ari uruhinja rumwe.

    Ngitangira gutwita, natangiye kuva amaraso, maze njye n'abaganga dukeka ko nakuyemo inda.

    'Nagiye gushaka abaganga kugira ngo ndebe ko ibintu byose byarangiye kandi ko meze neza.

    'Ariko bambwiye ko ntafite uruhinja rumwe rwiza gusa, nari mfite babiri!'

    Emma n'umugabo we bavuze ko nyuma yo kubyara aba bana 3 mu gihe gito,badateganya kubyara abandi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-wabwiwe-ko-atazabyara-amaze-kubyara-abana-3-mu-mwaka-umwe

  • Muhanga: Abayobozi bashya biyemeje gushingira ku byagezweho bateza imbere Akarere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kayitare ahamya ko iterambere ry
    Kayitare ahamya ko iterambere ry’umuryango rishingiweho abaturage barushaho kwiteza imbere

    Akarere ka Muhanga kakunze kuza mu myanya itari myiza mu mihigo y’uturere, abayobozi bashya bakaba bavuga ko ibyo bigiye kuba amateka kuko aho intege nke ziri n’ahari imbaraga hose bahazi bityo bitazagorana kugera ku mpinduka mu buryo bwihuse.

    Amwe mu mahirwe akunze kugaragazwa n’inzego zitandukanye zireberera akarere ka Muhanga yatuma akarere gatera imbere byihuse, harimo ku isonga kuba akarere gafite umujyi wunganira Kigali (Muhanga Satellite City), uru rwego rukaba ruri kureshya abashoramari aho mu cyanya cyahariwe inganda imirimo yo kubaka yatangiye, kandi abaturage bahawe indishyi ikwiye.

    Hari kandi agakiriro kagenda gatera imbere ugereranyije n’uko katangiye kuko ubu ibice byako byombi birimo gusudira, kubaza no gutunganya imbaho bikora neza, ubu Muhanga hakaba hagiye kubakwa uruganda rukora Sima, izikora ibikoresho by’isuku, izikora ibyo kurya n’izindi ziri guhabwa ibyangombwa byo gukora.

    Mu gice cy’icyaro na ho hari amahirwe akunze kugaragarazwa arimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mirenge 11 kuri 12 igize akarere ka Muhanga, ku buryo ubucukuzi bukozwe neza abaturage bakomeza kwiteza imbere, nyamara hakunze kunengwa uburyo ubucukuzi usanga bukiza abagura amabuye kurusha abaturage ba nyiri imirima icukurwamo.

    Ni iki abayobozi bashya bagiye gukora?

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko muri gahunda y’umuturage ku isonga agiye gukora ibishoboka iterambere ry’umuryango akaba ari ryo rishingirwaho kuko utateye imbere akarere kaguma mu bwigunge.

    Avuga ko nyuma yo kwakira inshingano nshya abaturage bamutumye hari ibikorwa byinshi byo kubakiraho ngo urugendo rw’iterambere rwihute, umuturage ahabwa umwanya mu bimukorerwa no gutanga uruhare rwe.

    Agira ati “Akarere kacu kagaragiye umurwa mukuru w’Igihugu, turifuza ko guhanga imirimo kwibumbira mu makoperative twubaka umuryango ukaba umusingi wa byose, ukagira ubushobozi kuko nibwo twagera kuri byinshi twifuza”.

    Yongeraho ko kureshya abafatanyabikorwa ari kimwe mu bizatuma umuturrage amererwa neza, ndetse no gushyira imbaraga muri gahunda za Leta, kurwanya akarengane ku muturage, no kumurengera bikaba na byo bizatuma abaturage bakomeza kugirira icyizere ubuyobozi.

    Eric Bizimana, Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Muhanga
    Eric Bizimana, Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Muhanga

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Eric Bizimana, avuga ko imiterere y’Akarere ayisobanukiwe nk’umuntu umaze igihe ari mu bijyanye n’ubukungu n’igenamigambi mu Karere ku buryo kubishyira ku murongo bitazamugora.

    Agira ati “Akarere ka Muhanga kuba kungirije umujyi wa Kigali ni amahirwe akomeye, Muhanga ifite umutungo kamere ushobora kubyazwa umusaruro abaturage bagatera imbere, hari Igishushanyo mbonera kizashingirwaho mu gutuma umuturage wese yibona mu iterambere ry’Umujyi kuko ntawe uwuhejwemo”.

    Yongeraho ko imisozi ya Ndiza n’ubwo ihanamye ariko ibereye ubuhinzi ku buryo kuba hafi y’abahinzi bizatuma bagera ku musaruro ushimishije kurenza uko byari bisanzwe, bagahinga bagamije kwihaza no gusagurira isoko.

    Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugabo Gilbert we ahamya ko mu buzima indwara zitandura zifite urukingo by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga kubera Sitade ihari ariko itabyazwa amahirwe yose.

    Mugabo Gilbert
    Mugabo Gilbert

    Agira ati “Uko iminsi igenda ishira mu byo wiyemeje ugenda ubona impinduka, imikino n’imyidagaduro izadufasha kugaragaza impano ziri mu babyiruka kandi zibageza ku iterambere, ikindi burya umuturage wakoze siporo ahora yishimye kandi kuyobora umuntu wishimye nibyo byoroshya akazi”.

    Yongeraho ko guha umwanya inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zigakorana kuva ku karere kugera ku rwego rw’Isibo ari kimwe mu byatuma abaturage batongera kwinubira ko abayobozi baherukana babatora gusa, kuko izo nzego zishobora gutanga ibyifuzo by’abaturage bigatuma bikemukira igihe.


    source : https://ift.tt/3oWQxeg

  • Abagore n'urubyiruko bafite imishinga yazahura ubukungu bagiye gufashwa #rwanda #RwOT

    Abagore n'urubyiruko   bafite imishinga yafasha igihugu kuzahura ubukungu bw'u Rwanda, bagiye gufashwa kubona amafaranga binyuze mu masezerano  Banki itsura amajyambere y'u Rwanda BRD, yagiranye na Banki y'ishoramari y'uburayi EIB.

    Mu masezerano izi Banki zombi zagiranye, imbere ya Minisitiri w'imari n'igengambigambi,  Banki y'ishoramari y'uburayi yatanze inguzanyo ya Miliyari 15 FRW  hanyuma BRD nayo ikishakamo Miliyari 15 Frw.

    Yose uko ari Miliyari 30 FRW akazafasha abikorera bafite imishinga izafasha igihugu kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19, aho ba nyiri mishinga izatoranywa bazahabwa  inguzanyo bazishyura mu gihe kirekire.

    Uku niko Kampeta Sayinzoga uyobora Banki Itsura Amajyambere y'u Rwanda abisobanura.

    Ati 'Ntabwo ari amafaranga yo gutabara, ahubwo ni amafaranga azadufasha gushora imari mu bice tubona, bizafasha ubukungu kongera gukomera. Muri ibyo bice harimo ubuhinzi, inganda, ubuzima, n'ibijyanye n'amashanyarazi. Muri ibyo bice byose tuzibanda ku rubyiruko n'abadamu, ni amafaranga tuzakoresha mu buryo busanzwe bwa BRD.'

    Kampetayakomeje agira ati 'Abantu bazi uko bagana serivise za BRD, icyo bizadufasha ni uko ari amafaranga tugomba kuzishyura mugihe kirekire, imyaka irindwi kugeza ku icumi, bizadufasha guha abikorera inguzanyo z'igihe kirekire'.

    Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi igaragza ko ishyize imbaraga mu gufasha abikorera bo mubihugu bya Afurika n'u Rwanda rurimo, kugira ngo urwego rw'ubukungu rwongere ruzahuke nk'uko Thomas Ostros, Umuyobozi wungirije w'iyi Banki abisobanura.

    'Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi irateganya gukora byinshi byisumbuye mu gufasha Afurika, binyuze mu mikoranire n'abafatanyabikorwa bayo  b'ingenzi nka BRD. Muri iki cyumweru perezida wa Banki yacu yaje muri aka karere, dufungura ishami  rya Banki y'ishoramari  y'uburayi muri afurika y'iburasirazuba, aho ifite ikicaro i Naiorobi ariko igakorera mu karere hose.  Ibi rero bizatuma impuguke zacu zirushaho gukorana bya hafi n'abakiliya bacu mu guteza ishoramari, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.'

    Amasezerano ya BRD na  Banki y'Ishoramari mu gufasha imishinga y'ubucuruzi izahura ubukungu  bw'igihugu agaragaramo ko abashoramari bazajya bahabwa inguzanyo bazishyura  mu gihe cy'imayaka 10.

    The post Abagore n'urubyiruko bafite imishinga yazahura ubukungu bagiye gufashwa appeared first on .

    Source : https://flash.rw/2021/11/23/abagore-nurubyiruko-bafite-imishinga-yazahura-ubukungu-bagiye-gufashwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagore-nurubyiruko-bafite-imishinga-yazahura-ubukungu-bagiye-gufashwa

  • Abacuruzi 206 bo mu mirenge 12 igize akarere… #rwanda #RwOT

    Abacuruzi 206 bo mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu bamaze guhabwa inguzanyo ya miliyoni 197 zizabafasha kuzahura ubucuruzi bwabo mu bihombo batewe n’ingaruka za covid-19.
    Kuva mu mpera z’umwaka wa 2019,isi yahuye n’icyorezo cya Covid-19 cyanageze mu Rwanda muri Werurwe 2020. Iki cyorezo kikaba cyarateye ingaruka zitandukanye zirimo imfu z’abantu, guhagarara kw’imirimo imwe n’imwe mu gihe runaka nk’ubucuruzi,bitewe na gahunda zagiye zishyirwaho mu kwirinda ko cyakwirankira harimo Guma mu (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4393

  • Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino wa Handball rirashimira leta y'u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy'umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena #rwanda #RwOT

    Inyubako ya Kigali Arena ikomeje kuba ubukombe mu kwakira amarushanwa yo ku rwego mpuyzamahanga ndetse kuri ubu ikaba irimo no kwakira amarushanwa y'imikino atandukanye hano mu Rwanda.

    Ku ikubitiro iyi nyubako yatangiye yakira imikino y'intoki ihereye ku mukino wa Basketball nyuma ikurikizaho umukino wa Volleyball, kuri ubu ibishimo bikomeje kwiyongera ku bakunzi b'imikino bakoresha iyi nyubako aho mu mpera z'icyumweru gishize hatangijwemo imikino ya Handball.

    Ubwo hari ku cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo 2021, bwa mbere muri Kigali Arena habereye umuhango wo gutaha ikibuga cya Handball ndetse hanakinirwa imikino ya mbere.

    Binyuze ku rukuta rwa Twitter rw'ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino wa Handball FERWAHAND, bashimiye leta y'u Rwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo yabafashije kubona ikibuga cy'uyu mukino muri iyi nyubako.

    Mu butumwa bwatambukijwe na FERWAHAND buragira buti 'Turashimira buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa n'Ibigo binyuranye byadufashije mu guteza imbere umukino wa Handball mu Rwanda.'

    Ubwo butuma bukomeza bugira buti 'Turashimira Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo ndetse n'ubuyobozi bwa Kigali Arena.'

    Umukino wa mbere warangiye ikipe ya ES Kigoma itsinze ADEGI ibitego 36 kuri 32, ukurikirwa n'uw'abakobwa aho ikipe ya Kiziguro SS yatsinze Falcons ibitego 28 kuri 19.

    Umukino wa gatatu wahuje amakipe abiri y'abakanyujijeho muri Handball bahurira mu itsinda ryitwa Masters Handball League, aho Masters B yari iyobowe na Kaneza Eric yatsinze Masters A yari iyobowe na Mushinzimana Janvier ibitego 26 kuri 27.

    Umukino wa nyuma waje guhuza ikipe ya Police HC na Tengo SC, uyu mukino waje kurangira ikipe ya Police HC isanzwe inafite ibikombe byinshi kugeza ubu itsinze Tengo SC ibitego 25 kuri 18.
    Nyuma y'iyi mikino FERWAHAND yatanze ibihembo ku bantu batandukanye bafashije iri shyirahamwe ku iterambere ry'uyu mukino, mu bahembwe harimo Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y'u Rwanda na Kigali Arena.

    The post Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino wa Handball rirashimira leta y'u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy'umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishyirahamwe-nyarwanda-ryumukino-wa-handball-rirashimira-leta-yu-rwanda-ku-bwo-kubaha-ikibuga-cyumukino-wayo-mu-nyubako-ya-kigali-arena/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishyirahamwe-nyarwanda-ryumukino-wa-handball-rirashimira-leta-yu-rwanda-ku-bwo-kubaha-ikibuga-cyumukino-wayo-mu-nyubako-ya-kigali-arena

  • Kicukiro: Inzu ya Miliyoni 30 Frw igiye kugur… – #rwanda #RwOT

    USHINZWE KUGURISHA INGWATE ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZAGURISHA UWO MUTUNGO UGIZWE UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA BWUBATSEHO INZU UBARUWE KURI UPI:1/03/07/01/1317, BUFITE UBUSO BUNGANA NA 375SQM.

    UWO MUTUNGO UHEREREYE MU IHEREREYE MU MUDUGUDU W'ITUZE, AKAGARI KA BWERANKORI, UMURENGE WA KIGARAMA, AKARERE KA KICUKIRO, UMUJYI WA KIGALI, AGACIRO K'UMUTUNGO NI 30,900,000FRW.

    INGWATE Y'PIGANWA NI 1,545,000FRW YISHYURIRWA KURI KONTI NUMERO 000400696575429 IRI MURI BANKI YA KIGALI (BK) YANDITSE KURI MINIJUST-AUCTION FUND YA MINISITERI Y'UBUTABERA. UWIFUZA GUPIGANWA ATANGA IBIJIRO BINYUZE K'URUBUGA RWO KURANGIZA INYANDIKOMPESHA www.cyamunara.gov.rw

    CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA IZATANGIRA KUWA 27/10/2021 (16H00) Z'UMUGOROBA,

    IKORANABUHANGA RIZATANGAZA KU NSHURO YA MBERE IGICIRO GISUMBA IBINDI KUWA 03/11/2021 SAA (16H00) Z'UMUGOROBA

    NIHATAGIRA UWEGUKANA UMUTUNGO:

    IKORANABUHANGA RIZATANGAZA KU NSHURO YA KABIRI IGICIRO GISUMBA IBINDI KUWA 12/11/2021 SAA (16H00) Z'UMUGOROBA.

    NIHATAGIRA UWEGUKANA UMUTUNGO:

    IKORANABUHANGA RIZATANGAZA KU NSHURO YA GATATU URUTONDE RW'ABAPIGANWA N'IBICIRO BATANZE, UWATANZE IGICIRO KININI NIWE UZEGUKANA UMUTUNGO WO KUWA 21/11/2021 SAA (16H00) Z'UMUGOROBA.

    GUSURA UMUTUNGO BIKORWA BURI MUNSI MU MASAHA Y'AKAZI.

    IFOTO N'IGENAGACIRO BY'UWO MUTUNGO BIBONEKA HAKORESHEJWE UBURYO BW'IKORANABUHANGA MU KURANGIZA INYANDIKO MPESHA.

    ABIFUZA IBINDI BISOBANURO BAHAMAGARA KURI TELEFONI NGENDANWA: 0788373779/0783244641

    BIKOREWE I KIGALI 26/10/2021

    ME SERUSUGI INNOCENT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111078/umubano-wa-kim-kardashian-na-pete-davidson-ukomeje-gufata-indi-ntera-111078.html